Blog

  • Gicumbi: Batandatu bafatiwe mu bucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Abafashwe barimo abacura amabuye mu buryo butemewe n'amategeko ndetse n'ababagurira, bafatiwe mu Kagari ka Mubuga, Umurenge wa Miyove, Akarere ka Gicumbi. Bafashwe bigizwemo uruhare n'amakuru yatanzwe n'abaturage bangirizwa imirima bitewe n'ubwo bucukuzi.

    Polisi ivuga ko usibye kuba ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bukozwe nabi bwangiza ibidukikije, bunashyira ubuzima bw'ababukora mu kaga kuko bubamo ibyago byinshi by'impanuka.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko ubucukizi bw'amabuye y'agaciro bunyuranyije n'amategeko budakwiye kwihanganirwa kuko buteza ibibazo ababukora ndetse n'abatuye aho bukorerwa.

    Ati “Usibye kuba ubu bucukuzi butemewe buteza impanuka, bukangiza n'ibidukikije, byagiye bigaragara ko buba intandaro y'amakimbirane abyara urugomo hagati y'ababukora n'abaturage bangirizwa imirima n'abashakamo amabuye.”

    Polisi ivuga ko ibikorwa byo kurwanya ubucukuzi butemewe bizakomeza kandi abaturage bagakomeza kwigishwa ingaruka zo kubukora kugira ngo bibafashe kubwirinda.

    Bati “Ku bufatanye n'inzego zitandukanye, tuzakomeza kwigisha abaturage ingaruka zo gukora ubu bucukuzi kugeza babyumvise kandi bakabureka. Abazinangira, bazajya bafatwa hakurikizwe icyo amategeko ateganya.'

    Abafashwe uko ari batandatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba mbere yo gushyikirizwa ubutabera.

    Batandatu bafatiwe mu bikorwa bifitaye isano n'ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-batandatu-bafatiwe-mu-bucukuzi-butemewe-bw-amabuye-y-agaciro-batawe

  • Mutamba yongeye kuburana, abunganizi be bagize icyo basaba irukiko #rwanda #RwOT

    Kuri wa Gatatu, tariki ya 23 Nyakanga 2025, ni bwo Constant Mutamba, wahoze ari Minisitiri w'Ubutabera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), yongeye kugezwa imbere y'Urukiko Rusesa Imanza, aburana ku byaha ashinjwa.

    Abunganira Mutamba babwiye urukiko ko umukiliya wabo yagejejwe imbere y'ubutabera mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bavuga ko ihamagazwa rye ryagombaga kubanza kwemerwa n'Umushinjacyaha Mukuru w'Urukiko.

    Banasobanuye ko mu matora y'abadepite bemeje ko Mutamba akurikiranwa n'ubutabera, habayeho amakosa akomeye kuko yakozwe mu buryo bwo kuzamura ikiganza, nyamara Itegeko Nshinga riteganya ko ayo matora agomba gukorwa mu ibanga.

    Aba banyamategeko banenze uburyo iperereza ryakozwe, bavuga ko ryatangiye mbere y'uko Inteko Ishinga Amategeko yemeza ko Mutamba akurikiranwa. Basabye urukiko kuzirikana ibi bibazo byose, kuko binyuranyije n'amategeko y'igihugu.

    Mutamba ashinjwa kunyereza miliyoni 19 z'amadolari y'Amerika zari zigenewe kubaka gereza nshya i Kisangani, mu ntara ya Tshopo. Abamwunganira bavuga ko hakoreshejwe ububasha burenze ubwa politiki ndetse ko hakenewe ko urukiko rwitesha agaciro ikirego cy'umushinjacyaha.

    Mutamba yongeye kuburana, abunganizi be bagize icyo basaba irukiko

    Source : https://kasukumedia.com/mutamba-yongeye-kuburana-abunganizi-be-bagize-icyo-basaba-irukiko/

  • Benfica mu biganiro bikomeye byo kugarura João Félix #rwanda #RwOT

    Ikipe yo mu gihugu cya Portugal, SL Benfica, yatangiye ibiganiro bitaziguye n'impande zose, ni ibiganiro birebana no gusinyisha rutahizamu w'Umunya-Portugal João Félix, wahoze ayikinira mbere yo kwerekeza muri Atlético Madrid.

    Nk'uko amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Portugal na Espagne abitangaza, Benfica iri kuganira na Chelsea ndetse n'ubuyobozi bwa Atlético Madrid, aho Félix yari yaraguzwe akayabo ka miliyoni 126 z'amayero mu mwaka wa 2019, akaba yari yarabaye umukinnyi uhenze mu mateka ya Benfica.

    Aya makuru avuga ko ibiganiro biri gukorwa n'umujyanama wa João Félix, Jorge Mendes, byatangiye kugira umurongo ugaragara, ku buryo uyu mukinnyi ashobora gusubira i Lisbon mu mpeshyi ya 2025.

    João Félix, wagaragaje kutishimira gukomeza muri Atlético ndetse n'amahirwe make yabonye muri Chelsea, ashaka kubona ikipe azabona umwanya uhagije wo gukina kandi agasubirana icyizere nk'icyo yahoranye.

    Benfica, ikipe Félix yakiniye hagati yo mu mwaka wa 2018 na 2019, irifuza kumuzana ku masezerano y'intizanyo mbere y'uko hashyirwaho igiciro cy'igurwa burundu.

    Gusa ibyo byose biracyarimo kunozwa n'impande zombi. Félix, umaze kugaragaza ko afite impano ikomeye n'ubuhanga, arashaka gukina ahantu hahoraho kugira ngo yongere kugaruka mu ikipe y'igihugu ya Portugal.

    Benshi mu bakunzi ba Benfica bamwakiranye ibyishimo byinshi, bavuga ko agarutse yaba azanye ubunararibonye ndetse n'ubushake bwo kuzamura urwego rw'ikipe. Nk'uko bivugwa, nta gihindutse, Félix ashobora gutangazwa nk'umukinnyi mushya wa Benfica mbere y'uko shampiyona y'umwaka wa 2025/2026 utangira.

    Benfica mu biganiro bikomeye byo kugarura João Félix

    Source : https://kasukumedia.com/benfica-mu-biganiro-bikomeye-byo-kugarura-joao-felix/

  • Rusizi: Umugabo w'imyaka 57 akurikiranyweho gushinga imisaraba ibiri mu rugo rw'umuturanyi – #rwanda #RwOT

    Ukekwa yafatiwe muri uru rugo ku wa 21 Nyakanga 2025, saa tanu z'ijoro. Avuga ko impamvu yabimuteye ari uko yashakaga gutera ubwoba uwo muturanyi kugira ngo yimuke kuko bari bafitanye amakimbirane.

    Byabereye mu Mudugugudu wa Rwumvangoma Akagari ka Giheke mu murenge wa Giheke. Ni nyuma y'aho tariki 20 Nyakanga 2025 uwo muturage yakuriwe ibijumba mu murima we n'abantu batahise bamenyekana.

    Ukekwa afungiye kuri RIB sitasiyo ya Kamembe mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rikomeje.

    Mu bigikurikiranwa harimo kuba umwaka ushize nabwo yarafungiwe ibikorwa nk'ibi gusa akaza kurekurwa.

    Umugabo washinze imisaraba ibiri mu rugo rw’umuturanyi, yafunzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umugabo-w-imyaka-57-akurikiranyweho-gushinga-imisaraba-ibiri-mu-rugo-rw

  • Wari umukozi uhamye kandi w'umuhanga: Amashimwe y'Abanyarwanda kuri Dr. Edouard Ngirente – #rwanda #RwOT

    Dr. Ngirente yahawe inshingano zo kuba Minisitiri w'Intebe ku itariki ya 30 Kanama 2017, asimburwa na Dr. Justin Nsengiyumva wari Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda, ku wa 23 Nyakanga, 2025.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X, Dr. Ngirente yashimiye icyizere yagiriwe n'Umukuru w'Igihugu, avuga ko yungukiye byinshi muri uru rugendo rwari rugiye kumara imyaka umunani.

    Ati 'Ni urugendo nungukiyemo byinshi. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mbashimiye aya mahirwe mwampaye yo gukorera Igihugu cyacu no kuba mwarambaye hafi mukanshyigikira muri urwo rugendo. Mwambereye icyitegererezo. Nzahora iteka nterwa ishema n'icyo cyizere mwangiriye.'

    Abanyarwanda benshi bagarutse kuri uru rugendo, bashimira Dr. Ngirente ku kazi keza yakoze ubwo yari mu mu nshingano zitoroshye zo kuyobora Guverinoma y'u Rwanda.

    Nk'uwiyita Dr. Dash yagize ati “Mureke dufate umwanya dushimire uyu mu-papa, Dr. Ngirente Edouard. Imyaka hafi 10 ari kumwe na Perezida Paul Kagame mu guteza imbere u Rwanda.”

    Mureke dufate umwanya dushimire uyu mu papa Dr. Ngirente Edouard.

    Imyaka hafi 10 ari kumwe na President Paul Kagame muguteza imbere u Rwanda ♥️♥️

    Andika uti Warakoze ♥️♥️ pic.twitter.com/nB7DwzLyYR

    — Dr. Dash 🇷🇼 (@dr_dash250) July 23, 2025

    Ignatius R. Kabagambe nawe ati “Mureke dushimire Dr. Edouard Ngirente ku bwitange bwe nka Minisitiri w'Intebe. Mu Rwanda, izi mpinduka ziba zifite icyo zigamije, aho kuba igihano. Aho azajya hose, twizera ko biri mu murongo w'intego nyamukuru z'igihugu. Warakoze ku musanzu wawe mu kubaka igihugu.”

    THANK YOU, RT. HON. Ngirente

    Let's appreciate Rt. Hon. Dr. @EdNgirente for his dedicated and scandal-free service as Prime Minister. In Rwanda, such transitions are purposeful – not punitive. Wherever he's headed, we trust it aligns with national priorities. Thank you for your… https://t.co/PvOhrKX4xt pic.twitter.com/oPCQGHsFpn

    — Ignatius R. Kabagambe (@KabagambeI) July 23, 2025

    Dady de Maximo Mwicira-Mitali yavuze ko Dr. Ngirente ari umuyobozi udasanzwe. Ati “Abayobozi beza ntabwo bakunze kuboneka, uri umwe muri bo. Ubwitange bwawe ku gihugu buzahora buzirikanwa. Warakoze kuri bwitange bwawe ku gihugu cyacu.”

    Great leaders are rare, and you’re one of them, your selfless service to the nation will always be remembered, thank you for your dedicated service to our country, thank you for your service , thank you for being a great leader, thank you for the clear goals and the safe…

    — Dady de Maximo Mwicira-Mitali 🇷🇼 🏳 (@DadydeMaximo) July 24, 2025

    Uwiyita Urinde Wiyemera? yibajije niba u Rwanda rwarigeze rugira Minisitiri w'Intebe nka Dr. Ngirente, ati “Sinzi niba twarigeze tugira PM (Minisitiri w'Intebe) mwiza ukuruta, warakoze kuri buri kimwe Sir!”

    Sinzi niba twarigeze tugira PM mwiza Ukuruta, warakoze kuri buri kimwe Sir!

    — Urinde Wiyemera? (@kemnique) July 24, 2025

    Asibomana nawe ati “Natwe Abanyarwanda turabashimiye nyakubahwa Minisitiri [w'Intebe], mwaduhesheje ishema kandi mukorera u Rwanda mutizigamye mu myaka umunani ishize. Twizere ko tukiri kumwe mu rugendo rw'iterambere. Amahirwe masa mu mirimo yindi muzashingwa.”

    Natwe Abanyarwanda turabashimiye nyakubahwa Minister mwaduhesheje ishema kandi mukorera u Rwanda mutizigamye mu myaka 8 ishize. Twizereko tukirikumwe mu rugendo rw’ iterambere. Amahirwe masa mu mirimo yindi muzashingwa

    — Asibomana (@Asibomana2) July 24, 2025

    Mukama Celestin nawe yunzemo ati “Mwarakoze Nyakubahwa, mu gihe mumaze mukorera igihugu n'Abanyarwanda muri rusange. Watubereye umuyobozi mwiza mu buryo bwose. Amahirwe masa mu buzima bukomeje imbere.”

    MWarakoze Nyakubahwa, mugihe mumaze mukorera igihugu n’abanyarwanda muri rusange. Watubereye umuyobozi mwiza mu buryo bwose. Amahirwe masa mubuzima bukomeje imbere

    — Mukama Celestin (@CelestinMukama) July 23, 2025

    Yezakuzwe yavuze ko akazi keza ka Dr. Ngirente gakwiriye gushimirwa, ati “Turagushimira Nyakubahwa kandi impinduka mu bukungu zaragaragaye, ubu hari ibyo Abanyarwanda tumaze kugeraho kandi dufatanije n'Umukuru w'Igihugu wacu, Umutoza w'Ikirenga, turizera ko n'ibisigaye tuzabigeraho. Muragahorane Imana n'u Rwanda hamwe n'umubyeyi wacu, Paul Kagame tumuhorane.”

    Turagushimira Nyakubahwa kandi impinduka mubukungu zaragagaye ubu hari ibyo abanyarwanda tumaze kugeraho kandi dufatanije na HE wacu Umutoza w’ikirenga turizerako nibisigaye tuzabigeraho.
    Muragahorane Imana n’urwanda hamwe n’umubyeyi wacu HE palu Kagame tumuhorane

    — Yezakuzwe (@Yezakuzwe72) July 24, 2025

    Gonzaga Muganwa yagize ati “Ngirente ni Minisitiri w'Intebe warushije abandi mu gihe cya FPR (kuva mu 1994).”

    Ngirente is by far the best Prime Minister of the RPF era! pic.twitter.com/1xQQnl4xY3

    — Gonzaga Muganwa (@ibiriti) July 23, 2025

    Uwita Amazi i Kanombe we yavuze ko Dr. Ngirente ari we Minisitiri w'Intebe mwiza u Rwanda rwagize kuva rwabaho.

    Ngirente is by far the best Prime Minister of the RPF era! pic.twitter.com/1xQQnl4xY3

    — Gonzaga Muganwa (@ibiriti) July 23, 2025

    Uwiyita South Weste yavuze ko yifuza kumubona mu zindi nshingano, ati “aratuje kandi akora neza. Ndizera ko azabona umwanya mushya”.

    He is calm and correct, I hope he will get a new position.

    — SOUTH WESTE (@Zazu967) July 23, 2025

    Eric nawe yashimiye ibikorwa bya Minisitiri w'Intebe, ati “Watubereye umuyobozi mwiza, ugira uruhare runini mu guteza imbere igihugu mu buryo bugaragarira buri wese keretse indashima zitajya zibura ibyo zinenga. Imana izagufashe no mu yindi mirimo uzakora kandi uzakomeze guteza imbere igihugu cyacu.”

    Uwiyita Yantare yavuze ko u Rwanda rutewe ishema no kugira Minisitiri w'Intebe, Dr. Ngirente Edouard. Ati “Ntabwo wakumva ishema Abanyarwanda batewe no kukugira nyakubahwa Dr. Edouard Ngirente. Warakoze kandi ubudasa werekanye bwatumye twese tugukunda.”

    Ntago wakumva ishema abanyarwanda batewe no kukugira nyakubahwa @EdNgirente warakoze Kandi ubudasa werekanye bwatumye twese tugukunda

    — YANTARE (@GShengero) July 23, 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/wari-umukozi-uhamye-kandi-w-umuhanga-amashimwe-y-abanyarwanda-kuri-dr-edouard

  • Iby'ingenzi wamenya kuri Minisitiri w'Intebe wa Karindwi w'u Rwanda mu myaka 31 – #rwanda #RwOT

    Ni minisitiri wa Karindwi kuva mu 1994, nyuma ya Faustin Twagiramungu, Pierre-Célestin Rwigema, Bernard Makuza, Pierre-Damien Habumuremyi, Anastase Murekezi na Dr. Édouard Ngirente asimbuye wari wari kuri izi nshingano kuva mu 2017.

    Yaraminuje cyane kuko afite impamyabumenyi y'ikirenga mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Leicester kuva mu 2011 kugeza mu 2015.

    Ubwo yari kwiga amasomo amuhesha impamyabumenyi y'ikirenga muri iyi kaminuza yo mu Bwongereza, yafashaga abarimu b'iyi kaminuza mu nshingano zitandukanye zirimo no kwigisha.

    Afite inarabibonye mu kuyobora imishinga ikomeye yaba iya leta n'itari iya leta.

    Mbere y'uko ahabwa inshingano muri BNR, Dr Nsengiyumva yari impuguke mu by'ubukungu mu Biro bya Guverinoma y'u Bwongereza bishinzwe kugenzura za gari ya moshi n'imihanda kuva mu 2016.

    Ni urwego yatanzemo umusanzu ukomeye cyane kuko yagize uruhare mu mishinga y'ubushakashatsi yateje imbere urwego rw'ubwikorezi bwifashisha gari ya moshi mu Bwongereza.

    Ari mu bantu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere Network Rail, Ikigo cya Guverinoma y'u Bwongereza giteza imbere ibikorwaremezo bya gari ya moshi.

    Yanagize uruhare mu guteza imbere politiki ijyanye n'uburyo ibigo bifite za gari ya moshi mu Bwongereza byakwishyuzwa ikiguzi cy'ibikorwaremezo zikoresha ndetse ahagararira u Bwongereza mu mahuriro akomeye arimo na Independent Regulators Group.

    Independent Regulators Group ni ihuriro ry'ibigo byo mu Burayi bigenzura imirimo ijyanye n'ubwikorezi bwa gari ya moshi, ryashinzwe muri Kamena 2011.

    Dr Nsengiyumva yakoze muri Guverinoma y'u Bwongereza mu Ishami rishinzwe guteza imbere umurimo n'ibijyanye na pansiyo nk'umukozi ushinzwe ubukungu. Ni imirimo yakoze kuva muri Mata 2015 kugeza muri Werurwe 2016.

    Icyo gihe yagize uruhare mu mavugurura ajyanye no kubumbira hamwe ibigenerwa abakozi bigashyirwa mu kintu kimwe, ibyatumye iyi gahunda igenda neza kurusha.

    Yabaye umwe mu bagize ubuyobozi bw'Ishuri ryisumbuye rya All Hallows RC High School ry'i Salford mu Bwongereza.

    Kuva muri Kamena 2009 kugeza mu Ukuboza 2013 yari umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubushakashatsi na politiki muri Refugee Action.

    Ni Umuryango w'abagiraneza wo mu Bwongereza ufasha mu guteza imbere impunzi n'abimukira washinzwe mu 1981.

    Yabaye n'umwe mu bagize Inama y'Ubutegetsi y'Umuryango w'abagiraneza ufasha impunzi wa Greater Manchester Immigration Aid Unit.

    Yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Uburezi kuva muri Werurwe 2008 kugeza mu Ugushyingo 2008.

    Icyo gihe yagize uruhare mu guteza imbere uburezi anafasha u Rwanda kuva muri gahunda yo kwiga mu Gifaransa rujya mu Cyongereza.

    Yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, kuva muri Kamena 2005 kugeza muri Werurwe 2008.

    Icyo gihe yagize uruhare mu bufatanye bw'u Rwanda n'Umuryango Mpuzamahanga w'Ubucuruzi n'indi nka EAC, COMESA n'izindi nshingano.

    Ni umuhanga mu by'ubukungu kuko ubwo yari mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n'ayo masomo yari mu cyiciro cy'abagize amanota ya mbere (First-Class).

    Icyo gihe yigaga muri Kaminuza ya Nairobi muri Kenya ndetse anagira ayo manota ya mbere ubwo yari asoje amasomo y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bucuruzi. Yigaga muri Catholic University of Eastern Africa yo muri Kenya.

    Dr Nsengiyumva kandi yafashije mu gukosora ibitabo bitandukanye bijyanye n'ubukungu, agamije guteza imbere ubukungu no gufasha ababwiga.

    Uretse imiryango yo mu Bwongereza yabereye umuyobozi, yabaye umwe mu bagize inama z'ubutegetsi mu bigo birimo RwandAir Express, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imisoro n'Amahoro n'ibindi.

    Dr. Justin Nsengiyumva yagizwe Minisitiri w’Intebe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iby-ingenzi-wamenya-kuri-minisitiri-w-intebe-wa-karindwi-w-u-rwanda-mu-myaka-31

  • Dr Ngirente Édouard yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye #rwanda #RwOT

    'Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere mwangiriye mukampa inshingano zo kuba Minisitiri w'Intebe mu myaka 8 ishize. Ni urugendo nungukiyemo byinshi. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u  Rwanda, mbashimiye aya mahirwe mwampaye yo gukorera Igihugu cyacu no kuba mwarambaye hafi mukanshyigikira muri urwo rugendo. Mwambereye icyitegererezo. Nzahora iteka nterwa ishema n'icyo cyizere mwangiriye.'

    Ni amagambo yuzuyemo ishimwe n'icyubahiro yanditswe na Dr Edouard Ngirente nyuma yo gusoza inshingano yari amaranye imyaka umunani nk'Umuyobozi wa Guverinoma y'u Rwanda.

    Yagaragaje ko yishimira kuba yarahawe ayo mahirwe akomeye yo gufatanya n'Umukuru w'Igihugu mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda.

    Yakomeje agira ati: 'Nungukiye byinshi muri izi nshingano; nize imiyoborere ibereye abaturage, ishingiye ku gaciro, ku bwitange no ku gukunda igihugu. Namaze imyaka umunani nkorera igihugu mbikunze, nizeye ko n'ahazaza nzakomeza kugira uruhare mu iterambere ryacyo.'

    Uyu mwanya Dr Ngirente yahozemo yawusigaranyemo amateka akomeye arimo guhangana n'ibihe bikomeye nk'icyorezo cya COVID-19, guteza imbere uburezi n'ubukungu, no guteza imbere imiyoborere ishingiye ku muturage.

    Yakomoje no ku nshingano nshya zizatangazwa nyuma, avuga ko yiteguye gukomeza kwitanga uko bizaba bimeze kose.

    Dr Ngirente Édouard yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye

    Source : https://kasukumedia.com/dr-ngirente-edouard-yashimiye-perezida-paul-kagame-ku-cyizere-yamugiriye/

  • Diamond Platnumz yanze miliyoni 0.25$ ya Jay-Z, ahitamo miliyoni 5$ za Warner Music #rwanda #RwOT

    Diamond Platnumz Yanze Kontaro ya Jay-Z Agahitamo Iya Warner Music ya Miliyoni 5 z'Amadolari

    Umuhanzi w'icyamamare wo muri Tanzania, Diamond Platnumz, yatangaje ko yanze kontaro y'amadolari ibihumbi 250 ($250,000) yahawe na Roc Nation ya Jay-Z, ahitamo kwakira kontaro y'amadolari miliyoni 5 ($5,000,000) yahawe na Warner Music.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye ubwo yasobanuraga impamvu bamwe mu bahanzi ba Tanzaniya bagikemangwa n'amashyirahamwe akomeye y'umuziki ku isi. Diamond yavuze ko akomeje kubaka izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga biciye mu masezerano arambye kandi y'inyungu nyinshi afite n'ibigo bikomeye.

    Mu magambo ye bwite, yagize ati:

    'Nasoje kontaro nari mfite na Universal Music, yari ifite agaciro ka miliyoni 1 y'amadolari. Roc Nation yansabye gukorana nanjye inyuze muri kontaro ya $250,000, ni nk'amashilingi ya Tanzaniya miliyoni 675. Ariko sinayemeye. Warner bo bampaye miliyoni 5 z'amadolari, zingana na miliyari 13.5 z'amashilingi ya Tanzaniya, ni nayo nashyizeho umukono, ubu niyo dukorana.'

    Iyi nkuru iri mu zigaragaza uburyo Afurika ikomeje kugenda yigarurira isoko mpuzamahanga ry'umuziki, aho abahanzi barimo na Diamond batakiri abasinyira amasezerano ahanini kubera izina ry'ushaka gukorana nabo, ahubwo bareba inyungu ndende n'icyubahiro ku rwego rw'umwuga.

    Diamond Platnumz, umwe mu bahanzi ba Afurika y'Iburasirazuba bafite izina rikomeye mu muziki, yakomeje kuba icyitegererezo ku bahanzi benshi bo mu karere, cyane cyane mu bijyanye no kwagura isoko no gushyira imbere inyungu z'umuco n'indangagaciro z'iwabo.

    Ibi bitangajwe nyuma y'aho Roc Nation isanzwe ari label ya Jay-Z, yagiye igaragaza ubushake bwo kwinjira ku isoko ry'umuziki wa Afurika, ariko bikagaragara ko abahanzi b'Abanyafurika batakiri abasinyira amasezerano ari munsi y'agaciro kabo.

    Iyi ntambwe ya Diamond ni igihamya cy'uko umuziki wa Afurika uri mu bihe byiza, aho abahanzi bayo bashobora guhagarara bemye imbere y'amakompanyi akomeye kandi bagahabwa agaciro k'ukuri.

    Source : https://kasukumedia.com/diamond-platnumz-yanze-miliyoni-0-25-ya-jay-z-ahitamo-miliyoni-5-za-warner-music/

  • Jasinta Makwabe yatuye urukundo rwe kuri couple ya Naomie na Michael #rwanda #RwOT

    Umunyamideli Jasinta Makwabe yagaragaje urwo akunda couple ya Ishimwe Naomie n'umugabo we.

    Jasinta Makwabe umaze kubaka izina muri Tanzania, ubwo yari mu kiganiro kuri Wasafi FM yavuze ko akunda cyane couple ya Miss Ishimwe Naomi n'umugabo we Michael Tesfay ndetse abona baberanya cyane.

    Uyu munyarwandakazi uba Tanzania yanavuze ko afite amatsiko yo kubona abana babo.

    Ati 'Ni beza cyane, umugore ni mwiza, umugabo ni mwiza, baraberanye cyane, Naomie n'umugabo wawe turabakunda hano Tanzania, Naomi mba numva mfite amatsiko y'abana banyu bazaba basa n'abamalayika, couple yabo ni nziza cyane.'

    Jasinta ni umukobwa w'imyaka 28 ni umunyamideli wahagarariye Tanzania mu irushanwa rya Miss Africa Calabar, mu 2021.

    Nubwo atavukiye mu Rwanda ariko avuka ku babyeyi b'Abanyarwanda ndetse iyo muganira wumva avuga Ikinyarwanda adategwa na gato ku buryo ushobora kugira ngo yabaye mu Rwanda igihe kinini.

    Inkuru y'urukundo rwa Michael Tesfay na Miss Ishimwe Naomi rwatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022, yambikwa impeta muri Mutarama 2024 ubukwe buba mu Ukuboza 2024.

    Source : https://kasukumedia.com/9435-2/

  • Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w'Intebe ni muntu ki? #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w'Intebe. Yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu

    Dr Nsengiyumva yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, umwanya yagiyeho ku wa 25 Gashyantare 2025. Asimbuye Dr Edouard Ngirente wari kuri izi nshingano kuva mu 2017.

    Mbere yaho, yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Uburezi kugeza mu 2008. Mbere yaho yari Umunyamabanga Uho muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda.

    Afite impamyabumenyi y'ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Leicester.

    Minisitiri w'Intebe mushya afite ubunararibonye mu bijyanye n'ubukungu. Yakoze imirimo ijyanye no guteza imbere za politiki, amategeko ajyanye n'ubukungu n'ibindi bijyanye nabyo.

    Mbere yo kuba Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, yakoze mu Bwongereza aho yari Umujyanama Mukuru mu by'Ubukungu muri Guverinoma y'u Bwongereza mu biro bishinzwe imihanda na gari ya moshi (Office of Rail and Road) kuva muri Mata 2016.

    Yakoze kandi nk'ushinzwe ubukungu mu Ishami rishinzwe Abakozi n'izabukuru muri Guverinoma y'u Bwongereza kuva muri Mata 2014 kugera muri Mata 2016.

    Yabaye kandi Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburezi hagati ya Werurwe 2008 na Ugushyingo 2008. Yabaye ndetse Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Inganda n'Ubucuruzi hagati ya Kamena 2005 na Werurwe 2008.

    Yakoze kandi nk'Ushinzwe gahunda n'Umushakashatsi muri Refugee Action hagati ya Kamena 2009 na Ukuboza 2013.

    Afite Impamyabushobozi y'Ikirenga mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Leicester hagati ya 2011 na 2015. Afite kandi Masters mu bijyanye n'ingamba z'ubukungu n'imicungire yabwo yakuye muri Kaminuza ya Nairobi n'Impamyamenyi y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bucuruzi yakuye muri Catholic University of Eastern Africa.

    Bigenda bite iyo Minisitiri w'Intebe asimbuwe?

    Itegeko Nshinga risobanura ko iyo Minisitiri w'Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n'abandi bagize Guverinoma begura. Perezida wa Repubulika yakira ukwegura kwa Guverinoma iyo Minisitiri w'Intebe akumushyikirije.

    Guverinoma yeguye ikora gusa imirimo ya buri munsi kugeza igihe hashyiriweho indi Guverinoma.

    Iyo Minisitiri w'Intebe avuyeho, biba bivuze ko na guverinoma igomba kongera kurahira.

     

    Dr. Justin Nsengiyumva ni we Minisitiri w'Intebe mushya w'u Rwanda

    Ba Minisitiri b'Intebe u Rwanda rwagize kuva mu 1994

    1. Faustin Twagiramungu: Kuva tariki 19 Nyakanga 1994 kugeza tariki 31 Kanama 1995

    2. Pierre-Célestin Rwigema: Kuva tariki 31 Kanama 1995 kugera tariki 08 Werurwe 2000

    3. Bernard Makuza: Kuva 08 Werurwe 2000 kugera ku wa 07 Ukwakira 2011

    4. Pierre-Damien Habumuremyi: Kuva ku wa 07 Ukwakira 2011 kugera kuwa 23 Nyakanga 2014

    5. Anastase Murekezi: Kuva tariki 23 Nyakanga 2014 kugeza ku wa 30 Kanama 2017

    6. Dr. Édouard Ngirente: Kuva ku wa 30 Kanama 2017 kugera ku wa 23 Nyakanga 2025

    7. Dr. Justin Nsengiyumva: Kuva ku wa 23 Nyakanga 2025 —

     

     

    The post Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w'Intebe ni muntu ki? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/67458-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=67458-2