Blog

  • Gen Mubarakh Muganga yasabye abayobozi b'amashuri ya gisirikare muri Afurika gukurikiza ibyo bigishijwe – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 24 Nyakanga 2025, ubwo hasozwaga amahugurwa y'iminsi itatu yitabiriwe n'abayobozi b'amashuri makuru ya gisirikare mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

    Yitabiriwe n'abantu 38 baturutse mu bihugu 18 bya Afurika birimo, Misiri, Maroc, Nigeria, Ghana, Libya, Ethiopia n'ibindi.

    Harimo kandi ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba nka Kenya, Uganda, Tanzania, Sudani y'Epfo ariko u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntibyitabiriye.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yagaragaje ko ibyo aba bayobozi bigiye muri aya mahugurwa n'imyanzuro yahafatiwe bakwiye kubyifashisha mu rwego rwo guteza imbere imyigishirize mu mashuri makuru ya gisirikare muri Afurika.

    Ati 'Ibyo mwahawe muri aya mahugurwa ntibirangirire aha ahubwo mukomerezeho ndetse mube n'inkingi ikomeye yo guteza imbere amahugurwa ahuriweho muri Afurika. Ndabasaba ko mukwiriye gushyira mu bikorwa ibyo mwigishijwe muri aya mahugurwa mubijyana mu mashuri makuru ya gisirikare y'ibihugu byanyu.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare, RDF Command and Staff College, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yavuze abitabiriye aya mahugurwa bigiyemo byinshi kandi biteguye kubishyira mu bikorwa.

    Ati 'Aya mahugurwa yadufashije kubona uburyo twateza imbere amasomo mu mashuri makuru ya gisirikare ku mugabane wacu wa Afurika.'

    Aya mahugurwa yagaragajwe nk'uburyo bwiza bwo kwimakaza ubufatanye mu bya gisirikare mu mashuri makuru ya gisirikare muri Afurika, kuzamura ireme ry'imitangire y'amasomo n'imyitozo abasirikare bahabwa no gushyira hamwe mu guhangana n'inzitizi ku mutekano.

    Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare, RDF Command and Staff College, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yavuze ko abitabiriye aya mahugurwa bungutse byinshi

    Abayobozi b’amashuri makuru ya Gisirikare basoje amahugurwa yari amaze iminsi itatu mu Rwanda

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yahaye abayobozi batandukanye certificat


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-mubarakh-muganga-yasabye-abayobozi-b-amashuri-ya-gisirikare-muri-afurika

  • Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w'Intebe mushya – #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w'Intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva, kuri uyu wa 24 Nyakanga 2025 baganira ku ngingo zirimo n'ibyo igihugu gisihyize imbere.

    Dr. Justin Nsengiyumva yagizwe Minisitiri w'Intebe ku wa 23 Nyakanga 2025, asimbuye Dr. Edouard Ngirente wari umaze muri izi nshingano imyaka irindwi n'amezi 10.

    Ingingo ya 116 y'Itegeko Nshinga ivuga ko Minisitiri w'Intebe ashyirwaho kandi akavanwa ku mirimo na Perezida wa Repubulika, ariko Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n'abandi bagize Guverinoma bashyirwaho na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w'Intebe.

    Ingingo ya 124 y'Itegeko Nshinga ivuga ko 'Iyo Minisitiri w'Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n'abandi bagize Guverinoma begura.'

    Ibi bivuze ko ingingo ya 124 iha Minisitiri w'Intebe uvuyeho inshingano zo gushyikiriza Perezida wa Repubulika ubwegure bwa Guverinoma. Gusa abagize guverinoma bakomeza gukora inshingano zimwe na zimwe zisanzwe ariko hari ibyemezo baba batemerewe gufata.

    Iyo ubwegure bwa Guverinoma bumaze gushyikirizwa Umukuru w'Igihugu, Perezida wa Repubulika aba agomba gushyiraho Guverinoma.

    Agaka ka gatatu k'ingingo ya 124 y'Itegeko Nshinga kavuga ko Guverinoma yeguye ikora gusa imirimo ya buri munsi 'kugeza igihe hashyiriweho indi Guverinoma'.

    Amategeko ateganya ko Perezida wa Repubulika agiriwe inama na Minisitiri w'Intebe ashyiraho Guverinoma yubahirije ihame ryo gusaranganya ubutegetsi, gukurikiza imyanya imitwe ya politiki yabonye mu matora y'Inteko Ishinga Amategeko no kureba ababifitiye ubushobozi.

    Iyo Minisitiri w'Intebe mushya amaze kurahira, abaminisitiri bagize Guverinoma na bo bararahira.

    President Kagame met with Prime Minister-designate Dr Justin Nsengiyumva for consultation and alignment on key national priorities. pic.twitter.com/hgEjEIriRh

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) July 24, 2025

    Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe mushya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yahuye-na-minisitiri-w-intebe-mushya

  • Iburengerazuba: Mu minsi 24 abanyonzi 93 bafungiwe gutwara amagare banyoye ibisindisha – #rwanda #RwOT

    Muri icyo gihe, imibare ya Polisi mu ntara y'Iburengerazuba igaragaza ko impanuka 17 ari zo zabaye zitejwe n'amagare, batanu baziburiramo ubuzima, 23 barakomereka, ndetse amagare 440 akaba yarafashwe na Polisi kubera kutubahiriza amategeko arimo no gutwara yicaweho nyuma ya Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba.

    Polisi ikorera mu Ntara y'Iburengerazuba yaciye umuvuno mushya wo gupima abanyonzi banyoye ibisindisha waje nyuma yo kubona impanuka zo mu muhanda ziterwa n'amagare zikomeza kwiyongera, nk'uko Umuvugizi wa Polisi y'Iburengerazuba, SP. Sylvestre Twajamahoro, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'abakora uyu mwuga wo gutwara abantu n'ibintu ku igare mu Karere ka Rubavu, ku wa 24 Nyakanga 2025.

    Ati 'Twasanze ubusinzi buri mu biteza impanuka nyinshi z'amagare duhitamo gutangira kujya tubapima, harimo abo upima ugasanga igipimo cyenda guturika…Ubu hano i Rubavu mu cyumweru kimwe twafashe abanyonzi 20 batwaye banyoye ibisindisha kandi barafunzwe, ni yo mpamvu mugomba kubwirinda no kwitwararika. Ni mu gihe mu ntara yose abagera kuri 93 ari bo banyonzi bafungiwe gutwara banyoye ibisindisha.'

    SP Twajamahoro yakomeje avuga ko abatwara amagare bo mu Karere ka Rubavu ari bo basigaye inyuma mu Ntara y'Iburengerazuba mu kutubahiriza amategeko y'umuhanda, kuko usanga bagipakira imizigo irengeje ibiro 80, bakanapakira umuzigo utambitse ku igare aho kuwuhagarika n'abakigenda bafashe ku makamyo inyuma, ibyo avuga ko bihanganye n'itegeko.

    Abafite aho bahuriye n'umwuga wo gutwara igare mu Karere ka Rubavu bavuga ko bibabaje kuba hakiri bagenzi babo bijandika mu businzi kandi bagakomeza no gutwara igare.

    Umuyobozi w'ihuriro ry'amakoperative y'abanyonzi mu Karere ka Rubavu, Hakizimana Bernard, yagize ati 'Birababaje cyane, kuko abanyonzi badasanzwe bafite amikoro ahagije, none n'igihe cyo gushakishiriza imiryango yabo bafungwa bazira ubusinzi, tubifuriza gutera imbere, turakomeza ubukangurambaga tubigishe ko gutwara igare wanyoye ibisindisha ari ikizira, kuko byihutisha gukora impanuka.'

    Umunyonzi witwa Imanishimwe Salomon we yavuze ko kwirinda ubusinzi ari inshingano, gusa avuga ko bwamaze gufata indi ntera kuko bamwe muri bagenzi babo banywa iyitwa Karigazoke.

    Undi munyonzi witwa Ndayizeye Fabrice yagize ati 'Hari abanywa inzoga bagatwara igare ukajya ubona bameze nk'abahaze ubuzima, kuko njyewe agacupa n'iyo nakanywa nkanywa namaze kuva mu kazi, kuko ubusinzi bwica akazi k'umuntu.'

    Ndayizeye ahamya ko akazi ko kunyonga igare kamutunze n'umuryango we kuko amafaranga make kamwinjiriza ku munsi ari ibihumbi 4 Frw, mu gihe hari abahamya ko n'ibihumbi 10 Frw bashobora kubigezaho ku munsi.

    Umuvugizi wa Polisi y'Iburengerazuba, SP. Sylvestre Twajamahoro yavuze ko nyuma yo kubona impanuka zo mu muhanda ziterwa n’amagare zikomeje kwiyongera batangiye kujya nabo bapimwa ibisindisha

    Abakora umwuga wo gutwara igare mu mujyi wa Gisenyi baganiriye na Polisi

    Abayobozi bahagarariye inzego zitandukanye bitabiriye ibi biganiro

    Abakora umwuga wo gutwara igare mu mujyi wa Gisenyi baganiriye na Polisi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-mu-minsi-24-abanyonzi-93-bafungiwe-gutwara-amagare-banyoye

  • Ibyo wamenya ku biciro bishya byihariye byo gupima imyuka ihumanya ku binyabiziga – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda, indwara z'ubuhumekero ziterwa n'umwuka wanduye ziza ku mwanya wa kabiri mu zihitana abantu benshi. Umwuka abantu bahumeka mu Rwanda wanduye ku gipimo cyikubye inshuro eshanu ikigenwa n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima.

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA, gisobanura ko umwuka wo mu Rwanda ugaragaramo utuvungunyukira twa PM2.5.

    Ikinyaburatabire cya PM2.5 kiva mu binyabiziga, kigira ingaruka ku buzima bwa muntu. Utu tunyabutabire tutagaragarira ijisho, iyo umuntu aduhumetse tugera mu bihaha no mu miyoboro y'amaraso, bigatera indwara z'ubuhumekero n'iz'umutima.

    Nta kabuza ibyo nibyo bikomeje gutuma indwara zibasira imyanya y'ubuhumekero kugera no kuri Cancer zikomeje kuzamuka, aho ubu mu Rwanda habarwa abantu ibihumbi 16 bakurikiranwa buri munsi, barwaye Asthma.

    Mu mpamvu zituma uwo mwuka wanduye ukomeza kuzamuka cyane, biterwa ahanini n'ibinyabiziga bititaweho, bisohora imyuka ihumanya. Ubusanzwe, ibinyabiziga bisohora umwuka uhumanya urenze garama imwe ku kilometero, biri mu bikomeje gutera ikibazo.

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda, moto zihariye 47% mu binyabiziga bisohora imyuka ihumanya ikirere, ari nabyo byatumye hatangira gushyirwaho ingamba zo gushishikariza abantu gukoresha moto zidakoresha lisansi ahubwo zikoresha amashanyarazi.

    Ibindi bituma umwuka uhumana bitari ibinyabiziga, ni imashini zikoreshwa mu gutunganya amashanyarazi n'ibindi nko gutwika nyiramugengeri cyangwa amakara. Ibyo byiyongeraho n'inganda kandi nazo zikomeje kuzamuka cyane mu Rwanda.

    Urubuga rwa REMA rugaragaza uburyo umwuka wo mu Rwanda uba umeze, inshuro nyinshi, cyane ku masaha yo ku manywa mu Mujyi wa Kigali, ruba rwerekana ko hari umwuka utari mwiza ushobora kugira ingaruka ku bantu bafite intege nke nk'abana bato cyangwa abagore batwite.

    Hagiye gutangira gupimwa imyuka ihumanya ku binyabiziga

    Mu gihe imibare igaragaza ko ibinyabiziga (moto n'imodoka) ari byo biza ku isonga mu guhumanya umwuka, biteganyijwe ko mu minsi iri imbere, hazatangira gupimwa byihariye imyuka isohorwa na byo.

    Bizajya bikorwa mu buryo busanzwe kuri Contrôle technique, aho Polisi izakomeza kugenzura imodoka ariko habeho n'ahandi REMA izajya igenzurira umwuka uhumanya w'ikinyabiziga.

    Gusaba gusuzumisha ikinyabiziga bizajya bikorerwa ku Irembo nk'uko bisanzwe ariko mu buryo bubiri, kuko umuntu uvuye gusuzumisha ikinyabiziga azajya ahabwa ibyemezo bibiri.

    Moto izajya yishyura 16.638 Frw. Mu gihe itabashije kubona icyemezo kubera imyuka myinshi ihumanya, umuntu azaba yemerewe kujya gukosoza ibyo bibazo agasubira gupimisha mu byumweru bibiri uhereye igihe isuzuma ryabereye. Icyo gihe azajya yishyura 8.319 Frw.

    Imodoka zakorewe gutwara abantu zitarengeje uburemere bwa toni eshatu n'igice kandi zifite imyanya itarenga umunani yo kwicarwamo, hatabariwemo uw'umuyobozi, zo zizajya zishyura 34.940 Frw. Mu gihe ikinyabiziga kitabonye uruhushya, gisubirayo nyuma y'ibyumweru bibiri nyiracyo akishyura 17.470 Frw.

    Imodoka itwara abantu bava ku icyenda kuzamura ariko itarengeje 18 hatabariwemo umuyobozi w'ikinyabiziga, itwara imizigo irengeje toni imwe n'igice ariko itarenze toni eshatu n'igice hamwe n'itwara imizigo iri hejuru ya toni eshatu n'igice ariko itarengeje toni eshanu yishyura 51.578 Frw. Iyo isubiye gukosoza inenga za mbere yishyura 25.789 Frw.

    Ibi ni kimwe no ku modoka itwara abantu barenga 18 kuzamura ariko itarengeje 30 hatabariwemo umuyobozi w'ikinyabiziga, itwara imizigo iri hejuru ya toni eshanu ariko itarengeje toni zirindwi, itwara abantu barenga 30 n'itwara imizigo irengeje toni zirindwi.

    Ibindi binyabiziga bikoresha moteri bikora mu mirimo itandukanye bizajya byishyura 49.914 Frw, byajya gukosoza bikishyura 24.957 Frw.

    Aya mafaranga ni ayo gusuzumisha imyuka, gusuzumisha ubuziranenge bw'ikinyabiziga bizakomeza kwishyurwa nk'uko bisanzwe.

    Iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro za Nzeri mu gihe Iteka rya Minisitiri ribigena rizaba rimaze kwemezwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-biciro-bishya-byihariye-byo-gupima-imyuka-ihumanya-ku

  • Abasenateri basabye ko abaturage 6909 batuye ku birwa bimurwa – #rwanda #RwOT

    Bagaragaje ko hari ibirwa 12 basuye bituwe n'abaturage bagera ku 6,909 bakwiye gushyirirwaho uburyo bwo kubimura buhoro buhoro hakazasigara ikirwa kimwe cya Nkombo gituweho n'abarenga ibihumbi 18.

    Ni umwanzuro wafashwe hashingiwe kuri raporo ya Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage yakoze ku ngendo zakorewe mu birwa bitandukanye.

    U Rwanda rufite ibirwa 148, ibituwe ni 14. Ibyo Komisiyo yasuye bituwe ni 12, ari byo Mwegerera na Mukira mu Karere ka Musanze, Munanira na Birwa 1 mu Karere ka Burera, Sharita mu Karere ka Bugesera, Bugarura mu Karere ka Rutsiro, Mushungo, Muzira, Tareri, Kirehe na Ruzi mu Karere ka Nyamasheke, na Gihaya mu Karere ka Rusizi.

    Muri izo ngendo hagaragayemo zimwe mu mbogamizi mu mibereho y'abaturage zirimo imikoreshereze y'ubutaka bwo mu birwa idateguye neza, hari ibirwa bya Leta bitabaruye ndetse bitagaragara muri sisitemu y'ubutaka, abaturage badafite ibyangombwa by'ubutaka batuyeho, abashoramari bahenda abaturage mu gihe bagurisha ubutaka bwabo no kutabona ibikorwaremezo.

    Hari kandi kuba abaturage babona serivisi ari uko banyuze mu mazi, indwara z'ibyorezo bahura nazo n'ibindi.

    Perezida wa Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage, Senateri Umuhire Adrie, yagaragaje ko hari ibirwa bifite imiterere itakorohereza Leta kugezayo ibyangombwa byose bikenewe kugira ngo abatuye mu birwa bagere ku iterambere ry'imibereho myiza.

    Ati 'Ibyo birimo amazi meza, amashanyarazi, ibyiciro byose by'uburezi, amavuriro, serivisi z'imari, amasoko, imihanda, amato ya kijyambere n'ibindi. Ibyo byose bikaba byahenda Leta cyane kurusha kwimura abaturage bari mu birwa bakavanwa aho batuye hagaragara nk'ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.'

    Yavuze ko hakwiye gushyirwaho gahunda ihamye, igenamigambi n'ingengabihe byerekana uko abaturage bagituye mu birwa bazagenda bimurwa, kwegera abaturage no kubaganiriza kuri gahunda yo kubimura kugira ngo bagire uruhare mu bibakorerwa no kugezwaho iby'ibanze bibafasha kugira imibereho myiza mu gihe batarimurwa.

    Sena kandi yasabye ko hashyirwaho igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka bwo mu birwa no gushyiraho ingengabihe yo kugishyira mu bikorwa, kubahiriza imbago z'ibiyaga (metero 50), kunoza uburyo bw'igura n'igurisha ry'ubutaka bwo mu birwa hagamijwe kurengera umuturage ngo adahendwa no kubuza abaturage bo mu birwa bagikoresha amashashi na za pulasitike kubijugunya mu biyaga.

    Komisiyo yavuze ko inzego zirebwa n'iterambere ry'imibereho y'abaturage, izirebwa n'ibidukikije n'ishoramari zikwiye gukorera hamwe mu kwita no kugenera umwihariko buri kirwa, hagakorwa ubushakashatsi bugamije kwerekana uburyo byabungwabungwa n'uko byabyazwa umusaruro mu gihe byaba bitagituwe.

    Abasenateri bagaragaje ko abaturage bakwiye kwimurwa koko ariko ibirwa bimuweho bikabyazwa umusaruro.

    Abasenateri basabye ko abaturage 6909 batuye ku birwa bimurwa

    Senateri Bideri John Bonds na Senateri Cyitatire Sosthene

    Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Francois Kalinda Xavier ayoboye Inteko Rusange

    Perezida wa Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage, Senateri Umuhire Adrie, yagaragaje ko hari ibirwa bifite imiterere itakorohereza Leta kugezayo ibyangombwa byose bikenewe

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasenateri-basabye-ko-abaturage-6909-batuye-ku-birwa-bimurwa

  • Ab'i Nyaruguru bagiye guhabwa umuhanda wa kaburimbo mushya – #rwanda #RwOT

    Ni umuhanda uzaturuka ku muhanda munini wa Ngoma-Cyahinda-Ndago, ukaba uzambukiranya Umurenge Nyagisozi, uhure n'undi muhanda wa Munini-Busanze uturuka kuri Santere ya Munini, ukomereze ku Isoko rya Gatunda werekeza ku Mupaka w'u Rwanda n'u Burundi, ahitwa ku Mupaka wa Nshili.

    Ni inkuru yishimiwe n'abaturage bo muri aka gace, barimo na Muvumbi Damien, ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto.

    Yabwiye IGIHE ko igihe uyu muhanda waba ukozwe, byaba ari iterambere babonye ryiyongera ku bindi byiza bamaze kugeraho.

    Ati ''Twishimira byinshi tumaze kugeraho, birimo umuriro w'amashanyarazi na kaburimbo twahawe inyura mu bice by'ingenzi by'Akarere ka Nyaruguru. Nka twe dutwara moto, iyo umuhanda ukoze neza, bituma ibinyabiziga byacu biramba kurushaho.'

    Mukamusoni Dévotha wo mu mu Murenge wa Nyagisozi yavuze ko umurenge wabo bamaze gutera imbere mu buhinzi bw'ibirayi, ibishyimbo ndetse n'ikawa, ashimangira ko uyu muhanda uziye igihe ngo bakomeze begere isoko kurushaho.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko ibikorwaremezo bikomeje kubakwa mu karere ayoboye, ari ibihamya by'imiyoborere myiza y'igihugu idaheza.

    Ati '”Uyu muhanda tugiye kubona ni ubudasa bwa Leta y'Ubumwe. Bishimangira imiyoborere idaheza mu iterambere yimakajwe na Perezida Paul Kagame, aho buri muturage cyangwa buri gice icyo ari cyo cyose kigerwaho n'iterambere.”

    Meya Dr. Murwanashyaka akomeza avuga ko uyu muhanda uzafasha abatuye muri ibyo bice, barushaho kunoza imigenderanira n'ibindi bice aho bizaborohereza kugera mu Mijyi nka Huye n'Umujyi wa Kigali, bikabafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko.

    Bitaganyijwe ko uyu muhanda uzatangira kubakwa vuba, ukazuzura utwaye miliyari 18 Frw.

    Uje usanga indi mihanda ya kilometero 106 ya kaburimbo imaze kubakwa mu Karere ka Nyaruguru mu gihe kitarenze imyaka itanu.

    I Nyaruguru bafite imihanda ya kaburimbo ingana n’ibilometero 106


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ab-i-nyaruguru-bagiye-guhabwa-umuhanda-wa-kaburimbo-mushya

  • Inshingano zitegereje Minisitiri w'Intebe mushya n'ububasha ahabwa n'itegeko – #rwanda #RwOT

    Dr. Nsengiyumva wari usanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, ni umuhanga mu bijyanye n'ubukungu aho yakoze imirimo ijyanye no guteza imbere za politiki, amategeko ajyanye n'ubukungu n'ibindi bijyanye nabyo, mu Rwanda ndetse no mu Bwongereza, aho yanakuye impamyabumenyi y'ikirenga muri Kaminuza ya Leicester.

    Inshingano ya mbere itegereje Dr. Nsengiyumva ni ugufasha Perezida wa Repubulika gushyiraho Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n'abandi bagize Guverinoma, kuko itegeko riteganya ko iyo Minisitiri w'Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n'abandi bagize Guverinoma begura.

    Mu zindi nshingano ziteganywa n'ingingo ya 119 y'Itegeko Nshinga zitegereje Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva, harimo ko ayobora imikorere ya Guverinoma akurikije imirongo mikuru yatanzwe na Perezida wa Repubulika, akanakurikirana iyubahirizwa ry'amategeko, akanategura gahunda ya Guverinoma abigiyeho inama n'abandi bagize Guverinoma.

    Harimo kandi ko agomba gushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma bitarenze iminsi 30 uhereye igihe yatangiriye imirimo ye, agena inshingano z'Abaminisitiri, iz'Abanyamabanga ba Leta n'iz'abandi bagize Guverinoma, agahamagaza Inama y'Abaminisitiri, akanashyiraho urutonde rw'ibisuzumwa agishije inama abandi bagize Guverinoma, akabishyikiriza Perezida wa Repubulika n'abandi bagize Guverinoma nibura iminsi itatu mbere y'uko inama iba, usibye ibibazo byihutirwa bisuzumwa n'Inama z'Abaminisitiri zidasanzwe.

    Minisitiri w'Intebe afite ububasha bwo kuyobora Inama y'Abaminisitiri. icyakora iyo Perezida wa Repubulika yayitabiriye, ni we uyiyobora; ashyiraho amateka agena intego, inshingano n'imbonerahamwe z'imyanya y'imirimo by'inzego za Leta ziri mu nshingano ze.

    Minisitiri w'Intebe kandi ashyiraho amateka ashyira mu bikorwa amategeko iyo biri mu nshingano ze; ashyiraho amateka yerekeye ishyirwaho n'ivanwa ku mirimo by'abayobozi bakuru barimo Umuyobozi w'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe, Abanyamabanga Nshingwabikorwa ba komisiyo z'Igihugu, Abajyanama n'Abakuru b'imirimo mu Biro bya Minisitiri w'Intebe, abandi bayobozi bakuru mu nzego za Leta igihe ntaho biteganyijwe ukundi.

    Hari kandi abayobozi bakuru n'abayobozi mu Nteko Ishinga Amategeko, mu Rukiko rw'Ikirenga, muri Serivisi za Minisitiri w'Intebe, mu Bushinjacyaha Bukuru, muri Minisiteri no mu zindi nzego za Leta, abashinjacyaha bo ku rwego rw'igihugu n'abashinjacyaha bayobora ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye, abakozi ba Leta bashyirwaho mu rwego rumwe n'abavuzwe muri iyi ngingo kimwe n'abandi bayobozi bateganywa n'itegeko.

    Mu bundi bubasha bwa Minisitiri w'Intebe harimo ko ashyira umukono w'ingereka ku mategeko yemejwe n'Inteko Ishinga Amategeko, amategekoteka n'amateka ya Perezida, ndetse n'iteka rya Minisitiri w'Intebe rishyirwaho umukono w'ingereka n'ugize Guverinoma waritangije.

    Mu zindi nshingano Minisitiri w'Intebe afite, harimo ko ari we usigariraho Perezida wa Repubulika mu gihe atari mu gihugu cyangwa arwaye adashoboye by'igihe gito gukora imirimo ye.

    Ingingo ya 105 y'Itegeko Nshinga na yo iteganya ko iyo Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga atangaje ko umwanya wa Perezida wa Repubulika udafite umuntu uwuriho kubera impamvu zivugwa muri iyi ngingo, Perezida wa Repubulika asimburwa by'agateganyo na Perezida wa Sena, ataboneka agasimburwa na Perezida w'Umutwe w'Abadepite; iyo abo bombi batabonetse, imirimo ya Perezida wa Repubulika ikorwa by'agateganyo na Minisitiri w'Intebe.

    NST 2 ihanzwe amaso

    Uretse ibikubiye mu nshingano rusange, Guverinoma nshya izaba iyobowe na Dr. Nsengiyumva Justin, ifite inshingano zikomeye zo guhera aho indi yari igereje, igafasha igihugu kugera ku cyiciro cya kabiri cya gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere (NST 2), isigaje imyaka ine.

    Ni gahunda yubakiye ku nkingi eshanu z'ingenzi harimo guhanga imirimo, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ireme ry'uburezi, kurwanya igwingira n'imirire mibi no kwimakaza imitangire myiza ya serivisi.

    Muri iyo gahunda, harimo ko ubuhinzi buzazamuka ku kigero cya 6% ku mwaka, kandi ko buzakorwa hashingiwe ku guhaza amasoko. Umusaruro ubukomokaho uzazamuka hejuru y'ikigero cya 50% binyuze mu kongera ubuso bwuhirwa ku kigero cya 85% no kongera ifumbire n'imbuto.

    Ni mu gihe kandi ivuga ko ubworozi buzarushaho gukorwa mu buryo bugezweho.

    Muri iyi gahunda kandi, hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.

    Ku bijyanye n'ishoramari ritari irya leta, rizikuba kabiri rive kuri miliyari 2,2$ rigere kuri miliyari 4,6$ mu 2029. Ibyoherezwa mu mahanga na byo bizazamuka bive kuri miliyari 3,5$ bigere kuri miliyari 7,3$.

    Biteganyijwe ko gahunda ya Made in Rwanda izarushaho gushyigikirwa bityo izamure ubukungu, itange n'imirimo. Urwego rw'ubuhinzi, inganda na serivisi ni zimwe mu zitezweho kuzamura iyi gahunda.

    Mu burezi, Umubare w'abanyeshuri biga mu mashuri y'incuke uziyongera uve kuri 35% ugere kuri 65% mu gushimangira gahunda yo kwita ku burezi bw'umwana kuva akiri muto.

    Umubare w'abiga amasomo y'ikoranabuhanga na wo biteganyijwe ko ugomba kuziyongera, bahabwe ubumenyi n'ibikoresho bikenewe, ndetse n'abantu ibihumbi 500 bahugurwe mu bijyanye n'ikoranabuhanga. Amashuri y'icyitegererezo y'imyuga azashyirwamo ingufu kugira ngo atange ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo.

    Mu buzima, imitangire ya serivisi izarushaho kunozwa bishingiye ku gukuba kane umubare w'abakora mu rwego rw'ubuzima kandi serivisi zigenerwa abagore batwite n'abana zirusheho kwitabwaho byihariye.

    Muri iyi gahunda, biteganywa ko hazashyirwa imbaraga mu kurwanya imirire mibi ku buryo igwingira ry'abana rizava kuri 33% rikagera kuri 15%. Leta yiyemeje ko mu 2029, buri rugo, ishuri n'ibitaro bizaba bifite amashanyarazi n'amazi meza.

    Mu bijyanye n'ubukerarugendo, umusaruro ukomoka ku bukerarugendo uzikuba kabiri bijyanye na gahunda y'igihugu yo kuba ku isonga mu kwakira inama mpuzamahanga n'ibindi bikorwa bijyana nazo.

    Ikindi ni uko hazashyirwaho indangamuntu y'ikoranabuhanga izafasha abaturage bose koroherwa no kubona serivisi za Guverinoma mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    Mu 2029 kandi biteganywa ko serivisi zose za guverinoma zizaba zitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    Mu bijyanye n'ububanyi n'amahanga, Guverinoma yiyemeje ko ubuhahirane mpuzamahanga buzashyirwamo ingufu kugira ngo habeho ubucuruzi n'amahirwe y'ishoramari yafasha mu kuzamura ubukungu bw'igihugu.

    Abanyarwanda baba mu mahanga kandi na bo bazarushaho kugira uruhare mu bikorwa biganisha ku iterambere rirambye. Ni mu gihe umutekano n'amahoro bizarushaho gusigasirwa.

    Ibyo byose kugira ngo bizabe byagezweho mu gihe gisigaye, birasaba guverinoma izaba iyobowe na Dr. Nsengiyumva gushyiraho ingamba zihamye zo kwihutisha ibikiri ku kigero cyo hasi, kugira ngo mu 2029 ibyateganyijwe byose bizabashe kugerwaho.

    Dr. Nsengiyumva Justin ni we Minisitiri w’Intebe mushya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sobanukirwa-inshingano-zitegereje-minisitiri-w-intebe-mushya-n-ububasha-ahabwa

  • Li John yatangaje impamvu atigeze aha umugore wa Jay Polly indirimbo bakoranye #rwanda #RwOT

    Li John yavuze impamvu yanze gutanga indirimbo yakoreye Jay Polly ku mugore babyaranye

    Umwe mu batunganya umuziki bamenyerewe mu Rwanda, Li John, yatangaje ko afite indirimbo nyinshi yakoranye na nyakwigendera Jay Polly, ariko ko atiteguye kuziha Fifi, umugore babyaranye, ahubwo yifuza ko zashikirizwa umuryango mugari wa nyakwigendera, igihe bazaba bamufasheho umwanzuro w'icyo bashaka kuzikoraho.

    Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, aho yagaragaje uburyo yakoranye bya hafi na Jay Polly, by'umwihariko nyuma y'uko afunguwe. Icyo gihe ngo Jay Polly yari yihaye intego nshya yo kongera kuzamura umuziki we, maze afatanya na Li John mu gutunganya indirimbo zari zigize album nshya.

    'Twagiranye ibihe byiza, yakundaga uburyo nakoragamo… Nyuma yo kuva muri gereza, yansanze turakorana indirimbo nyinshi. Hari izo twarangije, n'izindi twari dukiri gukora. Zari kuba album ye,' — Li John.

    Uyu mu producer wubashywe mu ruhando rw'umuziki nyarwanda yakomeje avuga ko nubwo abitse izi ndirimbo, atigeze azishyikiriza Fifi, umugore babyaranye, bitewe n'uko adashaka ko bikorwaho n'umuntu ku giti cye.

    'Ntabwo nigeze muha Fifi indirimbo kuko sinashakaga ko ziza gukoreshwa ku giti cye. Jay Polly yari inshuti, kandi icyo yansigiye ndacyitayeho. Ndategereje umwanzuro w'umuryango mugari, ntabwo ari ibintu umuntu umwe yakwiye kwifatira,' — Li John.

    Yakomeje avuga ko hari n'izindi ndirimbo zakozwe n'abandi ba producer, zari zigize album yategurwaga, kandi ko ibyo bikorwa byose byari bigamije gufasha Jay Polly kugaruka ku isoko ry'umuziki nyuma y'ibihe bikomeye yari amaze kunyuramo.

    Nyuma y'urupfu rwa Jay Polly rwabaye mu mwaka wa 2021, hari byinshi byibazwaga ku bijyanye n'ibihangano bye byari bikiri mu bikorwa. Kugeza ubu, bamwe mu bakunzi b'umuziki be bacyifuza kumva ibyo atasize asohoye.

    Li John, utarigeze ahishura umubare w'indirimbo afite cyangwa izo zindi zigeze ku ruhe rwego, yavuze ko ari ibintu bidasanzwe mu buzima bwe kuba yarakoranye n'umuntu wari ufite impano nk'iya Jay Polly, kandi yiteguye gukorana n'umuryango igihe cyose bazifuza ko izo ndirimbo zasohoka ku mugaragaro.

    Icyakora, ibyo bishobora gutegereza igihe, kuko kugeza ubu nta rwego rwa hafi rw'umuryango ruramusaba izo ndirimbo.

    Jay Polly, witabye Imana mu buryo butunguranye, yari umwe mu baraperi bari bafite izina rikomeye mu Rwanda no mu karere, akaba yari azwiho ubuhanga n'imvugo zirimo ubutumwa. Yari yaragize uruhare rukomeye mu guteza imbere injyana ya Hip Hop mu Rwanda.

    Ubutumwa bwa Li John bwagaragaje uburyo atari yiteguye kwemerera umuntu uwo ari we wese gukoresha izo ndirimbo atabiherewe uburenganzira n'umuryango. Ibi bishobora kuba igisubizo ku bibazo byari byagiye bizamuka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bibazaga impamvu ibikorwa bya nyuma bya Jay Polly bitigeze bisohoka cyangwa bigaragara ku mbuga zitandukanye.

    Umuziki w'u Rwanda ukomeje gukura, ariko n'abakoze amateka nka Jay Polly bagenda basiga umurage ugomba kurindwa no kubahwa  ibyo ari na byo Li John yagaragaje nk'intego ye.

    Source : https://kasukumedia.com/li-john-yatangaje-impamvu-atigeze-aha-umugore-wa-jay-polly-indirimbo-bakoranye/

  • Calvin Mbanda asimbuye Juno Kizigenza mu Uganda-Rwanda music festival #rwanda #RwOT

    Calvin Mbanda yinjijwe mu Uganda-Rwanda Music Festival asimbuye Juno Kizigenza

    Calvin Mbanda, umwe mu bahanzi bakizamuka bafite impano ikomeye mu muziki nyarwanda, yatangajwe nk'umusimbura wa Juno Kizigenza mu birori bikomeye bya Uganda-Rwanda Music Festival. Uyu ni umwe mu mishinga yinjiza umuziki nyafurika ku rwego mpuzamahanga binyuze mu bufatanye bwa za festivals zihuza ibihugu bituranye.

    Iri serukiramuco ritegerejwe na benshi rizahuza ibyamamare by'umuziki bo muri Uganda n'u Rwanda, aho abahanzi batandukanye bazaririmbira imbaga y'abafana mu birori byambukiranya imipaka bigamije guteza imbere ubuhanzi, ubucuti n'ubukerarugendo.

    Ub initially, Juno Kizigenza ni we wari watangajwe nk'umwe mu bahanzi b'ingenzi bazaririmba muri iri serukiramuco. Ariko, hashize iminsi mike hatangajwe ibyamamaza bishya bigaragaza Calvin Mbanda nk'umuhanzi usimbuye Juno muri lineup.

    Abategura irushanwa batangaje ko impamvu yatumye Juno akurwa kuri uru rutonde ari gahunda ye ihuze n'icyiciro cy'irushanwa rya MTN Iwacu Muzika Festival, aho ateganyijwe kuririmba mu bitaramo bitandukanye hirya no hino mu gihugu, cyane cyane mu mpera z'ukwezi kwa Nyakanga.

    Bagize bati:

    'Juno Kizigenza ntabwo azaboneka muri Uganda-Rwanda Music Festival kubera ko afite gahunda ikomeye mu Iwacu Muzika Festival iri kuba muri iyi minsi. Twashimye ubwitange bwe ariko twari dukeneye umusimbura uhari 100%, bityo Calvin Mbanda ni we twahisemo.'

    Calvin Mbanda, umaze kubaka izina mu njyana zigezweho nka Afropop na R&B, yishimiye cyane kuba agiye kwitabira iki gikorwa. Mu butumwa yashyize kuri Instagram ye, yavuze ko ari amahirwe akomeye kandi atewe ishema no guhagararira u Rwanda muri ibi birori.

    Ati:

    'Ndashimira abategura iri serukiramuco ku mahirwe bampaye. Kuba nasimbuye umuntu nka Juno Kizigenza ni icyizere kidasanzwe. Niteguye gutanga ibirenze ibyo mwiteze.'

    Iri serukiramuco riteganyijwe kubera i Kampala, rikazahuza abahanzi bakomeye barimo Eddy Kenzo, Sheebah Karungi, Bruce Melodie, Ariel Wayz n'abandi. Intego yaryo ni ugushyiraho urubuga ruhuriweho n'abahanzi b'ibihugu byombi, bikazamura ubucuti, ubucuruzi n'iterambere ry'umuco.

    Abakunzi b'umuziki biteze igitaramo cyuzuye imbaraga, amajwi yuje ubuhanga n'ibihe by'ibyishimo. Calvin Mbanda, mu gihe ari ku isonga ry'abahanzi bitezweho byinshi, yabonye urubuga rukomeye rwo kwigaragaza no kurushaho kumenyekana ku mugabane wa Afurika.

    Uganda-Rwanda Music Festival ni icyitegererezo cy'uburyo ibirori by'ubuhanzi bishobora kuba urubuga rwo gusenyera umugozi umwe hagati y'ibihugu by'Afurika, binyuze mu mpano, urukundo n'ubusabane.

    Source : https://kasukumedia.com/calvin-mbanda-asimbuye-juno-kizigenza-mu-uganda-rwanda-music-festival/

  • Gicumbi: Batandatu bafatiwe mu bucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Abafashwe barimo abacura amabuye mu buryo butemewe n'amategeko ndetse n'ababagurira, bafatiwe mu Kagari ka Mubuga, Umurenge wa Miyove, Akarere ka Gicumbi. Bafashwe bigizwemo uruhare n'amakuru yatanzwe n'abaturage bangirizwa imirima bitewe n'ubwo bucukuzi.

    Polisi ivuga ko usibye kuba ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bukozwe nabi bwangiza ibidukikije, bunashyira ubuzima bw'ababukora mu kaga kuko bubamo ibyago byinshi by'impanuka.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko ubucukizi bw'amabuye y'agaciro bunyuranyije n'amategeko budakwiye kwihanganirwa kuko buteza ibibazo ababukora ndetse n'abatuye aho bukorerwa.

    Ati “Usibye kuba ubu bucukuzi butemewe buteza impanuka, bukangiza n'ibidukikije, byagiye bigaragara ko buba intandaro y'amakimbirane abyara urugomo hagati y'ababukora n'abaturage bangirizwa imirima n'abashakamo amabuye.”

    Polisi ivuga ko ibikorwa byo kurwanya ubucukuzi butemewe bizakomeza kandi abaturage bagakomeza kwigishwa ingaruka zo kubukora kugira ngo bibafashe kubwirinda.

    Bati “Ku bufatanye n'inzego zitandukanye, tuzakomeza kwigisha abaturage ingaruka zo gukora ubu bucukuzi kugeza babyumvise kandi bakabureka. Abazinangira, bazajya bafatwa hakurikizwe icyo amategeko ateganya.'

    Abafashwe uko ari batandatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba mbere yo gushyikirizwa ubutabera.

    Batandatu bafatiwe mu bikorwa bifitaye isano n'ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-batandatu-bafatiwe-mu-bucukuzi-butemewe-bw-amabuye-y-agaciro-batawe