Blog

  • Ukraine yarashe gari ya moshi mu Burusiya – #rwanda #RwOT

    Iki gitero cyakomerekeje abantu babiri, umwe ajya kuvurirwa kwa muganga undi avurirwa mu ahabereye iyi mpanuka mu gihe urugendo rw'iyi gari ya moshi rwakomeje.

    Guverineri Veniamin Kondratyev uyobora agace kagabwemo iki gitero yavuze ko inzu nyinshi zo mu cyaro cy'aka gace zagizweho ingaruka zikomeye n'ibi bitero ndetse abantu benshi bakaba bafite ubwoba, kuko bisa nk'aho Ukraine ifite ubushobozi bwo kubarasaho nta kiyikumira.

    Mu ijoro ryari ryabanje, Ukraine nabwo yari yagabye ibitero mu bice biri hafi y'Inyanja y'Umukara, bihitana abakozi babiri bafasha abagenzi batega gari ya moshi.

    U Burusiya bwakunze kunenga Ukraine ikunze kugaba ibitero ku bikorwaremezo bya gisivile, bigahita abantu ndetse bikangiza byinshi.

    Ukraine yarashe gari ya moshi mu Burusiya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ukraine-yarashe-gari-ya-moshi-mu-burusiya

  • Ibyo umubyeyi utwite agomba kwitondera mu mboni za Dr. Nshimiyumuremyi wo muri CHUK – #rwanda #RwOT

    Ubu u Rwanda rugeze aho umuganga ashobora kumenya indwara izibasira umwana, inda ye ikiri ku mezi atatu gusa.

    Imibare igaragaza ko gahunda yo kubyarira kwa muganga igeze ku kigero cya 95%, impfu z'ababyeyi bapfa babyara ziri kuri 203 ku bagore ibihumbi 100, bavuye ku 1070 bariho mu myaka ya 2000.

    Ubu abana bapfa bavuka bageze kuri 19 ku bana 1000, abapfa bataruzuza imyaka itanu ni 45 ku 1000 na ho abapfa batamaze umwaka ni 33 ku 1000 bavuka ari bazima.

    U Rwanda rwihaye intego ko mu 2030 nibura izo mpfu zagabanyuka zikagera ku 126 ku bagore ibihumbi 100 babyaye, byaba byiza bakanagera kuri 70 uretse ko n'iyo baba zeru byaba akarusho.

    Inzobere mu ndwara z'abagore, no gukurikirana umugore utwite mu buryo butomoye (Maternal-Fetal Medecine), Dr Nshimiyumuremyi Emmanuel, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yasobanuye ibyo umugore utwite akwiye kwitondera kugira ngo abungabunge ubuzima bw'umwana we.

    Yavuze ko ubundi umugore ushaka kubyara yagakwiye kubanza kujya kwa muganga atarasama kugira ngo barebe ko ntabibazo bishobora kumugiraho ingaruka aramutse asamye.

    Yagize ati 'Buriya umugore mbere yo gutwita yakabaye abanza kuza kwa muganga tukareba ko ameze neza ashobora gutwita, kuko hari abatwita ugasanga bafite uburwayi atari anabizi bikaba byamugiraho ingaruka. Mu gihe amenye ko atwite yakabaye yihutira guhita ajya kwa muganga hakiri kare.'

    Akomeza avuga ko aho iterambere ry'ubuvuzi rigeze umubyeyi utwite yagakwiye guhita ajya kwa muganga agatangira gukurikiranwa kuko hasigaye hari ikoranabuhanga rishibora kubona ibibazo by'umwana ukiri mu nda iri mu gihembwe cya mbere.

    Ati 'Byibura umubyeyi yakabaye akorerwa 'Ecography' mu mezi atatu ya mbere kugira ngo byinshi. Barebe umubare w'abana atwite n'ibindi. Iyo basanze atwite babiri hari aho bamwohereza. Icyiza cyo kwisuzumisha mu mezi atatu ya mbere abaganga bashobora kubona afite ikibazo agahita akurikiranywa.'

    Yavuze ko ibibazo bikunze kuboneka cyane mu bagore batwite ari iby'umutima n'ubwonko n'ibindi biri 'genetique' aho babirebera mu turemangingo tw'umwana.

    Avuga ko iyo utwo turemangingo dufite ikibazo ari ho usanga umwana nabi, abayeho imikurire ye ntigende neza ndetse no kwiga mu ishuri ntibigende neza.

    Dr. Nshimiyumuremyi yavuze ko iyo babibonye hakiri kare babasha kumufasha, bakabasha kubibona mu mezi atatu.

    Ababyeyi batwita bakuze ubwo ni kuvuga hejuru y'imyaka 35, ndetse n'abandi batwita bafite ibibazo bya diabetes cyangwa se n'ibibazo by'umutima bari mu bafite ibyago byo byinshi byo kugira ibibazo batwite cyangwa iby'abana batwite kubera imiti baba bafata.

    Ati 'Hari ababyeyi benshi bakubwira ngo 'nagiye mbyara abana narisuzumishije, nkajya kubyara nziko ngiye kubyara umwana muzima, agahumeka nabi nyuma bakazambwira ko umwana afite ikibazo cy'umutima akanitaba Imana .Ibyo rero tubasha kuba twabibona iyo uje kare.'

    Si abo gusa kuko n'abagiye bagira ibibazo byo gukuramo inda cyangwa agatwita zikavamo, bagirwa inama yo kujya kwa muganga hakiri kare kugira ngo bakurikiranwe.

    Ku bijyanye n'imyitwarire Dr Nshyimiyumuremyi avuga ko ababyeyi batwite bagomba kwitwararika cyane bakirinda inzoga n'ibindi.

    Ati 'Nta nzoga nke ibaho ku mugore utwite kuko na ka kandi unywa gacye kagenda mu maraso kagahita karuhukira ku bwonko bw'umwana kakabwangiza. Ikindi ni itabi. Itabi baba bakwiye kurireka kuko rigira ingaruka mbi ku mwana.'

    Akomeza avuga ko ikindi ashishikariza abagore batwite ari gufata indyo yuzuye harimo ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n'ibirinda indwara.

    U Rwanda hari imashini ifasha abaganga gukurikirana ubuzima bw’umwana

    Dr Nshimiyumuremyi Emmanuel asuzuma umugore utwite


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-umubyeyi-utwite-agomba-kwitondera-mu-mboni-za-dr-nshimiyumuremyi-wo-muri

  • Ujya ku ishuri akoresha iminota 19, kwa muganga ikaba 30: Tujyanye gushaka serivisi mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu myaka ya 2000, ubukungu bw'igihugu bukiri hasi cyane, mu mihanda wahuraga n'abana bajya ku ishuri bapfunyitse (bitwaje) impamba yo kubaramira saa Sita ubwo abaturiye ishuri babaga bagiye kwikora ku munwa.

    Ubwo kandi kuva saa Sita na 15' amasomo ya mugitondo arangiye kugeza Saa Kumi n'Ebyiri abana bavuye kwiga babaga bakigenda mu mihanda kuko hari n'abakoraga urugendo rw'amasaha 10 kugenda no kugaruka.

    Ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ibyakozwe mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage, Dr. Edouard Ngirente wari Minisitiri w'Intebe, yavuze ko mbere wasangaga abana bagenda kilometero nyinshi bagiye kwiga.

    Ati 'Hari intara zimwe wasangaga abana bajya kwiga bakagenda kilometero 19 ku munsi. Umwana wiga mu mashuri abanza ufite imyaka irindwi cyangwa umunani ugenda kilometero 19 agiye kwiga, byabaga bisobanuye ko ku wa Mbere ajya kwiga ku wa Kabiri agasiba akazasubirayo ku wa Gatatu yaruhutse.'

    Mu 2020 u Rwanda rwubatse ibyumba by'amashuri ibihumbi 22, bigamije kugabanya ingendo abana bakoraga bajya ku mashuri ya kure, no kugabanya ubucucike mu mashuri amwe yari agifite umubare munini.

    Ati 'Kwari ukugabanya indendo abana bakora bajya kwiga ariko ubwo iyi tuvuga kwiga tuvuga n'abarimu. Umwarimu wagenze kilometero 10 agiye kwigisha na we agerayo kwigisha byamugoye.'

    Nubwo uyu munsi hari amashuri akirimo ubucucike bukabije aho umwarimu yigisha abanyeshuri barenga 100 mu ishuri rimwe, impuzandengo mu gihugu hose ni abanyeshuri 56 ku mwarimu.

    Ubushakashatsi bwa NISR, ku mibereho rusange y'ingo (EICV 7) bugaragaza ko umunyeshuri wiga mu mashuri abanza mu Rwanda bimutwara iminota 19 agenda n'amaguru ngo agere ku ishuri.

    Abana bo mu mijyi bakoresha iminota 17 bajya ku ishuri n'amaguru mu gihe abo byaro bakoresha 20.

    Uretse urugendo rwagabanyutse, abarimu bariyongereye havugururwa byinshi birimo ikoranabuhanga no kugeza internet mu mashuri kugira ngo ubumenyi burusheho kurahurwa byoroshye.

    Hashyizweho kandi icyiciro cy'inshuke, ababyeyi bose bashishikarizwa kujyanayo abana, bitandukanye n'uko mbere yari amashuri y'abifite. By'akarusho kuva mu 2021, abanyeshuri barenga miliyoni 4,3 bose bagaburirwa ku ishuri nibura ifunguro rya Saa Sita.

    Ishuri rya Ntare Louisenlund School riri mu yubatswe vuba, hamwe n’andi menshi yatumye abana bahabwa uburezi bufite ireme kandi hafi

    Serivisi z'ubuvuzi zegerejwe bose

    Kuva mu 2009, hashyizweho gahunda y'uko muri buri kagari hazaba hari ivuriro ry'ibanze (poste de santé). Imibare ubu igaragaza ko ageze ku 1294, ibigo nderabuzima 520, n'ibitaro bikaba 57.

    Umurwayi urembye cyangwa umubyeyi utwite wajyanwaga kwa muganga mu ngobyi ya kinyarwanda, ubu ajyanwa n'imbangukiragutabara 510 zitabazwa mu kubageza ku mavuriro kandi mu minota 14 uyihamagaye iba imugezeho.

    EICV7 yerekanye ko Abanyarwanda bakoresha iminota iminota 46 bagenda n'amaguru kugira ngo bagere ku Kigo Nderabuzima, ikaba 31 bagiye ku ivuriro ribegeye ryaba poste de santé, Ikigo Nderabuzima cyangwa Ibitaro byo ku rwego rw'Akarere.

    Dr. Ngirente ati 'Kwegereza ibikorwa by'ubuvuzi Abanyarwanda byabagabanyirije ingendo bakoraga bajya gushaka izo serivisi. Umubare w'ingo zakoraga urugendo ruri munsi y'iminota 30 bajya kwivuza mu bigo nderabuzima zavuye kuri 22% zigera kuri 30%.'

    Ubushakashatsi ku mibereho rusange y'ingo (EICV 7) bugaragaza ko Abanyarwanda 75% bashobora kugera ku mavuriro y'ibanze (poste de santé) mu gihe kiri munsi y'iminota 30.

    Ati 'Nibura aratabarwa yagera ku ivuriro ry'ibanze bakabona kumwohereza ahandi.'

    U Rwanda rufite gahunda yo gukuba kane abaganga kugira ngo bashobore gutanga ubuvuzi bwihuse kuri bose. Hari kandi iyo gushyira abaganga bo ku rwego rwa dogiteri ku bigo nderabuzima kugira ngo bishobore gutanga ubuvuzi bwisumbuye.

    Muri poste de santé ziri mu gihugu kandi hari 92 ziri ku rwego rwisumbuyeho, zishobora gutanga serivisi zo kubyaza, ubuvuzi bw'amenyo n'amaso.

    Ibitaro bya Nyabikenke byaruhuye ab’i Muhanga na Kamonyi bagombaga kujya kwivuza muri Gakenke

    Ibyerekeye ubwikorezi ni ibindi

    Imibare igaragaza ko umuntu ugenda n'amaguru agiye ahategerwa imodoka bimusaba iminota 49.

    Abo mu mujyi bakora impuzandengo y'urugendo rw'iminota 21 bajya ahategerwa imodoka, mu gihe abo mu cyaro bakoresha isaha n'iminota ibiri.

    Mu Mujyi wa Kigali bakoresha iminota 22, mu Majyepfo bakoresha iminota 54, mu Burengerazuba bakoresha isaha n'iminota itanu, mu Majyaruguru ni iminota 54, mu gihe Iburasirazuba bakoresha iminota 46.

    Uretse gutwara abantu n'ibintu mu Mujyi wa Kigali bigikeneye umwotso cyane cyane ku byerekeye amasaha imodoka zihagurukiraho, imirongo yarangwaga mu byapa no muri gare yabaye amateka kubera bisi 200 Leta yatumije.

    Hari kandi ibigo byigenga byafashe iya mbere mu kwimakaza bisi zikoresha amashanyarazi haba muri Kigali, mu Majyepfo n'Iburasirazuba bagamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

    Abajya ku masoko mu Rwanda bakoresha iminota 48, mu mijyi bagakoresha iminota 27, na ho abo mu cyaro bakoresha iminota 57 bagenda n'amaguru kugira ngo bagere ku isoko bahahiraho.

    Abajya ahategerwa bisi bakoresha urugendo rurerure


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ujya-ku-ishuri-akoresha-iminota-19-kwa-muganga-ikaba-30-tujyanye-gushaka

  • Akari ku mutima wa Dr. Uwamariya wari Minisitiri w'Ibidukikije – #rwanda #RwOT

    Dr. Uwamariya yabaye Minisitiri w'Ibidukikije ku wa 12 Kamena 2024 kugeza ku wa 24 Nyakanga 2025, asimburwa na Dr. Bernadette Arakwiye wari umaze imyaka icyenda akorera World Resource Institute (WRI), ikigo mpuzamahanga gishinzwe kubungabunga ibidukikije.

    Ubutumwa Dr. Uwamariya yanyujije ku rukuta rwa X nyuma y'itangazo rishyiraho Guverinoma nshya yagaragaje ko atabona amagambo ashimiramo Umukuru w'Igihugu wamugiriye icyizere mu gihe yari amaze muri Guverinoma.

    Ati 'Sinabona amagambo abashimira mu buryo bukwiye, kuba muri Guverinoma muyoboye byanyigishije byinshi kandi bizakomeza kumbera impamba.'

    Muri Gashyantare 2020 nibwo Dr. Uwamariya yagizwe Minisitiri w'Uburezi, umwanya yamazeho imyaka itatu, ahava mu 2023 agizwe Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, na yo ayivamo mu 2024 ajya muri Minisiteri y'Ibidukikije.

    Dr. Uwamariya Valentine yavukiye i Nyamasheke ku wa 14 Gicurasi 1971, yiga amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Sainte Famille i Nyamasheke akomereza mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda aho yakuye impamyabumenyi mu by'ubutabire (Organic Chemistry) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda.

    Mu 2005 yabonye impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri kaminuza ya Witwatersrand muri Afurika y'Epfo.

    Mu 2013 yabonye impamyabumenyi y'ikirenga yakuye muri kaminuza y'ikoranabuhanga mu Buholandi mu bijyanye n'ibidukikije n'amazi (Environmental engineering and Water technology).

    Dr. Uwamariya yabaye cyane mu bijyanye no kwigisha n'ubushakashatsi muri kaminuza, akaba yarabimazemo imyaka igera kuri 18. Yabaye kandi umuyobozi w'ishuri ry'ubumenyi muri Koleji y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Kuva mu Ugushyingo 2018 kugeza muri Gashyantare 2020, yari umuyobozi wungirije w'Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro (RP), ushinzwe amasomo, iterambere n'ubushakashatsi.

    Dr. Valentine Uwamariya yashimiye Perezida Kagame wari waramushyize muri Guverinoma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akari-ku-mutima-wa-dr-uwamariya-wari-minisitiri-w-ibidukikije

  • #rwanda #RwOT

    Fenikss kazino lietotāju viedokļi: pozitīvas un negatīvas atsauksmes

    Šajā rakstā mēs aplūkosim lietotāju viedokļus par fenikss kazino, piedāvājot gan pozitīvas, gan negatīvas atsauksmes. Pēdējā laikā fenikss kazino ir kļuvis par populāru izvēli Latvijā, tādēļ ir svarīgi saprast, ko saka citi spēlētāji par šo platformu. Mēs analizēsim atsauksmes par spēļu piedāvājumu, klientu atbalstu, izmaksām un bonusiem, lai sniegtu jums visaptverošu priekšstatu par šo kazino.

    Fenikss kazino piedāvātās spēles un to kvalitāte: ko par to domā spēlētāji?

    Runājot par fenikss kazino, daudzi spēlētāji uzsver plašo spēļu izvēli, kas ir pieejama šajā platformā. Spēles ir no vadošajiem ražotājiem, kas nodrošina augstu kvalitāti un aizraujošu spēļu pieredzi. Spēlētāji novērtē ne tikai klasiskās spēles, bet arī jaunākās un populārākās video spēļu automātus, kā arī galda spēles, piemēram, pokers un ruletes. Turklāt, fenikss online kazino piedāvā arī dzīvās kazino spēles, kas ļauj spēlētājiem sajusties kā īstā kazino vidē.

    Tomēr ir svarīgi atzīmēt, ka ne visi spēlētāji ir apmierināti ar spēļu kvalitāti. Daži norāda uz to, ka daži spēļu automāti mēdz būt pārāk līdzīgi un nepiedāvā pietiekami daudz dažādības. Tas var radīt garlaicību ilgstošas spēlēšanas laikā. Tādēļ ir būtiski, lai fenikss kazino turpinātu paplašināt savu spēļu klāstu un nodrošinātu, ka katrs spēlētājs var atrast kaut ko, kas viņu interesē.

    Klientu atbalsts fenikss kazino: kādas ir atsauksmes?

    Klientu atbalsts ir viens no svarīgākajiem aspektiem, izvēloties online kazino, un fenikss kazino nav izņēmums. Lielākā daļa spēlētāju atzīmē, ka atbalsta komanda ir pieejama 24/7, kas ir liels pluss. Tas ļauj spēlētājiem saņemt palīdzību jebkurā laikā, ja viņiem ir kādas problēmas vai jautājumi. Spēlētāji arī norāda, ka darbinieki ir zinoši un laipni, kas noteikti uzlabo kopējo pieredzi.

    Tomēr ir dažas negatīvas atsauksmes par gaidīšanas laikiem, kad spēlētāji mēģina sazināties ar atbalsta komandu. Dažiem spēlētājiem ir bijušas situācijas, kad atbildes nāk lēnāk nekā vēlētos, un tas var radīt neapmierinātību. Turklāt, daži spēlētāji ir izteikuši vēlmi pēc papildu saziņas kanāliem, piemēram, tiešsaistes čata, kas varētu uzlabot atbalsta pakalpojumu efektivitāti.

    Bonusi un akcijas: vai tie ir izdevīgi fenikss kazino spēlētājiem?

    Fenikss kazino piedāvā dažādus bonusus un akcijas, kas ir pievilcīgi spēlētājiem. Jauniem lietotājiem ir pieejams laipni sveikšanas bonuss, kas ļauj palielināt sākotnējo depozītu. Turklāt, kazino regulāri piedāvā arī bezmaksas griezienus, kas ir īpaši populāri starp spēļu automātu entuziastiem. Šie bonusi ir lieliska iespēja spēlētājiem izmēģināt jaunas spēles un palielināt savas izredzes uzvarēt.

    Taču, kā vienmēr, ir svarīgi rūpīgi izlasīt bonusu nosacījumus. Daži spēlētāji ir saskārušies ar sarežģītiem izspēles nosacījumiem, kas var padarīt bonusus grūtāk izmantojamus. Turklāt, daži spēlētāji ir izteikuši vēlmi pēc biežākām akcijām un lojalitātes programmas, lai atbalstītu pastāvīgus spēlētājus. Tādējādi fenikss kazino būtu jādomā par veidiem, kā uzlabot savu bonusu piedāvājumu, lai piesaistītu un saglabātu spēlētājus.

    Kazino fenikss izmaksu ātrums un drošība: ko spēlētāji saka?

    Runājot par izmaksām, fenikss kazino ir guvis pozitīvas atsauksmes par ātrumu un drošību. Spēlētāji bieži atzīmē, ka izmaksas tiek apstrādātas ātri, un nauda tiek pārskaitīta uz viņu kontiem bez liekām problēmām. Tas ir būtisks faktors, jo daudzi spēlētāji vēlas ātri saņemt savas laimestus un nevēlas gaidīt vairākas dienas, lai tos saņemtu. Daudzi lietotāji uzsver, ka fenikss online kazino ir uzticams un drošs, kas ir svarīgi spēlējot naudu.

    Tomēr ir daži spēlētāji, kuri ir saskārušies ar problēmām attiecībā uz izmaksu apstrādi. Ir bijušas situācijas, kad nauda ir palikusi iestrēgusi, un spēlētāji ir bijuši spiesti sazināties ar atbalsta komandu, lai risinātu šīs problēmas. Tādēļ, lai uzlabotu spēlētāju pieredzi, fenikss kazino varētu strādāt pie izmaksu apstrādes procedūru uzlabošanas un skaidrākas informācijas sniegšanas par to, cik ilgs laiks nepieciešams, lai saņemtu laimestus.

    Aspekts Pozitīvas atsauksmes Negatīvas atsauksmes
    Spēļu izvēle Plaša un daudzveidīga Dažu spēļu līdzība
    Klientu atbalsts Pieejams 24/7, laipni darbinieki Pārāk ilgi gaidīšanas laiki
    Bonusi Izdevīgi sākuma piedāvājumi Sarežģīti izspēles nosacījumi
    Izmaksu ātrums Ātra naudas izmaksu apstrāde Problēmas ar izmaksām

    Pozitīvas atsauksmes par fenikss kazino lietotājiem: ko viņi saka?

    Daudzi spēlētāji ir izteikuši pozitīvas atsauksmes par fenikss kazino, uzsverot patīkamo spēļu pieredzi un izcilos bonusus. Spēlētāji, kuri ir izmantojuši jauno lietotāju bonusu, ir apmierināti ar to, ka tas viņiem ļāvis izmēģināt dažādas spēles bez liela riska. Tādējādi jauni spēlētāji var justies droši, ka viņi saņems labu sākumpunktu savā spēlēšanas ceļojumā. Daudzi no viņiem ir minējuši, ka fenikss kazino ir kļuvis par viņu iecienītāko vietu spēlēšanai.

    Vēl viens bieži izteikts pozitīvs punkts ir kazino drošība. Spēlētāji atzīmē, ka viņi jūtas droši, spēlējot fenikss kazino, jo platforma izmanto mūsdienīgas šifrēšanas tehnoloģijas. Tas ir svarīgi, jo spēlētāji vēlas būt pārliecināti, ka viņu personas un finansu dati ir drošībā. Tas rada uzticību un veicina ilgtermiņa attiecības starp kazino un spēlētājiem.

    Negatīvās atsauksmes: ko spēlētāji vēlas uzlabot fenikss kazino?

    Tomēr, neskatoties uz daudzajiem pozitīvajiem viedokļiem, ir arī vietas, kur fenikss kazino varētu uzlabot. Daži spēlētāji ir izteikuši neapmierinātību ar bonusa nosacījumiem, kuri dažkārt ir pārāk sarežģīti. Spēlētāji vēlas, lai būtu skaidrāki un vieglāk izpildāmi nosacījumi, kas ļautu viņiem vieglāk izmantot piedāvātos bonusus. Šī ir joma, kurā fenikss kazino varētu strādāt, lai nodrošinātu labāku spēlētāju pieredzi.

    1. Uzlabot klientu atbalsta reaģēšanas laiku.
    2. Paplašināt spēļu izvēli un pievienot vairāk dažādu veidu spēles.
    3. Vienkāršot bonusu izmantošanas nosacījumus.
    4. Uzlabot informāciju par izmaksu apstrādi un laiku.

    Kopumā fenikss kazino piedāvā daudzveidīgu un aizraujošu pieredzi spēlētājiem, taču ir vairāki aspekti, kurus varētu uzlabot. Klausoties spēlētāju atsauksmēs un ieteikumos, kazino varētu kļūt vēl labāks un piesaistīt vēl vairāk apmierinātu lietotāju. Ja jūs meklējat uzticamu un izklaidējošu platformu, fenikss kazino noteikti ir vērts izmēģināt!

    Source : https://www.intyoza.com/2025/07/24/h1-fenikss-kazino-lietot-ju-viedok-i-pozit-vas-un-negat-vas-atsauksmes-h1/

  • Dutemberane Rope Course muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe (Video) – #rwanda #RwOT

    Muri uru rugendo, umukerarugendo yambikwa imyambaro yabugenewe, ubundi akayoborwa n'abayobozi ba mukerarugendo, agakora uru rugendo.

    Umukerarugendo agira amahirwe yo kwigana chimpanzee, inkende, ibitagangurirwa n'izindi nyamaswa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dutemberane-rope-course-muri-pariki-y-igihugu-ya-nyungwe-video

  • Ngororero: Umugabo w'imyaka 50 akurikiranyweho gutoteza uwarokotse Jenoside – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Gahinga, Akagari ka Karambo Umurenge wa Gatumba ku wa 22 Nyakanga 2025.

    Saa Kumi n'Imwe n'Igice ubwo bari mu Nteko y'abaturage nibwo Mudugudu yagaragaje iki kibazo cyabaye ku wa 20 Nyakanga 2025.

    Kuri iyo saha nibwo ukekwa yabwiye Bavuganingoma Landouard w'imyaka 55 ari na we muyobozi w'Umudugudu amagambo yumvikanamo gutoteza uwarokotse Jenoside.

    Ukekwa kuri ubu afungiye kuri sitasiyo y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacya ya Gatumba mu gihe iperereza rikomeje.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre yemeje aya makuru asaba abaturage kwirinda ivangura n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati “Icyo dusaba abaturage ni ukwirinda ivangura n'ingengabitekerezo ya Jenoside, tunabibutsa ko ari icyaha gihanwa n'amategeko”.

    Ingingo ya 11 y'Itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo rivuga ibihano ku muntu wakoze ibyaha bikurikira, Guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside; Umuntu ugira imyitwarire cyangwa ukora igikorwa kigamije gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro, kwigamba, gushinyagurira, gutuka cyangwa kwangiza umutungo w'umuntu bishingiye ko ari uwacitse ku icumu rya Jenoside, aba akoze icyaha.

    Iyo ahamijwe n'urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy'iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n'ihazabu y'Amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

    Umugabo wo muri Ngororero yatawe muri yombi akekwaho gutoteza uwarokotse Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-umugabo-w-imyaka-50-akurikiranyweho-gutoteza-uwarokotse-jenoside

  • Nick Barigye yagizwe Guverineri Wungirije wa BNR – #rwanda #RwOT

    Ni inshingano Barigye yahawe ku wa 24 Nyakanga 2025, ubwo Perezida Kagame yatangaza Guverinoma nshya izaba iyobowe na Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengimana Justin washyizweho ku wa 23 Nyakanga 2025.

    Ku wa 15 Nyakanga 2025, Barigye yari yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Crystal Ventures (CVL) Ltd, mu gihe mbere yari Umuyobozi Mukuru w'ikigo RFL (Rwanda Finance Limited) kigamije gukurura ishoramari mu Rwanda.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu micungire yihariye y'inzego, yakuye muri Kaminuza y'Ubucuruzi ya Strathmore muri Kenya, n'impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu micungire y'imari yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Mu myaka 15 ishize yakoreye mu bigo bitandukanye byateye imbere ku mugabane wa Afurika, ndetse ubu akaba ari mu bayobozi ba Green Hills Academy, rimwe mu mashuri y'icyitegererezo mu gihugu.

    Mbere yo kuyobora Rwanda Finance Limited, Barigye yabaye mu buyobozi bw'ikigo Karisimbi Business Partners gikora ishoramari, kikanatangamo ubujyanama. Kuva mu 2008 kugeza mu 2014, ho yari yarabaye umwe mu bayobozi bakuru muri CVL.

    Nick Barigye yagizwe Visi Guverineri ba Banki Nkuru y’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nick-barigye-yagizwe-umuyobozi-mukuru-wungirije-bnr

  • Abagize Guverinoma y'u Rwanda batangajwe #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame Paul yashyizeho Guverinoma nshya igizwe n'abaminisitiri 21 n'abanyamabanga ba leta 10, irimo babiri bashya kuri buri ruhande ugereranyije n'abari basanzwe, bivuze ko mu binjiyemo bwa mbere, bane ari bashya.

    Mu mazina mashya yagaragaye muri Guverinoma harimo Dominique Habimana wagizwe Minisitiri w'Ubutegetsi bw'lgihugu na Dr. Bernadette Arakwiye wagizwe Minisitiri w'Ibidukikije.

    Ni mu gihe Dr Telesphore Ndabamenye yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n'ubworozi naho Jean de Dieu Uwihanganye agirwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo.

    Abaminisitiri bashyizweho ni:

    1. Judith Uwizeye, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika

    2. Inès Mpambara, Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w'Intebe

    3. Yusuf Murangwa, Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi

    4. Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga

    n'Ubutwererane

    5. Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta

    6. Juvenal Marizamunda, Minisitiri w'Ingabo

    7. Consolée Uwimana, Minisitiri w'Uburinganire n'lterambere ry'Umuryango

    8. Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu

    9. Dominique Habimana, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'lgihugu

    10. Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri w'lbikorwaremezo

    11. Paula Ingabire, Minisitiri w'Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo

    12. Joseph Nsengimana, Minisitiri w'Uburezi

    13. Dr. Jean-Damascène Bizimana, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu

    14. Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi

    15. Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w'Ubuzima

    16. Amb. Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo

    17. Prudence Sebahizi, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda

    18. Dr. Bernadette Arakwiye, Minisitiri w'Ibidukikije

    19. Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Minisitiri w'lbikorwa by'Ubutabazi

    20. Nelly Mukazayire, Minisitiri wa Siporo

    21. Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Minisitiri w'Urubyiruko n'Ubuhanzi

    Abanyamabanga ba Leta bashya

    1. Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere

    2. Mutesi Linda Rusagara, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe kwegeranya Imari n'Ishoramari rya Leta

    3. Godefrey Kabera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta

    4. Jean de Dieu Uwihanganye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo

    5. Marie Solange Kayisire, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutegetsi bw'igihugu

    6. Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Uburezi

    7. Dr Telesphore Ndabamenye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n'ubworozi

    8. Dr. Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima

    9. Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri w'Urubyiruko n'Ubuhanzi, ushinzwe urubyiruko n'ubuhanzi

    10. Rwego Ngarambe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe siporo

    Abandi bayobozi bakuru

    1. Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru w'Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, ari ku rwego rwa Minisitiri

    2. Juliana Muganza, Umuyobozi Mukuru wungirije w'Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB ari ku rwego rw'Umunyamabanga wa Leta

    3. Dr Uwicyeza Doris Picard, Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, ari ku rwego rwa Minisitiri

    4. Nick Barigye, Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda.

    Ivomo: Igihe

    The post Abagize Guverinoma y'u Rwanda batangajwe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abagize-guverinoma-yu-rwanda-batangajwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abagize-guverinoma-yu-rwanda-batangajwe

  • Intambara karundura hagati ya AFC/M23 na RDC ishobora guca ibintu (Video) – #rwanda #RwOT

    Mu minsi mike ishize, RDC n'abo bafatanyije bakusanyije ingabo n'abarwanyi ndetse n'ibikoresho byinshi cyane hafi y'ibice bigenzurwa na AFC/M23, bituma uwo mutwe utanga umuburo, uvuga ko RDC iri gutegura intambara karundura nubwo impande zombi ziri mu nzira iganisha ku mahoro.

    Icyo benshi bari kwibaza ni ukumenya niba aya masezerano azigera ashyirwaho umukono ndetse n'umusaruro ushobora kuyavamo. Ibi ni byo twagarutseho mu kiganiro Tubijye Imuzi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intambara-karundura-hagati-ya-afc-m23-na-rdc-ishobora-guca-ibintu-video