Blog

  • Ntabwo bazaguterura ngo bagutereke aho ushaka kujya, ntibabishaka – Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 25 Nyakanga 2025, ubwo yakiraga indahiro za guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite ibyo ruhuriraho n'ibindi bihugu bya Afurika ariko rukanagira ibyo rutandukaniyeho na byo birimo amateka y'igihugu, umuco wacyo n'icyerekezo.

    Yavuze ko muri Afurika n'ahandi hari abandi bateye imbere ariko u Rwanda rukiri mu rugamba rwo gushaka uko rwagera ku majyambere.

    Ati 'Kuki abandi bateye imbere tugasigara? Kuki twasigaye inyuma? Hari impamvu ishingiye no ku kuntu dutandukanye na ho, ubundi iyo tutaza kuba dutandukanye bigeze aho, natwe tuba twarateye imbere.'

    Perezida Kagame yahamije ko impamvu nyamukuru ishingiye ku mikorere n'imyumvire itagira icyerekezo y'abantu bahora bategereje ibyo bazahabwa n'abandi.

    Ati 'Impamvu ni amateka, impamvu ni imikorere, impamvu ni ibyo ntari bwinjiremo kugira ngo bitumvikana nabi ariko tugomba gukosora byanze bikunze, ndetse no muri twe twicaye aha n'ahandi, hari n'ushobora kwibaza ati 'ariko twabikosora gute?' Hari abihebye barekuye bazi ko Abanyarwanda, Abanyafurika tugomba kuba turi aho, turi abakene, turi mu mwiryane, hanyuma kandi hari abazaza kudukiza.'

    Yongeyeho ko 'Gusanga abantu bari aho bategereje abazabakiza ari abantu nka bo ni cyo mvuga, ni cyo kibazo cya mbere. Iyo mico yo gutegereza umucunguzi, tukazaba tuzakizwa n'abantu twicaranye hano, abo twita abafatanyabikorwa, ibyo ni cyo kibazo cya mbere tugomba kwivanamo uko twicaye aha, uko tuba aha muri iki gihugu cyacu, tugahera kuri twe ibyo dushoboye tukabikora uko dushoboye ukabikora uzi aho uva uzi n'aho ujya, uzi n'aho ushaka kujya.'

    Umukuru w'Igihugu yahamije ko inkunga z'abandi zisanze umuntu afite icyerekezo zikamufasha kukigeraho byafasha kurushaho.

    Ati “Abo bandi bafasha iyo bagufashije uri mu nzira ugenda ugana aho ushaka kujya, ni bwo bigira akamaro ariko ntabwo bazaguterura ngo bagutereke aho ushaka kujya. Nta nubwo babishaka niba mutari mubizi. Ntibabishaka, ntibabikeneye ahubwo ugumye aho ngaho ni mu nyungu zabo.”

    Yanenze Abanyarwanda n'Abanyafurika bicara bategereje kuzacungurwa n'abandi, avuga ko bidashoboka ndetse ati 'Ibyo ni ikinyoma.'

    Perezida Kagame yongeyeho ko “Uko mwicaye, uko muhabwa inshingano mwazijyamo mugakora neza, mwazijyamo mugakora nabi, mwazijyamo mwinuba ukavuga uti 'kuki bangize iki batangize iki', abasigaye hanze bavuze bati 'ariko kuki batoranyije kanaka njye ntibampitemo', ibyo byose ujye ubikora wibuka ngo uri ubusa igihe twese tutivanyemo uwo muco wo kutumva inshingano ituri imbere, icyo dukwiriye, agaciro dukwiriye kwiha mbere y'uko dutegereza ko hari undi wakaduha.”

    Hari abemeye kuba ubusa

    Perezida Kagame yavuze ko hari abantu bamaze kwiheba bumva nta terambere bazageraho, bituma bumva guteshwa agaciro imbere y'ababafasha ntacyo bitwaye.

    Ati 'Ariko hari n'abo kuba ubusa bitagize icyo bitwaye, hari abo kuba ubusa, guhora usabiriza, guhora ukubitwa inkoni za buri munsi ngo ntiwagenjeje uko undi yabishakaga hari abo bitagize icyo bitwaye. Kuko ni ba bandi navugaga bihebye, bava ku cyo bakwiriye kuba bari cyo bategereza icyo abandi babagenera. Ibyo ntabwo ari byo. Ntibyabaye byo imyaka 100 ishize kugeza ubu, ntibizaba byo indi myaka 100 iri imbere ntibishobora kuba byo.'

    Perezida Kagame yasabye abayobozi bagize Guverinoma nshya gukorana umuhate inshingano bahawe.

    Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiye gukoresha ubushobozi bafite bakiteza imbere aho gutega amakiriro ku bandi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-bazaguterura-ngo-bagutereke-aho-ushaka-kujya-ntibabishaka-perezida

  • Abana ibihumbi 24 b'i Rusizi barererwa mu ngo mbonezamikurire – #rwanda #RwOT

    Ibi bosobanuye ko hari abana bangana na 1,7% bari mu myaka yo kujya mu ngo mbonezamikurire batajyayo.

    Ni imibare yaranzwe ubwo hafungurwaga ku mugaragaro ingo mbonezamikurire 12 zubatswe mu mirenge ya Butare na Nkombo yo mu Karere ka Rusizi.

    Ingo mbonezamikurire ni gahunda ya Leta y'u Rwanda yo kwita ku bana bari hagati y'imyaka 3-6 mu rwego rwo gukangura ubwonko bwabo no kubarinda igwingira.

    Mu 2024/2025, Akarere ka Rusizi gafatanyije n'Umuryango Nyafurika w'Ivugabutumwa (AEE) kubatse ingo mbonezamikurire esheshatu mu Murenge wa Butare n'izindi nk'izo zubatswe ku Kirwa cya Nkombo.

    Nishimwe Jeannette umaze imyaka itatu yigisha mu mashuri y'inshuke ari muri G.S Gisovu mu Murenge wa Butare, yabwiye IGIHE ko batarubakirwa urugo mbonezamikurire bari bafite ikibazo cy'ubucukike mu bana b'inshuke.

    Ati “Twabigishaga bicaye hasi ku mukeka, mwarimu ntabone aho anyura, abandi babaga bicaye ku ntebe za bakuru babo, amaguru atabasha gukora hasi, ugasanga babuze uko bandika.”

    Umuyobozi ushinzwe imishinga ya AEE, Munyamisugi Damascène yavuze ko ingo mbonezamikurire 12 zubatswe zigizwe n'ibyumba 34 zigiramo abana barenga 2000.

    Ati 'Twahisemo kubaka izi ngo mu Murenge wa Nkombo n'uwa Butare kuko ni imirenge yitaruye umujyi bituma abandi bafatanyabikorwa batayikoreramo.'

    Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Rusizi, Mukakalisa Francine yashishikarije ababyeyi bose kujyana abana mu ngo mbonezamikurire, avuga ko bikangura ubwonko bw'umwana akazagera igihe cyo gutangira amashuri abanza yiteguye neza.

    Ati “Izi ngo mbonezamikurire tuzitezeho kudufasha gutegura abana mu buryo bwo gushabuka, ubw'imitekerereze, imyitwarire n'ikinyabupfura kuko byagaragaye ko iyo umwana atitaweho akiri muto bigira ingaruka mbi ku buzima bwe bwose busigaye”.

    Izi ngo uko ari 12 zuzuye zitwaye miliyoni 544 Frw, ubariyemo amafaranga yaguzwe ameza, intebe, utubati, ibikoni, imisarane n'ibitabo.

    Muri rusange mu Karere ka Rusizi habarurwa amarerero 1514 arimo 1043 akorera mu ngo, 436 akorera mu bigo by'amashuri, atanu y'icyitegererezo 30 akorera ahahurira abantu benshi.

    Abana ibihumbi 24 b'i Rusizi barererwa mu ngo mbonezamikurire

    I Rusizi hatashywe ingo mbonezamikurire zizakira abana barenga 2000


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-ibihumbi-24-b-i-rusizi-barererwa-mu-ngo-mbonezamikurire

  • Ndabasezeranya ko iki cyizere kitazaraza amasinde – Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva, nyuma yo kurahira – #rwanda #RwOT

    Nsengiyumva yabigarutseho kuri uyu wa 25 Nyakanga 2025, yari amaze kugeza indahiro ye kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Ni Minisitiri w'Intebe wa karindwi u Rwanda rugize kuva mu 1994.

    Nyuma yo kugeza indahiro ye ku Mukuru w'Igihugu, Minisitiri w'Intebe mushya, yagejeje ijambo ku bitabiriye uyu muhango.

    Yabanje gushimira Perezida wa Repubulika ati 'Ndashaka kubanza gushimira byimazeyo Perezida wa Repubulika ku cyizere yangiriye. Ndabizeza Nyakubahwa perezida wa Repubulika ko nzi neza uburemere bw'izi nshingano mwampaye, n'uruhare rwazo mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage n'iterambere ry'igihugu cyacu.'

    Yakomeje ati “Ndashaka kubasezeranya ko iki cyizere nyakubahwa Perezida wa Repubulika yangiriye kitazaraza amasinde. Ndabizeza ko nzakora ibishoboka byose ndetse nkore ibirenzeho kugira ngo nuzuze inshingano nahawe bityo igihugu cyacu kibyungukiremo ku buryo bugaragarira buri wese.'

    Yashimiye ubwitange abayobozi bamubanjirije bagaragaje kugira ngo u Rwanda rugere ku iterambere rugezeho uyu munsi.

    Ati 'Ndashimira ubwitange abayobozi bambanjirije bagaragaje kugira ngo u Rwanda rutere intambwe ishimishije nk'uko bigaragarira buri wese uyu munsi. Niteguye ntategwa gutanga umusanzu wanjye muri urwo rugendo nk'umunyarwanda wiyemeje gukorera igihugu cye.'

    Minisitiri Dr. Nsengiyumva yakomeje ashimangira ko azakomeza gukorera mu mucyo, kandi agashyira imbere ibibazo by'abaturage.

    Ati 'Nzaharanira gukorera mu mucyo, nzita mbere na mbere ku bibazo by'abaturage, nzafatanya n'inzego zose kugira ngo ibyo twiyemeje tubigereho kandi nta munyarwanda dusize inyuma.'

    Dr. Justin Nsengiyumva yagizwe Minisitiri w'Intebe ku wa 23 Nyakanga 2025, asimbuye Dr. Edouard Ngirente wari umaze muri izi nshingano imyaka irindwi n'amezi 10.

    Dr Nsengiyumva yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, umwanya yagiyeho ku wa 25 Gashyantare 2025. Asimbuye Dr Edouard Ngirente wari kuri izi nshingano kuva mu 2017.

    Mbere yaho, yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Uburezi kugeza mu 2008. Mbere yaho yari Umunyamabanga Uho muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda.

    Afite impamyabumenyi y'ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Leicester.

    Minisitiri w'Intebe mushya afite ubunararibonye mu bijyanye n'ubukungu. Yakoze imirimo ijyanye no guteza imbere za politiki, amategeko ajyanye n'ubukungu n'ibindi bijyanye nabyo.

    Mbere yo kuba Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, yakoze mu Bwongereza aho yari Umujyanama Mukuru mu by'Ubukungu muri Guverinoma y'u Bwongereza mu biro bishinzwe imihanda na gari ya moshi (Office of Rail and Road) kuva muri Mata 2016.

    Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yiyemeje gushyira imbere kwita ku bibazo by’abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nzita-mbere-na-mbere-ku-bibazo-by-abaturage-minisitiri-w-intebe-dr-nsengimana

  • Kamonyi: Site ikosorerwaho ibizamini bya Leta yafashwe n'inkongi y'umuriro – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Nyakanga 2025, mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi, mu ishuri ryitwa ES Marie Adélaide de Gihara, ryafashwe n'inkongi y'ingo y'umuriro ihereye mu bubiko bw'ibikoresho bitandukanye birimo n'ibishaje.

    Abahaye amakuru IGIHE bavuga ko iyi nkongi yahereye mu gikoni cy'iri shuri, ikomeza igana muri ubwo bubiko butangira gushya.

    Umuriro ukizamuka, abari aho barimo na bamwe mu barimu bahacumbitse baje kuhakosorera, bahise batabaza inzego z'umutekano ziza kuzimya uyu muriro utarangiza byinshi birimo n'impapuro z'ibizamini by'abana bitegereje gukosorwa.

    Umukozi w'Umurenge Ushinzwe Imari n'Ubutegetsi mu Murenge wa Runda, Ukwishatse Francine, yavuze ko iyi site iri gukosorerwaho ibizamini yafashwe n'inkongi y'umuriro, ihereye mu gikoni ikomereza mu bubiko bwabagamo ibikoresho bishaje, ariko ntiyabasha kugera ahari ibizamini byakosorwaga.

    Ati ''Ntacyo byangije ku mirimo iri kuhabera, ndetse n'abakosora ni bo bagize uruhare mu gufasha inzego z'umutekano gufasha mu kuhazimya, ariko ibintu biracyari mu buryo n'imirimo irakomeza nta kibazo.''

    Inkongi z'umuriro zirahanze muri iyi minsi, aho zidasiba kwibagira ibikorwa bitandukanye, ahibukwa mu Karere ka Kamonyi ha vuba, ni mu Kigo Nderabuzima cya Musambira cyo Murenge wa Musambira, cyahiye muri Werurwe 2025, kigakongoka ndetse hakangirika byinshi.

    Abantu bahise batabara ngo bahoshe umuriro

    Umuriro wari mwinshi ariko ku bw’amahirwe nta bizamini byangiritse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-site-ikosorerwaho-ibizamini-bya-leta-yafashwe-n-inkongi-y-umuriro

  • Abanyarwanda 19% bakorerwa ivangurwa rishingiye ku moko – Ubushakashatsi – #rwanda #RwOT

    Byatangarijwe mu mahugurwa yo gukira ibikomere bikomoka ku mateka u Rwanda rwanyuzemo yabereye ku Karere ka Rusizi ku wa 22 Nyakanga 2025.

    Nyuma y'ubu bushakashatsi bwa Never Again Rwanda, mu 2021, Umuryango Unity Club Intwararumuri na wo wakoze ubushakashatsi ku bana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, usanga 99% by'urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi rutazi ababyeyi babo rufite ihungabana, mu gihe muri rusange urubyiruko rwarokotse Jenoside rufite ihungabanga ari 87%.

    Urubyiruko rwavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni 69% rufite ihungabana. Abana bavutse ku babyeyi badahuje ubwoko bangana na 43% bafite ihungabana.

    35% ry'urubyiruko ruvuka ku babyeyi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi na bo bafite ihungabana, mu gihe muri rusange abana 14% bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi na bo bafite ihungabana.

    Uumukozi wa Never Again ushinzwe gahunda yo gukumira Jenoside, Gatabazi Claver, yavuze ko nyuma yo kubona iyi mibare bafashe umwanzuro wo gushyira imbaraga muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

    Ati 'Ni mpamvu mu byo twigisha byose tugaruramo ni ihame rya Ndi Umunyarwanda ryo kumva ko nta moko ahari, ubwoko ari Abanyarwanda. Tugaruka ku bitekerezo bikiri mu mitima y'Abanyarwanda batari barekura ngo bumve ko ntawe ugomba kugirira nabi undi kuko ari mu bwoko bwahigwaga cg butahigwaga.'

    Umuyobozi w'Ishami ry'Imiyoborere mu Karere ka Rusizi, Innocent Patrick Munyurwa yavuze ko ubumenyi bungukiye muri aya mahugurwa buzafasha gutanga serivisi birinda gukomeretsa abaturage.

    Yagize ati “Yego n'abandi Banyarwanda bafite ibikomere turabafite mu buryo butandukanye ariko by'umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baracyafite ibikomere, ni yo mpamvu ubumenyi nk'ubu buba bukenewe kugira ngo umenye koko niba umuntu agifite ibikomere hanyuma umenye uko umwakira kugira ngo ukemure ikibazo cye adakomeretse.”

    Mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagaragaye ibibazo by'ingengabitekerezo ya Jenoside 207, ibyinshi byavuye mu Ntara y'Iburengerazuba.

    Abayobozi batandukanye beretswe uburyo bwiza bwo kwakira ababagana batabakomerekeje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-19-bakorerwa-ivangurwa-rishingiye-ku-moko

  • Perezida Kagame yakiriye indahiro z'abayobozi bashya: Uko umuhango uri kugenda (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Guverinoma nshya irimo abaminisitiri bashya nka Dominique Habimana, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'lgihugu, Dr. Bernadette Arakwiye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye na Jean de Dieu Uwihanganye wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo.

    Uko umuhango uri kugenda

    — Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, nyuma yo kurahira, yashyize umukono ku ndahiro ye

    — Perezida Kagame ubwo yageraga mu Nteko ishinga Amategeko ahabereye uyu muhango

    Amafoto: Umukuru w'Igihugu amaze kwakira indahiro z'abaminisitiri batandatu bari muri Guverinoma

    12:20: Nyuma yo kugeza indahiro ye ku Mukuru w'Igihugu, Minisitiri w'Intebe mushya, yagejeje ijambo ku bitabiriye uyu muhango. Yabanje gushimira Perezida wa Repubulika ati 'Ndashaka kubanza gushimira byimazeyo Perezida wa Repubulika ku cyizere yangiriye.' Yavuze ko icyizere yahawe 'kitazaraza amasinde.'

    Yakomeje agira ati 'Ndabizeza ko nzakora ibishoboka byose ndetse nkore ibirenzeho kugira ngo nuzuze inshingano nahawe bityo igihugu cyacu kibyungukiremo ku buryo bugaragarira buri wese.'

    'Ndashimira ubwitange abayobozi bambanjirije bagaragaje kugira ngo u Rwanda rutere intambwe ishimishije nk'uko bigaragarira buri wese uyu munsi. Niteguye ntategwa gutanga umusanzu wanjye muri urwo rugendo nk'umunyarwanda wiyemeje gukorera igihugu cye.'

    'Nzaharanira gukorera mu mucyo, nzita mbere na mbere ku bibazo by'abaturage, nzafatanya n'inzego zose kugira ngo ibyo twiyemeje tubigereho kandi nta munyarwanda dusize inyuma.'

    12:15: Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, amaze kugeza indahiro ye kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Ni Minisitiri w'Intebe wa karindwi u Rwanda rugize kuva mu 1994.

    12:10: Perezida Kagame amaze kugera mu Cyumba cy'Inteko rusange ahagiye kubera umuhango w'irahira.

    Amafoto agaragaza abayobozi batandukanye ubwo bageraga mu cyumba cy'Inteko Ishinga Amategeko

    Depite Germaine Mukabalisa (iburyo) ubwo yageraga mu Cyumba cy’Inteko Rusange ahabereye umuhango w’irahira

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Sandrine Umutoni ari kumwe na mugenzi we w’Uburezi, Claudette Irere

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-agiye-kwakira-indahiro-z-abayobozi-bashya-uko-umuhango-uri

  • Burikantu yarekuwe, nyuma y'iminsi mike afunzwe azira gufungirana abakobwa babiri mu nzu #rwanda #RwOT

    Mwitende Abdoulkarim, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya Burikantu, yarekuwe nyuma y'iminsi mike afunzwe, ibintu byakururiye abantu benshi amatsiko ndetse binateza impaka nyinshi.

    Uyu munyarwenya wakunzwe cyane mu bikorwa byo gusetsa ku mbuga nkoranyambaga yafashwe akekwaho gufungirana mu nzu abakobwa bari bamusuye, bikozwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Inzego z'umutekano n'ubushinjacyaha byemeje ko iperereza ryatangiye ndetse hakorwa ibikorwa byo kumva impande zombi.

    Burikantu yarekuwe, nyuma y'iminsi mike afunzwe 

    Gusa nyuma y'iminsi micye afunzwe, amakuru yizewe yatangajwe na mugenzi we bakorana ibikorwa bya 'content' ku rubuga rwa YouTube no ku zindi mbuga, uzwi nka Buringuni, yavuze ko Burikantu yarekuwe. Yagize ati: 'Burikantu ari hanze, ibyo mwumvise byose birarangira neza, Imana ishimwe'.

    Nubwo inzego z'ubutabera zitigeze zitangaza ibisobanuro birambuye ku cyemezo cyafashwe cyangwa ku masezerano yabaye hagati ye n'abakekwaho kuba barafungiranywe, amakuru avuga ko impande zombi zishoboye kugera ku bwumvikane bwatandukanye n'imigendekere y'urubanza rusanzwe.

    Bamwe bagaragazaga impungenge z'uko abantu bazwi cyane bagenda basatira umurongo w'amategeko, abandi bakibaza aho urubibi ruri hagati y'ubuzima bwite n'ubw'uruhame.

    Hari abagarutse ku kuba abantu bafite izina rikomeye cyangwa bagira ingaruka ku bantu benshi ku mbuga, bakwiye kwitwararika no kubazwa inshingano nk'abandi bose imbere y'amategeko. Umwe mu bakoresha TikTok yagize ati: 'Ibikorwa nk'ibi bidusubiza inyuma. Kuba ufite miliyoni z'abagukurikira ntibikuraho ko amategeko agufata kimwe n'abandi'.

    Hari n'abagaragaje ko ibyabaye bikwiye kwigisha abakora ibijyanye no gusetsa no gukora 'pranks' ku mbuga nkoranyambaga, gukorera mu mucyo no kubaha uburenganzira bw'abandi, cyane cyane mu gihe ibikorwa byabo bihuza abantu batandukanye n'ahantu hatagaragara neza.

    Abakangurambaga muby'amategeko agenga imyitwarire ku mbuga nkoranyambaga, dore ko uko ikoranabuhanga ritera imbere, ari ko rizanana n'ibibazo bishya bisaba ibisubizo bijyanye n'igihe.

    Burikantu, nyuma yo gufungurwa, ntacyo aratangaza ku mugaragaro ku byamubayeho, ndetse nta n'ubundi buryo arifashisha kugira ngo yisobanure. Gusa abakurikiranira hafi iby'uyu munyarwenya bemeza ko ashobora gutangaza byinshi vuba aha.

    Mwitende Abdoulkarim, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya Burikantu, yarekuwe nyuma y'iminsi mike afunzwe, azira gufungirana abakobwa babiri mu nzu

    Umwe mu basesenguzi mu by'imikoreshereze y'imbuga nkoranyambaga yagize ati: 'Ibi bibazo ni isomo rikomeye ku bantu bazwi kuri izo mbuga. Kuba ufite izina rikomeye si impamvu yo kudakorwaho n'amategeko. Uko umuntu azamuka mu bikorwa bye, niko agomba no kwiyongera mu kumenya no kubaha amategeko.'

    Hari icyizere ko iki kibazo gishobora guhinduka isomo rihindura imyitwarire y'abantu bazwi, aho kwifashisha izina cyangwa umubare w'ababakurikira bitaba impamvu yo kwitwara uko bishakiye.

    Source : https://kasukumedia.com/burikantu-yarekuwe-nyuma-yiminsi-mike-afunzwe-azira-gufungirana-abakobwa-babiri-mu-nzu/

  • Biramahire Abeddy wari uherutse kongera amaseserano muri Rayon Sports agiye kwerekeza muri Entente Sportive Sétifienne yo muri Algeria #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports, Biramahire Abeddy Christopher, agiye kwerekeza muri Entente Sportive Sétifienne (ESS) yo muri Algérie kuri iki Cyumweru.

    Ibi bije nyuma yaho uyu rutahizamu aheruka kongera amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports, ni amasezerano yari yasinye azamara umwaka umwe ariko ESS ikaba yarifuje uyu mukinnyi birangira amakipe yombi yumvikanye.

    Amakuru yemeza ko ibiganiro hagati ya Rayon Sports n'iyo kipe yo muri Algérie avuga ko yagenze neza, ndetse ikipe ya Gikundiro ikaba yarasabye ibihumbi mirongo itaru by'Amadorali kuri uyu rutahizamu.

    Kuri ubu, ESS iri muri Tunisia mu mwiherero witegura umwaka w'imikino wa 2025—2026, biteganyikwe ko Abeddy azasanga bagenzi be bashya nyuma muri icyo gihugu.

    The post Biramahire Abeddy wari uherutse kongera amaseserano muri Rayon Sports agiye kwerekeza muri Entente Sportive Sétifienne yo muri Algeria appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/biramahire-abeddy-wari-uherutse-kongera-amaseserano-muri-rayon-sports-agiye-kwerekeza-muri-entente-sportive-setifienne-yo-muri-algeria/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=biramahire-abeddy-wari-uherutse-kongera-amaseserano-muri-rayon-sports-agiye-kwerekeza-muri-entente-sportive-setifienne-yo-muri-algeria

  • Abagarutse n'abashya muri Guverinoma bashimye – #rwanda #RwOT

    Guverinoma nshya izayoborwa na Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w'Intebe, biteganyijwe ko irahirira inshingano zayo imbere ya Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Gatanu mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Abenshi mu bayigize, bifashishije imbuga nkoranyambaga, bashimira Umukuru w'Igihugu ku cyizere, banamwizeza ko bazakorana umuhate imirimo bashinzwe.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yashimiye Umukuru w'Igihugu wongeye kumugirira icyizere, avuga ko atewe ishema no gukomeza gukorera u Rwanda, kandi ko azaharanira ko ibikorwa bye na bagenzi be bishingira kuri siyansi mu guteza imbere Abanyarwanda.

    Thank you, Your Excellency @PaulKagame, for your continued trust.

    It is the utmost privilege to serve under your leadership (blueprint to committed people that can/will positively move Rwanda, Africa, and the world forward).
    We'll drive science-led, people-centered progress. 🇷🇼 https://t.co/UK3QO3gOJi

    — Yvan Butera (@YvanButera) July 24, 2025

    Mugenzi we w'Uburezi, Claudette Irere, yavuze ko ari iby'agaciro kongera kugirirwa icyizere n'Umukuru w'Igihugu, ati 'niteguye gukomeza gukorana ubunyangamugayo, intego, n'umuhate bigamije guteza imbere igihugu cyacu'.

    I am deeply honored and grateful to His Excellency President @PaulKagame for the renewed trust in me. I remain committed to serving with integrity, purpose, and dedication to our nation’s progress. https://t.co/tHHGMXq98L

    — Claudette Irere (@ClaudetteIrere) July 25, 2025

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi, we yagize ati 'Nzaharanira guteza imbere inganda, iterambere ry'abikorera, ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga no kwagura isoko mu karere. Nishimiye gukorana n'abagize Guverinoma bose mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Perezida yo kubaka u Rwanda rukomeye, ruhatana kandi rwiyubashye.

    I am deeply honoured by the trust of H.E. @PaulKagame in reappointing me as Minister of Trade & Industry. I reaffirm my full commitment to advancing industrialization, private sector growth, digital trade & regional market integration. Proud to serve with the Cabinet team to…

    — Prudence Sebahizi (@P_Sebahizi) July 24, 2025

    Minisitiri w'Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Nepo Abdallah, yanditse ashimira umukuru w'igihugu avuga ko yiteguye 'gukomeza gutega amatwi, gukorana no gushyira urubyiruko n'abahanzi ku isonga ry'impinduka'.

    I am deeply honoured and sincerely grateful to H.E. @PaulKagame for the renewed trust to continue serving #Rwandans in the Ministry of Youth and Arts.
    I remain fully committed to listening, collaborating, and placing youth and artists at the centre of their transformation.

    — UTUMATWISHIMA (@jnabdallah) July 24, 2025

    Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana, we yavuze ko yiteguye gukomeza 'gutanga byose muri izi nshingano mfatanyije n'abafatanyabikorwa bose mu rwego rw'uburezi'.

    I am honoured by the trust of HE @PaulKagame to continue serving as Rwanda's Minister of Education. I remain fully committed to giving this role my very best, in close partnership with all our education stakeholders.

    — Joseph Nsengimana (@JoNsengimana) July 25, 2025

    Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Judith Uwizeye, we yanditse kuri X ati 'Icyizere mungirira singifata nk'ibisanzwe! Ni amahirwe kuri njye yo gukorera Abanyarwanda ibyisumbuyeho. Intego ni ya yindi: sinziganda, sinzatenguha.'

    Ndashimye, Nyakubahwa #perezidawacu @PaulKagame . Ikizere mungirira singifata nk'ibisanzwe! Ni amahirwe kuri njye yo gukorera Abanyarwanda ibyisumbuyeho. Intego ni ya yindi: sinziganda, sinzatenguha. Imana ibimfashemo! 🙏

    — Judith Uwizeye (@J_Uwizeye) July 25, 2025

    Umuyobozi wa RDB, Jean-Guy K. Afrika, yavuze ko inshingano yahawe ziremereye kandi ko yiteguye gukorana ubunyangamugayo, akihutisha imirimo ashinzwe kandi byose bigakoranwa intego.

    Yavuze ko azakorana n'abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma n'abakozi ba RDB, kugira ngo yihutishe ishoramari, u Rwanda rubashe kugira ubukungu buhamye.

    I am deeply grateful to H.E. @PaulKagame for the trust reaffirmed through my reappointment as CEO of the Rwanda Development Board, with the rank of Minister. The role is a profound responsibility. A call to serve with integrity, urgency, and a deep sense of purpose. Working… pic.twitter.com/USLxXPKz9b

    — Jean-Guy K. Afrika (@afrika_jean) July 25, 2025

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, we yagize ati 'Niteguye gufatanya n'abandi kubaka urwego rw'Ubuzima Abanyarwanda bifuza.'

    Ndashimira HE @PaulKagame ku kizere mwongeye kungirira.Niteguye gufatanya n'abandi kubaka urwego rw'Ubuzima Abanyarwanda bifuza
    **
    Honoured by H.E. @PaulKagame's trust. Committed to a resilient, inclusive, digital health system with a skilled,supported workforce for all Rwandans. https://t.co/dgIVk3pnaA

    — Dr Sabin Nsanzimana (@nsanzimanasabin) July 25, 2025

    Minisitiri w'Ubuhinzi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yavuze ko atewe ishema no kongera guhabwa izo nshingano, avuga ko ari umwanya mwiza wo gukomeza gutanga umusanzu we mu iterambere ry'igihugu.

    I am deeply honored and imensely grateful to H.E. @PaulKagame for appointing me as Minister/MINAGRI.

    This opportunity to contribute to our country’s development is both humbling and empowering.

    I fully understand the responsibility entrusted to me and am truly grateful.

    — Mark Cyubahiro Bagabe, PhD (@mcbagabe) July 24, 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagarutse-n-abashya-muri-guverinoma-bashimye

  • Ingabo za RDC zagabye ibitero bikomeye i Minembwe #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2025, Ihuriro ry'Ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ryagabye ibitero mu duce dutuwe n'Abanyamulenge two mu karere ka Minembwe, muri Kivu y'Amajyepfo.

    Ibitero byatangiriye mu gace ka Sekaganganda no ku Kivumu, aho humvikanye amasasu y'intwaro ziremereye n'izoroheje. Utu duce twombi duherereye mu nkengero za centre ya Minembwe ugana mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bw'aka gace.

    Nk'uko byatangajwe n'abaturage bahatuye, umutwe wa Twirwaneho ndetse n'ingabo za M23 bahise batabara abaturage, maze biza kurangira basubije inyuma abarwanyi ba FARDC bari bagabye ibyo bitero.

    Nubwo bivugwa ko izo ngabo za Leta zasubijwe inyuma, ibitero byagize ingaruka ku buzima bwa buri munsi bw'abaturage. Inka nyinshi zari ziragiriwe muri ibyo bice zahungishirijwe mu bindi bice bitekanye. Gusa nta mutungo wigeze uzanyazwa cyangwa ngo hangizwe amazu nk'uko byemezwa n'abaturage.

    Ibi bitero bije bikurikira ibindi byaherukaga kugabwa mu gace ka Bijabo ku wa Gatatu w'iki cyumweru, aho nabwo Twirwaneho yahagaritse urwo rugomo igasubiza inyuma abasirikare ba Leta.

    Kugeza ubu, umutekano uragaragara mu mujyi wa Minembwe, ndetse bamwe mu bawuturiye batangaje ko bagiye kwerekeza ku isoko ryo ku wa Gatanu, rizwi ku izina rya Kiziba, risanzwe riremwa cyane muri aka karere.

    Ingabo za RDC zagabye ibitero bikomeye i Minembwe

     

    Source : https://kasukumedia.com/ingabo-za-rdc-zagabye-ibitero-bikomeye-i-minembwe/