Blog

  • Minisitiri Nduhungirehe yakiriye Lionel Sentore – #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, agaragaza ko ari umugisha kuba yakiriwe.

    Ati 'Ku gicamunsi cya none tariki 25 Nyakanga 2025, natewe iteka no kwakirwa na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, inshuti y'urubyiruko na gakondo yacu iwacu n'iyo.'

    Uyu muhanzi yahuye Minisitiri Nduhungirehe mu gihe ari umwe mu bayobozi yifuza ko bazitabira igitaramo cye.

    Sentore asobanura ko indirimbo 'Uwangabiye' yitiriye album, yakomotse kuri Sekuru Sentore Athanase. Ngo n'ubwo yari yayikoreye ababyeyi be na Sekuru, yavuze ko yari yanayikoreye Perezida Paul Kagame yita 'Umugoboka Rugamba'.

    Lionel Sentore azamurikira iyi album ye, mu gitaramo kizaba ku wa 27 Nyakanga 2025 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, aho azahuriramo n'abarimo Massamba Intore, Ruti Joel, Jules Sentore n'Itorero Ishyaka ry'Intore.

    Iyi album ye ya mbere kuva yatangira umuziki, yise 'Uwangabiye' iriho indirimbo 12.

    Kwinjira mu gitaramo cya Lionel Sentore ni ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, mu gice cya 'Premium' ni ukwishyura ibihumbi 20 Frw; ni mu gihe mu myanya ya VIP umuntu umwe yishyura ibihumbi 35 Frw, na ho ku meza ya VIP ni ukwishyura ibihumbi 200 Frw. Harimo n'itike ya 'Corporate Table' igura ibihumbi 500 Frw.

    Imiryango y'ahazabera igitaramo cye izafungurwa guhera saa kumi n'imwe z'umugoroba, igitaramo nyir'izina gitangire Saa Moya z'umugoroba. Kugura itike ni ukunyura kuri *662*700*1473#.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yakiriye-lionel-sentore

  • General Benda atoboye ibanga ry'ukuntu ubuyobozi bwa Diez Dolla bwamupfubije inzozi #rwanda #RwOT

    Inzira ya General Benda mu Muziki n'Itangazamakuru: Amasomo ku Banyamuziki Bato

    Umuhanzi w'Umunyarwanda General Benda yatangaje inzitizi yahuye na zo ubwo yakoranaga n'itsinda rya Diez Dolla, uko yasezeye kuri Isibo TV, n'amasomo akomeye yakuye muri ibyo bihe, agira inama abashya mu ruganda rw'imyidagaduro.

    Mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda, General Benda yagarutse ku ngorane zikomeye yahuye na zo ubwo yakoranaga n'abari bashinzwe kuyobora ibikorwa bya Diez Dolla, ibintu byamubujije gukomeza imishinga ye irimo n'amashusho y'indirimbo ye yise 'Repete'.

    General Benda yasobanuye ko indirimbo 'Repete' yari igamije kumwerekana nk'umuhanzi ushoboye no kugaragaza impano ye yo kubyina. Gusa uwo mushinga w'indirimbo waje kudindira kubera kutumvikana n'ubuyobozi bwa Diez Dolla.

    Yagize ati:
    'Bari ari bo bashinzwe kuyikurikirana. Urumva, Diez Dolla ni umuntu ukora inyuma y'ibyuma. Ntabwo twigeze tuvugana imbonankubone; najyaga mu biganiro n'abo mu buyobozi bwe. We ubwe yari hirya, njyewe ngirana ibibazo n'abo bayobozi be.'

    General Benda yagaragaje ko iyi nkuru ari urugero rw'amasomo akomeye yakuye mu muziki, yerekana ko ubuyobozi butanoze bushobora kuba inzitizi ku iterambere ry'umuhanzi.

    Yongeyeho ko nubwo ibi byose byamugoye, byamufashije kumenya uko azajya yitwara mu bihe biri imbere no gukorana n'abantu yizeye.

    Asoza, General Benda yasabye abahanzi b'inkwakuzi kwitondera abo bakorana na bo, kumenya gusoma no gusobanukirwa amasezerano, ndetse no gutinyuka gutandukana n'ibintu bibabangamira iterambere ryabo.

    Uru rugendo rwe rwerekana ko gutakaza umushinga umwe atari iherezo, ahubwo ari isomo ku rugamba rwo kugera ku nzozi.

    Source : https://kasukumedia.com/general-benda-atoboye-ibanga-ryukuntu-ubuyobozi-bwa-diez-dolla-bwamupfubije-inzozi/

  • Rubavu: Hakenewe ibyumba 1360 byo kugabanya ubucucike mu mashuri – #rwanda #RwOT

    Uretse ibyumba by'amashuri muri aka Karere hakenewe kubakwa ubwiherero bushya 2,741, bukeneye ingengo y'imari y'arenga miliyari 2,7 Frw.

    Ibi ni bimwe mu bikorwa byifuzwa n'aka Karere muri uyu mwaka w'ingengo y'imari ya 2025/2026 bitarabonerwa ubushobozi bwo kubikora.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabigarutseho ku wa 25 Nyakanga 2025, mu nama n'abagize ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu iterambere, DJAF Icyerekezo Rubavu.

    Ati 'Ibyumba by'amashuri byigiramo abanyeshuri benshi bisobanuye ko hakirimo ubucucike, bikeneye kujyanana n'ubwiherero ndetse n'intebe abana bicaraho, bwiyongera cyane mu Mirenge igenda itera imbere buri munsi, ari yo mpamvu abafatanyabikorwa turi kubasaba kudufasha kugaragaza uruhare rwabo, kandi na Leta uko ubushobozi bugenda buboneka hari ibyo ikora.'

    Meya Mulindwa ubwo yagaragazaga ishusho rusange yagaragaje ko ibyumba by'amashuri y'inshuke byujuje ibisabwa (ECD) bikenewe muri buri kagari ari 79 bikeneye ingengo y'imari y'arenga miliyari 4,7 Frw, aho buri cyumba kiba gifite ibyumba bitatu byigirwamo, igikoni, ubwiherero n'ibindi bikoresho nkenerwa.

    Mu gihe ibyumba by'amashuri abanza n'ayisumbuye bikenewe muri aka Karere ari 1.281 kugira ngo ubucucike buhinduke umugani, bikeneye ingengo y'imari ya miliyari 19,2 Frw.

    Meya Mulindwa yakomoje ku kuba aka Karere kakira abaturage benshi baje kubyaza umusaruro amahirwe gafite, by'umwihariko mu Mirenge ya Nyamyumba, Rubavu na Nyakiliba nka hamwe mu higanje ubucucuike mu mashuri.

    Mu kugabanya ubucucike mu mashuri bukabije, mu 2021 mu karere ka Rubavu, hubatswe ibyumba by'amashuri bishya 1.015 birimo 871 bitageretse na 144 biri mu nyubako 18 zigeretse inshuro imwe na 23 biri mu nyubako zigeretse kabiri.

    Bamwe mu bagize DJAF Icyerekezo Rubavu babwiwe ko mu Karere hakenewe ibyumba by’amashuri bishya birenga 1300 mu kugabanya ubucucike mu mashuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-hakenewe-ibyumba-by-amashrui-birenga-1360-byo-kugabanya-ubucucike-mu

  • Ababaruramari 160 bahuguwe ku mavugurura y'imisoro aheruka gushyirwaho – #rwanda #RwOT

    Ababaruramari baturuka mu bigo bitandukanye bari bamaze iminsi itatu muri aya mahugurwa yatangiye ku wa 23 Nyakanga 2025, arangira ku wa 25 Nyakanga 2025, akaba yari afite insanganyamatsiko igira iti 'Kongera gutekereza ku ngamba zigendanye n'imisoro hagamijwe kwihutisha iterambere kuri bose.'

    Yitabiriwe n'ingeri zitandukanye ziturutse mu bigo bya Leta, ibyigenga ndetse n'imiryango itari iya Leta.

    Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko ari ingenzi cyane kuko yabafashije guhuriza hamwe ubumenyi ku misoro mishya iheruka gushyirwaho.

    Umuyobozi ushinzwe Imari mu Kigo gishinzwe isoko ry'imari n'imigabane (RSE), Uwase Rutera Liliane, yavuze ko binyuze muri aya mahugurwa bize byinshi bijyanye n'imisoro kandi bigiye kubafasha gutangira kubishyira mu bikorwa.

    Ati 'Bagiye batwereka impamvu hari impinduka zabaye mu misoro kandi byadufashije kuzabishyira mu bikorwa kurusha umuntu uzabyumva ari mu kazi ataramenye impamvu byashyizweho.'

    Yakomeje avuga ko bahuguwe uburyo bashobora kuzajya basorera ku gihe kugira ngo bajye babasha kwirinda ibihano kubera gutinda kubishyira mu bikorwa.

    Kayitare Theoneste, umugenzuzi w'umutungo mu kigo gikora ibishushanyo mbonera by'inyubako, Gasabo 3D, yasobanuye ko ari ingenzi kuba aya mahugurwa yarateguriwe abashinzwe gucunga imari mu bigo kubera ko bizafasha kumenya byinshi kuri yo.

    Ati 'Twaje mu buryo bwo kugira ngo twihugure mu bijyanye n'imisoro by'umwihariko mu minsi ishize hari amategeko ajyanye n'imisoro yashyizweho rero hari hakenewe amahugurwa ku bantu bakora mu bijyanye no gucunga imari kugira ngo bizadufashe gukomeza gucungira imari ibigo byacu ndetse tunateze imbere igihugu cyacu.'

    Yakomeje ashimira ICPAR yateguye aya mahugurwa kubera ko bizabafasha gucungira imari neza ikigo cyabo.

    Ati 'Ibi bizadufasha kugira ngo twongere twiyibutse aho imisoro igeze bityo dukomeze gutanga umusanzu ku bigo tuba dukorera ndetse no mu gihugu muri rusange.'

    Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Amin Miramago, yagaragarije abitabiriye aya mahugurwa ko bakwiriye kwifashisha ibyo bigishijwe bakaba bagira inama nziza abasora bakorera.

    Ati 'Umusaruro tubitezeho ni uko bakomeza kugira inama nziza abasoreshwa ndetse no gukomeza kurushaho kunoza imirimo bakora.'

    Yakomeje agaragaza ko zimwe mu ngingo zindi baganiriyeho no gusobanurira ababaruramari impinduka ziherutse kugaragara mu ngengo y'imari ndetse n'imisoro yashyiriwe ku bicuruzwa bimwe na bimwe bitabagaho imisoro.

    Ati 'Zimwe mu ngingo zitandukanye twaganiriyeho harimo ingengo y'imari ya Leta ndetse tunarebera hamwe impinduka zagiye ziba mu misoro itandukanye ndetse n'uburyo imisoro ibarwa no kuganira ku mbogamizi bahuye na zo umwaka ushize ku buryo muri uyu mwaka hari impinduka zishobora kubaho.'

    Aya mahugurwa ategurwa n'Urugaga rw'Ababaruramari b' Umwuga mu Rwanda ,ICPAR (Institute of Certified Public Accountants of Rwanda), ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, RRA, abaye ku nshuro ya 14.

    Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Amin Miramago yagaragarije abitabiriye aya mahugurwa ko bakwiriye kwifashisha ibyo bigishijwe bakaba bagira inama nziza abasoreshwa bakorera

    Komiseri wungirije Ushinzwe Serivisi z'Abasora n'Itumanaho, Uwitonze Jean Paulin yabwiye abitabiriye aya mahugurwa ko bakwiriye kubyaza umusaruro ibyo bize

    Abitabiriye aya mahugurwa biyemeje gukomeza guteza imbere umwuga w’ababaruramari

    Perezida wa ICPAR, Obadiah Biraro yabwiye abitabiriye aya mahugurwa ko bazungukiramo ubumenyi ku bigendanye n’imisoro birimo kwishyurira ku gihe

    Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Amin Miramago na Obadiah Biraro, bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa

    Abarenga 160 bahuguwe muri iyi minsi itatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababaruramari-160-bahuguwe-ku-mavugurura-y-imisoro-aheruka-gushyirwaho

  • Ab'i Kayonza bagaragaje akaga baterwa n'abiyita 'Imparata' bijanditse mu bucukuzi butemewe – #rwanda #RwOT

    Imparata ni abaturage bakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe butemewe n'amategeko, bakunze gucukura mu birombe byemewe ariko bakabikora mu buryo butemewe, banagaragara mu bucukuzi hirya no hino mu mirima y'abaturage aho bangiza imyaka y'abaturage, amashyamba n'ibindi bikorwaremezo ku hantu hose baketse amabuye y'agaciro.

    Agace ka Rwinkwavu ni kamwe mu twavumbuwemo amabuye y'agaciro mu myaka myinshi ishize aho hanakunze kugaragara abaturage benshi bacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe.

    Abaganiriye na IGIHE bavuze ko abo bantu babateje ibibazo byinshi birimo inzara ituruka ku kubarandurira imyaka kuko baba bahaketse amabuye y'agaciro.

    Pontien Habyarimana utuye mu Kagari ka Gihinga mu Murenge wa Rwinkwavu, avuga ko imyubati iri mu murima we iri kurandurwa nyuma y'aho Imparata zihaketse amabuye y'agaciro

    Ati 'Iyo ugiyeyo nta kintu na kimwe wabavugaho, uba ntinya kugera mu murima wanjye, n'iyo ngiyeyo nta kintu mvuga kuko wibeshye ukavuga bagukubita. Turasaba ubuyobozi kubaturwanyiriza kuko ni ibintu bikabije cyane, iyo umuntu akuranduriye imyaka yari kuzagutunga ejo hazaza aba ari inzara ashaka kuguteza.''

    Itegekaharinde Soline na we avuga ko ikibazo cy'Imparata kibakomereye cyane bitewe n'urugomo babakorera, yaba aho batuye cyangwa se n'abo basanze mu mirima.

    Yagize ati 'Kubera baba bateye hejuru ubutaka usanga nta kintu cyapfa kuhera, akenshi usanga ari na bo baduteza inzara kubera kuturandurira imyaka, turasaba ko imbaraga zirwanya imparata ziyongera.''

    Ndamage Wenzislass utuye mu Mudugudu wa Rubirizi mu Kagari ka Gihinga, yagize ati ' Birabangamye cyane nk'iyo mu murima wawe hari harimo imyumbati, ibishyimbo cyangwa indi myaka bakayirandura kandi yari kuzagutungira umuryango, urumva ko baba bagusubije inyuma.''

    Umuyobozi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) mu Ntara y'Iburasirazuba, Rutaro Hubert, yasabye abaturage gutinyuka bakarega abakora ubu bucukuzi mu nzego za Leta kuko benshi bishora muri ubu bucukuzi ari abana babo, abagabo babo n'abavandimwe babo.

    Ati 'Ubutumwa tubaha nibacire birarura, kujya gucukura bitemewe bitera ibibazo byinshi. Ubikora ashobora kuhasiga ubuzima, ashobora kuhahurira n'ibihano bikomeye bimukururira kuba umutungo we washorwa mu manza. Ababagurira na bo turabaha ubutumwa bw'uko abazajya bafatwa bazajya babihanirwa kandi cyane.''

    Mu myaka itatu ishize mu turere twa Rulindo, Gakenke, Nyanza, Muhanga na Kamonyi, Gatsibo na Kayonza hagaragaye ibyaha bigeze kuri 226 byo kwangiriza ibidukikije.

    Mu 2022 utwo turere twose twagaragayemo ibyaha byo kwangiza ibidukikije 86 bigeze mu 2023 biba 65 naho mu wa 2024 biba 75.

    Uturere twa Kamonyi na Rulindo ni two dufite imibare iri hejuru kuko muri ibyo byaha 226 twihariyemo ibigera ku 117.

    Mu myaka itatu ishize mu turere turindwi hagaragayemo ibyaha bigeze kuri 226 byo kwangiriza ibidukikije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ab-i-kayonza-bagaragaje-akaga-bakomeje-guterwa-n-abiyite-imparata-bijanditse-mu

  • RBC yahawe arenga miliyari 7 Frw mu mushinga uteza imbere ubushakashatsi – #rwanda #RwOT

    TRIBE hub ni umushinga wamuritswe ku wa 25 Nyakanga 2025, ugamije kwagura ibikorwa bya RBC, aho uzibanda mu gukora ubushakashatsi, kwita kundwara zandura n'izitandura, ndetse n'ibyorezo.

    Ni umushinga watewe inkunga n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi.

    Umuyobozi mukuru wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi, yavuze ko aya ari amahirwe babonye yo gukomeza kuzamura ubushobozi bw'iki kigo ndetse na gahunda z'ubuzima mu Rwanda no muri Afurika.

    Yagize ati 'Uyu mushinga uje kudufasha kongera imbaraga mu bice bitandukanye, uzadufasha mu buryo dukurikirana indwara, uko tuzirwanya, uburyo bwo kubika amakuru mu buryo bw'ikoranabuhanga ndetse no gukora ubushakashatsi.'

    Akomeza avuga ko uyu mushinga kandi uzabafasha guhugura abantu batandukanye ku buryo bwo gukoresha amakuru yavuye mu bushakashatsi kugira ngo igihe haza indwara y'icyorezo bashobore guhangana nacyo.

    Ati 'Uyu mushinga kandi uzadufasha guhugura abantu ku buryo twakwifashisha amakuru dufite mu guhangana n'ibyorezo bishobora kuza n'ibindi bibazo by'ubuzima bituruka ku mihindagurikire y'ikirere, ariko noneho no kumenya neza ko buri wese afite ubuzima bwiza ndetse yitabwaho ku rwego rwo hejuru.'

    Umuyobozi ushinzwe Imishinga ijyanye n'ubuzima muri EU, Maria Masereka Christiansen, yavuze ko impamvu bahisemo gukorana n'u Rwanda muri uyu mushinga ari uko ruri mu bihugu by'Afurika bigaragaza impinduka mu bijyanye n'ubuzima no kwita ku ndwara zitandukanye.

    Akomeza avuga ko gukorana n'u Rwanda bizarushaho gufasha Afurika muri rusange kuko muri uyu mushinga harimo no gufasha ibindi bihugu kwita kuri serivisi z'ubuzima.

    Yagize ati 'U Rwanda ruhagaze neza mu gukora ubushakashatsi ariko ruracyafite ikibazo mu gukoresha ubwo bushakashatsi mu gushyiraho ibisubizo birambye. TRIBE Hub izafasha u Rwanda mu gukemura ibyo bibazo, ubundi bibere urugero rwiza ibindi bihugu mu Karere ndetse no muri Afurika.'

    TRIBE Hub ni umushinga uzamara imyaka itatu, hagati 2025 na 2028 aho byitezwe ko uzafasha n'ibindi bihugu 10, birimo u Rwanda, u Burundi, Guinea, Guinea Conakry, Chad n'ibindi.

    Abayobozi baganira ku buryo uyu mushinga uzafasha Afurika ndetse n’u Rwanda by’umwihariko

    TRIBE Hub ni umushinga uzamara imyaka itatu watewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi

    TRIBE Hub ni umushinga uzafasha RBC mu konoza no kwagura ibikorwa byayo bo kwita ku buzima

    Umuyobozi mukuru wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi, yavuze ko uyu mushinga uzabafasha mu bushakashatsi ku buryo bwo kurwanya ibyorezo

    Umuyobozi ushinzwe Imishinga ijyanye n'ubuzima muri EU, Maria Masereka Christiansen, yavuze ko TRIBE Hub igiye gufasha RBC mu kurushaho gukora ubushakashatsi

    RBC yahawe arenga miliyari 7 yo gukoresha mu mushinga wa TRIBE Hub ugamije kwagura ibikorwa bya RBC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rbc-yahawe-arenga-miliyari-7-frw-mu-mushinga-uteza-imbere-ubushakashatsi

  • U Rwanda imbere: Intego Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yinjiranye mu kazi – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye ku wabaye ku wa 25 Nyakanga 2025, witabirwa n'abaminisitiri batandukanye barimo uw'Imari n'Igenamigambi, uw'Ibikorwaremezo, uw'Ubutabera na Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w'Intebe.

    Minisitiri Dr. Justin Nsengiyumva, yashimiye Perezida Kagame wamuhaye inshingano zo kumufasha kugeza ku Banyarwanda gahunda n'ibyiza yabemereye cyane cyane mu gushyira mu bikorwa gahunda y'Igihugu yo kwihutisha iterambere.

    Ati 'Mu Banyarwanda barenga miliyoni 14 kugira ngo ampitemo ni umugisha ntabona uko nsobanura. Ni ibintu bitangaje nkwiye gukora uko nshoboye kose atazigera atekereza impamvu yanshyizeho. Mfite ubushake kugira ngo mufashe kugera ku byo yemereye Igihugu.

    Yashimiye na Dr Ngirente wari umaze imyaka hafi umunani muri izi nshingano ku ruhare rwe mu gutekereza Igihugu, agaragaza ko na we azagerageza guteza imbere abaturage uko azashobora.

    Ati 'Bizangora kugera ikirenge mu cyawe kuko urakomeye cyane, wakoze ibintu biremereye cyane, ariko nzagerageza Imana izabimfashemo, inkweto usize kugira ngo nzegeremo ikirenge, ngomba gukora cyane. Nditeguye kandi nizeye ko nzabigeraho.'

    Minisitiri Dr Nsengiyumva yavuze ko kuba mu biro bya Minisitiri w'Intebe, ari amahirwe akomeye, icyakora agaragaza ko biba bisaba gukora cyane no kurusha abandi, bakabazwa inshingano no kurusha abandi bose bayoboye.

    Ati 'Iyo tubwira abantu ngo bakore neza tugomba gukora neza kubarusha, iyo tubaza abandi inshingano tugomba kuzibazwa kurushaho. Izo nshingano dufite zigomba kudutera imbaraga tukamenya ko ibyo dukoze tugomba kubikora neza kurusha abandi. Tugatanga urugero rwiza, bakavuga bati abo mu IBiro bya Minisitiri w'Intebe bari kutubaza ibi ariko na bo babikora neza kurusha.'

    Minisitiri Dr Nsengiyumva yagarutse ku ijambo rya Perezida Kagame agaragaza ko buri wese akwiriye gutekereza ku Rwanda mbere y'ibindi, kugira ngo u Rwanda rugere ku iterambere ryifuzwa.

    Ati 'Dukeneye gushyira mu bikorwa amategeko n'amabwiriza ateza imbere Abanyarwanda. Icyateza imbere u Rwanda bwa mbere ni cyo nzitaho. Ikitazabateza imbere ntabwo tuzacyitaho. Nta mwanya wo guta dukomba gukora cyane.
    Minisitiri Dr Nsengiyumva ko ibyo byose azabigeraho afashijwe na n'abakozi bagenzi be, abasaba kujya mu ngamba vuba, kugira ngo bahindure ubuzima bw'Abaturage, politiki zose zihari zitange umusaruro, ufasha mu guteza imbere abaturage by'igihe kirekire.

    Yasabye abayobozi bazakorana agaragaza ko niba bashaka guteza imbere u Rwanda bagomba gutekereza cyane, bagahindura imyumvire, u Rwanda rukaza imbere y'ibindi byose.

    Ati 'Icyo nzakora ni ugutekereza u Rwanda mbere ibindi byose bizaze nyuma. Abayobozi bose, abaminisitiri n'abandi […] tugomba kwihuta, nta mwanya wo gutakaza, tugomba gukora.'

    Dr. Ngirente wasimbuwe mu nshingano zo kuba Minisitiri w'Intebe, yashimiye Umukuru w'Igihugu wamuhaye inshingano mu myaka umunani ishize.

    Ati 'Yampaye inshingano nzifashwamo namwe muri hano. Iyo mutahaba ntabwo twari kubigeraho. Zari inshingano nakoze mfatanyije namwe, kuko si yari njye gusa, hari n'inzego zitandukanye nka za misiteri n'ibindi bigo.'

    Yagaragaje ko Minisitiri w'Intebe n'abo bafatanya baba bagomba guhuza ibikorwa mu nzego zose, kugira u Rwanda rugere ku majyambere rwifuza. N

    Ati 'Muracyari bato mureke dukore twihute kuko twasigaye inyuma ku Isi. Turacyafite urugendo cyane. Ni inshingano nakoze mfatanyije namwe, dufatanya n'izindi nzego.'

    Dr Ngirente yashimiye Perezida Kagame wahaye inshingano Dr Nsengiyumva, agaragaza ko mu byo haye mugenzi we umusimbuye ari NST2 kugira ngo u Rwanda rutere imbere.

    Ati 'Hari gahunda Umukuru w'Igihugu yemereye abaturage mu myaka itanu iri imbere. Ni ryo hererekanyabubasha duhaye Minisitiri w'Intebe kugira ngo ayikomerezeho kugira ngo dufashe Umukuru w'Igihugu kugera ku ntego. Abanyarwanda twese dusabwa gukorera igihugu cyacu.'

    Yashimiye abayobozi batandukanye bakoranye, barimo na Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w'Intebe, Ines Mpambara n'abandi agaragaza ko umunsi ku wundi yamuhoraga hafi, bibukiranya inshingano bafite zo guteza imbere Abanyarwanda.

    Ati 'Yanteraga imbaraga, yakoze akazi keza cyane ku buryo buri munsi nabonaga ubutumwa bwe. Umusanzu wanjye nzakomeza kuwutanga, dukore inshingano zacu igihugu cyacu kiradutegereje. Mureke tugere kuri NST2, nanjye nzaba mpari nk'umuturage, tubigereho, tubishyire mu mibare ihuye mbese bibe bibarika kuko ibitabarika biragorana kubivuga.'

    Ku wa 23 Nyakanga 2025 ni bwo Perezida Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w'Intebe. Yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu.

    Dr. Justin Nsengiyumva yagizwe Minisitiri w'Intebe asimbuye Dr. Edouard Ngirente wari umaze muri izi nshingano imyaka irindwi n'amezi 10.

    Minisitiri Dr Nsengiyumva ni uwa karindwi kuva mu 1994, nyuma ya Faustin Twagiramungu, Pierre-Célestin Rwigema, Bernard Makuza, Pierre-Damien Habumuremyi, Anastase Murekezi na Dr. Édouard Ngirente asimbuye wari wari kuri izi nshingano kuva mu 2017.

    Dr Nsengiyumva yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, umwanya yagiyeho ku wa 25 Gashyantare 2025. Asimbuye Dr Edouard Ngirente wari kuri izi nshingano kuva mu 2017.

    Mbere yaho, yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Uburezi kuva muri Werurwe 2008 kugeza mu Ugushyingo 2008.

    Mbere yaho yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, kuva muri Kamena 2005 kugeza muri Werurwe 2008.

    Yakoze mu zindi nshingano yinshi mu mahanga cyane cyane mu Bwongereza aho yakoze mu nzego za Leta y'iki gihugu n'imiryango mpuzamahanga ihakorera.

    Yaraminuje cyane kuko afite impamyabumenyi y'ikirenga mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Leicester kuva mu 2011 kugeza mu 2015.

    Ni umuhanga mu by'ubukungu kuko ubwo yari mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n'ayo masomo yari mu cyiciro cy'abagize amanota ya mbere (First-Class).

    Icyo gihe yigaga muri Kaminuza ya Nairobi muri Kenya ndetse anagira ayo manota ya mbere ubwo yari asoje amasomo y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bucuruzi. Yigaga muri Catholic University of Eastern Africa yo muri Kenya.

    Dr. Ngirente yabaye Minisitiri w'Intebe ku wa 30 Kanama 2017 kugeza ku wa 23 Nyakanga 2025.

    Guverinoma ya Dr. Ngirente yatangiranye Minisiteri 20 ariko yasoje igizwe na minisiteri 21; minisiteri ebyiri zakuweho, hashingwa imwe, mu gihe indi imwe yagaruweho.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Ibarurishamibare n'ibijyanye n'Imari yakuye muri Université Catholique de Louvain yo mu Bubiligi.

    Yabaye Umuyobozi w'Igenamigambi muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi mbere yo kugirwa Umujyanama mu by'Ubukungu muri MINECOFIN, maze Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Werurwe 2011 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, imwemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

    Dr. Ngirente kuva mu 2014 yabaye Umujyanama w'Umuyobozi Mukuru wa Banki y'isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu 2016 yabaye Umujyanama Mukuru mu by'Ubukungu mu buyobozi bukuru bwa Banki y'isi uhagarariye ibihugu 22 birimo n'u Rwanda.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yavuze ko ikizateza u Rwanda imbere ari cyo azitaho kurusha ibindi

    Dr Ngirente yagaragaje ko azakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu

    Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva ahererekanya ububasha na Dr Ngirente Edouard asimbuye

    Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Justin Nsengiyumva asinya ku nyandiko y’ihererekanyabubasha

    Dr Ngirente Edouard (iburyo) asinya ku nyandiko y’ihererekanyabubasha

    Abakozi bo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe basezeye kuri Dr Edouard Ngirente ucyuye igihe

    Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel (ibumoso) na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore bitabiriye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Minisitiri w’Intebe mushya n’ucyuye igihe

    Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Justin Nsengiyumva ari kumwe na Dr Edouard Ngirente asimbuye kuri uyu mwanya

    Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yavuze ko ikizateza u Rwanda imbere ari cyo azitaho kurusha ibindi

    Dr Edouard Ngirente yahawe impano n’abakora mu Biro bya Minisitiri w’Intebe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-imbere-intego-minisitiri-w-intebe-dr-nsengiyumva-yinjiranye-mu-kazi

  • #rwanda #RwOT

    Instant Casino: Welche Zahlungsmethoden sind in Deutschland am beliebtesten?

    In diesem Artikel werfen wir einen Blick auf die beliebtesten Zahlungsmethoden in deutschen Instant Casinos. Ich teile meine persönlichen Erfahrungen und Beobachtungen, um euch einen Überblick zu geben, welche Optionen für Ein- und Auszahlungen am besten geeignet sind. Egal, ob ihr ein erfahrener Spieler oder ein Neuling seid, die Wahl der richtigen Zahlungsmethode kann einen großen Unterschied machen. Besonders spannend sind die verschiedenen Möglichkeiten, die ein instant casino login bietet.

    Die Top Zahlungsmethoden in Instant Casinos in Deutschland

    In Deutschland gibt es eine Vielzahl von Zahlungsmethoden, die in Instant Casinos beliebt sind. An oberster Stelle stehen Kreditkarten wie Visa und MasterCard, gefolgt von E-Wallets wie PayPal und Skrill. Diese Optionen sind nicht nur schnell, sondern auch weit verbreitet. Spieler schätzen die Einfachheit der Nutzung und die schnelle Abwicklung von Einzahlungen.

    Eine weitere beliebte Methode sind Sofortüberweisungen. Diese Zahlungsmethode ermöglicht es den Spielern, direkt von ihrem Bankkonto zu zahlen, ohne lange Wartezeiten. Instant Pay Casinos nutzen oft diese Methode, um ihren Kunden ein reibungsloses Spielerlebnis zu bieten. Außerdem gibt es neue Anbieter wie Trustly, die in den letzten Jahren an Popularität gewonnen haben.

    Vor- und Nachteile der gängigsten Zahlungsmethoden

    Jede Zahlungsmethode hat ihre Vor- und Nachteile. Kreditkarten bieten eine hohe Akzeptanz und sind für viele Spieler vertraut. Allerdings gibt es manchmal Gebühren, und nicht alle Casinos akzeptieren Kreditkarten. E-Wallets wie PayPal sind schnell und sicher, aber sie erfordern ein zusätzliches Konto, was nicht jeder Spieler möchte.

    Sofortüberweisungen sind sehr beliebt, weil sie eine direkte Verbindung zum Bankkonto bieten. Dennoch kann es für einige Spieler unangenehm sein, ihre Bankdaten direkt an das Casino weiterzugeben. Daher ist es wichtig, die Vor- und Nachteile jeder Methode abzuwägen, bevor man sich entscheidet.

    Wie sicher sind die Zahlungsmethoden in Instant Casinos?

    Sicherheit ist ein zentrales Thema, wenn es um Online-Zahlungen geht. Die meisten Instant Casinos verwenden hochmoderne Verschlüsselungstechnologien, um die Daten ihrer Spieler zu schützen. E-Wallets bieten oft zusätzliche Sicherheitsfunktionen, wie die Zwei-Faktor-Authentifizierung, was sie zu einer sicheren Wahl macht.

    Ein weiterer wichtiger Aspekt ist die Regulierung der Zahlungsmethoden. In Deutschland sind viele Zahlungsmethoden, insbesondere Kreditkarten und E-Wallets, streng reguliert. Das bedeutet, dass die Anbieter bestimmte Sicherheitsstandards einhalten müssen, um den Schutz der Spieler zu gewährleisten. Dies gibt Spielern ein gewisses Maß an Vertrauen, wenn sie Einzahlungen und Auszahlungen vornehmen.

    Die Rolle von Boni bei der Auswahl der Zahlungsmethode

    Boni sind ein entscheidender Faktor, der die Wahl der Zahlungsmethode beeinflussen kann. Viele Casinos bieten spezielle Boni für die Nutzung bestimmter Zahlungsmethoden an. Zum Beispiel könnte ein Casino einen zusätzlichen instant casino bonus für Einzahlungen mit E-Wallets anbieten. Das kann einen großen Anreiz darstellen, diese Zahlungsmethoden zu nutzen.

    Es ist jedoch wichtig, die Bedingungen der Boni genau zu prüfen. Manchmal sind Boni an bestimmte Zahlungsmethoden gebunden, was die Flexibilität einschränken kann. Spieler sollten daher immer die Bonusbedingungen lesen, bevor sie eine Einzahlung tätigen, um sicherzustellen, dass sie die besten Angebote nutzen.

    Tipps zur Nutzung von Instant Casino Apps für Zahlungen

    Die Nutzung von Instant Casino Apps hat in den letzten Jahren stark zugenommen. Diese Apps ermöglichen es Spielern, bequem von ihrem Smartphone oder Tablet aus zu spielen und Zahlungen vorzunehmen. Ein wichtiger Tipp ist, sicherzustellen, dass die App gut bewertet ist und regelmäßig aktualisiert wird. So bleibt die Sicherheit der Transaktionen gewährleistet.

    Ein weiterer praktischer Rat ist, die verschiedenen Zahlungsmethoden in der App auszuprobieren. Viele Apps bieten die Möglichkeit, Einzahlungen schnell und unkompliziert zu tätigen. Spieler sollten auch darauf achten, ob die App Cashback-Optionen oder spezielle Boni für mobile Zahlungen anbietet, denn das kann die Spielerfahrung erheblich verbessern.

    1. Überprüfen Sie die Sicherheit der App, bevor Sie persönliche Daten eingeben.
    2. Nutzen Sie die verschiedenen Zahlungsmethoden, um die besten Boni zu erhalten.
    3. Lesen Sie die Bewertungen der App, um die Nutzererfahrung anderer Spieler zu berücksichtigen.

    Zukünftige Trends in den Zahlungsmethoden von Online-Casinos

    Die Welt der Zahlungsmethoden in Online-Casinos entwickelt sich ständig weiter. Ein klarer Trend ist die Zunahme von Kryptowährungen als Zahlungsmittel. Immer mehr Instant Casinos akzeptieren Bitcoin und andere digitale Währungen, was Spielern mehr Anonymität und schnellere Transaktionen ermöglicht.

    Ein weiterer Trend sind innovative Zahlungsmethoden wie Biometrie. Einige Casinos beginnen, Fingerabdruck- oder Gesichtserkennungstechnologien zu verwenden, um Zahlungen zu authentifizieren. Dies könnte in Zukunft die Sicherheit und Benutzerfreundlichkeit von Transaktionen erheblich verbessern. Spieler sollten also aufmerksam bleiben und die neuesten Entwicklungen verfolgen, um die besten Erfahrungen in ihren Lieblings-Instant Casinos zu machen.

    Zahlungsmethode Vorteile Nachteile
    Kreditkarte Hohe Akzeptanz, vertraut Gebühren, nicht immer akzeptiert
    E-Wallets Schnell, sicher Zusätzliches Konto erforderlich
    Sofortüberweisung Direkte Verbindung, schnell Bankdaten weitergeben
    Zahlungsmethode Bonusmöglichkeiten Beliebtheit
    E-Wallets Häufig spezielle Boni Sehr hoch
    Kreditkarte Selten Boni Hoch
    Kryptowährungen Wachsendes Angebot Steigend

    Source : https://www.intyoza.com/2025/07/24/h1-instant-casino-welche-zahlungsmethoden-sind-in-deutschland-am-beliebtesten-h1/

  • Perezida Kagame yashimiye Dr. Ngirente Edouard wari ugiye kumara imyaka umunani ari Minisitiri w'Intebe – #rwanda #RwOT

    Ubwo Perezida Paul Kagame yagezaga ijambo ku bitabiriye ibirori byo kwakira indahira z'abagize guverinoma bashya, yagaragaje ko ashimira cyane Dr. Ngirente Edouard.

    Ati 'Ndabanza mpere ku gushimira byimazeyo, Minisitiri ucyuye igihe, Minisitiri w'Intebe Ngirente, mbanze mushimire akazi keza n'imyaka yari amaze agakora.'

    Yakomeje ati 'Twakoranaga neza, ku buryo najyaga mutera [ubuse]. Nkahera ku izina rye ngo Ngirente? Nanjye nti 'Ba Minisitiri w'Intebe, ugire utyo!' Hanyuma agahera aho abigira atyo nyine. Ndagushimira cyane rero, kandi ndagira ngo byumvikane ko abahinduriwe imirimo n'abatahawe indi buriya irahari, irabategereje. Birahinduka gusa ariko ntabwo birangirira aho ngaho ni ko bikwiriye kumvikana.'

    Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bifuzwa mu nzego zitandukanye mu gukorera Igihugu, ari na yo mpamvu impinduka mu buyobozi zizahoraho.

    Dr. Ngirente yabaye Minisitiri w'Intebe wa gatandatu kuva u Rwanda rubohowe hakanahagarikwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yabaye umwe mu bayobozi barahiye nyuma y'amatora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka wa 2017. Yahawe izo nshingano avuye muri Banki y'Isi aho yari Umujyanama w'Umuyobozi Mukuru wayo.

    Mu butumwa yatanze yifashishije urubuga rwe rwa X, yashimye Umukuru w'Igihugu ku cyizere yari yaramugiriye cyo kuyobora Guverinoma.

    Ati 'Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku cyizere mwangiriye mukampa inshingano zo kuba Minisitiri w'Intebe mu myaka umunani ishize. Ni urugendo nungukiyemo byinshi.'

    Yarakomeje ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mbashimiye aya mahirwe mwampaye yo gukorera Igihugu cyacu no kuba mwarambaye hafi mukanshyigikira muri urwo rugendo. Mwambereye icyitegererezo. Nzahora iteka nterwa ishema n'icyo cyizere mwangiriye.”

    Abanyarwanda nabo bashimiye Dr. Ngirente ubwitange yagize mu gukorera u Rwanda mu myaka umunani amaze kuri izi nshingano kuko hagaragaye impinduka nyinshi kandi nziza mu buzima bw'Igihugu.

    Dr. Ngirente yakoze n'izindi nshingano zitandukanye mu Rwanda mbere yo kujya muri Banki y'Isi, zirimo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi n'Ubushakashatsi mu Iterambere ry'Igihugu muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi (MINECOFIN).

    Yanabaye Umwarimu Mukuru muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda kugeza mu mwaka wa 2010 ubwo yagirwaga Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ubukungu bushingiye ku Buhinzi muri yo.

    Ubwo yahabwaga inshingano muri Banki y'Isi, Dr. Ngirente yatanze umusanzu ukomeye mu bushakashatsi bwakozwe mu bukungu, yandika byinshi ku masoko yo mu Karere ndetse n'ingorane z'ubukungu yibanda ku Rwanda.

    Afite impamyabumenyi y'Ikirenga (PhD) mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Louvain mu Bubiligi, impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza (MCs) mu bukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri iyo kaminuza, indi y'icyo cyiciro (MA) mu bijyanye no gukumira ingorane z'ubukungu yakuye muri Kaminuza ya Saint Louis i Brussels mu Bubiligi.

    Indi nkuru wasoma: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/wari-umukozi-uhamye-kandi-w-umuhanga-amashimwe-y-abanyarwanda-kuri-dr-edouard

    https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-urugendo-nungukiyemo-byinshi-dr-ngirente-wari-minisitiri-w-intebe

    Dr. Ngirente yashimiwe ku mirimo yakoze nka Minisitiri w’Intebe

    Perezida Kagame yashimiye Dr. Ngirente Edouard wari ugiye kumara imyaka umunani ari Minisitiri w'Intebe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimiye-dr-ngirente-edouard-wari-ugiye-kumara-imyaka-umunani

  • Ntabwo mugomba guhora musabiriza – Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho nyuma yo kwakira indahiro za Minisitiri w'Intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva n'abandi bagize guverinoma nshya mu muhango wabaye ku wa 25 Nyakanga 2025.

    Yavuze ko ako Abanyafurika bakwiriye kwishakamo ibisubizo aho guhora bateze amaboko.

    Ati 'Dufite inshingano. Kuki tutabyanga. Kuki mubura kubyamagana cyangwa ngo mugaragaze ibibazo mugomba kugaragaza haba kuri mwe bwa mbere no ku bw'abandi? Ntabwo ngomba gutongana na we ngo kuko umpa amasomo, ntinenze ubwanjye ku kuba mbyumva nkagendera ku byo umbwira.'

    Perezida Kagame yavuze ko hari ubwo abantu bumva ko bagiye gukora ibikwiriye kubera ko hari abandi babibategetse, nyamara atari byo.

    Ati 'Banyarwanda, namwe Banyafurika mushobora kuba mufite ibibazo, byo kwemera ibyo mukabikora imyaka n'imyaka. Ibyo bigaragaza uburyo mushyira mu bikorwa inshingano zanyu. Ni nk'aho muzikorera abandi batari mwe n'abaturage banyu.'

    Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko muri iyi Si imaze gutera imbere abantu badakwiriye kurwana n'ibintu byose buri munsi, ahubwo bahitamo intambara barwana.

    Ati “Ugomba guhitamo icyo urwanira, hari intambara ugomba kurwana, keretse udafite intego, udafite impamvu ishingiye ku nshingano ufite n'icyo wowe ubwawe wigomwa.'

    Yavuze ko imyumvire igomba guhinduka, agaragaza ko Abanyarwanda cyangwa Abanyafurika bagomba kuba abo bari bo mu myaka 100 cyangwa 50 ishize.

    Ati 'Iyo ndebye iyi guverinoma n'izabanje cyane n'iheruka, ndakeka ari njye ukuze muri guverinoma, abandi mufite mu myaka 30, 40. Hari impamvu yabyo, yo kuvuga ngo mwe abakiri bato, muzaba muri iyi Si nk'uko twe abakuru twayikuriyemo ntiduhindure byinshi byari ngombwa?'

    'Ntabwo mushobora kubibona mwe ubwanyu, abantu mwize, mwagenze amahanga, muzi amateka y'aho muvuye, muzi ibi byose ndi kuvuga, hanyuma mukitwara nk'aho ntacyabaye?'

    Perezida Kagame kandi yavuze ko Abanyarwanda bagomba kwigenzura, bakiyizera ndetse bakamenya ko bagomba kugira icyo bakora na cyane ko bafite ubushobozi bwo kurwana intambara bahisemo bifashishije ibitekerezo, indangagaciro n'ibindi.

    Ati 'Mufite byose kugira ngo murwane izo ntambara. Ese mukeneye iki? Ni uwuhe muti mushaka? Nyuma mugomba kwinenga, ariko mukamenya n'icyo mwinengera. Ntabwo mugomba guhora musabiriza buri munsi, kuba umuntu uhora ubwirizwa icyo gukora buri munsi. Ntabwo mubona ko bidakwiriye?'

    Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko guha ababyiruka uburere ari kimwe ariko uko babukoresha bikaba ikindi. Yerekanye ko uburere butangwa kugira ngo bukoreshwe ibyiza, yibutsa ko nta muntu waremye undi kuko ibintu ari magirirane.

    Ati 'Ntabwo ari ukubivuga gusa dukwiriye no kubishingiraho ibikorwa dukora hanyuma tukabona ibivuye muri ibyo bikorwa.'

    Ku wa 23 Nyakanga 2025 ni bwo Perezida Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w'Intebe. Yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu.

    Perezida Kagame yagaragaje ko Abanyarwanda n'Abanyafurika badakwiriye guhora basabiriza

    Abagize guverinoma nshya barahiriye gutangira inshingano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-mugomba-guhora-musabiriza-perezida-kagame