Blog

  • Abakinnyi ba APR FC babyinnye mu buryo busekeje ubwo basubukuraga imyitozo i Shyorongi (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC nyumayaho hasohokeye itangazo ryuko shampiyona iaragaruka muri weekend yasubukuye imyitozo kuri stade Ikirenga iherereye i Shyorongi.Muri camp akanyamuneza ni kose kuko abakinnyi bayo barimo Jacques Tuyisenge aragaruka muri iyi weekend ubwo baraba abhura n'ikipe ya Kiyovu Sport.

    Mu mashusho yashyizwe hanze ku rubuga rwa Instagram rw'iyo kipe. aabsore b'iyo kipe ya Apr Fc bagaragaye babyina indirimbo yaBruce Melody  'Sawa Sawa'

    Irebere amashusho:

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-ba-apr-fc-babyinnye-mu-buryo-busekeje-ubwo-basubukuraga-imyitozo-i-shyorongi-video/

  • Umunyamakurukazi Cyuzuzo uherutse kwambikwa impeta yavuze ibanga rikomeye umukunzi we yakoresheje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakurukazi Cyuzuzo Jeanne d'Arc ukora kuri Kiss Fm wambitswe impeta tariki ya 5 Ukwakira 2021 yahishuye amayeri umukunzi we yakoresheje ku munsi wo kumwambika impeta, n'ukuntu yatunguwe n'umutoma yamuteye mu Kinyarwanda.

    Ibi Cyuzuzo yabigarutseho mu kiganiro Ishya uyu munyamakuru akora kuri Televiziyo y'u Rwanda.

    Agaruka ku mayeri umukunzi we yakoresheje ngo amutungure ku munsi wo kumwambika impeta, Cyuzuzo yagize ati 'Yansabye ko dusohokana, ategura gahunda arambwira ngo twambare neza dusohoke, tuhageze nsanga ngo yafashe icyumba cyacu gusa.'

    Uyu mukobwa akihagera yatunguwe no kubona indabyo n'urumuri rudasanzwe, atahura ko agiye kwambikwa impeta.

    Uyu mukobwa yahishuye ko yatunguwe n'ukuntu umukunzi we yamuteye umutoma w'Ikinyarwanda ku nshuro ya mbere.

    Ikindi Cyuzuzo yahishuye ni uko nyuma yo kwambikwa impeta, umuntu wa mbere yabibwiye ari umubyeyi we, ubundi akurikizaho inshuti ze za hafi.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakurukazi-cyuzuzo-uherutse-kwambikwa-impeta-yavuze-ibanga-rikomeye-umukunzi-we-yakoresheje/

  • Ibiranga umukobwa ukiri ingaragu ushaka uwamutereta – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahanga mu bijyanye n'imibanire bavuga ko hari imyitwarire abakobwa bakiri ingaragu bagira ishobora kwerekana ibyiyumviro byabo birimo no kwifuza kugira umukunzi. Aha rero hari ibintu bitanu umukobwa ukiri ingaragu ndetse wifuza umukunzi akora:

    1.Bishimira ibirori: Nta kibi kiri mu gukunda ibirori, ariko ntibikwiye kuba ikintu cyonyine wumva wakora gusa. Benshi mu bakobwa b'abaseribateri bakunda ibirori kuko baba batekereza ko bishoboka cyane ko bahura n'umuntu ushobora gutangira umubano na bo, abakobwa badafite ibyiringiro byo kubona abakunzi ntibasiba ikirori uko cyaba kimeze kose.

    2.Bakunda kwigaragaza bambaye imyenda ikurura abasore: Ikizakwereka umukobwa warambiwe ubusiribateri usanga yiyambika imyenda ikurura abasore ubundi amafoto ye akayakwiza ku mbuga nkoranyambaga ngo arebe ko ahari hari uwamubaza izina.

    3.Bambika ubusa ibice by'umubiri wabo: Umukobwa ushaka umukunzi agenda mu muhanda asa n'uwambaye ubusa buri buri ahanini aba agira ngo arebe ko nta muntu wamuha urukundo, ariko ukuri ni uko gushaka umukunzi bitavuze kwiyambika ubusa.

    4.Bihata mu myenda itabakwira: Ibiranga umukobwa ushaka umukunzi cyane ahanini yihata mu twenda tutamukwira ugasanga utwo twenda ntitumwemerera kurya byinshi ntidutuma abasha kwicara neza cyangwa se kugenda neza, nubona bene uyu mukobwa uzamenye neza ko icyo yifuza ari uwamukunda akamukura mu bwigunge.

    5.Bigana imico y'abanyamahanga nko gutobora ahantu henshi ku mubiri: Nubona umukobwa yarakoze uko ashoboye kose akishyiraho 'tatouage' agatobora ugutwi kose akakuzengurutsa amaherena, aba agerageza kureba ko hari uwamubaza izina kuko yarambiwe gutegereza ariko buriya icyo batazi ni uko iyo mico ari yo ituma abahungu benshi babagendera kure.

    Source : https://yegob.rw/ibiranga-umukobwa-ukiri-ingaragu-ushaka-uwamutereta/

  • HEC yatesheje agaciro impamyabumenyi za AIU yahaye PhD Dr.Igabe wafunzwe na RIB #rwanda #RwOT

    Ikigo gishinzwe Amashuli Makuru na Kaminuza mu Rwanda [HEC] ari na cyo gishinzwe kureba umwimerere wa dipolome za Kaminuza ziva hanze cyemeje ko impamyabumenyi zitangwa na Atlantic International University nta gaciro zifite kuko iyi kaminuza itemewe n'ikigo cyo muri USA gishinzwe kwemeza kaminuza zitanga amasomo yo ku rwego rwo hejuru.

    Ibi HEC yabitangaje nyuma y'itabwa muri yombi ry'uwitwa Dr Egide Igabe ushinjwa inyandiko mpimbano ya PhD.

    HEC yavuze ko nubwo hari abo yahaye icyangombwa gihesha agaciro impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi yo hanze (equivalence) bize muri AIU,yataye agaciro kubera aya makuru yavumbuwe bityo abize muri iyo kaminuza batemerewe gukoresha izo mpamyabumenyi.

    Ibi bivuze ko Dipolome za Atlantic International University zidafite agaciro.

    Tariki ya 6 Mutarama 2022,nibwo RIB yatangaje ko Igabe afungiwe kuri Sitasiyo yayo ya Kicukiro kubera kwiyitirira ko yabonye PhD muri kaminuza ya Atlantic International University (AIU) yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo abone akazi.

    Nyuma yo kubona itangazo rya RIB,iyi kaminuza ya Atlantic International University (AIU) ibinyujije kuri Twitter,yemeje ko uyu mugabo witwa Egide Igabe yahasoreje amasomo yamuhesheje impamyabumenyi y'Ikirenga.

    Iti'Atlantic International Universiry iremeza ko Dr. Egide Igabe yasoje muri gahunda yacu y'amasomo y'ikirenga (PhD). Aya makuru ashimangirwa n'inyandiko zo mu biro bishinzwe inyandiko za AIU'.

    Ubu butumwa bwa AIU bwatumye bamwe mu banyarwanda batangiye kwijundika RIB ko yafashe umuntu kandi afite ibyangombwa ndetse batanga ibitekerezo byinshi.

    Icyakora,Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, asobanura ku magambo yatangajwe na AIU yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko urwego avugira rufite impamvu zituma rukurikirana Igabe.

    Ati 'RIB ifite impamvu zifatika zituma Igabe Egide akekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano. Dutegereze icyemezo cy'Urukiko.''

    Yongeyeho ko uwafashwe na we yiyemereza ko yakoresheje inyandiko mpimbano mu gusaba akazi.

    Yakomeje ati 'Igabe na we yiyemerera ko yakoresheje icyangombwa gihesha agaciro impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi yavanywe hanze (equivalence) cy'igihimbano ubwo yasabaga akazi.''

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/hec-yatesheje-agaciro-impamyabumenyi-za-aiu-yahaye-phd-dr-igabe-wafunzwe-na-rib

  • Stromae ufite inkomoko mu Rwanda yasobanuye album ye nshya ivuga ku bihe bikomeye yanyuzemo #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye na Televiziyo yo mu Bufaransa ya TF1 , umunyamakuru Anne-Claire Coudray wari ukiyoboye yamubajije niba umuziki we warigeze umufasha kuva mu bihe by'ubwigunge yabayemo.

    Uyu munyamakuru yagize ati 'Wabayeho imyaka irindwi uhanganye no kubura ibyishimo bya hato na hato, ndetse no mu ndirimbo zawe akenshi ukunda kumvikana uririmba ku bwigunge, zaba hari icyo zagufashije mu kuva muri ibyo bihe?'

    Uyu muhanzi yahise amusubiza yifashishije indirimbo ye nshya yise 'Enfer' cyangwa se 'Ukuzimu' mu Kinyarwanda. Muri iyi ndirimbo agaragaza ko yashatse kenshi kwiyahura ariko ntabikore.

    Ati 'Natekereje kwiyahura rimwe na rimwe ndetse ntabwo ntewe ishema nabyo. Rimwe na rimwe utekereza ko bizaba inzira imwe yonyine yo kubicecekesha, ibyo bitekerezo byose byo kunshyira mu kuzimu.'

    Stromae si ubwa mbere yaba aririmbye ku buzima bwe bwite cyane ko indirimbo yitwa 'Papaoutai'' akomoza kuri se kubera ubuzima yakuriyemo atamubona se.

    Album nshya y'uyu muhanzi yise 'Multitude' iriho indirimbo 12. Izi ndirimbo zose zikoze mu buryo butandukanye kuko uyu muhanzi avuga ko yakoreshejeho ibicurangisho byinshi birimo ibyo muri Aziya, Amerika y'Epfo na Afurika.

    Ati 'Nibyo nkunda gukora, kuvanga ibintu. Igitekerezo cyari ugukura inganzo ahantu hatandukanye ariko ntafashe igihugu kimwe. Ntabwo nashakaga kugira indirimbo yo muri Bolivia gusa ahubwo nashakaga gufata akantu ko muri RDC nako mu Rwanda n'ahandi henshi. Mbese nashakaga guhuza ibintu byinshi.'

    Uyu mugabo atanga n'urugero rw'igikoresho cyitwa 'Erhu' cyo mu bwoko cya Violin ariko kikaba igicurangisho gakondo cyo mu Bushinwa nacyo yifashishije kuri iyi album ye. Anavuga ko kandi yifashishijeho igicurangisho cya Harpsichord ndetse akakivanga n'injyana ya Funk yo muri Brésil n'ibindi byinshi.

    Ngo impamvu album ye yayise 'Multitude' ni uko iriho uruvange rw'ibintu bitandukanye.

    Stromae yavuze ko abantu babona indirimbo ze mu buryo butandukanye bitewe na buri wese n'ibihe arimo kuko hari abazifata nk'iz'ibyishimo abandi bakazifashisha bari mu bihe bikomeye.

    Ati 'Abantu basobanura umuziki wanjye nk'uw'ibyishimo ariko na none urimo n'umwijima gake cyangwa se ubabajemo gake. Ni ko mbona ubuzima. Ntabwo ari uw'abazungu byuzuye cyangwa se abirabura byuzuye. Harimo ibihe bikomeye n'ibindi by'ibyishimo.'

    Uyu muhanzi avuga ko iyi album kuyikora mu buryo ikozemo byanaturutse kuri mama we kuko yakundaga kubatembereza bakabona ibintu bishya.

    Album nshya ya Stromae izajya hanze ku wa 4 Werurwe 2022.

    Iyi album izaherekezwa n'ibitaramo bitandukanye azakora byo kuyimenyekanisha. Bizatangira muri Werurwe 2022 kugera mu 2023 hagati. Stromae azakorera ibitaramo mu Bubiligi, u Bufaransa, Espagne, u Butaliyani, Portugal, u Buholandi, u Busuwisi n'u Budage.

    Mu Ukwakira Stromae yashyize hanze indirimbo yise ''Santé'' iri mu ziri kuri iyi album ye nshya.

    Stromae agiye gushyira hanze album nshya nyuma y'uko yaherukaga gushyira hanze album mu 2013 yitwaga 'Racine carrée' yaje ikurikira iyo yashyize hanze mu 2010 yitwaga 'Cheese'.

    Ushaka kumva iyi ndirimbo Wakanda hano:

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/stromae-ufite-inkomoko-mu-rwanda-yasobanuye-album-ye-nshya-ivuga-ku-bihe

  • Nyuma yinkundura zuko atamufashije kwamamaz… – #rwanda #RwOT

    Ihangana rya Meddy na The Ben ntabwo ari rishya mu matwi no mu myidagaduro yo mu Rwanda kuko kuva aba bahanzi bamenyekana bakunze kugereranywa nyamara bo ku ruhande rwabo ari abavandimwe mu buryo budasanzwe.

    Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hari impaka z'uko Meddy atafashije The Ben kwamamaza indirimbo ye ‘Why’ yakoranye na Diamond nyamara ngo we iyo asohoye indirimbo ayigira iye ndetse akamufasha mu buryo bwose kugira ngo igere kure.

    Ibi byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga ndetse abantu benshi batangira kwibaza ku mubano wa Meddy na The Ben ndetse impaka zongera kuba ndende nk'izo mu myaka yashize aho zahoraga zikururwa n'abafana bo ku mpande zombi. 

    Meddy ni umwe mu bateguye umunsi udasanzwe w’amavuko wa The Ben

    Impaka zagiye ziranga Meddy na The Ben akenshi zibandaga ku waba arusha undi kuririmba hagati ya Meddy ndetse na The Ben, bigakurura intonganya n'amatiku nyamara ba nyir’ubwite bo ari abavandimwe b'akadasohoka.

    Mu bitekerezo bitandukanye abantu benshi bagaragaje kunenga Meddy bamubwira ko yagakwiye gufasha The Ben akabasha gusakaza indirimbo ye ‘Why’ yakoranye na Diamond, nyamara ku rundi ruhande rwo bakavuga ko Meddy nawe ntako aba atagize yaba ku mbuga nkoranyambaga zindi kuko ngo ayishyiraho.

    Abantu bose bavugaga ibi batunguwe no kubona Meddy na The Ben bari kumwe hamwe n’izindi nshuti zabo by’umwihariko Meddy akaba ari mu bafashije The Ben kwizihiza isabukuru ye y'amavuko aherutse kwizihiza ubwo yari yujuje imyaka 35.

    The Ben yifashishije ifoto ari kumwe na Meddy n’abandi banyuranye ashimira abamwifurije isabukuru y'amavuko aho yabise abavandimwe be banamufashije gutuma umunsi we udasanzwe ugenda neza, abo barimo Meddy, Kavuyo, Cedruced, Ernesto, Innocent na Dj Max uyu akaba ari na musaza w'umugore wa Meddy.

    Meddy na The Ben ni bamwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite ndetse uburyo bakomeje gufatira iry’iburyo umuziki nyarwanda, ibimenyetso birabigaragaza cyane cyane iyo urebye mu bikorwa byabo bya buri munsi by'umuziki.


    The Ben, Meddy, Ernesto, Cedruced n’abandi ni bamwe bafashije The Ben kwizihiza isabukuru ye y’amavuko

    Meddy na Kavuyo ni bamwe mu bari bari ku birori byo kwizihiza umunsi w’amavuko wa The Ben

    REBA HANO INDIRIMBO ‘WHY’ YA THE BEN FT DIAMOND

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113349/nyuma-yinkundura-zuko-atamufashije-kwamamaza-indirimbo-ye-meddy-yafashije-the-ben-kwizihiz-113349.html

  • Imitego ya Perezida Museveni yo gushyira u Rwanda mu kato iri kumushibukana, u Burundi bwamenye ukuri #rwanda #RwOT

    Uyu munsi Perezida Kagame yakiriye intumwa zidasanzwe za Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimye zari ziyobowe na Misitiri Ezechiel Nibigira ushinzwe Afurika y'iburasirazuba, urubyiruko, umuco na siporo.

    Minisitiri Niyibigira yari azanye ubutumwa budasanzwe bwakurikiwe n'ibiganiro byo kuzamura umubano hagati y'ibihugu byombi.

    Ibi ni ugutsindwa gukomeye kwa Perezida Museveni wibeshyaga ko yashyira u Rwanda mu kato maze agashaka kubikora yiyegereza n'u Burundi. Aha yabeshye icyo gihugu ko agiye kubaka umuhanda ubahuza ariko utanyuze mu Rwanda ukaruzenguruka unyuze muri Kongo mu gihe n'imihanda yo muri Kampala yabaye igisoro imvura yagwa igahinduka ibiyaga.

    Tubibutse ko Perezida Museveni atifuza na rimwe icyateza imbere u Rwanda imbere, dore ko yimanye inzira y'amashanyarazi yagombaga kuva muri Etiyopiya, akima Rwandair inzira yo kujya London mu Bwongereza inyuze Entebbe nyuma yo kwanga inzira ya gari ya moshi ituruka muri Kenya mu gihe igihugu cya Kenya cyari cyarangije kubaka ku ruhande rwacyo.

    Perezida Ndayishimiye amaze kubona ko Perezida Museveni na murumuna we Salim Saleh babanyunyuza imitsi mu butubwa bw'AMISOM muri Somaliya.

    Umubano w'u Rwanda n'u Burundi umaze kuzahuka dore ko Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda Dr Edouard Ngirente yitabiriye umuhango w'irahira rya Perezida Ndayishimiye nyuma yaho, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Burundi agahura na Mugenzi we Dr Vincent Biruta ku mupaka wa Nemba bari hamwe n'inzego zishinzwe iperereza z'ibihugu byombi.

    U Burundi kandi bwashyikirije u Rwanda abarwanyi bahoze ari aba MRCD/FLN ya Paul Rusesabagina ndetse n'u Rwanda rushyikiriza u Burundi abarwanyi ba RED Tabara bari bahungiye mu Rwanda banyuze muri Nyungwe.

    Ibi byose ni ibigaragaza ko umubano uri kuzamuka. U Burundi kandi bwasanze mu kuzamura ubukungu butakumira u Rwanda dore ko Abanyarwanda binjirizaga amafaranga menshi icyo gihugu igihe umubano wari umeze neza.

    Mu mwaka wa 2013 ubwo isoko rya Bujumbura ryafatwaga n'inkongi, indege ya RDF yaratabaye bwangu ijya kuzimya uwo muriro iramira byinshi.

    Abanyarwanda kandi ntibakwibagirwa muri 2006 ubwo ikipe y'abayobozi b'u Burundi yari iyobowe na Perezida Pierre Nkurunziza yakinaga niya Vision2020 igizwe n'abayobozi b'u Rwanda umutoza mukuru ari Perezida Paul Kagame.

    Mu mwaka wa 2008-2009,u Burundi ntabwo bwashoboye kwishyura ibirarane bwari bufitiye umuryango w'Afurika y'iburasirazuba nuko u Rwanda rurayatanga.

    Ni byinshi u Rwanda rwakoze; kuba umubano w'ibihugu byombi wazahuka abaturage b'ibihugu byombi basa n'abahujwe n'ururimi rumwe bose babyungukiramo.

    The post Imitego ya Perezida Museveni yo gushyira u Rwanda mu kato iri kumushibukana, u Burundi bwamenye ukuri appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/imitego-ya-perezida-museveni-yo-gushyira-u-rwanda-mu-kato-iri-kumushibukana-u-burundi-bwamenye-ukuri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imitego-ya-perezida-museveni-yo-gushyira-u-rwanda-mu-kato-iri-kumushibukana-u-burundi-bwamenye-ukuri

  • Igihe shampiyona izasubukurirwa cyamenyekanye… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko Minisiteri ya Siporo itangaje amabwiriza mashya akomorera imyitozo n'amarushanwa bigengwa n'ingaga za siporo, isaba ko ahuzwa n'ay'izo ngaga ajyanye no kwirinda COVID-19, FERWAFA yafashe iya mbere mu gusubukura shampiyona yari itegerejwe n'abatari bake.

    FERWAFA yatangaje ko shampiyona izasubukurwa tariki ya 15 Mutarama 2022 hakinwa umunsi wa kabiri, ndetse kuri uyu wa mbere amabwiriza avuguruye agezwa ku makipe yose kugira ngo imikino izakinwe ariko hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Aganira na INYARWANDA Umunyamabanga w'Umusigire wa FERWAFA, Iraguha David yagize ati' Imyitozo uyu munsi irasubukurwa, Shampiyona izagaruka tariki ya 15 Mutarama bazakomereza aho bari bageze ku munsi wa 12. Amabwiriza mashya tuzayahuza n'ayari asanzwe kandi uyu munsi arara ahawe amakipe'.

    Iraguha yavuze ko amakipe azajya apimwa ku buntu n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku munsi w'umukino, ariko azakomeza kwiyishyurira ibipimo by'inshuro imwe mu gihe cy'imyitozo.

    Ubwo Shampiyona yasubikwaga mu mpera za 2021, Kiyovu Sports yari ku mwanya wa mbere n'amanota 24 mu mikino 11 yari imaze gukina, irusha inota rimwe APR FC ya kabiri ariko ifite ibirarane bibiri.

    Shampiyona izagaruka tariki ya 15 Muitarama hakinwa umunsi wa 12:

    v  Etincelles FC vs Marines

    v  Rayon Sports vs Musanze FC

    v  AS Kigali vs Rutsiro FC

    v  Espoir FC vs Etoile de l'Est

    v  Kiyovu Sports vs APR FC

    v  Gorilla FC vs Bugesera FC

    v  Gasogi United vs Gicumbi FC

    v  Mukura VS vs Police FC

    Shampiyona izagaruka APR FC yesurana na Kiyovu Sport

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113360/igihe-shampiyona-izasubukurirwa-cyamenyekanye-amakipe-agiye-kujya-apimwa-covid-19-nta-kigu-113360.html

  • Marina watangiranye imbaraga nyinshi mu 2022,… – #rwanda #RwOT

    Villa ni indirimbo imaze amasaha macye isohotse mu buryo bw'amashusho nyuma y'iminsi igera ku munani asohoye mu buryo bw'amajwi indirimbo eshatu. Mu kiganiro Marina yahaye InyaRwanda, yavuze ko uyu ari umwaka w'ibikorwa kuri we nk'uko byatangiye cyane cyane mu mboni z'abakurikirana imyidagaduro unarebeye ku ndirimbo yari amaze igihe akorana n'abandi bahanzi.

    Yagize ati: ''Yego nkomeje gushimira abantu badahwema kungaragariza urukundo banyereka ko bakunda ibyo nkora nibakomeze bashyigikire umuziki nyarwanda muri rusange. Icyo nababwira ni uko uyu mwaka ari uw'ibikorwa gusa kandi abantu bakunda Marina ndabizi ko batazicwa n'irungu.''

    Marina yasohoye amashusho ya Villa imwe mu ndirimbo eshatu ze aherutse gusohora

    Marina ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe muri iki gihe ndetse indirimbo aririmbye biragoye kubona itakiriwe neza mu bakunzi be ndetse by'umwihariko abakunda umuziki nyarwanda.

    Muri iyi ndirimbo ye Villa, Marina aba aririmba ubona ko ahamagarira abantu kuza mu bwami bwe bakibagirwa ibibariza kuko nta kintu na kimwe bahaburira ku buryo baza bakishimira muri iyo Villa aba aririmba.

    Iyi ndirimbo uhereye ku mashusho yayo ubona ko yitaweho ndetse n'abantu bayigaragaramo mu batekerejweho ni bamwe mu bakunzwe mu myidagaduro uhereye kuri Fatakumavuta, Phil Peter n'abandi.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO VILLA YA MARINA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113364/marina-watangiranye-imbaraga-nyinshi-mu-2022-yasohoye-amashusho-yindirimbo-villa-video-113364.html

  • Rayon Sports na Musanze, APR FC na Kiyovu ku munsi wa mbere usubukura shampiyona #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko twabigarutseho mu nkuru zacu zabanje, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru irasubukurwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 15/02/2022 hakinwa imikino kuva ku munsi wa 12 wa shampiyona.

    Kiyovu Sports izakira APR F ku Cyumweru

    Kiyovu Sports izakira APR F ku Cyumweru

    Mu mikino itegerejwe kuri uyu wa Gatandatu harimo umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Musanze Fc , mu gihe ku Cyumweru umukino utegerejwe na benshi uzahuza Kiyovu Sports na APR FC.

    Ingengabihe nshya ya Shampiyona

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-na-musanze-apr-fc-na-kiyovu-ku-munsi-wa-mbere-usubukura-shampiyona