Blog

  • Ingabo z’u Rwanda zigiye guhugura iza Mozambique ku kubaka ubushobozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bashyitsi bayobowe n’Umugaba mukuru w’Ingabo za Mozambique, General Admiral Joacquim Rivas Mangrasse, bakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura.

    Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 9 Mutarama 2022, abo bashyitsi bagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda na Polisi.

    Mu biganiro bagiranye byareberaga hamwe ibikorwa Ingabo na Polisi b’u Rwanda bamaze gukora mu Ntara ya Cabo Delgado, mu mezi atandatu ashize mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba muri iyo ntara, n’umusanzu inzego z’umutekano z’u Rwanda ziteguye gutanga mu kubaka ubushobozi bw’iza Mozambique.

    Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Colonel Ronald Rwivanga, yatangaje ko kuva inzego z’umutekano z’u Rwanda zagera mu Ntara ya Cabo Delgado zarwanyije imitwe y’iterabwoba yari ihari irahunga mu buryo bugaragara.

    Colonel Rwivanga yakomeje avuga kandi ko usibye no guhashya umwanzi mu bice byo mu Ntara ya Cabo Delgado, harimo kuganirwa uko Ingabo z’u Rwanda zakubaka ubushobozi bw’iza Mozambique binyuze mu mahugurwa.

    Yagize ati 'Ibindi twaganiriyeho uyu munsi ni uburyo bwo gutangiza amahugurwa, Ingabo zacu zigahugura izabo (Mozambique), kuko twiyemeje ko tuzarwanya inyeshyamba ariko tukanubaka inzego z’umutekano zabo. Ubu tugeze ku cyiciro cyo gufatanya na bo mu kubaka inzego z’umutekano zabo kugira ngo na bo mu myaka iri imbere, bazabe bafite ubushobozi bwo guhangana n’iki kibazo ku giti cyabo.'

    General Admiral Joaquim Rivas Mangrasse, yavuze ko uru ruzinduko mu Rwanda rugamije gushimira Leta y’u Rwanda no kurebera hamwe uko bakomeza gufatanya mu bikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Mozambique, cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado. Ashimangira ko kugeza ubu ibikorwa inzego z’umutekano z’u Rwanda zifashamo iza Mozambique hari umusaruro ushimishije bimaze gutanga.

    Yagize ati “Intego y’uru ruzinduko rwacu mu Rwanda ni ugushimira Leta y’u Rwanda kandi tunarebera hamwe uko twakomeza gufatanya mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba iwacu, cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado'.

    Arongera ati 'Kugeza ubu bimaze gutanga umusaruro ushimishije kuko kuva Ingabo z’u Rwanda na Polisi bahagera bashoboye kwisubiza iriya Ntara yari yarigaruriwe n’umwanzi. Bari barigaruriye agace gakomeye cyane ka Macimboa de Pria ariko ubu hari umutekano, abaturage basubiye mu byabo n’ibikorwa by’ubucuruzi byongeye gusubukurwa, hari amahoro.'

    Kuva taliki ya 09 Nyakanga 2021, amezi atandatu arashize u Rwanda rwohereje Ingabo n’abapolisi mu gihugu cya Mozambique guhashya imitwe y’iterabwoba yari yarigaruriye Intara ya Cabo Delgado, ubu hakaba hari amahoro n’umutekano.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-zigiye-guhugura-iza-mozambique-ku-kubaka-ubushobozi

  • Sena igiye kugenzura ibibazo byugarije abatujwe mu midugudu y'icyitegererezo – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa gitangiye nyuma y'uko tariki ya 1 Ukuboza 2021 hashyizweho iyi komisiyo idasanzwe, ihabwa inshingano zo gucukumbura ibibazo bitandukanye bigaragazwa n'abatujwe mu midugudu y'icyitegererezo hirya hino mu gihugu.

    Iyi komisiyo idasanzwe igizwe n'Abasenateri barimo Mureshyankwano Marie Rose ari nawe Perezida wayo, Nsengiyumva Fulgence wagizwe Visi Perezida, Dr. Havugimana Emmanuel, Kanziza Epiphanie, Mupenzi George na Uwera Pelagie.

    Aba Basenateri bazasura imidugudu igezweho 63 yo mu Turere twose tw'igihugu mu gihe cy'ibyumweru bibiri, nyuma bagirane biganiro n'abayobozi b'uturere.

    Perezida w'iyi komisiyo idasanzwe, Senateri Mureshyankwano Marie Rose, yavuze ko nubwo gahunda yo gutuza abantu mu midugudu yagiye itanga umusaruro ikigaragaramo ibibazo bitandukanye.

    Ati “Nubwo gahunda ya Leta y'u Rwanda yo gutuza abaturage mu midugudu yafashije mu kwihutisha iterambere no kuzamura imibereho y'abayitujwemo muri rusange, imwe mu midugudu igaragaramo ibibazo.'

    Yakomeje avuga ko mu bibazo biyigaragaramo harimo n'ibijyanye n'inyubako zisaza vuba.

    Ati 'Birimo ibijyanye n'inyubako zangirika vuba, umwanda, abaturage badafata inzu neza n'ibindi, ari na yo mpamvu Sena yashyizeho iyi komisiyo kugira ngo ibicukumbure, aho bikenewe gukosorwa bikorwe hakiri kare”.

    Inteko Rusange ya Sena yo ku wa 01 Ukuboza 2021 yashimye intambwe imaze guterwa mu gutuza abaturage mu midugudu, ariko isanga hari n'ibibazo bikigaragara Sena ikwiye gucukumbura, hafatwa icyemezo cyo gushyiraho iyi komisiyo idasanzwe.

    Mu Rwanda hamaze gutahwa imidugudu igezweho itandukanye, aho uheruka ari uwa Kinigi, gusa iyo usuye abayituyemo usanga bafite ibibazo bitandukanye birimo kuba nta burenganzira busesuye bahabwa kuri izi nzu, umwanda ndetse n'abazigurisha rwihishwa.

    Ni ikibazo na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yagarutseho muri Nyakanga 2021 ubwo yatahaga uyu wa Kinigi.

    Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko abaturage bahabwa inzu na Leta hirya no hino mu gihugu baba bazifiteho uburenganzira busesuye ariko badakwiye kuzigurisha uko biboneye kuko aba ari umutungo w'umuryango.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko izi nzu ari umutungo wabo bwite ngo ndetse banahabwa ibyangombwa byazo.

    Yakomeje avuga ko nubwo bimeze gutya, badakwiye kumva ko bafite uburenganzira bwo kuzigurisha uko biboneye kuko ari umutungo w'umuryango.

    Ati ' Ntabwo ari inzu uhawe kugira ngo ejo uyigurishe. Ni inzu ariko ushobora gutangaho ingwate kugira ngo ushobore kuba wabona inguzanyo kuko nanone hari uwari ufite inzu ye ashobora kujyana muri banki bakamuha amafaranga rero umuvanye muri iyo nzu ye yatangaga muri banki ukamushyira mu nzu ntumuhe uburenganzira bwo kuba yayitangaho ingwate nanone waba wangije uburenganzira bwe.'

    Gutuza abaturage mu midugudu, ni imwe muri gahunda zashyizwemo imbaraga na Leta y'u Rwanda hagamijwe gukura abaturage mu manegeka, kubagezaho ibikorwa remezo mu buryo bworoshye, gukoresha neza ubutaka no gushimangira ubumwe n'ubwiyunge.

    Sena igiye kugenzura ibibazo bigaragazwa n'abatujwe mu midugudu y'icyitegererezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sena-igiye-kugenzura-ibibazo-bigaragazwa-n-abatujwe-mu-midugudu-y

  • Kayonza: Umuturage yafungiwe kwica inyamaswa – #rwanda #RwOT

    Yafashwe ku Cyumweru tariki ya 9 Mutarama 2022 nyuma y'aho asanze impongo zasohotse muri Pariki y'Akagera akayica.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon, yabwiye IGIHE ko uyu muturage asanzwe ari umuhigi uzwi aho ngo yishe iyi nyamanswa atitabara ahubwo nk'umuhigo.

    Ati ' Ni umuturage wo mu Kagari ka Bugabwa yafashwe ejo akurikiranyweho kwica inyamaswa yo mu gasozi urabizi ko bitemewe, we rero yishe impongo, baragenda bakazitegera mu gace kegeranye na Pariki kuko zikunda kuba ziriyo, barazihiga bakazica nyamara ziba zitanabasagariye.'

    Gitifu Gashayija yasabye abaturage kwirinda gusagarira inyamaswa ngo kuko hari itegeko rizirengera uzajya abirengaho ngo azajya ashyikirizwa RIB nayo imushyikirize inkiko abihanirwe n'amategeko.

    Itegeko ryo mu 2018 rigenga ibidukikije rivuga ko umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw'inyamaswa bukomye n'ibizikomokaho, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda anagana na miliyoni zirindwi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umuturage-yafungiwe-kwica-inyamaswa

  • Umukobwa wakoze ubukwe n’umuzungu yaciye igi… – #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye, hagarutswe ku bukwe bw’umukobwa wo muri Nigeria utatangajwe amazina, bamwe mu banya-Nigeria bagwa mu kantu bibaza niba uyu mukobwa akoze amateka akaba ashyingiranye na Jeff Bezos, umuherwe wa gatatu ku isi.

    Uyu muzungu washyingiwe n’umunya-Nigeria, nubwo yarikoreje ku mbuga nkoranyambaga, iyo witegereje neza usanga badasa cyane ariko harimo agashusho, ibyatumye muri Nigeria bikangamo. Umukoresha w’imbuga nkoranyambaga, Instablogja, ni we wabaye imbarutso mu gusakaza amashusho y’ubu bukwe bamwe bikangamo Jeff Bezos, na ho byahe byo kajya.

    Ni ubukwe bwahise bwamamara. 

    Ubusanzwe iyo uvuze ijambo Jeff Bezos, abantu hafi ya bose ku Isi bahita bamumenya kuko ni icyamamare ku isi kubera amafaranga y’umurengera atunze aho abarirwa muri Miliyali 188.4 z’amadorali y’Amerika, akaba umuherwe wa gatatu ku isi aho abanzirizwa na Bernard Arnault & Family wa kabiri ku Isi utunze Miliyari $ 197 ndetse na Elon Musk wa mbere ku Isi utunze Miliyali 263 z’amadorali y’Amerika.

    Uyu muzungu wagaraye yakoze ubukwe ni umunyafurika asa na Jeff Bezos

    Jeff Bezos umuherwe wa gatatu ku Isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113350/umukobwa-wakoze-ubukwe-numuzungu-yaciye-igikuba-bagira-ngo-yashakanye-na-jeff-bezos-amafot-113350.html

  • Abarara mu nzitiramibu baragabanutse, RBC nta mpungenge z'ubwiyongere bwa malariya ifite #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) kiravuga ko nta mpungenge z'uko malaria ishobora kwiyongera, n'ubwo ubushakashatsi bugaragaza ko umubare w'abanyarwanda bafite inzitiramibu ziteye umuti wagabanutse

    Ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n'imibereho bwashyizwe ahagaragara mu mu mpera z'umwaka ushize wa 2021, bwerekanye  ko ingo zifite inzitiramibu ziteye umuti zavuye kuri 84% muri 2014 / 2015, zigera kuri 66% muri 2019 / 2020.

    Kugabanuka kw'ingo zifite inzitiramibu bene aka kageni kandi kuyiraramo ari bumwe mu buryo bw'ingenzi bwo kwirinda, bishobora gufatwa nk'ibyatera impungenge ko abarwara iyo ndwara nabo bashobora kwiyongera.

    Icyakora Dr. Aimable Mbituyumuremyi uyobora ishami rishinzwe kurwanya Malaria mu Kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC, avuga ko ibigaragazwa n'ubwo bushakashatsi bidakwiye gutera impungenge kuko byasohotse mbere y'uko inzitiramibu zikwirakwizwa muri rubanda.

    Ati'Impamvu ni uko ubushakashatsi bukorwa twari tutaratanga inzitiramibu mu gihugu hose. Ubuherutse bwagaragaje ko ikigereranyo cyamanutse, nyuma y'uko bukorwa inzitiramibu zaratanzwe. Ndizera ko ubu umubare w'abaziryamamo uri hejuru.'

    Kugeza ubu abaturage bari mu byiciro 3 bibanza by'ubudehe nibo bahabwa inzitiramibu ku buntu, hakiyongeraho abagore batwite n'abana bari munsi y'imyaka 5.

    Icyakora hari abazihabwa ku buntu bavuga ko kubona izisimbura izishaje bigora, n'abatazihabwa bakavuga ko igiciro cyo kuzigurira kiri hejuru.

    Umwe mubo twasanze yagiye kwivuza ku kigonderabuzima cya Remera yagize ati'Mu giturage se wapfa kubona inzitiramibu nshyanshya? Umuturage ntiyapfa no gutekereza kuyigurira, ni ugutegereza Leta ikazizana ikaduha.'

    Mugenzi we ati 'Urabona zirahenze. Kugira ngo umuturage ukorera 1000 agure inzitiramubu biragoye.'

    Ku rundi ruhande ariko hari n'abatarara mu nzitiramibu ziteye umuti batazibuze ahubwo ari icyafatwa nk'uburangare cyangwa kudohoka, hakiyongeraho n'ingo nshya zivuka nyuma yo gutanga inzitiramibu z'ubuntu.

    Leonidas Batamugira ni umuyobozi w'Ikigo nderabuzima cya Remera mu Karere ka Gasabo.

    Ati 'Mu bantu tuganira iyo usanze yararwaye malariya uramubaza ati ntabwo naryamye mu nzitiramubu, cyangwa ngo ntabwo njya nyiryamamo. Rero uko kudohoka cyangwa se ubwo burangare bituma abantu barwara Malariya…ingo nshyashya ntabwo zibona inzitiramibu iyo zivutse nyuma.'

    Ikigo RBC gisaba abaturage kwigomwa bakigurira inzitiramibu igihe izo bafite zaba zishaje, cyangwa igihe zaba zidakabije ubusaze bakazisana mu gihe bategereje inshya.

    Dr.Aimable Mbituyumuremyi ukuriye ishami ryo kurwanya Malaria mu kigo RBC niwe ukomeza.

    Ati 'Abandi rero bakagombye kwigurira ariko n'uyihabwa ku buntu iyo agize ibyago ikangirika aho kugira ngo arindire imyaka ibiri cyangwa itatu yo guhabwa indi, yayishakira kuko ziba ziboneka ku giciro kidahenze cyangwa akayisana kuko hari igihe usanga yarangiritse ahantu hatoya.'

    Ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n'imibereho bwari bwagaragaje ko 34% by'ingo mu Rwanda zidatunze inzitiramibu, Kandi n'ingo zizifite, inyinshi zikaba ziri mu  Mijyi kuko zihariye  76% mu gihe ingo zo mu zifite inzitiramubu ziteye umuti ari  64% by'umubare uzifite.

    Tito DUSABIREMA

    The post Abarara mu nzitiramibu baragabanutse, RBC nta mpungenge z'ubwiyongere bwa malariya ifite appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/01/10/abarara-mu-nzitiramibu-baragabanutse-rbc-nta-mpungenge-zubwiyongere-bwa-malariya-ifite/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abarara-mu-nzitiramibu-baragabanutse-rbc-nta-mpungenge-zubwiyongere-bwa-malariya-ifite

  • Alliah Cool yashimiye Minisitiri Bamporiki amugabira inka[Amafoto] #rwanda #RwOT

    Ni inka uyu mukobwa yagabiye Bamporiki mu mpera z'icyumweru gishize, amushimira ko akomeje kubera intangarugero abakiri bato kandi ahesha ishema abakora sinema mu Rwanda.

    Ibi byabaye nyuma yuko Isimbi Alliance usanzwe umenyerewe muri Cinema nyarwanda unaherutse gusohora Igice cya Film ye Yise Alliah the Movie, aho yagabiye inka Hon. Bamporiki mu kumushimira nawe agira ati“Ubundi iyo ari umugabo ukugabiye witwa umugaragu, ariko iyo ari umugore ukugabiye [inka] ukayemera witwa idebe, ubu ndi idebe ryawe.”

    Mu kiganiro Isimbi yahaye IGIHE dukesha iyi nkuru yagize ati 'Bamporiki akora sinema, kuba rero yaragiriwe icyizere avuye mu bakora uyu mwuga kandi akaba akomeje kuduhagararira neza, ni ibihesha ishema abakora sinema mu Rwanda. Njye rero nk'umwe muri abo namushimiye.'

    Ikindi Isimbi avuga ko yashimiye Bamporiki, ni uko akomeje kubera urubyiruko rw'u Rwanda icyitegererezo nk'umwe bagiriwe icyizere na Perezida wa Repubulika akiri muto.

    Ati 'Indi mpamvu mushimira, ni uko atari ibintu byoroshye guhabwa inshingano ukiri urubyiruko nk'uko yazihawe, ariko kuva yatangira kuzifata, Bamporiki ntarataba mu nama urubyiruko.'

    Isimbi yavuze ko yahisemo guha inka Bamporiki kuko ari ikintu gikomeye mu muco w'u Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/alliah-cool-yashimiye-minisitiri-bamporiki-amugabira-inka-amafoto

  • Shampiyona y’umupira w’amaguru irasubukurwa kuri uyu wa Gatandatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma yo guhabwa uburenganzira na Minisiteri ya Siporo yari yisubiye ku mwanzuro wo guhagarika shampiyona zitandukanye, ikaza gushyiraho amabwiriza mashya avuga ko shampiyona z’ababigize umwuga zigomba guhita zisubukurwa, ubu iy’umupira w’amaguru igiye kubimburira izindi.

    Shampiona y

    Shampiona y’icyiciro cya mbere irasubukurwa kuri uyu wa Gatandatu

    Mu kiganiro Umunyamabanga mukuru w’umusigire wa Ferwafa yagiranye na KT Radio, yavuze ko amabwiriza mashya ndetse n’ingengabihe bamaze kubitegura, shampiyona ikzatangira ku wa gatandatu tariki 15/01/2022

    Yagize ati 'Nka Ferwafa bu tuvugana tubirimo, amabwiriza avuguruye arahari uyu munsi araba yasohotse kugira ngo duhe uburenganzira n’amakipe atangire imyitozo'

    'Ikirimo kinakomeye abanyamuryango bakwishimira ni uko ku bufatanye na Ministeri ya Siporo n’inzego z’ubuzima mu Rwanda (RBC), ku munsi w’imikino abakinnyi na staff bazajya bapimwa nta kiguzi, hanyuma mu yindi hakabonekamo umunsi umwe amakipe yipimisha mu gihe cy’imyitozo'

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/shampiyona-y-umupira-w-amaguru-irasubukurwa-kuri-uyu-wa-gatandatu

  • Ndi idebe ryawe – Minisitiri Bamporiki abwira umukinnyi wa filime wamuhaye inka #rwanda #RwOT

    Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool muri sinema nyarwanda, mu mpera z’icyumweru gishize yagabiye inka Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Bamporiki Edouard na we amushimira mu buryo budasanzwe.

    Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yafatiwe mu birori by’ubusabane, agaragaza Minisitiri Bamporiki ashimira Alliah Cool mu buryo budasanzwe aho asa n’uwasubije ibihe inyuma mu gihe umuco nyarwanda wari wubashywe cyane n’aho ubu ukaba warakuze hari byinshi byahindutse.

    Bamporiki yavuze ko ubusanzwe iyo umugabo yaguhaga inka wabaga uri umugaruga we ariko umugore yayiguha ukayemera witwaga idebe, na we akaba ari idebe rya Alliah Cool.

    Ati 'iyo umugore aguhaye inka ukayemera, ahandi ari umugabo wayiguhaye witwa umugaragu ariko iyo uhawe n’umugore ukayemera witwa idebe, ndi idebe ryawe.'

    Alliance akaba yahaye inka Bamporiki kubera ko akomeje kubera urubyiruko icyitegererezo kandi akaba yagaragiriwe icyizere cyo kujya mu nzego nkuru z’igihugu ari umukinnyi wa filime, bityo akaba ahagarariye sinema neza.

    Alliah yagabiye inka Bamporiki

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ndi-idebe-ryawe-minisitiri-bamporiki-abwira-umukinnyi-wa-filime-wamuhaye-inka

  • APR FC ibaye ikipe ya mbere igiye gusubukura imyitozo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Babanje gupimwa Covid-19. Djabel Manishimwe ni umwe mu bapimwe

    Babanje gupimwa Covid-19. Djabel Manishimwe ni umwe mu bapimwe

    Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 9 Mutarama 2022, aho abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi bose b’ikipe ya APR FC mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yarasubitswe. Bapimishijwe Covid-19 mbere y’uko berekeza mu mwiherero aho biteganyijwe ko banatangira imyitozo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Mutarama 2022 bamaze kubona ibisubizo by’abapimwe bose.

    Ikipe ya APR FC igiye gutangira imyitozo nyuma y’amabwiriza avuguruye ya Minisiteri ya Siporo agenga isubukurwa ry’ibikorwa bya siporo mu Rwanda. Ingingo yayo ya 2 agace kayo ka mbere kavuga ko imikino n’imyitozo ikinwa mu matsinda ndetse n’amarushanwa bigengwa n’ingaga z’imikino bigengwa n’ingaga za siporo byemerewe gusubukurwa.

    Myugariro Nsabimana Aimable apimwa Covid-19

    Myugariro Nsabimana Aimable apimwa Covid-19

    Uretse ibirarane bibiri ikipe ya APR FC ifite inyuma y’andi makipe, umunsi wa 12 wasubitswe kubera ko ikipe y’igihugu yari irimo ikina imikino ya gicuti ndetse no guhagarikwa kwa shampiyona kubera Covid-19. APR FC yagombaga kwakirwa n’ikipe ya Kiyovu Sports tariki ya 4 Mutarama kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo mu gihe umunsi wa 13 wari uteganyijwe tariki ya 8 Mutarama, aho APR FC yari kwakira ikipe ya Gorilla FC.

    Rutahizamu Nshuti Innocent apimwa Covid-19

    Rutahizamu Nshuti Innocent apimwa Covid-19

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-ibaye-ikipe-ya-mbere-igiye-gusubukura-imyitozo