Blog

  • Rwamagana : Abantu 52 banyweye ikigage mu bukwe kibagwa nabi none bari mu Bitaro #rwanda #RwOT

    Aba uko ari 52 kuwa Gatandatu tariki ya 8 Mutarama bari bitabiriye ibirori by’umuryango wari washyingiye umukobwa maze abazimana ikigage ari nacyo cyabajyanye mu Bitaro.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga, Mukashyaka Chantal, yatangaje ko aba baturage bamwe bari mu Bitaro bya Rwamagana nyuma yo kunywa icyo kinyobwa gusa avuga ko hari abatangiye gusezererwa.

    Ati 'Ayo makuru niyo, abaturage banyoye ikigage baza kurwara mu nda,ariko bameze neza ariko 28 bamaze gusezererwa batashye.'

    Uyu muyobozi yavuze ko kugeza ubu abaturage batanu aribo barwariye ku Bitaro bya Rwamagana abandi bo bakaba bari ku Kigo Nderabuzima cya Munyaga.

    Mukashyaka yavuze ko kugeza hataramenyekana icyaba cyabateye ubu burwayi gusa avuga ko hacyekwa kuba baranyoye ikigage cy’amasaka yari yaratewe umuti wica udukoko.

    Ati 'Barakeka ko cyarimo umuti wica udukoko, wari warashyizwe mu masaka bagira ngo atazamungwa, bikaba ari cyo cyabiteye.'

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kurangwa n’isuku no kwirinda kunywa inzoga zinkorano.

    Ati 'Abaturage turabagira inama yo kwitwararika, bakirinda kunywa ibintu batabikoreye isuku kuko tubifata nk’umwanda kuba abantu bafata amasaka arimo umuti bagakoramo ubushera, ariko tubagira n’inama yo kwirinda kunywa ibintu byose babonye ariko banirinda kunywa inzoga zinkorano.'

    Yavuze ko muri rusange uyu Murenge ubuyobozi bwagerageje kurwanya inzoga zinkorano ndetse avuga ko uwaba abikora yaba abikora yihishe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rwamagana-Abantu-52-banyweye-ikigage-mu-bukwe-kibagwa-nabi-none-bari-mu-Bitaro

  • Rubavu: Yafashwe yinjiza mu Rwanda urumogi n’inkweto za caguwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yafatiwe mu Murenge wa Kanzenze, Akagari ka Nyamikongi, Umudugudu wa Kabari, akaba yarafatanywe amabalo 3 y’inkweto za caguwa n’ibiro umunani by’urumogi, afatwa mu mpera z’icyumweru gishize nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko biriya bintu Mushema yabifatanywe abikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Abapolisi babisanze mu modoka inyuma ahajya imitwaro (Boot), yerekezaga mu Mujyi wa Kigali.

    Yagize ati 'Polisi yari ifite amakuru ko Mushema acuruza ibiyobyabwenge, abapolisi bateguye igikorwa cyo kumufata nibwo bashinze bariyeri mu muhanda Rubavu-Musanze bamufata avuye mu gihugu cya Congo yanyuze mu nzira zitemewe. Basatse imodoka basangamo biriya biro 8 by’urumogi n’amabalo 3 y’imyenda ya caguwa.'

    Mushema amaze gufatwa yemeye ko ibyo bintu yari abikuye muri RDC, inkweto yari kujya kuzicuruza mu isoko rya Musanze na ho urumogi yari kurujyana mu Mujyi wa Kigali aho afite abakiriya barwo.

    Mushema yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

    Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali ya Amerika (US$5000). Umucuruzi ufatanywe magendu ategekwa gutanga amande angana na 100% by’umusoro yari anyereje kandi akaba yafungwa hagati y’amezi 6 n’imyaka ibiri.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-yafashwe-yinjiza-mu-rwanda-urumogi-n-inkweto-za-caguwa

  • USA: Umuntu wa mbere yashyizwemo umutima w'ingurube #rwanda #RwOT

    Umunyamerika yabaye umuntu wa mbere ku isi utewemo umutima w'ingurube yakujijwe mu ikoranabuhanga  rizwi nka genetically-modified.

    David Bennett, w'imyaka 57, ameze neza nyuma y'iminsi itatu ishize akoreweho uko kubagwa kw'igerageza kwamaze amasaha arindwi mu mujyi wa Baltimore muri leta ya Maryland, nkuko abaganga babivuga.

    Uko guterwamo urundi rugingo byafatwaga nk'icyizere cya nyuma cyo kurokora ubuzima bwa Bwana Bennett, nubwo bitazwi uko amahirwe ye yo kubaho igihe kirekire angana.

    Umunsi umwe mbere yuko abagwa, Bwana Bennett yagize ati 'Ni ugupfa cyangwa gukora uku guterwa urugingo.'

    Abaganga bo ku bitaro bya Kaminuza ya Maryland bahawe ubwo burenganzira bwihariye n'ikigo kigenzura ubuvuzi muri Amerika ngo bamukorere uko kubagwa, gishingiye ku kuba Bennett yari gupfa mu gihe bitari kuba bikozwe.

    Byari byaremejwe ko atujuje ibisabwa byo guhabwa urugingo rw'undi muntu, icyemezo akenshi gifatwa n'abaganga iyo ubuzima bw'umurwayi bumeze nabi cyane.

    Nkuko bikubiye mu itangazo ryasohowe n'ishuri ryigisha ubuvuzi bw'abanu ryo muri Kaminuza ya Marylan, Bartley Griffith, muganga ubaga, yavuze ko uko kubaga kwakorewe uwo mugabo kuzatuma Isi 'Itera intambwe imwe irushaho kwegera gucyemura ikibazo gikomeye cy'ubucye bw'ingingo zo gutera abarwayi.'

     Icyo kibazo gikomeye gituma abantu 17 bapfa buri munsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bategereje kubona urugingo rwo gusimbura urundi, mu gihe amakuru avuga ko abandi bantu barenga 100,000 baba bari ku rutonde rw'abategereje guhabwa urugingo.

    The post USA: Umuntu wa mbere yashyizwemo umutima w'ingurube appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/01/11/usa-umuntu-wa-mbere-yashyizwemo-umutima-wingurube/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=usa-umuntu-wa-mbere-yashyizwemo-umutima-wingurube

  • Sadio Mane yasubije umupfumu wari wavuze ko a… – #rwanda #RwOT

    Igihugu cya Benin ntabwo kiri mu mikino y’igikombe cya Afurika, ariko uyu mupfumu yatangaje ko igihe cyose Senegal izakinira na Benin Sadio Mane akajya mu kibuga azafatwa n’umutima agahita apfa. Senegal yitabiriye imikino y’igikombe cya Afurika yaraye itsinze umukino wayo wa mbere bahuragamo na Zimbabwe, ku gitego cyaje mu minota y’inyongera gitsinzwe na  Sadio Mane kuri penariti.


    Rutahizamu wa Liverpool abajijwe niba adafite ubwoba ku byo umupfumu yatangaje, yavuze ko ibiba byose ku isi umuntu aba abyiteguye. Yagize ati: “Nakuze bambwira ko urupfu ruba mu biganza by’Imana gusa kandi nizera ko abantu harimo abahanuzi ndetse n’ababeshyi njye nzajya mu kibuga bisanzwe, nimfatwa n’umutima nkagwa mu kibuga, uyu mu mfumu azaba ari we usohoje ubutumwa yahawe n’Imana ntabwo bizaba ari ubushake bwe.”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113368/sadio-mane-yasubije-umupfumu-wari-wavuze-ko-azagwa-mu-kibuga-niyibeshya-agakina-nigihugu-c-113368.html

  • Kicukiro: RIB irahiga bukware umugabo ukekwaho gukubita no gukomeretsa umugore we – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo akurikiranyweho ko yakubise umugore we mu buryo bubabaje, yatumizwa n'inzego zibishinzwe agahita atoroka.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yamaze gukorerwa raporo n'inzego z'ibanze, ikubiyemo ibizifashishwa mu butabera.

    Yagize ati 'Ubuyobozi bw'ibanze bwakoze raporo izifashishwa mu butabera, mu kirego cyatanzwe n'umugore we. Aramurega ko yamukubise akamukomeretsa bikabije. Uregwa yaratumijwe aranga ahitamo gutoroka agumya kwihishahisha.'

    Mu itangazo RIB yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yasabye ko uwamubona yayimenyesha cyangwa akabibwira Polisi imwegereye.

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Hategekimana David ukurikiranweho gukubita no gukomeretsa bikabije umugore we agahita acika. pic.twitter.com/V7VfD3xze4

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) January 10, 2022

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mugabo ushakishwa amenyerewe guhamagara kuri za radio buri gitondo atanga ibitekerezo.

    Polisi y'Igihugu yigeze kumuha moto kuko yatangiraga amakuru ku gihe ndetse akabishishikariza abantu.

    Umwe mu bayobozi bo mu nzego z'ibanze aho atuye, yahishuye ko uyu mugabo ukora akazi ko gutwara moto yatangiye kujya yitwaza ko aziranye n'abayobozi, agahohotera abaturanyi.

    Uyu mugabo aramutse ahamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake yahanishwa ingingo ya 121 y'Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Rigena ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze itanu n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kicukiro-rib-irahiga-bukware-umugabo-ukekwaho-gukubita-no-gukomeretsa-umugore

  • Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umuntu yiyahura #rwanda #RwOT

    Inzobere mu birebana n'ubuzima bwo mu mutwe ziravuga ko iyo ibibazo byo mu mutwe bikurikiranywe hakiri kare, aribyo birinda abantu kugira uburwayi bwo mu mutwe burimo n'ubwatuma bafata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.

    Bamwe mu baturage bavuga ko ibibazo abantu bahura nabyo, bikwiye gutuma bafashwa mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe.

    Nzeyimana Jean utuye mu karere ka Gasabo avuga ko iyo hari umuntu wari ufite amafaranga akageraho agatungurwa n'ubukene yari afite akazi, imikorere ihinduka akisanga mu bukene bukabije, akenshi ibyo bimuhungabanya.

    Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko ubuvuzi bw'ibibazo byo mu mutwe ndetse n'indwara zo mu mutwe bwegerejwe abaturage, ku buryo babuhabwa kuva ku rwego rw'ikigonderabuzima.

    Uwamwiza Beriane umukozi mu ishami ryita ku buzima bwo mu mutwe ku kigonderabuzima cya Rwampara mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko nubwo iyo serivisi ihari, abenshi batarasobanukirwa ibijyanye nayo ngo bayigane.

    Dr.Jean Damascene Iyamuremye ushinzwe ubuvuzi bw'indwara zo mu mutwe mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima, avuga ko hari zimwe mu mpinduka abantu bagaragaza batabona ubufasha bikaba byaba intandaro y'uburwayi bukomeye bwo mu mutwe.

    Ati 'Ikintu gikunze kugaragara ku bantu bose bafite ikibazo cyo mu mutwe, ni ukubura ibitotsi, hari abantu bagisuzugura, umuntu araza akavuga ati ijoro ryakeye ntasinziriye, uwo muntu aba afite ikibazo cyo mu mutwe azi cyangwa atazi gituma adasinzira. Hari ababa batanywaga inzoga bagatangira kuzinywa, ugasanga barasinda, abazinywaga mu rugero nabo bakanywa nyinshi cyane, umukozi warangwaga n'akanyamuneza ugasanga avuga ko nta kigenda, icyo kibazo umuntu ahura nacyo akabura igisubizo cyangwa akakiburirwa n'umuryango.'

    Dr.Damascene avuga kandi ko iyo ubuzima bwo mu mutwe bumeze neza bifasha umuntu gufata ibyemezo binoze, iyo butameze neza ngo bigira ingaruka ku mibereho rusange y'abantu.

    Ubushaka bwakozwe na Ministeri y'Ubuzima mu mwaka wa 2018 bwagaragaje ko mu  Rwanda abantu 20% bagendana ikibazo kimwe cyangwa byinshi byo mu mutwe, ikibazo cy'agahinda n'ibibazo bijyana nako biri kuri 12%, ihungabana mu barokotse Jenoside riri ku kigero cya 28%, igicuri ni 3%, naho uburwayi bwo mu mutwe butuma abantu bumva bari mu isi yabo yihariye barimo abajya mu mihanda ni 1,5%.

    Minisante ivuga ko muri uyu mwaka aribwo hazashyirwa ahagaragara ubushakashatsi ku ngaruka za covid 19 ku buzima bwo mu mutwe mu banyarwanda.

    SRC:RBA

    The post Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umuntu yiyahura appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/11/zimwe-mu-mpamvu-zishobora-gutuma-umuntu-yiyahura/

  • Abantu 11 bafatiwe i Nyagatare bahunze urukingo – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bafashwe kuri iki Cyumweru tariki 9 Mutarama 2022. Bavuze ko basengera mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi rivuguruye.

    Umunyamabanga Nshingwabikirwa w'Umurenge wa Kigabiro aba baturage bakomokamo, Muhigirwa David, yabwiye IGIHE ko bafatiwe aho i Nyagatare, bari bageze bahunga kwikingiza COVID-19.

    Yagize ati “Abo baturage kuri ubu baracyari mu Karere ka Nyagatare aho bafatiwe ariko turi kuvugana n'ubuyobozi bwaho kugira ngo bubohereze basubire mu miryango yabo, abafashwe ni abo mu miryango ibiri igizwe n'abantu 11 bari bagiye Uganda bahunga kwiteza urukingo rwa COVID-19.”

    Muhigirwa yavuze ko umuryango umwe ari wo ukomoka mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro mu Kagari ka Cyanya undi ngo ukomoka mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rurenge ahitwa i Kirwa ngo ukaba wari amaze iminsi usengana n'uwo muri Rwamagana.

    Uyu muyobozi yavuze ko nibagera muri Rwamagana bari buganirizwe, berekwe uburyo kwikingiza COVID-19 ntaho bihuriye n'imyemerere bafite.

    Ati ” Inama tubagira, icya mbere ni ukubaganiriza no kubigisha kuko si ubwa mbere duhuye n'ikibazo cy'abaturage banga kwikingiza, mbere yaho twagiye tubona n'abandi baturage tukabaganiriza dukoresheje abayobozi b'amadini yabo, tukabereka ko ibijyanye n'imyemerere bidahuye no kwikingiza bari gutinya.”

    Yavuze ko hari imiryango myinshi bajya bahura na yo iba itarikingije ku bufatanye n'abanyamadini batandukanye bakabigisha bikarangira bemeye kwingiza na n'ubu ngo bafite n'abandi baturage bakiri kwigisha.

    Kugeza ubu Abanyarwanda 32 kuva ku itariki 3 Mutarama 2022 nibo bamaze gufatwa bashaka gutoroka kubera gahunda yo kwikingiza mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Nyagatare ndetse n'abandi batanu bafashwe bava mu Karere ka Kicukiro bajya Uganda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-11-bafatiwe-i-nyagatare-bahunze-urukingo

  • BakersNation yagejeje impano ku bakiriya bayo… – #rwanda #RwOT

    BakersNation yakoze iki gikorwa mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani na nyuma yaho gato mu guhesha ishema abakiriya bayo no kwifatanya nabo mu minsi mikuru. Iyi kompanyi, yasuye abahagarariye abakiriya bayo b’imena, ibagezaho impano ya Cake yiswe iy’iminsi mikuru (Season Greatings Cake). Ni igikorwa ubona cyishimiwe na benshi nk’uko bigaragara mu mafoto turi bubagezeho munsi y’iyi nkuru.

    INKURU WASOMA: Petersbakers yahinduye izina yitwa BAKERSNATION inadabagiza abashaka Cake z’ubukwe no kwiga kuzikora

    BakersNation iributsa abantu bose ko burya Cake (umutsima wa kizungu) idakoreshwa gusa mu birori, ahubwo kuri ubu abasirimu bayikoresha mu ngo zabo mu buzima bwa buri munsi bakaba bayikoresha nk’ifunguro rya mu gitondo ndetse banakayikoresha nka Deseri ku yandi mafunguro. By’umwihariko muri iyi minsi mikuru yo gutangira umwaka mushya, benshi bari gukoresha Cake nk’impano ku nshuti zabo n’imiryango yabo. Burya nugenera Cake inshuti cyangwa umuryango wawe uzaba ubatangije umwaka neza.

    BakersNation mu gikorwa cyo gushimira abakiriya bayo b’imena

    BakersNation yahoze yitwa Petersbakers, imaze kuba ubukombe mu gukora cake no mu gutanga amahugurwa yo kuzikora. Iyi kompanyi irashimira buri umwe wese wayibereye umukiriya mu bihe bishize ndetse n’ubu, ikamwifuriza guhirwa cyane muri uyu umwaka mushya wa 2022, ariko by’umwihariko abayigannye cyane inshuro nyinshi, bo yabageneye impano ya Cake yiswe iyi minsi mikuru (Season Greatings Cake).

    Ku bijyanye n’abantu bashaka kurahura ubumenyi bwo gukora cake, BakersNation yatangaje ko yatangiye kwakira Abanyeshuri bashya mu mahugurwa y’ukwezi kwa Mutarama (January intake). Aya mahugurwa amara amezi atatu ari kwirahirwa bikomeye dore ko benshi mu bayasoje bamaze gushinga kompanyi zabo bwite, abandi bakaba barabonye akazi mu bigo bikomeye mu gihugu bitanga zerivisi zirimo no gukora cake.

    BakersNation yatangiye kwakira abashaka kwitabira amahugurwa yo gukora cake

    Akandi gashya BakersNation yinjiranye mu mwaka wa 2022, ni akitwa ‘Promo code’ aho umuntu wese ubishaka azajya ahabwa iyi Code nawe akayibwira inshuti ze maze yazana abakiriya 10 bakoresha cake, BakersNation ikamugenera igihembo cya Cade nziza cyane ifite agaciro kanini. Umuntu wahawe iyi code, asaba abakunzi be yabwiye code ye (iba igizwe n’imibare) kujya muri BakersNation bakabwira umukozi wayo ubakiriye iyi Code ye kugira ngo nabo (abakiriya) babigiriremo inyungu yo kugabanyirizwa igiciro.

    Kubona iyi ‘Promo Code’ ni ubuntu ku muntu wese ubyifuza, gusa banafite indi Code yitwa ‘BakersNation Code’ bagurisha amafaranga ibihumbi icumi (10,000 Frw) aho umuntu uyiguze aba yemerewe Cake ebyiri z’ubuntu mu mwaka – ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko no ku isabukuru y’umukunzi we. Icyakora BakersNation code bayitanga ku buntu ku muntu wese ukoresheje cake y’ubukwe.

    BakersNation yatangije uburyo bushya bwa Promo Code

    BakersNation ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ‘igihugu cy’abakora cakes. Yahoze yitwa PetersBakers iza guhindura izina. Bakorera i Remera mu mujyi wa Kigali hafi na Zigama CSS, ndetse n’i Rubavu aho bita mu Kizungu ahateganye na Army Shop bamwe biza Zigama CSS ya Rubavu. Ukeneye serivisi muri BakersNation wabahamagara kuri telefone ikurikira: +250786048392 (Kigali) na +250789944444 (Rubavu).

    Umwe mu bakiriya b’imena ba BakersNation yishimiye cyane impano yahawe

    Muri BakersNation umukiriya ni Umwami

    BakersNation yagejeje impano ku bakiriya bayo ibifuriza umwaka mushya wa 2022

    BakersNation yazirikanye abakiriya bayo b’imena mu ntangirizo za 2022

    Bishimiye cyane impano bahawe na BakersNation mu kubifuriza umwaka mushya

    Umubyeyi w’umuhanzi Mr. Kagame ubwo yashyikirizwaga impano na Yves Shema Umuyobozi Mukuru wa BakersNation

    BakersNation ni yo yakoze umutsima (Cake) wakoreshejwe ubwo MTN Rwanda yamurikaga ku mugaragaro imodoka zikoresha amashanyaraza

    Cake y’agatangaza yakorewe muri BakersNation ni yo yakoreshwejwe mu gikorwa cya MTN Rwanda

    BakersNation ikorera muri iyi nyubako iherereye i Remera hafi na Zigama CSS

    BakersNation iri kwandika abashaka kwiga gukora Cake mu kwezi kwa Mutarama

    Cake z’agatangaza zijyanye n’igihe nta handi zibarizwa uretse muri BakersNation

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113363/bakersnation-yagejeje-impano-ku-bakiriya-bayo-bimena-inatangaza-gahunda-nshya-izanye-ya-pr-113363.html

  • Umufasha wa Perezida w'U Burundi yagaragaye ari kokereza ibigori umushyitsi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Madamu wa Perezida w'u Burundi,Angeline Ndayishimiye yashyize hanze amafoto ari kokereza ibigori umushyitsi wamugendereye aho yemeje ko yarimo kwiyibutsa ibyahise.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga,Madamu Ndayishimiye yashyize hanze amafoto n'ubutumwa ari kokereza ibigori umushyitsi w'umuzungu wari wamusuye.

    Abinyujije kuri Facebook yagize ati “Ubuzima,cyane cyane ibikorwa byacu byinshi, bidutera kwibagirwa ibinezeza by'ingenzi kandi byoroshye mu buzima bwa buri munsi. Nishimiye gusangira akanya k'ubushuti n'umushyitsi wanjye washimye cyane uko Abarundi bakira abashyitsi.”

    Madamu Ndayishimiye akunze kugaragara mu bikorwa byo gusabana n'abaturage yaba gusangira nabo,kubahahira n'ibindi.

    Muri Gashyantare2020, Madame Ndayishimiye yashinze umuryango ufasha mu iterambere ry'abagore, uburezi, n'ubuzima, witwa Bonne Action B.A Umugiraneza Foundation.

    Madamu Ndayishimiye yagiye afasha ababaye yaba mu bitaro n'abakeneye ubufasha butandukanye.



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/umufasha-wa-perezida-w-u-burundi-yagaragaye-ari-kokereza-ibigori-umushyitsi