Blog

  • Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Perezida Ndayishimiye w'u Burundi #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco, na Siporo mu Burundi, Amb. Ezéchiel Nibigira, bagirana ibiganiro byihariye mu kunoza umubano w'ibihugu byombi.

    Umukuru w'Igihugu yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri Amb. Ezéchiel Nibigira n'itsinda ayoboye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Mutarama 2022.

    Perezidansi y'u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwa Twitter yanditse ko iri tsinda ryagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida Évariste Ndayishimiye.

    Bagize bati ” Kuri iki gicamunsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye intumwa ziyobowe na Minisitiri w'Uburundi ushinzwe ibikorwa bya EAC, Urubyiruko, Umuco na Siporo, Amb. Ezéchiel Nibigira,n'ubutumwa bwa Perezida Evariste Ndayishimiye. Ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano w'ibihugu byombi.”

    Ibi biganiro byitabiriwe n'abarimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Biruta Vincent n'Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z'u Rwanda (RDF), Brig Gen Vincent Nyakarundi.

    Ubu butumwa bwa Perezida Ndayishimiye buje nyuma y'aho kuwa 27 Ukuboza 2021, Perezida Ndayishimye yasengeye u Rwanda n'ibihugu byo mu Karere asaba ko byagira amahoro.

    Mu isengesho rye yakoze apfukamye, we n'umugore we bazamuye ibendera ry'u Burundi agira ati 'Dusabiye umugisha igihugu cy'u Rwanda n'abayobozi bacyo, Mana ubahe kugendera mu nzira zawe, mwuka wera agumane nabo kugira ngo tugira abaturanyi beza.'

    Kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi mu 2020 hagiye hagaragara impinduka nziza ku kuzahuka k'umubano w'u Rwanda n'u Burundi ndetse hakaba hari icyizere ko mu myaka ya vuba ibihugu byombi bizongera bikagirana imigenderanire n'ubuhahirane.

    Umubano w'u Rwanda n'u Burundi wajemo agatotsi kuva mu 2015, ubwo nyakwigendera Nkurunziza Pierre yari ku butegetsi.

    Kuva icyo gihe inzego zose zagiye zikora ibishoboka byose ngo ibi bibazo bikemurwe ariko bikagenda biguru ntege.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yakiriye-intumwa-ya-perezida-ndayishimiye-w-u-burundi

  • #AFCON2021:Senegal yatsinze Zimbabwe bigoranye,Maroc yihaniza Ghana #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Senegal yuzuyemo abakinnyi bakina mu makipe akomeye i Burayi yatsinze Zimbabwe bigoranye igitego 1-0 kuri peneliti yinjijwe ku munota wa nyuma w'inyongera[uwa 6] na rutahizamu Sadio Mane.

    Muri uyu mukino wo mu itsinda B wari utegerejwe na benshi kubera amatsiko bari bafitiye Senegal irimo ibyamamare birimo Sadio Mane,Gana Gueye n'abandi.

    Kwihagararaho gukomeye kwa Zimbabwe amaherezo ntacyo kwatanze kuko Sadio Mane yabatsinze penaliti ku munota wa wa nyuma amanota yose uko ari atatu ajya kuri Senegal muri iyi mikino itangira AFCON 2021.

    Myugariro Kelvin Madzongwe niwe wakoze n'ukuboko umupira hatangwa penaliti yavuyemo igitego.

    Senegal yatangiye umukino neza, ariko yari ikipe nziza itazi kubyaza umusaruro amahirwe ibonye byatumye igorwa cyane.

    Warriors yarinze neza izamu igice cya kabiri, kugeza kuri iriya penaliti yabimye amanota.Senegal yakinnye uyu mukino ibura abakinnyi benshi, barimo kapiteni Kalidou Koulibaly na Edouard Mendy bose kubera Covid.

    Mu wundi mukino wabaye mu itsinda C ikipe ya Maroc yatsinze Ghana igitego 1-0 cyatsinzwe na Soufiane Boufal ku munota wa 83.

    Iyi Ghana yari mu makipe akomeye mu myaka ishize,yagaragaje urwego rwo hasi muri uyu mukino wa mbere.

    Guinea yo mu itsinda B yatsinze Malawi igitego 1-0 cyatsinzwe na Issiaga Sylla ku munota wa 35 w'umukino.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/afcon2021-senegal-iri-mu-zihabwa-amahirwe-yo-gutwara-igikombe-yikuye-mu-menyo

  • FERWAFA yatangaje igihe shampiyona izagarukira #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere izasubukurwa ku wa 15 Mutarama 2022 hakinwa umunsi wa 12 nyuma y'iminsi isubitswe.

    FERWAFA yemeje kandi ko amakipe azajya apimwa ku buntu n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) ku munsi w'umukino ariko mu myitozo amakipe azirwanaho

    Umunyamabanga Mukuru w'Umusigire w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umupira w'Amaguru, Iraguha David, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bitarenze kuri uyu wa Mbere, amabwiriza avuguruye ashyikirizwa amakipe mu gihe Shampiyona izasubukurwa tariki ya 15 Mutarama 2022.

    Ati 'Ikigezweho ni ugufata amabwiriza mashya tukayahuza n'ayari asanzwe kandi uyu munsi arara ahawe amakipe. Imyitozo uyu munsi irasubukurwa, ariko Shampiyona izagaruka tariki ya 15 Mutarama. Bazakomereza aho bari bageze, ni ku munsi wa 12.'

    Ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Mutarama, ni bwo Minisiteri ya Siporo yatangaje amabwiriza mashya akomorera imyitozo n'amarushanwa bigengwa n'ingaga za siporo, isaba ko ahuzwa n'ay'izo ngaga ajyanye no kwirinda COVID-19.

    Ubwo Shampiyona yasubikwaga mu mpera za 2021, Kiyovu Sports yari ku mwanya wa mbere n'amanota 24 mu mikino 11 yari imaze gukinwa, irusha inota rimwe APR FC ya kabiri ariko ifite ibirarane bibiri.

    Uko amakipe azahura ku munsi wa 12 wa Shampiyona:

    Etincelles FC vs Marines
    Rayon Sports vs Musanze FC
    AS Kigali vs Rutsiro FC
    Espoir FC vs Etoile de l'Est
    Kiyovu Sports vs APR FC
    Gorilla FC vs Bugesera FC
    Gasogi United vs Gicumbi FC
    Mukura VS vs Police FC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ferwafa-yatangaje-igihe-shampiyona-izagarukira

  • Ibyo Fireman Vayo yabwiye umugore we nyuma yo gusezerana kubana nawe akaramata – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Fireman uherutse gusezerana imbere y'amategeko n'umukunzi we, abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yabwiye umukunzi we akamuri ku mutima. Ni nyuma yuko Fireman yari amaze gushyira hanze imwe mu mafoto ye n'umukunzi we.

    Akimara gushyira hanze iyi foto, Fireman yayiherekesheje amagambo agira ati 'A Gift from Almighty A Blessing from Heaven A Love of my Life A Wife of Mine… I love you so much my Charly Cc @kaberacharlotte'.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-fireman-vayo-yabwiye-umugore-we-nyuma-yo-gusezerana-kubana-nawe-akaramata/

  • Amagambo Umugore wa Yannick Mukunzi yamubwiriye kuri instagram niyo agiye gutuma abasore benshi bashaka abagore – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iribagiza Joy, Umufasha wa Yannick Mukunzi, abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yabwiye umugabo we amagambo akomeye amushimira ko yamukunze ndetse nuko akomeje kumwitaho. Ni nyuma yuko Joy yaramaze gushyira hanze ifoto ye ikurikira ari kumwe na Yannick Mukunzi.

    Nyuma yuko Joy ashyize hanze iyi foto yayiherekesheje amagambo agira ati 'To the most important person in my life 'My Husband' thanks for loving me this much, caring so much and thanks for making sure that i am okay and i am happy am really so thankful to have you.❤️❤️❤️❤️ @mukunziyannick #mrs_mr_mukunzi'.

     

    Source : https://yegob.rw/amagambo-umugore-wa-yannick-mukunzi-yamubwiriye-kuri-instagram-niyo-agiye-gutuma-abasore-benshi-bashaka-abagore/

  • Hita ukora ibi bintu bwangu niba ukunda kugona mu gihe usinziriye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kugona ni ikibazo gikomeye gikunze kwibasira cyane abakuze, bivugwa ko abagera kuri 45% bakunze kugira iki kibazo. Bibangamira cyane abo muryamanye, bikaba bishobora no gutuma uhera umwuka mu gihe usinziriye (ibi aribyo bitera kuryama nabi, ukabyuka umutwe ukurya) bikaba byakurura indwara zikomeye z'umutima.

    Nubwo hari imiti itandukanye, yamamazwa ko ivura kugona, si byiza kuyikoresha utaragana kwa muganga ngo usuzumwe neza.

    Niba nawe uri mu bagira ikibazo cyo kugona cg uzi uwawe ukigira. Tangira ukoreshe ubu buryo busanzwe bworoshye .

    Hindura uburyo uryamamo

    Niba uryama ugaramye (ni ukuvuga ureba hejuru), bituma ururimi rwawe no mu nkanka byegerana cyane bigasa n'ibifunze umuhogo, akaba aribyo bitera kugona cyane. Ushobora kuryamira uruhande rumwe mu rwego rwo kwirinda iki kibazo.

    Irinde kunywa inzoga

    Kunywa inzoga kimwe n'ibindi bituma usinzira cyane, bituma imikaya yo mu muhogo yirekura cyane, bikaba byatuma ugona cyane.

    Kuzinywa amasaha 4 cg 5 mbere yo kuryama byongera kugona cyane. Niba usanzwe ufite iki kibazo ni ngombwa kwirinda inzoga mbere yo kuryama.

    Gira imigenzo myiza mbere yo kuryama

    Imigenzo mibi mbere yo kuryama ishobora kugira ingaruka nk'izi nzoga, nkuko abahanga babyerekana. Kumara amasaha menshi utararyama, bivuze ko ujya kiuryama urushye cyane.Iyo uryamye urushye cyane, bitera imikaya kwirekura cyane, bityo ukagona.

    Niba urushye cyane cg umaze igihe kirekire utararyama, mbere yo kuryama ushobora kubanza koga, bizakurinda kugona cyane.

    Ugomba kugabanya ibiro

    Niba wariyongereye ibiro ugatangira kugona birumvikana ko ariyo mpamvu yabiguteye, icyagufasha ni ukubigabanya.

    Gusa nubwo abantu babyibushye aribo bagona cyane, nyamara hari n'abato bagona. Bivuze ko kugabanya ibiro bifasha bamwe, atari bose.

    Mu gihe ubyibushye cyane, imikaya yo mu ijosi nayo yiyongera ubunini bigatuma umwenge w'umuhogo uba muto, bishobora gutera kugona mu gihe usinziriye.

    Kunywa amazi cg ibindi binyobwa bihagije mbere yo kuryama

    Kunywa ibyo kunywa birimo n'amazi bishobora kugufasha guhagarika kugona.Amatembabuzi aba mu myanya y'ubuhumekero no mu mazuru, arakomera cyane iyo umaze igihe utanywa amazi, ibi bishobora kongera ikibazo cyo kugona.

    Muri rusange igitsina gore, bagomba kunywa amazi litiro 2.5 ku munsi (aha habariwemo n'ibindi binyobwa), abagabo bakanywa litiro 3.5

    Sukura mu mazuru, aho umwuka uca.

    Niba ugira ikibazo cyo kugona gitewe no gufungana mu mazuru, kuhasukura neza bishobora kugufasha kwirinda kugona.

    Iyo mu mazuru hafunguye neza, bifasha umwuka gutambuka neza bikakurinda iki kibazo.

    Mu gihe ufite ikibazo cyo gufungana mu mazuru, mbere yo kuryama, ushobora koga amazi ashyushye mbere yo kuryama, bizagufasha gufunguka ndetse bikurinde kugona uryamye.

    Hindura imisego uryamaho

    Ibitumuka mu cyumba ndetse no ku musego, bishobora kugutera kugona.

    Ni ngombwa guhindura amashuka, ugasukura mu cyumba, ndetse ugahindura n'imisego kenshi gashoboka mu rwego rwo kwirinda kugona.

    Iyo umukungugu cg utundi dutumuka turi mu musego tubaye twinshi, bishobora kugutera allergies no gufungana, ibi kandi bishobora guterwa n'inyamaswa ziba mu nzu nk'ipusi cg imbwa byose bishobora kugutera allergies no gufungana cyane.

    Source : https://yegob.rw/hita-ukora-ibi-bintu-bwangu-niba-ukunda-kugona-mu-gihe-usinziriye/

  • The Ben mu burakari bwinshi yasubije abibaza impamvu Indirimbo ye yagiye kuri Channel ya Diamond. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi The Ben umaze kubaka izina murubando rwa muzika hano mu Rwanda yumvikanye kuri Radio mu kiganiro Sunday Night asubiza abibaza ikibazo cyuko Indirimbo ye yagiye kuri Channel ya Diamond Platinumz wo muri Tanzania.

    Ni ikiganiro byumvikanako yakoze ahamagawe kuri Telefone. Umunyamakuru Abanza kuramutsanya na The Ben hanyuma agahita kwikubitiro amubaza ikibazo kiri kwibazwa nabantu benshi cyuko Indirimbo ye 'Why' yakoranye na Diamond yagiye ku mbuga za Diamond. The Ben nawe amusubiza mwijwi rituje wumvako ririmo uburakari avugako atabona uko agisuboza adashyizemo uburakari ati ndetse nundi wese ukibaza Hari ibindi agamije.

    The Ben niwe muhanzi was kabiri wumunyarwanda ukoranye Indirimbo na Diamond nyuma yiyo Mico The Best yakoranye nawe nubwo atageze ku rwego ruhambaye.

    Source : https://yegob.rw/the-ben-mu-burakari-bwinshi-yasubije-abibaza-impamvu-indirimbo-ye-yagiye-kuri-channel-ya-diamond/

  • Nana wo muri City Maid yashyize hanze ifoto abafana bacika ururondogoro (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime nyarwanda Nana nk'izina akoresha muri film yamenyekenyemo cyane ya City Maid kuri ubu uherereye ku mugabane w'iburayi aho ari kumwe n'umukunzi we.

    Mu minsi myinshi ishize aba bombi bamaze kwemeza ib'urukundo rwabo bakomeje gushyira hanze amafoto yabo bombi bigaragarira buri wese ko bari mu rukundo.

    Kuri post yashyize hanze uyu munsi, Nana yashyizeho udutima tubiri ku ifoto y'aba bombi maze abafana babasha ubutumwa bwiza bwinshi,

    Ifoto

    Ubutumwa bw'abafana ba Nana bamuhaye ubutumwa bwiza !

    Source : https://yegob.rw/nana-wo-muri-city-maid-yashyize-hanze-ifoto-abafana-bacika-ururondogoro-amafoto/

  • Biteye agahinda: impanuka y'imodoka yarimbuye umuryango w'abantu batandatu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuryango w'abantu batandatu baguye mu mpanuka ikomeye yo mu muhanda wa Kumasi-Bibiani muri Ghana nyuma yuko imodoka yabo ya Honda Civic yaturitse ipine ya offside hanyuma igwa mu ruzi ku ya 8 Mutarama 2021.

    Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ashanti, umuyobozi mukuru wa MTTD, Adu-Boahen yemeje ibyabaye ku munyamakuru wa EIB News 'umunyamakuru w'akarere ka Ashanti, Isaac Justice Bediako.

    Ikinyamakuru Starrfm.com.gh cyatangaje ko inshuti magara yumuryango warimbutse yagize iti 'bitabiriye ubukwe bwa muramu wa Eunice (uwo ni mushiki wumugabo we) maze bagwa mu manuka'.

    Uwatanze amakuru yongeyeho ati: 'Bari batandatu (6) mu modoka kandi bose ntibashoboye kuyirokoka. Eunice, umugabo, nyina wa Eunice, umwana wabo nabandi bana babiri. Bari bagiye mu bukwe bitabye Imana, mu rupfu rutunguranye. Umugabo yagerageje kurenga abona indi modoka ije. Bagerageza kunyeganyega, bageze ku ruzi rwegereye umuhanda bararohama. '

    Source : https://yegob.rw/biteye-agahinda-impanuka-yimodoka-yarimbuye-umuryango-wabantu-batandatu/

  • Mukobwa / Mugore : Sobanukirwa uko wakwirinda kuzana impumuro mbi mu myanya y'ibanga yawe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ibintu binyuranye wakora kugirango urwanye impumuro mbi ishobora kuza mu gitsina. Muri byo harimo kunywa amazi, gukoresha bicarbonate, apple cider vinegar n'ubundi buryo bunyuranye.

    Nyamara kandi nanone nkuko bihora bivugwa 'kwirinda biruta kwivuza'. Nubwo hari uburyo bunyuranye wakoresha mu kwivura iyo mpumuro mbi mu gihe uyifite, ariko nanone hari byinshi binyuranye wakora kugirango wirinde iyo mpumuro mbi itaraza.

    Ibyo wakora ukirinda impumuro mbi mu gitsina

    1.Ambara imyenda ikurekuye n'amakariso akoze muri cotton

    Iyi ngingo usanga abantu benshi b'igitsinagore batayubahiriza kuko aho kwambara imyenda itabegereye ahubwo usanga biyambarira imyenda ya kabana ku buryo wagirango ibadodeyeho. Iyi myenda nubwo waba uyikunda nyamara umenye ko idatuma uruhu rubasha kuruhuka no guhumeka neza ndetse no mu myanya yawe ndangangitsina hagahora icyunzwe umwuka mwiza ntuhagere. Ikariso nazo zidakoze muri cotton zibuza umwuka kuba wagera aho uyambaye bityo umwuka uhari ukahaguma ari nako uzamura impumuro mbi.

    Amakariso akoze muri cotton niyo meza

    Gerageza rero kwambara imyenda itagufashe cyane kandi ujye wibuka guhindura ikariso yawe byibuze buri masaha 12, kuko bibuza ko hari bagiteri zindi zaza zikurikiye icyuya nuko bigakora impumuro mbi.

    2.Niba uvuye muri siporo hita uhindura imyenda

    Uko ukora siporo niko ubira icyuya by'umwihariko kiza mu kwaha, no mu myanya ndangagitsina. Iyo ukomeje kwambara ya myenda rero bituma cyacyuya kidakama nuko impumuro mbi igakomeza kwiyongera.

    Muri siporo ubira ibyuya byinshi

    Kandi mbere yo guhindura imyenda ibuka kubanza koga wihanagure neza wumuke. Ibi bizakurinda gutuya

    3.Irinde umubyibuho udasanzwe

    Nubwo wenda utakumva aho bihuriye nyamara biragoye kubona umuntu ubyibushye cyane ngo areke kubira ibyuya. Uko rero abira ibyuya niko za bagiteri zikomeza gukora, nuko bikabyara impumuro mbi.

    Rero kugabanya ibiro bizatuma utabira ibyuya cyane bityo bikurinde kuba wazana impumuro mbi mu gitsina.

    4.Irinde imiti isukura mu gitsina

    Nubwo byitwa ubusirimu, nyamara gukoresha imiti inyuranye yakorewe gusukura mu gitsina nta kintu kinini bicyemura ahubwo byongera ibyago byo kuzana impumuro mbi mu gitsina. Ubusanzwe uko igitsina cy'umugore giteye cyo ubwacyo cyikorera isuku. Iyo ukoresheje ya miti yoza mu gitsina burya wangiza bagiteri nziza nka lactobacilli zigenewe kukurinda indwara zinyuranye

    Si ibyo gusa kuko bishobora no gutera kumagara mu gitsina. Rero iyi miti yigendere kure.

    5.Gira ibyo kurya ugabanya cyangwa wirinda

    Hari ibyo kurya binyuranye bituma pH yo mu mubiri ihinduka kandi iyo ibi bibayeho bituma bagiteri ziyongera ku buryo budasanzwe

    Indwara ya Candida ni imwe mu ndwara zikunze guterwa nibyo umuntu aba yariye nuko imiyege iyitera ikiyongera (kuko nubundi uba uyifite ariko iyo yiyongereye nibyo bitera indwara). Akenshi ibinyasukari binyuranye niyo soko yo kororoka kwa zo.

    Niba usanzwe ujya ugira ikibazo cyo kuba wagira impumuro mbi mu gitsina cyangwa zimwe mu ndwara zifata mu gitsina irinde isukari yo mu ruganda n'ibyo irimo byose, inzoga n'ibikomoka ku ngano byose ahubwo urye imboga n'imbuto nyinshi bizakurinda.

    Src: umutihealth

    Source : https://yegob.rw/mukobwa-mugore-sobanukirwa-uko-wakwirinda-kuzana-impumuro-mbi-mu-myanya-yibanga-yawe/