Mu kwezi kwa Werurwe 2025, intumwa z'u Rwanda n'iz'u Burundi zikorera mu nzego z'umutekano n'ubutasi zahuye inshuro ebyiri ziganira ku bufatanye mu kurwanya ibishobora guhungabanya umutekano. U Rwanda rwari rwagaragaje ubushake bwo gukomeza urugendo rw'ubwiyunge n'umuturanyi warwo ari we u Burundi.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibiganiro byatangaga icyizere ko ibihugu byombi byakongera kubana neza mu mahoro no mu buhahirane.
Gusa icyizere cyaje guhungabana ubwo Perezida Ndayishimiye yongeye gutangaza amagambo akakaye yibasira u Rwanda, ashinja u Rwanda gushaka kugaba igitero ku Burundi binyuze muri RDC, ndetse yongera kwibutsa ikibazo cy'abantu bahunze ubutegetsi bwa Nkurunziza muri za 2015 avuga ko badatanzwe imipaka idashobora gufungurwa.
Kugaruka mu mvugo z'ubushotoranyi na gahunda z'intambara bishobora kuba bifitanye isano no guhisha ibibazo bikomeye u Burundi buhanganye na byo imbere mu gihugu nk'Ifaranga ry'u Burundi (Fbu) ryataye agaciro mu buryo bukabije
Mu bice byinshi by'igihugu, lisansi yabaye zahabu. Hari ahagaragara imirongo y'imodoka zitegereje lisansi amasaha menshi, ndetse ikaba icuruzwa ku isoko nka Magendu (black market) ku giciro kiri hejuru y'amafaranga yemewe na Leta.
U Burundi bwamaze kwimariya (married) n'imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR mu bikorwa byo kurwanya AFC/M23 muri Kivu y'Amajyepfo. Ibi byatumye u Burundi bushyira ingabo nyinshi muri RDC aho abaturage bavuga ko zibangamira abaturage b'abanyamulenge, ndetse bamwe bakabahunga.
Ubutegetsi bwa Ndayishimiye bukomeje kunengwa n'amahanga n'imiryango mpuzamahanga ku gucecekesha abatavuga rumwe n'ubutegetsi no kubangamira itangazamakuru. Ibi byose byatumye igihugu cyikubita hasi mu bijyanye n'ubwisanzure bwa politiki n'uburenganzira bwa muntu.
Mu gihe abaturage b'u Burundi bahangayikishijwe n'ubuzima bukakaye bukomeje kugenda buba bubi, ubuyobozi bwabo buri gushyira imbaraga mu gushaka umwanzi hanze aho gushaka ibisubizo mu gihugu. Gutunga agatoki u Rwanda kenshi nk'intandaro y'ibibazo byose si igisubizo, ahubwo bishobora kurushaho gusubiza inyuma intambwe y'amahoro n'iterambere akarere k'u Burasirazuba bwa Afurika kageragezaga gutera, aho kugira u Rwanda urwitwazo.
Dans cet article, je vais partager mes expériences et conseils sur les méthodes de retrait et de dépôt sécurisées sur bwin connexion. Que vous soyez un joueur occasionnel ou un habitué des jeux en ligne, comprendre comment gérer vos fonds peut faire toute la différence. Nous allons explorer les options disponibles pour les joueurs en Belgique, les avantages et inconvénients de chaque méthode, ainsi que quelques astuces pour garantir la sécurité de vos transactions.
Les options de dépôt populaires sur bwin casino belgium et leurs avantages
Lorsque vous vous connectez à votre compte bwin, vous remarquerez une variété d'options de dépôt. Parmi les plus populaires, on trouve les cartes de crédit, les portefeuilles électroniques comme PayPal et Skrill, ainsi que les virements bancaires. Chaque méthode a ses avantages. Par exemple, les cartes de crédit sont rapides et faciles à utiliser, tandis que les portefeuilles électroniques offrent une couche supplémentaire de sécurité.
Pour les joueurs qui recherchent la commodité, la bwin app permet de faire des dépôts directement depuis leur smartphone. Je me souviens d'une fois où j'étais en déplacement et que j'ai pu déposer des fonds en quelques clics. C'est vraiment pratique, surtout si vous êtes un joueur régulier. Cependant, assurez-vous de vérifier si la méthode choisie est disponible pour les dépôts sur bwin belgique.
Comment effectuer un retrait sécurisé sur bwin casino : les étapes à suivre
Le processus de retrait sur bwin casino est assez simple, mais il est essentiel de suivre certaines étapes pour garantir la sécurité de vos fonds. Tout d'abord, connectez-vous à votre compte et accédez à la section des retraits. Vous aurez alors la possibilité de choisir votre méthode de retrait préférée. Personnellement, j'opte souvent pour le portefeuille électronique, car cela me permet de recevoir mes gains presque instantanément.
Une fois que vous avez sélectionné votre méthode, il est crucial de vérifier que toutes vos informations sont correctes. Une erreur dans votre numéro de compte ou votre adresse peut entraîner des retards ou même la perte de vos fonds. Après avoir confirmé vos détails, soumettez votre demande de retrait. Gardez à l'esprit que certains retraits peuvent nécessiter une vérification d'identité, donc assurez-vous d'avoir tous les documents nécessaires à portée de main.
Les délais de traitement des dépôts et retraits sur bwin et ce à quoi s'attendre
Un des aspects les plus frustrants du jeu en ligne peut être les délais de traitement. Sur bwin, les dépôts sont généralement instantanés, mais cela peut varier selon la méthode choisie. Par exemple, un dépôt par carte de crédit est souvent immédiat, tandis qu'un virement bancaire peut prendre quelques jours. Si vous êtes impatient de commencer à jouer, privilégiez les méthodes plus rapides comme PayPal ou la bwin casino app.
Méthode de dépôt
Délai de traitement
Carte de crédit
Instantané
Portefeuille électronique
Instantané
Virement bancaire
1 à 3 jours
En ce qui concerne les retraits, le délai peut varier en fonction de la méthode choisie. Les retraits via portefeuille électronique sont souvent traités en moins de 24 heures, tandis que les demandes par virement bancaire peuvent prendre jusqu'à 5 jours. Cela dépend également de votre banque, alors gardez cela à l'esprit lorsque vous planifiez vos retraits ou vos jeux. Pour une expérience optimale, je recommande de toujours garder un œil sur ces délais pour gérer vos fonds en conséquence.
Sécurité des transactions et protection des joueurs sur bwin casino en ligne
La sécurité devrait toujours être une priorité lorsque vous jouez en ligne. bwin casino en ligne prend cela très au sérieux, en utilisant des technologies de cryptage avancées pour protéger vos informations personnelles et financières. Avant de commencer à jouer, j'ai toujours recherché des casinos qui mettent l'accent sur la sécurité, et bwin belgique ne déçoit pas. Ils sont licenciés et régulés, ce qui ajoute un niveau de confiance supplémentaire pour les joueurs.
De plus, bwin offre plusieurs options de sécurité, telles que l'authentification à deux facteurs. Cela signifie que même si quelqu'un essaie d'accéder à votre compte, il lui sera difficile de le faire sans votre deuxième méthode de vérification. J'ai activé cette fonctionnalité dès que j'ai ouvert mon compte et cela m'apporte une tranquillité d'esprit. C'est un petit effort supplémentaire qui peut faire une grande différence.
Les meilleures pratiques pour gérer son budget de jeu sur bwin et éviter les pièges
Établissez un budget de jeu et respectez-le.
Utilisez des méthodes de dépôt qui vous permettent de contrôler vos dépenses.
Évitez de poursuivre vos pertes, même si vous avez eu une mauvaise session.
Profitez des outils de limite de dépôt disponibles sur bwin.
Gérer son budget est essentiel dans le monde du jeu en ligne. J'ai appris à mes dépens qu'il est facile de se laisser emporter par l'excitation. En fixant un budget avant de commencer à jouer, vous vous donnez une certaine structure. Cela aide à éviter de dépenser plus que ce que vous pouvez vous permettre. De plus, bwin offre des outils utiles pour vous aider à garder le contrôle, comme les limites de dépôt.
Il est également judicieux d'utiliser des méthodes de dépôt qui vous permettent de mieux gérer vos finances. Par exemple, les portefeuilles électroniques peuvent vous aider à garder un œil sur vos dépenses, car vous pouvez facilement voir combien vous avez déposé par rapport à vos gains. En fin de compte, le but est de s'amuser, alors assurez-vous de le faire de manière responsable.
Mon expérience personnelle avec les dépôts et retraits sur bwin casino en ligne
Depuis que j'ai commencé à jouer sur bwin casino belgique, j'ai eu des expériences plutôt positives en matière de dépôts et de retraits. Au début, j'étais un peu sceptique, comme beaucoup de nouveaux joueurs, mais j'ai rapidement compris que la plateforme était fiable. J'ai d'abord utilisé ma carte de crédit pour faire un dépôt, et c'était rapide et sans tracas.
Pour mes retraits, j'ai choisi d'utiliser le portefeuille électronique, ce qui m'a permis de recevoir mes gains presque immédiatement. C'est un sentiment incroyable de voir vos efforts récompensés aussi rapidement. Bien sûr, il y a eu des fois où j'ai dû vérifier mon identité, mais cela fait partie du processus de sécurité et je préfère cela plutôt que de risquer mes informations personnelles.
Mu gikorwa ngarukamwaka cyo kwizihiza umunsi w'Abanyakuri ku Isi cyabereye mu busitani bw'Abanyakuri buherereye i Gihinga imbere y'Akarere ka Kamonyi, Godelive Mukasarasi washinze umuryango SEVOTA, yasabye abitabiriye ibirori by'uyu munsi kujyana ubutuma buhamagarira buri wese guharanira gukora ibikorwa by''Abanyakuri', ibikorwa byamagana ikibi bikimakaza icyiza. Ni ibirori bibaye ku nshuro ya kabiri mu Rwanda.
Godelive Mukasarasi, aganira n'Umunyamakuru wa intyoza.com yavuze ko Abanyamuryango b'Abanyakuri ku Isi barangwa n'Ibikorwa byiza byo kwamagana no kurwanya ikibi aho cyaturuka aho ariho hose ndetse no k'uwo cyagaragaraho wese, haba mu bihe by'Amahoro, Intambara n'Imidugararo.
Mu Busitani bw'Abanyakuri ku Isi buri imbere y'Akarere ka Kamonyi.
Akomeza avuga ko intego y'Ubu Busitani bw'Abanyakuri ku Isi hano mu Rwanda by'umwihariko no mu Karere ka Kamonyi ari ukugira ahantu haboneye ho kwigishiriza cyane cyane ababyiruka Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugaragaza ingaruka ayo mateka yagize ku bagore n'Abakobwa, ku Bana bayirokotse muri rusange, ariko kandi no kugaragaza uruhare abagore bo mu Rwanda bagize mu butabera mpuzamahanga, hagamijwe ko bibera buri wese isomo n'ubuhamya bumuhindurira kurushaho gukomeza gutera intambwe yo guharanira gukora icyiza. Bikozwe n'Umuryango SEVOTA washinzwe na Godelive Mukasarasi, ubwo hari hakiriho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda rwaburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abagore bo mu cyahoze ari Komine Taba barimo bamwe bo muri SEVOTA binyuze mu buhamya batanze i Arusha ku cyicaro cy'urukiko, bagaragaje amabi yakorewe Abagore n'Abakobwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bamwe bafashwe ku ngufu abandi bagasambanywa.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda, rushingiye ku buhamya bwatanzwe n'Abagore baturutse muri SEVOTA, rwemeje ko gufata ku ngufu, gusambanya Abagore n'Abakobwa ari imwe mu ntwaro yakoreshejwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, rwanzura rutyo ko icyo ari icyaha cyakorewe inyoko muntu, kuva ubwo kiba kimwe mu byaha bikurikiranwa kandi bigahanwa ku rwego mpuzamahanga.
Mukasarasi, ahamya ko ayo mateka yose akwiye kumenywa binyuze mu kuyigisha no kuyasobanurira abatayazi kugira ngo bafatanyirize hamwe kwamagana no kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside ku ho yaturuka no ku wo yagaragaraho wese.
Ahamya kandi ko kwigisha Umuco w'Amahoro n'Ubworoherane mu busitani bw'Abanyakuri ari ibya buri wese. Ati' Si ibya SEVOTA gusa nubwo wenda twebwe twafashe iya mbere, ariko ni uruhare rwa buri wese mu bumenyi butandukanye afite. Ni duharanire ko icyiza kiganza ikibi, twimike urukundo n'Amahoro'.
Ibirori byaritabiriwe.
Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wari witabiriye ibi birori avuga ko ari iby'agaciro kuzirikana no guha agaciro Abanyakuri bagize uruhare rwo kugira ngo abantu babashe kongera kugarura Ubuzima nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasabye Abanyamuryango ba SEVOTA n'abafatanyabikorwa bayo ndetse n'Abanyakamonyi by'umwihariko kurushaho gukora ibyiza biganisha ku kuri bituma harengerwa abari mu kaga kugira ngo bifashe gukomeza kubungabunga amahoro.
Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi.
Yagize kandi ati' Iki ni igikorwa cyerekana ko Ubumuntu n'Ubunyakuri bitajya bisaza, kandi ko hazakomeza kuzirikanwa Abanyakuri bashya no kubashyiriraho ibimenyetso bibagaragaza kugira ngo bibere isomo n'abandi nabo bihatire gukora ibikorwa by'Indashyikirwa by'Ukuri'.
Mu Busitani bw'Abanyakuri ku Isi, hagaragara amazina ya bamwe mu Banyakuri barimo n'Abanyarwanda.
Dr Nahayo Sylvere, yijeje abagize SEVOTA ndetse n'Abafatanyabikorwa bayo ko nk'ubuyobozi bw'Akarere bazakomeza gushyigikira iki gikorwa bakora ibishoboka byose kugira ngo ubu Busitani buzakomeze kugera ku ntego bwashyiriweho.
Mu butumwa bwa Gabrielle Nissim, Perezida wa Fondasiyo Gariwo bwasomewe mu ruhame mu Busitani bw'Abanyakuri, aho yagarukaga k'Urukundo mu bantu, yashimiye umurimo ukomeye ukorwa na SEVOTA mu kubiba Urukundo n'Amahoro mu bantu. Yagarutse ku kiganiro Godeliva Mukasarasi yatangiye i New York mu nama yari yitabiriye, avuga ko cyakoze benshi ku mitima ndetse gituma bamenya intekerezo nziza mu Rwanda rushya rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu butuma bwe bwasomwe na Kankindi Francoise, Umuyobozi wa BENE Rwanda, yagarutse ku bihe bibi u Rwanda n'Abanyarwanda banyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko Umuryango SEVOTA wagaragaje ubuhanga bukomeye bwo gusohoka muri ayo mateka mabi batarebye gusa mu byahise, ahubwo bashyize imbere icyizere cy'ejo hazaza ku rubyiruko rw'u Rwanda. Yashimiye SEVOTA ku bw'ubu Busitani buzakorerwamo umurimo ukomeye, agira ati' Mwiyemeje kwigisha Sosiyete ko buri kiremwa muntu agomba kwihatira kubaka ahazaza hashya hashingiye k'Uburinganire, Icyubahiro no Gukunda abantu bose'.
Akomeza ati' Iyaba buri muntu yatekerezaga mu mutima we no mu ntekerezo ze Isi y'Urukundo, maze akiyemeza mu buzima kutazigera na rimwe yemera kuyobywa n'umujinya n'urwango, noneho agahinduka Umwubatsi w'Imibanire mishya mu kiremwa muntu'.
Yakomeje avuga ko muri buri gikorwa, yaba muri Politiki, ku Ishuri cyangwa mu kazi, abahitamo gukunda abandi no kubaho babaha Urukundo aribo bakora ikinyuranyo, ibyo kandi bikaba ari nako bimeze mu bindi byiciro by'ubuzima, haba muri Siporo cyane ko umuhango w'uyu mwaka wagarutse cyane kuri Siporo.
Ibikorwa byose byakozwe kuri uyu munsi wo kwizihiza no kuzirikana uyu munsi w'Abanyakuru ku Isi, byabanjirijwe n'amarushanwa ya siporo yo kwiruka n'amaguru aho yaba abato ndetse n'abakuru birutse barushanwa, batatu ba mbere muri buri kiciro uko barushanijwe bagashimirwa ndetse bakanagenerwa ibihembo.
Ubusitani nk'ubu bw'Abanyakuri ku Isi bugera kuri 300 ku Isi yose. Mu Rwanda ni bumwe, ndetse no muri iyi Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara nta handi buri. Mu kwizihiza uyu munsi ngarukamwaka w'Abanyakuri ku Isi, Abanyarwanda babiri aribo Murangwa Eric Eugene na Sinzi Tharcisse bashyizwe ku rutonde rw'Abanyamuryango b'Abanyakuri ku Isi babikesha ibikorwa by'Ubutwari byabaranze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yaho. Amazina yabo yanditswe muri ubu Busitani kandi buri Munyakuri atrrerwa Igiti.
Ni mu gihe hari abaturage bagaragaza ko batewe impungenge no kuba hakigaragara abana bata ishuri kuko abenshi muri bo bajya mu bikorwa bibangamiye umuryango nyarwanda bikarangira bajyanywe mu bigo ngororamuco.
Mu bagera kuri 8704 bari mu bigo by'inzererezi mu 2025 harimo 841 batigeze bakandagira mu ishuri, 5661 bize amashuri abanza gusa, abize icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye ni 15,9%, abacikirije amashuri bageze mu wa kane no mu wa gatanu w'amashuri yisumbuye ni 3,9%Â %, abarangije amashuri yisumbuye 4,1%.
Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gelard, yabwiye IGIHE ko mu rwego rwo gukumira ko abana bata ishuri bashyizeho gahunda ko umwana wataye ishuri ikigo yigaho kizajya gitumaho umubyeyi akajya ku ishuri gutanga ibisobanuro kuko intego ari uko nta mwana ukwiye guta ishuri.
Ati 'Ntabwo ari umubyeyi kujya kuryiga ahubwo ni umubyeyi kwisobanura impamvu umwana we yataye ishuri. Mbere y'uko umwana ajya ku ishuri umubyeyi niwe ugomba kumenya akamaro k'ishuri. Aho kugira ngo ubuyobozi bujye gushaka umwana wataye ishuri umubyeyi niwe uzajya ujya ku ishuri gusobanura impamvu umwana yataye ishuri'.
Imibare ya Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko ku mwaka abana barenga ibihumbi 177 mu gihugu bata ishuri.
Mu Karere ka Karongi abanyeshuri barenga 700 bataye ishuri
Mukaniyonsaba wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rwinkwavu, avuga ko amaze imyaka itanu akorera abantu massage, akazi yahereye mu Mujyi wa Kigali kugeza ubu kakaba kamutunze.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mukaniyonsaba yavuze ubu bumenyi abukesha Ikigo gifasha abafite ubumuga cya Seeing Hands Rwanda.
Yagiyeyo bamwigisha ibijyanye no gukorera abantu massage mu buryo bw'umwuga, aza kubimenya neza ndetse bahita banamuha akazi.
Ati 'Natangiye gukorera abantu massage mbikorera mu Mujyi wa Kigali, amafaranga nkuyemo akamfasha mu guteza imbere ababyeyi banjye ndetse no kwigisha barumuna banjye. Ubu abana babiri barangije kwiga amashuri yisumbuye babikesha amafaranga nkura mu gukorera abantu massage.''
Mukaniyonsaba avuga ko uretse kwishyurira barumuna be babiri yaniguriyemo ikibanza cya miliyoni 1 Frw aho anifuza kucyubakamo inzu mu mafaranga ahembwa.
Uretse kurihira barumuna be amashuri, Mukaniyonsaba, anishimira ko yavuguruye inzu y'ababyeyi be abikesha aka kazi.
Uyu mukobwa ufite ubumuga bwo kutabona yakebuye bagenzi be bananirwa kwiyakira bakajya gusabiriza ku muhanda, agaragaza ko kugira ubumuga bidasobanuye ko umuntu adashoboye.
Ati 'Icya mbere ni ukwiyakira ukamenya icyo ushaka. Ukiha agaciro ukumva ko kuba ufite ubumuga bidakwiriye gutuma utabasha kureka inzozi zawe ngo ujye gusabiriza.''
Ati 'Ubu nta muntu ucyanga ko namukorera massage kubera ko abo nyikoreye bantangira ubuhamya ku bandi, nanjye ndabizi ko nyikora neza kandi ngerageza kubigira umwuga no gufasha unsanze wese.''
Kuri ubu uyu mukobwa asigaye akorera muri Rutete Eco Lodge nka hamwe mu hantu hegereye umuryango we kandi hanamufasha gutekereza n'ibindi yakorera hafi y'aho avuka.
Mukaniyonsaba ufite ubumuga bwo kutabona atunze umuryango we abikesheje serivisi za ‘massage’ atanga
Mukaniyonsaba yishyuriye abavandimwe be amashuri yisumbuye abikesheje amafaranga akura muri serivisi za ‘massage’ atanga
Mukaniyonsenga atangira serivisi za ‘massage’ mu Karere ka Kayonza
Yabigarutseho ku wa 29 Nyakanga 2025 ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, bagiye gutora itegeko ryemeza burundu amasezerano y'amahoro yashyizweho umukono hagati ya RDC n'u Rwanda.
Depite Mukabunani Christine yabajije Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, niba ubwo u Rwanda rwashyize umukono kuri aya masezerano bimwe mu bihugu byari byarufatiye ibihano byaba biri gutekereza kubikuraho.
Ati 'Ese ubwo aya masezerano u Rwanda rwemera kuyasinya ibihugu byari biri gufatira u Rwanda ibihano bizabikuraho? Ese gukuraho ubwirinzi no gusenya FDLR bizakorerwa rimwe cyangwa hazagira ikibanza?'
Minisitiri Nduhungirehe yamusubije ko amasezerano y'u Rwanda na RDC atagamije gukuraho ibihano ibindi bihugu byafatiye u Rwanda kandi ko rwemeye kuyasinya kuko rushaka amahoro mu Karere.
Ati 'Aya masezerano ya Washington ntabwo yari agamije gukuraho ibihano, ibihugu byabifashe byabikoze ku mpamvu zabyo twarabivuze ndetse turanabyamagana. Twaranababwiye n'ejobundi kuko byanatumye ibyo bihugu cyane cyane ibyo mu Burayi no muri Amerika y'Amajyaruguru bitagira uruhare mu gushaka igisubizo.'
Yavuze ko nyuma y'uko ibyo bihugu bifatiye u Rwanda ibihano hari ibyagerageje gushaka kugira uruhare mu masezerano y'amahoro ariko rukabyamaganira kure.
Ati 'Hari abo wasangaga bashaka kugaruka banyuze mu nzira y'ubusamu banyuze muri aya masezerano ariko bo baje mu kwezi kwa mbere n'ukwa Kabiri bavuga ko bagiye gufatira u Rwanda ibihano, nta n'ubwo bavugaga ko ari Akarere, bivuze ko bafashe uruhande rwa Congo.'
Yashimangiye ko u Rwanda rutashyize umukono kuri aya masezerano rugamije kwinginga ibyo bihugu byari byarufatiye ibihano.
Ati 'Aya masezerano rero ntabwo agamije kubinginga, twebwe ntabwo tugamije kubinginga rwose, bazakore ibyo bifuza, twasinye aya masezerano kubera ko dushaka amahoro mu karere ntabwo twayasinye ngo ibihugu by'i Burayi bituvanireho ibihano.'
Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko igihe u Rwanda rumaze hari ibihugu byarufatiye ibihano, cyaruhaye isomo ry'uko Igihugu cyakomeza kwigira no kwirinda ko abarutera inkunga babikoresha nk'ibikorwa by'iterabwoba.
Ati 'Ngira ngo aya mezi tumaze yaduhaye n'isomo azatuma koko u Rwanda rwigira, rukamenya kubaho abo baterankunga badakoresha inkunga baduhaga nk'iterabwoba, amafaranga yose baduha mu mishinga tuyakoresha icyo yagenewe ku buryo kuyazana bayakoresha mu bibazo bya politiki ntabwo twabyishimiye kandi n'ubu ntabwo tubinginga ngo badukurireho ibihano, bakore ibyo bifuza kubera ko ni bo bafashe icyo cyemezo.'
Bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi birimo n'u Bubiligi byahisemo gufatira u Rwanda ibihano birushinja uruhare mu bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Ibyo byatumye u Rwanda ruhitamo guca umubano n'u Bubiligi kuko bwari bwafashe uruhande mu kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ndetse bukazenguruka hirya no hino ku Isi busabira u Rwanda ibihano.
U Rwanda rwakunze gusobanura ko rutakangwa n'ibihano rwafatirwa n'ibihugu by'amahanga byifuza kurutegeka uko rubaho, mu gihe ibyo rukora biri mu nyungu z'umutekano w'igihugu n'abaturage barwo muri rusange.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yahamije ko u Rwanda rudateze kwinginga ibihugu byarufatiye ibighano
Byagarutsweho mu ku wa 29 Nyakanga 2025, mu biganiro Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n'Urubyiruko yagiranye na HEC ku bibazo byagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024.
'Equivalence' ni icyangombwa cyemeza ko impamyabumenyi umuntu runaka afite yatanzwe n'ishuri rikuru cyangwa kaminuza yo hanze, yemewe gukoreshwa ku isoko ry'umurimo mu Rwanda.
Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta igaragaza ko abasaba ibi byangombwa batinda kubihabwa hakaba n'abashobora gutegereza iminsi iri hagati ya 20 na 405 batarayihabwa.
Umuyobozi Mukuru wa HEC, Edward Kadozi, yavuze ko iyi serivisi idatinda, ahubwo bitinzwa no kuba abasaba hari ibyo baba batujuje, cyangwa kaminuza bizemo zigatinda gusubiza zihamya koko ko ari zo zatanze impamyabumenyi bafite.
Ati 'Turimo kubaka sisiteme [y'ikoranabuhanga] ku buryo umuntu usaba atemererwa gukomeza ku bintu ari gusaba mu gihe hari ibyo atujuje ku buryo tugenda tugabanya ubusabe bumara igihe hagati aho.'
Kadozi yahamije ko bitarenze muri Kamena 2026 iri koranabuhanga rizaba ryaratangiye gukoreshwa ku bikazakemura ikibazo cy'itangwa ry'ibi byangombwa.
Ati 'Ya mikorere yo mu buryo busanzwe, umukozi asuzuma akajya kubisohora ku mpapuro, turimo kubyimurira ku ikoranabuhanga ku buryo usuzuma ibintu ukemeza, ukabyohereza imbere cyangwa ukavuga ngo iki kirabura genda ugikore kandi niba ukigikora biragaragara ko ikibazo kiri kuri wowe. Sisiteme ni uko turimo kuyubaka.'
HEC ivuga ko buri cyumweru hasohorwa equivalence ku bantu baba bujuje ibisabwa.
Bitenywa ko ubusabe bwashyizwe ku ikoranabuhanga buzagenerwa igihe bumara muri sisiteme nyirabwo yaba atujuje ibisabwa bukavamo.
HEC ivuga ko buri cyumweru itanga equivalence ku bantu benshi baba bujuje ibisabwa (Ifoto: AI)
Ni itegeko ryatowe ku wa 29 Nyakanga 2025 aho Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ari amasezerano agamije amahoro mu Karere k'Ibiyaga Bigari ndetse no gushyira iherezo ku bibazo by'umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko mu masezerano harimo ingingo zinyuranye zirimo gusenya umutwe wa FDLR no guhagarika burundu inkunga iyo ari yo yose ihabwa na Guverinoma ya Congo.
Yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano ryatangiye kuko hari ibiteganyijwe ko mu minsi iri imbere bizatangira gushyira mu bikorwa.
Amb. Nduhungirehe yemeje ko hari inama ziteganyijwe mu minsi ya vuba zizanafasha kumenya neza uko ibikorwa bikubiye mu masezerano bizakurikirana.
Ati 'Iyi nama ni iya mbere izaba ibaye, iteganyijwe ku wa 4 Kanama 2025 i Washington ariko nyuma yaho izindi nama zizajya zibera mu Rwanda no muri RDC dusimburana. Iyo nama rero ni yo izashyira ku murongo ibikorwa bizakorwa kuko iyi gahunda yo gusenya FDLR ifite ingengabihe yayo y'iminsi 90, hari n'indi minsi 30 yiyongeraho yo gushyira ibintu ku murongo ariko iminsi y'ibikorwa yo ni iminsi 90.'
Mu bijyanye n'ubukungu harimo gutangiza uburyo bushya bwo guhuza ubukungu bw'Akarere ariko byo nubwo byashyizwe mu masezerano ya Washington, biteganyijwe ko hari amasezerano abyerekeyeho aracyaganirwaho.
Yavuze kandi ko harimo ingingo yo guteza imbere Pariki y'Ibirunga, Virunga, gushora imari mu mabuye y'agaciro n'ibindi bijyanye no guteza imbere imibereho myiza nko kubaka urugomero rw'amashanyarazi rwa RUZIZI III.
Ati 'Ni amahirwe adasanzwe azatuma akarere kacu gahindura isura aho kurangwa n'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, karangwe n'ubufatanye.'
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko n'ubwo impande zombi zashyize umukono ku masezerano ariko hari impungenge ku ishyirwa mu bikorwa hari amasezerano arenga 10 impande zombi zimaze gushyiraho umukono ariko atarubahirijwe.
Depite Nabahire Anastase yagize ati 'Mbere y'aya masezerano hari andi agera ku 10 ndetse umuzi w'iki kibazo ni FDLR ikigaragara muri Congo ariko aha baravuga kuyirandura burundu. Uhereye kuri Kabila mukuru n'umuhungu we bose bavuze ko bagiye kuyirandura. Ibimenyetso n'imyitwarire ya Kinshasa bigaragaza ko utaha icyizere ibyo barimo, amasezerano nk'aya ni uko abayarimo baba bagaragaza icyizere cyo kuyashyira mu bikorwa. Impungenge twazimarwa n'iki ko azashyirwa mu bikorwa?'
Depite Ntezimana Jean Claude yagaragaje ko atumva impamvu RDC yifuza ko ingamba z'ubwirinzi bw'u Rwanda zikurwaho nyamara Perezida Tshisekedi ubwe yari yaremeye ko azarasa i Kigali ndetse akaba yaranabigerageje.
Depite Bizimana Minani yagaragaje impungenge z'uburyo u Rwanda rusabwa gukuraho ubwirinzi mu gihe ikibazo gihungabanya umutekano kitavuyeho.
Ati 'Ese ubwirinzi ku gihugu cyacu byaba icyaha? Ko n'ibihugu bikomeye usanga bishyiraho ubwirinzi kandi burimo na za Satellite. Kuki twebwe byaba ikibazo kugira ubwirinzi?'
Barimo Maj Gen Andrew Kagame, Maj Gen Wilson Gumisiriza, Brig Gen Joseph Demali, Brig Gen Fred Muziraguharara, Brig Gen James Ruzibiza, Brig Gen Frank Mutembe, Brig Gen Pascal Muhizi, Brig Gen Nelson Rwigema na Brig Gen Jean Paul Karangwa.
Perezida Kagame kandi yemeje ko ba Ofisiye bakuru 120, ba Ofisiye bato 26 n'abafite andi mapeti 927 na bo bajya mu kiruhuko cy'izabukuru.
Mu muhango wo kubasezera wabaye ku wa 28 Nyakanga 2025 Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, yashimiye aba basirikare ku musanzu ukomeye batanze mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera kubaka igihugu ubu kimaze gutera imbere.
Ati 'Mwaritanze ku rugamba rwo kubohora igihugu, muhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kandi mugira uruhare rukomeye mu kongera kubaka igihugu cyacu. Mwagize uruhare rutagereranywa mu guteza imbere Ingabo z'u Rwanda ziba ingabo zikomeye kandi zikora kinyamwuga, haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga. Umusanzu wanyu by'umwihariko mu gisirikare ntuzibagirana.'
Yavuze ko nubwo bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ariko ubumenyi n'inararibonye bafite bigikenewe mu iterambere ry'igihugu.
Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen Mubarakh Muganga, yashimiye abasirikare bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ku bwitange, umurava n'uruhare bagize mu bikorwa bigamije kubaka igihugu, ndetse abasaba gukomeza gufatanya n'abaturage mu bikorwa bigamije iterambere.
Ati 'Uyu munsi urihariye ku basirikare bitanze batizigama. Nubwo muhagaritse imirimo y'urwego rwa gisirikare, ntabwo muhagaritse kugendera ku ndangagaciro z'Ingabo z'u Rwanda. Izo ndangagaciro zizakomeza kubayobora no gutuma muhora mwiteguye gukorera igihugu igihe cyose muhamagawe.'
Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza, wavuze mu mwanya w'abagiye mu kiruhuko, yavuze ko bishimiye urwego RDF iriho n'umusanzu batanze mu kugira ngo ihagere. Yahamije ko mu buzima bagiyemo bazakomeza gukorera igihugu binyuze mu nzira zinyuranye.
Ati 'Turashimira byimazeyo Perezida wa Repubulika ku miyoborere ireba kure yayoboranye RDF, ikavamo ingabo zubashywe cyane mu gihugu no ku ruhando mpuzamahanga. Nubwo tugiye mu kiruhuko, turiteguye kandi dufite ubushake bwo gukorera igihugu cyacu igihe cyose bizaba bikenewe. Uyu munsi tugiye gukuramo impuzankano ariko ntabwo turambitse hasi inshingano dusabwa kubahiriza ku gihugu cyacu.'
Abagiye mu kiruhuko bahawe 'icyemezo' cy'ishimwe kubera umurimo ukomeye bakoze mu Ngabo z'u Rwanda.
Maj Gen Andrew Kagame yashimiwe umusanzu yatanze mu kubaka u Rwanda
Maj Gen Wilson Gumisiriza (hagati) mu bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru
Brig Gen Joseph Demali (hagati) yashimiwe umusanzu yatanze mu kubaka u Rwanda
Brig Gen Fred Muziraguharara (wa kabiri uhereye ibumoso) ari mu basirikare bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru
Brig Gen James Ruzibiza ashyikirizwa 'certificat' y'ishimwe kubera umurimo ukomeye yakoze mu Ngabo z'u Rwanda
Brig Gen Frank Mutembe (wa kabiri uhereye ibumoso) na we yashimiwe
Brig Gen Pascal Muhizi na we yashimiwe umusanzu yatanze mu kubungabunga ubusugire bw’u Rwanda
Brig Gen Nelson Rwigema (hagati) yashimiwe umusanzu yatanze mu kubaka u Rwanda
Brig Gen Jean Paul Karangwa na we yashimiwe umusanzu yatanze mu Ngabo z’u Rwanda