Blog

  • Umunyarwenya Nyaxo yatinyutse kuvuga ko arusha amafaranga Israel Mbonyi #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Kanyabugande Olivier umenyerewe kw'izina rya Nyaxo mu kiganiro giteye amatsiko yagiranye na Murindahabi Irene, Nyaxo yavuze ibintu byinshi bitunguranye benshi bamwibazagaho, avuga ko igitangaje cyane ari uko arusha amafaranga umuhanzi w'icyamamare wo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi ati: ' Burya wanamuhamagara ukamubaza'.

    Ibi byatangajwe mu gihe Nyaxo yari yasubizaga ku buryo abona abahanzi b'abanyarwanda ndetse n'uko yakira agaciro ke mu ruhando rw'imyidagaduro.

    Yagize ati: 'Ntabwo ndi umuhanzi w'indirimbo zo kuramya, ariko sinabura kuvuga ko mfite amafaranga aruta ayo Mbonyi afite. Ntabwo ari ukubeshya, ni ukuri guhari, muhamagare umubaze.'

    Ibi byakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bagaragaje ko ibyo yavuze bisa n'agasuzuguro, abandi bakamushyigikira bavuga ko ashobora kuba afite inkomoko y'umutungo utazwi na benshi. Hari n'ababifashe nk'uburyo bwo kwiyamamaza no gushaka kwibandwaho.

    Nubwo atigeze atanga ibimenyetso bifatika bigaragaza umutungo we ugereranije n'uw'uwundi muhanzi, amagambo ye yahise asakara henshi, bituma benshi bibaza niba koko amafaranga Nyaxo afite arenze ayo Mbonyi wubashywe cyane mu ndirimbo zo kuryamya no guhimbaza Imana.

    Nyaxo asoza yagize ati: 'Buri wese afite inzira ye, ariko sinemera ko abantu bandagaza abandi ngo ni uko baririmba indirimbo z'Imana, twe tugakora urwenya.'

    Source : https://kasukumedia.com/umunyarwenya-nyaxo-yatinyutse-kuvuga-ko-arusha-amafaranga-israel-mbonyi/

  • Bugesera: Hagiye kwifashishwa uburyo bushya mu kurandura igwingira mu bana – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda yatangajwe kuwa ubwo NCDA yagaragazaga umushinga ugamije kurandura igwingira burundu rikigaragara mu bana bo mu Karere ka Bugesera.

    Biteganyijwe ko gahunda ya Bandebereho izakorerwa mu mirenge umunani ikigaragaramo igwingira muri 15 igize aka Karere.

    Umukozi wa NCDA ushinzwe kwita ku mikurire y'abana, Bikorimana Isaac, yavuze ko gahunda ya Bandebereho igamije gufasha ababyeyi bafite abana bagaragaraho imirire mibi kumenya gutegura amafunguro neza bifashishije bike bafite.

    Yakomeje agira ati 'Turashaka ko ababyeyi bafite abana bari mu mirire mibi babona ko bagenzi babo batayirwaje bakoresheje ubushobozi buke mu kwita ku bana bashobora gutsinda imirire mibi iganisha ku igwingira. Ubu buryo rero kandi tubwitezeho umusaruro mwiza buri Mudugudu tuzaba dufitemo ababyeyi bafashwa na babandi batarwaje imirire mibi ariko bari ku rwego rumwe.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Imanishimwe Yvette, yavuze ko iyi gahunda bayishimiye kuko izabafasha kwigisha ababyeyi kwita ku bana babo binyuze mu bandi babyeyi baturanye.

    Ati 'Ni igikorwa tubona ko kizatanga umusaruro mwiza kuko ni gahunda izajya ikorerwa ku Mudugudu, turasaba rero buri wese kugira uruhare rwe mu guteza imbere iyi gahunda ya Bandebereho.''

    NCDA igaragaza ko nibura abana bangana na 2% ari bo babona amata mu buryo buhoraho mu gihe abagera kuri 18% ari bo bashobora kurya inyama.

    Kuri ubu Akarere ka Bugesera kageze ku rugero rwa 26% mu kugabanya igwingira mu bana, nu gihe u Rwanda rwifuza ko igwingira rigabanyuka rikagera kuri 15% mu gihugu hose mu 2029.

    Umukozi wa NCDA, Bikorimana Isaac, yavuze ko gahunda ya Bandebereho izafasha ababyeyi bafite abana bagaragaraho imirire mibi kwigira kuri bagenzi babo

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Imanishimwe Yvette , yavuze ko bifuza ko ikibazo cy'imirire mibi kikigaragara mu mirenge umunani gicika burundu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-hagiye-kwifashishwa-uburyo-bushya-mu-kurandura-igwingira-mu-bana

  • Rubavu: Ubuyobozi ntibuvuga rumwe n'abahinzi bagaburiye amatungo amashu yabuze isoko – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Bugeshi, Mudende na Busasamana bavuze ko batewe agahinda no kuba barashoye byinshi mu buhinzi bw'imboga z'amashu, nyamara kuri ubu umusaruro bakaba barikuwugaburira amatungo kubera kuwuburira isoko.

    Umwe yagize ati 'Twahisemo kuyagaburira inka kubera ko yabuze isoko, none se ko utayarya ngo uyamare wenyine, warya amashu wahinze ukayamara?'

    Mugenzi we witwa Bigirimana yavuze ko bahinze bazi ko bazabona isoko ariko ubu kuko isoko ryabuze nta kindi bakoresha umusaruro uretse kuwuha amatungo.

    Ati 'Nta handi uba wayajyana kuko ni ibintu uba utahunika wenda ngo wabigira imbuto.'

    Ibi ntibabivugaho rumwe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu, kuko bwo buvuga ko icyabaye ari uko ibiciro byagabanyutse ariko isoko ritabuze burundu.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko ibyo kugaburira amatungo izo mboga babiboneye ku mbuga nkoranyambaga, yemeza ko nubwo 'hari ikibazo cy'ibiciro byagabanyutse ku masoko, ntituragera ku rwego rwo kubura isoko ry'imboga z'amashu.'

    Ati 'Twarakurikiranye dusanga abaturage bagurisha imboga nziza bakazipakira imodoka mu murima hagasigaramo izangiritse zitakwemera ku isoko ari na zo bagaburira amatungo.'

    Meya Mulindwa yavuze ko gufata umusaruro w'imboga z'amashu wasigaye mu murima bakawugaburira inka nta gihombo kirimo, kuko bagaruriza mu mata zikamwa.

    Uyu muyobozi yahamije ko nubwo inyungu yagabanyutse ariko ihari ndetse ko bakomeje gushaka amakuru mu bindi bice bitabashije kweza amashu abaho bakajya kugurira abaturage kandi ku giciro cyiza.

    Akarere ka Rubavu katangaje ko amashu ari kugaburirwa amatungo ari aba yasigaye mu murima yarangiritse

    Abaturage bavuga ko babuze ugura amashu yabo bahitamo kuyagaburira amatungo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-ka-rubavu-ntikavuga-rumwe-n-abahinzi-ku-mashu-yaburiwe-isoko

  • Impunzi z'Abanye-Congo ziri mu Rwanda zashimangiye ko zititeguye gutaha FDLR itaranduwe – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda habarirwa impunzi zose hamwe zingana 136.713 muri zo izingana na 60,83% ni izituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo harimo 207 zageze mu Rwanda hagati ya Mata na Gicurasi 2025.

    Kalisa Theogene umaze imyaka 25 mu nkambi ya Mahama, yabwiye RBA ko byabagoye kwisanga mu buhunzi nyuma y'aho umutwe wa FDRL ubamburiye imitungo yabo ndetse bakabwirwa ko ari Abanyarwanda atari Abanye-Congo.

    Agira ati ' Imitungo yacu barayiriye irashira, bahita bavuga ngo aha ntabwo ari iwanyu ni iwacu mwe nimusubire mu Rwanda. Byaradukomerekeje cyane nk'umuntu wari uziko ari Umunye-Congo kwisanga mu buhunzi ni ikintu cyari gikomeye cyane.'

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rutazacyura impunzi mu gihe cyose impamvu nyamukuru zatumye zihunga zitarakurwaho.

    Ati 'Ntabwo ari ugushora impunzi aho zari ziri kandi hakiri ibibazo by'umutekano, ni ukuvuga ko hari ibibazo by'umutekano n'ibibazo biri mu buyobozi bwa Congo bigomba kuzabanza gukemuka hanyuma impunzi zigataha noneho zidafite impungenge ko zishobora guhohoterwa cyangwa se guhura n'imvugo n'ibikorwa by'urwango.'

    Mu masezerano yasinywe i Washington D.C ku wa 24 Kamena 2025, hagati y'u Rwanda na RDC, ibihugu byombi byemeranyije ko mu gihe amahoro n'umutekano bizaba byabonetse mu Burasirazuba bwa Congo, ibihugu byombi bizafatanya n'inzego z'Umuryango w'Abibumbye n'imiryango ishinzwe ubutabazi mu gucyura abahungiye mu bice bitandukanye by'iki gihugu hamwe n'impunzi z'Abanye-Congo ziri mu Rwanda no mu bindi bihugu.

    Umusesenguzi mu bya politiki, Dr Eric Ndushabandi, avuga ko amasezerano yonyine hagati y'ibihugu byombi adahagije, akagaragaza ko Umuryango w'Abibumbye na wo ugomba kuzabanza kureba niba ibikenewe byose kugirango impunzi zitahe byuzuye.

    Agira ati 'Amasezerano hagati y'u Rwanda na Congo, ntabwo ari ukuvuga gusa ngo twumvikanye ko impunzi zitaha, n'Umuryango w'Abibumbye niba ukora neza, uzabanza urebe ko ibyo bakeneye byuzuye kugirango batahe, harimo ibyibanze nko kuryama bagasinzira, umutekano, no kwizera ko nta mvugo z'urwango zizongera kubibasira.'

    Impunzi z’Abanye-Congo ziri mu nkambi zitandukanye mu Rwanda zivuga ko zitazataha igihe cyose impamvu zatumye bahunga zitarakemuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impunzi-z-abanye-congo-ziri-mu-rwanda-zashimangiye-ko-zititeguye-gutaha-fdlr

  • RIB yafunze umunyamakuru wiyitiriye umwunganizi mu mategeko – #rwanda #RwOT

    Uyu munyamakuru yatse amafaranga umugore w'umugabo ufunzwe akekwaho icyaha, amwizeza ko azamwunganira mu mategeko, uwo mugore arayamuha.

    Nyuma umunyamakuru yaje guhamagara kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango, ateguza ko azaza kunganira uwo yise umukiliya we, anajya kunganira wa mugabo wari ufunze.

    Mu gihe yari atangiye kunganira uwo yise umukiliya we, byaje kumenyekana ko atari umwunganizi mu mategeko ko ahubwo ari umunyamakuru, ahita afatwa arafungwa.

    Mbere yo gufatwa, yoherereje ubutumwa abagenzacyaha bo kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihanga, abashyiraho igitutu anabategeka kurekura uwo yise umukiliya we.

    Kuva ku wa 30 Nyakanga 2025, uyu munyamakuru afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango mu Karere ka Rutsiro.

    Akekwaho kwiyitirira umwuga w'ubwavoka no kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya.

    RIB yasabye abantu kwirinda kwishora mu bikorwa nk'ibi kuko bihanwa n'amategeko.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yagize ati 'Ibikorwa nk'ibi birashoboka kubyirinda. Abaturarwanda bazirikane ko utakora ibikorwa nk'ibi ngo wumve byaguhira, kuko inzego zirwanya ibyaha ziri maso kandi zifite ubushobozi n'ubushake bwo kubirwanya.'

    Itegeko riteganya ko uwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya aba akoze icyaha.

    Iyo agihamijwe n'urukiko akatirwa igihano cy'igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze itatu n'ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.

    Ni mu gihe kwiyitirira urwego rw'umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa, bihanishwa igifungo kitari munsi y'ukwezi ariko kitarenze amezi atandatu n'ihazabu itarenze miliyoni 1 Frw cyangwa kimwe muri ibi bihano.

    RIB yafunze umunyamakuru wiyitiriye umwunganizi mu mategeko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yafunze-umunyamakuru-wiyitiriye-umwunganizi-mu-mategeko

  • APR FC yanganyije na Gorilla FC 1-1 ubwo bakinaga umukino wa gicuti, uba uwa kabiri aya makipe anganyije #rwanda #RwOT

    APR FC yanganyije na Gorilla FC igitego 1-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Kamena 2025.

    Ni umukino wari utegerejwe n'abafana benshi bitewe n'uko aya makipe aheruka guhurira i Shyorongi bityo abakunzi baya makipe bari bategerezanyije amatsiko cyane cyane abashya binjiye muri aya makipe.

    Gorilla FC yatangiye umukino neza, ibona igitego hakiri kare ku munota wa 8, gitsinzwe na Mosengo Tansele wateye ishoti rikomeye inyuma y'urubuga rw'amahina, ku mupira wari uvuye kuri koruneri.

    APR FC yihariye umukino mu minota yakurikiyeho, ariko uburyo yabonye ntibwabyaye umusaruro, cyane mu buryo bwa Djibril Ouattara wagerageje  gushaka igitego ariko umunyezamu Gad wa Gorilla yitwara neza.

    Mu gice cya kabiri cy'umukino Gorilla FC yakomeje kugaragaza imbaraga mu ntangiriro z'igice cya kabiri, ariko amahirwe menshi yaje ku ruhande rwa APR FC. Mamadou Sy na Ruboneka Bosco babonye amahirwe meza ariko barayapfusha ubusa, kimwe n'ishoti rya Akayezu Jean Bosco ryagize uruhare rukomeye mu gutera igiti cy'izamu.

    Bigeze ku munota wa 84 nibwo ikipe ya APR FC yishyuye, ni ku gitego cyatsinzwe na Aliou Souané ku mupira wari uturutse kuri coup-franc nziza yatewe na Omborenga Fitina.

    Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, biba ubwa kabiri kuri aya makipe  anganyije kuko mu mukino yambere yabereye  i Shyorongi, banganyije 2-2.

    APR FC izasubira mu kibuga ku Cyumweru, tariki ya 3 Kanama 2025, ikine undi mukino wa gicuti na Police FC.

    The post APR FC yanganyije na Gorilla FC 1-1 ubwo bakinaga umukino wa gicuti, uba uwa kabiri aya makipe anganyije appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yanganyije-na-gorilla-fc-1-1-ubwo-bakinaga-umukino-wa-gicuti-uba-uwa-kabiri-aya-makipe-anganyije/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yanganyije-na-gorilla-fc-1-1-ubwo-bakinaga-umukino-wa-gicuti-uba-uwa-kabiri-aya-makipe-anganyije

  • Ibihugu bya Afurika byasabwe guteza imbere ubushakashatsi no korohereza abakora igeregeza ry'imiti – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga uzakorera mu bihugu bine bya Afurika birimo u Rwanda, Tanzania, Zimbabwe na Nigeria.

    Umugabane wa Afurika ufite ikibazo cyo kugira ubuke bw'ibikorwa by'ubushakashatsi n'uburyo bwo gukora isuzuma ry'umuti cyangwa urukiko mbere y'uko bitangira gukoreshwa kuko biri kuri 2% gusa.

    Zimwe mu mbogamizi zigaragazwa zishingiye kuba usanga ibihugu bitinda kwemerera uburenganzira ibigo bishaka kubikoreramo.

    Uyu mushinga watangijwe mu rwego rwo gukemura ibyo bibazo, gukuraho izo mbogamizi ndetse no kugerageza kwimakaza ugukorera mu mucyo, gushyira imbaraga mu bushakashatsi n'ibindi bitandukanye.

    Umuyobozi mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima OMS muri Afurika, Kwasi Nyarko, yavuze ko uyu mushinga uzafasha mu kuziba icyuho cyakundaga kugaragara muri Afurika ku bijyanye no gukora ubugenzuzi bw'imiti n'ubushakashatsi.

    Ati 'Ni umushinga w'ingenzi kuko ureba cyane ku buryo bwo kunoza amabwiriza n'ubunyamwuga muri Afurika mu bijyanye no gukora igerageza ry'imiti. Ni ingenzi kuko muri Afurika dufite umutwaro ukomeye w'indwara zirimo iz'ibyorezo, indwara zitandura kurusha ibindi bice by'Isi.'
    Umuyobozi mu Ishami rishinzwe Ubushakashatsi mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, Eric Remera, yavuze ko uzafasha mu kunoza uburyo ubushakashatsi bukorwa, ubuzima bw'umuntu butabangamiwe.

    Ati 'Icyo uyu mushinga uje gufasha, ni ukugira ngo iryo suzuma ryihutishwe, rikorwe neza, rikorwe n'abantu babizi kandi habeho no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho. Ibihugu byinshi usanga bisaba igihe kinini ngo ubushakashatsi bwemererwe gukorwa ariko u Rwanda ruri mu bihugu biri kwihutisha kugira ngo ukeneye gukora ubushakatsi icya ngombwa kiboneke bidatinze.'

    Yavuze ko kuri ubu mu Rwanda bitwara nibura iminsi 67 mu kwihutisha kwemerera abashaka gukora ubushakashatsi mu gihe hari aho usanga bitwara n'imyaka ibiri.

    Mu Rwanda uyu mushinga uzajya ukorana n'inzego zitandukanye zirimo n'Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw'ibiribwa n'imiti Rwanda FDA, n'izindi.

    Umushakashatsi akaba n'Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Jeanine Condo, yasobanuye ko ibihugu bishobora gutinda kwemerera ababikoreramo ubushakashatsi no kugerageza imiti kubera imiyoborere mibi, yemeza ko u Rwanda rwamaze gutera intambwe nziza.

    Ati 'Biterwa n'uko ibihugu biteye, hari ibyo bahora batubwira buri gihe by'imiyoborere, kugira ngo akazi gakorwe neza kandi kagende neza kandi mu gihe gito.'

    Umuyobozi w'Inama Nkuru y'Ubushakashatsi mu by'Ubuvuzi muri Zimbabwe, Tendayi Kureya, yashimangiye ko bigiye kubafasha korohereza ibigo by'abakora ubushakashatsi, guhuza ubukorwa ku buryo butanga umusaruro ndetse no kwimakaza ikoreshwa ry'ikoranabuhanga.

    Umuyobozi w'Ikigo gitanga ubujyanama mu koroshya uburyo bwo gukora igerageza ry'imiti n'inkingo, Multi-Regional Clinical Trials, Barbara E. Bierer, yashimangiye ko ibihugu bikwiye koroshya imikorere yabyo ku buryo himakazwa ubushakashatsi buteye imbere mu buvuzi.
    Ni umushinga uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy'imyaka ibiri ukaba waratewe inkunga n'ibigo birimo Gate Foundation na Garnet Partners.

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abaturutse mu bihugu bizakorerwamo uwo mushinga

    Ibihugu bya Afurika byasabwe guteza imbere ubushakashatsi no korohereza abakora igeregeza ry'imiti

    Umuyobozi mu Ishami rishinzwe Ubushakashatsi mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr. Eric Remera, yasobanuye ko bizafasha ibihugu

    Umuyobozi w'Ikigo gitanga ubujyanama mu koroshya uburyo bwo gukora igerageza ry'imiti n'inkingo, Multi-Regional Clinical Trials, Barbara E. Bierer, yashimangiye ko ibihugu bikwiye koroshya imikorere yabyo

    Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu myaka ibiri witezweho kunoza uburyo bwo gukora ubushakashatsi, gukora igerageza ry’imiti n’inkingo mu bihugu bya Afurika

    Umushakashatsi akaba n'Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Jeanine Condo, yasobanuye ko ibihugu bishobora gutinda kwemerera ababikoreramo ubushakashatsi no kugerageza imiti kubera imiyoborere mibi

    Amafoto: Rusa Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihugu-bya-afurika-byasabwe-guteza-imbere-ubushakashatsi-no-korohereza-abakora

  • Hemejwe ibiciro byo gupima imyuka ihumanya ku binyabiziga: Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri – #rwanda #RwOT

    Bimwe mu byemezo byafatiwe muri iyi nama harimo ibi bikurikira:

    1. Inama y'Abaminisitiri yaganiriye ku ngamba zo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z'iterambere. Hazakomeza gushyirwa imbaraga mu gukorera ku ntego bijyana no kongera umuvuduko mu mikorere, guhanga ibishya no kurushaho gukorana ubushishozi.

    2. Inama y'Abaminisitiri yemeje itangwa ry'ubutaka bwa Leta bugahabwa 'Africa Health Sciences University (AHSU)', kugira ngo bwubakweho ishuri rikuru ryigisha iby'ubuvuzi.

    3. Inama y'Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri ryemerera 'International Covenant College' gutangira gukora nk'ishuri rikuru ryigenga, rinayiha ubuzimagatozi.

    Iri shuri rizatangirana amashami abiri: Ishami ry'Itangazamakuru n'Ikoranabuhanga n'Ishami ry'Uburezi mu Mikurire y'Umwana, hanyuma rikazagenda ryagura amashami.

    4. Inama y'Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri rigena amafaranga y'igenzura ry'irekurwa ry'umwuka ku binyabiziga bikoreshwa na moteri harimo n'amapikipiki.

    Iyi gahunda igamije gushyira mu bikorwa amabwiriza y'ubuziranenge yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no guteza imbere ibidukikije n'ubuzima rusange bw'Abanyarwanda.

    5. Inama y'Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu n'Imiryango Mpuzamahanga
    mu Rwanda bakurikira:

    • Madamu Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin, Ambasaderi wa Repubulika y'Abarabu ya Misiri mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

    • Brig. Gen Boubacar Diallo, Ambasaderi wa Repubulika ya Mali mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

    • Ntsiuoa Castalia Sekete, High Commissioner w'Ubwami bwa Lesotho mu Rwanda, afite icyicaro i Addis Ababa.

    • Gia Matcharadze, Ambasaderi wa Georgia mu Rwanda, afite icyicaro i Addis Ababa.

    • Salimatta E. T. Touray, High Commissioner wa Repubulika ya Gambia mu Rwanda, afite icyicaro i Addis Ababa.

    • Gisele Fernández Ludlow, Ambasaderi wa Mexique mu Rwanda, afite icyicaro i Nairobi.

    • Maroš Mitrík, Ambasaderi wa Repubulika ya Slovakia mu Rwanda, afite icyicaro i Nairobi.

    • Mohammed Bin Khalil Faloudah, Ambasaderi w'Umurinzi w'Imisigiti ibiri y'intumwa z'Imana mu Rwanda, afite icyicaro i Kampala.

    • Anthea Manasseh, Uhagarariye Ikigega cy'Abafaransa cy'Iterambere (AFD) mu Rwanda.

    • Ritu Shroff, Uhagarariye Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) mu Rwanda.

    Dore uko ibiciro bishya byihariye byo gupima imyuka ihumanya ku binyabiziga bizaba biteye:


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hemejwe-ibiciro-byo-gupima-imyuka-ihumanya-ku-binyabiziga-ibyemezo-by-inama-y

  • Ibikwiriye kwirindwa mu gutangaza amakuru y'abahohotewe – #rwanda #RwOT

    Muri Mutarama 2025, Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda bwatangaje ko mu 2024, bwakurikiranye amadosiye 8.129 y'abakekwaho ibyaha bifitanye isano n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho yakurikiranywemo abantu 8.222.

    Muri ayo madosiye, hari hakubiyemo icyaha cyo gusambanya abana, icyo guhoza ku nkeke uwo mwashyingiranywe ndetse n'icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Muri Gashyantare 2025 kandi Minisiteri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, yunzemo ivuga ko abangavu 22.454 basambanyijwe bakanaterwa inda mu 2024.

    Ni imibare yagiye yiyongera uko imyaka yagiye ishira kuko mu 2020 abangavu batewe inda bari 19.701, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23.111, na ho mu 2022 bagera kuri 24.472 mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055.

    Niyirora Theogene, ushinzwe gahunda y'uburenganzira bw'abagore no kubona ubutabera muri Avega-Agahozo, yavuze ko hasigaye hari ikibazo cy'uburyo amakuru y'uwakorewe ihohoterwa atangwamo, aho usanga ayo makuru aba atubahirije amahame yo kurengera uwahohotewe.

    Yagize ati “Iyo urebye nko mu nkuru zasohotse usanga hari amahame atubahirijwe, aho usanga batangaje nk'umwirondoro w'uwahuye n'ihohoterwa, cyangwa se bashyizeho amafoto ye. Ibyo bintu bishobora kuba byagira ingaruka kuri wa muntu wahuye n'ihohoterwa ndetse no ku muryango we ndetse n'abazamukomokaho.”

    Ibi yabivugiye mu mahugurwa y'abanyamakuru n'inzego zishinzwe kurengera abakorewe ihohoterwa, ajyanye no kurebera hamwe uburyo bwiza bwo gutangaza amakuru ajyanye n'uwakorewe ihohoterwa.

    Niyirora kandi yagarutse ku bakoresha imbuga nkoranyambaga batangaza amakuru y'abakorewe ihohoterwa, avuga ko hari abareba inyungu zabo gusa ntibite ku ngaruka uwakorewe ihohoterwa ashobora guhura na zo.

    Ati 'Bagomba kumva ko inkuru n'iyo wayikora ukayiha amakabyankuru menshi kugira ngo irebwe n'abantu benshi, byaba byiza ko banatekereza ku buzima bwa wa muntu bakoresheje mu nkuru, ndetse n'ingaruka bishobora kumugiraho igihe ayo makuru yaba yatanzwe nabi.'

    Impuguke mu bijyanye n'uburinganire, Nkundimfura Rosette, yasobanuye ko ubusanzwe iyo utangaza inkuru y'uwahohotewe, uba udakwiye gushyiramo umwirondoro we, amafoto cyangwa amashusho ye, aho atuye, n'ibindi kabone nubwo yaba yabiguhayeho amakuru.

    Akomeza avuga ko utangaza inkuru akwiye kwirinda gushyira mu nkuru ibyahungabanya umuryango Nyarwanda, nk'uburyo uwakorewe ihoterwa yarikorewe mu buryo bweruye, imvugo imushinja ibyaha cyangwa imusesereza, amakuru ashobora kumugiraho ingaruka mu gihe kizaza n'ibindi.

    Ati 'Hari igihe umuntu agenda akavuga ibintu bikarangira abantu basigaye bamutera amabuye bati 'ni ibiki wakoze', ku buryo usanga we ubwe atabasha kubigarura ndetse n'umuryango we ukabigenderamo.'

    Yavuze ko ibyo bisubiza inyuma uwahohotewe ndetse ko bishobora no gutuma n'undi wari ufite ikibazo nk'icye yanga gutanga amakuru.

    Umukozi muri Avega- Agahozo, Niyirora Theogene, yavuze ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye kwitondera uburyo batangazamo inkuru y’abahohotewe

    Abo mu nzego zitandukanye zishinzwe kurengera abakorewe ihohoterwa bari mu mahugurwa yiga ku buryo bwiza bwo gutangaza amakuru y’abahohotewe

    Impuguke mu bijyanye n’uburinganire, Imfurankunda Rosette, yasobanuye uburyo inkuru y’uwahohotewe ikwiriye gutangazwamo

    Abanyamakuru bagaragaje ko hakiri ibibazo byo kubona amakuru ku wakorewe ihohoterwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikwiriye-kwirindwa-mu-gutangaza-amakuru-y-abahohotewe

  • Kamonyi: Arenga miliyari 3 Frw agiye gukoreshwa mu gusana ibiraro – #rwanda #RwOT

    Ni ibiraro biherereye mu mirenge ya Karama, Kayenzi, Kuyumbu na Musambira.

    Biteganyijwe ko kuva mu 2024 kugeza mu 2026 hazubakwa ibiraro bitatu birimo kimwe cyamaze kuzura cya Kinyaruka gihuza imirenge ya Kayumbu na Karama, icya Matengu gihuza imirenge ya Rukoma na Kayenzi ndetse n'icya Birembo gihuza Akarere ka Kamonyi na Ruhango, bizatwara hafi miliyari 2 Frw.

    Harateganywa kandi ko hazubakwa ibindi umunani birimo icya Cyogo gihuza Ngamba na Runda ndetse no gusana ibindi birindwi byo ku muhanda wa Kayumbu-Mpushi-Munyana.

    Ibiraro bya Kagugu, Murindi, Gashyashya, Munyinya, Nyacyonga, Rwingwe na Karumba bizatwara hafi miliyari 1.6 Frw.

    Abahatuye bavuga ko isenyuka ry'ibi biraro byabahuzaga, ryabateye igihombo mu mihahiranire, icyakora bakagaragaza icyizere kuko hari ibyatangiye kubakwa.

    Bimwe mu biraro byasenywe ni ibyo ku Mugezi wa Kayumbu, abakoresha Umuhanda wa Karama-Kayumbu banyura ku kiraro cya Kinyaruka n'abandi.

    Harerimana Jean Bosco wo mu Mudugudu wa Ryagashaza, ubarizwa mu Kagari ka Bunyonga, Umurenge wa Karama, uri mu bakoresha Ikiraro cya Kinyaruka, yavuze ko kimaze kwangizwa n'ibiza byabagizeho ingaruka zikomeye.

    Ati 'Byari bigoye, abana ntibari bakijya ku ishuri, ubukwe bwari bwarahagaze kuko ntaho abageni bari kunyura. Muri make, guhahirana kwa Karama na Kayenzi byari byaragoranye. Mu mvura, uwageragezaga kwambuka umugezi n'amaguru wahitaga umutwara.'

    Ni ishimwe asangiye na Musabe Chantal wavuze ko kutagira ikiraro kizima byatumaga umusaruro wabo wiganjemo ibitoki utongera kugera ku isoko uko bikwiye, ariko agahamya ko ubu impinduka zatangiye kwigaragaza.

    Yagize ati 'Ubu byaroroshye, aho moto yagutwariraga 1500 Frw, uhagendera 700 Frw kuko ibiraro birakoze kandi n'umuhanda urimo gukorwa, bikanatuma tubona uko tugurisha ibitoki tweza ku giciro cyiza.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère, yavuze ko imvura yaguye mu myaka ya vuba ishize, yibasiye ibikorwaremezo birimo n'ibiraro byinshi, hakaba hakomeje urugendo rwo kubisana.

    Yavuze ko bihaye intego yo kongera kuyubaka aho mwaka wa 2024/2025 bahereye ku biraro bitatu byari bikenewe kurusha ibindi, bikazakomereza ku ngengo y'imari ya 2025/2026.

    Ati 'Ubushobozi buke bwatumye hari ibitarakorwa, ariko kuko ubushobozi bugenda buboneka bizakorwa. Nk'ubu ikiraro cya Kinyaruka cyonyine cyatwaye asaga miliyoni 700 Frw, ni yo mpamvu hari ibitarakorwa.'

    Arenga miliyari 3 Frw agiye gukoreshwa mu gusana ibiraro byo mu Karere ka Kamonyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/arenga-miliyari-3-frw-agiye-gukoreshwa-mu-gusana-ibiraro-byo-mu-karere-ka