Blog

  • Minisitiri Gasore yasobanuye impamvu y'ibura ry'amazi mu Mujyi wa Kigali – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 29 Nyakanga 2025, ubwo yasuraga uyu mugezi wa Nyaborongo.

    Mu kiganiro na RBA, Minisitiri Gasore yagaragaje ko ari ikibazo gikomeye kubona Umugezi wa Nyabarongo uri gukama kandi byatangiye kugira ingaruka ku nganda zitunganya amazi ndetse agaragaza ko hagiye gushyirwaho amatsinda azakurikirana icyo kibazo.

    Ati 'Ni ikibazo rero cyagize ingaruka ku ngano y'amazi ajya mu Mujyi wa Kigali akaba ari yo mpamvu icyo twakoze aka kanya ari ugushyiraho itsinda rigenda rizenguruka mu miyoboro yacu kugira ngo dushobore gusaranganya amazi dufite mu gihe dutegereje imishinga y'igihe kirekire izakemura icyo kibazo.'

    Muri Kigali amazi aturuka mu ruganda rwa Nzove agera ku Gisozi, Kibagabaga, Nyarutarama, Kimihurura, Bumbogo, mu Birembo, mu Cyanya cyahariwe Inganda, Gasanze, Karama, Mont Kigali, Kimisange, Nyanza ya Kicukiro, i Mageragere ndetse na Rebero.

    kugabanyuka kw'amazi y’Umugezi wa Nyabarongo byagize ingaruka zikomeye ku nganda zitanga amazi mu Mujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-gasore-yasobanuye-impamvu-y-ibura-ry-amazi-mu-mujyi-wa-kigali

  • U Rwanda na Brésil byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu buhinzi – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri ushinzwe Imibereho y'Abaturage no kurwanya Inzara muri Brésil, Wellington Dias na Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi w'u Rwanda, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe.

    Ibikubiye muri aya masezerano bizibanda cyane ku buhinzi harimo kwihaza mu biribwa, ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y'ikirere no guhanahana ubumenyi hagamijwe kongera umusaruro w'ibiribwa.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro, yagaragaje ko aya masezerano yashyizweho umukono hagati y'ibihugu byombi, agiye kongera umubano mwiza bisanzwe bifitanye.

    Ati 'Uyu munsi urakomeza kwerakana no gushimangira umubano mwiza dusanzwe dufitanye na Brésil kubera ko nk'uko mwabibonye, twasinyanye amasezerano afite agaciro gakomeye.'

    Yakomeje avuga ko binyuze muri aya masezerano, bizazamura urwego rw'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi mu bigendanye n'ubushakashatsi ndetse n'ikoranabuhanga mu buhinzi.

    Ati 'Iki ni ikimenyetso gikomeye gishimangira ubufatanye dusanzwe tugirana mu bigendanye n'ubushakashatsi bukorwa mu buhinzi n'ubworozi ndetse n'ikoranabuhanga.'

    Umubano w'u Rwanda na Brésil watangiye mu 1981 ndetse kuva icyo gihe ibihugu byombi byagiye bisinya amasezerano. Nko mu 2019, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano yo gufatanya mu byerekeye ingendo z'indege azwi nka 'Bilateral Air Service Agreement (BASA).'

    Mu 2011 na bwo hasinywe andi masezerano y'ubufatanye bugamije kwihaza mu biribwa. Brésil ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyeza ikawa, soya, ibisheke n'amaronji.

    Kuva mu 2022, u Rwanda rutumiza ingano muri Brésil nyuma y'aho izo rwatumizaga muri Ukraine zigabanutse. Runasanzwe kandi rutumizayo ibirimo isukari.

    Minisitiri Cyubahiro yagaragarije abari bitabiriye iyi Nama Mpuzamahanga y'Umuryango w'Abibumbye yiga ku biribwa ko amafaranga u Rwanda rushora mu buhinzi n'ubworozi yazamutse cyane hagati ya 2018 na 2023.

    Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko u Rwanda rwashyizeho gahunda yo kongera umusaruro w'ibiribwa yitwa 'Financial Flow for Food System (3FS)' kandi ko iri yamaze gutanga umusaruro ushimishije.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro, yagaragaje ko aya masezerano yashyizweho umukono hagati y'ibihugu byombi, agiye kongera umubano mwiza bisanzwe bifitanye

    Iyi nama yahurije hamwe abafite aho bahuriye n’iterambere ry’ubuhinzi hirya no hino ku Isi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-bresil-byasinyanye-amasezerano-y-ubufatanye-mu-buhinzi

  • RDF yasezereye mu cyubahiro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 28 Nyakanga 2025 mu muhango wo gusezerera mu cyubahiro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru n'abo amasezerano yabo y'akazi yageze ku musozo.

    Minisitiri w'Ingabo Juvenal Marizamunda yashimye umurimo ukomeye aba basirikare bakoreye igihugu mu gihe cyabahamagaye.

    Ati 'Mwaritanze ku rugamba rwo kubohora igihugu, muhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kandi mugira uruhare rukomeye mu kongera kubaka igihugu cyacu. Mwagize uruhare rutagereranywa mu guteza imbere Ingabo z'u Rwanda ziba ingabo zikomeye kandi zikora kinyamwuga, haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga. Umusanzu wanyu by'umwihariko mu gisirikare ntuzibagirana.'

    Yavuze ko nubwo bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ariko ubumenyi n'inararibonye bafite bigikenewe mu iterambere ry'igihugu.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen Mubarakh Muganga, yashimiye abasirikare bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru ku bwitange, umurava n'uruhare bagize mu bikorwa bigamije kubaka igihugu, ndetse abasaba gukomeza gufatanya n'abaturage mu bikorwa bigamije iterambere.

    Ati 'Uyu munsi urihariye ku basirikare bitanze batizigama. Nubwo muhagaritse imirimo y'urwego rwa gisirikare, ntabwo muhagaritse kugendera ku ndangagaciro z'ingabo z'u Rwanda. Izo ndangagaciro zizakomeza kubayobora no gutuma muhora mwiteguye gukorera igihugu igihe cyose muhamagawe.'

    Gen Muganga yavuze ko aba basirikare bagiye mu kiruhuko bagaragaje ubwitange ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ku rugendo rukomeye rwo kongera kubaka igihugu.

    Yanashimiye abashakanye n'aba basirikare ukwihangana bagaragaje igihe batari bahari bakita ku miryango ku buryo abasirikare bari mu kazi barushagaho kugakora neza batuje.

    Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza, wavuze mu mwanya w'abagiye mu kiruhuko yavuze ko bishimiye urwego RDF iriho n'umusanzu batanze mu kugira ngo ihagere. Yahamije ko mu buzima bagiyemo bazakomeza gukorera igihugu binyuze mu nzira zinyuranye.

    Ati 'Turashimira byimazeyo Perezida wa Repubulika ku miyoborere ireba kure yayoboranye RDF, ikavamo ingabo zubashywe cyane mu gihugu no ku ruhando mpuzamahanga. Nubwo tugiye mu kiruhuko, turiteguye kandi dufite ubushake bwo gukorera igihugu cyacu igihe cyose bizaba bikenewe. Uyu munsi tugiye gukuramo impuzankano ariko ntabwo turambitse hasi inshingano dusabwa kubahiriza ku gihugu cyacu.'

    Abagiye mu kiruhuko bahawe 'certificat' z'ishimwe kubera umurimo ukomeye bakoze mu Ngabo z'u Rwanda.

    Ibirori byo gusezera kuri ba General na ba Ofisiye byabereye ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura mu gihe ibirori bya ba Su-Ofisiye n'abandi bafite amapeti ari munsi yaho byabereye ahakorera diviziyo zitandukanye za RDF mu gihugu.

    Ibirori byitabiriwe n’abasirikare n’imiryango yabo

    Abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bahawe certificats zigaragaza akazi gakomeye bakoze

    Aba-Generals na ba Ofisiye bagiye mu kiruhuko bafashe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yasezereye-mu-cyubahiro-abasirikare-bagiye-mu-kiruhuko-cy-izabukuru

  • Amasasu yavuze i Manhattan! umugabo yishe batanu barimo umupolisi amasaha yomurucyerera #rwanda #RwOT

    Mu gace ka Manhattan, Shane Tamura yakoze igitero gitunguranye mu rukerera akoresheje imbunda ya M4, yica abantu batanu, abandi barakomereka—impamvu y'ubwicanyi ikiri urujijo.

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki 29 Nyakanga 2025, mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, haravugwa igikorwa cy'ubugizi bwa nabi cyahitanye ubuzima bw'abantu batanu, barimo n'umupolisi utari uri mu kazi, abandi benshi barakomereka.

    Iki gitero cyabereye mu gace ka Manhattan, ahari inyubako ikoreramo abantu batandukanye, ubwo umuntu witwaje imbunda yo mu bwoko bwa M4 yateye aho hantu, atangira kurasa abantu ku buryo butunguranye.

    Amakuru dukesha televiziyo mpuzamahanga France 24, avuga ko uwakoze icyo gitero ari Shane Tamura, waje kwiyahura nyuma yo gukora ubwo bwicanyi bw'indengakamere. Tamura yahise yirasa akoresheje iyo mbunda ye, ahita apfa ako kanya.

    Meya w'Umujyi wa New York, Eric Adams

    Meya w'Umujyi wa New York, Eric Adams, yahise agira icyo atangaza ku byabaye, yemeza ko uretse abishwe, hari n'abandi bantu benshi bakomeretse bikomeye, bajyanwa kwa muganga.

    Mu bishwe harimo umupolisi wari uri mu biruhuko, bivugwa ko atari mu kazi ubwo yicwaga, kimwe n'abandi bantu bane bari muri iyo nyubako.

    Kugeza ubu, inzego z'umutekano ziri gukurikirana icyo gikorwa cy'ubugizi bwa nabi, ariko impamvu zaba zarateye Shane Tamura gukora icyo gitero ntiziramenyekana.

    Ibi bibaye mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikibazo cy'ubwicanyi bukorwa hifashishijwe imbunda gikomeje gufata indi ntera. Guhera mu kwezi kwa Mutarama kugeza muri Kamena 2025, muri icyo gihugu hamaze kugaragara ibikorwa 205 by'ubugizi bwa nabi hifashishijwe imbunda, byahitanye abantu 198 naho abarenga 880 bagakomereka.

    Inzego z'umutekano n'ubuyobozi bwa Leta ya New York bakomeje gukora iperereza kuri iki kibazo, mu gihe abaturage basabwa gukomeza kuba maso no gutanga amakuru ku gihe mu gihe babonye ibimenyetso by'ibikorwa nk'ibi.

    Source : https://kasukumedia.com/amasasu-yavuze-i-manhattan-umugabo-yishe-batanu-barimo-umupolisi-amasaha-yomurucyerera/

  • Ibiro bishya by'Akarere ka Karongi ntibizubakwa uyu mwaka – #rwanda #RwOT

    Mu 2022 ni bwo ubuyobozi bw'aka Karere bwatangaje ko bugiye kubaka ibiro bishya by'Akarere ariko uyu mushinga uza guhagarara, kabone nubwo inyigo yari yararangije gukorwa ndetse n'ikibanza cyarateguwe.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gelard, yavuze ko impamvu umushinga wo kubaka ibiro bishya by'Akarere ka Karongi wahagaze ari uko aka karere kari katarabona ingengo y'imari.

    Ati 'Ni uyu munsi ntabwo ingengo y'imari iraboneka. Twabanje gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage. Twagize ibibazo by'ibiza ntabwo twakubaka ibiro bishya by'Akarere tutabanje kubakira abaturage cyane ko abakozi b'Akarere bafite aho bakorera'.

    Inyigo yari yateganyije ko ibiro bishya by'Akarere ka Karongi bizuzura bitwaye arenga miliyari 2,5Frw.

    Mu byo ibiro bishya by'Akarere ka Karongi byitezweho harimo no kongera ubwiza bw'Umujyi, aho ubuyobozi bw'aka karere bwari bwatangaje ko Karongi nk'Akarere k'ubukerarugendo gakwiye gutangira serivisi ahantu hasobanutse.

    Ibiro by’Akarere ka Karongi benshi bavuga ko bitakijyanye n’igihe

    Ikibanza kizubakamo ibiro bishya by’Akarere ka Karongi

    Uko ibiro bishya by’Akarere ka Karongi bizaba bimeze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiro-bishya-by-akarere-ka-karongi-ntibizubakwa-uyu-mwaka

  • 'Nyamabara' ya Okkama: EP imugaragaza uko atigeze amenyekana mbere. #rwanda #RwOT

    Izumvikanisha ibyo nshoboye abantu batazi — Okkama kuri EP ye yahurijeho abarimo Bull Dogg

    Umuhanzi Ossama Masut Khalid wamamaye nka Okkama uri mu bahanzi bakiri bato bari kuzamuka bafite icyerekezo mu muziki nyarwanda, yatangiye gusohora indirimbo zigize Extended Play (EP) yise 'Nyamabara', igizwe n'indirimbo umunani (8).

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Okkama yavuze ko iyi EP igaruka ku rugendo rwe mu muziki n'ubuzima bwe bwa buri munsi, aho izagenda isohoka mu byiciro, buri ndirimbo ikazajya iherekezwa n'ibisobanuro byayo n'abafatanyabikorwa bayigizemo uruhare.

    Indirimbo ya mbere yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Nyakanga 2025, yayikoranye n'umuraperi Bull Dogg, umwe mu bantu bafite izina rikomeye mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda.

    Bull Dogg

    Iyi ndirimbo yabaye intangiriro y'urugendo rwo gutanga EP mu buryo butandukanye n'uko abahanzi benshi basohora imishinga yabo.

    Okkama yumvikanisha ko gutangirira kuri Bull Dogg byashingiye cyane mu kuba yaramubereye urugero mu gutinyuka gukora ibirenze 'ibyo nari nsanzwe ndirimba'.

    Source : https://kasukumedia.com/nyamabara-ya-okkama-ep-imugaragaza-uko-atigeze-amenyekana-mbere/

  • Pep Guardiola yemeje ko nyuma yo gutoza Manchester City azahita asezera ubutoza #rwanda #RwOT

    Umutoza w'umunya-Espagne, Pep Guardiola, yatangaje ku mugaragaro ko ari hafi gusoza urugendo rwe nk'umutoza wabigize umwuga, avuga ko nyuma yo kuva muri Manchester City azahita asezera burundu ku mwuga wo gutoza. Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na GQ España, aho yatangaje ko yamaze gufata uwo mwanzuro n'ubwo atazi neza igihe azamara muri City.

    Mu magambo ye bwite yagize ati: 'Ndabizi ko nyuma y'aka kazi muri City nzahita mpagarika gutoza, uko niko bimeze, umwanzuro narawufashe. Sinzi ngo nzamara igihe kingana gute, umwaka se, imyaka ibiri, itatu, itanu, icumi, cumi n'itanu ntabwo mbizi.' Aya magambo yatumye benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru batangira gutekereza ku hazaza h'uyu mugabo wagize uruhare rukomeye mu mpinduka za ruhago y'i Burayi.

    Pep Guardiola, w'imyaka 54, amaze imyaka 8 atoza Manchester City, kuva mu 2016 ubwo yasimburaga Manuel Pellegrini. Muri iyo myaka, yakoze amateka yihariye, atwara ibikombe 18 birimo 6 bya Premier League, 2 bya FA Cup, 4 bya Carabao Cup, 2 bya Community Shield ndetse na 1 cya UEFA Champions League.

    Ni umwe mu batoza bake babashije kwegukana treble mu mateka ya ruhago y'Abongereza mu mwaka wa 2023.

    Guardiola azwiho kuba umutoza uharanira gukinisha abakinnyi be umupira mwiza kandi ugezweho, wubakiye ku guhererekanya umupira, kwihuta no guhindura umukino mu buryo bushya.

    Abakinnyi benshi bavuga ko yababereye umubyeyi ndetse n'inararibonye yabahaye icyerekezo cy'umwuga. Kuri bamwe, asezeranye kureka gutoza bizasiga icyuho kinini mu mupira w'i Burayi.

    Bamwe mu bashyigikiye Guardiola bavuga ko niba koko yafashe umwanzuro, ari uburenganzira bwe nk'umuntu umaze gutanga byinshi mu mupira w'amaguru. Ariko hari n'abasanga igihe cye kitaragera, ko byaba byiza aretse iby bitekerezo byo kureka gutoza.

    Nubwo atatangaje igihe azasezerera ku mugaragaro, amagambo ye agaragaza ko ari mu rugendo rwo gutegura ishyingurwa ry'umwuga we nk'umutoza. Abakunzi ba Manchester City n'abakunzi ba ruhago muri rusange batangiye gutekereza ku bazamusimbura n'uko ikipe izahinduka nyuma y'igihe cye.

    Guardiola yaherukaga kuvuga amagambo nk'aya ubwo yari mu ikipe ya FC Barcelona, aho na bwo yavugaga ko umutoza akwiye igihe cyo kuruhuka kugira ngo yitekerezeho. Ubu noneho, asa nk'uwamaze gufata umwanzuro ntakuka.

    Pep Guardiola, w'imyaka 54, amaze imyaka 8 atoza Manchester City, kuva mu 2016 ubwo yasimburaga Manuel Pellegrini
    Bamwe mu bashyigikiye Guardiola bavuga ko niba koko yafashe umwanzuro, ntawe ugomba kumuvuguruza
    Umutoza w'umunya-Espagne, Pep Guardiola, yatangaje ku mugaragaro ko ari hafi gusoza urugendo rwe nk'umutoza wabigize umwuga

    Source : https://kasukumedia.com/pep-guardiola-yemeje-ko-nyuma-yo-gutoza-manchester-city-azahita-asezera-ubutoza/

  • Minisiteri ya Siporo yahakanye amakuru y'iseswa ry'amatora ya FERWAFA y'uzayiyobora mu myaka ine iri imbere #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo yahakanye amakuru y'iseswa ry'amatora y'uzayobora Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu gihe cy'imyaka ine iri imbere, Iyi Minisiteri ivuga ko ayo makuru ari ibihuha ko nta shingiro afite.

    Ibi kandi byakurikiwe n'itangazo ry'ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryemeza ko amatora azakomeza nk'uko byari byateganyijwe.

    FERWAFA yatangaje ko amatora y'ubuyobozi ateganyijwe ku itariki ya 30 Kanama 2025 azakomeza uko byari byemejwe, nyuma y'amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko Minisiteri ya Siporo yaba yasabye guhagarika ayo matora.

    Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Mbere, FERWAFA yemeje ko ayo makuru ari ibihuha, yizeza abanyamuryango ko gahunda yose y'amatora izakurikizwa nk'uko byari byateganijwe, ikazabera mu Nteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA.

    FERWAFA iti 'Iyi nkuru siyo, amatora azakomeza nk'uko byari byateganyijwe,'.

    Na Minisiteri ya Siporo yanyomoje ayo makuru, itangaza ko amatora atigeze ahagarikwa. Mu butumwa bwayo bwatangajwe, Minisiteri yagize iti: 

    'Minisiteri ya Siporo ntiyigeze ihagarika amatora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA. Aya ni amakuru y'ibihuha adakwiriye guhabwa agaciro.'

    Mu gihe Komisiyo y'Amatora yashyiraga ahagaragara urutonde rw'agateganyo rw'abakandida bujuje ibisabwa, Komite yari iyobowe na Hunde Walter wari wiyemeje guhatana ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA, ntabwo we yosanze ku rutonde rw'abemerewe kwiyamamaza.

    Impamvu nyamukuru yatumye Hunde Walter n'itsinda rye batemererwa kwiyamamaza, ni uko batujuje ibisabwa n'amategeko agenga amatora ya FERWAFA nk'uko Komisiyo y'Amatora yabitangaje.

    Urutonde rw'Abakandida Bemerewe Kwiyamamaza

    Perezida (uyoboye urutonde):

    • SHEMA NGOGA Fabrice

    Abari ku rutonde rwa Perezida:

    • Me GASARABWE Claudine — Visi Perezida wa mbere ushinzwe ubutegetsi n'imari

    • MUGISHA Richard — Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekiniki

    • NSHUTI Thierry — Komiseri ushinzwe imari

    Abakandida ku yindi myanya:

    • NIKITA GICANDA Vervelde — Komiseri ushinzwe umupira w'abagore

    • NIYITANGA Désiré — Komiseri ushinzwe gutegura amarushanwa ya FERWAFA

    • KANAMUGIRE Fidèle — Komiseri ushinzwe tekiniki n'iterambere ry'umupira

    • NDENGEYINGOMA Louise — Komiseri ushinzwe amategeko n'imiyoborere

    • Dr. GATSINZI Herbert — Komiseri ushinzwe ubuvuzi.

    FERWAFA yatangaje ko abatanyuzwe n'imyanzuro ya Komisiyo y'Amatora ku rutonde rw'agateganyo bemerewe kujurira hagati ya 30 Nyakanga na 4 Kanama 2025, nk'uko bikubiye mu ngengabihe y'amatora.

    Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Komisiyo y'Amatora, RUGERA Jean Claude, risoza ryemeza ko amatora azakomeza nk'uko byari byateganyijwe kandi ko uru rutonde rw'abakandida rwemewe.

    The post Minisiteri ya Siporo yahakanye amakuru y'iseswa ry'amatora ya FERWAFA y'uzayiyobora mu myaka ine iri imbere appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/minisiteri-ya-siporo-yahakanye-amakuru-yiseswa-ryamatora-ya-ferwafa-yuzayiyobora-mu-myaka-ine-iri-imbere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisiteri-ya-siporo-yahakanye-amakuru-yiseswa-ryamatora-ya-ferwafa-yuzayiyobora-mu-myaka-ine-iri-imbere

  • Abarimo Minisitiri Habimana na Dr. Arakwiye bakoze ihererekanyabubasha – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Habimana na mugenzi we Arakwiye ni bo ba Minisitiri bashya bagaragaye muri Guverinoma nshya yashyizweho ku wa 24 Nyakanga 2025 na Perezida Kagame.

    Uretse abaminisitiri bashya, hagaragaye n'Abanyamabanga bashya barimo na Jean de Dieu Uwihanganye wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo asimbuye Olivier Kabera wari umaze hafi umwaka kuri uyu mwanya.

    Umuhango wo guhererekanya ububasha hagati y'aba bayobozi bashya n'ababasimbuye wabaye ku wa 28 Nyakanga 2025.

    Nyuma yo gushyirwaho, Minisitiri Habimana yavuze ko agiye kongera imbaraga mu kwimakaza imibereho myiza no kubakira ku musingi uhamye w'ibyagezweho.

    Yagize ati 'Ni ikintu twakiriye neza kandi twiteguye gukora uko dushoboye kugira ngo turusheho gushyira imbaraga no kwimakaza imiyoborere myiza.'

    Minisitiri Habimana yavuze ko nyuma y'imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hamaze kubakwa umusingi ufatika mu bijyanye n'imiyoborere y'u Rwanda bigizwemo uruhare na Perezida Kagame, we akaba aje gukomeza icyerekezo cy'u Rwanda.

    Ati “Icyo abantu bagomba kunyitegaho ni ugukorana n'abo nsanze, twimakaze imiyoborere myiza dushyire umuturage ku isonga, abone serivisi zimwegereye kandi nziza. Ibibazo by'abaturage bikemurwe vuba bishoboka kandi neza ndetse serivisi zituma umuturage abasha kwihuta mu iterambere zimugereho neza ariko kandi ahawe uruhare mu kubishyira mu bikorwa.”

    Dr. Mugenzi amaze kumenya ko yasimbujwe na we yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere mu mezi umunani yari amaze muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.

    Icyo gihe yarakomeje ati “Nabigiyeho byinshi kandi ndacyaharanira gukorera u Rwanda n'Abanyarwanda.'

    Dr. Arakwiye yavuze ko yishimiye cyane icyizere yagiriwe na Perezida Kagame wamugize Minisitiri w'Ibidukikije, arakomeza ati 'Niteguye gutanga umusanzu wanjye mu guteza imbere gahunda z'u Rwanda zijyanye n'ibidukikije. Imana ibimfashemo.'

    Dr. Uwamariya yavuze ko atabona amagambo ashimira Umukuru w'Igihugu mu buryo bukwiye, ati ' Kuba muri Guverinoma muyoboye byanyigishije byinshi kandi bizakomeza kumbera impamba.'

    Minisitiri Habimana yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe rihuza Inzego z'Ibanze n'Umujyi wa Kigali (RALGA) kuva muri Kamena 2024.

    Mbere yo kujya muri RALGA, yakoreye mu Ikigo cy'Abasuwisi gishinzwe Iterambere n'Imikoranire mu gihe cy'imyaka itandatu, kuva mu 2018.

    Kuva mu 2013 kugeza mu 2015, yakoze mu kigo GIZ cy'Abadage, nk'impuguke ishinzwe uruhare rw'umuturage mu bimukorerwa, aho yari ashinzwe gukorana n'imiryango itari iya Leta, gutanga ubujyanama ku bafatanyabikorwa no guhanga udushya.

    Kuva mu 2016 kugeza mu 2018 yakoze muri GIZ Rwanda nk'Umujyanama Mukuru mu bijyanye n'imiyoborere ishingiye ku muturage n'ahandi.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'iterambere yakuye muri Kaminuza y'u Rwanda n'indi mu bijyanye no gukemura amakimbirane yakuye muri Geneva Graduate Institute mu Busuwisi.

    Ni mu gihe Minisitiri Dr. Arakwiye yari amaze imyaka icyenda akorera muri World Resource Institute (WRI), ikigo mpuzamahanga gishinzwe kubungabunga ibidukikije.

    Kuva mu 2023 yari umuyobozi muri WRI ushinzwe imishinga yo kuzahura ubutaka bwangiritse muri Afurika.

    Mbere yo kujya muri WRI, yakoze ubushakashatsi butandukanye ku miterere y'ubutaka bwo muri Afurika, akorana n'ikigo Conservation International kibungabunga ibidukikije muri Amerika n'izindi nshingano.

    Uwihanganye Jean de Dieu yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, yari asanzwe ari Ambasaderi w'u Rwanda muri Singapore, inshingano yahawe ku wa 15 Nyakanga 2019.

    Mbere yaho yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubwikorezi muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo kuva ku wa 30 Kanama 2017. Hari hashize imyaka mike ari Umuyobozi mu Kigo gikora iby'Ubwubatsi, NPD-COTRACO, ashinzwe gutegura Imishinga n'Iterambere.

    Minisitiri Habimana (ibumoso) nyuma yo guhererekanya ububasha na Dr. Mugenzi asimbuye

    Abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu basezeye kuri Dr. Mugenzi bari bamaranye amezi umunani

    Dr. Bernadette Arakwiye (iburyo) yinjiye mu kazi nyuma yo guhererekanya ububasha na Dr. Valentine Uwamariya muri Minisiteri y'Ibidukikije

    Abakozi ba Minisiteri y’Ibidukikije basezeye kuri Dr. Uwamariya wari umaze hafi umwaka abayoboye

    Jean de Dieu Uwihanganye wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo (ibumoso) yahererekanyije ububasha na Olivier Kabera asimbuye

    Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore (ibumoso) yashimiye Olivier Kabera wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo, aha ikaze Jean de Dieu Uwihanganye wamusimbuye

    Abo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo basezeye kuri Olivier Kabera wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo baha ikaze Jean de Dieu Uwihanganye wamusimbuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-habimana-na-dr-arakwiye-binjiye-mu-kazi

  • Perezida Kagame yashimye umuhate wa Aliko Dangote mu guteza imbere Afurika – #rwanda #RwOT

    Umusanzu wa Dangote mu iterambere rya Afurika wagarutsweho na Perezida Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, ubwo bombi bahuriraga mu gikorwa cyo gutaha inyubako yagenewe ibikorwa by'imyidagaduro n'imikino izwi nka 'Zaria Courts.'

    Iyi nyubako yuzuye mu Mujyi wa Kigali yubatswe na Masai Ujiri ufite izina rikomeye mu mukino wa Basketball ku Isi, aho yamenyekanye cyane ubwo yari Perezida wa Toronto Raptors.

    Nyuma yo gutaha Zaria Courts, Perezida Kagame yagejeje ikiganiro ku bitabiriye uyu muhango, cyagarutse ku ngingo zitandukanye. Cyayobowe na Masai Ujiri.

    Perezida Kagame yavuze ko ashima by'umwihariko Aliko Dangote kuba ari mu Rwanda ndetse yitabiriye uyu muhango.

    Ati “Ndashaka gushima kuba Aliko Dangote ari hano.”

    Yakomeje avuga ko kimwe mu byo ashima ari igitekerezo cya 'Africa Renaissance' cyongerewe imbaraga n'uyu mukire, agamije guharanira iterambere rya Afurika.

    Iki gitekerezo si gishya kuko cyavutse hagati mu kinyejana cya 20 bigizwemo uruhare n'umuhanga mu mateka ukomoka muri Senegal, Cheikh Anta Diop nyuma kiza kwamamazwa cyane na Thabo Mbeki wayoboye Afurika y'Epfo.

    Ni igitekerezo cyagutse kigamije guhindura amateka y'Umugabane wa Afurika ukaba ahantu hari iterambere, imibereho myiza, aho kumenyekana nk'ahantu haba urugomo, ruswa n'ubukene.

    Kuri ubu Dangote yihaye intego yo kubyutsa iki gitekerezo ndetse muri Nzeri 2024 yateguye icyiswe 'African Renaissance Retreat', umwiherero wahurije i Kigali abagera kuri 40 bafite ijambo ku Mugabane wa Afurika. Wari ugamije kurebera hamwe uko amateka mabi ya Afurika yahinduka.

    Muri uyu muhango, Perezida Kagame yashimye uyu muhate wa Dangote.

    Ati “Ari inyuma y'icyo gitekerezo, nashakaga kugaragaza ko bamwe muri twe twishimira gukorana nawe n'abandi bayobozi, hari inama bakoreye hano i Kigali, hari n'izindi nama nyinshi zizaba, wakoze cyane Alhaji Aliko Dangote ku bw'ibyo.”

    Aliko Dangote afite umutungo ubarirwa muri miliyari 28$. Ni umwe mu bakize muri Afurika.

    Afite ibigo n'inganda bitandukanye birimo Dangote Cement Plc ikora sima, Dangote Sugar Refinery Plc ikora isukari, Dangote Refinery & Petrochemicals itunganya ibikomoka kuri peteroli na Dangote Fertilizer ikora ifumbire mvaruganda.

    Mu 2024 ubwo yari yitabiriye inama ya CEO Africa yabereye i Kigali, Dangote yagaragaje ko Afurika ifite byose bisabwa kugira ngo igere ku iterambere rihambaye, kandi ko mu gihe Abanyafurika bakora ishoramari kuri uyu Mugabane biboroheye, bashobora gukoresha amahirwe yose ahari, bakayifasha kugera kuri iki cyerekezo.

    Uyu mushoramari yasobanuriye abitabiriye iyi nama ko yiyemeje gushora imbaraga ze zose kugira ngo yifatanye n'abandi Banyafurika guteza imbere uyu Mugabane.

    Yagize ati 'Dufite ibisabwa byose kugira ngo Afurika ikomere kandi ntekereza ko ari yo mpamvu ntari gushoramo amafaranga gusa, ahubwo ndi gushoramo n'ubugingo n'ubuzima bwanjye kugira ngo Afurika ikomere. Afurika ni nk'ikarita iharurwa. Utayiharuye, ntabwo wamenya umubare wanditseho kugira ngo uyikoreshe.”

    Mu rwego rwo gushaka ibisubizo by'ibibazo Afurika ifite, Dangote yatangaje ko mu myaka irindwi ishize Dangote Group yashoye miliyari 25 z'amadolari mu nganda zayo zitunganya ifumbire, ibikomoka kuri peteroli na sima.

    Yagize ati 'Mu myaka irindwi ishize, twashoye miliyari 25 z'amadolari kugira ngo Afurika igire ifumbire ihagije, mu bikomoka kuri peteroli, mu gutunganya ibikoresho no kwagura ishoramari ryacu rya sima.'

    Perezida Kagame yashimye umuhate w'umukire Dangote (uri iburyo bwe) mu guteza imbere Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimye-umuhate-w-umukire-dangote-mu-guteza-imbere-afurika