Blog

  • Minisitiri w'Intebe wa Qatar yifurije mugenzi we w'u Rwanda imirimo myiza – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu butumwa yahaye Dr. Justin Nsengiyumva amushimira ko yabaye Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda.

    Dr. Justin Nsengiyumva yagizwe Minisitiri w'Intebe ku wa 23 Nyakanga 2025, asimbuye Dr. Edouard Ngirente wari umaze muri izi nshingano imyaka irindwi n'amezi 10.

    Minisitiri bin Jassim al-Thani yavukiye i Doha mu 1980, afite icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Bukungu ndetse no mu bijyanye n'imiyoborere mu by'imari yakuye muri Kaminuza Nkuru ya Qatar mu 2003.

    Mu 2016, nibwo yagizwe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, nyuma y'umwaka agirwa Minisitiri w'Intebe Wungirije, umwanya yagumyeho kugeza mu 2023 ubwo yagirwaga Minisitiri w'Intebe wa Qatar.

    Uyu muyobozi yagiye agaragara mu biganiro bitandukanye bihuza Leta ya RDC n'Ihuriro rya AFC/M23.

    Ku wa 1 Kamanea 2025, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, ku bufatanye bw'ibihugu byombi, banagaruka ku bibazo by'umubano umaze iminsi utifashe neza hagati y'u Rwanda na RDC.

    U Rwanda na Qatar bifitanye umubano mwiza mu nzego zirimo urw'ubwikorezi bwo mu kirere, ubucuruzi, umutekano n'izindi.

    Minisitiri w'Intebe wa Qatar yifurije mugenzi w'u Rwanda imirimo myiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-wa-qatar-yifurije-mugenzi-w-u-rwanda-imirimo-myiza

  • Iby'ingenzi ku mikoreshereze ya 'radiation' mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Hari imirasire karemano nk'ituruka ku zuba, hakaba n'indi ituruka ku ikoranabuhanga ryakozwe na muntu harimo nka X-rays yifashishwa mu buvuzi, nk'igihe umuntu anyuzwa mu cyuma ngo harebwe uburwayi afite imbere mu mubiri, aho yakwifashishwa mu kuvura indwara zimwe na zimwe nko gushiririza kanseri n'ibindi.

    Mu buvuzi, hari n'igihe biba ngombwa ko baguha ikintu umira kikajyana ya mirasire mu mubiri, cyangwa ukagiterwa mu rushinge hagamijwe kugira amakuru yimbitse ku burwayi ufite mu rugingo runaka.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w'Ishami ry'Umutekano n'Ubugenzuzi bw'ibikorwa birimo ingufu za nucléaire mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA), Tuyisenge Jean de Dieu, yasobanuye ko mu Rwanda 'radiations' zikoreshwa cyane mu rwego rw'ubuvuzi no mu nganda.

    Yagize ati ''Mu Rwanda imirasire myinshi ikoreshwa mu buvuzi ndetse navuga ko ari igice kimaze gutera imbere muri ubwo buryo kiri no gutera imbere ku buryo bufatika. Mu myaka mike ishize itarenze 10, ibikoresho byo kwa muganga bikoresha imirasire bimaze kwiyongera cyane. Ariko uko byiyongera ni na ko ubugenzuzi bwiyongera.''

    Mu buvuzi, imirasire ikoreshwa cyane yaba mu gusuzuma ndetse no kuvura indwara. Ingufu za 'radiations' kandi zifite umumaro urimo no kuba zabyazwa amashanyarazi, kwifashishwa mu kujyana icyogajuru mu kirere ndetse kigatindayo kugeza kigeze ku ntego y'icyatumye cyoherezwayo, gutwara imodoka n'ibindi binyabiziga ndetse n'ibindi.

    'Radiations' zikoreshejwe nabi zatera ibirimo kanseri

    Ubwoko bwa 'radiations' (nature), aho zaturutse, ingano yazo n'igihe zamaze ku kintu runaka cyangwa ku mubiri w'umuntu ndetse n'ikindi kinyabuzima, byatuma zangiza.

    Urugero nko mu buvuzi, unyujijwe mu cyuma ukamara mo igihe kirenze icyo ugomba kumaramo, bishobora kukuviramo gushya, ndetse na kanseri ishobora kuzigaragaza nyuma y'igihe kirekire.

    Tuyisenge yavuze ko imikoreshereze ya 'radiations' mu nganda zo mu Rwanda itaragera ku rugero rwo hejuru ngo biteze akaga.

    Ati ''Hari inganda nke zikoresha ikoranabuhanga rishingiye kuri iriya mirasire, ariko yo ku rwego rwo hasi cyane ku buryo nta kibazo na kimwe iteje.''

    Inganda zirimo izikora ibinyobwa, ni zo zifashisha ingufu z'imirasire mu Rwanda nko mu gihe cyo kugenzura ibipimo n'ingano y'ibyashyizwe mu macupa.

    'Radiations' kandi ziri kwifashishwa mu Rwanda mu buhinzi aho zikoreshwa gutunganya imbuto y'imyumbati, kuko mu minsi yashize icyo gihingwa cyibasiwe cyane n'uburwayi butandukanye, biturutse ku mihindagurikire y'ikirere.

    Ziri gukoreshwa kandi mu igerageza ryo kugenzura ahaturuka amasoko y'amazi, cyane cyane mu bice bikunze kubura amazi mu Rwanda.

    Ni mu rwego rwo kumenya ingano y'amazi ari munsi y'ubutaka, intera ari ho n'uko bayageraza ku baturage. Hari n'imishinga irimo iyo kubyaza 'radiations' ingufu z'amashanyarazi.

    Kugeza ubu RURA ni rwo rwego mu Rwanda rugenzura imikoreshereze ya 'radiations'. Uru rwego kandi runafasha mu guhugura abakozi b'ibigo n'inzego zikoreshwamo 'radiations'.

    RURA ishishikariza buri wese ko aramutse acyeka ko mu gace runaka 'radiations' ziri gukoreshwamo nabi, yatanga amakuru kuri uru rwego ndetse n'izindi nzego nka polisi, ku buryo hakumirwa kare ingaruka mbi zazo.

    Iby'ingenzi ku mikoreshereze ya 'radiation' mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iby-ingenzi-ku-mikoreshereze-ya-radiation-mu-rwanda

  • Imvo N'Imvano Y'Ibibazo By'Umutekano wa ntawo Byabaye Karande Mu Burasirazuba Bwa Repubulika Iharanira Demukarasi Ya Congo #rwanda #RwOT

    Repubulika iharanira demukarasi ya kongo ni gihugu giherereye muri afurika yo hagati, kikaba icya kabiri mu buso muri Afurika kikanaba icya 11 ku isi. RDC aho gifite kilometero kare 2,345,095 .  DRC ituwe n'abaturage miliyoni ijana n'icyenda kikaba ari cyo gihugu gituwe kurusha ibindi mu bikoresha ururimi rw igifaransa. Umurwa mukuru wa Repubulika iharanira demukarasi ya kongo witwa Kinshasa ari nawo mutima w` ubukungu n`inzego nkuru z`ubutegetsi.

    DRC ihana imbibe n`ibihugu  ari byo  Repubulika ya congo bita Brazzaville, repubulika ya satarafurika, Sudani yepfo, Uganda, u Rwanda, u Burundi, Tanzania Zambia na Angola ikanakora ku Nyanja ngari ya Atlantike.

    Repubilika iharanira demukarasi ya Kongo ni igihugu gikungahaye bihebuje  kumutungo kamere wo  munsi y`ubutaka, nk,`amabuye y`agaciro arimo zahabu, diyama, coltan, uranium , cobalt, manganese n`ayandi menshi ndetse no hejuru y`ubutaka birimo ibiti bivamo imbaho zihenze nka ribuyu n izindi, ubutaka bwera n` ubundi bukungu tutarondora muri iki cyegeranyo.

    Kuva Umwami w'u Bubiligi, Léopold II yakwima ingoma mu 1865, yahoranaga intimba ku mutima yaterwaga no kuyobora igihugu gito kandi kigendera ku Itegeko Nshinga, bikajyana no kwibona nk'umukene kuko atagiraga umutungo ufatika, bigatuma yireba akiburira agaciro, nubwo yari atangiye urugendo rwo kuba Umwami wa kabiri w'u Bubiligi

    Ku myaka 30, Léopold II yari afite icyizere cyo kuzahindura ibintu ndetse yari yaramaze gutegura gahunda y'ibikorwa, yari ikubiyemo gushaka igice cy'Isi u Bubiligi buzakoloniza, akagikoresha mu nyungu ze bwite bityo akagira ubutunzi buherekejwe n'imbaraga. Ibi yari yarabyigiye ku bindi bihugu byakoronije, birimo u Bufaransa n'u Bwongereza byari hafi aho mu Burayi kandi byarakoronije ibice binini by'Isi.

    Kuva mu kinyejana cya 15, byari bizwi ko Ubwami bwa Congo bufite umutungo kamere wari ugezweho muri ibyo bihe urimo amahembe y'inzovu n'ibindi bitandukanye ndetse ibi ni imwe mu mpamvu Stanley yinjiye imbere mu mashyamba ya Congo, aho yagendaga arwana inkundura mu guhangana n'amoko ataramuhaga ikaze, urugendo rwe rugakorwa rukurikira Umugezi wa Congo.

    Ni uko ishyirahamwe rya 'International Association for the Exploration and Civilization of the Central Africa' ryavutse, aho ryagombaga guhuza ibikorwa by'ibihugu byose bikoloniza Afurika, hakabaho gusangira amakuru no gukorera hamwe hirindwa amakimbirane.

    Gusubiranamo kw'Abanyaburayi muri Afurika kwatumye Otto von Bismarck wayoboraga u Budage atumiza Inama izwi nka 'Berlin Conference' yari igamije kugabana neza Afurika, Léopold II wari mu bashyitsi b'imena ayikoresha asaba ko yahabwa uburenganzira bwo kugenzura Congo, aho yavugaga ko yifuza gukorerayo ibikorwa by'ubugiraneza bigamije guhindura imibereho y'Abanyafurika, ikamera nk'iy'Abanyaburayi aho Umwami Leopold II yagabanye Congo nk umutungo we bwite agakoresha abanyekongo imirimo y agahato mu mirima y ipamba aho abanebwaga abenshi banaciwe ibiganza.

    Ivuka ry'Abavuga Ikinyarwanda muri Congo

    Na mbere y'uko Abanyarwanda bajyanwa n'Ababiligi, mu Burasirazuba bwa Congo hari hasanzwe abaturage kavukire ariko bavuga Ikinyarwanda, batangiranye n'icyo gihugu kuva cyabaho.

    Abanyamulenge bari mu bavuga Ikinyarwanda bageze mu Burasirazuba bwa Congo mbere, ahagana mu kinyejana cya 17. Aba bajyagayo bakurikiye ubwatsi bwiza bw'inka zabo, basangayo abandi kavukire bavuga Ikinyarwanda, babana na bo.

    Mu Nama ya Berlin yo mu 1884 na 1885, ibihugu by'i Burayi byari byarigaruriye Afurika byemeranyije ku mipaka mishya yagombaga kugenga ibihugu bagenzura, nyuma y'uko bari bamaze igihe bapfa ubutaka kuri uyu Mugabane bari bakolonije.

    Uburyo imipaka yaciwe bishingiye ku buryo karemano nko gushingira ku biyaga n'imigezi, imisozi n'ibibaya n'ibindi bitandukanye. U Rwanda ruri mu bihugu byahombeye bikomeye muri iri gabana kuko ibice rwari rufite mbere y'iyo Nama byagabanyijwe cyane.

    Ku ruhande rwa Congo, u Rwanda rwatakaje ibice bya Goma, Masisi, Rutshuru, Idjwi mu gihe Mbarara na za Kisoro natwo twagiye kuri Uganda. Ibi byakozwe kuko u Budage bwari bwarakolonije u Rwanda, butifuzaga kugira imbaraga muri Afurika bityo u Bubiligi bwakolonije Congo n'u Bwongereza bwakoronije Uganda bigahabwa ubutaka mu buryo bworoshye.

    Mu gihe inkubiri yo gushaka ubwigenge bwa Afurika yatangiraga gukaza umurego ahagana mu 1960, Ababiligi babonye neza ko umubare munini w'Abanyarwanda bimuriye muri Congo ushobora kuzateza ibibazo, bityo bategura Inama yiswe 'Table ronde de Bruxelles ' yemerejwemo ko abantu bose bari muri Congo ibona ubwigenge (ku itariki ya 30 Kamena 1960) bafite ubwenegihugu bwayo. Iki cyemezo cyatumye n'Abanyarwanda bari barahunze ibikorwa by'ubwicanyi bakorerwaga mu 1959, bahita babona ubwenegihugu.

    Muri rusange, abaturage ba Congo bavuga Ikinyarwanda bagize 5% by'abatuye icyo gihugu bose. Abo baturage bagize ikizwi nka 'Rwandophone' kuko bakoresha Ikinyarwanda, ariko bakaba Abanye-Congo. Aba Banyarwanda batujwe mu bice bya Masisi (Gishari, Mokoto, Muvunyi, Bigiri na Bafuna) na Rutshuru (Mushari na Bwito).

    Barimo ibyiciro by'ingenzi bigizwe n'Abanyabwisha baboneka cyane muri Teritwari ya Rutshuru n'Akace ka Jomba muri Kivu ya Ruguru. Muri utu duce kandi haboneka Abahutu n'Abatutsi, ibindi byiciro by'Abavuga Ikinyarwanda. Muri ibi bice, higanje Abahutu cyane.

    Ikindi cyiciro ni icy'Abavuga Ikinyarwanda batuye muri Teritwari ya Masisi n'Umujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru ndetse na Teritwari ya Kalehe muri Kivu y'Epfo, ahiganje Abatutsi.

    Hari kandi Ikirwa cya Idjwi na cyo gituyeho abavuga IKinyarwanda mu gihe Abanyamulenge bari bamaze kuganza andi moko, ariko yasize urwikekwe n'urwango rwakomeje gututumba na nyuma yaho.

    Nyuma y'ubwigenge, umwuka wakomeje kuba mubi hagati y'abaturage ba Congo bavuga Ikinyarwanda n'abatakivuga, babashinjaga kubatwara amasambu yabo nubwo bari barayahawe n'Ababiligi.

    Mu matora y'abadepite mu 1964, abanyepolitiki bagerageje kuririra kuri urwo rwango, bavuga ko Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda batujuje ibyangombwa bityo ko badakwiriye gutora no gutorwa. Ibi byatumye abifuzaga kwiyamamaza bimwa ayo mahirwe. Iri hohoterwa bakorerwaga ryabateye umujinya, bituma binjira mu 1964 binjira mu Ntambara ya Kanyarwanda yari igamije kwirwanaho.

    Mu 1965, Mobutu Sese Seko yafashe ubutegetsi, atangaza ko politiki y'amoko ikwiriye gushyirwaho iherezo, buri muturage wese uri muri Congo ntagire urwikekwe rwo kwitwa umunyamahanga, cyangwa ngo hagire uwumva ko ubwoko bwe buruta ubw'abandi. Ibi byatumye Intambara ya Kanyarwanda ihagarikwa, ariko urwikekwe hagati y'Abavuga Ikinyarwanda n'abandi baturage ba Congo rukomeza kubaho.

    Icyakora muri rusange ibi byahaye Abavuga Ikinyarwanda agahenge, bamwe muri bo nka Bisengimana Rwema Barthélemy bagira imyanya i Mobutu yazuye akaboze

    Mu ntangiriro z'imyaka ya 1980, ubutegetsi bwa Mobutu bwatangiye kugaragaza ibimenyetso byo gucika intege, bityo na politiki ze zitangira gucika amazi.

    Ubwo Mobutu yageraga ku butegetsi, Congo yari igihugu cya kabiri gifite inganda nyinshi ku Mugabane wa Afurika, inyuma ya Afurika y'Epfo. Nyamara mu 1979, ubushobozi bw'abaturage bwo guhaha bwaragabanutse cyane, bugera kuri 4% gusa ugereranyije n'uko bwanganaga mu 1960.komeye kuko yakuriye Ibiro bya Perezida Mobutu mu gihe cy'imyaka 10.

    Mu 1970, nk'uko bigaragara mu nyandiko 'Making use of the past: The Rwandophone question and the 'Balkanisation of the Congo' yakozwe na Lars-Christopher Huening, icyo gihe, Mobutu yashyizeho itegeko riha ubwenegihugu Abanye-Congo bose barimo Abanyarwanda n'Abarundi bageze muri icyo gihugu mbere ya 1950. Bivugwa ko iri tegeko ryagizwemo uruhare n'Umunyarwanda Barthélemy Bisengimana.

    Mu Nama Nkuru y'Ubusugire, itegeko ry'uko abaturage ba Congo ari abageze muri icyo gihugu mbere ya 1960 ryakuweho, hashyirwaho iry'uko abo baturage bagomba kuba barageze muri Congo mbere ya 1885.

    Habyarimana yakurikiranye impunzi zo mu 1959

    Muri aka kavuyo kose, Perezida Juvénal Habyarimana yari afite ikibazo gikomeye cy'uko Abanyarwanda bari barahunze mu 1959 na 1973 bashobora kuzamuteza ibibazo, kuko bari barafatishije ubuzima, abana babo barize neza, abandi barabaye abacuruzi mbega ubona ko bisanze mu gihugu bakiteza imbere.

    Ubu bwoba nibwo bwatumye Leta ye, cyane cyane inzego z'ubutasi, zitangira gushaka ubufatanye n'abayobozi b'Abahutu muri Kivu ya Ruguru n'Epfo, bagenda babahuza kugeza ubwo bashinze icyiswe Mutual Association of the Agriculturalists of the Virunga (Magrivi), ryari Ishyirahamwe ry'Abahutu bavuga Ikinyarwanda.

    Intego nyamukuru ya Magrivi yari ukwigisha abo bahutu kwanga Abatutsi, inyigisho zakujijwe cyane zikagera no ku baturage b'andi moko ari muri Congo, menshi ugasanga ari kwifatanya n'Abahutu mu guhohotera Abatutsi.

    Ibi byatumye amoko atari ay'abavuga Ikinyarwanda nk'Aba-Manyanga b'i Walikare, Aba-Bahunde b'i Masisi n'Aba-Bandande ba za Rutshuro, Butembe, Lubero na Beni bose bagenda bijandika mu bikorwa byo guhohotera Abatutsi.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, byahumiye ku mirari.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayigizemo uruhare bahungiye muri Congo banagira uruhare mu kwica Abatutsi bari muri icyo gihugu.

    Mu 1994, hashyizweho Komisiyo yihariye y'abadepite yari igamije kureba ingaruka impunzi z'Abahutu zagize ku baturage gakondo ba Congo n'inkomoko nyayo y'Abanyarwanda batuye Congo Zaïre y'icyo gihe.

    Iyi Komisiyo yitiriwe Vangu Mambueni wari uyiyoboye, yanzuye ko Aba-Rwandaphones bose atari Abanye-Congo, ahubwo ko ari abanyamahanga bakwiriye kwirukanwa. Yewe n'Abanyamulenge bamaze imyaka irenga amagana ku butaka bwa Congo, babwiwe ko ari abanyamahanga bigize abenegihugu ku ngufu.

    Muri Kanama 1995, Leta ya Zaïre yirukanye abaturage barenga ibihumbi 15 ivuga ko ari Abanyarwanda n'abasigaye ibateguza kuzinga utwangushye. Iri hohoterwa ryose, kongeraho ubwicanyi bakorewe kuva mu 1990, byatumye Aba-Rwandophone bagira uruhare mu kurema umutwe wa AFDL, warwanyije ubutegetsi bwa Mobutu kugera ubuhiritse.

    Iyi ni imwe mu mpamvu zatumye havuka umutwe wa AFDL iyoborwa na Desire Kabila, ari nayo yaje kugira uruhare mu gukuraho ubutegetsi bwa Mobutu.

    Amavu n'amavuko ya M23 n'impamvu irwana

    Nyuma y'uko Laurent-Désiré Kabila agereye ku butegetsi, yatangiye kwikanga Aba-Rwandophone dore ko n'imbere mu gihugu yashinjwaga kuba igikoresho cyabo, bituma atangira kubagambanira ndetse no gukorana n'ingabo zahoze ari iza Ex-Far zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo zizamufashe kubahashya, mu gihe byari kuba ngombwa.

    Muri rusange, Kabila yakusanyije abahoze mu ngabo za Habyarimana barenga ibihumbi 20, bafite umugambi wo gutera u Rwanda no gukomeza kubangamira Aba Rwandophone, ari na byo byarakaje u Rwanda, rutangiza intambara yiswe iya Congo ya Kabiri.

    Ubugambanyi bwa Kabila bwatumye abari abasirikare ba AFDL bamugejeje ku butegetsi basubira mu Burasirazuba bwa Congo barema undi mutwe wiswe RCD-Goma yari iyobowe na Azalias Ruberwa, wahise ufata Umujyi wa Goma na Bukavu rugikubita.

    Ibi byatumye Leta ya Kabila yemera kujya mu masezerano yagombaga gushyira iherezo ku bikorwa by'ihohoterwa rikorerwa Abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo. Byari ku nshuro ya mbere Leta ya Congo igiye mu mishyikirano n'umutwe uharanira inyungu z'Aba-Rwandophones.

    Aya masezerano ariko ntabwo yashyizwe mu bikorwa, ari na byo byatumye mu 2004 havuka undi mutwe uzwi nka CNDP uyobowe na Laurant Nkunda, wari ufite intego imwe na RCD-Goma yo kurengera Aba-Rwandophone bari bakomeje kwamburwa uburenganzira bwabo.

    Leta ya Congo yongeye kwinjira mu masezerano na CNDP mu ku itariki ya 23 Werurwe 2009, ariko ibyaganiriweho ntibyashyirwa mu bikorwa kuko ihohoterwa rikorerwa Aba-Rwandophone ryakomeje kwiyongera.

    Iby'aya masezerano ntibyashyizwe mu bikorwa, bituma mu 2012 havuka M23, nayo iza ivuga ko iharanira uburenganzira bw'abakoresha Ururimi rw'Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo, no guharanira ko ibyasinywe mu 2009 byubahirizwa.

    Mu mpera z'umwaka wa 2012, M23 yarwanye inkundura n'ingabo za Congo, ndetse Ku ya 20 Ugushyingo 2012, yari yamaze kwigarurira Umujyi wa Goma ufatwa nk'Umurwa Mukuru wa Kivu y'Amajyaruguru.

    Hakomeje igitutu cy'amahanga hasabwa ko haba ibiganiro impande zombi zigashaka igisubizo giturutse ku mahoro. Ku rundi ruhande, ingabo za Congo niko zari ziri gushaka amaboko ziza kongera kwigarurira Umujyi wa Goma ku bufasha bw'ingabo za Loni gusa ibiganiro byarakomeje. Ibi biganiro byasojwe muri Gicurasi 2013 hemezwa ko M23 irambika intwaro hasi, abarwanyi bayo bagashyirwa mu ngabo za Congo abandi bagasubizwa mu buzima busanzwe, hanyuma M23 ikaba umutwe wa politiki.

    Igice kimwe cya M23 nayo yasaga n'iyacitsemo ibice cyahungiye mu Rwanda, ikindi gihungira muri Uganda hategerejwe ko ibyo Leta ya Congo yemeye bishyirwa mu bikorwa.

    Habaye inama zitandukanye zigamije gushyira mu bikorwa ibyemejwe mu masezerano ya Nairobi yo mu 2013 ariko biba iby'ubusa, Leta ya Congo ikabigendamo biguruntege.

    M23 ihora itangaza ko yagerageje kenshi kumvikana na Leta ya Felix Tshisekedi ku gushyira mu bikorwa amasezerano ya Nairobi, biba iby'ubusa kuko Kinshasa yagaragaje ubushake buke bwa politiki.

    Leta ya Congo ikomeje gushinja u Rwanda gushyigikira M23, ibyo u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma. U Rwanda rushimangira ko ikibazo cya M23 ari ikibazo cy'imbere muri Congo gikwiye gukemurwa n'ubuyobozi bwa RDC butitwaje ururimi n'ubwenegihugu bw'abantu.

    Ingaruka ni nyinshi nk'ubu Abantu barenga miliyoni 6 ni bo bamaze guhunga intambara mu Burasirazuba bwa Congo, Ubucuruzi hagati y'ibihugu bwakomwe mu nkokora, Abaturage bugarijwe n'inzara, uburwayi n'ubushomeri kubera umutekano muke.

    Amahanga arasabwa gukomeza gusunika inzira y'ibiganiro aho gushyira imbere intambara. Umutekano mu Burasirazuba bwa Congo uzagerwaho ari uko uburenganzira bw'abantu bose bwubahirijwe, hakabaho politiki ihuza aho guheza bamwe ku ishingiro ry'amateka yabo cyangwa indimi bavuga.

    Mu gusoza iki cyegeranyo, turizera ko bigaragara neza ko ikibazo cy`abanyekongo bavuga ikinyarwanda gifite imizi mu mateka ya cyera, kikaba gikeneye igisubizo cya politike, leta ya Congo ikagirana ibiganiro na M23, imitwe yitwaje intwaro irenga 200 ibarizwa m'uburasirazuba bwa RDC ikarwanywa, impunzi z'abanyekongo bavuga ikinyarwanda zahungiye mu bihugu bituranyi nka Uganda n'u Rwanda no mu mahanga ya kure  zigataha iwabo kuko kwinangira kwa leta ya Tshisekedi nta kindi bizafasha leta ya Kinshasa usibye urusaku rw'amasasu,imiborogo,ubukene n'imivu y'amaraso.

    Bryan Sewase

     

    The post Imvo N'Imvano Y'Ibibazo By'Umutekano wa ntawo Byabaye Karande Mu Burasirazuba Bwa Repubulika Iharanira Demukarasi Ya Congo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/imvo-nimvano-yibibazo-byumutekano-wa-ntawo-byabaye-karande-mu-burasirazuba-bwa-repubulika-iharanira-demukarasi-ya-congo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imvo-nimvano-yibibazo-byumutekano-wa-ntawo-byabaye-karande-mu-burasirazuba-bwa-repubulika-iharanira-demukarasi-ya-congo

  • Perezida Kagame yijeje Ambasaderi mushya w'u Bushinwa ubufasha mu nshingano ze – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye Amb. Gao muri Village Urugwiro, amushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

    Perezida Kagame yabwiye Amb. Gao ko yiteguye gukomeza gushimangira umubano n'ubutwererane buri hagati y'ibihugu byombi.

    Yakomeje amubwira ko Guverinoma y'u Rwanda n'abaturage b'u Rwanda biteguye kumuha ubufasha bwose bushoboka ngo azabashe kuzuza neza inshingano ze.

    Amb. Gao yavuze ko hubakiwe ku murongo watanzwe n'abakuru b'ibihugu byombi, umubano w'u Rwanda n'u Bushinwa ugenda urushaho gutera imbere.

    Yavuze ko u Bushinwa bwiteguye gukomeza gukorana n'u Rwanda, hagamijwe inyungu z'Abanyarwanda n'Abashinwa.

    U Bushinwa ni kimwe mu bihugu bibona neza amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda ndetse mu myaka itanu ishize, iki gihugu ni cyo cyaturutsemo ishoramari ryinshi ryashowe mu Rwanda.

    Nko mu 2024, ishoramari rituruka muri icyo gihugu ryinjira mu Rwanda ryari miliyoni 460$, aho bwarushije iryaturutse mu Buhinde ringana na miliyoni 445$.

    Mu 2023, iri shoramari ryari miliyoni 79.1$, rivuye kuri miliyoni 182.4$ mu 2022 na miliyoni 357.7$ mu 2021 na miliyoni 282$ mu 2020.

    Muri rusange, muri iyi myaka itanu, u Bushinwa bwaje imbere y'ibindi bihugu mu guturukamo ishoramari ryinshi ryashowe mu Rwanda inshuro enye zose.

    U Rwanda kandi ntirwungukira gusa mu kwakira ishoramari rikomoka mu Bushinwa, ahubwo rukomeje no kongera ingano y'ibicuruzwa rwohereza muri icyo gihugu.

    Nk'ubu hagati ya 2021 na 2024, ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu Bushinwa byavuye kuri miliyoni 16$ bigera kuri miliyoni zirenga 100$ mu gihe cy'imyaka ine gusa, aho byikubye inshuro zirenga eshanu zose.

    Mu 2024 gusa, ibyo u Rwanda rwohereza mu Bushinwa byiyongereyeho 29.5%.

    Ibi binajyana no kwiyongera kw'agaciro k'ubucuruzi hagati y'u Bushinwa n'u Rwanda, karenze miliyari 1,6$ mu 2024, kavuye kuri miliyoni 742$ mu 2021.

    Amb. Gao Wenqi yasimbuye Wang Xuekun wasoje manda ye nka Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, mu ntangiriro z'uyu mwaka.

    Amb. Gao Wenqi ubwo yari ageze muri Village Urugwiro

    Amb. Gao Wenqi yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye

    Perezida Kagame yijeje ubufasha Ambasaderi mushya w'u Bushinwa mu nshingano ze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yijeje-ubufasha-ambasaderi-mushya-w-u-bushinwa-mu-nshingano-ze

  • Abanyeshuri bo muri Amerika bakoze umushinga ku mazi mu Rwanda batsindiye igihembo – #rwanda #RwOT

    Iki gihembo cya 'NCEES engineering education award' gihabwa imishinga y'abanyeshuri biga 'engineering' yahize indi, kigamije gushishikariza abandi gukorana n'abenjeniyeri bari mu mirimo mu gushaka ibisubizo ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.

    Uyu mushinga wo gusana ibikorwaremezo by'amazi, wibanda ku gufasha abaturage n'abanyeshuri barenga 2000 bo mu cyaro cyo mu Rwanda kongera kubona amazi meza kandi ahagije.

    Kuva mu 2023, iri tsinda ryibanze ku gukemura ibibazo by'ingutu byagaragaye mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga n'indi mirenge yegeranye na wo.

    Igenzura ry'ibanze ryagaragaje ibibazo bikomeye byari muri iyo mirenge birimo imiyoboro y'amazi isanzwe yasenywe n'isuri, uduce tumwe tutari tukigeramo amazi, ndetse no kubura ubushobozi buhagije bwo kubika amazi bujyanye n'abayakeneye, ibyatumaga abaturage, cyane cyane abagore n'abana, bakora ingendo ndende kandi zifite ibyago bagiye gushaka amazi.

    Mu gukemura ibi bibazo, itsinda ry'aba banyeshuri ba Miami University EWB ryubakiye abaturage ikigega cy'amazi gifite ubushobozi bwo kubika litiro 20.000, cyuzuye muri Gicurasi 2024.

    Basimbuje kandi ikigega cyari gisanzwe gifite litiro 3.000 n'ikindi cya litiro 10.000. Mu kugabanya kwandura amazi biturutse ku matungo no kongera ireme ryayo, hashyizweho uburyo bwo kuyayungurura hakoreshejwe amabuye ndetse no gushyiraho inzitiro.

    Amasoko y'amazi yashyizwemo ibikoresho bikomeye byo kuyarinda, byose byubakwa hagamijwe kurengera ubuzima bw'abaturage no kugera ku ntego z'iterambere rirambye, bigenzurwa n'abanyamwuga mu by'amazi.

    Umuyoboro mushya w'amazi uheruka kubakwa usigaye ugeza amazi mu midugudu ine, ku ishuri ribanza rya Gitega, ndetse no ku du santere no mu ngo z'abantu.

    Perezida wa EWB muri Miami University, Eddie Thant, yavuze ko ibi bihumbi 10 by'amadolari batsindiye, ari inkunga ikomeye izabafasha kurangiza imirimo yari isigaye.

    Ati 'Ni inkunga ikomeye kuko tubonye amafaranga twari dusigaje kugira ngo tubashe gukora ingendo zacu zo kujya kurangiza ishyira mu bikorwa ry'umushinga wacu mu Rwanda.'

    'Bizatuma kandi tubasha no gukora ibindi bikorwa birimo gushaka abanyamuryago bashya, dutekereza urugendo tugomba kugirira mu Rwanda mu mpeshyi itaha.'

    Uyu mushinga wo gusana ibikorwaremezo by'amazi mu Rwanda, ugizwe n'ibice bine, ari byo gusana amasoko y'amazi, kongera ubushobozi bwo kubika amazi, gukomeza imiyoboro y'amazi, no kongera imiyoboro y'itangwa ry'amazi.

    Iri tsinda rivuga ko intego ni ukugera aho buri muturage azajya abona nibura litiro 20 z'amazi meza ku munsi, bigamije guteza imbere ubuzima bwiza, umutekano n'ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo mu gihe kirekire.

    Uyu mushinga uracyakomeje, kandi ni igikorwa gifatanyijwemo n'abanjenyeri b'umwuga (PEs) hamwe n'abanyeshuri ba EWB.

    Abanyamwuga bagize uruhare mu guhuza no kuyobora aba banyeshuri barimo Chuck Dragga, Mike Brunner, Katherine Byrnes, Peter Kube, Gordon Miller na Luke Carter, hamwe n'uwahoze ari umunyeshuri wa CEC, Nathan Ashbrook (wasoje mu 2024). Dr. Catherine Almquist, usanzwe ari umwarimu ufasha aba banyeshuri.

    Umushinga abanyeshuri bo muri Amerika bakoreye mu murenge wa Rugendabari watsindiye ibihumbi 10 $


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umushinga-w-abanyeshuri-bo-muri-amerika-wo-gusana-ibikorwaremezo-by-amazi-mu

  • U Rwanda mu nzira yo kurandura burundu Hepatite B bitarenze 2030 – #rwanda #RwOT

    Imibare igaragaza ko indwara ya Hepatite B mu Rwanda iri kugero cya 0,25% bisobanuye ko nibura mu bantu 100 bajya kwisuzumisha ku bitaro 0,25 bayisanganwa.

    Dr. Berabose yavuze ko nubwo imibare y'abarwaye ari imike ariko ibyago byo kwandura bishobora kwiyongera ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura.

    Ati 'Abo barimo abafite intege nke z'ubudahangarwa bw'ubuzima nk'abanduye agakoko gatera Sida, abarwaye kanseri n'abafite indwara zidakira nka Diabete.

    Yakomeje ati 'Hari kandi abagore batwite, abari ahantu hahurira benshi nko muri gereza, inkambi z'impunzi, ibigo by'igororamuco, abakora akazi ko kwicuruza, abaryamana n'abo bahuje ibitsina.'

    Yasobanuye ko urukingo rwa Hepatite B ruri mu byo u Rwanda rwatangiye guha abakiri bato guhera mu 2002.

    Mu Rwanda umwana uvutse ku mubyeyi wayanduye ahabwa dose ya mbere y'urukingo rwo kumurinda kwandura mu gihe cy'amasaha 24.

    Yakomeje avuga ariko ko kuri ubu hatangiye gahunda yo gukingira n'abantu bavutse mbere ya 2002, hibanzwe cyane kuri ba bandi bafite ibyago byinshi byo kwandura.

    Yavuze ko urukingo na serivisi zo gusuzuma abantu Hepatite B bikorwa ku buntu mu bigo nderabuzima n'ibitaro.

    Kuri ubu abarenga miliyoni eshanu mu gihugu bamaze gukingirwa barimo abahawe urukingo bakivuka ndetse n'abakuru.

    Ati 'Kugeza ubu tumaze gusuzuma abantu barenga miliyoni eshanu. Muri bo 9000 bari guhabwa imiti. Iyi ni virusi idakira, ufata imiti ayifata by'igihe kirekire. Intego ni ukurwanya ubwandu bwayo, kuyigabanya no kwirinda ko izahaza abantu.'

    Yavuze ko kandi ko abantu benshi bakunze gushaka kwivuza ari uko iyo ndwara yamaze gutangira kwangiza umwijima kandi icyo gihe guhangana nayo biba bigoye cyane kuko biba byarenze igaruriro.

    Nubwo hepatite B na C ari zo zizwi hari ubwoko butanu bw'indwara za Hepatite ziterwa na virus, ari bwo A,B,C,D na E.

    Hepatite A na E zandurira mu mwanda w'uyirwaye. Ni ukuvuga ko iyo uwagize aho ahurira n'uwo mwanda atakarabye ashobora kuyandura igihe afata amafunguro inyuze mu nzira y'igogora isanzwe.

    Hepatite B na C zandurira mu maraso byaba mu kuyahabwa, gutizanya ibikoresho bikomeretsa nk'inshinge ku bitera ibiyobyabwenge; umubyeyi utwite ashobora kwanduza umwana amutwite cyangwa amubyara no mu mibonano mpuzabitsina.

    Hepatite B niyo yandura cyane kurusha hepatite C, nubwo virusi ya C ari yo imara amasaha menshi hanze y'umubiri itarapfa. Ishobora kumara iminsi 21 ku gikoresho gikomeretsa mu gihe Hepatite B ishobora kumara hanze y'umubiri iminsi irindwi itarapfa kandi ishobora no kwandurira mu macandwe igihe ay'uyirwaye ahuye n'ahantu hakomeretse.

    Umuyobozi w'Agashami gashinzwe kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, Dr. Charles Berabose, yavuze ko u Rwanda rukomeje urugamba rwo kurandura burundu indwara ya Hepatite B


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-mu-nzira-yo-kurandura-burundu-hepatite-b-bitarenze-2030

  • Huye: Polisi yataye muri yombi abasore icyenda bacucuraga abaturage bitwaje intwaro gakondo – #rwanda #RwOT

    Berekanywe mu gitondo cyo kuri uyu wa wa 30 Nyakanga 2025, bivugwa ko ari abo mu Mirenge ya Gishanvu na Ngoma yo muri ako Karere.

    Amakuru avuga ko aba bakekwa, bajyaga batega abantu mu ishyamba riri munsi y'irimbi rya Ngoma, riherereye mu Kagari ka Ngoma bava cyangwa bajya ahitwa i Mpare bakabumbura ibyo bafite birimo amasakoshi, telefone, amafaranga n'ibindi, naho abandi bakaba bakekwaho ibyaha byo gutobora inzu mu Murenge wa Gishamvu, Akagari ka Nyakibanda mu Mudugudu wa Byimana no mu nkengero zaho.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye IGIHE ko abafashwe byavuye mu bufatanye n'abaturage, aho abafashwe ubu bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Ngoma, mu gihe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwo rwatangiye kubakoraho iperereza.

    Ati 'Turashimira abaturage bamaze kuzamura umuco wo gutangira amakuru ku gihe, kuko bifasha mu kurwanya abanyabyaha bazonga iterambere n(umudendezo w'abaturage.'

    CIP Kamanzi, yakomeje aburira abagifite ibitekerezo byo kwishora mu bikorwa bihungabanya umutekano w'abaturage guhinduka, kuko Polisi itazabihanganira.

    Abafashwe ubu bafungiye Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma

    Abafashwe uko ari icyenda ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, mu Karere ka Huye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-polisi-yataye-muri-yombi-abasore-icyenda-bacucuraga-abaturage-bitwaje

  • Impamvu abagore benshi bagorwa no kwakira ubufasha bakunda guhabwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu buzima bw'urukundo no mu ngo, hari ikibazo gikunze kubaho: abagore benshi bagorwa no kwakira ubufasha, n'ubwo baba barushye cyangwa bafite ibintu byinshi
    byo gukora. Ibi byigaragaza mu bikorwa bya buri munsi, rimwe na rimwe bikaba byatera umwuka mubi mu mibanire.

    Urugero rwa Sarah na John

    Sarah na John ni umugabo n'umugore basanze bafite ikibazo cyo gusobanukirwa neza uburyo bwo gufashanya. Sarah yagaragazaga ko akunda gukora ibintu byose
    ku giti cye, agatanga byinshi kurusha uko yakira. Iyo John yageragezaga kumufasha, Sarah yaramusubizaga ati: 'Ndabyishoboreye.' Igihe yamufashaga, Sarah
    yanengaga uburyo yabikoze cyangwa uko yabitinzeho, bituma acika intege ku buryo atashakaga kongera kumufasha. Nyuma yaho Sarah aza kujya amushinja ko
    atamufasha.

    Ibi byatumaga John yumva atumvwa, akababazwa no kutamenya uko yakomeza kumuba hafi. Sarah, ku rundi ruhande, yumvaga ananiwe kandi atitaweho, kuko
    atashoboraga kwakira ubufasha abashije guhabwa n'umugabo we.

    Mu biganiro byabo n'umujyanama w'imibanire, byagaragaye ko Sarah yagiraga imyumvire idafite aho ishingiye yo kumva ko kugira ngo abe afite agaciro, agomba
    gukora byose wenyine. Yakangaga kwakira ubufasha kuko yabifataga nk'ikimenyetso cy'ubumuga cyangwa intege nke nkuko tubikesha Justine Baruch.com.

    Gukomeza ibiganiro byafashije Sarah gusobanukirwa ko kwakira atari intege nke, ahubwo ari igice cy'ingenzi cy'urukundo rwuzuye. John we yize uko yarema
    kumufasha, amushishikariza gusangira amarangamutima no kumva ko kuba yamufasha ntakibazo kirimo.

    Impamvu abagore bagorwa no gufashwa harimo kumva ko badakwiriye gufashwa aho benshi bagira iyo myumvire ku buryo badashobora kwakira impano, ishimwe cyangwa
    ubufasha.Iyo umuntu ahawe ikintu, hari ubwo yumva agomba kukishyura, bikamubera umutwaro. Ikindi iyo umugore afite stress, akenshi arushaho gukora byinshi
    aho gufata akaruhuko, bigatuma adashobora kwakira ubufasha.

    Urugero: Umugore ashobora kumva ko kuba umugabo amuguriye ibyo kunywa bisaba ko amuha nimero ye cyangwa undi mwenda. Ibi bimutera gusubiza inyuma ubufasha
    mu rwego rwo kwirinda.

    Hari uburyo bw'inshi abagabo bashobora gufasha burimo, guhumuriza umugore ko ibyo umuha bitagamije gusaba ikindi gisubizo cyangwa inyungu runaka.
    Kumubwira ko gufashwa bidakuraho imbaraga ze cyangwa ubushobozi bwe. Kumuha akanya ko kuruhuka — urugero nko gushaka umusimbura mu mirimo nawe agafata
    akaruhuko.

    Abagabo n'abagore baratandukanye mu buryo bwo guhangana n'umunaniro. Abagabo bararuhuka, abagore bagakunda ku guma mu mirimo. Umugabo ashobora kumufasha
    kumenya ibimubabaje, kumutera inkunga yo gufata akaruhuko, cyangwa kumusimbura mu mirimo yo mu rugo.

    Iyo abagore bigishijwe kwakira, bararuhuka, bagakomeza kugira urukundo n'urugwiro. Ibi bigira ingaruka nziza ku mubano wabo, bikubaka icyizere, urukundo
    n'ubusabane haba mu rugo no mukazi.

    Source : https://yegob.rw/impamvu-abagore-benshi-bagorwa-no-kwakira-ubufasha-bakunda-guhabwa/

  • Ntabwo tuzicara ngo turindire ko abantu baza gukora nk'ibyo bakoze mu 1994- Minisitiri Nduhungirehe – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 29 Nyakanga 2025, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko itegeko ryemeza burundu amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Yagaragaje ko mu byibanzweho mu masezerano harimo gusenya umutwe wa FDLR ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamaze imyaka irenga 30 barahawe intebe mu Burasirazuba bwa RDC ndetse bakanahabwa ubufasha n'icyo gihugu.

    U Rwanda rwagaragaje ko igihe cyose uwo mutwe ugihari ari ikibazo gikomeye ku mutekano w'igihugu n'Akarere muri rusange binyuze mu bikorwa byawo byo kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyo guhungabanya umutekano warwo.

    Aho gusenya no kwirukana uwo mutwe, ubutegetsi bwa RDC bwahisemo kuwiyegereza no gufatanya nawo mu kurwanya M23 igizwe n'Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo, bukizeza FDLR ko nayo bazayifasha gukuraho ubutegetsi bw'u Rwanda.

    Ibyo byatumye u Rwanda rushyiraho ingamba z'ubwirinzi mu gukumira ibitero bishobora guturuka muri RDC bigizwemo uruhare n'uwo mutwe cyangwa ubutegetsi bwakunze gutangaza ku mugaragaro ko buzatera u Rwanda.

    Depite Bizimana Minani Deogratias yabajije impamvu kuba u Rwanda rwarashyizeho ubwirinzi byaba ikibazo cyangwa bikaba icyaha.

    Ati 'Iyo umuntu yubatse inzu cyangwa urugo, ashyiraho imyugariro, iyo ari igipangu ashyiraho ibindi, byaba urugo rwa Kinyarwanda agashyiraho imihati ku buryo aba yirinze nta muntu wamumeneramo. Sinumva rero ukuntu ubwirinzi bw'igihugu cyacu bukwiye kuba icyaha. Kwirinda nta gihugu kitabikora, n'ibihugu bikomeye bishyira amasatelite hejuru bikirinda.'

    Depite Ntezimana Jean Claude na we ati “Ese barashaka ko ubwirinzi bw'u Rwanda buvaho kugira ngo bigende bite? Umuntu ushaka ko dukuraho ingamba z'ubwirinzi kandi bukorera ku butaka bwacu? Umuntu wavuze ko azarasa i Kigali kandi akaba yarabigerageje agasanga u Rwanda rwiteguye, ese mubona hari icyo twakwita ubushake bwa Politiki kuri icyo gihugu?'

    Depite Icyitegetse Venutse we yabajije ikizakorwa mu gihe amasezerano y'amahoro atashyirwa mu bikorwa, niba u Rwanda ruzakomeza kurebera uwo mutwe wa FDLR ukaba ikibazo ku mutekano w'igihugu.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko hari inzego zashyizweho zizafasha mu gushyira mu bikorwa ayo masezerano impande zombi zashyizeho umukono harimo Urwego rwo guhuza ibikorwa by'umutekano hagati y'u Rwanda na RDC rugamije kurandura umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z'ubwirinzi z'u Rwanda.

    Biteganyijwe ko inama izahuza abagize urwo rwego izaterana ku wa 4 Kanama 2025, ikabera i Washington ariko izindi zizajya zibera mu Rwanda no muri RDC mu buryo busimburana.

    Urwo rwego rwahawe ingengabihe y'iminsi 90 ariko hari n'indi minsi 30 ishobora kongerwaho yo gushishikariza abarwanyi ba FDLR gutaha ku bushake.

    Ati 'Ntabwo ikizakorwa mbere ari ugukoresha ingufu za gisirikare, ikizaba mbere ni ukubanza gushaka amakuru no gushishikariza abarwanyi ba FDLR bifuza gutaha ku bushake bwabo kandi mu mahoro ko bataha nk'uko abandi bagiye bataha. Ku bazaba batifuza gutaha bagakomeza ibikorwa byabo bya gisirikare ni ho hazakoreshwa ingufu za gisirikare.'

    Yavuze ko ku wa 31 Nyakanga 2025 n'aho hataganyijwe inama izahuza komite ishinzwe gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'ayo masezerano irimo abahagarariye u Rwanda na RDC ndetse n'abahuza.

    Yashimangiye ko ingamba z'ubwirinzi zashyizweho bijyanye n'impamvu yatumye zijyaho bivuze ko kugira ngo u Rwanda ruzikureho ari uko hari ikizakora kigamije kurandura umutwe wa FDLR.

    Ati 'Iyo tuvuga FDLR ntabwo ari abantu bari aho gusa bicaye, bagiye banadutera. Kuva 1994 bagiye badutera, muribuka RUD Urunana mu 2019 hariya mu Kinigi, FLN hariya muri Nyungwe n'Iburengerazuba, n'ejo bundi ubwo hari imirwano ya Goma uko bagiye badutera no mu gihe cya CHOGM…Ibyo rero bigaragaza ko wa mugambi wo kugarura Jenoside mu Rwanda ukiriho kandi bashyigikiwe na Leta ya RDC n'iyo mpamvu hariho izo ngamba z'ubwirinzi.'

    Yakomeje ati 'Izo ngamba ni ukubaho kw'igihugu, ntabwo tuzicara aho ngo turindire ko abantu baza gukora ibyo bakoze mu 1994 ngo tubyemere. Ibyo ntibizashoboka, twarababwiye duti izo ngamba tuzazikuraho ariko murandure icyatumye zijyaho.'

    Igisirikare cy'u Rwanda giheruka gutangaza ko abarwanyi b'umutwe wa FDLR, ubu babarirwa hagati y'ibihumbi birindwi n'ibihumbi 10.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko u Rwanda rutazemerera abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi kongera kuyikora

    Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mussa Fazil Harerimana

    Abadepite bemeje iryo tegeko ritabanje kunyura muri Komisiyo

    Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje itegeko ryemeza burundu amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC

    Amafoto:Nzayizingiza Fidele


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-tuzicara-ngo-turindire-ko-abantu-baza-gukora-nk-ibyo-bakoze-mu-1994

  • Ibyo wamenya kuri ba Jenerali icyenda bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyatangajwe n'ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025.

    Abasirikare bakuru bagiye mu kirihuko cy'izabukuru, abafite ipeti rya Major General ni babiri, mu gihe abafite irya Brigadier General ari barindwi.

    Mu 2023 nibwo byaherukaga ko abasirikare bafite ipeti rya General bajya mu kiruhuko cy'izabukuru. Icyo gihe abakigiyemo ni Gen (Rtd) James Kabarebe, Gen (Rtd) Fred Ibingira, Lt Gen (Rtd) Frank Mushyo Kamanzi, Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga, n'abandi.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mateka y'abafite ipeti rya 'General' baraye bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru.

    Maj Gen Andrew Kagame

    Maj Gen Andrew Kagame uri mu basirikare bakuru b'u Rwanda bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru yari asanzwe ari Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere ikorera mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Ni umwanya yagiyeho mu Ukwakira mu 2024, asimbuye Maj Gen Emmy Ruvusha wagizwe Umuhuzabikorwa w'Ibikorwa by'Inzego z'Umutekano z'u Rwanda muri Mozambique.

    Mbere yo kujya muri uyu mwanya yari asanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije w'Inkeragutabara.

    Maj Gen Wilson Gumisiriza

    Maj Gen Wilson Gumisiriza yabonye izuba mu 1962, avukira muri Uganda, aho ababyeyi be bari barahungiye.

    Ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga ni umwe mu barugizemo uruhare, ndetse rurangira afite ipeti rya Major.

    Muri uru rugamba yari Umuyobozi ushinzwe ubutasi wa Batayo ya 157, yagize uruhare mu gufata ikigo cya gisirikare cya Gako.

    Iyi batayo ni nayo yabarizwagamo abandi basirikare bakuru barimo Gen (Rtd) Fred Ibingira, Maj Gen (Rtd) Eric Murokore ndetse n'Umugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda kuri ubu, Gen Mubarak Muganga.

    Mbere yo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru, Maj Gen Wilson Gumisiriza yakoze inshingano zitandukanye mu Ngabo z'u Rwanda. Yabaye Umuyobozi wa Diviziyo irwanisha ibifaru n'imodoka z'intambara, ndetse anayobora Diviziyo ya Gatatu mu Ngabo z'u Rwanda ikorera mu Ntara y'Iburengerazuba.

    Maj Gen Gumisiriza yabaye kandi Umuyobozi wa brigade ya 501.

    Mu bihe bitandukanye Maj Gen Wilson Gumisiriza yagiye atanga impanuro ku basirikare b'u Rwanda byagombaga koherezwa mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba.

    Brig Gen Joseph Demali

    Brig Gen Joseph Demali yabarizwaga mu mutwe w'Ingabo z'u Rwanda urwanira mu kirere.

    Yakoze inshingano zitandukanye mu Ngabo z'u Rwanda zirimo kuba Umugaba w'Ingabo zirwanira mu kirere kuva mu 2013-2014. Yabaye kandi Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y'u Rwanda muri Turikiya. Izi nshingano yazikoze no muri Ambasade y'u Rwanda muri Kenya.

    Brig Gen Fred Muziraguharara

    Brig Gen Muziraguharara yakoze inshingano zitandukanye mu Ngabo z'u Rwanda. Hagati ya 1998-2000 yari Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi.

    Hagati ya 2005 na 2006 yabaye Umuyobozi ushinzwe amasomo mu ishuri rya gisirikare rya Gako. Mu 2007-2008 yari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Ngabo z'u Rwanda, umwanya yavuyeho ajya gukora mu Butumwa bw'Ingabo za Loni muri Darfur, aho yari Umuyobozi ushinzwe igenamigambi.

    Hagati ya 2010 na 2012 yabaye Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu Ngabo z'u Rwanda, ahava ajya guhagararira RDF mu Nama y'ibihugu by'akarere k'ibiyaga bigari, ICGLR.

    Brig Gen Muziraguharara yabaye kandi Umuyobozi mukuru ushinzwe ubutegetsi n'imari mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe umutekano n'iperereza (NISS). Ni inshingano yakoze kuva mu 2013 kugeza mu 2018.

    Kuri ubu Muziraguharara Fred ni Umuyobozi mukuru wa Horizon Group Ltd.

    Muri Mutarama 2018 nibwo yahawe ipeti rya Brigadier General, avuye kuri Colonel.

    Brig Gen James Ruzibiza

    Mu 2019 nibwo James Ruzibiza yahawe ipeti rya Brigadier General, ndetse ahita agirwa Umuyobozi wa Bridage ishinzwe Ibijyanye n'ubwubatsi (Engineering) mu Ngabo z'u Rwanda.

    Yanabaye Umuyobozi ushinzwe imibanire y'abasirikare n'abasivile (Chief J9).

    Brig Gen Frank Mutembe

    Brig Gen Frank Mutembe yari asanzwe ari Umuyobozi wa Diviziyo ishinzwe gutabara aho rukomeye mu Gisirikare cy'u Rwanda. Iri peti yarihawe mu 2019 avuye kuri Colonel.

    Mu rugamba Ingabo z'u Rwanda zirimo rugamije guhashya iterabwoba muri Mozambique, Brig Gen Frank Mutembe yari akuriye ibikorwa by'urugamba, inshingano yavuyeho mu 2023.

    Uyu mugabo yanayoboye Ingabo z'u Rwanda zari mu butumwa bw'amahoro i Darfur.

    Brig Gen Pascal Muhizi

    Brig Gen Pascal Muhizi yari asanzwe ari Umuyobozi w'Ingabo z'u Rwanda zikorera muri Diviziyo ya gatanu ibarizwa mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Yabaye kandi Umuyobozi wa Diviziyo ya Kabiri mu Ngabo z'u Rwanda ikorera mu majyaruguru.

    Ipeti rya Brigadier General yarihawe muri Kamena mu 2021.

    Izina ry'uyu mugabo ryamenyekanye cyane ubwo yari i Cabo Delgado akuriye ibikorwa bya gisirikare mu butumwa inzego z'umutekano zirimo bwo kurwanya iterabwoba.

    Brig Gen Nelson Rwigema

    Nelson Rwigema yahawe ipeti rya Brigadier General mu 2019. Yakoze inshingano zitandukanye zirimo kuyobora Diviziyo ya kabiri ikorera mu majyaruguru, ndetse n'Umuyobozi w'Inkeragutabara mu ntara y'Iburengerazuba.

    Brig Gen Jean Paul Karangwa

    Brig Gen Jean Paul Karangwa yazamuwe mu ntera, ava ku ipeti rya Colonel mu 2019, ahita agirwa n'Umuyobozi w'ishami rishinzwe imyitwarire mu Ngabo z'u Rwanda, Military Police. Yayoboye kandi Ingabo mu Mujyi wa Kigali.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-kuri-ba-jenerali-icyenda-bagiye-mu-kiruhuko-cy-izabukuru