Blog

  • Ubuhamya: Uko Abarundi bahungiye i Butare benyegeje urwango ku Batutsi, bijandika no muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Impunzi z'Abarundi zari zarahungiye mu Karere ka Huye ku musozi wa Kabutare, kuva mu 1972 zakomeje gukongeza urwango kugeza mu 1994 ubwo zijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abatangabuhamya batifuje ko amazina yabo atangazwa bagaragaje ko amateka atangirira mu 1972 ubwo mu Burundi habaga ubwicanyi bwibasiye abo mu bwoko bw'Abahutu, abahungiye mu Rwanda barimo n'abahungiye ku Kabutare, barimo abigaga mu mashuri yisumbuye bahungishijwe n'Abafere b'Urukundo bakomereza amashuri yabo kuri G.S Officiel de Butare na EAV Kabutare kugeza barangije ndetse batangira no kuhakora.

    Uwaduhaye amakuru wanabonye impunzi z'Abarundi ziga muri aya mashuri kugeza mu 1978, yavuze ko bari barirunduriyemo ingengabitekerezo y'urwango bahita bisanisha na PARMEHUTU yakoreraga mu Rwanda ndetse banayiyumvamo.

    Mu 1990 ubwo Inkotanyi zatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu, Abarundi babaga ku Kabutare barimo benshi bigishaga muri G.S.Officiel de Butare bari mu bakomezaga kubiba urwango bakanabigaragaza mu kabari kitwaga Corbillar, bakishimira kubona Abatutsi bitwaga ibyitso bafatwa, n'ibindi.

    Mu 1993, Perezida w'u Burundi Ndadaye Melchior amaze gutsinda amatora amatora, impunzi z'Abarundi zarishimye zivuza ingoma ziyobowe n'abarimu barimo Nzorubara Mathias na Wagara Melchior.

    Urupfu rwa Ndadaye mu Ukwakira 1993 rwagize ingaruka no ku Batutsi babaga mu Rwanda, aho abo Barundi bagize uburakari bakajya bacunaguza abaturanyi babo ndetse batangira kwigwizaho intwaro.

    Uyu mutangabuhamya yavuze ko mu nkundura y'amashyaka menshi mu Rwanda, wabonaga n'Abarundi barafashe uruhande, bashyigikiye amashyaka y'abateguraga Jenoside.

    Ati 'Gahunda ya 'Hutu power' wabonaga Abarundi bayumva cyane kandi bayishyigikiye, bitandukanye n'abandi banyamahanga.'

    Jenoside itangiye abandi banyamahanga bazinze utwangushye burira indege barataha ariko , Abarundi bo barasigara

    Uyu mutangabuhamya yavuze ko mu gihe cya Jenoside impunzi z'Abarundi zirimo izatangiye kujya kuri za bariyeri zinafite imbunda nshya zishakiye, abaturage bagatangazwa no kubona batazakwa kandi ari abanyamahanga b'abasivili.

    Ku wa 8 no ku wa 9 Mata 1994, Leta yacyuye abanyamahanga babaga i Butare ariko Abarundi barahaguma.

    Ati ''Ku wa 9 Mata twabonye abanyamahanga bose barimo n'Abazayirwa (AbanyeCongo b'ubu) batahanwa n'amabisi ya Leta kandi bari basanzwe ari abantu nkatwe, dutangira kubona ko ari ibintu bidasanzwe, ariko kandi tubona Abarundi bo bagumye aho.''

    Ku wa 20 Mata 1994, ubwo Jenoside yatangiraga i Huye, Abarundi bihutiye kujya kuri za bariyeri, ndetse ku wa 22 Mata ubwo hatangwaga intwaro kuri Sitade Kamena, bikozwe na Burugumesitiri Kanyabashi, Dr. Rwamucyo n'abandi n'abo Barundi bari bahari banafite intwaro zabo.

    Aha banahatangirije ubwicanyi umugore w'Umututsikazi yakubitiwe umutwe muri Sitade Kamena, ubwonko buca mu mazuru, ahita apfa.

    Ati ''Abarundi bari basanganywe inararibonye mu bugome kuko n'iyo bafataga igisambo mu gace ka Kabutare ni bo bazanaga udushya two kukibabaza. Uretse kugikubita, wabonaga bazanye nk'urusenda rwo gusuka mu bisebe by'igisambo ngo kirusheho kubabara, ukibaza aho bakuye ubwo bugome.''

    Uyu mutangabuhamya yavuze ko impunzi z'Abarundi zagize uruhare mu bwicanyi bwakozwe hagati ya 21 na 29 Mata 1994, muri G.S. Officel de Butare, EAV Kabutare ahari hahungiye abanyeshuri bavuye muri GS de la Salle i Byumba n'ahitwaga muri Home Uruyange.

    Impunzi z'Abarundi zizwi cyane zishe Abatutsi harimo Wagara, Ntibatingeso Severin, Mathias, Jean Marie, Majoro Albert wari ushinzwe siporo muri GSOB.

    Uwatanze amakuru yibuka uburyo hari abakobwa bakuwe muri Home Uruyange mu ntangiriro za Gicurasi 1994 bashyirwa hanze mu kibuga, bagafatwa ku ngufu n'abagabo bahagarikiwe n'abagore babo bari bariyise abapawakazi, nyuma bakwicwa.

    Mu bandi Barundi bagize uruhare muri Jenoside harimo n'ababaga i Save, batijwe umurindi n'ababaga ku Kabutare.

    Umusozi wa Kabutare (ubu isigaye ari izina ry'umudugudu), udatuweho n'imiryango myinshi cyane kuko igice kinini cyawo kigizwe n'ibigo bitandukanye, ariko bigaragara ko mu gihe cya Jenoside hari hatuye imiryango y'Abarundi ibarirwa muri 20.

    Bivugwa ko ku Kabutare haguye abantu benshi cyane, bikaninyongeraho ko ari ho abicanyi bo mu mujyi wa Butare bajyaga kujugunya abishwe.

    Abatangabuhamya bababazwa no kuba amakuru yaratanzwe mu gihe cy'Inkiko Gacaca ariko abavuzwemo bose batigeze babiryozwa, nyamara bamwe bagiye no mu nshingano z'ubuyobozi mu Burundi, mu gihe abiciwe ababo bo bagitakamba basaba ubutabera.

    Ishuri ry’imyuga riri ahahoze Home Uruyange, ryiciwemo abakobwa b’Abatutsikazi babanje gusambanywa n’abarimo Abarundi

    Ishyamba rya Kabutare ryajungunywemo imibiri y’Abatutsi myinshi yakurwaga hirya no hino mu Mujyi wa Butare

    Ahazwi nko kuri Procure ya Diyosezi Gatolika ya Butare na ho hiciwe Abatutsi bigizwemo uruhare n’Abarundi bigishaga muri GSOB


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarundi-bahungiye-i-butare-benyegeje-urwango-ku-batutsi-kugeza-bakoze-jenoside

  • Trump yiyise umucunguzi mu kibazo cy'u Rwanda na RDC – #rwanda #RwOT

    Perezida Trump ari mu rugendo muri Ecosse aho yagiranye ibiganiro n'abarimo Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Keir Starmer.

    Ubwo baganiraga n'itangazamakuru, Perezida Trump yavuze ko yagize uruhare mu guhagarika intambara esheshatu.

    Ku kibazo cy'u Rwanda na RDC, Perezida Trump yavuze ko gukemura ikibazo kiri hagati y'ibihugu byombi byaturutse ahanini ku ruhare rwe.

    Ati 'Iyo ntinjira mu buhuza, ntabwo ibihugu byombi [byari kwinjira mu biganiro bigamije gushaka amahoro], nta n'ubwo batekerezaga uburyo bwo kumvikana. Byari ibintu bikomeza kubaho kandi nta muntu wari kujya muri ibyo bice kuko yari kwicwa.'

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kimwe mu byamufashije gukemura ibibazo by'intambara harimo n'ikijyanye n'uko ibihugu byombi byifuzaga gukorana ubucuruzi na Amerika.

    Ati 'Bakunda Trump, barifuza gukorana ubucuruzi na Trump, barifuza ko tugura umutungo kamere wabo, barashaka kuduha umutungo kamere wabo.'

    Perezida Trump yavuze ko nyuma yo kumenya iby'iki kibazo, yafashe icyemezo cyo guhamagara bagenzi be, baganira ku buryo bwo gukemura ibibazo biri hagati y'ibihugu byombi.

    Ati 'Nari mbazi mu buryo buziguye, ndabahamagara ndababwira nti 'mureke turangize intambara. Nta kintu kindi nshaka iyi ntambara igikomeje.''
    Yaboneyeho kwibutsa ko mu minsi mike iri imbere azahura n'abayobozi b'ibihugu byombi, mu ruzinduko bazagirira muri Amerika.

    Ati 'None ubu twarangije intambara, nk'uko mubizi ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga [b'u Rwanda na RDC] baje hano mu bihe bishize ndetse na ba Perezida b'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagiye kuza [muri Amerika] mu bihe biri imbere.'

    Ku wa 27 Kamena, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byashyize umukono ku masezerano y'amahoro, hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy'umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.

    Icyo gihe, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yikije ku kibazo cya FDLR mbere yo kuyashyiraho umukono.

    Iki kibazo kiri mu bigomba kubanza gukemurwa aho RDC igomba gusenya umutwe w'iterabwoba wa FDLR, u Rwanda rukabona gukuraho ingamba z'ubwirinzi rwashyizeho.

    Mu masezerano yasinyiwe i Washington, impande zombi zashyigikiye ibiganiro hagati y'Ihuriro AFC/M23 na Leta ya RDC biri kubera i Doha muri Qatar.

    Muri ibyo biganiro, amahame yashyizweho umukono hagati y'impande zombi, hagaragajwe ko yuzuzanya n'amasezerano yasinyiwe i Washington.

    Mu gihe ibintu byose byaba biri ku murongo, byitezwe ko abakuru b'ibihugu by'u Rwanda na RDC bazahurira i Washington bagashyira umukono ku masezerano agamije amahoro.

    Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi bagiye guhurira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo guhurira i Doha muri Qatar


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/trump-yavuze-ko-u-rwanda-na-rdc-bitari-kwinjira-mu-biganiro-atabigizemo-uruhare

  • Urwego rwagaragayemo imicungire mibi y'imari rushobora kuyikosora ntirwitabe Inteko? – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y'Igihugu muri Gicurasi 2025, Kamuhire yavuze ko Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yibanda ku ngingo eshatu harimo ibyerekeye kuzuza ibitabo by'ibaruramari, kubahiriza amategeko n'imikoreshereze y'umutungo wa Leta.

    Kuri buri ngingo hatangwa amanota ari mu byiciro bitatu harimo nta makemwa, byakwihanganirwa na biragayitse.

    Kamuhire yavuze ko mu gukora ubugenzuzi haba hari amezi abiri ibigo n'inzego bigenzurwa bihabwa amahirwe yo gukosora amakosa ashoboka yagaragaye mbere yo gukorerwa raporo.

    Yagaragaje ko icyiciro gikunze kubonekamo amakosa akosorwa mbere raporo igatangazwa ari nta makemwa ari icyo kuzuza ibitabo by'ibaruramari.

    Ati 'Iyo tugiye gukora igenzura ahenshi dusanga hari ibyo bagomba gukosora. Turababwira tuti 'hari ibyo mugomba gukosora, nimubikosore nonaha tutarasinya raporo yanyu'.'

    'Baragenda bakajya muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi bakabafasha gufungura 'system' ya IFMIS bakabitunganya bakabitugarurira. Iyo tubonye babikoze neza nk'uko twabivuze turabyemera ubwo bikaba bibaye nta makemwa.'

    Kamuhire yagaraje ko icyiciro kijyanye no gukurikiza amategeko cyo iyo kigaragayemo amakosa kuyakosora bidashoboka uretse gutegereza mu igenzura ry'umwaka ukurikiraho kuko itegeko nyine riba ritarubahirijwe byararangiye.

    Hari kandi n'imwe mu mishinga n'imikoreshereze y'umutungo iyo igaragayemo amakosa bigoye ko yakosoka muri icyo gihe cy'amezi abiri mbere yo gukora iyo raporo ngo ishyikirizwe Inteko Ishinga Amategeko.

    Ati 'Niba dusanze igikoresho cyaguzwe kidakoreshwa cyangwa umushinga waradindiye, guhita ubikosora muri ayo mezi abiri turi aho ngaho ntabwo bihita bikunda.'

    Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y'Imari n'Umutungo by'Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), Muhakwa Valens yavuze ko nyuma yo kwakira raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta abadafite nta makemwa bose bakwa ibisobanuro.

    Muhakwa yagaragaje ko inzego n'ibigo bya Leta biri mu cyiciro cya byakwihanganirwa byandikirwa bisabwa ibisobanuro by'amakosa bifite ndetse n'ingamba zo kuyakosora.

    Ni mu gihe ibiri mu cyiciro cya biragayitse byose byitaba PAC bigatanga ibisobanuro ku bagize komisiyo bose.

    Mu 2025 ariko hiyongeyemo no kubaza bimwe mu bigo n'inzego bifite nta makemwa ariko harimo ikibazo kimwe cyangwa bibiri byo kwitondera aho na byo bisabwa kugaragaza ingamba z'uko ibyo bibazo bizakemurwa.

    Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yavuze ko ikigo kigaragaza biragayitse muri raporo yacyo gihamagazwa kigasobanura icyabiteye n’ingamba gifite zo kubikosora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urwego-rwagaragayemo-imicungire-mibi-y-imari-rushobora-kuyikosora-ntirwitabe

  • Hari izisanganwa kanseri, izirembye zigahabwa ibitaro: Dusure ibitaro by'imbwa i Kigali (Video) – #rwanda #RwOT

    Mu buryo bwo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, ubundi inyamaswa zagakwiriye kwitabwaho uko bikwiriye zikavuzwa, zikanahabwa n'ibindi bituma ubuzima bwazo buba bwiza.

    Icyakora abo mu bihugu bimwe na bimwe cyane ibikiri mu nzira y'amajyambere, n'iyo bagerageje bita ku matungo abaha umusaruro mu buryo butaziguye, nk'inka, intama, ingurube, ihene n'ibindi, bikagorana kubona uvuza nk'imbwa injangwe n'izindi.

    Gusa mu bindi bihugu cyane cyane ibyateye imbere, inyamaswa nk'imbwa n'injangwe n'izindi bamwe bavuga ko zagenewe kuba mu gasozi, ziravuzwa ndetse hakanifashishwa ikoranabuhanga rihambaye ririmo nko kuzinyuza mu byuma nka 'échographie' n'ibindi bihambaye harebwa uko ubuzima bwazo buhagaze, zaba zinarembye zigahabwa ibitaro.

    U Rwanda na rwo ruri gutera imbere muri ubwo buvuzi bw'inyamaswa. Kugeza ubu, rufite ibitaro bimwe byita ku matungo arimo imbwa n'injangwe.

    Ni ibitaro byitwa New Vision Veterinary, bifite Icyicaro Gikuru mu Karere ka Musanze, ishami ryabyo rya Kigali ni ryo ryita ku mbwa n'injangwe gusa.

    Nubwo bamwe mu Banyarwanda bataragira imyumvire iteye imbere mu kuvuza imbwa n'injangwe, ibi bitaro byatangiye kuganwa cyane kuko nk'iryo shami ryo muri Kigali ku munsi ryakira abantu bari hagati ya 15 na 20, baba baje kuvuza imbwa n'injangwe zabo.

    Mucyo Jean Igor twasanze kuri iryo shami ry'Ibitaro New Vision Veterinary agiye gukingiza imbwa ye yitwa Lily, avuga ko n'abandi Banyarwanda bakwiye kugira imyumvire iteye imbere ku kwita ku mbwa n'injangwe byabo.

    Ati ''Ni nk'umuntu, muje hano n'umuganga yakubwira ko ari nk'abantu kuko zirarwara, zikeneye kwitabwaho, zikeneye ubufasha mu buvuzi, rero ni nk'umwe mu bagize umuryango.''

    Dr Jean Bosco Turikumwenayo, ni umuganga w'amatungo mu Bitaro New Vision Veterinary, by'umwihariko avura imbwa n'injangwe mu ishami ryabyo rikorera mu Mujyi wa Kigali.

    Avuga ko amatungo arimo imbwa n'injangwe na yo afite uburenganzira ku birimo ubuvuzi, bityo ko nk'igihe uciriye imbwa kugira ngo igukorere akazi karimo no kurinda umutekano w'urugo rwawe, uba ukwiye kuyitaho ukanayivuza kuko iba igukorera akazi wakabaye uha umuntu ukanamuhemba.

    Ati ''Akenshi mu Rwanda reka mvuge muri Kigali, ducirira imbwa ku mpamvu z'umutekano, kuko imbwa zicunga umutekano. Icyo gihe rero niba imbwa igucungira umutekano mu rugo, wakabaye wishyura umuzamu, cyangwa se wakabaye unahomba ibyo byose byatumye uyicirira ariko yo iraje ikoze ka kazi, bivuze ngo ikwitayeho ubonye inyungu. Bivuze rero ko nawe wakabaye umenya ko hari agaciro uyigomba.''

    Zimwe mu ndwara zibasira imbwa n'ipusi zikavurirwa mu Bitaro bya New Vision, harimo virusi zibasira ibibwana bitaruzuza umwaka. Hari na kanseri zikunze kwibasira imbwa zishaje, 'infections', indwara y'uburondwe bwibasira imbwa n'injangwe zidahabwa imiti iburinda ku buryo buhoraho, bushobora ko kuzihitana kubera kubura amaraso.

    Ayo matungo kandi ahabwa urukingo nibura inshuro imwe mu mwaka, mu kwirinda ko yibasirwa n'indwara zirimo n'izifata abantu. Urugero nk'imbwa zidakingiwe zishobora kwibasirwa n'ibisazi by'imbwa zikanabyanduza abantu.

    Ibitaro bya New Vision Veterinary, bikorera mu Rwanda guhera muri 2018. Bigendanye n'uko bamwe mu Banyarwanda bari bagifite imyumvire iri hasi cyane cyane ku bijyanye no kuvuza imbwa n'injangwe, umubare munini w'abaganaga ibi bitaro ni uw'abanyamahanga, gusa ubuyobozi bwabyo buvuga ko n'Abanyarwanda batangiye kujya bitabira.

    Uretse kurwara zikavuzwa, Dr. Turikumwenayo avuga ko imbwa zigira ibibazo mu gihe cyo kubwagura, zinahabwa serivisi yo kubagwa. Ni ukuvuga ko zibwagura zibazwe. Kuva ibi bitaro byatangira muri 2018, bimaze kubwaguza imbwa eshanu gusa zibazwe, kuko zikunze kubwagura byikoze mu buryo busanzwe.

    N'izirwaye indwara zidakira kandi bikagaragara ko ziri kubabara, zihabwa serivisi yo guhuhurwa ibizwi nka 'euthanasie', zigafashwa gupfa vuba zidakomeje kubabara.

    Mu kwirinda kandi ko imbwa zororoka cyane zikaba ikibazo ku muryango, mu Bitaro New Vision Veterinary zirakonwa. Ibi bitaro kandi by'umwihariko ku cyicaro cyabyo gikuru hatangirwa ubuvuzi ku yandi matungo yo mu rugo arimo n'inka, yaba kuyavura, kuyakingira n'ibindi.

    Binakora ubushakashatsi mu kwiga ku ndwara z'ibyorezo zibasira amatungo, mu kumenya ubwoko bwabyo no gushaka imiti yo kubihashya.

    Ugirwa inama yo kudatererana imbwa yawe yakomeretse, kuko wayijyana kwa muganga igapfukwa

    Inzobere mu buvuzi bw’amatungo zigaragaza ko ari byiza ko niba utunze imbwa cyangwa injangwe, uyivuza nk’uko nawe ukenera kwivuza

    No mu kuvura imbwa n’injangwe hakoreshwa ikoranabuhanga rihambaye

    Iyi mbwa yitwa Lily yari igiye guhabwa urukingo

    Iyi njangwe yari yahawe ibitaro nyuma yo gusanga irembye

    Imbwa yahawe ibitaro, mu gukomeza kwita ku buzima bwayo

    Imbwa ziba zigomba guhabwa urukingo rimwe mu mwaka, mu kuzirinda indwara zanafata abantu

    Iyi mbwa yari yakomeretse yaravuwe iranapfukwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-izisanganwa-kanseri-izirembye-zigahabwa-ibitaro-dusure-ibitaro-by-imbwa-i

  • Etienne Gatanazi Yeruye Yanika Ifu Mu Muyaga Ashakira Ibigaze Mu Bigarasha #rwanda #RwOT

    Izina Etienne Gatanazi ryatangiye kumvikana mu itangazamakuru mu ntangiro z'umwaka 2010 nyuma yo kwiga uburezi mu ryahoze ari Ishuri Rikuru ry'Uburezi (KIE), akanigisha indimi mu ishuri ryari i Remera; Etienne Gatanazi ni umwe mu bigaragaje mu gihe gito aho yakoreye ibigo bya leta n'ibyigenga bitandukanye birimo RBA ikiri Orinfor, KFM, n'ibyo ku rwego mpuzamahanga nka Deutsche Welle y'Abadage na CGTN y'Abashinwa.

    Abazi n'ababanye na Etienne Gatanazi mu itangazamakuru, bamuzi nk'umugabo w'umuhanga mu kubaza baba aboroheje n'abakomeye, akabimenya mu Kinyarwanda no mu ndimi z'amahanga zirimo Igifaransa n'Icyongereza yaminuje mu iseminari ku Rwesero.

    Nyuma ya Covid 19 ubwo Etienne Gatanazi yahagarikaga imikoranire na CGTN yatangiye umurongo wa Youtube anyuzaho ibiganiro byibanda cyane kuri politiki, rimwe yahamagaraga abayobozi cyangwa abandi bantu biganjemo abanyepolitiki, aho wasangaga ababaza ibibazo bitandukanye bijyanye n'ibyo bashinzwe cyangwa se ibijyanye n'ubuzima bw'igihugu akabikora kinyamwuga

    Guhera mu mpera z'umwaka wa 2020 abantu batangiye kwibaza ku bunyamwuga bwa Gatanazi, ahanini babihereye ku batumirwa yari asigaye aha ijambo biganjemo abasebya Leta, abashinjwa gupfobya Jenoside n'abandi kandi ugasanga noneho uruhande rutumva ibintu kimwe nabo rwo rutatumiwe.

    Kubera inzara no kuyoborwa n'inda nini; Etienne Gatanazi yatangiye Kwigomeka atangira kwiyunga ku bigarasha harimo n'abasize bahekuye u Rwanda.

    Urugero nko kuwa 28 Gashyantare 2021; nibwo noneho Etienne Gatanazi yagaragaraga mu cyiswe 'Imyigaragambyo' yo kwamagana ifungwa rya Yvonne Idamange Iryamugwiza wafashwe akekwaho ibyaha bitandukanye, byiganjemo ibyo yakoze yifashishije YouTube.

    Ni imyigaragambyo yateguwe n'Abanyarwanda baba mu mahanga ariko bibumbiye mu matsinda azwiho guharabika Leta y'u Rwanda. Mu bayitabiriye harimo abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, abakomoka ku babyeyi bagize uruhare rukomeye muri Jenoside, abakomoka ku bantu bahoze muri Parmehutu muri za 1959, abazwiho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyikerensa, abazwiho kubeshya ko bacitse ku icumu [byahe byo kajya], abarwanya Leta mu rwego rwo kwishakira amaramuko n'abandi

    Ese tubyite kujya gutara inkuru ? OYA.

    Kuko Ubwo Etienne Gatanazi yahabwaga ijambo muri iyo myigaragambyo yareruye aravuga ati : Ndishimye kubona Abanyarwanda benshi ubusanzwe ntinya kuvugana na bo kubera ibibazo bimwe na bimwe nka biriya Idamange yavugaga, ariko bigera aho nkavuga ngo 'noneho reka mbivugire kuri YouTube'.

    Yakomeje asa nk'usobanura uburyo mu Rwanda nta bwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu ashaka buhari, n'ubwo nta na rimwe aravuga ko hari uramubuza gukora ibiganiro cyangwa ngo amutegeke ibyo kuvuga n'ibyo areka kuri Real Talk TV.

    Yagize ati 'Ikintu kiriho, ni uko ibintu by'ubwisanzure bwo kuvuga hano mu Rwanda [ntibihari]. Igituma ubona umuntu ashobora gusohoka nka kuriya nka Idamange akavuga kuriya, umuntu utari uzwi [kuko] si umunyamakuru, si umuntu uharanira uburenganzira bwa muntu [activist], nyuma y'iminsi itatu, akaba abaye umu-activist, ni uko uburenganzira bwo kuvuga bufunze cyane.' 

    Ibi bisubizo n'ikiganiro Etienne Gatanazi yatanze muri iyi myigaragambyo bisobanura neza ko Gatanazi yari azi neza abo bari kumwe ; bari bagizwe n' abarwanya Leta ndetse n'abahakana Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda; kuko  iyo Etienne Gatanazi aba yaragiye gutara inkuru, yari bubaze abo bagiye kwigaragambya icyatumye bajya kwigaragambya ariko ntafate uruhande ibintu binyuranije na ethics y'abanyamakuru, ndetse nk'umuntu wari uzwiho ubunyamwuga nyuma yo kwitabira iyo myigaragambyo yari kubaza inzego z'ubutabera cyangwa Leta y'u Rwanda bagahabwa umwanya muri iyo nkuru, bakisobanura. Kuba rero yaragagaye nk'umutumirwa kandi akerekana uruhande ahagazeho , byemeza nta gushidikanya ko ari mu runana rw'abarwanya Leta ndetse n'abahakana n'abapfobya Genocide yakorewe abatutsi bari bateguye iyo myigaragambyo.

    Mu bari kumwe na Gatanazi barimo nka Denise Zaneza, umukobwa w'imfura wa Marcel Sebatware ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Sebatware yihishe mu Bubiligi.

    Uyu mukobwa azwi cyane mu biganiro no mu nyandiko zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibindi bikorwa bigamije gusiga ibyondo Leta y'u Rwanda.

    Hitabiriye na Placide Kayumba, ari na we washinze akabanza no kuyobora umuryango Jambo Asbl ukorana n'umutwe wa FDLR. Ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wabaye Su-Perefe wa Gisagara, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ntawukuriryayo yakatiwe gufungwa imyaka 25 n'urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

    Natacha Abingeneye ari na we Perezida wa Jambo Asbl, yitabiriye imyigaragambyo yo gutabariza Idamange, ni umukobwa wa Juvénal Uwiringiyimana wabaye Minisitiri w'Ubucuruzi n'Umurwanashyaka wa MRND. Muri Kamena 2005 yahamagajwe na ICTR, aza gupfa urubanza rwe rutarangiye.

    Mu bandi baba mu Rwanda bitabiriye imyigaragambyo yo kuri YouTube harimo Ingabire Victoire washinze FDU Inkingi. Uyu yakatiwe ku byaha birimo kugambanira igihugu no kurema umutwe w'abagizi ba nabi. Yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika mu 2018.

    Etienne Gatanazi kuba yarahisemo umurongo wo kwifatanya n'abarwanya Leta ntakiza byaguha kuko uretse ingengabiterezo ya Genocide n'intekerezo za Parmehutu n'ibinyoma ntakindi bafite batanga.

    Bamwe batangiye gusobanura imikorere ya Etienne Gatanazi bakoresheje umugani uzwi cyane ugira uti:' Ubutoni bwa cyane bunyaza mu ngo y'ibwami'' kuko mu ngero zose zaba iza vuba ndetse n'iza kera ; yaba abitandukanije n'ibigarasha bagaragaza ko iyo bareba Gatanazi wa none ari we gisobanuro cyiza cyuwo mugani ; kuko aho yari mu gihugu kimuha amahirwe nk'abandi banyarwanda bose, yarangiza akisuga ibigarasha bidafite na kimwe kizima byamuha kuko yishyizeho ikimwaro cyo kwigaragaza nk'umwanzi w'igihugu kuko yisunze abakifuriza inabi no gusubira mu mateka mabi.

    Muri iyo myigaragambyo harimo kandi na Bernard Ntaganda wirukanywe mu Ishyaka PS-Imberakuri yashinze, wongeye gusa nk'uwibutsa agaciro ke kameze nk'akacyendereye, akavuga ko burya bwose ibyo ba Idamange bakoze ari we babikesha, kuko ari umwe mu baharuye inzira banyuzemo.

    Mu gihe aba bose bitabiriye iyi myigaragambyo bubakiye ku ngengabitekerezo yo fupfobya no guhakana genocide no kwanga u Rwanda ni iki Gatanazi yabakuraho kindi?

    Rugamba Sipiriyani yakoze mu nganzo araririmba ati 'Inda nini muyime amayira', kuko 'igira inama mbi, ikaguteranya n'inshuti ukayitenguha, ukayita ukaba umugaragu w'inda'.

    Kuba rero umuntu yareba ku nda ye akifatanya n'abarwanya igihugu kubera gusa amaronko abibonamo, ni inzira y'ubusamo ishobora kumuha umugati uyu munsi, ikamuhirika mu manga ejo ; Etienne Gatanazi niwo murongo yahisemo kandi ubundi yagakwiye gusubiza amaso inyuma akareba n'abandi bisunze ibigarasha ko ntacyo bagezeho uretse kwangara no kubaho ubuzima bwabo bwo batagira gakondo; nibyo Gatanazi yahisemo kwanika ifu mu muyaga yiyemeza gushakira ibigaze mu bigarasha.

    The post Etienne Gatanazi Yeruye Yanika Ifu Mu Muyaga Ashakira Ibigaze Mu Bigarasha appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/etienne-gatanazi-yeruye-yanika-ifu-mu-muyaga-ashakira-ibigaze-mu-bigarasha/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=etienne-gatanazi-yeruye-yanika-ifu-mu-muyaga-ashakira-ibigaze-mu-bigarasha

  • AFC/M23 yamaganye Radio OKAPI ko yica amahame y'itangazamakuru #rwanda #RwOT

    Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryamaganye bikomeye ubwicanyi bwakorewe abasivili b'Abanye-Congo barasiwe mu rusengero, rinatanga umucyo ku bivugwa ko rigiye kuva i Goma no muri Bukavu. Iri huriro ryanashyize ahabona uburakari bwaryo ku buryo Radio Okapi ikomeje kuritangazaho amakuru arimo gusebanya no kubogama.

    Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, yifashishije urubuga X yahoze yitwa (Twitter) avuga ko ibyo Radio Okapi yatangaje bijyanye n'iri huriro bidafite ishingiro. Yagize ati:

    'Tugaragaza akababaro kacu ku buryo Radio Okapi ivuga ku AFC/M23. Yica amahame agenga itangazamakuru, kuko ibogama, ntiyubahiriza ubunyamwuga ndetse inica uburenganzira bw'ibanze bw'abaturage.'

    Ayo magambo yayatangaje nyuma y'inkuru iherutse gusohorwa na Radio Okapi, ivuga ko mu duce twa Komine Karisimbi n'umujyi wa Goma, hari kubera ubwicanyi kuva tariki ya 3 kugeza kuya 25 Nyakanga 2025. Ibyo bice byose bigenzurwa na AFC/M23.

    Ni nkuru igaragaza ko habaye ubujura mu ngo 65, bukorwa n'abantu bitwaje intwaro, ndetse ivuga ko AFC/M23 yataye muri yombi urubyiruko, inashyiraho imisoro ihanitse ku baturage. Ariko AFC/M23 ntiyahawe ijambo kugira ngo igire icyo ivuga kuri ibyo birego.

    AFC/M23 yashinje Radio Okapi gutangaza icengezamatwara rigamije kuyisebya, kandi ntiyubahirize ihame ryo gutanga ijambo ku mpande zombi. Lawrence Kanyuka yavuze ko ibyo bikorwa birimo guhohotera uburenganzira rusange, kandi ko AFC/M23 yagerageje kuganira n'ubuyobozi bwa Radio Okapi ngo babasobanurire, ariko bikanga.

    AFC/M23 yamaganye Radio OKAPI ko yica amahame y'itangazamakuru

    Yakomeje agira ati: 'Tuzafata ingamba zikwiye zo kurwanya icengezamatwara rikorerwa AFC/M23 ku buryo buhoraho kandi butubahiriza uburenganzira bwacu. Icyo dushishikajwe na cyo ni uko itangazamakuru ryubahiriza amahame arigenga, rikumvikanisha impande zose.'

    Yasoje ashimangira ko aho AFC/M23 igenzura, itangazamakuru ryigenga rikora mu bwisanzure, rikanatangaza amakuru ku buryo buboneye kandi burimo ubunyamwuga.

    Source : https://kasukumedia.com/afc-m23-yamaganye-radio-okapi-ko-yica-amahame-yitangazamakuru/

  • Rutahizamu ukomoka mu Bwongereza Harry Kane yizihije isabukuru y'imyaka 32 y'amavuko #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka mu Bwongereza Harry Edward Kane yizihije isabukuru y'imyaka 32 kuri wa 28 Nyakanga 2025. Uyu mukinnyi umaze kuba ikirangirire ku isi, yerekanye ubuhanga n'ubushobozi budasanzwe bwo gutsinda ibitego no gutanga imipira ivamo ibitego.

    Kuva atangiye gukina ruhago ku rwego nk'uwabigize umwuga, Kane amaze gukina imikino 703, atsinda ibitego 454, anatanga imipira 114 yavuyemo ibitego. Ibi byamuhesheje kuba umwe mu rutonde rw'abatsinze ibitego byinshi mu mateka y'umupira w'amaguru ku rwego mpuzamahanga.

    Kane yatangiye kumenyekana cyane ubwo yakiniraga Tottenham Hotspur, aho yabaye umutima w'ikipe imyaka myinshi, mbere yo kwerekeza mu Budage muri Bayern Munich mu mwaka wa 2023.

    Mu mwaka wa 2024/2025 muri iyi kipe ya Bayern Munich, yegukanye igikombe cya mbere cya Shampiyona y'Ubudage Bundesliga, aba n'umukinnyi wahize abandi mu gutsinda ibitego muri uwo mwaka.

    Imikinire ye ishingiye ku buhanga bwo kumenya aho izamu riri, gukina yitonze, no guhuza neza n'abandi bakinnyi. Uretse ibyo, ni n'umuyobozi mwiza mu kibuga ndetse no hanze yacyo, akaba yarabaye kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza igihe kirekire.

    Mu rwego rwo kwifatanya n'abafana be n'abandi bakunzi b'umupira, abantu batandukanye hirya no hino ku isi bifurije Kane isabukuru nziza, bamushimira uruhare rwe mu guteza imbere ruhago ndetse banavuga ko ibihe bye byiza bikiri imbere. Nta gushidikanya ko Harry Kane ari umwe mu bakinnyi bazibukwa cyane mu mateka ya ruhago.

    Rutahizamu ukomoka mu Bwongereza Harry Kane yizihije isabukuru y'imyaka 32
    Mu mwaka wa 2024/2025 muri iyi kipe ya Bayern Munich, yegukanye igikombe cya mbere cya Shampiyona y'Ubudage Bundeslig

    Source : https://kasukumedia.com/rutahizamu-ukomoka-mu-bwongereza-harry-kane-yizihije-isabukuru-yimyaka-32/

  • Nyamasheke: Abarenga 3000 bagiye gufashwa kubona inzu zo kubamo – #rwanda #RwOT

    Kubakira iyi miryango ni igikorwa kizakenera uruhare rw'impande zitandukanye kuko hari abaturage bazasabwa kwiyubakira ibikanka bagahabwa amabati, abadashobora kwibonera ibibanza bazatuzwa mu nzu zuzuye n'abafite ibibanza bazubakirwa binyuze mu miganda.

    Mu miryango itari iya Leta iri gufatanya n'Akarere ka Nyamasheke harimo Compassion International inyuza ubufasha bwayo mu madini atandukanye.

    Dan Nkurunziza uyobora umushinga RW0398 ukorera muri ADEPR Bucumba yo mu Murenge wa Nyabitekeri yabwiye IGIHE ko bahisemo gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.

    Ati “Kuva uyu mwaka w'ingengo y'imari watangira, muri gahunda twiyemeje yo gufatanya n'abaturage kwikemurira ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage tumaze gutanga amabati 1230 ku miryango yari ifite ibikanka idafite isakaro. Iyo miryango twanayihaye ibilo 123 by'imisumari yo gusakaza”.

    Pasiteri Kayobera Joseph, Umushumba w'Itorero ADEPR Mukoma rikorera mu Murenge wa Shangi n'uwa Nyabitekeri, yavuze ko impamvu itorero ADEPR muri iyi minsi ryashyize imbaraga mu gufasha abaturage gushakira umuti ibibazo bibangamiye imibereho myiza, ari uko Leta y'u Rwanda yiyemeje gushyira umuturage ku isonga.

    Ati “Uwo muturage Leta ishyira ku isonga, niwe mukirisito wacu”.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke, ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Mukankusi Athanasie, yabwiye IGIHE ko isesengura baherutse gukora ryagaragaje ko muri aka Karere habarurwa imiryango 489 isembera, imiryango 2450 iba mu nzu zimeze nka nyakatsi, n'imiryango 129 yasenyewe n'ibiza.

    Ati “Icyo turi gukora, ni ugufatanya n' abatishoboye kwishakamo ubushobozi, kubanza guhera ku kubaka izibabaje kurusha izindi bitewe n'ingengo y'imari idahagije. Gufatanya n'abafatanyabikorwa gushaka ibisubizo. Abaturage tubasaba gukomeza gufatanya n'abandi mu masibo aho batuye kugira ngo iki kibazo tubashe kugikemura”.

    Abahawe amabati ni abafite inzu bazamuye bari barabuze isakaro

    Mu Karere ka Nyamasheke abatishoboye badafite aho baba bahawe amabati


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abarenga-3000-bagiye-gufashwa-kubona-inzu-zo-kubamo

  • Thailand na Cambodia byemeye kugirana imishyikirano yo guhagarika imirwano – #rwanda #RwOT

    Aya makimbirane hagati y'ibi bihugu amaze igihe kubera ko yatangiye mu 1907 ubwo Abafaransa bakolonizaga Cambodia baciye umupaka wayo, ariko Thailand ikagaragaza ko batabikoze neza, kuko hari uduce turimo insengero tutagenewe nyiratwo ku buryo bishobora guteza amakimbirane.

    Ku wa 23 Nyakanga 2025, ni bwo abasirikare batanu bo muri Thailand bakomerekejwe n'ibisasu byatezwe mu butaka ibi bihugu bitumvikaniraho.

    Thailand yashinje Cambodia gutega ibyo bisasu muri ubwo butaka, ibintu byatumye ku wa 24 Nyakanga 2025, imirwano ihita itangira kuba kubera iyo mpamvu.

    Kuva iyo mirwano yatangira hagati y'ibi bihugu byombi, abantu bagera kuri 34 bamaze kwicwa harimo abasivili n'abasirikare ku mpande zombi ndetse ibihumbi by'abaturage nabyo bimaze kuvanwa mu byabo.

    Ku wa 26 Nyakanga 2025 ni wo Trump abinyujije kuri Truth Social yavuze ko yagiranye ibiganiro n'abayobozi b'ibi bihugu byombi ndetse abasaba ko bakwiriye guhagarika intambara.

    Ati 'Twari tumaze iminsi turi mu biganiro byo kugirana ubucuruzi hagati y'igihugu cyacu n'ibi bihugu ariko ntabwo tuzigera dukomeza kubikora mu gihe bikiri mu mirwano.'

    Yakomeje avuga ko nyuma y'ibyo biganiro ibihugu byombi byemerenyije guhagarika imirwano.

    Ibintu byashimangiwe n'abayobozi bo ku mpande zombi barimo Minisitiri w'Intebe wa Cambodia, Hun Manet wavuze ko mbere y'uko ibiganiro bitangira imirwano igomba kubanza guhagarara.

    Ni mu gihe mugenzi we wa Thailand, Phumtham Wechayachai, yavuze ko kugira ngo baganire, Cambodia ikwiriye kugaragaza ubushake ifite bwo guhagarika imirwano.

    Indege z’intambara za Thailand ziherutse kugaba ibitero ku birindiro by’Igisirikare cya Cambodia


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/thailand-na-cambodia-byemeye-kugirana-imishyikirano-yo-guhagarika-imirwano

  • Ahahoze INATEK hagiye gufungurwa indi kaminuza – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2020 ubwo kaminuza ya INATEK yafungwaga na Minisiteri y'Uburezi, abaturage bo mu turere twa Ngoma, Kirehe ndetse na Kayonza bagorwa no kubona aho bakomereza amasomo muri Kaminuza zigenga kuko inyinshi ziri kure.

    Ushaka kwiga muri weekend nk'abantu basanzwe bafite akazi mu turere twa Ngoma, Kirehe na Kayonza, bimusaba kujya kwiga mu Karere ka Rwamagana, Nyagatare, mu Mujyi wa Kigali cyangwa se mu Majyepfo.

    Uretse iki kibazo kandi n'iyo ugeze mu Mujyi wa Kibungo usanga urujya n'uruza rwaragabanutse cyane, abari bafite inzu zikodeshwa n'abanyeshuri babuze ayo bacira n'ayo bamira.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yijeje ko iki kibazo bakizi kandi ko bari gukora ibishoboka byose ngo nibura babone indi kaminuza yigenga yakorera muri aka Karere mu gihe cya vuba.

    Uyu muyobozi yagize ati 'Ahahoze INATEK turi kuganira na Diyoseze Gatolika ya Kibungo ku buryo bashobora kuhatangiza ishuri rya Kaminuza Gatolika ya Kibungo. Ubu icyo turi kunoza ni ukugira ngo byihute ariko ibiganiro by'uko bazahashyira ishuri byo byararangiye.''

    Uyu muyobozi yavuze ko ibiganiro bigeze ahantu heza, asaba abaturage bo mu Karere ka Ngoma na Kirehe kuba bihanganye kuko ngo mu minsi mike bazabona iyi kaminuza yitezweho gufasha benshi kuva mu bwigunge.

    Ati 'Turifuza ko iyi kaminuza itangira vuba bishoboka ikagirira akamaro abaturage bacu kuko ubu baravunika, hari abajya kwiga za Rwamagana, hari abajya i Byumba n'abandi bajya kwiga mu Majyepfo […] urumva rero aho hose ni kure ku buryo nitubona ishuri bizafasha benshi mu batuye Ngoma, Kirehe n'igice cya Kayonza.''

    Kugeza ubu mu Karere ka Ngoma habarizwa ishuri rya IPRC Ngoma ari naryo rikuru riri muri utu turere twa Ngoma na Kirehe duherereye mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yijeje ko mu gihe cya vuba ahahoze INATEK hazatangira indi kaminuza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ahahoze-inatek-hagiye-gufungurwa-indi-kaminuza