Blog

  • Ibyo wamenya kuri kaminuza yashinzwe n'Ibitaro bya Faisal yahawe na Leta ubutaka bwa hegitari 18 – #rwanda #RwOT

    Kaminuza ya AHSU yashinzwe n'Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal mu rwego rwo kugira uruhare mu kuzamura umubare w'abakora mu rwego rw'ubuzima. Igitekerezo cyo gutangiza iyi kaminuza cyaturutse kuri gahunda ya Minisiteri y'Ubuzima yo kongera umubare w'abakora mu rwego rw'ubuvuzi izwi nka '4X4 reforms' igamije gukuba kane umubare w'abakora muri urwo rwego.

    Iteka rya Minisitiri n° 001/MINEDUC/2024 ryo ku wa 26/04/2024 ni ryo ryemereye Africa Health Sciences University gutangira gukora rikanayiha ubuzima gatozi. Kuri ubu yigamo icyiciro cya mbere cy'abanyeshuri bagera kuri 70 barimo 40 babanje kwakirwa, icyiciro cya kabiri kikaba kizatangira kakirwa muri Nzeri 2025.

    AHSU yemerewe gutanga amasomo y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza 'Master's' mu gutera ikinya, kuvura indembe, kubaga abantu, ubuvuzi bw'indwara z'imbere mu mubiri, ubuvuzi bw'ababyeyi, ubuvuzi bw'abana. Yemerewe kandi gutanga amasomo y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bubyaza, izajya itanga kandi amasomo yo gusuzuma hakoreshejwe Radiotherapy no gukora muri laboratwari.

    Ku cyiciro cya mbere kigizwe n'abarenga 70, iyi Kaminuza yatangije amasomo y'ububyaza mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza. Abatoranyijwe gutangira muri iyi kaminuza bishyurirwa amafaranga y'ishuri, bagahabwa aho kuba n'amafaranga abatunga ku ishuri.

    Abanyeshuri bemererwa kwiga muri iyi kaminuza batoranywa hagendewe ku batsinze neza ibizamini by'amashuri yisumbuye by'umwihariko isomo ry'Ibinyabuzima (Biology) ariko kubera ko abari basabye bari benshi, bituma hakoreshwa ibizamini byaba ibyanditse n'ibyo kuvuga kugira ngo hatoranywe abo rishobora kwakira. Nko ku cyiciro cya mbere hari hasabye 128, hemererwa abagera kuri 40.

    Abanyeshuri biga muri Africa Health Sciences University biga umwaka wa mbere mu ishuri ariko imyaka ikurikiyeho amasomo akomereza mu bitaro bitandukanye birimo ibya Kacyiru, ibya Muhima n'Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, kugira ngo noneho ibyo abanyeshuri biga babashe no kubishyira mu ngiro.

    Ubwo iyi kaminuza yahabwaga ubuzima gatozi umwaka ushize, Umuyobozi ushinzwe serivisi z'ubuvuzi mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, Dr. Sendegeya Augustin, yagaragaje ko iyo Kaminuza yitezweho gutanga igisubizo mu gukemura ikibazo cy'umubare muke w'abize by'ubuvuzi.

    Ati 'Twahawe inshingano zo kutaba ibitaro gusa, tureba mu bushobozi dufite n'ibyo dushobora gufatanya n'ubuyobozi bwiza tubona ko twashyiraho na Kaminuza azabarizwamo gahunda zitandukanye zijyanye n'imyigishiririze y'ibijyanye n'ubuvuzi.'

    'Ije kongera umubare w'abakozi mu byerekeranye n'ubuvuzi. Si umubare wonyine ahubwo ni no kugira abakozi bafite ubushobozi buhagije batanga serivisi zisumbuyeho kandi dutekereza ko turebye uko twabitangiye n'ubwunganizi dufite turakeka tuzabigeraho.'

    Kuri ubu Africa Health Sciences University iri gukorera mu nyubako izwi nka Kacyiru Executive Apartment iherereye ku Kacyiru hafi n'ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, mbere yuko yimukira mu nyubako zizubakwa mu butaka yahawe mu Murenge wa Rusororo.

    Kuri ubu Africa Health Sciences University iri gukorera mu nyubako izwi nka Kacyiru Executive Apartment iherereye ku Kacyiru

    Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byatangije iyi kaminuza bigamije gukemura ikibazo cy’ubuke bw’abaganga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-kuri-kaminuza-yashinzwe-n-ibitaro-bya-faisal-yahawe-na-leta

  • U Rwanda rwasabye Kiliziya Gatolika kurushaho kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije Afurika – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yatangizaga Inama ya 20 y'Ihuriro ry'Inama y'Abepisikopi muri Afurika na Madagascar (SECAM) yateraniye i Kigali kuri uyu wa 31 Nyakanga 2025.

    Ati 'Umugabane wa Afurika uri gukira ibikomere bya kera, ariko igitutu cy'amahanga kiracyahari. Muri izo mbogamizi zose, mugaragaze amahirwe y'umwihariko yo kongera kwiyubaka.'

    Yangeyeho ati 'Itorero muri Afurika rifite uruhare rigomba kugira mu kwereka inzira nziza, imiyoborere myiza, guteza imbere ubumuntu no gushyira imbaraga mu guteza imbere ubushobozi bwacu bwo kugira amahitamo mazima ku bihugu byacu.'

    Yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kubaka ubufatanye budaheza n'imiryango ishingiye ku myemerere, yiyemeje gutanga serivisi mu mucyo no mu mahoro.

    Ati 'Kuri ubu abafatanyabikorwa batandukanye bari kugira uruhare ku iterambere ry'Umugabane wa Afurika mu kubaka amahoro, guteza imbere ry'urubyiruko, kubungabunga ibidukikije n'umutekeno. Icyo dukeneye ni ihame ry'ubufatanye bukoranywe ubunyangamugayo, mu bwubahane no guhuza intego yo kwimakaza amahoro n'iterambere ridaheza.'

    Minisitiri Dr. Nsengiyumva kandi yagaragaje ko hazirikanwa uruhare rw'imiryango ishingiye ku myemerere by'umwihariko kiliziya Gatolika mu nzego zitandukanye zirimo urugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge n'urugamba rwo guteza imbere igihugu.

    Antoine Cardinal Kambanda yashimye uko Kiliziya yagutse mu Rwanda nubwo yagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashima kandi ko u Rwanda rwashyize imbere kongera kunga ubumwe bw'Abanyarwanda nyuma yo kuyihagarika.

    Ati 'Ku bw'imbabazi z'Imana mu myaka 31 ishize, twagize umugisha wo kugira ubuyobozi bwiza bwakoze cyane mu kunga Abanyarwanda. Dufite byinshi byo kubasangiza kuri iyi ngingo isa n'aho ibumbatiye byose muri SECAM.'

    Yongeyeho ko 'Turashimira cyane Perezida Paul Kagame ku buyobozi bwe n'ubushake bwa Politiki ku bumwe n'ubwiyunge. Natwe nka Kiliziya twagize uruhare mu rugendo rwo kubaka ubumwe n'ubwiyunge.'

    Yagaragaje ko ari umugisha ukomeye kandi ku Rwanda kuko rufite amasomo amahanga yarwigiraho.

    Umunyamabanga Mukuru wa SECAM, Rev. Fr. Rafael SIMBINE yagaragaje ko inshuro 20 iri huriro rimaze guhura byagize uruhare rukomeye mu rugendo rwa Kiliziya muri Afurika.

    Intumwa Nkuru ya Papa mu Rwanda, Arnaldo Sanchez Catalan, watanze ubutumwa bwa Papa ku Rwanda yagaragaje ko bishimiye intambwe yatewe na RDC n'u Rwanda yagejeje ku gushyira umukono ku masezerano y'amahoro byakozwe bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yavuze ko amasezerano yashyizweho umukono agamije gukemura ikibazo hifashishijwe inzira za Politiki ku makimbirane yari amaze igihe.

    Yashimangiye ko iyo nama yateraniye I Kigali igamije kurebera hamwe uko Kiliziya Gatolika yagira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Afurika, komora ibikomere ndetse n'ibiganiro.

    Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Abepiskopi ba Afurika na Madagascar akaba Arikiyeposkopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo Besungu, yashimye imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame wemeye ko inama ya SECAM ibera mu Rwanda.

    Yashimangiye ko Kiliziya Gatolika ikwiye kurushaho kugira uruhare mu kunga abantu, ubumwe n'ubwiyunge kandi igahamagarira bose gusenyera umugozi umwe.

    Yavuze ko intego y'uyu mwaka ijyanye neza n'ibigiragara muri ibihe nk'intambara, ibihugu bya Afurika bihuraho nazo, ashimangira ko kiziliya ikwiye kugira uruhare mu kunga abantu.

    Ati 'Kiliziya muri Afurika ikwiye kuba ikimenyetso cyiza cy'ubwiyunge, ubutabera n'amahoro. Tugendere hamwe nk'umuryango w'abana b'Imana bahamagariwe kuba abahamya bayo, ababibyi b'amahoro n'ubuhanuzi bw'ibyiringiro kuri iyi isi inyotewe n'urumuri.'

    Yashimangiye ko hakenewe imikoranire, gusenyera umugozi umwe, guhuza n'imikoranire ishingiye ku bwubahana.

    Iyi nama yatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa Kane, tariki ya 31 Kanama 2025, itangirana na Misa yo kuyifungura yabereye kuri Paruwasi Regina Pacis Remera, muri Arkidiyosezi ya Kigali.

    Nyuma ya Misa, ibiganiro byakomereje muri Kigali Convention Center, ahateraniye Abakardinali 13, Abasenyeri 100, abapadiri barenga 70 n'Abalayiki, muri rusange bose bakaba barenga 200.

    Uretse ibiganiro binyuranye bizagaruka ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka 'Kristu Isoko y'Amizero, Ubumwe n'Ubwiyunge n'amahoro: Icyerekezo cya Kiliziya-Umuryango w'Imana muri Afurika mu myaka 25 iri imbere (2025-2050)' Biteganyijwe ko iyi nama izanatorerwamo Komite y'Ubuyobozi bushya bwa SECAM.

    Inama izasorezwa i Kibeho, tariki ya 3 Kanama 2025, ahazaturirwa Igitambo cya Misa izaba yitabiriwe n'Urubyiruko rurenga ibihumbi 20 rwo hirya no hino mu Rwanda.

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yasabye Abepiskopi Gatolika muri Afurika kurushaho kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije umugabane

    Antoine Cardinal Kambanda yashimye imiyoborere myiza ya Kagame yashyize imbere ubumwe n’ubwiyunge

    Hagaragajwe ko Kiliziya ikwiye kurushaho kugira uruhare mu kunga ubumwe abaturage ba Afurika

    Intumwa Nkuru ya Papa mu Rwanda, Arnaldo Sanchez Catalan, watanze ubutumwa bwa Papa ku Rwanda yagaragaje ko bishimiye intambwe yatewe na RDC n'u Rwanda yagejeje ku gushyira umukono ku masezerano y'amahoro

    Inama ibaye ku nshuro ya 20

    Inama yitabiriwe n’abayobozi muri Kiliziya Gatolika batandukanye

    Kiliziya Gatolika yasabwe kugira uruhare mu bikorwa byo gukemura ibibazo Afurika ifite

    Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Afurika yateraniye i Kigali, yabanjirijwe n’isengesho

    Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Abepiskopi ba Afurika na Madagascar akaba Arikiyeposkopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo Besungu, yashimye imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, na we yitabiriye iyi nama

    Abepiskopi Gatolika bitabiriye inama ya SECAM bafatana ifoto y’urwibutso na Minisitiri w’Intebe Dr, Nsengiyumva Justin

    U Rwanda rwasabye Kiliziya Gatolika kurushaho kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije Afurika

    Iyi nama izamara iminsi ine

    Amafoto: Cyubahiro Key


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasabye-kiliziya-gatolika-kurushaho-kugira-uruhare-mu-gukemura

  • Ambasaderi w'Umurinzi w'Imisigiti ibiri y'intumwa z'Imana wemejwe n'Inama y'Abaminisitiri ni muntu ki? – #rwanda #RwOT

    Benshi ntibasobanukiwe n'iryo zina ry'uwo Ambasaderi ndetse n'inshingano ze, cyane ko kuri bamwe ari ubwa mbere bari babonye iyo nyito.

    Mufti w'u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yasobanuriye IGIHE ko icyo iriya nyito isobanuye ari uko Ambasaderi Mohammed Bin Khalil Faloudah, ari uhagarariye Umwami wa Arabie Saoudite mu Rwanda.

    Ibyo bituruka ku kuba Umwami wa Arabie Saoudite uwo ari we wese aba ari we murinzi w'Imisigiti Ibiri mitagatifu iri muri icyo gihugu, ari yo Masjid al-Haram uherereye i Maka na Masjid an-Nabawi uherereye i Madina.

    Mufti Sheikh Sindayigaya ati 'Umwami wa Arabie Saoudite aba afite izina ry'uko ari umukozi w'iriya misigiti ibiri mitagatifu, ni nk'uko uzasanga ahandi bamwita 'Baba wa Taifa', rero ahari umurinzi w'imisigiti ibiri mitagatifu, wahasimbuza Umwami wa Arabie Saoudite, ubwo urahita usanga rero uriya ari Ambasaderi uhagarariye Ubwami bwa Arabie Saoudite.'

    Ambasaderi Mohammed Bin Khalil Faloudah ugiye guhagararira Arabie Saoudite mu Rwanda afite icyicaro i Kampala muri Uganda, abaye uwa mbere uhawe izo nshingano kuko ubusanzwe icyo gihugu nta Ambasaderi cyagiraga ushinzwe u Rwanda.

    Sheikh Sindayigaya yavuze ko kuba uyu Ambasaderi yahawe izi nshingano by'umwihariko, bizatuma boroherwa kurushaho no kubona ibisabwa, by'umwihariko nko ku bayisilamu bajya mu mutambagiro mutagatifu. Yavuze ko nubwo n'ubundi bafashwaga na Ambasade iri i Kampala, ubu bizarushaho koroha kuko n'u Rwanda rugiye mu nshingano by'umwihariko.

    Ati 'Turashima rero imiyoborere myiza igenda nyine yagura amarembo, kugira ngo abaturage tubyungukiremo inyungu zitandukanye.'

    U Rwanda na Arabie Saoudite bisanzwe bifitanye umubano mu nzego zitandukanye ndetse ibihugu byombi bikunze gushyigikirana.

    Nko muri Gashyantare uyu mwaka, Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda rigizwe n'abayobozi bakuru mu Rugaga rw'Ubucuruzi muri Arabie Saoudite (Federation of Saudi Chambers of Commerce).

    Mu Ukwakira 2024 Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko rishyigikiye kandidatire ya Arabie Saoudite yo kwakira Igikombe cy'Isi cya 2034.

    Mu 2021 Guverinoma y'u Rwanda n'Ubwami bwa Arabie Saoudite byasinyanye amasezerano y'ubufatanye, yasangaga andi ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye mu bya Dipolomasi yasinywe mu 2018.

    U Rwanda rufatanya na Arabie Saoudite mu nzego z'ubuvuzi, uburezi, ingufu n'ibikorwaremezo. Andi mahirwe yo kongera ubufatanye ari mu rwego rw'ikoranabuhanga, urw'imari, ubukerarugendo, ubucuruzi n'ishoramari muri rusange.

    Mohammed Bin Khalil Faloudah, yagizwe Ambasaderi w'Umurinzi w'Imisigiti ibiri y'intumwa z'Imana mu Rwanda, afite icyicaro i Kampala


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasaderi-w-umurinzi-w-imisigiti-ibiri-y-intumwa-z-imana-wemejwe-n-inama-y

  • Inyito nshya y'umubyibuho yatumye umubare w'abawufite ugabanyukaho 50% – #rwanda #RwOT

    Mu bisanzwe iyo hapimwaga ko umuntu afite umubyibuho ukabije, harebwaga ku bilo n'uburebure umuntu afite ibizwi nka 'BMI'

    Iryo tsinda ry'abaganga ryagaragaje ko ibyo bidahagije kugira ngo hemezwe ko umuntu afite umubyibuho ukabije uteje ikibazo.

    Bavuze ko upima akwiriye kujya anita ku ngano y'ibinure umuntu afite ku nda n'ikibuno, bikajyana no kureba niba hari ibimenyetso bigaragaza ko hari ingingo z'umubiri zatangiye kugira ikibazo bitewe no kugira ibinure byinshi mu mubiri cyangwa kugira imbogamizi ku mikorere y'umubiri.

    Bagaragaje ko mu gihe hagaragaye ko uwo mubyibuho watangiye guteza ibibazo zimwe mu ngingo z'umubiri, bikwiye kwitwa 'clinical obesity', basanga nta byo, bikitwa 'preclinical obesity,' bivuze ko umuntu afite ibyago by'ubuzima ariko nta ndwara iraboneka.

    Iyi nyito nshya yemejwe n'ibigo byita ku buzima bigera kuri 75, icyakora abantu bayivugaho cyane, bamwe bavuga ko abari mu cyiciro cya 'preclinical' bashobora guhura n'ibibazo byo kudahabwa ubuvuzi bakeneye.

    Abahanga mu by'ubuvuzi bagaragaza ko abo batabonyweho ibibazo batewe n'umubyibuho bagomba gukurikiranwa nk'abafite ibyago byo kugira ingaruka ku buzima, mu gihe ababibonyweho batangira kwitabwaho ari na bo bavugwa ko bafite umubyibuho ukabije.

    Byakomotse ku bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 56 biri mu nzira y'amajyambere harimo n'u Rwanda, bukamurikwa muri PLOS Global Public Health ku wa 24 Nyakanga 2025.

    Bwerekanye ko gukoresha inyito ya 'clinical obesity' bizagabanya umubare w'abafatwaga nk'abafite umubyibuho ukabije kugeza ku kigero cya 50%.

    Aba bashakashatsi bagaragaza ko ari ingenzi gusobanura byimbitse icyo umubyibuho ukabije ari cyo kugira ngo amakuru babonye ahuzwe n'ibibazo bishobora kugera ku muntu, aho kugendera ku ngano y'ibilo n'uburebure gusa.

    Bagaragaza ko izi nyito nshya zizafasha mu kugaragaza abantu bakeneye ubufasha kurusha abandi.

    Ni ubushakashatsi bwifashishije amakuru y'abarenga ibihumbi 142 bo muri Afurika, Aziya, Amerika, u Burayi n'ahandi.

    Hitawe ku kureba ibilo umuntu afite, uburebure, umuzenguruko w'inda, umuvuduko w'amaraso, isukari umuntu afite mu mubiri n'ibindi byinshi.

    Rodrigo M. Carrillo-Larco wo muri Emory University yo muri Leta ya Georgia wayoboye ubushakashatsi yavuze ko bahisemo gukora ubushakashatsi kuko abantu bari bakeneye kumva ibintu kimwe ku bijyanye n'icyitwa umubyibuho ukabije, uburyo bwo gutangira imiti n'ibindi.

    Mu byabonywe ni uko hagaragaye ko umubyibuho ukabije mu bagabo ku rwego rw'igihugu wari uri hagati ya 1% mu bihugu nk'u Rwanda, Timor-Leste, Malawi, Ethiopia, Eritrea, na Cambodia kugeza kuri 29% mu bihugu nka Samoa, Ibirwa bya Cook na Tokelau.

    Ni mu gihe ku bagore umubyibuho ukabije wari munsi ya 1% mu bihugu bya Vietnam, Timor-Leste, u Rwanda, Ethiopia, Eritrea, na Cambodia, kugeza kuri rugero rwa 28% mu bihugu birimo Samoa na Tuvalu.

    Mu bagabo byagaragaye ko abarenga 10% bo mu bihugu 41 birimo 18 bya Afurika bafite umubyibuho ukabije utuma ingingo z'umubiri zidakora (clinical obesity) mu gihe 10% by'abagore bo mu bihugu 30 birimo 14 bya Afurika na bo bafite bene uwo mubyibuho.

    Ahagaragaye impinduka zikomeye mu bijyanye n'umubyibuho ukabije hashingiwe ku nyito nshya, ni muri Malawi. Hashingiwe ku bipimo bya BMI wari kuri 0,7% mu gihe hashingiwe ku bipimo bishyam wageze 0,2% ibingana n'igabanyuka rya 67,7%.

    Mu bagore bafite umubyibuho ukabije uteje ikibazo, u Rwanda rwagaragaje impinduka Rwanda biva kuri 2,7% ushingiye ku bipimo bya BMI, bigera kuri 1,3% ushingiye ku nyito nshya ya 'clinical obesity' ibingana n'igabanyuka rya 52,4%.

    Inyito nshya y'umubyibuho yatumye umubare w’abawufite bagabanyukaho 50% mu Rwanda n’ahandi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyito-nshya-y-umubyibuho-yatumye-umubare-w-abawufite-bagabanyukaho-50-mu

  • Igihugu cyazaba icy'iminyafu – Minisitiri Nsengimana ku guhanisha abanyeshuri inkoni – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo n'abarimu bo mu mashuri y'uburezi bw'ibanze yibanda ku myigire n'imyigishirize, kuri uyu wa 31 Nyakanga 2025.

    Minisitiri Nsengimana ubwo yagarukaga ku barimu bifashisha akanyafu mu gucyebura abanyeshuri, yavuze ko ubwo buryo atari cyo gisubizo gikwiye, yibutsa abafite iyo myumvire kongera kwitekerezaho.

    Ati 'Akanyafu ntabwo ari cyo gisubizo, ntabwo umwarimu agomba guhora ahondagura. Nonese twese tujye twitwaza akanyafu umuntu wese agenda akubita uwo ahuye na we utakoze ibyo yagombaga gukora? Igihugu kizaba icy'iminyafu.'

    Yakomeje avuga ko hakwiriye kurebwa uburyo bwo gukemura ibibazo bitanyuze mu gukoresha inkoni ndetse agaragaza ko buhari.

    Ati 'Ibyo gutekereza ko ibintu byose bigomba kunyuzwa mu tunyafu ntabwo bishoboka kuko ntabwo ari ibintu umuntu yakubakiraho.'

    Minisitiri Nsengimana kandi yanagarutse ku myitwarire y'abarimu muri iyi minsi, akebura abafite imyitwarire idahwitse, abasaba kuyihinduka kugira ngo baheshe agaciro umwuga w'ubwarimu wubahwa na buri wese.

    Yavuze ko iyo umwarimu yitwaye nk'umubyeyi cyangwa umurezi wa nyawe abyubahirwa, agaragaza ko n'Igihugu na cyo cyumvise akamaro ka mwarimu kigashyira n'imbaraga mu guteza imbere uwo mwuga.

    Ati 'Abarimu bari bakwiye gushyiramo akabo bagakora igituma uyu mwuga urushaho guhabwa agaciro. Mwarimu abantu bubahaga bagatinya ntabwo wasangaga ari uw'ifata nabi, uburyo yifata ni cyo cyatumaga uvuga ngo ni mwarimu.'

    Minisitiri Nsengiyumva yavuze kandi ko nubwo hari abarimu babyubahiriza, hari n'abandi batabikora ahubwo ugasanga ibyo bakora bisubiza inyuma umwuga, abasaba ubwabo kwiha agaciro no gukeburana hagati yabo.

    Mu Rwanda hari abarimu barenga 120.000. Muri abo, abigisha mu mashuri y'ubumenyi rusange bagera ku 107.741 naho 18.106 bigisha muri TVET.

    Muri rusange abigisha mu mashuri y'inshuke ni 9.252 harimo abagore 7.238 n'abagabo 2.014, mu mashuri abanza ni 64.110 aho abagore ari 37.111 abagabo ari 26.999 mu gihe mu mashuri yisumbuye bose hamwe ari 34.379 harimo abagore 12.924 mu gihe abagabo ari 21.455.

    Minisitiri Nsengimana yavuze ko guhanisha inkoni atari byo bikosora umwana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igihugu-cyazaba-icy-iminyafu-minisitiri-nsengimana-ku-guhanisha-abanyeshuri

  • Impamvu umwarimu akora igeragezwa ry'umwaka – #rwanda #RwOT

    Ni ibisobanuro yatanze ubwo MINEDUC yari mu biganiro bigaruka ku guteza imbere uburezi byabaye ku wa 31 Nyakanga 2025.

    Itegeko rivuga ko umukozi wa Leta wese utangiye akazi, ageragezwa mu gihe cy'amezi atandatu, aho umuyobozi we wo mu rwego rwa mbere asuzuma imikorere ye ku bijyanye n'ubushobozi, imyitwarire n'imyifatire mu kazi.

    Igihe umukozi atangiye igerageza agomba kumenyeshwa mu nyandiko n'umuyobozi ubifitiye ububasha, inshingano ze n'ibyo asabwa kubahiriza.

    Umukozi wa Leta uri mu igeragezwa agira uburenganzira bw'ibanze nk'ubw'umukozi wa Leta warangije neza igeragezwa.

    Uwarangije igeragezwa mu butegetsi bwa Leta mu gihe cy'amezi atandatu nibura, ntiyongera kugeragezwa iyo atangiye akandi kazi gasa n'ako yakoraga.

    Iyo igihe cy'igeragezwa kirangiye rikagaragaza ko umukozi wa Leta ashoboye akazi, ahita ahabwa akazi abimenyeshejwe mu nyandiko n'umuyobozi ubifitiye ububasha.

    Mu burezi ho ntabwo ari uko bimeze kuko umwarimu ageragezwa umwaka.

    Minisitiri Nsengimana yavuze ko mu byerekeye uburezi, umwaka w'amashuri ari wo ugenderwaho, ungana n'amezi icyenda yo kwiga.

    Ati 'Iyo utangiye umwaka wa mbere ni bwo uba ugeragezwa, ureba uko ibintu bigenda. Iyo unarangije uwo mwaka uragenzurwa hakarebwa uko ibintu byagenze, ufashwa agafasha. Umwaka w'ishuri ni rwo rugero rw'ifatizo. Ni yo mpamvu ibintu tubibara mu mwaka w'ishuri.'

    Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa abarimu barenga ibihumbi 120 barimo abigisha ubumenyi rusange n'abigisha imyuga n'ubumenyingiro.

    Itegeko rivuga ko iyo igeragezwa rigaragaje ko uwageragejwe adashoboye akazi, ahita asezererwa nta mpaka n'umuyobozi ubifitiye ububasha.

    Icyakora, umuyobozi ubifitiye ububasha ashobora gusubirishamo igeragezwa mu gihe kitarenze amezi atatu bitewe n'impamvu zigaragara kandi zisobanutse.

    Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yagaragaje impamvu mwarimu akora imenyereza ry’umwaka mu gihe abakozi ba leta ari amezi atandatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-mwarimu-akora-igeragezwa-ry-umwaka-mu-gihe-abandi-bakozi-ba-leta

  • Rwamagana: Abajura bishe abazamu babiri, biba amakaziye 350 n'amafaranga – #rwanda #RwOT

    Ubu bujura bwabaye mu ijoro ryo ku wa 30 Nyakanga 2025, mu Mudugudu wa Mareba mu Kagari ka Nyarukombe mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana.

    Aba bajura bateye ahantu habiri baranguza ibyo kunywa, umucuruzi umwe bamutwaye amakaziye 150 n'amafaranga ibihumbi 600 Frw, undi bamutwara amakaziye 200 ndetse banasiga bishe abazamu babiri baharindaga barimo umusaza w'imyaka 72 n'undi mugabo w'imyaka 42.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muyumbu, Muhamya Aman, yabwiye IGIHE ko ububiko bw'inzoga bwibwe ari bubiri buturanye ndetse ko n'abazamu babiri baburindaga bishwe.

    Ati 'Twabimenye mugitondo ahagana Saa Kumi n'Ebyiri ko abazamu babiri barara kuri Depot y'inzoga babishe, twahageze rero koko dusanga abo bagabo babiri bombi babishe. Umwe afite igikomere ku mutwe, ku gutwi no mu musaya, bigaragara ko hari ikintu bamukubise, undi nta gikomere afite.''

    Gitifu Muhamya yavuze ko imirambo bayijyanye ku bitaro bya Rwamagana kugira ngo ikorerwe isuzuma mbere yo kuyishyingura. Uyu muyobozi yasabye abaturage kurushaho kugira amakenga ku muntu wese babona aho batuye kandi bakabona batamusobanukiwe neza.

    Yavuze ko kandi bagiye gukaza amarondo kugira ngo bakumire ibyaha nk'ibi byicirwamo abantu, asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe.
    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko ubu bujura koko bwabaye ndetse inzego z'umutekano zahise zitangiza iperereza kugira ngo abakoze ubwo bwicanyi bamenyekane kandi babiryozwe.

    Áti 'Mugitondo cyo kuri uyu munsi tariki ya 31 Nyakanga twahawe amakuru ko hari abantu babiri bishwe, Polisi yagiyeyo isanga koko abo bantu bishwe hanabaye n'ubujura. RIB yahageze itangira iperereza andi makuru aramenyekana nyuma y'iperereza.''

    Ubuyobozi bwihanganishije imiryango yabuze ababo, kuri ubu inzego z'umutekano zikaba ziri ahabereye ubu bwicanyi ari na ko hari gukorwa iperereza.

    Abajura biciye abazamu babiri i Rwamagana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abajura-bishe-abazamu-babiri-biba-amakaziye-350-n-amafaranga

  • Ntabwo wavuga ngo ngiye kwigisha Icyongereza kandi nawe ucumbagira-Minisitiri Nsengimana – #rwanda #RwOT

    Minsitiri w'Uburezi Nsengimana Joseph, yagaragaje ko bitumvikana kubona umwarimu yigisha icyongereza nyamara na we acumbagira muri urwo rurimi, ko ari yo mpamvu batangije amahugurwa ku barimu badafite ubwo bumenyi ndetse bahabwa imyaka itatu yo kuba barumenye.

    Yabigarutseho ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo n'abarimu bo mu mashuri y'uburezi bw'ibanze yibanda ku myigire n'imyigishirize. Ni inama yabaye ku wa 31 Nyakanga 2025.

    Mu 2008 ni bwo hafashwe icyemezo cyo guhindura ururimi rukoreshwa mu kwigisha, biva mu Gifaransa biba Icyongereza.

    Mu 2011, kwigisha mu Cyongereza byemejwe ko bizajya bihera mu mwaka wa Kane w'amashuri abanza, abo mu myaka itatu ya mbere bakigishwa mu Kinyarwanda, gusa byaje kongera guhinduka mu 2019, hasubizwaho gahunda yo kwigisha mu Cyongereza kuva mu mwaka wa mbere w'amashuri abanza.

    Kuva iyo gahunda yatangira hashyizweho gahunda zo guhugura abarimu mu rurimi rw'Icyongereza nk'imwe mu nzira zafasha gutanga uburezi bufite ireme.

    Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko ari yo mpamvu bakomeje amahugurwa ku barimu basanzwe ariko ko ku bashya mu kazi hazajya hinjira abazi Icyongereza.

    Ati 'Ku barimu bashya tuzajya tureba ko bageze kuri urwo rugero mbere y'uko bahabwa akazi. Abarimu basanzwe bakora bazahabwa amahugurwa kugira ngo ubwo bumenyi bugere kuri urwo rugero. Twabahaye imyaka itatu kugira ngo bigerweho. Ubu turi mu mwaka wa mbere. Nta muntu ubu uzirukanwa kugeza igihe imyaka itatu ishize.'

    Yatangaje ko abarezi bagomba kwigisha mu rurimi bafitiye ubumenyi, kuko iyo umwarimu atabufite bidindiza ireme ry'uburezi, ugasanga abana ni bo babigwamo.

    Yavuze ko kuba u Rwanda rwarahisemo kwigisha mu Cyongereza bisaba ko abarimu n'abayobozi b'amashuri baba bafite ubushobozi bwo gukora muri urwo rurimi bigishirizamo.

    Ati 'Ntabwo wavuga ngo ugiye kwigisha Icyongereza kandi nawe ucumbagira muri urwo rurimi. Ahubwo ni ugushaha uburyo wongera ubumenyi muri urwo rurimi kugira ngo ushobore kurwigishamo. Bitabaye ibyo na bya bindi wigishije ntibabifata. ugasanga abana ari bo babiguyemo.'

    Minisitiri Nsengimana yavuze ko mu minsi ishize hakozwe igenzura mu ku bayobozi b'ibigo by'amashuri harebwa ku bintu bitandukanye birimo no kureba urugero bariho mu Cyongereza, agaragaza ko nyuma yabwo hari abazakomeza akazi n'abazagahindurirwa.

    Mu gukemura ikibazo cy'abatazi Icyongereza, MINEDUC yagaragaje ko ubu hari kurebwa uburyo abanyeshuri barangiza mu mashuri nderabarezi bazajya bahita bajya mu mirimo ariko hitawe ku bumenyi bafite no mu Cyongereza.

    Ati 'Mbere wararangizaga ugakora n'ikindi kizamini kugira ngo ushyirwe mu mu bwarimu. Icyo kizamini ntabwo cyakorwaga hashyizwemo Icyongereza kiri kuri rwa rwego rwifuzwa. Ni yo mpamvu ubu mu barimu bose dufite usanga hari abagifite ubushobozi buke mu Cyongereza.'

    Yavuze ko nubwo abarimu benshi bahari ubu batari ku rwego rwifuzwa mu bumenyi bw'Icyongereza, bitavuze ko bagomba guhita birukanwa, ahubwo hari kurebwa uburyo bakongererwa ubushobozi.
    Raporo yerekana ibikorwa byo kuzamura ireme ry'imyigire n'imyigishirize mu Rwanda, igaragaza ko abarimu 4% ari bo bafite ubumeyi buhagije mu Cyongereza rwifashishwa mu kwigisha.

    Minisitiri w'Uburezi Joseph Nsengiyumva yagaragaje ko kugira ngo abarimu bashya binjizwe mu kazi hazajya habanza kurebwa ubumenyi bafite


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-wavuga-ngo-ngiye-kwigisha-icyongereza-kandi-nawe-ucumbagira-minisitiri

  • Huye: Polisi yataye muri yombi abakekwaho Ubujura no gutegera abantu mu nzira #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 30 Nyakanga 2025, Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye ku bufatanye n'inzego z'ibanze hamwe n'Abaturage bo mu Murenge wa Gishamvu na Ngoma, bafashe abasore icyenda(9). Abafashwe, bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w'Abaturage, aribyo; Ubujura butobora mazu, Gutega abantu bagenda bakabambura ibyabo n'ibindi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko gufatwa kw'aba bakekwaho ibyo bikorwa bibi bihungabanya Umutekano w'Abaturage byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage, Polisi igategura umukwabo wo kubahiga kugira ngo bashyikirizwe amategeko bakurikiranwe.

    Avuga ko bimwe mu bikoresho bifashishaga muri ibyo bikorwa bigayitse bakoraga ari Intwaro Gakondo zirimo; Imihoro, Ibyuma, Amatindo n'ibindi.

    CIP Hassan, avuga ko Polisi y'u Rwanda ishimira abaturage ku ruhare bakomeje kuyigaragariza batanga amakuru neza kandi bakayatangira ku gihe, ibyo bikaba bifasha mu gukumira no kurwanya ibyaha n'ababikora.

    Mu butumwa bwa Polisi, CIP Hassan Kamanzi avuga ko Polisi y'u Rwanda itazihanganira uwo ariwe wese ukora ibinyuranije n'amategeko. Asaba buri wese gukora ibyemewe, ko kandi utazahinduka atazihanganirwa, azafatwa agashyikirizwa amategeko akamukanira urumukwiye.
    Aba basore bose uko ari icyenda, bagitabwa muri yombi bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Ngoma, aho iperereza ku byaha bakekwaho rikomeje kugira ngo hakorwe neza Dosiye bashyikirizwe Amategeko.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/07/31/huye-polisi-yataye-muri-yombi-abakekwaho-ubujura-no-gutegera-abantu-mu-nzira/

  • Ntawe ukwiye kwishimira ko yigurira igitenge gusa- Guverineri Kayitesi ku batuye i Muhanga – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje ubwo yari mu nteko y'abaturage yabereye mu Kagari ka Ngaru, Umurenge wa Nyarusange, ho mu Karere ka Muhanga.

    Guverineri Kayitesi, yavuze ko imvugo y'umuturage ku isonga bitavuze gusa ko ari ubuyobozi bumureberera cyangwa ko ari ukuvuga ko umuturage asanga umuyobozi mu biro akamwakira neza gusa ngo bigarukire aho.

    Yasobanuye ko umuturage agomba kuba yariye kandi yizeye ko n'ejo azarya, n'iyo impeshyi y'amara amezi menshi abana be bakaba batakicwa n'inzara, abana barwara bakivuza, bakiga kandi bakiga neza.

    Ati 'Ntabwo ushobora gufunga amaboko ngo uyashyire mu mifuka, ngo hagire uzaza kugukura aho uri. Bisaba ko byibura nawe ugira icyo ukora kuko nta muntu n'umwe wavutse yanditsweho ko azakira cyangwa azakena, icyo tuba cyo kijyana n'amahitamo tuba twakoze kuko iyo ukuye amaboko mu mufuka ugakora n'Imana ibiguheramo umugisha.'

    'Kugira rero ngo umuturage abe ku isonga bisaba ko yishakamo imbaraga agakora, niba ari akarima gato ukagahinga neza ku gihe ndetse ukagashakira ifumbire, ugashaka imbuto nziza kugira ngo kazere neza uko kaba kangana kose. Gusa ariko, niba ubyukira ku gasantere ujya gushaka amakuru ntaho wagera kuko amakuru yo mu gasantere ntabwo ahemba.'

    Yabibukije ko hari abo bagurira amatungo bakayararana rimwe bagahita bayabagamo inyama bakazirya rimwe, avuga ko ari ingeso ibasubiza inyuma ukanasubiza inyuma iguhugu, asaba umuryango wose yaba umugabo n'umugore gukorera hamwe.

    Guverineri Kayitesi, yakomeje asaba abaturage kudatekereza ibintu biciriritse, ahubwo ko bakwiye gutekereza imishinga minini kuko uko wihaye intego nini ari na ko ukora cyane.

    Ati ''Uyu munsi nyuma y'imyaka 31 u Rwanda rubohowe, nta muntu ukwiye kuba yishimira ko yigurira igitenge cyangwa ngo abana bararya gusa, kandi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika adusaba ko umuturage agomba gukira, urugo rw'umunyarwanda rukwiye kugira imibereho myiza, abana bakiga, bakarya neza kandi hakaba hanizewe ko nejo bazarya ndetse bakanivuza. Ibi bishoboka igihe wakoze cyane ukiha intego zihamye kandi ugakora cyane ngi uzigereho.'

    Guverineri Kayitesi, yanijeje abaturage ko Leta ibari hafi ngo ibaherekeze aho bagize ikibazo, kuko iterambere ry'abaturage ari yo nshingano ya leta.

    Ati ''Natwe turahari nk'ubuyobozi ngo ibindi byose mudusaba tubikore maze umuturage koko abe ku isonga.'

    Mu Ntara y'Amajyepfo habarurwa imiryango 63.386 iri mu rugendo rw'iterambere, rugamije kubazamurira ubushobozi babifashijwemo na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC), ibinyujije muri gahunda ya Gira Wigire ishyirwa mu bikorwa n'Ikigo Gishinzwe Guteza imbere Ibikorwa by'Iterambere mu Nzego z'Ibanze (LODA), bakabifashwamo n'Abajyanama b'Imibereho Myiza n'Iterambere (Para-social workers).

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye abaturage gutekereza imishinga ikomeye iganisha ku iterambere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntawe-ukwiye-kwishimira-ko-yigurura-igitenge-gusa-guverineri-kayitesi-ku-batuye