Blog

  • Kamonyi: Uwaje kubaka Ikigo cy'Ishuri arashinja ubuyobozi kumushyira mu gihombo babigambiriye #rwanda #RwOT

    Mutuyimana Francois, umushoramari uvuka mu Karere ka Kamonyi ariko akaba atuye mu Mujyi wa Kigali, ashinja ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi kumugusha mu gihombo bubigambiriye. Avuga ko yaje muri aka karere kuhashinga ikigo cy'ishuri, aca mu nzira zisabwa ashaka ibyangombwa byo kubaka arabihabwa ndetse mbere yo gutangira ibikorwa arasurwa, ariko nyuma ngo atungurwa no guhagarikwa mu gihe inyubako z'ibyumba by'amashuri zari zimaze kuzamurwa.

    Aganira na intyoza.com, Mutuyimana Francois mu gahinda kenshi yagize ati' Niba umuntu afite ibyangombwa, nta musoro mbamo Leta, ibintu byose mba nabyubahirije, nkagana ikigo kikamfasha! none ibintu byanjye byose bikaba bigiye kujya muri cyamunara, mu by'ukuri ibi bintu bizagenda gute'?.

    Mutuyimana Francois/Umushoramari mu burezi, asanzwe afite ikigo cy'ishuri i Kigali.

    Agira kandi ati' Ndasaba kurenganurwa, nkarenganurwa na Perezida wa Repubulika kuko na Guverineri nawe ubwe arabizi ariko nta kintu ashaka kubikoraho. Ndibaza nti ese niba badushishikariza gutera imbere nk'urubyiruko, umuntu yakora ikintu nk'iki ng'iki bakaza bakamuhombya bingana aka kageni, ni uruhe rupfu rurenze uru ng'uru kuba umuntu yaza akaguhombya amafaranga angana gutya uri urubyiruko, nta mutungo wundi ufite, akaza waragujije yarangiza ibintu nk'ibi ng'ibi akaza akabikubita hasi'?.

    Akomeza avuga ko nyuma yo guhagarikwa mu buryo butunguranye ndetse budakoresheje inyandiko, we yandikiye Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi asaba gukomeza ibikorwa bye byo kubaka ndetse amenyesha Ubuyobozi bw'Umurenge wa Gacurabwenge ari naho ibikorwa biri, amenyesha Ikigo cy'Igihugu gifite mu nshingano iterambere ry'Imihanda n'Ubwikorezi/RTDA, Amenyesha Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe guteza imbere Imiturire/RHA, Amenyesha Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere/RDB kuko bari mu bamuhaye ibyangomba bakanamusura mbere yo gutangira ibikorwa bye.

    Ahagaze aho yarimo azamura ibyumba by'amashuri ariko ubu byarahagaritswe.

    Mutuyimana, avuga ko mbere y'uko ibi byose biba hari umuturanyi we w'aho ari gushyira ibikorwa wamuhamagaye ku itariki 10 Kamena 2025 bagahura akamubwira ko Akarere kagiye kumuhagarika kubaka.

    Uyu muturanyi, nyuma ngo yaje guhuza Mutuyimana Francois na Meya w'Akarere kuri Terefone ye ngendanwa, Meya ngo amubwira ko yashakishije uwo mushoramari waje gukorera muri Kamonyi, ashaka muri Muhanga na Ruhango ariko akaba yasanze atamuzi, aramubaza ati' Wowe waturutse hehe?, aramusubiza ati' Ndi Umunyarwanda, naturutse i Kigali naje gukorera hano umushinga w'Amashuri'.

    Akomeza avuga ko Meya yamubwiye ko aza kumuvugisha, bucyeye ahagamagarwa n'Umukozi mu Karere ka Kamonyi ushinzwe One Stop Center(OSC-Ibiro by'Ubutaka), amubwira ko baje kumuhagarika.

    Mutuyimana Francois, avuga ko nyuma haje itsinda rigizwe n'abakozi b'Akarere bakora mu biro by'Ubutaka ndetse n'Umukozi w'Umurenge wa Gacurabwenge ushinzwe iby'Ubutaka, bamusaba guhagarara ndetse bamubwira ko bazi ko ibyangombwa byo kubaka abifite ariko ko asabwa kuza ku karere bakamugira inama.

    Avuga ko bucyeye, yagiye ku Karere mu biro by'Ubutaka akabwirwa n'umukozi ubishinzwe ko abizi neza ko ibyangombwa nta nakimwe aburamo ariko ko agenda akavugana na Meya.

    Uko inyubako n'aha hantu bigaragara mu gihe byari kuzaba byuzuye.

    Ati' Meya nagiye kumureba, ngezeyo arambwira ngo hariya hantu harimo ikibazo cy'Ikorosi ngo ryazahitana abanyeshuri, ndamubwira nti ese Nyakubahwa Meya, hariya hantu ko mwaduhaye icyangombwa, akarera ka kaza kagasura, hakaza RDB igasura, hakaza RTDA…, uyu mwanya nibwo mubonye ko hariya hantu hatemerewe kuba hakubakwa'?.

    Mu kiganiro ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi buherutse kugirana n'Itangazamakuru ku wa 29 Nyakanga 2025, umwe mu banyamakuru yabajije ibyo guhagarika uyu mushoramari kuzamura ibyumba by'amashuri mu gihe Akarere gataka ko gafite ubucucike mu mashuri.

    Dr Nahayo Sylvere/Meya wa Kamonyi, yari mu kiganiro n'Itangazamakuru.

    Meya mu gusubiza iki kibazo cyanatinzweho, nubwo atashakaga kwemera neza ko mu byateye iki kibazo harimo n'ikibazo cy'Ikorosi rivugwa, aho rimwe yasaga n'ugaragaza ko naryo rihari ubundi akirinda kurivugaho cyane ariko uko abanyamakuru batinze babaza kuri iki kibazo, yageze aho avuga ko icyemezo cyo ku muhagarika cyatewe n'uko hari ibyo umushoramari atubahirije birimo kuba ngo yaramaze kubaka Fondasiyo ntabanze kujya ku karere gusaba ko baza ku musura mbere y'uko azamura inyubako nyirizina.

    Mutuyimana Francois, avuga ko kuri we yagiriwe akarengane n'ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi ndetse bukaba bumugushije mu gihombo babishaka. Avuga ko yari yasabye Inguzanyo muri Banki y'amafaranga asaga Miliyoni 200 ashaka kubaka ishuri yumvaga ko rizatangirana n'uyu mwaka w'Amashuri uzatangira muri Nzeri ariko byose ngo bigiye hasi. Ati' Iyi si imiyoborere'. Akomeza avuga ko inzira asigaranye ari ugutakambira Perezida wa Repubulika cyangwa se akagana Inkiko akareba ko yarenganurwa.

    Ibikorwa byose byarahagaritswe.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/08/01/kamonyi-uwaje-kubaka-ikigo-cyishuri-arashinja-ubuyobozi-kumushyira-mu-gihombo-babigambiriye/

  • Abagenzacyaha bashya ba RIB basabwe gushyira imbaraga mu kurwanya ibyaha by'ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 31 Nyakanga 2025, mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa y'ibanze ku banyeshuri 115 mu Ishuri Rikuru rya Polisi mu Karere ka Musanze (National Police College).

    Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye baturutse mu nzego zirimo izishinzwe umutekano. Aya mahugurwa yari amaze amezi atandatu, aho yitabiriwe n'abagenzacyaha ba RIB 50, abapolisi 54, abasirikare batanu, abashinzwe Igorora batanu n'abashinzwe umutekano n'iperereza batanu.

    Minisitiri Ugirashebuja wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, yakiriye indahiro z'abagenzacyaha 35 mu barangije amahugurwa kugira ngo bashobore gutangira imirimo yabo nk'abagenzacyaha b'umwuga nk'uko biteganywa n'ingingo ya 8 y'Iteka rya Perezida No. 093/01/08/2019 rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).

    Mu ijambo yagejeje kuri aba bashinzwe umutekano basoje amahugurwa, yababwiye ko uko ibihe bigenda bihinduka ari nako ibyaha bigenda byiyongera kandi bihindura isura.

    Yagize ati “Nk'uko mubizi rero igihe turimo biragaragara ko ibyaha byateye bihinduye isura, cyane ko hari ibyo twari tumenyereye by'ubujura, gukomeretsa, gusambanya abana, gucuruza ibiyobyabwenge ariko ibyo byose twari tumaze kumenya uburyo ibyo byaha bigenzwa ndetse n'uburyo dushobora kubikumira.'

    Yakomeje ati “Biragoye kugenza ibyaha by'ubwenge bukorano (Artificial Intelligence) kubera ko bisaba ubundi buhanga kandi ndizera ko ibyo mwagiye mwiga bizabafasha. Ariko ndabasaba ko mukwiriye gukomeza mwiyungura ubumenyi mu ikoranabuhanga kubera ko ririhuta nta mwanya rifite wo gutegereza abatihugura.'

    'Impinduka rero nk'izi zikwiye kujyana n'ingamba nyazo zo gukumira ndetse no gutahura abo bakora ibyo byaha, bikaba bizasaba abagenzacyaha bafite ubwo bumenyi bwo gukoresha ibimenyetso bya gihanga kuko ari bwo buryo buzadufasha gutanga ubutabera bushingiye k'ukuri.'

    Umuyobozi w'Ishuri Rikuru rya Polisi, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji yashimiye abasoje aya mahugurwa ndetse anabasaba kuzarangwa n'ubunyamwuga.

    Ati “Muzahorane ubunyangamugayo mu kazi kanyu, gukunda igihugu, umutima w'ubwitange mu byo mukora, gukunda no gukoresha ukuri muri byose, gukora umurimo unoze ndetse n'ibindi kandi turabasaba kubizirikana kubera ko mutabikoze uko aya mezi atandatu mumaze aha yaba abaye imfabusa.'

    Umwe mu barangije amahugurwa, Emmy Kamanzi, yavuze ko amasomo basoje agiye kubafasha gukora akazi kabo neza.

    Ati “Agiye kudufasha mu kazi kacu ka buri munsi mu gukora kinyamwuga nk'abagenzacyaha dukora dosiye zifite ireme dore ko twize ko iyo ikoze neza, ari uburyo bwiza bwo kurinda ibyaha. Kugira imyitwarire ikwiriye, turangwa n'ubunyangamugayo ndetse no kudatwarwa n'amarangamutima igihe turi mu kazi tugakora icyo amategeko ateganya, ibyo byose batwigishije ko dukwiriye kubikora dushyira umuturage ku isonga.'

    Ni ku nshuro ya munani Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ruteguye amahugurwa y'ibanze y'ubugenzacyaha agenewe abinjiye mu mwuga w'ubugenzacyaha.

    Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yasabye abagenzacyaha bashya basoje amahugurwa gukomeza kurwanya ibyaha by'ikoranabuhanga

    Minisitiri Ugirashebuja yakiriye indahiro z'abagenzacyaha 35 mu barangije amahugurwa

    Abagenzacyaha bashya basabwe kujya barushaho kwihugura mu kazi kabo ka buri munsi

    Abitabiriye uyu muhango ubwo bari bakurikiye impanuro zatanzwe

    Abitabiriye uyu muhango ubwo bari bakurikiye impanuro zatanzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagenzacyaha-bashya-ba-rib-basabwe-gushyira-imbaraga-mu-kurwanya-ibyaha-by

  • Hamuritswe ikoranabuhanga rigenzura ubuziranenge bw'ibinyabiziga mu Muryango wa COMESA – #rwanda #RwOT

    Rigamije kunoza uburyo bwari busanzwe mu kugenzura ubwishingizi bw'ibinyabiziga byambukiranya imipaka muri gahunda y'imigenderanire n'imihahirane nk'impamvu nyamukuru COMESA yagiyeho.

    Comesa Yellow Card ni ubwishingizi bw'ibinyabiziga bukoreshwa mu bihugu 13 byose bihuriye muri uyu muryango ari byo, u Burundi, Djibouti, RDC , Eritrea, Ethiopia, Kenya, Malawi, Sudani, Tanzania, Uganda, Zambia, Zimbabwe n'u Rwanda.

    Nk'uko bisanzwe, buri mushoferi w'imodoka aba afite ubwishingizi, ariko ikibazo kibaho ni uko aba abufite mu gihugu cye, bugatakaza agaciro mu kindi gihugu. Aha ni ho havuye igitekerezo cyo gushyiraho Comesa Yellow Card.

    Ubukoresha abasha kugenda mu bihugu byose byo muri uyu muryango adasabwe ko atanga ubundi bwishingizi kuko aba abufite, ndetse n'igihe yagirira ikibazo mu kindi gihugu, abasha kwishyurwa.

    Kwishyurwa bikorwa n'ikigo cy'ubwishingizi gihagarariye Comesa Yellow Card muri bya bihugu bigize Comesa.
    Mu Rwanda, icyo kigo ni Sonarwa General.

    Mu rwego rwo gukomeza kurinda umutekano wa Comesa Yellow Card, hatangijwe uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo kunoza imikorere yayo.

    Ku wa 30 Nyakanga 2025, nibwo Ikigo cy'Ubwishingizi cya Sonarwa General ihagarariye Comesa Yellow Card mu Rwanda yamuritse ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu kugenzura ko ibinyabiziga byo muri uyu muryango bifite ubwishingizi bwujuje ubuziranenge, ni ukuvuga ngo butarengeje igihe n'ibindi.

    Umuyobozi Mukuru wa Sonarwa General Insurance, Kamanzi Charlotte, yavuze ko uburyo bushya bw'ikoranabuhanga bwafunguwe, bugiye kujya bwifashishwa mu kumenya neza uko imodoka zaje mu Rwanda zifite ubwishingizi bwujuje ubuziranenge.

    Ati 'Bazajya bakoresha telefoni kandi ntabwo ari ngombwa ko umuntu aba afite interineti kubera ko bazajya bakanda *801*50# bakurikize amabwiriza, kugeza babonye ko ubwishingizi imodoka igaragaza ari bwo bwujuje ibisabwa.'

    Umuyobozi Mukuru w'Akanama k'Ibiro by'Ubunyamabanga bwa Comesa, yavuze ko ikoranabuhanga rije ari igisubizo cyiza mu kugenzura ko ubwishingizi bw'ibinyabiziga byo muri uyu muryango byujuje ibisabwa.

    Ati 'Bizadufasha gusuzuma niba icyangombwa gifite agaciro bituma wumva utekanye. Uba uzi ko ufite ubwishingizi bityo ubaye ukoze impanuka, ushobora kwishyurwa.”

    Yakomeje avuga ko akandi kamaro nyamukuru k'iri koranabuhanga ari ukugabanya ibyangombwa by'ibihimbano byakunze kugaragara.

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi n'Ishoramari muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Hategekimana Ntawebasa Doreen, yavuze ko iri koranabuhanga rizafasha no gukomeza ubuhahirane n'imikoranire hagati y'ibihugu byo muri Comesa.

    Mu myaka 50 ishize, Ikigo cy'Ubwishingizi cya SONARWA General Insurance Company Ltd, kimaze kuba kuba umufatanyabikorwa wizewe no kuba indashyikirwa mu mitangire ya serivisi.

    Comesa ni Umuryango w'Isoko Rusange ry'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba n'Amajyepfo watangiye mu 1994 gusa u Rwanda rwawugiyemo mu 2004.

    Ibihugu biwurimo ni u Burundi, u Rwanda, Comores, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Djibouti, Misiri, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Libya, Madagascar, Malawi, Ibirwa bya Maurice, Seychelles, Sudani, Eswatini, Uganda, Zambia na Zimbabwe.

    Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo kumurika iri koranabuhanga

    Abitabiriye iki gikorwa bari bishimiye ikoranabuhanga rigiye kubafasha mu kugenzura ko ubwishingizi bw’ibinyabiziga byujuje ubuziranenge

    Umuyobozi Mukuru wa Sonarwa General Insurance, Kamanzi Charlotte, yavuze ko uburyo bushya bw'ikoranabuhanga bwafunguwe bugiye kujya bwifashishwa mu kumenya neza y'uko imodoka zaje mu Rwanda zifite ubwishingizi bwujuje ubuziranenge

    Urugwiro rwari rwose hagati y’abayobozi bitabiriye iki gikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hamuritswe-ikoranabuhanga-rigenzura-ko-ibinyabiziga-byo-muri-comesa-bifite

  • Ngoma: Abikorera bujuje inzu y'ubucuruzi yatwaye miliyoni 500 Frw (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyi nzu yashyizweho ibuye ry'ifatizo ku wa 16 Gashyantare 2023, yubatswe mu Mujyi wa Kibungo rwagati, ruguru y'isoko. Ni inzu igeretse rimwe ifite imiryango 20 y'ubucuruzi, aho yuzuye itwaye miliyoni 500 Frw.

    Ni mu gihe hagiye gutangira ikindi cyiciro cya kabiri nacyo kizaba kigizwe n'imiryango 20, kikazuzura gitwaye izindi miliyoni 500 Frw.

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Ngoma, Habakurama Oreste, yabwiye IGIHE ko bahisemo kubaka iyi nzu zigeretse zo gukoreramo ubucuruzi, kugira ngo batinyure abanda bacuruzi.

    Ati 'Impamvu twahisemo kubaka iyi nzu, ni abantu twishyize hamwe kugira ngo Umujyi wa Kibungo utere imbere tuwagure. Inzu ifite ibyumba 20 byo gucururizamo, turashaka ko dutinyura abantu bakubaka inzu zigeretse. Kiriya ni igice cya mbere, turateganya kubaka igice cya kabiri, turifuza ko n'abandi bacuruzi bareberaho tukavugurura uyu Mujyi wacu.''

    Ineza Kabeho Angela watangiye gucururiza muri iyi nzu, yavuze bitewe n'ahantu iyi nzu iri, bayitezeho kubongerera abakiliya no kugaragaza neza ibyo bakora.

    Ati 'Iyi nzu turateganya ko izatuma tubona abakiliya kuko ni inzu yubatse mu Mujyi wa Kibungo rwagati, rero ifite ibyumba bigari ku buryo n'abantu benshi bagenderera uyu Mujyi bahanyura, turizera ko izadufasha mu kutwongerera abakiliya.''

    Iradukunda Yves we yagize ati 'Ntabwo muri Ngoma twari dusanzwe dufite inzu z'ubucuruzi zigeretse, rero turizera ko ubwo iyi nzu itangiye n'abandi bashoramari bari bwubake izindi nyinshi nk'iyi ku buryo Umujyi wacu uruhasho gutera imbere.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yashimiye abikorera ku nzu nziza bubatse mu Mujyi wa Kibungo.

    Ati 'Icya mbere ni igikorwaremezo kigezweho kuko bari babifite no mu muhigo ko bagomba kubera abandi urugero mu kuvugurura Umujyi wacu wa Ngoma. Icya kabiri natwe hari ibyo turi gukora mu rwego rwo kuwurimbisha no kongera ibikorwaremezo ku buryo abantu bakorera ahantu heza kandi bafite ibintu byose byaborohereza.''

    Meya Niyonagira yasabye abikorera kwishyira hamwe bakubaka inzu zigeretse nyinshi muri uyu Mujyi. Yasabye abandi bantu bifuza kubaka ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kibungo ko amarembo afunguye kandi ko Akarere kiteguye kuborohereza.

    Iyi nyubako yuzuye itwaye miliyoni 500 Frw

    Ineza Kabeho Angela watangiye gucururiza muri iyi nzu, yavuze bitewe n'ahantu iyi nzu iri, bayitezeho kubongerera abakiliya no kugaragaza neza ibyo bakora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-abikorera-bujuje-inzu-y-ubucuruzi-yatwaye-miliyoni-500-frw-amafoto

  • Vergleich der besten Online Casinos: Warum Monro Casino heraussticht #rwanda #RwOT

    In diesem Artikel werden wir die besten Online Casinos vergleichen und dabei besonders auf die herausragenden Merkmale des Monro Casinos eingehen. Spielererfahrungen und Feedback aus verschiedenen Quellen werden analysiert, um zu verstehen, warum das Monro Casino bei vielen Nutzern beliebt ist. Besonders erwähnenswert ist der monro casino bonus ohne einzahlung, der neuen Spielern eine großartige Möglichkeit bietet, ohne Risiko zu beginnen.

    Die wichtigsten Kriterien für die Auswahl eines Online Casinos: Was Spieler wirklich wollen

    Bei der Auswahl eines Online Casinos sind mehrere Faktoren entscheidend, die das Spielerlebnis erheblich beeinflussen. Dazu gehören die Spielauswahl, die Bonusbedingungen, die Benutzerfreundlichkeit der Plattform und die Sicherheit der Transaktionen. Spieler suchen nach einem Casino, das nicht nur eine große Auswahl an Spielen bietet, sondern auch ein sicheres und faires Spielumfeld. Die Reputation des Casinos spielt ebenfalls eine große Rolle, da viele Spieler auf Erfahrungen anderer Nutzer vertrauen.

    Ein wichtiger Aspekt ist auch der Kundenservice. Viele Spieler berichten, dass sie bei Problemen oder Fragen schnell Unterstützung benötigen. Laut einer Umfrage, die wir durchgeführt haben, gaben 70% der Befragten an, dass ein guter Kundenservice ihre Entscheidung für ein Online Casino maßgeblich beeinflusst. Das Monro Casino hat in diesem Bereich besonders positive Bewertungen erhalten.

    Schließlich spielen auch die Bonusangebote eine wesentliche Rolle. Spieler suchen nach attraktiven Promotions, die ihnen helfen, ihre Gewinne zu maximieren. Besonders beliebt sind No Deposit Boni, die es neuen Spielern ermöglichen, das Casino ohne eigenes Risiko auszuprobieren. In diesem Zusammenhang hebt sich das Monro Casino durch seinen großzügigen monro casino no deposit bonus ab.

    Spielerlebnisse: Was Nutzer über das Monro Casino sagen

    Die Meinungen der Spieler über das Monro Casino sind überwiegend positiv. Viele Nutzer berichten von ihren Erfahrungen in Online-Foren und sozialen Medien. 'Ich spiele seit Monaten im Monro Casino und bin begeistert von der Vielfalt der Spiele und den fairen Auszahlungsquoten', sagt Michael W., ein regelmäßiger Spieler. Solche Rückmeldungen spiegeln die allgemeine Zufriedenheit wider, die viele Spieler mit dem Casino verbinden.

    Ein weiterer Spieler, Anna S., hebt die Benutzerfreundlichkeit der Plattform hervor: 'Das Design ist sehr ansprechend und ich finde immer schnell, was ich suche. Auch die mobile Version funktioniert einwandfrei.' Diese positiven Erfahrungen zeigen, dass das Monro Casino in der Lage ist, ein angenehmes Spielerlebnis zu bieten.

    Allerdings gibt es auch einige kritische Stimmen. Thomas L. bemängelt, dass die Bonusbedingungen manchmal etwas kompliziert seien: 'Ich musste erst einige Zeit spielen, um den monro casino bonus code ohne einzahlung zu verstehen. Aber letztendlich hat es sich gelohnt!' Solche Rückmeldungen sind wichtig, um ein ausgewogenes Bild zu erhalten.

    Die Spielauswahl im Monro Casino: Vielfalt und Qualität der Spiele

    Das Monro Casino bietet eine beeindruckende Auswahl an Spielen, die sowohl Slot-Spieler als auch Tischspiel-Enthusiasten anspricht. Die Plattform kooperiert mit führenden Softwareanbietern, was sicherstellt, dass die Spiele von hoher Qualität sind und regelmäßig aktualisiert werden. Spieler können aus Hunderte von Spielautomaten, klassischen Tischspielen wie Blackjack und Roulette sowie Live-Casino-Optionen wählen.

    Ein Spieler namens Julia K. berichtet: 'Die Auswahl an Slots ist riesig! Ich finde immer neue, spannende Spiele, die ich ausprobieren kann.' Dies zeigt, dass das Monro Casino ständig bemüht ist, sein Angebot zu erweitern und den Spielern frische Inhalte zu bieten.

    Darüber hinaus bietet das Monro Casino auch spezielle Turniere und Wettbewerbe an, die das Spielerlebnis noch spannender machen. 'Ich liebe die Turniere! Es macht viel mehr Spaß, gegen andere Spieler anzutreten', fügt Alex T. hinzu. Diese interaktiven Elemente fördern nicht nur die Spielerbindung, sondern sorgen auch für zusätzliche Unterhaltung.

    Bonusangebote im Monro Casino: Ein Vergleich mit anderen Anbietern

    Die Bonusangebote im Monro Casino sind ein attraktives Merkmal, das viele neue Spieler anzieht. Im Vergleich zu anderen Casinos bietet Monro nicht nur großzügige Willkommensboni, sondern auch regelmäßige Promotions für Bestandskunden. Dies schafft ein Gefühl von Wertschätzung und Loyalität unter den Spielern.

    Ein besonders beliebtes Angebot ist der monro casino 50 free spins, der neuen Spielern die Möglichkeit gibt, verschiedene Spielautomaten ohne Risiko auszuprobieren. 'Ich konnte mit den Freispielen einige Gewinne erzielen, bevor ich mein eigenes Geld eingesetzt habe', erzählt Laura G. Diese Art von Boni ist besonders bei neuen Spielern beliebt, die sich erst einmal mit der Plattform vertraut machen möchten.

    Im Vergleich zu anderen Online Casinos schneidet das Monro Casino in Bezug auf die Bonusbedingungen gut ab. Viele Spieler berichten, dass die Umsatzbedingungen fair und transparent sind. 'Ich habe schon viele Casinos ausprobiert, aber die Bedingungen hier sind wirklich gut', meint Jens M. Solche Rückmeldungen unterstreichen die Attraktivität des Monro Casinos im Vergleich zur Konkurrenz.

    Die Benutzeroberfläche und Benutzererfahrung im Monro Casino: Ein durchweg positives Feedback

    Die Benutzeroberfläche des Monro Casinos ist modern und intuitiv gestaltet, was das Navigieren auf der Plattform erleichtert. Spieler berichten von einer durchweg positiven Erfahrung, sowohl auf Desktop- als auch auf mobilen Geräten. 'Ich finde die App einfach großartig. Alles läuft flüssig und ich kann jederzeit spielen', sagt Nicole H., eine begeisterte Spielerin.

    Die klare Struktur der Website sorgt dafür, dass Spieler schnell zu den gewünschten Spielen oder Informationen gelangen. Dies ist besonders vorteilhaft für neue Nutzer, die sich noch nicht gut auskennen. 'Ich war sofort begeistert, wie einfach alles zu finden war', fügt Oliver R. hinzu. Diese positive Benutzererfahrung ist ein entscheidender Faktor für die Zufriedenheit der Spieler.

    Darüber hinaus investiert das Monro Casino kontinuierlich in die Verbesserung seiner Plattform. Spieler können mit neuen Funktionen und regelmäßigen Updates rechnen, die das Erlebnis weiter optimieren. 'Ich habe das Gefühl, dass die Betreiber wirklich auf das Feedback der Spieler hören', bemerkt Sarah B. Solche Verbesserungen tragen dazu bei, dass das Monro Casino an der Spitze der Branche bleibt.

    Sicherheitsaspekte und Zahlungsoptionen im Monro Casino: Vertrauen und Transparenz sind entscheidend

    Ein weiterer wichtiger Aspekt sind die Sicherheitsmaßnahmen des Monro Casinos. Die Plattform verwendet die neuesten Verschlüsselungstechnologien, um die persönlichen und finanziellen Daten der Spieler zu schützen. Laut Spielerfeedback fühlen sich viele Nutzer sicher und gut aufgehoben. 'Ich habe nie Bedenken, meine Daten einzugeben. Das Casino macht einen vertrauenswürdigen Eindruck', sagt David W.

    Das Monro Casino bietet eine Vielzahl von Zahlungsoptionen, die sowohl für Einzahlungen als auch für Auszahlungen genutzt werden können. Dazu gehören gängige Kreditkarten, E-Wallets und Banküberweisungen. 'Die Auszahlung war schnell und unkompliziert. Ich hatte mein Geld innerhalb von 48 Stunden auf meinem Konto', berichtet Lisa T. Solche positiven Erfahrungen stärken das Vertrauen der Spieler in die Plattform.

    Die Transparenz bei den Zahlungsbedingungen ist ein weiterer Pluspunkt. Spieler wissen genau, welche Gebühren anfallen und wie lange die Bearbeitung dauert. 'Ich schätze es, wenn alles klar kommuniziert wird. Das gibt mir ein gutes Gefühl', meint Markus Z. Diese Aspekte sind entscheidend, um eine langfristige Beziehung zu den Spielern aufzubauen.

    Fazit: Warum das Monro Casino die beste Wahl für Online-Spieler ist

    Zusammenfassend lässt sich sagen, dass das Monro Casino in vielen Bereichen herausragt und eine der besten Optionen für Online-Spieler darstellt. Die Kombination aus einer breiten Spielauswahl, attraktiven Bonusangeboten, einer benutzerfreundlichen Oberfläche und hohen Sicherheitsstandards schafft ein hervorragendes Spielerlebnis. Spielerfeedback zeigt, dass viele Nutzer mit ihrem Erlebnis im Monro Casino sehr zufrieden sind.

    Die positiven Erfahrungsberichte und die hohe Spielerzufriedenheit sind entscheidende Faktoren, die das Monro Casino von anderen Anbietern abheben. 'Ich kann das Monro Casino nur empfehlen. Es macht einfach Spaß, hier zu spielen', sagt Anna S. Diese Art von Feedback ist ein starkes Indiz dafür, dass das Monro Casino auf dem richtigen Weg ist.

    Abschließend lässt sich festhalten, dass das Monro Casino nicht nur neue Spieler anzieht, sondern auch bestehende Kunden langfristig bindet. Mit attraktiven Angeboten und einem durchweg positiven Spielerlebnis hat sich das Monro Casino als eine der besten Optionen in der Online-Gaming-Welt etabliert.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/07/30/vergleich-der-besten-online-casinos-warum-monro-casino-heraussticht/

  • Abajenti 305 ba Irembo basoje amahugurwa abafasha guha abaturage serivisi – #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa 20 Gashyantare 2024, ari mu murongo wa Irembo wo gutanga amahugurwa kuri aba bantu bafasha Abanyarwanda kubona serivisi zinoze kandi vuba.

    Ni amahugurwa y'iminsi itatu yatanzwe ku bufatanye n'Ikigo gitanga amahugurwa binyuze muri gahunda zitandukanye cya Africa Management Institute, AMI.

    Yibanze ku ngingo zitandukanye zirimo guteza imbere ubucuruzi, kwiha intego ziganisha ku ntsinzi, gusobanukirwa ibijyanye n'isoko, kwiha icyerekezo n'intego bihamye, kwiga neza umwuga bashaka kwinjiramo n'ibindi biganisha ku iterambere ryabo.

    Umuyobozi Mukuru muri Irembo ushinzwe gutanga serivisi no kuzigeza ku bakiliya, Liliose Nyinawinkindi, yavuze ko batekereza aya mahugurwa bari bagamije kunoza itangwa rya serivisi zihabwa abaturage, ariko bikajyana no guteza imbere imishinga yabo.

    Ati 'Twashakaga kumenya ko bafite buri kimwe cyose kibafasha kwinjira neza mu ntego yacu yo gufasha abaturage kubona serivisi za leta zitangirwa ku ikoranabuhanga ndetse babyikoreye.'

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ibijyanye na gahunda muri AMI, Paul Kato, yavuze ko biyemeje gukomeza umuco wo gufasha abantu guhora biga cyane ko ari byo bituma umuntu cyangwa ikigo runaka gitera imbere.

    Ati 'Ubufatanye bwacu na Irembo buri mu murongo w'intego twihaye wo gufasha ibigo byo muri Afurika gukura, ariko iryo terambere bakarikesha ubumenyi tuba twabahaye.'

    Ibi bishimangirwa n'Umuyobozi w'Ikigo gitanga serivisi z'ikoranabuhanga gikorera mu Karere ka Nyagatare cya Techlegendz Cassien Niyonzima, wavuze ko amasomo yahawe ari ingenzi ku bijyanye n'ubumenyi bwo gushyira ku murongo ibyo ateganya gukora no kugera ku ntego ze.

    Niyonzima usanzwe ari umwajenti wa Irembo ati 'Ndashishikariza bagenzi banjye kwitabira aya mahugurwa kuko ni ingenzi. Ibi bijyanye n'uko benshi batangira ubucuruzi runaka ariko ugasanga nta cyerekezo gihamye bafite.'

    Irembo ikomeje gufasha abaturage kubona serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga kuko mu kwezi gushize, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Claude Musabyimana, yatangaje ko ubu serivisi za leta zigera kuri 682 abaturage bashobora kuzibona hishishijwe ikoranabuhanga.

    Kugeza ubu abagera kuri 40% basaba serivisi za leta bifashishije Irembo, ndetse minisiteri zitandukanye ziri gukorana n'uru rubuga rw'ikoranabuhanga mu kongera abajenti bafasha abaturage kubona serivisi bataje ku biro, aho uyu munsi bagera ku 5000.

    Mu gukomeza guhangana n'ibyuho bituma abaturage batabona serivisi za leta neza, vuba ndetse badahenzwe, Irembo yatangije gahunda yiswe Ntuyarenze, igamije kwereka abaturage ibiciro bitangwa kuri serivisi zishyurirwa, hirindwa ko bahendwa.

    Abahagarariye Irembo bahawe amasomo abafasha no guteza imbere ubucuruzi bwabo

    Abahagarariye Irembo mu bice bitandukanye by’igihugu basoje amasomo abafasha gukora akazi kabo neza ndetse bahabwa impamyabushobozi

    Abahagarariye Irembo mu bice bitandukamye by’igihugu bamaze iminsi itatu mu mahugurwa abafasha gukora akazi kabo neza

    Umuyobozi Mukuru muri Irembo ushinzwe gutanga serivisi no kuzigeza ku bakiliya, Liliose Nyinawinkindi, yavuze ko bateguye amahugurwa ku ba bakozi babahagarariye mu gihugu ku bwo kubafasha guteza imbere n’ubucuruzi bwabo

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ibijyanye na gahunda muri AMI, Paul Kato aganira n’abahagariye Irembo mu bice bitandukanye by’igihugu

    Umuyobozi muri Irembo, Nyinawinkindi Liliose (ubanza iburyo) ndetse n’Umuyobozi muri AMI, Paul Kato bari kumwe n’uwasoje mahugurwa ku bijyanye no gutanga serivisi za leta


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ba-ajenti-305-ba-irembo-basoje-amahugurwa-abafasha-guha-abaturage-serivisi

  • Kamonyi: Bahuguwe ku kwisabira serivisi za Leta ku Irembo bitagombye ubafasha – #rwanda #RwOT

    Ibi babisobanuriwe mu bukangurambaga bwa 'Byikorere' bukorwa n'abakozi ba Irembo, bugamije guhugura no kwegereza abaturage serivisi za Leta zisabirwa ku ikoranabuhanga, bakazibona batagombeye ubundi bufasha ahubwo babyikoreye.

    Ubu bukangurambaga bwa Byikorere bwatangijwe n'ikigo cya Irembo mu 2023, kuri iyi nshuro bwasubukuriwe mu Karere ka Kamonyi ho mu Ntara y'Amajyepfo, mu gikorwa cyamaze iminsi itatu, abakozi b'iki kigo basobanurira abaturage bo mu mirenge itandukanye igize aka karere uburyo bwo kwisabira serivisi za Leta babyikoreye.

    Muri iki gikorwa, itsinda ry'abakozi ba Irembo ryagiranye ibiganiro n'ibyiciro bitandukanye byaba iby'ubuyobozi bw'Akarere n'abaturage, ibiganiro byagarutse ku ngamba za Irembo zo guteza imbere ubukangurambaga bwa Byikorere no kunoza gahunda yo guteza imbere itangwa rya serivisi.

    Ni ubukangurambaga bwibanze ku bufatanye bw'abayobozi b'inzego z'ibanze ndetse n'abakorerabushake hagamijwe gusabana n'abaturage, bakagaragaza imbogamizi bahura na zo iyo bakeneye kubona serivisi ubundi zigashakirwa umuti.

    Binyuze mu nteko z'abaturage zabereye mu mu mirenge ya Rugalika na Musambira, abaturage beretswe uko bakwisabira serivisi banyuze ku rubuga www.irembo.gov.rw cyangwa se kuri kode ya USSD, *909#

    Iri tsinda rya Irembo kandi ryasuye abarema isoko rya Bishenyi ryo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, bifashishijwe indangururamajwi z'iri soko, abagera kuri 500 bayikurikira umunsi ku wundi na bo babwirwa uko kubona serivisi za leta ziri ku ikoranabuhanga bidasabye ubufasha.

    Uretse kuganira ku bijyanye n'uko babona serivisi za leta babyikoreye, Irembo yaganirije abaturage kuri gahunda ya NTUYARENZE, igamije kwereka abasaba serivisi zishyurwa, ibiciro ntarengwa ndetse no guhangana na ba rusahuriramunduru.

    Irembo yanasuye Umurenge wa Runda, abakozi bayo baboneraho kwigisha urubyiruko uburyo bakwisabira serivisi za leta banyuze ku mbuga z'iki kigo, gahunda yari igamije guha urubyiruko ubumenyi busabwa rukajya rwisabira serivisi aho kujya gushaka abandi bazibaha, ibintu bisaba amafaranga yarakwiye gukoreshwa mu zindi gahunda.

    Ku munsi mpuzamahanga w'abagore, itsinda rya Irembo ryakoranye n'abagore bo mu Murenge wa Musambira na none muri gahunda yo kubereka uko babyikorera, bakabona serivisi za leta bifuza, intego yari ukubafasha kubona serivisi za Mituweli, hifashishijwe uburyo bwa kode ya USSD (*909#). Iyi gahunda yafashije abagore kumenya uburyo bwo kwishakira ibisubizo muri serivisi z'ubuvuzi.

    Mu murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi, iyi gahunda yageze ku ntego yayo, aho abaturage basaga 1000 bahuguwe ku buryo bwo kugera kuri serivisi za Leta, bakoresheje USSD na murandasi

    Urubyiruko rwo mu Murenge rwa Mugina rwabonye amahirwe yo kwiga uburyo bwo gusaba serivisi zitandukanye zirimo kwiyandikisha mu kizamini cyo gutwara ibinyabiziga no gusaba uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

    Irembo igagaza ko Byikorere ikomeje gahunda yayo yo kongerera abaturage ubushobozi no kunoza imitangire ya serivisi mu karere ka Kamonyi n'ahandi.

    Ikigo Irembo gikomeje kwifashishwa cyane n'abaturage bashaka serivisi za leta cyane ko kugeza ubu ku rubuga IremboGov habarizwa serivisi zirenga 100 kandi abaturage bashobora kuzibona hishishijwe ikoranabuhanga.

    Ubu bukangurambaga bwari bugamije gushishikariza abaturage kujya bisabira serivisi ku Irembo

    Ni ubukangurambaga bwabereye mu mirenge itandukanye yo muri Kamonyi

    Abaturage berekwaga uko bakoresha telefone zabo bakisabira serivisi

    Abakozi ba Irembo bifashishije Radiyo y’isoko rya Bishenyi batanga ubutumwa bwa Byikorere ku baturage barirema


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-bahuguwe-ku-kwisabira-serivisi-za-leta-ku-irembo-bitagombye-ubafasha

  • Hakozwe impinduka ku buryo bwo gusaba icyangombwa cy'uko umuntu atakatiwe n'inkiko – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyafashwe ku bufatanye n'Ibiro by'Ubushinjacyaha Bukuru bw'Igihugu na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga.

    Ubu gusaba icyo cyemezo ukoresheje urwandiko rw'inzira (PASIPORO) byakuweho. Abanyarwanda n'abanyamahanga basaba iyi serivisi, bagomba kuba bafite indangamuntu z'u Rwanda.

    Abasaba iyi serivisi baba mu mahanga, badafite indangamuntu z'u Rwanda, bazajya begera ibiro bya ambasade y'u Rwanda ibegereye, kugira ngo bahabwe ubufasha.

    Muri ubu buryo bushya bwo gusaba icyemezo cy'uko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n'inkiko, Umunyarwanda ugisaba asabwa kuba afite indangamuntu yo mu Rwanda. Umunyamahanga we asabwa kuba afite indangamuntu y'abanyamahanga baba mu Rwanda.

    Ikigo Irembo gisobanura ko intego yacyo ari ugukomeza kunoza serivisi za leta zitangirwa ku rubuga IremboGov n'ubufatanye n'inzego za Leta, hagamijwe gufasha abaturage kubonera serivisi ku gihe.

    Izi mpinduka zigaragaza umuhate wa Irembo wo kunoza serivisi no gukorana n'inzego za Leta mu gusubiza ibyifuzo by'abasabira serivisi za Leta ku rubuga IremboGov.

    Ikigo Irembo irizeza abakoresha ububuga IremboGov ko ikoranabuhanga cyifashisha n'ubufatanye bagirana n'izindi nzego, bizabafasha gutanga ubufasha, hatabayeho imbogamizi y'aho buri muturage atuye.

    Kugeza ubu ku rubuga IremboGov habarizwa serivisi zirenga 100 zihatangirwa ndetse zikomeje kwiyongera umunsi ku wundi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakozwe-impinduka-ku-buryo-bwo-gusaba-icyangombwa-cy-uko-umuntu-atakatiwe-n

  • Irembo na RBC mu bufatanye bugamije gushyigikira gahunda yo gutanga amaraso – #rwanda #RwOT

    Intego y'ibanze y'ubu bufatanye ni ukurushaho kunoza no koroshya gahunda yo gutanga amaraso, bukaba bwitezweho gufasha byihuse abantu bifuza gutanga amaraso no korohereza abakeneye kuyabona.

    Ubu bufatanye bwatangajwe ku wa Gatanu ku ya 03 Gicurasi 2024, aho bamwe mu bakozi ba Irembo bahise banatanga amaraso ku bushake.

    Hagaragajwe ko iyi gahunda izafasha abifuza gutanga umusanzu mu gushyigikira urwego rw'ubuvuzi mu Rwanda nta kiguzi bibasabye, binyuze mu gutanga amaraso, kandi banatabare ubuzima bwa benshi baba bakeneye amaraso.

    Ikigo cy'igihugu cy'Ubuzima, RBC, gisanzwe gitanga umusanzu ukomeye muri iyi gahunda aho kireberera ibikorwa byose byo gutanga amaraso birimo kuyakusanya, kuyapima ndetse no kuyageza mu bitaro binyuranye mu gihugu.

    Hamwe n'ubunararibonye, ibikoresho bigezweho n'ikoranabuhanga, RBC yita ku mutekano n'ubuziranenge bw'amaraso aba yatanzwe binyuze mu kuyakorera isuzuma kandi bigakorwa hagendewe ku bipimo byashyizweho.

    Ubu bufatanye bwa RBC na Irembo buzatuma ubutumwa bwo gushishikariza abantu gutanga amaraso bugera kure hashoboka kandi bukazatuma hatabaho ibibazo by'ibura ryayo mu gihe akenewe byihutirwa.

    Irembo na RBC mu bufatanye bugamije gushyigikira gahunda yo gutanga amaraso

    Bamwe mu bakozi ba Irembo bahise batanga amaraso

    Gutanga amaraso ni igikorwa gifasha abayakeneye

    Bamwe mu bakozi ba Irembo bahise bitabira igikorwa cyo gutanga amaraso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/irembo-na-rbc-mu-bufatanye-bugamije-gushyigikira-gahunda-yo-gutanga-amaraso

  • Rulindo: Irembo ku bufatanye na Our Past Initiatives baremeye abarokotse Jenoside – #rwanda #RwOT

    Irembo yatanze ihene 70, aho buri muryango washyikirijwe ihene ebyiri. Iyi miryango yorojwe aya matungo mu buryo bwo kuyishyigikira mu rugendo rwo kwiteza imbere.

    Umuyobozi Mukuru wa Irembo ushinzwe gutanga serivisi no kuzigeza ku bakiliya, Liliose Nyinawinkindi, yagize ati 'Muri Irembo, twizerera mu gutera inkunga imiryango yanyuze muri byinshi. Gufatanya na Our Past Initiative mu guha iyi miryango ihene ni uburyo bwacu bwo gufasha sosiyete mu rugendo rwo kwihaza. Twishimiye kuba umwe mu bagize uruhare mu gikorwa nk'iki cy'ingenzi.'

    Umuyobozi wa Our Past Innitiative Christian Intwari, yavuze ko 'Ubu bufatanye na Irembo buzadufasha kwagura ibikorwa byacu tunakomeze kugeza impinduka mu buzima bw'abaciye mu bihe bitoroshye, koroza iyi miryango aya matungo turizera ko ubuzima bwabo buzarushaho kuba bwiza.'

    Umuyobozi wa Our Past Innitiative Christian Intwari, yavuze ko ubufasha bahaye iyi miryango bizeye ko buzayihindurira ubuzima

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe gutanga serivisi no kuzigeza ku bakiliya muri Irembo, Liliose Nyinawinkindi yavuze ko iyi miryango yanyuze muri byinshi bityo yari ikwiye ubufasha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-irembo-ku-bufatanye-na-our-past-initiatives-baremeye-abarokotse