Blog

  • Abarimu barenga 2000 basabye guhindurirwa aho bakorera mu 2024 – #rwanda #RwOT

    MINEDUC yagaragaje ko umubare munini w'abarimu basabye guhindurirwa aho bakorera ari abakorera mu Karere ka Rusizi bangana na 132, mu gihe Akarere ka Kicukiro ari ko gafite umubare muto w'abarimu bashaka guhindura aho bakorera bangana na 18.

    Iyi mibare kandi igaragaza ko umubare munini w'abarimu basabye guhindurirwa aho bakorera basabye kujya mu Mujyi wa Kigali, bangana na 641, muri bo 272 basabye kujya mu Karere ka Gasabo mu gihe abasabye kuva muri Gasabo ari 48.

    Byiringiro Jean Claude wigisha mu mashuri abanza mu Karere ka Kirehe yavuze ko ashaka guhindurirwa aho akorera kuko umuryango we utuye mu Mujyi wa Kigali.

    Avuga ko kuba atuye kure y'umuryango bimugora mu buryo bw'amikoro kuko aba ameze nk'utunze ingo ebyiri.

    Ati 'Biragoye guhora ubona amatike ya buri 'weekend' wagiye gusura umuryango. Uba umeze nk'utunze ingo ebyiri, ku buryo ibigutunga uri kure y'umuryango byagakwiye kuba bibatunze muri kumwe nk'umuryango noneho na rya terambere rikaba ryagerwaho, ariko ubu biragoye.'

    Uwamahoro Liliane, wigisha mu Karere ka Rusizi yavuze ko ku babyeyi b'abagore bo biba bigoye cyane kuko batabasha gukurikirana imiryango n'abana babo uko bikwiye bigatuma na bo hari igihe batigisha neza.

    Yagize ati ' Hari nk'igihe baguhamagara bakubwira ko umwana atameze neza, ararwaye se, ariko ukaba uri ahantu utabasha guhita umugeraho, bigatuma ukora akazi kawe nabi, bityo na wa mwana uri kwigisha ntabone ibyo agomba guhabwa neza.'

    Muri rusange abarimu basabye kwimurwa mu 2024, 751 ni bo bonyine babashije kwimurwa.

    Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko ikibazo cy'abasaba guhindurirwa aho bakora gikomeye cyane, agaragaza ko atari uko banga guhindurirwa ahubwo ari uko biba bidashoboka.

    Ati 'Niba abantu barenga 272 bashaka kujya mu Karere ka Gasabo, abantu 48 ari bo bonyine bashaka kuhava, urumva ko ababisabye bose batazabibona ntibishoboka.'

    Minisitiri Nsengimana yatangaje ko hari kurebwa uburyo uburezi bwatangwa, umwana agahabwa uburezi ariko hanitabwa ku kibazo cy'abasaba guhindurirwa hagendewe ku bishoboka.

    Yasobanuye kandi ko kugira ngo umuntu yemererwe guhindura aho akorera bisaba kuba amaze imyaka itatu mu mwuga, ariko avuga ko nanone guhora uhindura aho umwarimu akorera bidindiza iterambere rye mu kazi, ririmo no kuzamurwa mu ntera (vertical promotion).

    Ati 'Uramutse wimuye umwarimu buri mwaka. Aho uhera ukora ubugenzuzi ngo azamurwe mu ntera biragorana ariko iyo ari ku kigo kimwe akahamara imyaka itatu anahava azamuwe mu ntera kugira ngo atere imbere.'

    Minisitiri Nsengimana yavuze ko guhora umwarimu yimurwa binahungabanya uburezi muri rusange, agaragaza ko ari yo mpamvu bahisemo imyaka itatu kugira ngo ahindurirwe ikigo biramutse bikunze.

    Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abarimu 107.741, barimo abagore 57.273 n'abagabo 50.468. Muri bo 64.110 bigisha mu mashuri abanza, 34.379 bigisha mu mashuri yisumbuye, naho 9.252 bigisha mu mashuri y'incuke.

    Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yavuze ko ikibazo cy’abarimu basaba guhindurirwa aho bakora kizwi ndetse ko kiri gushakirwa umuti


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-barenga-2000-basabye-guhindurirwa-aho-bakorera-mu-2024

  • Abasirikare ba Sri Lanka bari kwigira ku Rwanda ibijyanye n'imiyoborere – #rwanda #RwOT

    Itangazo ry'Ingabo z'u Rwanda ryo ku wa 31 Nyakanga 2025 rigaragaza ko uruzinduko rw'aba basirikare rwatangiye ku wa 28 Nyakanga rukazageza ku 8 Kanama 2025.

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yagaragarije aba basirikare urugendo rwa RDF kuva imaze kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza ibaye ingabo zikora kinyamwuga.

    Yagaragaje ko Ingabo z'u Rwanda zifite inshingano zo kurinda ubusugire bw'igihugu, gufasha mu iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza no kubungabunga amahoro mu karere no ku Isi.

    Brig Gen Narinda Dissanayeke uyoboye itsinda ry'abasirikare ba Sri Lanka yavuze ko urugendo rwabo rugamije kwiga uburyo igihugu gikoresha mu rugamba rw'iterambere no kwiga imiyoborere n'imikorere bya RDF.

    Ati 'Twishimiye kwiga amateka y'u Rwanda by'umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi, no gusobanukirwa uburyo igihugu cyiyubatse kivuye mu mateka mabi.'

    Aba basirikare bo muri Sri Lanka basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira Abatutsi barenga ibihumbi 250 bahashyinguye, nyuma basura Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside.

    Muri uru ruzinduko kandi bazasura ibigo bitandukanye bya Leta birimo ibishamikiye kuri Minisiteri y'Ingabo.

    U Rwanda na Sri Lanka ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mu bya gisirikare kuko buri mwaka Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo muri Sri Lanka (Defence Services Command and Staff College) rigenera buruse imwe umusirikare w'u Rwanda ufite nibura ipeti rya Major. Iyo buruse ni iyo mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'Ubumenyi mu by'Umutekano.

    Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga yaberetse ko Ingabo z’u Rwanda zigira uruhare mu iterambere ry’igihugu

    Bunamiye Abatutsi barenga ibihumbi 250 bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-ba-sri-lanka-bari-kwigira-mu-rwanda-imiyoborere

  • Rutsiro: Umumotari yapfiriye mu mpanuka, umugore we n'umwana barakomereka – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Kavumu ho mu Mudugudu wa Mihingo, ku wa Kane, tariki 31 Nyakanga 2025 ahagana Saa 10:00.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro yabwiye IGIHE ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko.

    Ati 'Ubwo yari atwaye moto kubera imiyoborere mibi y'ikinyabiziga no kutaringaniza umuvuduko yananiwe gukata ikorosi ava mu gisata cy'umuhanda yagenderagamo agonga umuferege.'

    Polisi yaboneyeho kwibutsa abantu ko bakwiye kujya bitwararika igihe bagenda mu muhanda, bakagendera ku muvuduko wagenwe bitewe n'aho bageze.

    IGIHE yamenye ko muri iyi mpanuka hakomeretse byoroheje umugore we witwa Ntagisanimana Devota w'imyaka 22 n'umwana we witwa Ineza Eulla w'amezi icyenda.

    Polisi ikimenya amakuru kuri iyi mpanuka yihutiye gutabara bajyanwa kwa muganga, ku bw'amahirwe make umugabo ahita yitaba Imana ageze ku kigo nderabuzima.

    Umugore n'umwana bari kwitabwaho ku bitaro bya Murunda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-umumotari-yapfiriye-mu-mpanuka-umugore-we-n-umwana-barakomereka

  • Rutsiro: Afunzwe akekwaho kwica mugenzi we amuteye icyuma mu mutima – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Kabihogo ho mu Mudugudu wa Rugamba mu ijoro rya tariki 31 Nyakanga 2025.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, SP. Sylvestre Twajamahoro yahamirije IGIHE aya makuru, avuga ko icyo bapfuye kitaramenyekana.

    Ati 'Nibyo koko Nzabarinda yishwe atewe icyuma mu mutima, barimo basangira inzoga nyuma baterana amagambo, icyo bapfuye ntikiramenyekana, yafashwe arafungwa mu gihe iperereza rigikomeje.'

    SP. Twajamahoro yakomeje avuga ko buri gihe Polisi y'u Rwanda yibutsa abaturage ko bakwiye kwirinda urugomo n'amakimbirane cyane cyane birinda kunywa inzoga z'inkorano, usanga ziba intandaro y'urugomo n'ubwicanyi bwa hato na hato.

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku birato bya Murunda gukorerwa isuzumwa mbere y'uko ushyingurwa.

    Umusore w’i Rutsiro yishe mugenzi we amuteye icyuma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-umusore-afunzwe-akekwaho-kwica-mugenzi-we-amuteye-icyuma-mu-mutima

  • U Rwanda ruzakoresha 8% by'ingengo y'imari mu kubungabunga ibidukikije mu 2025/2026 – #rwanda #RwOT

    Ni kimwe mu byaganiriweho ubwo hatangizwaga ihuriro ry'abagize inteko Ishinga Amategeko rishinzwe kwita ku gihangana n'ihindagurika ry'ibihe no kubungabunga ibidukikije.

    Umujyanama mu bijyanye n'ibidukikije n'imihindagurikire y'ibihe muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Sabiti Fred, yagaragaje ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubungabunga ibidukikije n'ibikorwa byo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe.

    Yagaragaje ko guhera mu 2009 hakozwe impinduka zikomeye mu bijyanye no gushyigikira imishinga ibungabunga ibidukikije n'ihangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe.

    Icyo gihe, igihugu cyashyiraga 0,4% by'ingengo y'imari y'igihugu muri iyo mishinga, mu 2013 bigera kuri 2,3%, mu 2021 bigera kuri 4,9% mu 2024 byageze kuri 8,3% naho muri uyu mwaka mushya w'ingengo y'imari bikazatwara agera kuri 8% ni ukuvuga arenga miliyari 600 Frw.

    Ati 'Ingengo y'imari igenda izamuka umunsi ku wundi. Hari impamvu Minisiteri yabyitayeho, hari ibyo tubonama mu buhinzi, mu bikorwaremezo byangirika ndetse kubisana bikaba byatwara amafaranga menshi, ku buryo bikwiye kuba bigaragara ko byakabaye byaritaweho mbere no mu gihe cy'inyigo ngo dukore ikintu kiramba.'

    Yavuze ko kuri ubu buri mushinga wose ubanza kunononsorwa ku bijyanye no kureba ko utazangiza ibidukikije no kunoza uburyo hagabanywa ibyago byaturuka ku mihindagurikire y'ibihe.

    Yavuze kandi ko u Rwanda rwihaye gahunda yo gukusanya nibura miliyari 11 Frw azifashishwa mu myaka 10 mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije kandi 40% agaturuka ku ngengo y'imari y'igihugu, mu gihe 60% agomba kuzava mu baterankunga.

    Imibare igaragazwa na Minisiteri yerekana ko guhera mu 2020 kugera muri Gicurasi 2025 hari hamaze gukusanywa miliyari 4,8 Frw. Muri yo 22% byavuye mu ngengo y'imari y'igihugu mu gihe abafatanyabikorwa bafite 78%.

    Umuyobozi Uhagarariye Ihuriro ry'Inteko zishinga Amategeko rigira uruhare mu gushaka inkunga igamije gukoreshwa mu kugabanya ingaruka zituruka ku mihindagurikire y'ibihe, PCF, Eliza Cocksworth, yagaragaje ko abagize inteko bakwiye kugira uruhare muri ibyo bikorwa binyuze mu gutora no gushyiraho amategeko arengera ibidukikije.

    Yagaragaje kandi ko bakwiye kugira uruhare rugaragara binyuze mu kwemeza ingengo y'imari yifashishwa muri ibyo bikorwa.

    Visi Perezida wa Sena Ushinzwe Amategeko no Gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma, Amb. Nyirahabimana Soline, yagaragaje ko abagize inteko bagomba kumva akamaro ko kurengera ibidukikije kuko ari ingenzi.

    Ati 'Imiterere y'ibihe, ifite ingaruka ku mibereho y'umuntu. Umwuka duhumeka ushobora kuba mwiza, bitewe n'imiterere y'ibihe arimo cyangwa atuyemo. Igira kandi ingaruka ku bukungu bw'igihugu. Iyo habayeho imvura cyangwa izuba ryinshi, ubuhinzi n'ubworozi ntibitanga umusaruro uko bikwiye.'

    Yagaragaje ko u Rwanda rwafashe ingamba zitandukanye zirimo guteza imbere ikoreshwa ry'ibinyabiziga byifashisha amashanyarazi, kongera amashyamba no kuyabungabunga, gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije kuri bose n'ibindi bitandukanye.

    Abatanze ibi biganiro ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe

    Ni igikorwa cyitabiriwe n’Abasenateri ndetse n’Abadepite

    Abadepite biyemeje guteza imbere imikoreshereze y’imari mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe

    Visi Perezida wa Sena Ushinzwe Amategeko no Gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma, Amb. Nyirahabimana Soline, yagaragaje ko abagize Inteko ishinga Amategeko bagomba kumva akamaro ko kurengera ibidukikije

    Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe guteza imbere inganda mu Rwanda, UNIDO, Munyurangabo Jonas, yashimye uruhare rw'Inteko Ishinga Amategeko mu kubungabunga ibidukikije

    Umuyobozi Uhagarariye Ihuriro ry'Inteko zishinga Amategeko rigira uruhare mu gushaka inkunga igamije gukoreshwa mu kugabanya ingaruka zituruka ku mihindagurikire y'ibihe, PCF, Eliza Cocksworth

    Abadepite n’Abasenateri basabwe kugira uruhare mu gutora amategeko afasha mu gushyira mu bikorwa ibyerekeye kubungabunga ibidukikije

    Umujyanama mu bijyanye n'ibidukikije n'imihindagurikire y'ibihe muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Sabiti Fred, yagaragaje ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubungabunga ibidukikije

    Amafoto: Nzayisingiza Fidele


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ruzakoresha-8-by-ingengo-y-imari-mu-bikorwa-byo-kubungabunga

  • Akarere ka Kamonyi mu mushinga wo gushyira kaburimbo mu muhanda Gacurabwenge-Remera Rukoma – #rwanda #RwOT

    Byatangarijwe mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye ku wa 29 Nyakanga 2025, aho ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi bwavuze ko bugiye gukora umuhanda uva i Gacurabwenge ku muhanda munini wa kaburimbo Kigali-Huye, werekeza ku Bitaro bya Remera Rukoma.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Wungurije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Niyongira Uzziel, yavuze ko inyigo yo kubaka uyu muhanda yarangiye igisagaye ari ukubona ingengo y'imari ngo ukorwe.

    Ati 'Ubu inyigo yararangiye, igisigaye ni ugushaka aho tuvana ingengo y'imari.'

    Visi Meya Niyongira, yavuze ko amafaranga yo kuwukora azatangwa n'Akarere ka Kamonyi, yongeraho ko bagitekereza niba wazakorwa nka kaburimbo ikomeye cyangwa se kaburimbo iciriritse, ndetse ko aya mafaranga ashobora kwiyongera ikorwa ry'umuhanda ritangiye.

    Umuhanda wa Gacurabwenge -Remera Rukoma, ugiye gushyirwamo kaburimbo wakunze kwangirika kenshi mu gihe cy'imvura, kandi ukagira ivumbi ryinshi mu zuba, ibituma bigora cyane abawukoresha barimo n'abarwayi bagana Ibitaro bya Remera Rukoma.

    Nta gihindutse, biteganyijwe ko uzatwara asaga miliyari 11 Frw mu gihe haba hakoreshejwe kaburimbo ikomeye cyangwa se hafi miliyari 7 Frw mu gihe haba hakozwe kaburimbo iciriritse bakunze kwita 'chipseal road'.

    Akarere ka Kamonyi kari mu mushinga wo gushyira kaburimbo mu muhanda Gacurabwenge-Remera Rukoma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-ka-kamonyi-mu-mushinga-wo-gushyira-kaburimbo-mu-muhanda-gacurabwenge

  • Gakenke: Umusozi wa Huro ubumbatiye amateka y'Umuganura ugiye kubakwaho inzu y'amateka – #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangajwe na Meya wa Gakenke, Mukandayisenga Véstine, ubwo yaganirizaga abakozi b'Inteko y'Umuco ndetse n'abanyamakuru, ubwo bari mu gikorwa cyo kuzenguruka ahantu hatandukanye habumbatiye amateka y'Umuganura, ku wa 31 Nyakanga 2025.

    Ahavugwa cyane muri Gakenke, ni umusozi wa Huro, uri mu Mudugudu wa Huro, Akagari ka Huro, Umurenge wa Muhondo, kera hakaba harahoze ari u Bumbogo.

    Aka gace ka Huro, amateka agaragaza ko wari umurwa w'abanyamihango b'Umuganura bitwaga Abiru bo kwa Myaka, bari bashinzwe ibikorwa byo gutegura imbuto nkuru ari zo amasaka n'uburo.

    Aha i Huro hahurizwaga imbuto zarobanuwe neza kandi zizira icyasha zikoherezwa ibwami gukoreshwa mu muhango w'Umuganura, ari naho havuye imvugo yogeye mu Rwanda igira iti 'Ihuriro ni i Huro', bashaka kuvuga ko imbuto n'abazijyanye bazahurira i Huro.

    Mudahinyuka Paulin w'imyaka 78, uri mu basaza batuye i Huro, yavuze ko mu gihe cyo gutoranya imbuto babyitagaho kandi nta mugore wari wemerewe gukora mu mbuto ngo atayanduza bitewe no gutinya ko yazakoramo ari mu gihe cy'imihango abakera bafataga nk'igihe cyanduye.

    Ati 'Bakoraga uko bashoboye bakarobanura imbuto nziza itarangiritse izabasha kumera bitagoranye, kandi abagore bari babujijwe gukorakora iyo mbuto ngo itazagenda yarangiritse, ndetse n'abagabo ntibakoreshagamo intoki, ahubwo bakoresha agati bitaga 'isando', birinda kuyangiza.'

    Iyi mbuto yajyaga ibwami iherekejwe n'ingoma n'inzoga z'imitsama zateguwe, kugira ngo bimurikirwe Umwami, abiheshe umugisha.

    Mudahinyuka, yakomeje avuga ko Umwami yazaga ari kumwe n'umuganuza mukuru bagashyira intoki mu gitenga (ikibo kinini), cyuzuye imbuto maze zigasesekara ku butaka, ubwo 'umwami akaba atanze imbuto kuko isesekaye ku butaka bw'u Rwanda.'

    Kimwe mu bimenyetso by'amateka bikigaragara i Huro ni Ivubiro ryahashyizwe n'umuvubyi witwaga Minyaruko ya Nyamikenke
    wari umutware w'u Busigi mu kinyejana cya 16, abisabwe n'Umwami Ruganzu II Ndori, n'uyu munsi hakaba hakiri ikibinsi kiri mu gihuru kirimo amazi.

    Iri vubiro ryifashishwaga n'Abiru b'abahinzi bo kwa Myaka bapima imvura, kugira ngo niba izagwira igihe cyangwa izatinda, maze babona izatinda bakihutira kumenyesha umwami, nawe agashaka uko ayivubisha vuba.

    Mu kurushaho gusigasira aya mateka, Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Véstine, yavuze ko mu minsi ya vuba bagiye guha ingurane y'ubutaka umuturage ufite isambu irimo aya mateka kugira ngo babashe kuyabungabunga.

    Ati 'Turi muri gahunda y'uko tuzabarira umuturage uhafite ubutaka agahabwa ingurane ikwiye, hanyuma tukazahashyira uruzitiro, ndetse turi kuvugana n'abafatanyabikorwa, dushobora kuhubaka nk'inzu nto yajyamo ariya mateka abasaza basobanura uyu munsi, ariko yenda ejo ntibazaba bagihari dore ni bakuru, icyo gihe twanashyiramo n'amashusho yabo babisobanura.'

    Inteko y'Umuco ivuga ko mu bushakashatsi yakoze, bwagaragaje ko mu Rwanda hari ahantu ndangamurage 530 hakaba hagomba gushyirwaho ibyapa biharanga no gukomeza kuhabungabunga, bigizwemo uruhare n'inzego zitandukanye.

    Ibindi bice by'amateka biri muri Gakenke birimo Umusozi wa Kabuye ahari Iriba rya Nyirarucyaba n'ubuvumo bw'Umwami, hari kandi i Mbirima na Matovu mu Murenge wa Coko, ahari amateka y'abami, Ibuye rya Bajyejye, riri muri santere ya Gakenke n'ahandi.

    I Huro habumbatiye amateka y’Umuganura mu Rwanda, kuva mu kinyejana cya 16

    Iki ni ikibindi gitabye mu butaka, ahari ivubiro ryifashishwaga mu iteganyagihe bareba ko imvura izagwira igihe

    Intebe y’Inteko Yungirije, Uwiringiyimana Jean Claude, yavuze ko bamaze kubarura ahantu 530 mu gihugu hafite amateka akwiye kubungabungwa

    Meya w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Véstine, yavuze ko batazatezuka mu kurinda amateka agaragara i Huro n’ahandi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-umusozi-wa-huro-ubumbatiye-amateka-y-umuganura-ugiye-kubakwaho-inzu-y

  • Mu Rwanda abarimu ibihumbi 26 bari mu kazi ntibize uburezi – #rwanda #RwOT

    Ibi REB yabitangaje ubwo Minisiteri y'Uburezi yari mu biganiro bigaruka ku guteza imbere uburezi byabaye ku wa 31 Nyakanga 2025.

    Ni abarimu bongewe mu mashuri ubwo mu mwaka wa 2020 hongerwaga ibyumba by'amashuri abarimu bize uburezi bakaba bake, bityo hakitabazwa abatarize ubwarimu.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Iterambere n'Imicungire y'Abarimu, mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi bw'Ibanze, REB, Mugenzi Léo, yasobanuye ko icyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko abize uburezi badahagije bityo bakongeramo n'abandi bafite ubumenyi ariko batize ubwarimu.

    Ati 'Guverinoma y'u Rwanda yatangije gahunda yo kongera ibyumba by'amashuri hubakwa ibirenga ibihumbi 22 noneho nyuma haza kugaragara ikibazo cy'abarimu bake bize uburezi, nibwo twasabye n'abandi bafite ubumenyi ariko batabwize kuza, bituma bagera ku bihumbi 26 bigisha mu mashuri y'inshuke n'abanza.'

    Mugenzi yakomeje avuga ko muri gahunda ya Minisiteri y'Uburezi yo kugabanya umubare w'abigisha mu mashuri y'inshuke n'abanza batarize uburezi, batangiye urugendo rwo gutanga amahugurwa yashyiriweho abo barimu, agaragaza ko mu bihumbi 26, abarenga ibihumbi 12 bamaze kuyahabwa.

    Ati 'Abo barimu bose twabashyiriyeho uburyo bw'amahugurwa aho mu cyiciro cya mbere tumaze guhugura abarenga ibihumbi 12 kandi bitarenze muri Nzeri 2025, bazaba bamaze guhabwa impamyabushobozi nk'abantu bize uburezi.'

    Agaruka ku hantu bakura abarimu bigisha, Mugenzi yasobanuye ko baturuka mu mashuri atandukanye y'inderabarezi TTS, abafite ubumenyi bwihariye mu kwigisha amashuri y'inshuke n'abanza, n'abaturutse muri Kaminuza zitandukanye zigisha uburezi aho bigisha mu mashuri yisumbuye.

    Iyo bamaze kwakirwa bose bakoreshwa ikizamini binyuze mu ikoranabuhanga kugira ngo harebwe ubumenyi bazanye mu kazi, nyuma abatsinze bagatangira gushyirwa mu myanya bitewe n'amanota babonye ndetse n'imyanya ikeneye abarimu.

    Muri rusange mu Rwanda habarirwa abarimu bigisha mu mashuri y'inshuke 9.252 harimo abagore 7.238 n'abagabo 2.014. Mu mashuri abanza ni 64.110 aho abagore ari 37.111 naho abagabo ni 26.999.

    Mugenzi yavuze ko mu barimu ibihumbi 26 batize uburezi, abarenga ibihumbi 12 bamaze guhugurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-abarimu-ibihumbi-26-bari-mu-kazi-ntibize-uburezi

  • Ikipe Paris Saint-Germain vuba aha irasinyisha myugariro Ilya Zabarnyi #rwanda #RwOT

    Paris Saint-Germain iri hafi kurangiza amasezerano yo gusinyisha myugariro w'Umunya-Ukraine, Ilya Zabarnyi, wakiniraga ikipe ya AFC Bournemouth yo mu Bwongereza.

    Nk'uko amakuru abitangaza, ibiganiro hagati y'impande zombi yaba PSG na Bournemouth byamaze kugera ku rwego rushimishije, hasigaye gusa kunoza bimwe mu bice by'amasezerano kugira ngo byose bijye mu buryo.

    Zabarnyi, umukinnyi w'imyaka 22 y'amavuko, yahiswemo na Paris Saint-Germain kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2025, ndetse impande zombi zari zaramaze kumvikana ku masezerano y'imyaka itanu azamara mu murwa mukuru w'u Bufaransa.

    Ibyo bisobanuye ko PSG yamwifuzaga kuva kera, ikaba yari irimo gukurikirana uko yitwara muri shampiyona y'u Bwongereza.

    Uyu mukinnyi wari warigaragaje cyane mu gikombe cy'isi giheruka ndetse no muri Premier League, aje kongera imbaraga mu bwugarizi bwa PSG, cyane cyane nyuma y'uko bivugwa ko hari abakinnyi bashobora kwerekeza ahandi. Ilya Zabarnyi azaba ahanganye no gushimangira umwanya we mu ikipe ya mbere, ahangana n'abandi banyamwuga nka Marquinhos na Lucas Hernández.

    Amakuru yizewe avuga ko Zabarnyi ashobora kwerekanwa ku mugaragaro nk'umukinnyi mushya wa PSG mu mpera z'icyumweru gitaha, nibaramuka barangije utuntu ducye dusigaye. Ibi ni bimwe mu mashyirahamwe PSG ishobora gutuma yongera guhatanira Champions League mu buryo bukomeye.

    Ikipe Paris Saint-Germain vuba aha irasinyisha myugariro Ilya Zabarnyi

    Source : https://kasukumedia.com/ikipe-paris-saint-germain-vuba-aha-irasinyisha-myugariro-ilya-zabarnyi/

  • João Palhinha yerekeje muri Tottenham ku masezerano y'inguzanyo #rwanda #RwOT

    Tottenham Hotspur yemeye kugura umukinnyi wo hagati João Palhinha avuye muri Bayern Munich mu buryo bw'inguzanyo y'igihe kirekire, mu masezerano yihariye afite uburyo bwo kugura burundu mu mpeshyi ya 2026. Nk'uko amakuru yizewe abivuga.

    Tottenham ifite amahitamo yo kugura Palhinha ku giciro cya miliyoni 30 z'amayero, ariko si itegeko ko izabikora ni ubushake bwayo, bitewe n'uko azitwara mu gihe azaba ari mu ikipe ya Hotspur ku masezerano y'inguzanyo.

    Iyi nguzanyo yemejwe nyuma y'ubutumwa bwa nyuma bwemejwe na Bayern Munich, igaragaza ko bemeye gutandukana na João Palhinha, nyuma y'uko uyu mukinnyi atabashije kubona umwanya uhagije wo gukina nk'uko yabiteganyaga ubwo yageraga mu Budage. Tottenham ni yo izajya imwishyura umushahara we wose mu gihe azaba ari i Londres.

    Ubu João Palhinha agiye gukora isuzuma ry'ubuzima mbere y'uko asinya ku mugaragaro, aho biteganyijwe ko byose bizaba birangiye mu minsi mike iri imbere.

    Naramuka atsinze iryo suzumwa, azahita yemezwa nk'umukinnyi mushya wa Tottenham, agashyirwa mu ikipe y'umutoza Thomas Frank, ishaka kongeramo imbaraga hagati mu kibuga mbere y'uko isoko ry'igurisha n'igurishwa risozwa.

    Palhinha, wahoze akinira Fulham mbere yo kujya muri Bayern, azagaruka mu gihugu cya Angleterre azwiho gukinira n'umutima, kuguma ku mupira no gukina neza hagati mu kibuga. Tottenham yo yizera ko azabafasha kongera guhangana ku rwego rwo hejuru muri Premier League no mu mikino mpuzamahanga.

    João Palhinha yerekeje muri Tottenham ku masezerano y'inguzanyo

    Source : https://kasukumedia.com/joao-palhinha-yerekeje-muri-tottenham-ku-masezerano-yinguzanyo/