Blog

  • Umwalimu SACCO imaze guha abarimu inguzanyo ya miliyari 1041 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni imibare yatangarijwe mu nama nyuguranabitekerezo n'abarimu bo mu mashuri y'uburezi bw'ibanze yibanda ku myigire n'imyigishirize, yabaye ku wa 31 Nyakanga 2025.

    Umuyobozi wa Koperative Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence, yavuze ko mu nguzanyo igera kuri miliyari 1.041 Frw bamaze gutanga, zafashije abarimu mu bikorwa bitandukanye by'iterambere ryabo.

    Ati 'Ni inguzanyo abarimu bakoresheje mu bikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere, dore ko hari abubatse inzu, hari abajya kwiga, abarihirira abana amashuri n'ibindi bitandukanye.'

    Uwambaje yasobanuye ko uko amafaranga atangwa ari na ko agaruka kuko bishyura bakongera bakaguza. Kugeza hari miliyari 212 Frw z'inguzanyo ziri mu barimu.

    Yagaragaje ko bitewe n'uko inguzanyo basabwa gutanga aba ari nyinshi idashobora kuboneka, Umwalimu SACCO yitabaza ibindi bigo by'imari kugira ngo ibashe guhaza ubyifuzo by'abaguza.

    Ati 'Kubera ko tutahaza ubusabe bw'ababa basaba kugurizwa, bidusaba natwe gufata inguzanyo nko muri BRD ndetse n'urwunguko tubona buri mwaka, tukarusubizamo kugira ngo dukomeze guhaza ibyifuzo byabo.'

    Umwarimu wese ahemberwa muri koperative kugira ngo umushahara we ukurweho 5% by'Umwalimu SACCO, ari yo aherwaho itanga serivisi z'imari.

    Kugeza uyu munsi abarimu bamaze kwizigamira muri Koperative Umwalimu SACCO miliyari 79, mu gihe Leta imaze kubashyiriramo miliyari 26.

    Koperative Umwalimu SACCO yatangiye mu mwaka wa 2007, igamije gukora nk'ikigo cy'imari gifasha abarimu kubona serivisi zitandukanye no kuzamura ubuzima bwa mwarimu binyuze mu kubafasha kwizigamira no kumuha inguzanyo yunganira umushahara.

    Umwarimu wese ukinjira mu mwuga, ahita aba umunyamuryango wa Koperative Umwalimu SACCO.

    Muri Werurwe 2025, umutungo w'iyi koperative wageze kuri miliyari 250 Frw uvuye kuri miliyari 239 Frw wari uriho mu mwaka wa 2024.

    Kugeza ubu abanyamuryango bayo bagera ku bihumbi 160, barimo abagera ku 5.000 yungutse mu 2024.

    Mu myaka 18 ishize Koperative Umwalimu SACCO itangiye gukora, imaze gutanga inguzanyo ya miliyari 1.041 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwalimu-sacco-imaze-guha-abarimu-inguzanyo-ya-miliyari-1041-frw

  • Amafoto – Rayon Sports Week, ytangiriye ku ivuko aho Gikundiro yatsindiye Gasogi 2-0 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Kanama 2025, iyi kipe y'ubururu n'umweru yasuye Akarere ka Nyanza  aho yavukiye mu 1964 , ibi byabaye mu rwego rwo kwishimana n'abafana bayo jo gutangiza igikorwa cya Rayon Week.

    Byari ibirori bidasanzwe bihora biba buri mwaka, aha niho abakinnyi n'abatoza ba Rayon Sports ndetse na Gasogi United basuye Ingoro y'Umwami i Rukari, basobanurirwa amateka y'u Rwanda rwo hambere, berekwa inka z'inyambo n'umuco w'ubwami.

    Nyuma y'uru ruzinduko, habaye umukino wa gicuti wateguwe mu rwego rwo kwegera abafana, Aha ninaho iyi kipe ya  Rayon Sports yahatsindiye Gasogi United ibitego 2-0o.

    Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa mbere w'inyongera ku gice cya mbere, gitsinzwe na Abedi Bigirimana, wakinaga umukino we wa mbere muri Rayon Sports.

    Ni igitego yatsinze ku mupira yahawe na Nshimiyimana Emmanuel  uzwi nka Kabange, ubwo yahinduye umupira ugana mu izamu Abedi atsinda igitego n'umutwe.

    Igice cya mbere kikaba cyarangiye Rayon Sports itsinze igitego kimwe kubu, bavuye kuruhuka nibwo ikipe ya Rayon yatsinze igitego cya kabiri.

    Ni igitego cyatsinzwe ku munota wa 70 na Mohamed Chelly, umukinnyi ukomoka muri Tunisia, wateye ishoti rikomeye rigora umunyezamu wa Gasogi United, bityo ugana mu rushundura.

    Iyi ntsinzi ya Rayon Sports ije ifungura igikorwa cya Rayon Week kirimo ibikorwa bitandukanye  birimo n'indi mikino ya gicuti.

    Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha aribwo Rayon Sports izakomera mu karere ka Ngoma ku itariki ya 6 Kanama aho bazahura na Gorilla FC.

    Rayon izakomereza i Rubavu ku itariki ya 9 Kanama aho izakina na Etincelles FC ikazasoza ibi byumweru bibiri ikina na Yanga SC yo muri Tanzania, tariki ya 15 Kanama 2025.

    The post Amafoto — Rayon Sports Week, ytangiriye ku ivuko aho Gikundiro yatsindiye Gasogi 2-0 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-rayon-sports-week-ytangiriye-ku-ivuko-aho-gikundiro-yatsindiye-gasogi-2-0/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-rayon-sports-week-ytangiriye-ku-ivuko-aho-gikundiro-yatsindiye-gasogi-2-0

  • Mitali Protais wabaye Minisitiri yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Mitali yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu azize uburwayi yari amaranye igihe.

    Mitali Kabanda Protais yabaye Ambasaderi w'u Rwanda muri Ethiopia kugeza mu 2015. Mbere yaho yari yarabaye Minisitiri w'Umuco na Siporo, Minisitiri w'Urubyiruko ndetse yigeze no kuba Minisitiri w'Ubucuruzi, Inganda, Ishoramari, Ubukerarugendo n'Amakoperative.

    Yitabye Imana afite imyaka 62 kuko yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama mu 1963.

    Mbere yo kwinjira muri Politiki, yabaye Umusirikare nyuma aba n'Umudepite.

    Mu 2015 nibwo yagiye kuba mu Bubiligi ubwo yari amaze gukurwa ku nshingano ze nk'umudipolomate.

    Kuva icyo gihe, yongeye kuboneka mu ruhame nyuma y'imyaka ine. Hari tariki 28 Werurwe 2019, aho yari mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Bubiligi mu biganiro by'Umuryango Ibuka Mémoire & Justice Belgique, nka kimwe mu bikorwa byayo mu kurengera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mitali Protais wabaye Minisitiri yitabye Imana aguye mu Bubiligi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mitali-protais-wabaye-minisitiri-yitabye-imana

  • Hamuritswe ikoranabuhanga rigenzura ubuziranenge bw'ibinyabiziga mu Muryango wa COMESA – #rwanda #RwOT

    Rigamije kunoza uburyo bwari busanzwe mu kugenzura ubwishingizi bw'ibinyabiziga byambukiranya imipaka muri gahunda y'imigenderanire n'imihahirane nk'impamvu nyamukuru COMESA yagiyeho.

    Comesa Yellow Card ni ubwishingizi bw'ibinyabiziga bukoreshwa mu bihugu 13 byose bihuriye muri uyu muryango ari byo, u Burundi, Djibouti, RDC , Eritrea, Ethiopia, Kenya, Malawi, Sudani, Tanzania, Uganda, Zambia, Zimbabwe n'u Rwanda.

    Nk'uko bisanzwe, buri mushoferi w'imodoka aba afite ubwishingizi, ariko ikibazo kibaho ni uko aba abufite mu gihugu cye, bugatakaza agaciro mu kindi gihugu. Aha ni ho havuye igitekerezo cyo gushyiraho Comesa Yellow Card.

    Ubukoresha abasha kugenda mu bihugu byose bihuriye ku gukoresha Comesa Yellow Card, kandi adasabwe kugura ubundi bwishingizi. Iyo agize ikintu cy'abandi yangiza mu kindi gihugu, byishyurwa n'abahagarariye Comesa Yellow Card muri icyo gihugu nta nkomyi.

    Kwishyurwa bikorwa n'ikigo cy'ubwishingizi gihagarariye Comesa Yellow Card muri bya bihugu bigize Comesa.
    Mu Rwanda, icyo kigo ni Sonarwa General.

    Mu rwego rwo gukomeza kurinda umutekano wa Comesa Yellow Card, hatangijwe uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo kunoza imikorere yayo.

    Ku wa 30 Nyakanga 2025, nibwo Ikigo cy'Ubwishingizi cya Sonarwa General ihagarariye Comesa Yellow Card mu Rwanda yamuritse ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu kugenzura ko ibinyabiziga byo muri uyu muryango bifite ubwishingizi bwujuje ubuziranenge, ni ukuvuga ngo butarengeje igihe n'ibindi.

    Umuyobozi Mukuru wa Sonarwa General Insurance, Kamanzi Charlotte, yavuze ko uburyo bushya bw'ikoranabuhanga bwafunguwe, bugiye kujya bwifashishwa mu kumenya neza uko imodoka zaje mu Rwanda zifite ubwishingizi bwujuje ubuziranenge.

    Ati 'Bazajya bakoresha telefoni kandi ntabwo ari ngombwa ko umuntu aba afite interineti kubera ko bazajya bakanda *801*50# bakurikize amabwiriza, kugeza babonye ko ubwishingizi imodoka igaragaza ari bwo bwujuje ibisabwa.'

    Umuyobozi Mukuru w'Akanama k'Ibiro by'Ubunyamabanga bwa Comesa, yavuze ko ikoranabuhanga rije ari igisubizo cyiza mu kugenzura ko ubwishingizi bw'ibinyabiziga byo muri uyu muryango byujuje ibisabwa.

    Ati 'Bizadufasha gusuzuma niba icyangombwa gifite agaciro bituma wumva utekanye. Uba uzi ko ufite ubwishingizi bityo ubaye ukoze impanuka, ushobora kwishyurwa.”

    Yakomeje avuga ko akandi kamaro nyamukuru k'iri koranabuhanga ari ukugabanya ibyangombwa by'ibihimbano byakunze kugaragara.

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi n'Ishoramari muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Hategekimana Ntawebasa Doreen, yavuze ko iri koranabuhanga rizafasha no gukomeza ubuhahirane n'imikoranire hagati y'ibihugu byo muri Comesa.

    Mu myaka 50 ishize, Ikigo cy'Ubwishingizi cya SONARWA General Insurance Company Ltd, kimaze kuba kuba umufatanyabikorwa wizewe no kuba indashyikirwa mu mitangire ya serivisi.

    Comesa ni Umuryango w'Isoko Rusange ry'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba n'Amajyepfo watangiye mu 1994 gusa u Rwanda rwawugiyemo mu 2004.

    Ibihugu biwurimo ni u Burundi, u Rwanda, Comores, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Djibouti, Misiri, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Libya, Madagascar, Malawi, Ibirwa bya Maurice, Seychelles, Sudani, Eswatini, Uganda, Zambia na Zimbabwe.

    Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo kumurika iri koranabuhanga

    Abitabiriye iki gikorwa bari bishimiye ikoranabuhanga rigiye kubafasha mu kugenzura ko ubwishingizi bw’ibinyabiziga byujuje ubuziranenge

    Umuyobozi Mukuru wa Sonarwa General Insurance, Kamanzi Charlotte, yavuze ko uburyo bushya bw'ikoranabuhanga bwafunguwe bugiye kujya bwifashishwa mu kumenya neza y'uko imodoka zaje mu Rwanda zifite ubwishingizi bwujuje ubuziranenge

    Urugwiro rwari rwose hagati y’abayobozi bitabiriye iki gikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hamuritswe-ikoranabuhanga-rigenzura-ubuziranenge-bw-ibinyabiziga-mu-muryango-wa

  • Minisitiri Habimana yasabye Abanyarwanda gukomera ku Munsi w'Umuganura – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangarije mu Karere ka Musanze, kuri Sitade Ubworoherane ahabereye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w'Umuganura wa 2025.

    Ni umunsi waranzwe n'imurika ry'ibikorwa bitandukanye bibyara umusaruro, herekanwa umusaruro mu bikorwa birimo inganda, ubuhinzi, ubukerarugendo, uburezi n'ibindi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yagaragaje ko abatuye aka Karere bageze kuri byinshi birimo hoteli 44, ubwiyongere bw'umusaruro w'inganda, ubuhinzi n'ibindi.

    Tuyishime King Evariste ni umwe mu rubyiruko rwashinze ikigo kitwa Nzerwa Bambou Product Ltd aho yasangije abitabiriye ibi birori bimwe mu byo yagezeho, dore ko atunganya ibikoresho bitandukanye mu mugano, birimo intebe n'ibindi.

    Ati “Dukora intebe, utubati, ameza, imitako n'ibindi mu migano bakabikunda, ndetse byabaye umuco ko ubukwe budakoreshejwe umugano butaba buryoheye ijisho.”

    Tuyishime watangiranye abakozi bane gusa, nyuma yo gufashwa muri gahunda ya Youth Connekt, yahise azamura umubare wabo, ubu bamaze kuba 10.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique, yagaragaje ko Umuganura atari ugusangira gusa, ahubwo ari igihe cyo gutekereza no gukora igenamigambi rihamye.

    Ati “Umuganura si ugusangira gusa, ahubwo ni igikorwa cy'umwaka wose. Ni igihe cyo gukora ingengo y'imari, gutegura ibikorwa no guhiga ibizakorwa, noneho hakazamo no kwishimira ibyagezweho.'

    Yanagaragaje kandi Umuganura nk'umurunga uhuza Abanyarwanda. Ati “Umuganura ni urufunguzo rw'ubumwe bw'Abanyarwanda gusa, ni uguhamya ko twese duturuka ku muzi umwe no kwemera indangagaciro dusangiye zo gukunda umurimo kuko nta wuganura ibyo atakoze, gukunda igihugu, kwigira n'ubudaheranwa.”

    Umuganura w'uyu mwaka wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Umuganura, Isoko y'Ubumwe n'Ishingiro ryo Kwigira.”

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yagaragaje ko Umuganura atari ugusangira gusa, ahubwo ari igihe cyo gutekereza no gukora igenamigambi rihamye

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yagaragaje ko abatuye aka Karere bageze kuri byinshi

    Tuyishime King Evariste ni umwe mu rubyiruko rwashinze ikigo kitwa Nzerwa Bambou Product Ltd aho yasangije abitabiriye ibi birori bimwe mu byo yagezeho

    Bahire Eva Joanna yavuze umuvugo washimishije benshi

    Itorero Urukerereza ryashimishije benshi

    Hateguwe ibyo kunywa byibutsa ibyabonekaga mu Rwanda rwa kera

    Abana bahawe amata mu rwego rwo kwishimira Umunsi Mukuru w’Umuganura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-habimana-yasabye-abanyarwanda-gukomera-ku-munsi-w-umuganura

  • ‎Kigali: Batatu batawe muri yombi bacuruza urumogi na kanyanga – #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bafashwe ku wa 31 Nyakanga 2025. Umwe muri aba bagabo ufite imyaka 40 wo mu Murenge wa Jabana mu Kagali ka Kidashya, yafatiwe mu rugo iwe afite ikilo cy'urumogi na litiro 6,5 za kanyanga yacuruzaga.

    Abandi babiri barimo uw'imyaka 38 n'uwa 40 bafatiwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga bafite ibilo bine by'urumogi na bule 176.
    ‎
    ‎Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye IGIHE ko bose bafungiye kuri sitasiyo z'aho bafatiwe kugira ngo bakorerwe dosiye bajyanwe mu bugenzacyaha.‎
    ‎
    Ati 'Polisi ifatanyije n'izindi nzego z'umutekano ndetse n'abaturage, yahagurukiye abantu bacuruza ibiyobyabwenge by'urumogi na kanyanga mu Mujyi wa Kigali ndetse n'ahandi hose mu gihugu kuko byagaragaye ko bigira ingaruka ku buzima bw'abaturage ndetse no guhungabanya umutekano ku babinyweye. Ikindi ni uko binabujijwe mu Rwanda kandi bihanwa n'amategeko.'
    ‎
    CIP Gahonzire yasabye abishora mu biyobyabwenge kubireka kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye.

    Ati 'Nibashake ibindi bakora kuko ibiyobyabwenge bitagukiza ahubwo byagusubiza inyuma.'
    ‎
    ‎

    Hari uwafatanywe ikilo cy’urumogi na kanyanga muri Gasabo

    Abandi bafatanywe urumogi bacuruzaga muri Kicukiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/%E2%80%8Ekigali-batatu-batawe-muri-yombi-bacuruza-urumogi-na-kanyanga

  • U Rwanda rwahawe arenga miliyoni 140 Frw yo guteza imbere Pariki ya Nyandungu – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa 1 Kanama 2025, mu nama ngarukamwaka y'Inteko Rusange ya TDB Group, yateraniye i Kigali, byahujwe no kwizihiza isabukuru y'imyaka 40 iyi Banki imaze.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yashimye uruhare rw'iyi banki mu iterambere ry'ibihugu binyamuryango kuva yashingwa mu 1985.

    Ati “Kugeza ubu,hamaze gushorwa arenga miliyari 10 z'amadolari ya Amerika mu bihugu binyamuryango, aho banki yagiye itanga inguzanyo zigamije guteza imbere ibikorwa by'ingenzi birimo guteza imbere ubucuruzi, ibikorwa remezo, ubuvuzi, ingufu zisukuye, ubuhinzi n'inganda.”

    “Mu Rwanda, Banki Nyafurika y'Ubucuruzi n'Iterambere, yabaye umufatanyabikorwa udatenguha mu rugendo rwacu rwo guteza imbere ubukungu, aho yafashije mu ishoramari ryaba irya leta n'iry'abikorera. Hari ishoramari riagaragara, by'umwihariko nko mu rwego rwo gutwara abantu n'ibintu, haba mu muhanda no mu kirere, gutera inkunga ibigo by'imari bifasha mu gutanga inguzanyo, imishinga y'ubuvuzi, ndetse n'ibigo bito n'ibiciriritse.”

    Iyi nama y'Inteko Rusange yitabiriwe n'abarenga 300 baturutse mu bihugu bitandukanye n'abahagarariye ibigo binyuranye birimo amabanki.

    Pariki ya Nyandungu yahawe iyi nkunga, iherutse no guhabwa igihembo mpuzamahanga cya 'Star Wetland Centre Award for Biodiversity' gihabwa ahantu nyaburanga higisha ibyiza byo kubungabunga ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima.

    Pariki ya Nyandungu yafunguwe ku mugaragaro muri Nyakanga 2022, nyuma y'imyaka itandatu igishanga iherereyemo gitunganywa. Ifite ubuso bwa hegitari 121 zirimo hegitari 70 z'igishanga na hegitari 50 z'ishyamba. Ibamo ibimera by'amoko arenga 60 n'inyoni z'amoko arenga 100.

    Iyi Pariki igizwe n'ibice bitandukanye birimo icy'ibimera byifashishwa mu buvuzi, ubusitani bwitwa 'Pope's Garden', ibyuzi bitanu byororerwamo amafi, ibyuzi bitatu byo kogeramo, ahatangirwa amakuru, resitora igezweho ndetse n'inzira y'ibilometero 10 inyuramo abanyamaguru n'amagare.

    Umuyobozi wa Pariki ya Nyandungu, Kambogo Ildephonse, aherutse gusobanura ko abayisura bagenda biyongera umwaka ku wundi, kuko bavuye ku 48.813 mu 2022 bagera ku 67.222 mu 2023, bagera ku 76.754 mu 2024.

    Yagize ati 'Abaturage bo mu Rwanda bagize 70% by'abasura iyi Pariki. Abanyamahanga batuye mu Rwanda ni 20%, na ho ba mukerarugendo baturuka mu bindi bihugu mu 10%.'

    Leta y'u Rwanda ifite gahunda yo kongera ubuso bw'iyi Pariki ho hegitari 43. Ni umushinga uzajyana no gutunganya ibindi bishanga bine birimo icya Nyabugogo. Gikondo, Kibumba na Rugenge, ku buryo bizaba ahantu heza ho kuruhukira.

    Minisitiri Murangwa yashimye uruhare rwa TDB Group mu iterambere ry’ibihugu binyamuryango

    Iyi nama y’Inteko Rusange ya TDB Group yitabiriwe n’abarenga 300 baturutse mu bihugu bitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tdb-group-yahaye-u-rwanda-inkunga-ya-miliyoni-140-frw-yo-gufasha-guteza-imbere

  • Ibintu bitatu byo kwibandaho ngo Afurika itere imbere mu mboni za Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa 1 Kanama 2025, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama y'Inteko Rusange ya 2025 ya TDB Group ndetse n'ibirori byo kwizihiza imyaka 40 iyi banki Banki Nyafurika y'Ubucuruzi n'Iterambere imaze.

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko kugira ngo Afurika igere ku iterambere rirambye, hari inzego eshatu igomba kwibandaho.

    Ati “Icya mbere, dukeneye byihutirwa gushyiraho ishoramari mu mihanda, ibyambu, ndetse n'ibikorwaremezo by'amashanyarazi, kugira ngo dushyigikire ubuhahirane bwa Afurika, kwihutisha ukwihuza kwa Afurika, ndetse no gushyikira ihangana mu bucuruzi.”

    “Icya kabiri, kuko ubuhinzi buri ku ruhembe mu kuzamura ubukungu bw'ibihugu byacu, dukwiye gushyira imbaraga gushora imari mu bikorwa bitangiza ibidukikije, ndetse n'uburyo bwo guhinga bwihanganira ihindagurika ry'ikirere, kugira ngo tubashe kwihaza mu biribwa.”

    Dr. Nsengiyumva yakomeje avuga ko icya gatatu gikwiye kwibandwaho ari uko “Dukwiye kongera inkunga tugenera ibigo bito n'ibiciriritse, by'umwihariko ibiyobowe n'abagore n'urubyiruko, kuko ari bo bakunze guhura n'imbogamizi y'amafaranga. Gushyikira ibyo byiciro bizasembura guhanga udushya, bizatanga imirimo, ndetse binatanga iterambere ridaheza kandi rirambye.”

    Minisitiri w'Intebe, yashimye uruhare rwa Banki Nyafurika y'Ubucuruzi n'Iterambere (TDB Group) mu gushyigikira ukwihuza kwa Afurika, ubucuruzi ndetse n'iterambere rihuriweho kandi rirambye ry'ibihugu bya Afurika birimo n'u Rwanda.

    Yashimangiye ko iyi banki ikomeje kuba ingenzi mu gushyigikira ishoramari rikenewe n'imishinga izana impinduka zigaragara cyane cyane mu guteza imbere ibikorwaremezo, ubuhinzi n'ibigo bito n'ibiciriritse, nk'inkingi z'ingenzi zizafasha umugabane kugira ahazaza heza.

    Yagize ati “Mu myaka 40 ishize, TDB Group yagize uruhare rukomeye muri Afurika, mu gushyikira iterambere binyuze mu gutanga amafaranga yafashije mu kuzana impinduka nziza mu buzima, ubuhinzi, ibikorwaremezo, ndetse no kubungabunga ibidukikije.”

    “Iyi sabukuru y'imyaka 40, ntabwo yerekana gusa ibigwi byivugira by'iyi banki, ahubwo inahamya gushyigikira ukwihuza kwa Afurika, ubucuruzi ndetse n'iterambere rihuriweho kandi rirambye.”

    Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko nubwo Afurika yagiye ihura n'ibizazane byagiye bikoma mu nkokora urugendo rwayo rw'iterambere, nka Covid-19, ndetse n'igabanyuka ry'inkunga mvamahanga, Afurika yerekanye ubudatezuka.

    Ati “Mu 2024 ubukungu bw'umugabane bwazamutseho 3,2%, ubucuruzi bwongeye kuzahuka buvuye ku igabanuka rya 5,4% mu 2023 bugera ku izamuka rya 13,9% mu 2024. Iyo turebye imbere, ahazaza haratanga icyizere, biteganyijwe ko izamuka ry'ubukungu bwa Afurika rizagera kuri 3,9% mu 2025 na 4,1% mu 2026, mu gihe mu gice cya TDB Group buzazamuka kuri 4,3% mu 2025 na 5,1% mu 2026.”

    Yavuze ko mu izingiro ry'izi mpinduka mu iterambere ry'ubukungu bwa Afurika hari Isoko Rusange rya Afurika (AFCFTA), igaragaza uburyo buhamye bwo kubona impinduka zisobanutse kandi zirambye.

    Yagaragaje ko kugira ngo ibyo bigerweho hakenewe ubuyobozi bwiza muri iyo mishinga, ndetse n'ubushake bwa politiki bw'ibihugu.

    Minisitiri w'Intebe, yavuze ko u Rwanda rwishimira kuba ruri mu bayamuryango 11 batangije TDB Group, ashima ko yagiye igira uruhare by'umwihariko mu rugamba rw'iterambere ry'u Rwanda.

    Yagize ati “Mu bihe bitandukanye iyi banki yagiye itanga inkunga n'inguzanyo kugeza kuri miliyari y'amadolari ya Amerika, agamije gushyikira ibikorwa birimo ubwikorezi, indege, ibikorwa remezo, ndetse n'ubuhinzi.”

    “Mu by'ingenzi TDB yafashije, harimo ko yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga, kuva ku gutera inkunga inganda zikora ibyoherezwa mu mahanga, kugeza ku gushyigikira RwandAir, sosiyete y'indege yacu ndetse inatwara imizigo.”

    Yongeyeho ko ishoramari ryayo rifatika mu ngufu zisubira ndetse n'ubuzima, by'umwihariko mu gushora mu rugamba rukora inkingo, byatumye u Rwanda rudakomeza kurangamira gusa ibiva mu mahanga.

    Dr. Nsengiyumva yasabye abikorera kubyaza umusaruro amahirwe y'iyi banki, kuko muri miliyari 36 $ yashoye ku mugabane, u Rwanda rufitemo gusa miliyari 1 $, avuga ko atari byiza cyane.

    Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yagaragaje inzego eshatu zikwiye guhabwa imbaraga, mu gufasha iterambere rya Afurika

    Inama y’Inteko Rusange ya TDB Group iteraniye mu Rwanda, kuva kuri uyu wa 1 Kanama 2025

    Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 300 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika

    Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika na we yari muri iyi nama

    Munyakazi Sadate na we yari muri iyi nama itangiza Inteko Rusange ya TDB Group

    Minisitiri muri MINECOFIN, Murangwa Yusuf (ibumoso), Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin (hagati) na Admassu, Perezida wa TDB Group

    Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Hakuziyaremye Soraya, na we yari muri iyi nama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-nsengiyumva-yagaragaje-ibintu-bitatu-byo-kwibandaho-ngo

  • Nta rundi rwango nabikoranye – Umuyobozi w'ishuri uherutse kwandikira umukozi ibaruwa y'umugayo – #rwanda #RwOT

    Iyi baruwa yanditswe ku wa 17 Nyakanga 2025, bigaragara ko yari yandikiwe Iradukunda Benjamin, usanzwe ashinzwe imyitwarire y'abanyeshuri (Animateur).

    Ni ibaruwa yarimo amagambo akakaye, isa n'itesha agaciro uwo mukozi, cyane ko hari aho uyu muyobozi yanditse ko Iradukunda 'arutwa n'udahari' n'ibindi.

    Mu kiganiro yagiranye na TV1, Nambajimana yasabye imbabazi ku magambo akakaye yakoresheje, avuga ko atari akwiriye gukoreshwa abwirwa umuntu ndetse ko nta rundi rwango yabikoranye.

    Ati 'Nabanza gusabira imbabazi amagambo yumvikanye muri iriya baruwa, yaba ari Iradukunda Benjamin musabye imbabazi n'abandi bose basomye iriya baruwa. Ariya magambo ntabwo yari akwiriye rwose ubwo mwambabarira.'

    Nambajimana yavuze ko intandaro yo kwandika iriya baruwa, yari amakosa yagiye agaragara kuri uyu mukozi ayobora mu bihe bitandukanye.

    Byahumiye ku mirari igihe Iradukunda yaherekezaga abanyeshuri bari bagiye mu biruhuko kuri Gare ya Rusizi. Hari ku wa 30 Kamena 2025.

    Nambajimana yavuze ko Iradukunda yavuyeyo ntiyagaruka mu kazi ntawe yamenyesheje, kandi abandi banyeshuri bari basigaye mu bizamini bya leta baragombaga kwitabwaho.

    Iradukunda yamaze hafi iminsi ine, agaruka ku wa 04 Nyakanga 2025, Akanama gashinzwe imyitwarire muri iri shuri kemeza ko agomba kugawa, Umuyobozi w'Ishuri abikora abinyujije mu ibaruwa yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga.

    Ati 'Kandi nari ndi mu kigo ntiyambwira ko agiye ngo twite ku bandi bana basigaye. Mu kumwandikira nibutse n'ibyagiye bikorwa kandi tugerageza kumuhendahenda, bituma nandika muri buriya buryo busa nk'aho bushaririye.'

    Nambajimana yavuze ko nta rundi rwango yabikoranye, yisegura kuri buri wese wamutekereje uko atari, ko ibyo yanditse yabitewe no guharanira inyungu z'akazi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, na we yari yanenze imvugo yakoreshejwe muri iriya baruwa ndetse avuga ko ubuyobozi bugiye gukurikirana icyo kibazo.

    Ati 'Inyandiko imeze kuriya ntikwiriye kuba yakoreshwa n'Umunyarwanda cyangwa se n'undi wese wiyubaha kandi ukwiriye kubaha na mugenzi we.'

    Yavuze ko bateganya guhura n'abagiranye ikibazo, harebwe igikwiriye gukorwa hakurikijwe icyo amategeko ateganya ku bijyanye n'abakozi ba Leta, by'umwihariko abo mu burezi.

    Umuyobozi wa College La Lumière de Gashonga TSS, Nambajimana Pie yasabye imbabazi ku ibaruwa aherutse kwandikira umukozi we ntivugweho rumwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-rundi-rwango-nabikoranye-umuyobozi-w-ishuri-uherutse-kwandikira-umwarimu