Blog

  • Depite Izere Ingrid yatinyuye urubyiruko, arusaba kugira uruhare mu miyoborere y'Igihugu (Video) – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu Kiganiro cyihariye na IGIHE aho yasobanuye uko yatinyutse kwinjira mu bikorwa bya Politiki, kwiyamamariza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko n'uburyo urubyiruko rukwiye gutinyuka rukagira uruhare mu miyoborere y'Igihugu.

    Depite Izere Ingrid Marie Parfaite ni umwe mu badepite bato kuko yavutse mu 1995. Ubu ari kuzuza imyaka 30 y'amavuko. Agiye kumara umwaka ari umudepite.

    Abarizwa muri Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside, n'ihuriro ry'Abagize Inteko ishinga Amategeko bashinzwe kurwanya ingengabitekerezo za Jenoside.
    Yasobanuye uko yatinyutse ibikorwa bya Politiki kugeza yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko kuko yatangiranye na manda ya gatanu y'abinjiyemo mu 2024, nyuma yo gutsinda amatora y'Abadepite aho yari yiyamamaje mu cyiciro cyihariye cy'abagore.

    Ati 'Igihugu cyacu aho cyavuye, urubyiruko ni rwo rwabigizemo uruhare ndetse n'abakoze ibyaha bari urubyiruko. Urubyiruko rero rushobora gukora ibyiza ariko rushobora no gukora ibibi, twebwe ibyo tureberaho ni ibyiza. Ababohoye igihugu cyacu tugifatiraho urugero bari urubyiruko. Rero naravuze nti ko bakoze biriya, nka njye ubu ko igihe kigeze ngo ntange umusanzu wanjye ni iki nakora? Ni byinshi twanyuramo ariko buri wese ahitamo bitewe n'umuhamagaro afite.'

    Yasabye urubyiruko gutinyuka kugira uruhare mu miyoborere y'igihugu kuko rwashyireweho amahirwe.

    Kurikira ikiganiro cyose

    Kurikira ikiganiro cyose:

    Depite Izere Ingrid yatinyuye urubyiruko, arusaba kugira uruhare mu miyoborere y'Igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/depite-izere-ingrid-yatinyuye-urubyiruko-arusaba-kugira-uruhare-mu-miyoborere-y

  • Abarenga 7000 binjiye mu bwarimu mu 2024/2025 – #rwanda #RwOT

    Aba barimu bagabanyijwe mu turere twose tw'igihugu, Akarere ka Nyamasheke kahawe abantu benshi. Kahawe abarimu 427 naho akabonye abarimu bake ni aka Kicukiro kabonye 124.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Iterambere n'Imicungire y'Abarimu, mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi bw'Ibanze, REB, Mugenzi Léo, yasobanuye abarimu bigisha mu mashuri y'inshuke n'abanza bategurirwa mu mashuri nderabarezi (TTC), mu gihe abigisha amashuri yisumbuye bakurwa muri kaminuza zitandukanye by'umwihariko Kaminuza y'u Rwanda.

    Mugenzi yavuze ko kugira ngo abarimu bashyirwe mu myanya bisaba kubanza gukora ikizamini gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo habanze hasuzumwe ubumenyi bafite.

    Ati 'Ubwo ni uburyo twashyizeho kugira ngo abantu babone akazi, ariko no gushyirwa mu myanya bayishyirwamo bitewe n'amanota babonye ndetse n'ubushobozi bafite.'

    Imibare ya MINEDUC igaragaza ko kugeza ubu abarimu bari mu kazi barangije amashuri yisumbuye ari 75.324 barimo 64.099 bigisha mu mashuri abanza, 1.973 bigisha mu mashuri yisumbuye na 9.252 bigisha mu mashuri y'inshuke.

    Abarangije icyiciro cya mbere cya kaminuza ni 8.574 bose bigisha mu mashuri yisumbuye, mu gihe abarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza ari 23.870 barimo 23.860 bigisha mu mashuri yisumbuye.

    Mugenzi yasobanuye ko iyo abarimu bamaze kuboneka hakurikiraho icyiciro cyo gushaka uturere turimo imyanya kugira ngo batangire babashyire mu myanya hakurikijwe umubare w'abarimu akarere gakeneye.

    Yagize ati 'Dufatanya n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze cyane cyane abashinzwe imibereho myiza y'abaturage, ndetse n'abashinzwe uburezi mu turere tugafatanya kureba imyanya ibura abarimu mu mu mashuri noneho tugafatanya tugatangira gushaka abarimu bajya muri iyo myanya.'

    Umuyobozi ushinzwe imyigishirize mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe guteza imbere amashuri ya Tekiniki, Imyuga n'Ubumenyingiro, RTB, Uwamahoro Solange, yavuze ko kubera ikibazo cyo kutagira amashuri yigisha abarimu ibijyanye na tekiniki, bituma bakoresha abarimu batize uburezi ariko bize tekiniki.

    Yagize ati 'Ntabwo dusaba ko umwarimu wa tekiniki yaba yarize uburezi, ahubwo tumusaba kuba afite ubumenyi, tumukeneyeho. Niba ari umwarimu wenda wigisha amashanyarazi dushaka umwarimu uzi gukora amashanyarazi.'

    Yakomeje avuga ko iyo bamaze kubona umwarimu ufite ubumenyi bamuhugura ku buryo noneho yaha n'abo yigisha bwa bumenyi afite mu buryo bunoze.

    Kugeza ubu mu Rwanda imibare igaragaza ko abarimu bo mu mashuri y'inshuke, abanza n'ayisumbuye bose mu gihugu ari 107.741, barimo abagabo 50.468 n'abagore 57.273.

    Mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 mu burezi hinjiyemo abarimu barenga 7000


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-7000-binjiye-mu-bwarimu-mu-2024-2025

  • Tshisekedi aracyakomeye kuri Minisitiri w'IntebeSuminwa – #rwanda #RwOT

    Tshisekedi yari amaze iminsi aca amarenga ko agiye guhindura abagize guverinoma, agashyiraho abashya ndetse benshi bari batangiye no guhwihwisa ko Judith Suminwa ashobora kwirukanwa.

    Ubwo yari mu nama y'Ihuriro ry'amashyaka, Union Sacrée (USN), Perezida Tshisekedi yashimangiye ko agifitiye icyizere Suminwa cyo gukomeza kuba Minisitiri w'Intebe, bishyira iherezo ku makuru yari yatangiye guhwihwiswa ko na we ashobora gusimburwa.

    Uyu muyobozi kandi yatangaje ko ateganya gushyiraho abagize guverinoma nshya ariko ko batagomba kurenga 50.

    Kuri we agaragaza ko izaba ari guverinoma idaheza buri wese kuko bazaha amahirwe abatavuga rumwe n'ubutegetsi, Sosiyete Sivile n'abandi mu gufasha mu cyerekezo cy'igihugu no gukemura ibibazo abaturage bacyo bafite.

    Ku wa 25 Nyakanga 2025, Perezida Tshisekedi yayoboye Inama y'Abaminisitiri yifuriza ubutsinzi abazakomezanya na Guverinoma nshya, ashimira abatazasubira muri Guverinoma ku bw'imirimo bakoreye Igihugu.

    Guverinoma yari isanzweho igizwe n'abantu 54, yanengwaga kuba hari bimwe mu bice by'igihugu bidahagarariwe ndetse no kuba hari imitwe ya Politiki ifite Abadepite mu Nteko ariko ikabura n'umuntu n'umwe uyihagararira muri Guverinoma.

    Ntabwo abazagaragara muri guverinoma nshya ya RDC baramenyekana, gusa icyamenyekanye ni uko Minisitiri w'Intebe, Judith Suminwa Tuluka, agifitiwe icyizere, bityo akaba ari we uzayiyobora.

    Judith Suminwa azakomeza kuyobora Guverinoma ya RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-tshisekedi-yashimangiye-ko-suminwa-azakomeza-kuyobora-guverinoma-ya

  • Umusaruro witezwe kuri bisi z'amashanyarazi zatangiye gukorera i Rubavu mu mboni za Meya Mulindwa – #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru ni bwo sosiyete ikwirakwiza imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda ya BasiGo, yatangaje ko zatangiye gukorera no mu ntara nyuma y'uko zimaze gutanga umusaruro mu Mujyi wa Kigali.

    Zamuritswe ndetse zitangira gukorera ingendo mu Karere ka Rubavu ziva Kigali, ku wa 31 Nyakanga 2025. Zitezweho impinduka mu gutwara abantu n'ibintu no kurengera ibidukikije.

    Ubwo Umuyobozi wa BasiGo mu Rwanda, Doreen Orishaba yatangiza ingendo z'izi modoka mu Karere ka Rubavu yahishuye ko zamaze kugera mu ntara zose ku bufatanye n'amasosiyete atwara abantu mu buryo bwa rusange.

    Ati 'Harimo izigiye kujya i Nyagatare, i Karongi zijya Kigali hari n'izigiye kujya zikora i Huye mu Majyepfo, n'izizajya zijya i Rusizi. Bivuze ko ibyerekezo by'intara zose tugiye kubigeramo, zifite uruhare runini mu kurengera ibidukikije kuko zikoresha amashanyarazi 100%, kandi zinafite imyanya myinshi ku buryo abagenzi bicara bisanzuye.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko kuba babonye izi modoka zidahumanya ikirere ari ibyo kwishimira, kuko zigiye kubyaza umusaruro amashanyarazi u Rwanda gihugu gifite.

    Ati 'Twari dusanganwe ikibazo cy'uko hari ibice atakoreshwagamo neza aho usanga nk'umuturage acana itara ryo mu ruganiriro akiryamira.'

    Yakomeje avuga ko ibi bizazamura ubukungu bw'Igihugu, kuko hari ingomero zitunganya amashanyarazi u Rwanda rukomeje kubaka hirya no hino ari na yo mpamvu hakenewe byinshi mu bigo biyakoresha.

    Uri modoka muri izi izajya ikora urugendo rw'ibilometero 300 itongeye gucagingwa. Ijyamo abagenzi barenga 44 bicaye neza, irimo ibyuma bitanga umuyaga, ifite internet ndetse n'ahantu buri mugenzi abasha gucomeka telefone ngendanwa ye.

    Kugeza ubu BasiGo ivuga ko yihaye intego ko buri mwaka nibura izajya igeza mu Rwanda bisi 100 z'amashanyarazi hagamijwe kugabanya imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli kuko zangiza ibidukikije.

    Meya w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yashimiye BasiGo yazanye imodoka z’amashanyarazi muri aka karere

    Imodoka zikoresha amashanyarazi zatangiye gukorera mu Karere ka Rubavu

    Ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange byahawe bisi z’amashanyarazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zizatuma-abaturage-bakoresha-amashanyarazi-uko-bikwiye-meya-mulindwa-kuri-bisi

  • Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Ikennye itunze Cobalt nyinshi ku Isi: Ubundi izira iki? #rwanda #RwOT

    Ahabonetse ibirombe by'amabuye y'agaciro ubuzima bw'abahatuye n'abahakorera buhinduka mu kanya gato, ariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibitse Cobalt nyinshi ku Isi, iri mu bihugu bikennye cyane. Abasesenguzi mu bukungu bemeza ko ibibazo by'umutekano, intambara, n'ubukene biriyo ntaho bihuriye n'umutungo kamere iki gihugu gitunze, ahubwo bikomoka ku miyoborere mibi.

    Kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashimangira ko ikibazo cy'umutekano muke uhamaze imyaka myinshi kidafite aho gihuriye n'amabuye y'agaciro; cyane ko nta gihe atabayeyo kuva Isi yaremwa, ariko imvururu zihari zikaba zitarahahoze.

    Abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntibasiba kuvugira ku karubanda ko umutungo kamere uri mu Burasirazuba bw'igihugu cyabo ari wo muzi w'imvururu zihamaze imyaka isaga 30.

    Kenshi bashinje ibihugu by'abaturanyi, cyane cyane u Rwanda na Uganda, kugira uruhare muri izo mvururu hagamijwe 'gusahura' umutungo kamere uhari.

    Ni ibintu ibyo bihugu byombi bihakana byivuye inyuma, bigashimangira ko imvururu zishingiye ku bibazo bya politiki biri hagati y'Abanye-Congo ubwabo, kandi igisubizo kirambye mu kuzihosha ari bo bagifite mu biganza.

    Mu ntambara y'ubukungu bwimakaza ingufu zitangiza ibidukikije (clean energy) ikomeje gufata indi ntera hagati y'ibihugu by'ibihangange ku Isi, amabuye y'agaciro arimo lithium, Cobalt, Nickel na Copper arushaho gukenerwa cyane.

    Impamvu nyamukuru ni uko ari yo yifashishwa mu ikorwa rya batiri z'imodoka zikoresha amasharazi, no mu ikorwa ry'ingufu zisubira (renewable energy).

    Izi modoka ni zo Isi yose ihanze amaso mu guhangana n'ikibazo cy'imyuka ihumanya ikirere ituruka ku ikoreshwa rya lisansi na mazutu.

    Sosiyete y'Abanyamerika, McKinsey & Company, igaragagaza ko mu 2025 Lithium izaba ikererwa ku rugero rwa 76% na ho Cobalt yo igakenerwa ku rugero rwa 53% mu ikorwa rya batiri.

    Uretse kwifashishwa mu ikorwa ry'izo modoka, Cobalt inakenerwa cyane mu ikorwa rya telefoni zigezweho (smartphones), tablets, na mudasobwa (laptops).

    Imibare igaragaza ko hejuru ya 70% ya Cobalt iboneka ku isoko mu Isi yose, ituruka muri RDC. Irahacukurwa gusa, ikoherezwa mu Bushinwa, igatunganyirizwayo kugira ngo igere ku isoko inoze.

    Mu 2022, RDC yaturutsemo 73% ya Cobalt yacurujwe ku Isi. RDC kandi yihariye toni miliyoni 6 muri toni miliyoni 11 za Cobalt byabarwaga ko itaracukurwa ku Isi yose mu 2023.

    Ziyongeraho toni miliyoni 6,6 za Lithium iherereye mu Mujyi wa Manono, mu Ntara ya Tanganyika. Hari n'andi mabuye y'ubwoko butandukanye umuntu atarondora, acukurwa muri icyo gihugu.

    Kumva igihugu gitunze imari ishyushye gutyo ariko kikaba icya kane gikennye cyane ku Isi, bigora benshi kubisobanukirwa. RDC ikurikira Sudan y'Epfo, u Burundi na Centrafrique mu kugarizwa n'ubukene ku rutonde rw'Isi.

    Ibirombe byinshi bigenzurwa na sosiyete z'ibihugu bikomeye ku Isi kandi urwego rushinzwe mine ruhabwa amafaranga make cyane

    RDC yazize ubuyobozi bubi kuva kera na kare

    Ubuyobozi bubi bwa RDC bwimitse icyenewabo, irondabwoko, ruswa no kudahana kuva mu myaka myinshi yashize, bwatumye imitwe yitwaje intwaro yiyongera n'umutekano urushaho kuzamba mu Burasirazuba bw'igihugu.

    Kuva mu 1994 ubwo Mobutu wayoboraga Zaire yanze kumva umuburo w'amahanga agaha ikaze Interahamwe n'abari abasirikare ba Juvénal Habyarimana bari bamaze gutsindwa n'ingabo za RPA zari zishamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi, u Burasirazuba bwa RDC bwatujwemo Ex-FAR ntibwongeye gutekana.

    Impuguke mu by'ubukungu, Teddy Kaberuka, yabwiye IGIHE ko amateka yerekana ko umutungo kamere ushingiye ku bintu bibiri, birimo ahantu uri, no ku ikoreshwa ryawo.

    Yemeza ko ibyo bintu bibiri ari byo bituma umutungo kamere ugira agaciro, kandi ko intambara itaterwa n'umutungo kamere, ahubwo iterwa n'izindi mpamvu zijyanye cyane cyane n'imiyoborere.

    Ati 'Ahubwo iyo intambara ibaye, abantu bari mu bucuruzi bw'umutungo kamere bungukira muri ako kavuyo. Iyo igihugu gitekanye nta ntambara, ubucuruzi bunyura mu mucyo, ugurisha akagurisha ku giciro cyiza kandi ku wo ashaka kuko ntacyo aba ahisha. Ibyo bituma wa mutungo kamere udapfira ubusa uwufite. Iyo habaye intambara, haba magendu nyinshi.'

    Abanye-Congo barenga 62% bari munsi y'umurongo w'ubukene, aho batunzwe n'atagera kuri $2. Imirire mibi, kutegerezwa uburezi n'ubuvuzi, ndetse n'umuvuduko uri hejuru mu kubyara bikomeza kubasunikira mu bukene.

    Hejuru y'ibyo ariko hari imvururu zimaze imyaka irenga 30 mu Burasirazuba bwa RDC, zimaze guhitana ababarirwa mu bihumbi amagana, na ho ababarirwa muri za miliyoni bavuye mu byabo bahungira mu bindi bice by'igihugu, mu bihugu by'abaturanyi no mu Isi hose.

    Imitwe yitwaje intwaro ihabarizwa yavuye kuri itanu mbere ya 2000, ubu ibarirwa muri 260.

    Imyinshi muri iyo mitwe yashinze ibirindiro mu bice biherereyemo ibirombe by'amabuye y'agaciro, abayobozi bayo bagacukura ibyo birombe cyangwa bakishyurwa n'ababicukura.

    Raporo y'Impuguke za Loni kuri RDC yasohowe mu Ukuboza 2023, yagaragaje ko kuva muri Gicurasi 2023, imitwe yibumbiye mu cyiswe Wazalendo yagiye igenzura ibirombe bitandukanye; aho zatanze urugero rwa 'General' Mutayombwa uyobora Nyatura, wagenzuraga ibirombe by'ahitwa Gakombe, hakagira ibyo agenerwa mu bihacukurwa.

    Zanagaragaje ko zabonye abasivili baha ikaze abarwanyi ba Wazalendo mu birombe bya Rubaya, zinasobanura ko muri ako gace abarwanyi ba Wazalendo bahoraga bakorana inama z'umutekano n'abayobozi mu ngabo za RDC barimo uwitwa Selkali Bihame.

    Imitwe yitwaje intwaro yibumbiye mu cyiswe Wazalendo, yakusanyijwe na Leta ya RDC ihuzwa n'urubyiruko rwari rumaze guhabwa imyitozo ya gisirikare ku busabe bwa Perezida Felix Tshisekedi, mu gushaka amaboko amufasha guhangana n'umutwe wa M23.

    Uburyo iyo mitwe ibaho umunsi ku munsi, ibikoresho ikenera n'intwaro irwanisha, bifite ababitanga kandi bigaragara ko ari amaboko akomeye.

    Raporo ya Human Rights Watch yo mu Ukwakira 2022, yagaragaje ko abofisiye bo muri FARDC ari bo baha imitwe nka FDLR intwaro, amasasu, n'imyambaro ikoresha.

    Ibyo byatumye irushaho kugira ingufu, na yo ikarema indi cyangwa bamwe mu bayivuyemo bagashinga iyabo kandi bagakomeza guhabwa ibikoresho n'abayobozi ba RDC, baba abanyapolitiki cyangwa abasirikare bakomeye mu gihugu.

    Christophe Mbosso wahoze ayoboye Umutwe w'Abadepite yigeze gusaba bagenzi be guhagarika imikoranire n'imitwe yitwaje intwaro.

    Gusa abo bayobozi ba RDC bakorana n'iyo mitwe, na bo baba bafite ibihugu by'amahanga bakorana na byo by'umwihariko ibikize biri mu ntambara y'ubukungu, bikeneye cyane ya mabuye acukurwa mu birombe birindwa n'iyo mitwe yitwaje intwaro.

    Kaberuka asanga nubwo Isi igeze mu bihe byo kwimakaza ingufu zitangiza ibidukikije, habaye igihe uranium na pétrole byakoreshwaga ndetse n'ubu bigikoreshwa; bityo ko umuntu atavuga ko Cobalt ari yo itera intambara.

    Ati 'Haba pétrole, haba uranium, ibihugu byinshi birayifite ariko ntabwo bivuze ko ibifite pétrole na uranium ari byo bifite intambara.'

    'Ibibazo by'umutekano n'intambara mu bihugu bijyana cyane n'ubuyobozi. RDC yo ni ikindi kibazo kitagira aho gihuriye n'amabuye y'agaciro. Amabuye y'agaciro n'ubundi nta gihe atabayeyo kuva Isi yaremwa. Ari ko se ntikiri mu bihugu bya mbere bikennye? None se mbere ya 1994 iyo mitungo ntiyari ihari? None se kuki itigeze ikiza igihugu?'

    Yasobanuye ko icyo ibihugu bijya byibeshyaho, ari uko aho kugira ngo abayobozi bakore ibyo bagomba gukora, bayobore neza, batange amahoro, bakoreshe ubutunzi, ahubwo bikubira imitungo.

    Ati 'Abaturage babona bayikubira [imitungo] rero na bo bagatangira kubarwanya.'

    Icyakora mu kibazo cya RDC hari n'andi maboko akiri inyuma atagarukwaho kenshi, ahubwo ba nyirayo bakigaragaza nk'abashobora kugira icyo bafasha mu guhosha izo mvururu bateza mu buryo buziguye

    Ishami rishinzwe iby'Ubucukuzi bw'Amabuye y'Agaciro muri RDC, rivuga ko 70% by'ibirombe by'amabuye y'agaciro muri RDC bigenzurwa na Sosiyete zo mu Bushinwa, ibisigaye bikagabanwa n'amasosiyete yo muri Amerika n'u Burayi.

    Raporo y'Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi bw'Imari muri Congo, iherutse kugaragaza ko guhera mu 2010-2020, sosiyete mpuzamahanga zicukura amabuye muri RDC zinjije miliyari $35, ariko Ikigo cya Leta gishinzwe iby'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, Gecamines, cyashyikirijwe miliyoni $564 yonyine.

    Mu rugendo Papa Francis aheruka kugirira i Kinshasa muri Mutarama 2023, yateye utwatsi imigirire y'ibigo byo mu Bushinwa, u Burayi, Amerika n'ahandi bijya gucukura amabuye y'agaciro muri RDC, avuga ko ari 'ubujura buteye ubwoba ndetse budakwiriye ikiremwamuntu.'

    Mu kirego cyatangiwe i Washington D.C mu Ukuboza 2019, n'imiryango y'Abanye-congo yavugaga ko abana bayo bajyanwe mu bucukuzi bwa Cobalt bagapfiramo, sosiyete z'ikoranabuhanga zifite amazina akomeye ku Isi nka Apple, Google, Dell, Microsoft na Tesla zavuzwemo.

    Ibi bigo bizwi cyane mu gukora ibikoresho byiganjemo mudasobwa na telefoni zigezweho. Tesla ikora n'imodoka zikoresha amashanyarazi, ndetse zimwe muri zo zamaze gusesekara muri Afurika n'i Kigali.

    Ibirombe bimwe bicungwa n'imitwe yitwaje intwaro muri RDC.

    Ivomo: Igihe.com

    The post Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Ikennye itunze Cobalt nyinshi ku Isi: Ubundi izira iki? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/repubulika-iharanira-demokarasi-ya-kongo-ikennye-itunze-cobalt-nyinshi-ku-isi-ubundi-izira-iki/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=repubulika-iharanira-demokarasi-ya-kongo-ikennye-itunze-cobalt-nyinshi-ku-isi-ubundi-izira-iki

  • Abanyarwanda batuye muri Zambia bizihije Umunsi w'Umuganura – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 1 Kanama, cyitabirwa n'ababarirwa muri 400, aho bagize umwanya wo kuganira ku nsanganyamatsiko y'uyu munsi, ari yo 'Umuganura, isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira.'

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Zambia, Emmanuel Bugingo, yatangiye yifuriza abari aho Umunsi mwiza w'Umuganura.

    Yibukije abitabiriye uyu munsi ko Umuganura ari imwe mu nzira z'ubwiru 18 zariho ku ngoma ya cyami.

    Yagize ati “Umuganura ni ijambo rikomoka ku nshinga 'kuganura', isobanura kurya cyangwa kunywa ku musaruro bwa mbere; ukaba wari inzira ikubiyemo imihango yakorwaga mu rwego rwo kwishimira no gusangira umusaruro weze, ukaba kandi n'umwanya mwiza wo gukora igenamigambi rinoze ry'umwaka ukurikira, kugira ngo Igihugu gikomeze kugira uburumbuke bw'imyaka n'amatungo.”

    Yongeyeho ko Umuganura wizihizwaga ku mwero w'amasaka maze Abanyarwanda bagashimira Imana uburumbuke bw'imyaka n'amatungo yabahaye.

    Ambassaderi Bugingo yongeyeho ko n'ubwo nyuma y'Ubwigenge Umuganura wakomeje kwizihizwa mu gihe cya Repubulika ya Mbere n'iya Kabiri, wasangaga hibandwa gusa ku gusangira ibikomoka ku musaruro w'ubuhinzi n'ubworozi, hatitawe ku kuganira ku ndangagaciro zibumbatiwe n'umuganura.

    Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda yagaruye Umuganura mu 2011, ishingiye ku ruhare umuco ukwiye kugira mu iterambere ry'Igihugu no mu bumwe bw'Abanyarwanda.

    Ambasaderi Bugingo yibukije ko kwizihiza umuganura muri iki gihe byarenze imbibi zo kwita ku musaruro w'ubuhinzi n'ubworozi gusa, bigera no mu zindi nzego z'ubuzima ziteza imbere Abanyarwanda zirimo inganda, ikoranabuhanga, ubuvumbuzi butandukanye n'izindi.

    Uyu mudipolomate yaboneyeho umwanya wo gushimira Abanyarwanda batuye muri Zambia ku bufatanye bagaragaza mu gushyigikira gahunda ziteza imbere u Rwanda n'Abanyarwanda. Yashimiye inkunga batanze yo gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, kikaba ari ikimenyetso cy'ubumwe no guharanira kwigira bijyanye n'insanganyamatsiko y'uyu mwaka.

    Yanabashimiye ko babashije kuganuza abana bafite ubumuga baba mu kigo cya 'Home of Happiness mu Murwa Mukuru wa Zambia, i Lusaka. Aba bana bagenewe inkunga ikubiyemo ibiribwa, ibikoresho by'isuku, akagare k'abafite ubumuga n'ibindi.

    Ambasaderi Bugingo ati “Turashishikarizwa kuganura turangwa n'ubumwe bugaragarira mu bufatanye, gutabarana no gusangira. Turakangurirwa kandi gukomeza guharanira kwigira dushishikarira umurimo nk'ishingiro ry'iterambere. Kuba mwarabashije kwishyira hamwe mukishakamo iyo inkunga, ni ikimenyetso cy'ubumwe no kwigira nk'uko isanganyamatsiko y'uyu mwaka iri.”

    Yibukije kandi intego enye zo kwizihiza Umuganura ari zo kwereka Abanyarwanda uruhare rw'Umuganura mu kunga no gushimangira ubumwe bwabo birinda icyabubangamira, gushishikariza Abanyarwanda kurushaho gushyira hamwe imbaraga, gufatanya no gutabarana mu mibereho yabo no gukomeza kurangwa no gukunda umurimo n'izindi ndangagaciro Umuganura ubumbatiye.

    Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Abanyarwanda batuye muri Zambia, Eric Twagirumukiza Mugwaneza, yabashimiye uruhare rwabo mu guteza imbere igihugu cyabo. Yabakanguriye gukomeza kurangwa n'indangagaciro z'umuco nyarwanda no gushyigikira gahunda za Leta kuko amaboko y'Abanyarwanda ari yo azubaka igihugu cyabo.

    Yashimiye kandi ubuyobozi bwa Ambassade imikoranire myiza mu kubumbatira ubumwe bw'Abanyarwanda batuye muri Zambia.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Emmanuel Bugingo, yatangiye yifuriza abari aho Umunsi mwiza w'Umuganura

    Ni umuhango waranzwe n’imbyino zigaragaza ubwiza bw’umuco Nyarwanda

    Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Abanyarwanda batuye muri Zambia, Eric Twagirumukiza Mugwaneza, yabashimiye uruhare rwabo mu guteza imbere igihugu cyabo

    Habayeho igikorwa cyo gusangira mu kwishimira umusaruro wabonetse

    Abanyarwanda batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batuye-muri-zambia-bizihije-umunsi-w-umuganura

  • Kayonza: Abaturage ba Ndego bagiye gutangira kuhirirwa imyaka – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bagiye gutangira kuhirirwa imyaka binyuze mu mushinga wa 'Kayonza Irrigation and Integrated Watershed Management Project (KIIWP II)', washyizweho na Leta y'u Rwanda.

    Ku ikubitiro, muri Kanama 2025, uzatangirira kuri hegitari 580 zo muri uyu murenge, bikaba biteganyijwe ko uzasiga hegitari zirenga 2000 zuhirwa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko abaturage ba Ndego bakunze guhura n'ikibazo cy'izuba ryinshi rituma bateza neza nk'uko ahandi bigenda, akaba ari na yo mpamvu leta yashyizeho uyu mushinga ugamije kubuhirira imirima.

    Ati 'Ndego ni ahantu hakunze kwibasirwa n'izuba. Hari umushinga mugari uteganya kuhira kuri hegitari zirenga 2000. Muri uku kwezi twatangiye, tugiye guhera kuri hegitari 580 zegamiye ku kiyaga cya Kibare, ariko no mu Ukwakira hazatangira n'izindi hegitari nk'izo.'

    Meya Nyemazi yavuze ko umushinga wose numara gukorwa, uzasiga hegitari zirenga 2.250 zuhirwa mu gufasha abaturage ba Ndego kubona umusaruro, dore ko ubutaka bwabo bukunze kwibasirwa n'izuba ryinshi.

    Mukanoheri Philomene utuye mu Kagari k'Isangano, avuga ko amaze umwaka muri uyu Murenge ariko nta musaruro yigeze abona kubera izuba.

    Ati 'Njye maze umwaka inaha mvuye mu mahanga ariko uwo mwaka wose nta na rimwe ndezamo kubera izuba ryinshi. Rero icyo nasaba leta ni uko bakwihutisha uwo mushinga wo kuhira kuko imibereho ni mibi kubera kurumbya.'

    Minani Sylivestre utuye mu Kagari ka Karambi mu Mudugudu wa Kamabuye umaze imyaka 28 atuye muri aka agace, avuga ko beza inshuro imwe mu mwaka kubera izuba ryinshi.

    Ati 'Ubu tumaze imyaka ibiri tuteza, igisubizo kirambye ni uko batwuhirira imyaka ni bwo twakweza. Hashize imyaka ibiri batubwira ko uburyo bwo kuhira bugiye gutangira, ariko ntibwihutishwa.'

    Biteganyijwe ko ibihingwa bihingirwa hamwe ku butaka buhujwe birimo ibishyimbo, ibigori na Soya ari byo bizajya byibandwaho cyane muri uyu murenge.

    Umurenge wa Ndego ni umwe mu ikunze kwibasirwa n'amapfa aturuka ku zuba ryinshi rituma abaturage bateza neza. Uyu murenge kandi ubarizwamo Ikiyaga cya Kibare gihuza u Rwanda na Tanzania, akaba ari na cyo kizakurwamo amazi yo kuhirira abaturage.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko bagiye guhera kuri hegitari 580 buhirira abaturage

    Minani Sylvestre avuga bamaze imyaka myinshi bateza kubera izuba

    Nsengiyumva Elizaphan avuga ko bamaze igihe kinini bababwira ko umushinga wo kuhira wenda gutangira ariko ntutangire

    Ubutaka bwa Ndego bwarumye ku buryo abaturage batinya no kuburima

    Mukanoheri Philomene avuga ko amaze umwaka wose ateza kubera izuba ryinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abaturage-ba-ndego-bagiye-gutangira-kuhirirwa-imyaka

  • Abanyarwanda batuye mu Buhinde bizihije Umunsi w'Umuganura – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 1 Kanama, cyabereye kuri Ambasade y'u Rwanda muri icyo gihugu, ariko hari n'abacyitabiriye hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga.

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Buhinde, Jacqueline Mukangira yavuze ko cyane ku butumwa bukubiye mu nsanganyamatsiko y'uyu munsi igira iti “Umuganura, Isoko y'Ubumwe n'Ishingiro ryo Kwigira.”

    Yashimangiye ko Umuganura ari igihe cyo kwishimira umusaruro w'ibyagezweho, ariko nanone ukaba igihe cyo kwisuzuma no kongera gukora igenamigambi, rizatuma hari ibindi byinshi bigerwaho.

    Yibanze kandi ku mateka n'igisobanuro cy'Umuganura mu muco w'Abanyarwanda, agaragaza uburyo Umuganura ari inkingi y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, imibanire myiza n'iterambere mu bukungu.

    Yaboneyeho gusaba Abanyarwanda batuye mu Buhinde gukomera ku ndangagaciro z'ubumwe n'umuco Nyarwanda, kugira ngo barusheho kubaka u Rwanda tuteye imbere kandi rutekanye.

    Ambasade y'u Rwanda mu Buhinde inahagarariye u Rwanda mu bihugu bya Bangladesh, Sri Lanka, Nepal na Maldives. Umubare munini w'Abanyarwanda ubarizwa mu Buhinde, ukaba ugizwe ahanini n'abanyeshuri biga icyiciro cya mbere cya kaminuza.

    Ahandi hari Abanyarwanda ni muri Sri Lanka, bakaba bakurikira amasomo ya gisirikare.

    Ibirori by'Umuganura mu Buhinde kandi byaranzwe n'umuhango wo guha abana amata nk'ikimenyetso cy'uburumbuke n'ubuzima bwiza.

    Abakuru basangiye amafunguro n'ibinyobwa ndetse banizihirwa n'imbyino gakondo za Kinyarwanda.

    Ibirori kandi byabaye umwanya mwiza wo gusabana hagati y'Abanyarwanda baba i New Delhi no kwifurizanya ubuzima bwiza cyane cyane abari mu Buhinde baje kwivuza.

    Abanyarwanda batuye mu Buhinde bagize umwanya wo kubyina no kwishimira umuco Nyarwanda

    Byari ibyishimo ku Banyarwanda batuye mu Buhinde mu birori byo kwizihiza Umusni Mukuru w’Umuganura

    Habayeho umwanya wo gusangira no gusabana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batuye-mu-buhinde-bizihije-umunsi-w-umuganura

  • Icyayi n'ikawa byinjirije ab'i Nyaruguru miliyari 21 Frw – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Nyaruguru kari mu turere twa mbere tugira umusaruro mwinshi w'icyayi ndetse n'ikawa, ndetse mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/2025 byatumye abaturage binjiza agera kuri miliyari 21 Frw.

    Umwe mu baturage batuye mu Murenge wa Mata muri Nyaruguru yabwiye RBA ko icyayi ahinga ku buso bwa hegitari umunani ashobora gukuramo asaga miliyoni 3 Frw kugeza kuri 3,5 Frw hatabariwemo ayo yakoresheje mu mirimo.

    Yagize ati “Mu mezi meza atari aya yo mu cyi, hari igihe mbona toni zigera ku munani, iyo ukubye n'igiciro fatizo kingana na 435 Frw, uhita wumva ko ndi hejuru ya miliyoni 3,5 Frw.'

    Abakozi basarura icyayi na bo batangaje ko amafaranga bakura muri iki gihingwa abafasha kwiteza imbere mu ngo zabo no kugira imibereho myiza.

    Umwe mu basarura, yagize ati “Nshobora gusoroma ibilo 60 nkatahana amafaranga atari munsi ya 4000 Frw. Ugeze iwanjye ntiwahabura itungo kandi niguriye ku giti cyanjye.'

    Yatangaje ko ibi bibafasha kwishyura mituweli ku gihe ndetse abana bakiga nta kibazo. Muri aka karere, icyayi gihinzwe ku buso bungana na hegitari zisaga 8000 na ho abakoramo imirimo basaga ibihumbi birindwi.

    Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Gashema Janvier, yavuze ko bakomeje kongera ubuso buhingwaho icyayi kugira ngo haboneke akazi ku rubyiruko ndetse bagabanye ubushomeri.

    Yagize ati “Turashishikariza urubyiruko kuko dufite ikibazo cy'ubushomeri ndetse hari n'amahirwe mu buhinzi kandi abatangiye kubijyamo tubona bitanga icyizere.”

    Yakomeje avuga ko inganda ziri muri aka karere zigera kuri enye zitunganya icyayi ndetse ko n'ubuso bugenda bwongerwa buri mwaka ku buryo bongeraho nibura hegitari 500.

    Imibare igaragaza ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/2025 ko icyayi cyinjirije abatuye aka karere agera kuri miliyari 12 Frw na ho ikawa yabinjirije agera kuri miliyari 9 Frw.

    Icyayi n’ikawa byinjirije abatuye i Nyaruguru agera kuri miliyari 21 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyayi-n-ikawa-byinjirije-ab-i-nyaruguru-miliyari-21-frw

  • Mega Global Market yorohereje abantu kubona ibikoresho byayo mu buryo buhendutse – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 28 Nyakanga 2025, ubwo iki kigo cyari cyitabiriye Inama Mpuzamahanga y'Umuryango w'Abibumbye yiga ku biribwa yari yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia.

    Ubuyobozi bw'iki kigo bwatangaje ko iyi gahunda ije gufasha no kugeza ibikorwa byabo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse no ku Isi muri rusange.

    Umuyobozi Mukuru wa Mega Global Market, Dr. Francis Habumugisha, yavuze ko iyi gahunda yamuritswe, yashyizweho mu rwego rwo gukomeza kurwanya inzara no kwihaza mu biribwa kugira ngo abatuye uyu Mugabane bakomeze bagire ubuzima bwiza

    Umuyobozi Mukuru wa Mega Global Market, Dr. Francis Habumugisha, yavuze ko gahunda ya African Wellness Junctions yiyongereye kuri gahunda ya Loni yo kwihaza mu biribwa.

    Ati 'Uyu munsi turi hano kugira ngo dutangize African Wellness Junction yiyongera kuri gahunda ya Loni yo kwihaza mu biribwa kugira ngo turwanye inzara, abantu babone ibyo kurya ariko banarya indyo yuzuye, indyo idashobora kubatera ibibazo.'

    Iyi gahunda ya African Wellness Junction ije guteza imibereho myiza y'Abanyarwanda n'Abanyafurika muri rusange bafashwa kubona ibikorwa byabo ku giciro kiri hasi.

    Ati 'Binyuze muri iyi gahunda, twagabanyije ibiciro kubera ko nko ku inyunganiramirire dusanzwe ducuruza mu Rwanda twayigabanyijeho 50% ku baranguza, noneho abagura mu buryo busanzwe tubagabanyirizaho 30%, naho abazakenera ibikoresho bya 'gym' bo twabaganyije ibiciro kugera kuri 20%.'

    Mega Global Market isanzwe ifite inyunganiramirire (Food Supplement Product) zitandukanye zirimo 'Best Lady Care' ifasha abagore kuringaniza imisemburo, ikarinda nyababyeyi n'ubushake bwo gutera akabariro bukiyongera ku batabugira.

    Hari kandi 'Best Man Prime,' umuti urinda abagabo kurwara kanseri y'udusabo tw'intanga [Prostate] ukongera umusemburo wa testosterone ndetse ukabongerera ubushake bw'imibonano mpuzabitsina.

    'Best Kids Brain Gummies' ifasha imikurire y'abana ikabongerera n'ubwenge, 'Best Fish Oil', 'Best Fit & Detox Tea', Best X Power Coffee na Best Brain Booster' zikora ku mubiri wose.

    Si ibyo gusa kuko iki kigo kigira imashini zirimo 'G-foot massage' ikandagizwaho ibirenge igakangura imitsi ndetse n'amaraso agatembera mu mibiri neza.

    Hari kandi 'G-leg Beautician' ifasha abarwara imitsi cyangwa abagira ikibazo cyo kubyimba ibirenge, ikagira umwihariko wo kuvura umunaniro ukabije, agahinda gakabije n'ibindi byakwangiza ubwonko.

    Imashini yitwa Treadmill ifasha abantu kwiruka batava aho bari. Ifite umwihariko wo gukomeza amagufwa, kuzibura imitsi bituma amaraso atembera neza no kongerera imbaraga umubiri.

    Hari n'izindi mashini bafite zirimo G-Vibration plate, portable Sauna, G-Body shaker, G-advanced chair, zihariye mu gufasha umubiri gukora neza.

    Mega Global Market yatangije ku mugaragaro gahunda nshya ya 'African Wellness Junction'

    Umuyobozi Mukuru wa Mega Global Market, Dr. Francis Habumugisha, yavuze ko iyi gahunda yamuritswe, yashyizweho mu rwego rwo gukomeza kurwanya inzara no kwihaza mu biribwa

    Abashoramari batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa

    Mega Global Market yatangije ku mugaragaro gahunda nshya ya 'African Wellness Junction'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mega-global-market-yorohereje-abantu-kubona-ibikoresho-byayo-mu-buryo