Blog

  • Muri DRC umugabo yakubiswe byo gupfa kubw'igikorwa kigayitse cyo gufata kungufu umwana muto #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Kanama 2025, mu gace ka Kamituga gaherereye muri Kivu y'Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habereye igikorwa kigayitse giteye agahinda.

    Umugabo bivugwa ko afite imyaka iri hagati ya 40 na 45 y'amavuko yafashwe n'inzego zishinzwe umutekano nyuma yo gufata ku ngufu umwana w'umukobwa w'imyaka 13, akamwica urw'agashinyaguro ndetse akamuhamba mu buryo bw'ibanga.

    Umuturage wari hafi aho yabwiye itangazamakuru ati: 'Yamufashe ku ngufu, arangije amwica, ndetse aranamuhamba. Bahise bamufata baramukubita cyane.'

    Amakuru yemezwa n'inzego za polisi avuga ko uyu mugabo yafashwe agahita atabwa muri yombi. Yaje gukubitwa bikabije n'abaturage bari bamaze kumenya iby'ayo mahano, nyuma aza kugezwa kuri station ya polisi ya Kamituga ari kuvira amaraso menshi cyane, cyane cyane mu mutwe no ku bindi bice by'umubiri.

    Amashusho yagiye hanze agaragaza uwo mugabo yambaye imishumi gusa, arimo kuva amaraso menshi, asakuza, atakamba, ariko abaturage bagakomeza kumukubitira urw'agashinyaguro.

    Iki gikorwa giteye ubwoba cyabaye mu gihe mu mujyi wa Goma hari hamaze iminsi hatangajwe impinduka nshya mu miyoborere yawo, ndetse umwe mu bayobozi bakuru ba kaminuza iherereye muri Goma nawe yatawe muri yombi mu nkiko zikomeje guhangana n'ibyaha bifitanye isano n'imyitwarire idahwitse.

    Nanone, umurambo utaramenyekana wagaragaye mu gace kazwi nka Kalingi, mu Bisambu byo hafi y'umujyi wa Bukavu, bikomeza kongera ubwoba mu baturage babayeho mu bihe by'ubwigunge, urugomo n'ubwoba bukabije.

    Abaturage basaba ko ubutabera bwashyiraho ingamba zikomeye zo kurinda abana no guhana abahungabanya umutekano w'abaturage, cyane cyane mu bice bikunze kugaragaramo urugomo ndengakamere.

    Muri DRC umugabo yakubiswe byo gupfa kubw'igikorwa kigayitse cyo gufata kungufu umwana muto

    Source : https://kasukumedia.com/muri-drc-umugabo-yakubiswe-byo-gupfa-kubwigikorwa-kigayitse-cyo-gufata-kungufu-umwana-muto/

  • Perezida Ndayishimiye yatanze umushahara we ngo agomboze abarwayi bananiwe kwishyura ibitaro – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ubwo we n'umuryango we batangaga imfashanyo y'ibiribwa ku barwariye mu bitaro byo mu Kibimba n'ibitaro byitiriwe Umugiraneza mu Ntara ya Gitega.

    Ndayishimiye kandi yanarihiye abari bamaze igihe bafungiwe mu bitaro byo mu Kibimba kubera kubura ubwishyu.

    Nyuma yo gutanga iyo mfashanyo, Ndayishimiye yatangaje ko yemeye gutanga umushahara we akawukoresha mu bikorwa byo gufasha abatishoboye.

    Ati 'Ni ibiribwa twihingiye mu muryango, twakuye ku musaruro tuzanira abandi…ku bw'umuryango njyewe nararebye ndavuga nti ko duhinga ibyo kurya sinjye guhaha byinshi, reka mu mushahara mpembwa, ndebe ko nashobora gufasha aba barwayi. Rero natekereje ko amezi atandatu y'umushahara mpembwa nzayafashisha abari mu bitaro barwaye badafite ayo kwishyura.'

    Yakomeje avuga ko ayo mafaranga nashira abantu bafite ibyo bibazo batagezweho bose, abandi bafatanyabikorwa bakwiye kugira uruhare mu bikorwa byo gufashanya.

    Ati 'Hari amafaranga tujyana mu tubari, ayo tujyana mu bikorwa bidafatitse, ntabwo byari bikwiye ko tuyangiza. Dukwiye kuza gufasha aba basigaye inyuma kandi iki ni igihe cyo kumva ko Abarundi twese turi umwe.'

    Ibikorwa by'ubugiraneza Ndayishimiye yabikoze ku wa Gatanu tariki ya 1 Kanama 2025 ari kumwe n'umuryango we.

    Ndayishimiye yavuze ko ibiribwa yatanze byavuye ku byo yejeje

    Perezida Ndayishimiye atanga amafunguro ku barwayi

    Umugore wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye, yifatanyije n’umugabo gutanga inkunga y’ibiribwa

    Bamwe mu bari bamaze iminsi mu bitaro kubera kubura ubwishyu bishyuriwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-ndayishimiye-yatanze-umushahara-we-w-amezi-atandatu-mu-kwishyurira

  • Rutsiro: Polisi yafunze babiri bakekwaho kwica mugenzi wabo basangiye inzoga – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'uru rupfu yamenyekanye ahagana Saa Sita z'ijoro rishyira kuri iki Cyumweru, mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Kavumu ho mu Mudugudu wa Gasasa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, SP. Sylvestre Twajamahoro mu kiganiro na IGIHE yavuze ko uru rupfu rwakomotse ku makimbirane.

    Ati 'Polisi ikimara kumenya amakuru yahise ijyayo isanga Rukeratabaro ku nzira yapfuye afite igikomere mu gahanga bigaraga ko ari ikintu bamukubise, iperereza ryahise ritangira hafatwa babiri bakekwa, aba bari kumwe na nyakwigendera ku kabari baratahana bagenda batongana bapfa ko mugenzi we yanze kumugurira inzoga.'

    Yakomeje asaba abaturage kwirinda amakimbirane, arimo n'ayo usanga akomoka ku businzi no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzumwa mbere y'uko ushyingurwa.

    Abakekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango mu gihe iperereza rikomeje.

    IGIHE yamenye amakuru ko nyakwigendera yabanaga na se umubyara w'imyaka 80, kubera ko ashaje akajya amushuka bakagurisha amasambu abavandimwe batabizi, ndetse mu bafunzwe harimo umugabo wa mushiki we, aho bikekwa ko amakimbirane yakomotse kuri ayo masambu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-polisi-yafunze-babiri-bakekwaho-kwica-mugenzi-wabo-basangiye-inzoga

  • Abanyarwanda batuye mu Bushinwa bizihije Umunsi w'Umuganura (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 2 Kanama 2025, cyitabirwa n'abagera kuri 300, aho bagize umwanya wo kuganira ku nsanganyamatsiko y'uyu munsi, ari yo 'Umuganura, Isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira.'

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Bushinwa, Kimonyo James, yibukije abitabiriye umuganura ko ari umwanya mwiza wo kuganuzanya bishimira ibyagezweho ndetse no gukomeza umuco w'indangagaciro zijyanye n'uyu munsi ndetse abashishikariza gukomeza gukunda igihugu birinda amacakubiri.

    Ati 'Umuganura ni umwanya wo kuganuzanya, kwishimira ibyagezweho, guhiga ibizakorwa umwaka utaha no gukomeza umuco n'indangagaciro zijyaye n'uyu munsi. Izo ndangagaciro harimo gukorana umurava, gukunda igihugu, ubumwe no kwirinda amacakubiri.'

    Ambasaderi Kimonyo yakomeje ashimira Umuryango w'Abanyarwanda baba mu Bushinwa, inshuti, abaterankunga n'abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu gutegura igikorwa cyo kwizihiza umunsi w'umuganura.

    Ibi birori byaranzwe no gusangira amafunguro ya Kinyarwanda, guha abana amata ndetse no guhemba abanyeshuli bashoje amasomo muri iki gihugu.

    Ni umuhango waranzwe n’imbyino zigaragaza umuco nyarwanda

    Intore Massamba yasusurukije abitabiriye ibi birori by’umunsi w’umuganura

    Abashinwa bari bizihiwe bifatanya n’Abanyarwanda mu kwizihiza uyu munsi

    Abana bahawe amata mu rwego rwo kwishimira umunsi mukuru w’umuganura

    Habaye n’ibikorwa bitandukanye birimo kuvugira inka, guhamiriza n’imikino itandukanye

    Ambasaderi Kimonyo yashimiye abitabiriye icyo gikorwa

    Indyo za kinyarwanda ni zo zari zateguwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batuye-mu-bushinwa-bizihije-umunsi-w-umuganura-amafoto

  • Jorrel Hato yamaze kwerekeza i Stamford Bridge iwabo wa Chelsea #rwanda #RwOT

    Jorrel Hato yerekeje muri Chelsea igihe yamurikaga umwambaro mushya urimo ikirabya cy'izahira! Iki kirango gikomeye kizakomeza kugaragara ku mwambaro wa Chelsea kugeza mu 2029, kuko kigenerwa gusa ikipe yegukanye Club World Cup kandi kikamara imyaka ine kigaragara ku myambaro y'iyo kipe yegukanye icyo gikombe gikomeye mpuzamahanga.

    Uyu mukinnyi ukiri muto w'imyaka 18, wakinaga mu bwugarizi bwa Ajax, yasinye amasezerano y'imyaka irindwi azageza muri Kamena 2032, mu masezerano afite agaciro ka miliyoni €43.

    Yaje gufatanya n'abandi bakinnyi bato bafite impano, Chelsea yagiye isinyisha kugira ngo yubake ejo hazaza heza, harimo Ugochukwu, Kendry Páez, Angelo Gabriel n'abandi.

    Mu ijambo rye rya mbere nk'umukinnyi wa Chelsea, yagize ati: 'Nishimye cyane, ndanezerewe kuba ndi hano. Chelsea ni ho hantu heza kuri njye ho gukomeza kwiyubaka, niyo mpamvu nishimiye cyane kuba ndi hano!'

    Uyu mukinnyi azwiho gukina gusoma umukino, n'imbaraga mu kurinda ubusatirizi bw'izamu. Abasesenguzi b'imikino bavuga ko ashobora kuba kimwe mu byuma bizashingira ho Chelsea y'ejo hazaza. Abafana ba Chelsea nabo bakiriye Hato bishimye, cyane cyane babonye ko umwambaro we mushya wagaragaragaho ikirango gihesha ishema ikipe yatwaye igikombe cy'Isi cyamaclub.

    Chelsea, mu gukomeza gahunda yayo yo gusubira ku rwego rwo hejuru, ikomeje gushora mu rubyiruko. Amasezerano ya Hato ni indi ntambwe igaragaza ejo hazaza hitezweho byinshi.

    Jorrel Hato yamaze kwerekeza i Stamford Bridge iwabo wa Chelsea

    Source : https://kasukumedia.com/jorrel-hato-yamaze-kwerekeza-i-stamford-bridge-iwabo-wa-chelsea/

  • Kayonza: Abakoresha umupaka wa Kibare uhuza u Rwanda na Tanzania barataka iyangirika ry'umuhanda – #rwanda #RwOT

    Ibi bivugwa n'abaturage ndetse n'abacuruzi bagurisha ku baturage ba Tanzania binyuze ku mupaka uherereye Ndego ku kiyaga cya Kibare gihuza u Rwanda na Tanzania. Kuri ubu, kuri iki kiyaga hasigaye hanyuzwa ibintu byinshi byambutswa bijyanywe mu gihugu cya Tanzania.

    Ni nako bimeze ku baturage ba Tanzania kuko bahanyuza ibintu byinshi bazana mu Rwanda birimo ibishyimbo, ibigori n'ibindi bahinga mu gihe mu Rwanda bakunze kuhakura amabati, amavuta, amasabune n'ibindi byinshi bakeneye.

    Kugeza ubu ku cyambu cya Kibare hakorerwa ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y'u Rwanda na Tanzania bufite agaciro ka miliyari 3 Frw mu kwezi.

    Mukandera Angelique utuye mu Murenge wa Ndego, yavuze ko kuva aho ubuhahirane na Tanzania bwiyongereye uyu muhanda usigaye ukoreshwa n'imodoka nyinshi ku buryo ukeneye gukorwa neza.

    Ati 'Buri munsi hano hacamo imodoka nini kandi umuhanda ni muto waranangiritse rero twasabaga ubuyobozi ko bwawukora kugira ngo byoroshye ubuhahirane, uramutse ukozwe natwe ibyo ducuruza byagira agaciro.''

    Minani Sylivestre we yagize ati 'Binyuze mu kiyaga cya Kibare Abanyambo bo muri Tanzania basigaye baza inaha guhaha ibintu byinshi ariko kuko umuhanda ari muto kandi ukaba na mubi ubona ko bitagenda neza cyane, turifuza ko uwo muhanda wakorwa ngo woroshye ubuhahirane.''

    Umwe mu bashoferi batwara imodoka zijyana ibicuruzwa kuri iki cyambu, yabwiye IGIHE ko umuhanda wangiritse cyane ku buryo imodoka zijyayo zihangirikira cyane.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko bari mu biganiro n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry'Ubwikorezi (RTDA) ku kuntu uwo muhanda wakorwa kugeza ku cyambu cya Kibare.

    Yagize ati 'Ubu turi mu biganiro ndetse dufatanyije na RTDA biteganyijwe ko uyu muhanda uzakorwa, ntabwo uratangira ariko uwo mushinga urahari uhereye hariya Nyagakonji [Kabare hejuru ahari amahoteli hari na kaburimbo] kuza kugera kugera ku Murenge ndetse no ku cyambu cya Kibare birateganyijwe. Nubwo umushinga utari watangira ariko biri mu bikorwa turi kuganiraho na RTDA n'izindi nzego.''

    Meya Nyemazi yavuze ko mu Karere ka Kayonza bafite inganda zigera kuri eshanu zirimo izikora amavuta, amabati n'izindi zose ngo zisigaye zikoresha iki cyambu cya Kibare zigurisha ku baturage bo muri Tanzania, ku buryo uyu muhanda nukorwa bizatuma ubucuruzi bwaguka kurushaho.

    Umuhanda ugera ku cyambu cya Kibare warangiritse

    Imodoka nyinshi zitwaye ibicuruzwa zangizwa n'uyu muhanda udakoze

    Inganda zikora amavuta zisigaye ziyagurisha muri Tanzania zikoresheje iki cyambu

    Kuri iki cyambu uhasanga ibintu byinshi bigiye kugirishwa muri Tanzania


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abakoresha-umupaka-wa-kibare-uhuza-u-rwanda-na-tanzania-barataka

  • Muhanga: Abantu 15 batawe muri yombi bakekwaho ubugizi bwa nabi – #rwanda #RwOT

    Byabaye kuri uyu wa 3 Kanama 2025, bafatirwa mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gifumba, Umudugudu wa Rugarama, nyuma y'ubufatanye bwa Polisi y'u Rwanda, inzego z'ibanze n'abaturage.

    Amakuru avuga ko abafashwe bakekwaho uruhare mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n'ituze ry'abaturage birimo ubujura aho bitwikiraga ijoro bagatega abaturage bakabambura, gutobora inzu z'abaturage n'ibindi.

    Umuvugizi wa Polisi y' Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye IGIHE ko abagore bafashwe babiri bafatiwe muri iri tsinda, bo bakekwaho gucumbikira abajura no kubika ibintu byibwe.

    Ati 'Abafashwe bose kugeza ubu bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Nyamabuye, mu gihe Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwo rwatangiye kubakoraho iperereza.''

    CIP Kamanzi, yakomeje avuga ko Polisi y'u Rwanda ishimira abafatanyabikorwa bakomeje kwimakaza umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe, yibutsa abakomeje kugira imyumvire n'imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n'ituze ry'abaturage guhinduka bakarangwa no gukora ibikorwa byiza byubahirije amategeko, kuko abazanyuranya nabyo Polisi itazabihanganira.

    Abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-abantu-15-batawe-muri-yombi-bakekwaho-ubugizi-bwa-nabi

  • Muhanga-Nyamabuye: Abantu 15 barimo Abagore 2 bakekwaho ubugizi bwa nabi batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga ifatanije n'Inzego z'Ibanze hamwe n'Abaturage, kuri uyu wa 03 Kanama 2025 mu Mudugudu wa Gifumba na Rugarama yo mu Kagari Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye ho mu Karere ka Muhanga bataye muri yombi itsinda ry'abantu 15 barimo Abagore babiri, bose bakekwaho ibikorwa by'ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n'ituze ry'Abaturage.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko abafashwe bose bakekwa mu bikorwa by' Ubujura, aho bitwikira ijoro bagatega abaturage bakabambura.

    Uretse gutega abaturage mu nzira bakabambura ndetse rimwe na rimwe bakabagirira nabi, banakekwaho Gutobora Inzu z'Abaturage no gukora ibindi bikorwa bibi bihungabanya Umutekano n'Ituze bya rubanda.

    CIP Hassan Kamanzi, avuga ko aba bagore babiri bafatanywe n'iri tsinda ryose, bakekwaho gucumbikira abajura ndetse no kubika ibintu byibwe. Avuga kandi ko itabwa muri yombi ry'abagize iri tsinda ryaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage bamaze gusobanukirwa neza ko nta guhishira abakora ibibi, nk'abajura n'abandi bahungabanya Ituze n'Umutekano bya rubanda.

    Avuga kandi ko abafashwe bose uko ari 15 bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB ya Nyamabuye, aho ubugenzacyaha bwahise butangira iperereza ku byaha bose bakekwa kugira ngo bukore Dosiye bashyikirizwe amategeko abakanire urubakwiye.
    Mu butumwa bwa Polisi, CIP Hassan Kamanzi ashimira Abafatanyabikorwa beza aribo baturage bakomeje kwimakaza umuco mwiza wo gutangira amakuru kugihe. Police kandi iributsa abakomeje kugira imyumvire n'Imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n'ituze by'Abaturage guhinduka bakarangwa no gukora ibikorwa byiza byubahirije amategeko, bitari ibyo baributswa ko Polisi iri maso kandi itazihanganira uwo ariwe wese ukora ibikorwa bibi, ko izabahiga kugeza bafashwe bagashyikirizwa Amategeko.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/08/03/muhanga-nyamabuye-abantu-15-barimo-abagore-2-bakekwaho-ubugizi-bwa-nabi-batawe-muri-yombi/

  • Tshisekedi aracyakomeye kuri Minisitiri w'IntebeSuminwa – #rwanda #RwOT

    Tshisekedi yari amaze iminsi aca amarenga ko agiye guhindura abagize guverinoma, agashyiraho abashya ndetse benshi bari batangiye no guhwihwisa ko Judith Suminwa ashobora kwirukanwa.

    Ubwo yari mu nama y'Ihuriro ry'amashyaka, Union Sacrée (USN), Perezida Tshisekedi yashimangiye ko agifitiye icyizere Suminwa cyo gukomeza kuba Minisitiri w'Intebe, bishyira iherezo ku makuru yari yatangiye guhwihwiswa ko na we ashobora gusimburwa.

    Uyu muyobozi kandi yatangaje ko ateganya gushyiraho abagize guverinoma nshya ariko ko batagomba kurenga 50.

    Kuri we agaragaza ko izaba ari guverinoma idaheza buri wese kuko bazaha amahirwe abatavuga rumwe n'ubutegetsi, Sosiyete Sivile n'abandi mu gufasha mu cyerekezo cy'igihugu no gukemura ibibazo abaturage bacyo bafite.

    Ku wa 25 Nyakanga 2025, Perezida Tshisekedi yayoboye Inama y'Abaminisitiri yifuriza ubutsinzi abazakomezanya na Guverinoma nshya, ashimira abatazasubira muri Guverinoma ku bw'imirimo bakoreye Igihugu.

    Guverinoma yari isanzweho igizwe n'abantu 54, yanengwaga kuba hari bimwe mu bice by'igihugu bidahagarariwe ndetse no kuba hari imitwe ya Politiki ifite Abadepite mu Nteko ariko ikabura n'umuntu n'umwe uyihagararira muri Guverinoma.

    Ntabwo abazagaragara muri guverinoma nshya ya RDC baramenyekana, gusa icyamenyekanye ni uko Minisitiri w'Intebe, Judith Suminwa Tuluka, agifitiwe icyizere, bityo akaba ari we uzayiyobora.

    Judith Suminwa azakomeza kuyobora Guverinoma ya RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tshisekedi-aracyakomeye-kuri-minisitiri-w-intebe-suminwa

  • Abanyarwanda baba muri Congo Brazzaville bizihije Umunsi w'Umuganura – #rwanda #RwOT

    Mu myambaro yiganjemo iya Kinyarwanda, barangajwe imbere na Ambasaderi w'u Rwanda muri Congo Brazzaville, Busabizwa Parfait, bahuriye mu mujyi wa Brazzaville ku cyicaro cya Ambasade y'u Rwanda muri icyo gihugu, bizihiza umunsi w'Umuganura.

    Ibyo birori byatangijwe no gukurikirana hifashishijwe ikoranabuganga ikiganiro cyateguriwe Abanyarwanda baba mu mahanga.

    Iki kiganiro cyagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti 'Umuganura: Isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira', cyateguwe na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane (MINAFFET) na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).

    Baganirijwe n'abatumirwa barimo Ambasaderi w'u Rwanda muri Indonesie, Sheikh Abdul Karim Harerimana, Intebe y'Inteko y'Umuco, Amb Robert Masozera, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Aziya, Uburasirazuba bwo hagati na Oceanie muri MINAFFET, Virgile Rwanyagatare, n'Umuyobozi w'Ishami ry'Abanyarwanda baba mu Mahanga muri MINAFFET, Maziyateke Uwimbabazi Sandrine.

    Ambasaderi Sheikh Abdul Karim Harerimana yagarutse ku mateka y'Umuganura mu Rwanda.

    Yasobanuye ko Umuganura ari umwe mu mihango y'ingenzi yaranze ubuzima bw'Abanyarwanda kuva kera, ukaba wari umwanya wo kwishimira umusaruro w'Igihugu, kwereka Umwami ibyagezweho, no kongera ubumwe n'ubwiyunge mu baturage.

    Chantal Umuhoza ukora mu Nteko y'umuco yagejeje ku bitabiriye umushinga mushya wifashisha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha umuco nyarwanda.

    Yavuze ko uru rubuga rufasha Abanyarwanda baba mu mahanga n'inshuti z'u Rwanda gusobanukirwa amateka, cyane cyane imihango nk'Umuganura, uko wizihizwaga mbere y'ubukoloni ndetse na nyuma yaho.

    Intebe y'Inteko y'Umuco, Amb Robert Masozera, yashimiye abitabiriye iki kiganiro baturutse impande zose z'Isi, yongera kubifuriza Umunsi Mwiza w'Umuganura, ashimangira ko ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma, gushima no gusigasira umuco w'Abanyarwanda.

    Umwe mu Banyarwanda baganuje abandi muri Congo Brazzaville witwa Antoine Ngabo Ndagijimana na we yafashe umwanya wo gushima intera u Rwanda rugezeho n'ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Yashimye kandi uruhare leta igira mu gushyigikira Abanyarwanda aho bari hose.

    Nyuma y'iki kiganiro Ambasaderi Busabizwa na we yashimye ubwitabire bw'Abanyarwanda baba muri Congo Brazzaville bifatanyije kwizihiza umuganura, abibutsa ko ari igihe cyo kwishimira ibyagezweho no guhigira kugera ku ntera irushijeho.

    Hakurikiyeho umuhango wo guha abana amata, wakurikiwe n'ubusabane.

    Abitabiriye uyu muhango basangiye amafunguro n'ibinyobwa gakondo, banatarama mu mbyino n'indirimbo bya Kinyarwanda.

    Ku musozo w'uyu muhango, buri wese wari witabiriye ibi birori yahawe impano yo gutahana igizwe n'umusaruro wavuye mu bikorwa by'ubuhinzi watanzwe n'Abanyarwanda bahinga bakanakora ubucuruzi muri iki gihugu bifuje kuganuza abandi bafatanyije na Ambasade.

    Habayeho ubusabane no gusangira

    Abanyarwanda baba muri Congo Brazzaville bizihije Umunsi w'Umuganura

    Bitabiriye ibi birori bambaye kinyarwanda

    Basabwe kurushaho gushyiramo imbaraga mu guteza imbere igihugu

    Ubwo bari bakurikiye ikiganiro cyatanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-baba-muri-congo-brazzaville-bizihije-umunsi-w-umuganura