Blog

  • Amerika yanze kurekura Nshimiyimana Eric ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Nshimiyimana Eric yafunzwe n'inzego za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Werurwe 2024. Akurikiranyweho kuba yaramaze imyaka 30 yarahishe uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo yemererwe ubuhungiro ndetse n'ubwenegihugu muri Amerika.

    Ubwo uyu mugabo yatabwaga muri yombi mu Mujyi wa Youngstown muri Ohio, yagerageje gutanga ingwate ngo akurikiranwe ari hanze, ariko urukiko rurayanga.

    Dosiye ye yaje koherezwa mu Rukiko rw'i Massachusetts nabwo agerageza gutanga ingwate ariko biba iby'ubusa.

    Yongeye gusaba ko yarekurwa by'agateganyo atanze ingwate mu mpera za Nyakanga 2025, ariko umucamanza Donald L. Cabell arabyanga.

    Umunyamategeko wa Nshimiyimana Eric witwa Kurt P. Kerns yavuze ko kwanga kurekura umukiliya we, ari icyemezo kinyuranya n'Itegeko Nshinga rya Amerika, rivuga ko uburana adakwiriye kwamburwa agaciro, ubwigenge n'imitungo igihe bitanyuze mu nzira z'amategeko.

    Yakomeje avuga ko umukiliya we akwiriye kurekurwa kuko urubanza rwe rutazatangira nibura mu gihe kiri munsi y'umwaka.

    Inyandiko zishinja Nshimiyimana zigaragaza ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umunyeshuri wiga iby'ubuganga muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare, akaba yari mu b'imbere mu Ishyaka rya MRND ndetse no mu mutwe w'Interahamwe.

    Izi nyandiko zigaragaza ko hari ibimenyetso by'uko Nshimiyimana yishe abagabo, abagore n'abana abakubitisha ubuhiri hanyuma akabahorahoza akoresheje umuhoro.

    Hatangwa urugero rw'umwana w'umuhungu w'imyaka 14 ndetse n'umugabo wadodaga amataburiya y'abaganga ku bitaro bya Kaminuza bivugwa ko ari we wabishe, bikaba byaranamenyekanye ko hari n'abagore yafashe ku ngufu cyangwa akifatanya n'ababafataga ku ngufu muri icyo gihe.

    Nshimiyimana yahunze ava mu Rwanda mu mpeshyi ya 1994, ahita yerekeza muri Kenya, aho bivugwa ko yabeshye inzego za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe abinjira n'abasohoka kugira ngo yakirwe nk'impunzi.

    Kuva mu 1995, Nshimiyimana yahise ajya gutura muri Ohio, bikavugwa ko mu myaka yose amazeyo yagiye akomeza gutanga amakuru atari yo ajyanye n'uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Eric ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amerika-yanze-kurekura-nshimiyimana-eric-ukekwaho-uruhare-muri-jenoside

  • Rusizi: Polisi yangije litiro 800 z'inzoga zitujuje ubuziranenge – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye mu Mudugudu wa Cyarukara, Akagari ka Gakoni, Umurenge wa Muganza w'Akarere ka Rusizi.

    Muri iyi minsi inzego z'ubuzima zigaragaza ko hariho ubwiyongere bw'indwara zitandura zirimo umutima, umwijima n'umuvuduko w'amaraso. Mu bitera izo ndwara harimo kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge.

    Ibi ni byo byatumye hakorwa umukwabu wo gufata izi nzoga wamaze amasaha ane, aho hafashwe litiro zirenga 800.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre yabwiye IGIHE ko uyu mukwabu wafatiwemo litilo 835, zafatiwe mu ngo eshanu zitandukanye.

    Yahaye abaturage ubutumwa, ati “Turasaba abaturage kwirinda gukora, gucuruza no kunywa izi nzoga zitujuje ubuziranenge kuko zituma habaho urugomo rwo gukubita no gukomeretsa zikanatiza umurindi ibyaha by'ihohoterwa no gufata ku ngufu.”

    SP Twajamahoro yavuze ko Polisi ishishikariza abantu kunywa inzoga zujuje ubuziranenge na bwo zikanyobwa mu rugero.

    Abaturage batanu bazifatanywe harimo umukecuru w'imyaka 70 mu gihe umuto ari umugore w'imyaka 35.

    Abafashwe bahise bajyanwa ku Murenge wa Muganza bacibwa amande angana n'ibihumbi 50 Frw kuri buri muntu, inzoga zabo zirangizwa.

    Gitifu w’Umurenge wa Muganza, Ndamyimana Daniel yasabye abaturage kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-polisi-yangije-litiro-800-z-inzoga-zitujuje-uburanenge

  • Police FC yatsinze APR FC 2-1, ubwo bakinaga umukino wa gicuti hitegurwa umwaka w'imikino wa 2025-2026 #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Kanama 2025, ikipe ya Police FC yatsinze APR FC ibitego 2-1.

    Ni umukino watangiye ari mwiza ku ikipe ya Police FC aho ubwo hari ku munota wa gatatu rutahizamu Ani Elijah yahushije amahirwe akomeye ubwo yageragezaga gutsinda ari wenyine, ariko umupira uca hejuru y'izamu.

    Ubwo hari ku munota wa 23 nibwo ikipe ya Police y'igihugu yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ani Elijah, ni nyuma y'umupira wari utewe na Richard Kilongozi umunyezamu awukuyemo usanga Ani aho yari ahagaze awuboneka mu izamu bitamugoye.

    Nyuma y'iminota ibiri gusa, nibwo ikipe ya APR FC yishyuye ku gitego cyatsinzwe na Nshimiyimana Yunusu, hari ku mupira waturutse muri koruneri yatewe neza na Daouda Yussif.

    Aha amakipe yombi akaba yagiye ku ruhuka anganya igitegi kimwe kuri kimwe, ibi ninako byakomeje ku mpanze zombi ariko Police FC ikomeza kwitwara neza.

    Ku munota wa 78, Police FC yongeye kubona igitego cya kabiri nyuma y'uko Ishimwe Christianahinduye umupira imbere y'izamu, Niyigena Clement wa APR FC arawitsinda.

    APR FC itozwa na Abderrahim Taleb, iri kwitegura amarushanwa ya CAF Champions League, ndetse na Shampiyona y'u Rwanda izakinwa mu kwezi kwa Nzeri.

    Ku ruhande rwa Police itozwa na Ben Moussa, yo irimo kwitegura shampiyona y'u Rwanda y'umwaka utaha, irateganya undi mukino wa gicuti na Mukura VS kuri uyu wa Gatanu.

    The post Police FC yatsinze APR FC 2-1, ubwo bakinaga umukino wa gicuti hitegurwa umwaka w'imikino wa 2025-2026 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/police-fc-yatsinze-apr-fc-2-1-ubwo-bakinaga-umukino-wa-gicuti-hitegurwa-umwaka-wimikino-wa-2025-2026/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=police-fc-yatsinze-apr-fc-2-1-ubwo-bakinaga-umukino-wa-gicuti-hitegurwa-umwaka-wimikino-wa-2025-2026

  • Ibyo kwitega muri gahunda yo guteza imbere urubyiruko izatwara arenga miliyari 49 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda yashyizweho mu 2024 igamije kugabanya ubukene n'ubushomeri mu rubyiruko, guteza imbere imibereho myiza, guhanga imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga, guteza imbere impano n'ibindi. Biteganyijwe ko izarangira mu 2029.

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cyIbarurishamibare (NISR) igaragaza ko ikibazo cy'ubushomeri kikiri ikibazo mu rubyiruko kuko kiri ku gipimo cya 15,4%.

    Raporo Miniyouth igaragaza ko iyi gahunda izibanda mu byiciro 10 by'ingenzi birimo kugabanya ubushomeri, gushishikariza urubyiruko kwitabira ubuhinzi, kurwanya indwara n'inda zitateguwe n'ibindi.

    Kugabanya ubushomeri

    Iyi gahunda izagabanya imibare y'urubyiruko rutagira akazi ruve kuri 20.8% rugere kuri 10.85%, ndetse igabanye umubare w'urubyiruko rutari mu ishuri cyangwa ku murimo, igere ku kigero cya 20.4% ivuye kuri 32.9%.

    Byitezwe ko ibi bizagerwaho binyuze mu kongera umubare w'imishinga y'urubyiruko ihabwa inguzanyo ndetse n'amahirwe yo kugera ku imari, guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka, no kongera urubyiruko ruhabwa amahugurwa, amasomo ndetse n'imenyerezamwuga ku kigero cya 5% buri mwaka.

    Kuzamura imibereho myiza y'urubyiruko

    Miniyouth izagabanya ibibazo bitandukanye birimo ibibazo byo mu mutwe, SIDA, n'izindi ndwara. Byitezwe ko iyi gahunda izagabanya ubwandu bwa Virusi itera SIDA mu rubyiruko ikava ku kigero cya 2.4% ikagera kuri 0.6%, inda zitateguwe zikava kuri 5% zikagera 2.5%.

    Iyi gahunda kandi izatuma urubyiruko rungana na 29.6% ruri munsi y'umurongo w'ubukene ruwuvamo, hasigaremo urutarenze 20%.

    Kuzamura amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro mu rubyiruko

    Iyi gahunda izazamura umubare w'urubyiruko rwiga mu mashuri ya tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro (TVET) ku kigero cya 60% bavuye kuri 43%, ndetse yongere umubare w'abanyeshuri bize TVET babona imirimo ku kigero cya 72% bavuye kuri 62%.

    Kuzamura ubumenyi mu ikoranabuhanga

    Iyi gahunda ya Miniyouth byitezwe ko izazamura ubumenyi mu bijyanye n'ikoranabuhanga mu rubyiruko, urufite ubumenyi rukava kuri 13,1% rukagera kuri 63%, ibizatuma hahangwa imirimo mishya ishingiye ku ikoranabuhanga 1500.

    Gushishikariza urubyiruko gukora ubuhinzi bugezweho

    Iyi gahunda izashikariza urubyiruko gukora ishoramari rishingiye ku buhinzi no gukora ubuhinzi bugezweho, aho byitezwe ko bizazamura urubyiruko rukora ubuhinzi rukava kuri 18.7% rukagera kuri 32%.

    Iyi gahunda kandi izahugura urubyiruko 5,250 ku bijyanye no gutera intanga mu buryo bugezweho, urubyiruko ibihumbi 12 ruhugurwe ku buryo bwo korora bugezweho, ndetse ifashe amakoperative y'urubyiruko 150.

    Kongera urubyiruko mu myanya y'ubuyobozi no mu nzego zifata ibyemezo

    Iyi gahunda izongera umubare w'urubyiruko mu nzego z'ubuyobozi ruve kuri 20% rugere kuri 30%, yongere umubare w'urubyiruko rwitabira youthConnekt ruve kuri 36,892 rugere ku 51,558, ndetse yongere umubare w'abitabira imirimo y'ubukorera bushake iteza imbere igihugu ive kuri miliyoni 1,3 igere kuri 1,6.

    Kuzamura impano zishingiye kuri siporo

    Iyi gahunda izafasha urubyiruko 250 rufite impano zishingiye kuri siporo kubona amasezerano, ndetse yongere ibikoresho bya siporo birimo ibibuga n'ibindi mu bigo by'urubyiruko ku kigero cya 15%.

    Kuzamura urubyiruko mu nzego z'ubukungu

    Iyi gahunda izazamura umubare w'urubyiruko mu nzego z'ubukungu zitandukanye zirimo, inganda, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, serivisi n'ibindi. Izazamura urubyiruko rukora mu bijyanye n'inganda ku kigero cya 6.8% ruvuye kuri 5.6%, ndetse na 51% by'urubyiruko rukora mu bijyanye na serivisi, ruvuye kuri 41%.

    Kubungabunga ikirere no kurwanya ihohoterwa

    Iyi gahunda izagabanya ihohoterwa rikorerwa urubyiruko ku kigero cya 31.2% rivuye ku 10%. Izahugura kandi urubyiruko 4,800 ku bijyanye no kubungabunga ikirere, ndetse ifashe imishinga 228 itangiza ikirere.

    Ibyo kwitega muri gahunda yo guteza imbere urubyiruko izatwara arenga miliyari 49 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-kwitega-muri-gahunda-yo-guteza-imbere-urubyiruko-izatwara-arenga-miliyari

  • Perezida Trump yasabye kubahirwa ko yarangije ikibazo cy'u Rwanda na RDC – #rwanda #RwOT

    Perezida Trump yagarutse ku kibazo cy'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku Cyumweru tariki 3 Kanama 2025, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Truth Social.

    Ni ubutumwa Trump yanditse asubiza umunyamakuru akaba n'umwanditsi w'ibitabo, Charlamagne Tha God, ukunze kumwibasira no kunenga politike ye.

    Uyu mugabo akunze kunenga uko Trump yitwara, ibyemezo afata ku bijyanye n'abimukira n'ivanguraruhu, ndetse agashimangira ko ntacyo uyu munyapolitike akora ngo ahindure ubuzima bw'abirabura bo muri Amerika.

    Mu gusubiza Charlamagne Tha God, Trump yavuze ko adakwiriye kugira icyo amuvugaho kuko atazi ibigwi bijyanye n'ibyo yakoze 'Nko kurangiza intambara eshanu zirimo iyari imaze imyaka 31 hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda, aho abantu miliyoni zirindwi bapfuye, ndetse hakaba nta herezo ryari rihari rigaragara.'

    Nubwo Trump yatangaje ibi, nta ntambara iri hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahubwo igihari Amerika iri kugerageza gutanga umusanzu mu gukemura ni ikibazo cy'umwuka mubi uri hagati y'ibihugu byombi biturutse ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo.

    Iki kibazo cy'umwuka mubi gishingiye ahanini ku mutwe wa FDLR wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahawe rugari muri RDC, ndetse bakaba bakomeje imigambi yo gushaka gutera u Rwanda.

    Uruhande rwa RDC rwo rushinja u Rwanda gukorana n'ihuriro AFC/M23 kugeza ubu rigenzura ibice binini byo mu Burasirazuba bw'iki gihugu. Ni ibirego u Rwanda rwahakanye inshuro nyinshi, rushimangira ko M23 ari Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda beguye intwaro kubera ihohoterwa n'ihezwa bakorerwa n'ubuyobozi bw'igihugu cyabo.

    Ku wa 27 Kamena 2025, nibwo u Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano y'amahoro, bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Aya masezerano y'amahoro yasinyiwe i Washington DC agizwe n'ingingo nyamukuru ebyiri: gusenya umutwe w'iterabwoba wa FDLR ubangamiye umutekano w'u Rwanda n'akarere muri rusange no gukuraho ingamba z'ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.

    Gusenya FDLR no gukuraho ingamba z'ubwirinzi bizashingira kuri gahunda ihuriweho yo ku wa 31 Ukwakira 2024, yateguriwe mu biganiro bya Luanda byahuzaga intumwa z'u Rwanda n'iza RDC, biyobowe na Angola.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, aherutse gutangaza ko hari inama ziteganyijwe mu minsi ya vuba zizanafasha kumenya neza uko ibikorwa bikubiye mu masezerano bizakurikirana.

    Ati 'Hari inama iteganyijwe ku wa 4 Kanama 2025 i Washington ariko nyuma yaho izindi nama zizajya zibera mu Rwanda no muri RDC dusimburana. Iyo nama rero ni yo izashyira ku murongo ibikorwa bizakorwa kuko iyi gahunda yo gusenya FDLR ifite ingengabihe yayo y'iminsi 90, hari n'indi minsi 30 yiyongeraho yo gushyira ibintu ku murongo ariko iminsi y'ibikorwa yo ni iminsi 90.'

    Perezida Trump yasabye kubahirwa ko yarangije ikibazo cy'u Rwanda na RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-trump-yasabye-kubahirwa-ko-yarangije-ikibazo-cy-u-rwanda-na-rdc

  • Ibirambuye ku mahame yasinywe n'u Rwanda na RDC ku bufatanye mu bukungu – #rwanda #RwOT

    Ni amahame yasinyiwe muri Amerika ku wa 1 Kanama, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Antoine Marie Kajangwe, RDC ihagarariwe n'inzobere mu rwego rw'ubukungu, Amerika ihagariwe n'umujyanama wayo mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos.

    Nk'uko Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Amerika ibisobanura, aya mahame agaragaza icyerekezo gihuriweho mu gukemura ibibazo bimaze igihe mu karere ka Afurika y'Ibiyaga Bigari, no guharanira iterambere rusange.

    U Rwanda na RDC byiyemeje kurwanya no gukuraho burundu ibikorwa binyuranyije n'amategeko bijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, kuko bigaragara ko bigira uruhare rukomeye mu guhungabanya amahoro, umutekano n'imiyoborere myiza mu karere.

    Bihamya ko iterambere ry'urwego rw'ingufu n'ibikorwaremezo ari ingenzi ku iterambere ry'inganda, cyane cyane mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ndetse no mu iterambere ry'imibereho y'abaturage.

    U Rwanda na RDC byiyemeje gushakisha ahantu byafatanya, cyane cyane mu bikorwaremezo mpuzamipaka, ibyanya by'inganda bihuriyeho, ubukerarugendo bwambukiranya imipaka n'amasoko mpuzamipaka, hagamijwe ukwishyira hamwe kw'akarere n'iterambere rirambye nk'inkingi y'amahoro arambye.

    Urwego rw'ingufu

    U Rwanda na RDC bishaka gukorana kugira ngo byongere umusaruro w'ingufu z'amashanyarazi zitunganywa, kugira ngo ibikorwa by'inganda n'abaturage bigende neza.

    Byagaragaje ko ku bufatanye n'ibindi bihugu byo mu karere, hanashingiwe ku igenamigambi ry'umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bizifatanya mu mushinga wo kubaka urugomero rwa Ruzizi III no gucukura gas methane mu Kiyaga cya Kivu mu buryo burambye.

    Ibikorwaremezo

    U Rwanda na RDC byiyemeje gufatanya mu kubaka ibikorwaremezo bibifitiye akamaro byombi, cyane cyane ibyo mu rwego rw'ubwikorezi, ububiko bw'ikoresho, ibijyanye n'isakazabumenyi n'itumanaho, amasoko ndetse no kureshya abashoramari ngo baze bashore imari mu mishinga y'akarere.

    Ibi bihugu byagaragaje ko iyi mishinga igomba guhuzwa n'umuhora wa Lobito uzubakwamo umuhanda wa gari ya moshi uhuza icyambu cya Lobito muri Angola na RDC ndetse na Zambia kugira ngo woroshye ubwikorezi. Ni umushinga ushyigikiwe na Amerika.

    Imicungire ya Pariki n'ubufatanye mu by'ubukerarugendo

    Impande zombi zitegerejweho gufatanya hagamijwe kongera imbaraga mu bikorwa byo kurengera ibidukikije na pariki cyane cyane ku bice bihanaho imbibi, ndetse ibi byose bigakorwa hubahirijwe amahame ya siyansi mu bijyanye n'urusobe rw'ibinyabuzima.

    Impande zombi zemeranyije kandi gushyira imbaraga mu gushyiraho uburyo bwo gucunga umutekano buhuriweho mu bice bihanaho imbibi hagamijwe kongera imikoranire n'ubufatanye mu kurwanya ibibazo byugarije pariki.

    U Rwanda na RDC kandi bizashyiraho uburyo bw'imikorere butuma ubukerarugendo bwambukiranya imipaka burushaho gutera imbere mu buryo burambye, kandi buri gihugu kigashyigikira ikindi muri iyi gahunda.

    Ikindi ibi bihugu byemeranyije mu rwego rw'ubukerarugendo ni ukwinjiza abaturage mu bikorwa byo kubungabunga pariki kandi bakajya basaranganya umusaruro wazivuyemo.

    Ubuzima rusange

    U Rwanda na RDC byitezweho gufatanya mu bikorwa byambukiranya imipaka, hagamijwe gukumira ikwirakwira ry'ibyorezo no guteza imbere urwego rw'ubuzima.

    Ibihugu byombi bizajya bizasangira amakuru mu guteza imbere ubushakashatsi ndetse n'amahirwe mu by'ubucuruzi bushingiye kuri serivisi z'ubuzima.

    Kubyaza umusaruro ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro

    Ibihugu byombi byiyemeje gukorera mu mucyo mu bijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ndetse bikanafatanya muri urwo rwego rw'ingenzi mu bukungu.

    Byiyemeje kandi gufatanya mu gukumira ko icukurwa n'icuruzwa ry'amabuye y'agaciro bidakoreshwa n'imitwe y'iterabwoba mu kwigwizaho umutungo. Byaniyemeje gufatanya mu gushyiraho urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro rukorera mu mucyo, kuva ku icukurwa ry'amabuye y'agaciro kugera ku icuruzwa ryayo.

    Ibi bizarushaho kongera agaciro k'uru rwego ndetse binatume ibihugu byombi birushaho kubyungukiramo mu buryo bw'ubukungu.

    Iyi ngingo kandi izajyana no kuvugurura ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bukorwa mu kajagari, kugira ngo uru rwego rwose rwaguke. Hazanashyirwaho ingamba zihuriweho mu rwego rwo kurwanya ruswa, ubucuruzi butemewe n'amategeko no kurushaho gukorera mu mucyo.

    Impande zombi kandi zemeje ibijyanye no koroshya urujya n'uruza rw'abantu n'ibicuruzwa rukorwa hagati y'imipaka y'ibihugu byombi. Ibihugu byombi kandi byiyemeje gukorera hamwe mu rwego rwo guteza imbere urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ku buryo rushobora gukurura ibigo mpuzamahanga bikarushoramo imari.

    Andi mahirwe yo kwaguriramo ubufatanye

    U Rwanda na RDC byifuza gushaka izindi nzego byakoranamo, bishingiye kuri aya mahame kuko biyabona nk'urubuga ruhoraho rwakomeza kubifasha mu iterambere rihuriweho ndetse no mu bwigenge mu bijyanye n'ubukungu.

    Mu yandi mahirwe ahanzwe amaso harimo ay'ubufatanye mu guteza imbere ibikorwaremezo by'amazi, isuku n'isukura, ishoramari rishingiye ku buhinzi n'ubworozi, uburezi, siporo ndetse n'imyidagaduro.

    Ni iki kizakurikiraho?

    Ubufatanye mu by'ubukungu ni imwe mu ngingo z'ingenzi zikubiye mu masezerano y'amahoro ya Washington u Rwanda na RDC byagiranye tariki ya 27 Kamena 2025, bibifashijwemo na Amerika.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, tariki ya 30 Nyakanga yasobanuriye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko nubwo iyi ngingo iri mu masezerano y'amahoro, hazasinywa amasezerano yihariye mu by'ubukungu.

    Yagize ati 'Azaba amasezerano yihariye, bya bindi by'ubufatanye hagati y'impande zombi, kongerera agaciro amabuye y'agaciro, biracyaganirwaho. Turizera ko n'impuguke zizumvikana kuri aya masezerano kugira ngo azashyirweho umukono mu bihe biri imbere.'

    Byitezwe ko amahame mu bufatanye mu by'ubukungu ari yo azashingirwaho mu gusinya amasezerano y'ubufatanye mu by'ubukungu, nk'uko byagenze ku masezerano y'amahoro ya Washington.

    U Rwanda na RDC byiyemeje gufatanya mu rwego rw’ubukungu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibirambuye-ku-mahame-yasinywe-n-u-rwanda-na-rdc-ku-bufatanye-mu-bukungu

  • Protais Zigiranyirazo yapfuye – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'urupfu rw'uyu mugabo yatangajwe n'umuhungu we, Antoine Mukiza Zigiranyirazo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 4 Kanama 2025.

    Yaguye i Niamey muri Niger ku wa 3 Kanama 2025.

    Zigiranyirazo ni umwe mu Banyarwanda umunani baheze muri Niger nyuma y'uko bangiwe ubuhungiro n'ibihugu bitandukanye nyuma yo kugirwa abere cyangwa gusoza ibihano bari barakatiwe n'urwahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyirweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania ari na rwo rwaburanishije zimwe mu manza z'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ku wa 18 Ukuboza 2008 nibwo Zigiranyirazo yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 20, ariko ku wa 16 Ugushyingo 2009 Urugereko rw'Ubujurire rwamugize umwere.

    Zigiranyirazo ni umwe mu bari bagize 'Akazu' kagize uruhare rukomeye mu gutegura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Yari musaza wa Agathe Kanziga, umugore wa Juvénal Habyarimana.

    Protais Zigiranyirazo yapfuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/protais-zigiranyirazo-yapfuye

  • Twemera dute ko tuyobora abakirisitu bafite igwingira? – Pasiteri Rutayisire abwira abayobozi bo muri ADEPR – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yari ari gutanga inyigisho ku Itorero rya ADEPR Ntora mu masengesho y'iminsi 21 itorero rya ADEPR ririmo yatangiye ku wa 21 Nyakanga akazarangira ku wa 10 Kanama 2025.

    Ubushakashatsi bw'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare na Minisiteri y'Ubuzima ku mibebereho y'Abaturarwanda (Rwanda Demographic Health Survey, RDHS2020), bwagaragaje ko ku rwego rw'Igihugu igwingira ry'abana ryavuye kuri 38% mu 2015 rikagera kuri 33% mu 2020.

    Pasiteri Rutayisire yavuze ko abanyamadini badakwiye kwemera gukomeza kuyobora abantu kandi bafite ibibazo birimo n'igwingira ahubwo bakwiye kubafasha guhangana naryo binyuze mu kubigisha gukora.

    Ati 'Hari ibintu dukwiye kwanga, uzi ko 30% by'abana mu Rwanda bagwingiye? Kandi ndahamya ntashidikanya ko 30% by'abo bana tuvuga bagwingiye, ababyeyi babo bafite aho basengera. Twemera dute ko tuyobora ingwingiri? Twemera dute ko tuyobora abakirisitu barwaye imvunja?'

    Yakomeje ati 'Twemera dute ko tuyobora abakirisitu barara ubusa umwana akarya rimwe mu minsi itatu? Ibyo ni ibintu bibaho. Ubundi iri torero ntabwo ryabyihanganiraga.'

    Yavuze ko itorero rikwiye kuba rigira impinduka mu buzima n'imibereho y'abakirisitu, kwigisha abaribamo gukora, gusenga no gutanga umusanzu ku iterambere ry'igihugu.

    Uyu mupasiteri yavuze no kuri zimwe mu nsengero wasangaga zisengerwamo ariko zitajyanye n'igihe igihugu kiri kuganamo, yemeza ko hari ibintu biba bikwiye kugendana n'icyerekezo cy'igihugu.

    Ati 'Hari ibintu bimwe na bimwe tugomba kureka. Iyo igihugu kiri gutera imbere hari ibintu natwe tugomba kuvamo, ntabwo uzasenyera Imana mu rusengero rugiye gusenyuka baraciye za nyakatsi mu gihugu.'

    Yongeyeho ati 'Niba baraciye ubuntu bw'ubudukuru wowe ukavuga ngo uzubaka urusengero nk'urwo? Ntibazarwihanganira. Urusengero rutagira ubwiherero? Hari ahantu wajyaga ugasanga ubwiherero ni ukugenda urwana n'ibiti ku buryo no guhagararaho gusa byabaga ari ikibazo.'

    Yakomoje ku bimaze igihe bivugwa ko Leta yafunze insengero zitujuje ibisabwa agaragaza ko abayobozi b'amadini bari bakwiye kuba baribwirije kugira ibyo bakosora na mbere y'uko zisenywa.

    Ati 'Hari ibintu twagombaga kuba twaribwirije, tukabigaya, tukabisuzugura, tukabikuraho, twarangiza tugakora ibintu bishya.'

    Muri ibi bihe Itorero ADEPR ryafunguriye amarembo abandi bavugabutumwa bo mu yandi madini n'amatorero kuba bahatanga inyigisho n'ubutumwa bwiza bishingiye ku ijambo ry'Imana.

    Pasiteri Rutayisire yasabye abayobozi b’amadini kugira uruhare mu kurwanya igwingira rikigarara mu bakirisitu bamwe muri yo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twemera-dute-ko-tuyobora-abakirisitu-bafite-igwingira-dr-rutayisire-abwira

  • U Bubiligi: Abanyarwanda bahuriye mu gikorwa ngarukamwaka cy'Umuganura i Bruges (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 2 Kanama 2025, gitangizwa no gukora Umuganda mu Mujyi wa Zeebrugge uherereye muri Komini ya Brugge ku nkengero z'Inyanja ya Ruguru (Mer du Nord).

    Mu ijambo rye, Umutangana Yvette utegura iki gikorwa, yashimiye abo bafatanyije, abitabiriye bakazinduka bakabanza gukora Umuganda.

    Yagize ati 'Iyo dukora Umuganda hari abibaza impamvu, aha rero nagira ngo mvuge ko ari igikorwa cyerekana abo turi bo, indangagaciro zacu, kwerekana aho dukomoka, kumenyekanisha igihugu cyacu, kandi ko tugira isuku mu ba mbere muri Afurika.'

    Umutangana yavuze ko Umuganura wa 2025 udasanzwe kuko wizihijwe mu bihe bitoroshye mu Bubiligi aho ibihugu byombi (u Rwanda n'u Bubiligi) byahagaritse imibanire n'imikoranire muri diporomasi na politiki.

    Yakomeje ati 'Ariko kandi turahari nk'Abanyarwanda ngo dukomeze ubumwe bwacu kandi dukomeze tube abambasaderi beza b'u Rwanda mu Bubiligi n'ahandi.'

    Umutangana yavuze ko byaba byiza bongeye guhura umwaka utaha ariko noneho 'twesa imihigo y'ibyo twagezeho, bitari kuza gusa gusangira, indyo dukumbuye y'iwacu cyangwa kwambara tukaberwa gusa.'

    Gakuba Ernest uyobora DRB-Rugari-Belgique, mu ijambo rye yagarutse cyane ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti 'Umuganura, isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira.'

    Gakuba yavuze ko iyi nsanganyamatsiko yibutsa Abanyarwanda ko ubumwe ari ryo shingiro ry'imbaraga zabo.

    Ati 'Ni n'umunsi wo kwishimira Imana y'i Rwanda ku musaruro twabonye no gusubiza amaso inyuma tukareba ibitaragenze neza bigakosorwa. Ni umunsi wo gushimira buri Munyarwanda witeje imbere akanagira uruhare mu iterambere ry'Igihugu muri rusange.'

    Yakomeje ati 'Ni cyo gituma nka Diaspora ya hano mu Bubiligi tugomba guhuza imbaraga tutizigamye, dore ko turi mu bihe bidasanzwe kubera ibibazo bya dipolomasi biri hagati y'ibihugu byacu byombi.'

    Gakuba yibukije ko mu gihe abo muri Diaspora Nyarwanda badafatanyije ngo batahirije umugozi umwe, batisheje agaciro nta terambere bageraho, yerekana ko bakwiye kwiyubaka.

    Yasabye ko uyu munsi Abanyarwanda muri rusange bakangurirwa gukora, agaruka ku mvugo y'abo hambere na n'ubu igenderwaho y'uko umurimo ari isoko y'ubuzima.

    Arkomeza ati 'Umuganura utwibutse kwibaza duti 'Ni iki nkorera igihugu?'
    Uyu munsi w'Umuganura ntube gusa wo kwishimira ibyo twagezeho, ahubwo twibuke no gusigasira ibyo twagezeho, gusigasira ubumwe mu Muryango Nyarwanda, dukora dushikamye. Tutibagiwe n'Igihugu cyacu mu byo dukora byose.'

    Uyu munsi waranzwe kandi n'imikino yahuzaga umuco icishijwe mu ndimi nk'Igifarama n'Ikinyarwanda, aho basomeraga abana inkuru ngufi hagamijwe kubakundisha kumenya indimi zombi mu buryo bujyanye n'umuco.

    Oscar Gahutu yatanze ikiganiro cyihariye kigaruka cyane ku mateka y'Umuganura mu Rwanda rwo hambere, kugeza ubwo Abakoloni baje bakabidobya.

    Icyakora yerekanye ko ubuyobozi bw'u Rwanda rw'uyu munsi bwongeye kugarura uyu muco ukomeye mu buzima bw'Umunyarwanda, avuga ko ari byo kwishimira no gukomeraho.

    Ati 'Inzira iracyari ndende ariko ibyo tugezeho ni ibyo gusigasira no gukomeza cyane tubyigisha urubyiruko rwacu.'

    Habayeho kandi n'izindi gahunda zagaragayemo abana bakora imirimo yo mu rugo nko kugosora, gukubura, n'inbindi, ngo bajye bamenya uko ibyo byose bikorwa cyangwa byakorwaga.

    Muri iki gikorwa kandi abana bahawe amata, abantu basangira amafunguro yateguwe mu buryo bwa Kinyarwanda, ndetse barabyina banasabana mu buryo bwa Kinyarwanda

    Gakuba Ernest uyobora DRB-Rugari-Belgique mu kwizihiza Umunsi w’Umuganura yagarutse cyane ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti 'Umuganura, isoko y'Ubumwe n'ishingiro ryo kwigira.'

    Umutangana Yvette utegura Umuganura muri Bruges, aha ikaze abitabitiye baturutse mu mpande zitandukanye zo mu Bubiligi

    Oscar Gahutu yatanze ikiganiro cyihariye kigaruka cyane ku mateka y'Umuganura mu Rwanda rwo hambere

    Igikorwa cyo kwizihiza Umunsi w’Umuganura i Bruges cyayobowe mu Gifaransa no mu Kinyarwanda

    Abana baganirijwe mu Gifaransa no mu Kinyarwanda babwirwa inkuru ngufi zishingiye ku muco

    Mu kwizihiza Umunsi w’Umuganura i Bruges mu Bubiligi habayeho n'izindi gahunda zagaragayemo abana bakora imirimo yo mu rugo nko kugosora, gukubura, n'ibindi kugira ngo bajye bamenya uko ibyo byose bikorwa cyangwa byakorwaga

    Mu kwizihiza Umunsi w’Umuganura abana bahawe umwanya ukomeye muri iki gikorwa kugira ngo bakure bazi neza indangagaciro z’Umuco Nyarwanda

    Mu kwizihiza Umunsi w’Umuganura, Abanyarwanda batuye mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'u Bubiligi n'abandi batuye mu nkengero zaho, bari bateguye ibyo kwakiriza abashyitsi ibyateguwe Kinyarwanda

    Gakuba Ernest uyobora DRB-Rugari-Belgique, na Umutangana Yvette utegura Umuganura muri Bruges mu bitabiriye Umunsi w’Umuganura

    Umunsi w’Umugabura waranzwe n’ubusabane

    <doc867536|center><doc867537|center><doc867538|center><doc867539|center><doc867539|center><doc867540|center>

    Mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi w’Umuganura, abana bahawe amata

    Amafoto agaragaza igikorwa cy'Umuganda mu Mujyi wa Zeebrugge uherereye muri Komini ya Brugge ku nkengero z'Inyanja ya Ruguru (Mer du Nord)

    Umujyi wa Bruges uhereye ku nkengero z'inyanja ya Ruguru, ni umwe mu mijyi isurwa cyane muri aka Karere

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bubiligi-abanyarwanda-bahuriye-mu-gikorwa-ngarukamwaka-cy-umuganura-i-bruges

  • DJ Etania yagiriye inama abakobwa bagifite imyumvire yo kurambiriza ku bagabo – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro cyabaye mu cyiswe 'Beyond the Stage: A Creative Café', cyateguwe na SEEV Africa ku bufatanye na MTN Rwanda, Intore Entertainment na KONTENT.

    Iki gikorwa cyabereye muri VIP Lounge ya Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Kanama 2025, cyari cyatumiwemo abantu batandukanye barimo abahanga mu bijyanye n'imyuga n'ubucuruzi bushingiye ku buhanzi, abahagarariye inzego za leta n'abafatanyabikorwa mu iterambere.

    Harimo kandi abahanzi n'abakora ibijyanye n'ibihangano biva mu bihugu bitandukanye bya Afurika y'Iburasirazuba, bari i Kigali mu Iserukiramuco Giants of Africa.

    Muri iki kiganiro cyayobowe n'Umuyobozi Mukuru wa KONTENT, Mary Maina, DJ Etania yavuze ko muri Uganda aho akomoka afite gahunda yatangije yo kwereka abakobwa bakiri bato, ko badakwiriye gutegera amaboko abagabo gusa.

    Ati 'Muri Uganda icyo nakoze, mfite gahunda yo kwereka abakobwa cyane cyane abakiri bato, abakobwa beza, ko batagomba kwishingikiriza ku kubonera ubuzima bwabo ku bagabo. Ntabwo ukwiriye guhora utekereza ngo umugabo azakora iki, abagabo bazakora ibi, umugabo agiye kundengera. Mukwiriye kubihagarika.'

    Yakomeje avuga ko icyo akunze kubwira abakobwa, ari ukubashishikariza gukura amaboko mu mufuka bagakoresha imbaraga zabo zose.

    Ati 'Ugomba gukura amaboko mu mufuka ugakora. Ntabwo ukwiriye kuba uri mu rugo utekereza ko umugabo agiye kurengera ubuzima bwawe. Rero njye nshaka kwereka abantu ko n'abagore cyangwa abakobwa badakwiriye kwicara ngo bavuge ngo kubera ko ndi igitsinagore…usanga kubera iyo mpamvu mu ruganda rw'imyidagaduro ari abagabo biganje cyane. Nitwe dukwiriye gufata iya mbere tugashaka uko abagore nabo bagira umubare munini muri uru ruganda.'

    Yavuze ko ab'igitsinagore badakwiriye kuvuga ko bakomoka mu miryango itishoboye ahubwo bakwiriye kumva ko bazatuma abazabakomokaho babaho mu buzima butandukanye n'ubwo bakuriyemo.

    Uyu mukobwa w'imyaka 24, yavuze ko na we akomoka mu muryango utifashije ndetse umubyeyi we kubera uburwayi bukomeye yagize, yageze aho akumva ko byarangiye.

    Umuyobozi Mukuru wa SEEV Africa yateguye iki gikorwa, Paul Atwine, yavuze ko urubuga nk'uru ari ingenzi mu guteza imbere imikoranire hagati y'abahanzi n'imiryango y'ubucuruzi cyangwa iyita ku iterambere.

    Ati 'Umusaruro wifuzwa cyane ni uko abahanzi bo mu Rwanda bashobora guhuza no kwigira ku bahanzi mpuzamahanga basura igihugu, kumenya imikorere myiza y'ubucuruzi ndetse n'amasomo y'ubuzima bashobora gukoresha.'

    Byari ku nshuro ya kabiri igikorwa nk'iki kibaye, nyuma y'icyabereye muri Norrsken Kigali mu Ukuboza 2024 cyarimo abahanzi b'Abanya-Nigeria Ruger na Victony.

    Umuyobozi Mukuru wa KONTENT, Mary Maina mu kiganiro na DJ Etania

    Mucyo Sandrine watangije Beyond the Stade ni umwe mu bari bakurikiye icyo kiganiro

    Iki kiganiro cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abahanzi basanzwe bazwi mu muziki nyarwanda nk’umuraperi Kenny K-Shot

    Umuyobozi Mukuru wa KONTENT, Mary Maina, ni we wayoboye iki kiganiro

    DJ Etania avuga ko nta muntu ukwiriye kwitwaza ko akomoka ku muryango ukennye ngo yumve ko na we azakena

    DJ Etania yagiriye inama abakobwa bagifite imyumvire yo kurambiriza ku bagabo

    Iki gikorwa cyabereye mu nyubako yo kuri Stade Amahoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dj-etania-yagiriye-inama-abakobwa-bagifite-imyumvire-yo-kurambiriza-ku-bagabo