Blog

  • Abadepite batoye itegeko ryemera gutwitira undi no kuboneza urubyaro ku bana b'imyaka 15 – #rwanda #RwOT

    Iri itegeko rigizwe n'ingingo 111, ryatowe ku wa 4 Kanama 2025, nyuma y'amasaha menshi rigibwaho impaka ingingo ku yindi.

    Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage mu Mutwe w'Abadepite yasuzumye umushinga w'itegeko yavuze ko wongewemo ingingo 20 kugira ngo rirusheho kumvikana na ho izindi 29 zivanwamo.

    Perezida wa Komisiyo, Uwamariya Veneranda, yavuze ko ingingo zagarutsweho cyane zirimo ijyanye na serivisi yo kororoka hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Iyi ngingo ivuga ko iyi serivisi yemerewe abashyingiranywe n'undi ufite ikibazo cyo kutororoka mu buryo busanzwe ariko bikemezwa n'ukora umwuga wo kuvura ko uwo muntu adashobora kororoka mu buryo busanzwe.

    Icya kabiri cyagiweho impaka cyane ni imyaka yo kwifatira icyemezo ku guhabwa serivisi z'ubuvuzi, aho bemeje ko iyi myaka iba 15 ivuye kuri 18 yari isanzwe mu mategeko.

    Depite Izere Ingrid Marie Parfaite yagaragaje ko gufasha abana b'imyaka 15 kubona serivisi z'ubuvuzi nta kibazo kirimo ariko bikwiye kubanzirizwa no kwigisha n'agakingirizo.

    Ati 'Kuki tutashyira imbaraga mu kubaha udukingirizo kuko dushobora no kurinda izo ndwara nka Sida n'izindi bashobora kwandurira aho?'

    Abadepite bagaragaje ko bikwiye ko mu gihe umwana w'imyaka 15 agiye guhabwa serivisi z'ubuvuzi zirimo no kuboneza urubyaro byajya bimenyeshwa umubyeyi we.

    Indi ngingo yavuzweho cyane ni iyo gutwitira undi no kubika intanga cyangwa insoro zishobora kwifashishwa mu kororoka mu gihe kizaza.

    Iri tegeko riteganya ko abantu bafite ibibazo byo kutabona urubyaro byemejwe na muganga w'inzobere bashobora guhabwa serivisi yo gutwitirwa bikurikije amategeko n'amabwiriza bisaba.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Yvan Butera yatangaje ko serivisi zo kuboneza urubyaro ku bana bafite imyaka 15 zitazaba ari izibonetse zose.

    Ati 'Serivisi twavuze zihabwa ingimbi n'abangavu, ntabwo bivuze ko serivisi washaka yose uzayibona kubera ko twashyizeho iri tegeko…ntabwo umwana w'imyaka 15 cyangwa 16 azajya kwa muganga kubera ko yemerewe serivisi twashyize muri rusange ariko tuzagaragaza neza mu mabwiriza tuzatanga ngo uvuge ko wahisemo kwifungisha. Ntabwo bizaba byemewe.'

    Umushinga w'itegeko watowe wari wageze mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa 5 Ugushyingo 2025, usuzumwa na Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage.

    Abadepite bafashe amasaha menshi bajya impaka kugeza igihe itegeko ryose baritoreye

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yavuze ko umwana w’imyaka 15 hari serivisi nyinshi atazahabwa nko kwifungisha burundu

    Amafoto: Nzayisingiza Fidele


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-batoye-itegeko-ryemera-gutwitira-undi-no-kuboneza-urubyaro-ku-bana-b

  • Ibyo ukwiriye kumenya kuri SAD, agahinda gakabije kazahaza benshi mu mu Mpeshyi no mu Itumba – #rwanda #RwOT

    Hari nubwo ajya kwa muganga bakabura indwara. Nyamara bene uwo akwiriye gucunga neza ko ataba afite indwara y'agahinda gakabije izwi nka 'Seasonal Affective Sisorder: SAD) indwara y'agahinda gakabije iterwa n'igindagurika ry'ibihe.

    SAD ni ikibazo cyane ku Isi kuko byibuze buri mwaka ishobora kwibasita abari hagati ya miliyoni 40 kugeza muri miliyoni 240.

    SAD ifitanye isano n'ibihe by'umwaka, aho uburwayi butangira kugaragara mu gihe cy'ubukonje, cyane cyane mu gihe cy'Itumba, cyangwa mu gihe cy'Impeshyi.

    SAD ikunze gutangira mu mpera z'Ugushyingo cyangwa mu mpera z'Ukuboza, aho ibimenyetso byayo bitangira gahoro gahoro, ariko bikagenda bihinduka bibi cyane uko ibihe bigenda bigana mu mpera z'umwaka.

    Abantu bafite SAD, akenshi usanga bagira imbogamizi mu gukora ibintu basanzwe bakunda no kugira ibitekerezo ubona ko ari iby'agahinda gakabije, bigatuma bahindura imyitwarire.

    Abantu bafite SAD bagira ibimenyetso by'agahinda gakabije, bituma basubira inyuma mu buryo bugaragara mu buzima bwa buri munsi.

    Bagira ibimenyetso birimo kumva ubabaye, kutagira ubushake bwo gukora ibikorwa basanzwe bakunda, gucika intege ugahora usa n'unaniwe, kiryama igihe kirekire ariko ntunaruhuke.

    Kumva ko nta gaciro ufite, no gutekereza ko ubuzima nta gaciro bugifite cyangwa ko ari ngombwa kwiyahura.

    SAD yo mu gihe cy'ubukonje ituma umuntu asinzira cyane, akagira imihindagurikire y'imirire, akanagira ibibazo byo kugira intege nke n'imitekerereze yo kwiheba.

    Benshi bibwira ko SAD ibaho gusa mu gihe cy'ubukonje, ariko nanone hari abantu bafite SAD yo mu mpeshyi, aho bagira ibibazo byo kubura ibitotsi, kutagira ubushake bwo kurya.

    Aba kandi barangwa no kurwara ku mutima ndetse no kugira agahinda gakabije, uburakari no guhangayika, n'ibindi bigira ingaruka ku mikorere y'umubiri.

    Nubwo impamvu nyakuri itera SAD itaramenyekana neza, hari ibintu byinshi bishobora kugira uruhare mu gutera iyi ndwara.

    Birimo kugabanuka k'umusemburo uzwi nka 'serotonin' ufasha mu guhindura ibyiyumvo by'umuntu, bishobora kuba biterwa n'ukugabanuka k'urugero rw'urumuri.

    Ihindagurika ry'ibihe kandi bigabanya umusemburo wa 'melatonin' ugenzura ibijyanye no gusinzira bigatuma umuntu yiyumva nk'uwacitse intege.

    SAD ikunze kibasira cyane abagore kurusha abagabo, ndetse n'abantu bakiri bato, cyane cyane urubyiruko bari hagati y'imyaka 18 na 30.

    Bimwe mu bishobora gutuma gutuma umuntu agira SAD harimo kuba hari abo mu muryango we bayigize ndetse usanzwe agira agahinda gakabije iyo ibihe bihindutse bimugiraho ingaruka cyane.

    Abantu batuye kure ya Koma y'Isi na bo bashobora kugirwaho ingaruka cyane kuko batagerwaho n'urumuri rw'izuba ruhagije, abafite Vitamin D nke na bo irabazahaza.

    Abahanga mu buvuzi bo mu Bitaro bya Mayo Clinic byo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bagaragaza SAD ari ikibazo gikomeye ku buzima bwa muntu, abantu badakwiriye kwirengagiza.

    Zimwe mu ngaruka zayo harimo kwiheza, kugira ibibazo ku kazi, gukoresha ibiyobyabwenge, kwiyahura, kurya cyane.

    Nubwo bagaragaza ko nta buryo umuntu yakwirinda ariko ubimenye mbere ashobora gufashwa kwirinda ko ibimenyetso byayo byaba bibi cyane.

    Hari ababimenya bagatangira imiti mbere y'uko ibihe by'ubukonje cyangwa by'ubushyuhe bwinshi bitangira kugeza birangiye.

    SAD ikunze kuzahaza abantu mu Itumba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-ukwiriye-kumenya-kuri-sad-agahinda-gakabije-kazahaza-benshi-mu-mu-mpeshyi

  • Kiliziya ikwiriye gushyira imbere umuturage, kugira ngo roho nzima ibe mu mubiri muzima- Minisitiri Habimana – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu gikorwa cyo gusoza Inama y'Ihuriro rya 20 ry'Abashumba ba Kiliziya Gatolika bo muri Afurika na Madagascar (SECAM) yaberaga i Kigali, ikaba yasorejwe i Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru, ku wa 03 Kanama 2025.

    Perezida wa SECAM akaba na Arikiyepisikopi Gatolika wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo, yavuze ko iyi nama yagize umumaro kuko yagaragayemo ubufatanye n'ubwumvikane.

    Cardinal Ambongo yaragaje ko iyi ngingo ifite ishingiro kandi ihuje n'ibihe Afurika irimo kuko yugarijwe n'intambara, iterabwoba ndetse n'ibindi biza byinshi.

    Ati 'Iki cyizere dukomora kuri Kirisitu, ni urufunguzo rukingura imiryango yose ku buryo ejo hacu heza hagaragara nubwo uyu munsi haba harimo ibibazo.”

    Yagaragaje ko kwizera Imana no kwizerana kw'abantu bagakorana neza, bikanatuma bakundana bakava mu macakubiri n'ibindi.

    Yasabye abantu kurwanya ubwibone no kwikunda bikabije butuma sosiyete nyafurika irushaho kumungwa na ruswa, atanga urugero rw'umukirisitu wo muri RDC witwa Floribert Bwana Chui, washyizwe mu bahire nyuma yo kwicwa muri 2007 azize ko yanze ko ibiribwa byangiritse byinjira mu gihugu ngo mbyangize abantu maze akabizira.

    Cardinal Ambongo ashimangira ko kuba umukirisitu nyakuri ari byo bituma umuntu yera imbuto zitangira abandi, aboneraho no gusaba urubyiruko kuba abakirisitu b'ubukuri.

    Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali, akaba na Perezida w'Inama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko ari iby'agaciro kuba SECAM yabereye mu Rwanda mu gihe rwizihizaga Yubile y'imyaka 125, ivanjiri igeze mu Rwanda.

    Yagaragaje ko kuba iyi nama yarahujwe no mu kwizihiza Yubile y'Urubyiriko ari iby'agaciro kuko bazi neza ko ingoma y'Imana n'Ivanjiri byageze mu Karere no mu Rwanda bihereye mu rubyiruko, barimo abahowe Imana b'i Bugande n'abandi.

    Ati 'Biranejeje ko urubyiruko rukiri muri uwo murongo, kandi ingero turazifite, twanahera no kuri Floribert Mwana Chui wagizwe umuhire.'

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, MINALOC, Habimana Dominique, na we yagaragaje ko kubaka ibyiringiro, ubwiyunge n'amahoro muri Afurika ari ingenzi kandi bihuye cyane n'urugendo rwo kwiyubaka igihugu cy'u Rwanda cyanyuzemo mu myaka mirongo 31 ishize.

    Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaturutse ku gutsindwa kwa Leta ndetse na Kiliziya byariho icyo gihe, ariko nyuma kubera ubuyobozi bwiza bw'u Rwanda, igihugu kikabasha kwiyubaka, icyizere gihamye n'amahoro arambye bikagaruka mu Banyarwanda.

    Ati 'Ibi bishimangira ko imikoranire myiza hagati ya Leta na Kiliziya ndetse n'indi miryango ishingiye ku myemerere bigomba gushyira imbere iterambere ry'umuturage no kumuhesha agaciro kugira ngo koko roho nziza ibeho mu mubiri muzima.'

    Minisitiri Habimana yeretse urubyiruko ko umusingi ukomeye w'ubumwe bw'Abanyarwanda wamaze kubakwa kandi uhamye, abibutsa ko umukoro basigaranye ari ukurushaho kuwusigasira bashyira imbere ubuvandimwe, ubunyarwanda, barwanya icyabatandukanya icyo aricyo cyose.

    Yanabasabye kubera urumuri bagenzi babo b'urubyiruko babakangurira kwihesha agaciro, kwirinda ibiyobyabwenge, inzoga, n'ibindi bikorwa bibarangaza, ahubwo bagashyira imbaraga mu bikorwa bibubaka kandi bikabateza imbere.

    Iri koraniro r'urubyiruko ni ryo rya mbere ribereye i Kibeho, rigize umwihariko wo kwitabirwa na ba cardinal i 13, ba Arikiyepisikopi 100 n'Abasenyeri n'Abapadiri barenga 200.

    Ryitabiriwe kandi n'abakirisitu basaga ibihumbi 20 biganjemo urubyiruko rwaturutse mu madiyosezi yose y'u Rwanda ndetse n'abandi baturutse muri RDC, Burundi, Sudani n'ahandi.

    Minisitiri Habimana yavuze ko icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo ryagaragaje gutsindwa kw’Igihugu na Kiliziya byariho icyo gihe, ariko Leta y’Ubumwe yagaruye icyizere mu Rwanda

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique n’abandi bayobozi bari bitabiriye iyi misa

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yasabye urubyiruko rw’abakirisitu kubera urugero abandi

    Ubwo Minisitiri Habimana Dominique yageraga i Kibeho aherekejwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice n’abandi bayobozi

    Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali, akaba na Perezida w'Inama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda yasabye urubyiruko gukomera ku bumwe

    Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yasabye urubyiruko gukomeza kwitangira ivanjiri

    Abakirisitu bari i Kabgayi bakiranye urugwiro ba cardinal barenga 13 bari mu Rwanda

    Ku butaka butagatifu bwa Kibeho, Umubyeyi Bikiramariya ahabwa agaciro cyane

    Inama y'Ihuriro rya 20 ry'Abashumba ba Kiliziya Gatolika bo muri Afurika na Madagascar (SECAM) yarimo abasenyeri barenga 200

    Mbere yo kugera i Kibeho, aba bayobozi ba Kiliziya muri Afurika na Madagascar, banasuye Abakirisitu bo muri Bazilika ya Kabgayi

    Misa isoza SECAM yanahujwe no kwizihiza Yubile y’Urubyiruko rwari rwitabiriye ku bwinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-habimana-yasabye-abateraniye-i-kibeho-kubiba-imbuto-y-amahoro-mu

  • U Rwanda ruzakomeza kwitabira ibiganiro bihuza RDC na M23 muri Qatar nk'indorerezi – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda umutwe wa Sena aho bari bagiye gutora itegeko ryemeza burundu amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC yashyiriweho umukono i Washington bifashishwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ati 'U Rwanda rwari rwaratumiwe nk'indorerezi ndetse ruzakomeza kwitabira ibyo biganiro nk'indorerezi nk'uko n'abandi bahuza bose nabo batumiwe nk'indorerezi. Abahuza b'amasezerano ya Washngton bose baratumiwe ngo kugira ngo twese tugendere hamwe.'

    Yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye kuba impande zombi ziheruka gushyira umukono ku masezerano y'amahame aganisha ku masezerano y'amahoro hagati ya RDC na M23 kandi ko bizeye ko izo mpande zizagera no ku masezerano.

    Ati 'Twizeye ko impande zombi zizagirana ibiganiro, zikagera ku masezerano mu gihe cyagennwe, tariki ya 18 Kanama 2025.'

    Yagaragaje ko kandi byagaragaye ko hari Ibiganiro bya AFC/M23 ni byiza ariko bigomba kuzagurwa hakajyamo n'abanyapolitiki bose bo muri RDC

    Ibiganiro bihuza RDC na AFC/M23 bigamije gushakira hamwe uko impande zombi zakemura ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bw'icyo gihugu.

    Ku wa 19 Nyakanga 2025, ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'ihuriro AFC/M23 ni bwo byashyize umukono ku mahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y'amahoro arambye.

    Aya mahame yashyiriweho umukono mu Mujyi wa Doha, bigizwemo uruhare rukomeye na Leta ya Qatar yahurije impande zombi mu biganiro kuva muri Werurwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabishyigikiye.

    Muri ibi biganiro bigikomeje, Qatar yasabye ko uRwanda rwahagararwa kugira ngo rukurikirane ibi biganiro nk'indorerezi nk'uko byari bimeze kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe hagamijwe kugendera hamwe.

    Biteganyijwe ko nta gihindutse RDC na M23 byashyira umukono ku masezerano y'Amahoro ku wa 18 Kanama 2025.

    Ni amasezerano azaza asanga ayo u Rwanda na RDC byashyizeho umukono akubiyemo ingingo zinyuranye zirimo kurandura umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z'ubwirinzi z'u Rwanda, ubufatanye mu bijyanye n'ubuhungu hagati y'impande zombi n'ibindi bigamije guteza imbere Akarere.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda ruzakomeza kwitabira ibiganiro bihuza RDC na AFC/M23


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ruzakomeza-kwitabira-ibiganiro-bihuza-rdc-na-m23-muri-qatari-nk

  • Marcus Rashford yatsinze igitego cya mbere mu mukino wa gicuti #rwanda #RwOT

    Marcus Rashford, rutahizamu w'Umwongereza uzwiho ubuhanga mu gutsinda no guhindura umukino, yafunguye amazamu ku ruhande rwa FC Barcelona mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Mbere. Uyu mukino wari utegerejwe n'abakunzi b'uyu mukinnyi nyuma y'amakuru amaze iminsi avugwa ku by'ijyana rye muri Barcelona avuye muri Manchester United, ikipe yatojwemo kuva mu buto bwe.

    Rashford yinjiriye icyarimwe n'igice cya kabiri gitangira, asimbura Raphinha, maze hashize iminota 13 gusa ahita atsinda igitego cye cya mbere.

    Igitego cyaturutse ku mupira mwiza yahawe na Pedri, ahita atera ishoti rikomeye rinyura hagati y'abakinnyi babiri b'inyuma ba Valencia, rihita ryinjira mu izamu.

    Icyo gitego cyakiriwe n'amashyi menshi y'abafana bari buzuye sitade ya Rose Bowl muri Amerika, aho ikipe ya FC Barcelona iri mu rugendo rwo kwitegura shampiyona ya Espagne izatangira muri iyi meshyi ya Kanama. Ni umukino warangiye Barcelona itsinze ibitego 5-0.

    Uyu mukino wasize umutoza Hansi Flick atangaje amagambo ashimangira uruhare rwa Rashford, aho yagize ati: 'Ni umukinnyi wihuta, ufite ubwenge bwo mu kibuga n'ubushobozi bwo gutsinda ibitego bikomeye. Yinjiriye neza muri system yacu, kandi tuzamufasha gukomeza kubyaza umusaruro impano ye.'

    Rashford nawe ntiyazuyaje kugaragaza ibyishimo bye, avuga ko yishimiye uburyo yakiriwe n'abafana n'abakinnyi bagenzi be.

    Ati: 'Gutsinda igitego cya mbere mu mukino wa mbere ni inzozi kuri buri mukinnyi. Ndashimira umutoza, ikipe ndetse n'abafana banshyigikiye. Intego ni imwe, gutanga ibyo mfite byose kugira ngo Barcelona igere kure.'

    Uyu mukino wabaye intangiriro nziza ya Rashford muri, by'umwihariko mu ikipe nkuru yubatse amateka ku rwego mpuzamahanga. Nibura byerekanye ko ashobora kuba umwe mu bakinnyi bazihuta mu kwinjira mu mikorere y'ikipe, akaba azaba umusimbura wa Lewandowski ku mwanya w'ubusatirizi.

    Nyuma y'uyu mukino, abakunzi ba FC Barcelona batangiye kugaragaza icyizere ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bandika bati 'Rashford ni impano ituruka mu ijuru, turamukeneye.' abandi bati 'Ni we Messi mushya mu ikipe.'

    Marcus Rashford yatsinze igitego cya mbere mu mukino wa gicuti
    Marcus Rashford yafunguye amazamu ku ruhande rwa FC Barcelona mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Mbere

    Source : https://kasukumedia.com/marcus-rashford-yatsinze-igitego-cya-mbere-mu-mukino-wa-gicuti/

  • Umujenosideri Protais Zigiranyirazo ntakibarizwa kuri iyi si! #rwanda #RwOT

    Muri iki gitondo cya tariki ya 4 Kanama 2025, nibwo amakuru yamenyekanye ko umujenosideri Protais Zigiranyirazo yitabye Shitani dore ko ibikorwa bye byo kurimbura ubwoko Imana yaremye utavugako yitabye Imana. Mu gihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ngombwa kongera kwibukiranya ko ubwo bwicanyi butigeze buba impanuka. Jenoside ni umugambi muremure wateguwe n'abantu bafite ubushobozi n'ububasha, bawushyira mu bikorwa babigambiriye. Muri bo, Protais Zigiranyirazo, wari umuvandimwe wa Agathe Kanziga Habyarimana (umugore wa Perezida Juvénal Habyarimana), yari umwe mu bayobozi b'ingenzi bagize uruhare rugaragara mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside.

    Protais Zigiranyirazo, wari uzwi ku izina rya 'Monsieur Z', yavukiye mu cyahoze ari Komine Giciye, Perefegitura ya Gisenyi mu 1938. Yari umuntu w'umunyabubasha cyane, yaba mu rwego rwa gisivili no mu butegetsi bwa Perezida Habyarimana. Kuva mu 1974 kugeza mu 1989, yabaye Perefe wa Ruhengeri, nyuma aza kuba umucuruzi ukomeye, wibera mu majyaruguru y'igihugu.

    Icyakora, icyamuhaye ububasha bukabije ni uko yari muramu wa Perezida Habyarimana, akaba n'umwe mu bagize itsinda rizwi nka Akazu  umutwe w'abantu bo mu muryango wa Habyarimana cyangwa inshuti ze za hafi, bagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango, gutegura Jenoside, no gushyigikira ibikorwa by'ubwicanyi n'amacakubiri.

    Nk'uko bigaragara mu nyandiko y'ikirego cya ICTR (Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda), Zigiranyirazo yaregwaga ibyaha bitanu bikomeye: gushishikariza Jenoside, kugira uruhare muri Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, kurimbura nk'icyaha kibasiye inyokomuntu, n'ubwicanyi nk'icyaha kibasiye inyokomuntu.

    Ibyo byaha byose byashingiraga ku bikorwa n'amabwiriza yatangaga, ndetse no ku ruhare yagize mu gufasha no gutera inkunga Interahamwe. Zigiranyirazo ni umwe mu bantu bafashe iya mbere mu gutanga intwaro, amafaranga, imyambaro n'inyigisho mu gutegura urubyiruko rwa Hutu rwahinduwe Interahamwe.

    Mu mwaka wa 1992, nk'uko bivugwa n'abatangabuhamya, Zigiranyirazo na bagenzi be barimo Wellars Banzi na Bernard Munyagishari, bagiranye inama ivuga ko igihe cyose bazifuza kurimbura Abatutsi, bazakoresha 'milice spécialisée' — Interahamwe. Aha hatangiriye umugambi w'ishyirwaho ry'iyo milisi y'iterabwoba.

    Mu minsi ya mbere ya Mata 1994, Zigiranyirazo yitabiriye inama nyinshi zari zigamije gutangiza Jenoside. Hari inama yabereye mu mujyi wa Gisenyi ahazwi nka Palm Beach Hotel, ayihuriyemo na Jean-Bosco Barayagwiza, Bagosora, ndetse n'abayobozi b'inzego z'ibanze. Aha, hateguwe uko bagomba kwica Abatutsi, cyane cyane abari batuye muri Kigali no mu ntara y'amajyaruguru.

    Zigiranyirazo yanavugiye mu ruhame ku kibuga cy'umupira mu Gisenyi, aho yafashe ijambo asaba rubanda 'gukora' — ijambo ryakoreshejwe nka kode yo gusobanura kwica. Ibi yabikoze ahagararanye na Colonel Théoneste Bagosora na Colonel Ephrem Setako.

    Zigiranyirazo yanagaragaye ahagarika, ategeka, akanaha amabwiriza abasirikare, Interahamwe, gendarme n'abaturage kugira ngo bicire ku mihanda n'ahantu hahungiye Abatutsi. Hari ibimenyetso simusiga ko yayoboye urugendo rw'Interahamwe n'abasirikare ba Perezida bagiye kwica Abatutsi barenga  bari bahungiye ku musozi wa Gashihe na Rurunga hafi y'uruganda rwa Rubaya mu Gisenyi.

    Zigiranyirazo yashyizeho barrière eshatu ahantu hatandukanye: i Giciye hafi y'iwabo, La Corniche mu Rubavu hafi y'umupaka wa Zayire, n'i Kiyovu i Kigali. Izi barrière zakorerwagaho urupfu n'iyicwa ry'Abatutsi bashatse guhunga, bose bafatwaga nk'Inyenzi cyangwa ibyitso bya FPR.

    Mu gikorwa cy'agahomamunwa, Zigiranyirazo yategetse kwica abantu barenga 18 bo mu muryango wa Bahoma bari barahungiye iwe i Giciye. Yategetse kandi kwicwa kwa Jean-Sapeur Sekimonyo n'umuryango we barenga 30.

    Nubwo Zigiranyirazo yakatiwe n'Urukiko Mpanabyaha rwa Arusha, nyuma yaraje kurekurwa mu bujurire ku mpamvu z'imenyesha ry'abatangabuhamya. Icyakora, inkiko z'u Rwanda, abacitse ku icumu, n'ibimenyetso bikubiye mu nyandiko z'ubushinjacyaha biracyahamya uruhare rwe mu mugambi wo kurimbura Abatutsi.

    Zigiranyirazo ni urugero ruhamye rw'ukuntu ubutegetsi bubi n'urwango rushobora kubyara umugambi w'ubwicanyi ndengakamere. Ni ngombwa ko amateka ye yandikwa, yigishwa, kandi akibukwa nk'urugero rw'ubuyobozi bwaranzwe n'akarengane, ubwicanyi n'itoteza.

    Mu gihe u Rwanda rwiyubaka, kwigira ku mateka ya Zigiranyirazo ni ukugira ngo ntawe uzongera kubigwamo.

    The post Umujenosideri Protais Zigiranyirazo ntakibarizwa kuri iyi si! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umujenosideri-protais-zigiranyirazo-ntakibarizwa-kuri-iyi-si/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umujenosideri-protais-zigiranyirazo-ntakibarizwa-kuri-iyi-si

  • Impaka mu Badepite ku kwemerera abafite imyaka 15 kuboneza urubyaro – #rwanda #RwOT

    Ni ibyagarutsweho ku wa 4 Kanama 2025 ubwo biteguraga gutora itegeko rigenga serivisi z'ubuvuzi mu Rwanda.

    Uyu mushinga ukubiyemo ingingo zirenga 111 wateguwe hagamijwe guhuza amategeko ajyanye na serivisi z'ubuvuzi, ingingo yo kugabanya imyaka yo kwifatira icyemezo ku guhabwa serivisi z'ubuvuzi ishyirwamo hagamijwe guhangana n'ibibazo by'inda ziterwa abangavu.

    Imibare igaragaza ko abangavu 22.454 basambanyijwe bakanaterwa inda mu mwaka wa 2024, mu 2020 abangavu 19.701 batewe inda, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23.111, na ho mu 2022 bagera kuri 24.472, mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055.

    Depite Izere Marie Ingrid yavuze ko uyu mushinga awushyigikiye ariko hakwiye gushyirwaho uburyo bwatuma umwana afashwa kwirinda gusama cyangwa gutera inda.

    Ati 'Nshyigikiye uyu mushinga nk'uko batugaragarije ibihumbi 22 by'abangavu batwaye inda zitateganyijwe mu 2024, koko izi ngamba zigomba gushyirwamo imbaraga. Ariko gufasha serivisi zo kuboneza urubyaro hatabanje gushyirwaho uburyo bunoze bwo kwita ku myitwarire iboneye n'ingaruka bishobora guteza ikwirakwira ry'izindi ndwara kandi na zo zifite ubukana ku buzima bwabo zikaba zakwibasira abakiri bato ari na bo Rwanda rw'ejo?'

    Yagaragaje ko bishobora kuvamo ingaruka zo kwanduzanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Ati 'Ni gute ubu burenganzira bugiye guhabwa aba bana twabuhuza no gukomeza gushishoza tugendeye mu kwifata no kwirinda izindi ndwara zose zandurira aho zikabagiraho ingaruka mu buzima bwabo muri rusange.'

    Depite Ntezimana Jean Claude yavuze ko kwemeza iyi ngingo byaba binyuranye n'andi mategeko igihugu kigenderaho kuko umuntu w'imyaka 15 atakwihagararira mu butabera.

    Ati 'Muri uyu mushinga ho tubona ko umwana w'imyaka 15 uwo mwana yemerewe kuba yakwifatira ibyemezo kuri serivisi z'ubuvuzi kandi bishobora kuba byamugiraho ingaruka nkaba mbona byaba binyuranye n'andi mategeko avuga ko umuntu ushobora gushyikirizwa urukiko, mu bijyanye n'ubutabera byose.'

    Depite Niyorurema Jean Rene yagaragaje ko adashyigikiye ko iyi ngingo itorwa ngo umwana yemererwe kujya kwishakira serivisi zo kuboneza urubyaro.

    Ati 'Ikigaragara ni uko twirukankiye kugira ngo turebe ubushakashatsi bwo hanze kugira ngo turebe uko hanze bikorwa ariko ikigaragara ni uko ubukangurambaga ntabwo bwashyizwemo imbaraga, twagiye tureba ibindi byorezo byagiye biza ariko ubukangurambaga mu guterwa inda zitateganyijwe cyangwa virusi itera SIDA, imbaraga zabaye nke nkaba numva na cyo cyaba ari ikibazo ko ubukangurambaga bwagabanyutse ahubwo tukihutira kugira ngo turebe hanze ubushakashatsi hanze uko bikora, icyo byabyaye, nkaba numva twagaruka ku bukangurambaga mbere yo kugira ngo duhe aba bana uburenganzira ngo bahabwe serivisi z'ubuvuzi.'

    Yavuze ko bibaye ngombwa ko iki cyemezo gifatwa byajya bisaba ko umubyeyi cyangwa urera umwana yajya amenyeshwa ko umwana.

    Ku rundi ruhande Depite Tumukunde Hope Gasatura we yemeza ko abana bakwiye guhabwa serivisi z'ubuvuzi ariko bigakorerwa abafite imyaka 16 kuko ari bo bafite indangamuntu.

    Ati 'Iriya myaka 15, nzi ko iyo tugiye kwa muganga muri serivisi iyo ari yo yose badusaba indangamuntu kandi 15 umwana aba ataragira indangamuntu ese buriya imyaka myiza ntiyari kuba 16 kugira ngo umwana koko agende wenyine adakeneye umubyeyi cyangwa undi umurera?'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Yvan Butera yavuze ko mu bihe byashize hakoreshejwe ubukangurambaga bugamije kurwanya inda zitateganyijwe ariko ntibyatanga umusaruro.

    Yavuze ko no ku ndwara zabayeho ubukangurambaga butagiye butanga igisubizo kirambye ariko mu gihe bifatanyije n'ibisubizo bya gihanga byagiye bitanga umusaruro.

    Ati 'Ingero zagiye zitangwa, umubare usa nk'aho udahinduka mu myaka myinshi ishize ubukangurambaga bukorwa ariko ugasanga ikibazo kiracyahari […] ubukangurambaga burafasha, uburere burafasha ariko kugira ngo bigerweho neza ni uko guhuza ubukangurambaga, uburere, uruhare rw'umuryango n'abandi ukabihuza n'ibisubizo bigendeye ku bumenyi cyangwa ibikoresho byakwifashisha ibyo ni byo bitanga umusaruro mwiza kandi ugaragara.'

    Yongeyeho ati 'Muri za 1980 na 1990 hari indwara zari zihari zari zikomeye icyo gihe nk'ubwandu butera SIDA, icyo gihe ibyabanje ni ukwigisha abantu kwifata ariko impinduka igaragara twaje kuyibona igihe ibindi bikoresho byagiye bitangwa, nk'imiti n'ibindi ubu tukaba tugeze ku rwego rw'aho abashakashatsi bari kwegera kubona urukingo.'

    Minisitiri Dr. Butera yavuze ko 'ingaruka abantu bagira ku buzima bwabo ariko reka tunavuge ababakomokaho. 38% by'abana bavuka kuri aba bangavu bagira aho bagira igwingira kandi koko birumvikana, uri umwana w'imyaka 15, ntabwo wabyiteguye, ntabwo urarangiza ishuri ugize urubyaro, umwana agira ibibazo. Twavuze ibyo kugwingira ariko umwana agira ibibazo byo mu mutwe.'

    Yashimangiye ko bidakwiye kuba buri mwaka mu Rwanda haba hari abana barenga 9000 bafite ibyago byo kugwingira kandi hari uburyo bishobora kwirindwa.

    Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage ,Uwamariya Veneranda, yavuze ko ingingo zitandukanye zigize itegeko ry’ubuvuzi zizwe neza ku buryo rizakemura ibibazo bihari

    Minisitiri Dr. Yvan Butera yavuze ko imiti n’ubukangurambaga iyo bifatanyije bitanga umusaruro

    Abadepite bitabiriye inteko rusange ni 80

    Amafoto: Nzayisingiza Fidele


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twirukankiye-kureba-uko-hanze-bikorwa-impaka-mu-badepite-ku-kwemerera-abafite

  • RIB yakurikiranye abantu 370 bakekwaho ubujura bwifashishije ikoranabuhanga mu myaka itatu ishize – #rwanda #RwOT

    RIB yatangaje ko muri iyo myaka hibwe arenga miliyoni 81Frw.

    Ubwo yari mu kiganiro Waramutse Rwanda cya RBA, ku wa 04 Kanama 2025, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko guhera mu 2023 kugeza mu 2025 bamaze kwakira ibirego 272 by'ubujura bushukana hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Dr. Murangira yavuze ko muri miliyoni zirenga 81 Frw zibwe hagarujwe miliyoni 63 Frw.

    Ati 'Iyo urebye usanga ayagarujwe ari ku kigero cya 77% cy'ayibwe ariko hakagarujwe menshi cyangwa se ntanibwe. Ayo arenga 20% atagaruka ni menshi, ni amafaranga y'Abanyarwanda aba agiye ku maherere.'

    Dr. Murangira kandi yaburiye abantu bakoresha nimero ya (078)-830, avuga ari bantu bakunda kwibasirwa n'abantu bakora ubu bujura kuko bumva ko ari abantu bifite ndetse bahora bahuze.

    Yagize ati 'Iyo tubabajije impamvu bibasira abafite izi nimero baratubwira bati 'abantu bakoresha iyo nimero tuba twizeye ko hariho amafaranga, ikindi ni abantu bafite inshingano nyinshi baba bahuze, bityo kubashuka biroroha'. Abantu bakoresha iyi nimero bakwiye kwitonda cyane.'

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko ibi bikorwa by'ubujura bituma umuturage atagira ituze n'umudendezo ku mutongo we, bityo na bo ari yo mpamvu bahora bashakisha abakora ibi byaha bafatanyije na RIB.

    Yakomeje avuga ko mu bukangurambaga bakora burimo ubwo bari gukora bwiswe 'Bime Amatwi' bakangurira abaturage kugira amakenga igihe cyose umuntu atangiye kubashuka cyane abasaba amafaranga ababwira ko hari ibintu runaka agiye kubafasha.

    Yagize ati 'Duhora twigisha abaturage n'ubu turimo turabikora muri 'Bime Amatwi', kugira ngo birinde aba bantu babariganya babizeza ibitangaza. Ni bumve ko ntawuzaguha ibintu by'ubuntu, ndetse be kwizezwa ibitangaza kuko igihugu kigendera ku mategeko.'

    Ubu bujura ni icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya. Uhamijwe na cyo ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu y'atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko ubujura bwifafashishije ikoranabuhanga bukorwa n’urubyiruko cyane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yakurikiranye-abantu-370-bakekwagaho-ubujura-bwifashishije-ikoranabuhanga

  • DRC: FARDC na M23 bongeye guhurira mu mirwano ikomeye muri Kivu y'Amajyepfo #rwanda #RwOT

    Imirwano ikomeye yongeye kubura hagati y'Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n'umutwe wa M23/Alliance Fleuve Congo (AFC), mu bice bya Kivu y'Amajyepfo, by'umwihariko muri teritware ya Kabare.

    Iyo mirwano yabaye ku itariki ya 3 Kanama 2025, yibasiye cyane agace ka Kamakombe n'inkengero zako, aho havugiye amasasu menshi y'intwaro ziremereye n'izoroheje, by'umwihariko mu rukerera rwo ku cyumweru.

    Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko FARDC yari yiyemeje gutera ibirindiro by'umutwe wa AFC/M23 mu duce igenzura, harimo Katana n'ahandi. Uretse teritware ya Kabare, imirwano ikomeye yanabereye no muri teritware ya Walungu, aho bivugwa ko M23 yashubije inyuma ibitero yatewe na FARDC.

    Aho imirwano yabereye hageretse no kuba hafi y'ikibuga cy'indege cya Bukavu, bituma umutekano w'ako karere ukomeza kuba muke.

    Ibi bibaye mu gihe impande zombi zisinyiye amahame aganisha ku masezerano yo guhagarika imirwano, mu nama yabereye i Doha muri Qatar mu kwezi gushize, aho banemeranyije agahenge gahoraho.

    Nubwo bimeze bityo, ayo masezerano akomeje kurengwaho, kuko imirwano igaruka kenshi mu burasirazuba bw'iki gihugu.

    Mu rundi ruhande, Ambasaderi wa RDC mu Burundi ari mu kaga gakomeye, nk'uko bivugwa n'ibitangazamakuru byo mu karere. Hari amakuru avuga ko hari amasasu yumvikanye mu gace ka Mibunda, bigakekwa ko bifitanye isano n'ibibazo by'umutekano mucye biri gukomeza gufata indi ntera.

    Ubuyobozi bukomeje gushinjwa kunanirwa guhosha amakimbirane no kunanirwa gukoresha amahirwe igihugu gifite. RDC ni kimwe mu bihugu bifite umutungo kamere w'agaciro ku isi hose, ariko abaturage bayo bakomeje kwibona mu bukene bukabije, bikagerekwa ku buyobozi bubi bwabaye akarande.

    DRC: FARDC na M23 bongeye guhurira mu mirwano ikomeye muri Kivu y'Amajyepfo

    Source : https://kasukumedia.com/drc-fardc-na-m23-bongeye-guhurira-mu-mirwano-ikomeye-muri-kivu-yamajyepfo/

  • Abanyarwanda batuye muri Guinée-Conakry baganuje inshuti z'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni umunsi waranzwe n'ibirori byiganjemo imbyino gakondo, abitabiriye banasangira amafunguro azwi mu muco w'u Rwanda nk'umutsima w'amasaka, imvungure, ibihaza n'ibindi.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Guinée-Conakry, Michel Minega Sebera yashimye cyane umuryango w'Abanyarwanda batuye muri iki gihugu kuko wateguye neza ibirori byo kwizihiza Umuganura, ukagaragaza bimwe mu bigize umuco w'u Rwanda nubwo bari kure yarwo.

    Ambasaderi Sebera kandi yasobanuye ko gusangira byose no gufatanya mu bibi n'ibyiza ari kimwe mu bisobanuro by'Umuganura ndetse n'indangagaciro ikomeye y'umuco Nyarwanda.

    Yeretse Abanya-Guinée ko u Rwanda rwifatanyije na bo mu bibazo igihugu cyabo kiri gucamo aho imvura ikomeye yateye imyuzure ikaba imaze guhitana ubuzima bw'abaturage bagera kuri 30.

    Muri Guinée-Conakry habarizwa Abanyarwanda bagera kuri 60. Benshi bajyanywe n'imirimo itandukanye ibatunze bo n'imiryango yabo.

    Mu gukomeza umuco w'u Rwanda no kuwutoza abato, bashinze itorero ry'abana ribyina mu buryo bwa gakondo, rikaba ari na ryo risusurutsa ibirori by'Abanyarwanda baba i Conakry.

    Umubano w'u Rwanda na Guinée-Conakry urahamye. Ushimangirwa n'ingendo z'abakuru b'ibihugu byombi.

    Nko muri Gicurasi 2025, Brigadier Général Mamadi Doumbouya uyobora Guinée-Conakry yari mu Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije guhamya ubucuti hagati y'ibihugu byombi.

    Gen Doumbouya yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024 ubwo yitabiraga umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame wari uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora igihugu. Muri Mutarama uwo mwaka, na bwo yari i Kigali mu ruzinduko rwo gushimangira ubufatanye.

    Muri Gicurasi 2024 na Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Guinée-Conakry, bagirana ikiganiro ku bufatanye bw'u Rwanda na Guinée, mu nzego zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi n'ishoramari.

    Perezida Kagame yaherukaga muri Guinée muri Mata 2023, ubwo yahagiriraga uruzinduko rw'iminsi ibiri.

    U Rwanda na Guinée bifitanye amasezerano y'ubufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, ishoramari, serivisi, ubukerarugendo, ingufu ndetse n'ubucuruzi. Ni amasezerano yasinywe mu Ukwakira 2024.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Guinée-Conakry, Michel Minega Sebera yashimiye Abanyarwanda bateguye Umunsi w’Umuganura bakanaganuza bagenzi babo bo muri iki gihugu

    Ubwo Abanyarwanda baba muri Guinée-Conakry bizihizaga Umunsi w’Umuganura, abana bahawe amata

    Mu kwizihiza Umunsi w’Umuganura muri Guinée-Conakry, Abanyarwanda bahatuye bateguye amafunguro gakondo azwi mu muco Nyarwanda

    Itorero ry’abana b’Abanyarwanda batuye muri Guinée-Conakry ni ryo ryataramiye abitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Umuganura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-baba-muri-guinee-conakry-baganuje-inshuti-z-u-rwanda