Blog

  • Minisitiri Biruta yahagarariye Perezida Kagame mu nama ya 35 y’Inteko ya Afurika yunze Ubumwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Biruta mu nama ya 35 y

    Minisitiri Biruta mu nama ya 35 y’Inteko ya Afurika yunze Ubumwe

    Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, ni we wahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame muri iyo nama, ikaba yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 55, n’abayobozi baturutse mu miryango y’uturere y’ubukungu n’abandi batandukanye.

    Minisitiri Biruta, mbere y’iyo nama akaba yarabonanye n’Abayobozi batandukanye barimo mugenzi we wo mu birwa bya Comoros, Dhoihir Dhoulkamal, aho bombi baganiriye ku buryo bwo gukomeza gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

    Yagiranye ibiganiro kandi na Yacine Fal, Umuyobozi muri Banki Nyafurika itsura amajyambere AfDB.

    Intego nyamukuru y’iyo nama y’Inteko isanzwe, harimo gusuzuma Raporo y’inama ya 40 isanzwe y’Inama Nyobozi yateranye ku ya 2-3 Gashyantare 2022. Inteko izasuzuma kandi raporo zitandukanye, ziri mu byiciro bitatu ari byo Amahoro, umutekano n’imiyoborere, imibereho myiza y’abaturage ba Afurika: Ubuzima, Imirire no kwihaza mu biribwa, Ubukungu bushingiye ku kurengera ibidukikije.

    Muri iyo nteko kandi izavugirwamo ijambo n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres na Perezida wa Isiraheli, izaberamo umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Perezida wa Kongo Kinshasa, Félix Tshisekedi ucyuye igihe mu nshingano z’umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe, na Macky Sall wa Senegal ugomba kumusimbura.

    Muri iyo nteko kandi hazasuzumirwamo ingingo zitandukanye zirimo Raporo ngarukamwaka y’Umuryango n’inzego zayo, ibibazo byihariye byagaragajwe n’abakuru b’ibihugu, ndetse n’ingingo nyamukuru ku cyemezo cyo guha igihugu cya Isiraheli, uburenganzira bwo kuba indorerezi mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

    Ubusanzwe igihugu cya Isiraheli cyahoranye umwanya w’indorerezi muri AU ariko kiza kuwutakaza muri 2002, ubwo icyitwaga Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA) cyasenyukaga, gisimburwa na Afurika yunze Ubumwe (AU).

    Tariki 22 Nyakanga 2021, ni bwo Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia, Aleligne Admasu, yatanze ubusabe bw’igihugu cye bwo kongera kwinjira muri AU nk’indorerezi.

    Ibihugu birimo Botswana, Afurika y’Epfo, Namibia n’ibindi, ni bimwe mu byikomye Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, bimushinja gufata icyemezo cyo kwakira Isiraheli nk’indorerezi mu muryango, ntawe agishije inama.

    Imyitwarire ya Isiraheli ku gihugu gituranyi cya Palestine, ni imwe mu mpamvu igaragazwa nk’ituma hari ibihugu bya Afurika bitifuza kubona Isiraheli iba indorerezi mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/minisitiri-biruta-yahagarariye-perezida-kagame-mu-nama-ya-35-y-inteko-ya-afurika-yunze-ubumwe

  • Bamwe mu bakorera kuri YouTube mu Rwanda bashobora kwisanga mu mazi abira #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B Thierry ubwo yari kuri televiziyo Isimbi nayo ikorera ku muyoboro wa Youtube.

    Dr Murangira B Thierry yavuze ko kenshi abakoresha umuyoboro wa Youtube, basanga abafite ubumuga bwo mu mutwe bakabashukisha ibintu birimo inzoga ndetse no kubagurira imyambaro bagamije kubakuramo inyungu no kwamamara, abasaba guhita bakuraho amashusho yashyizweho kuko adahesha agaciro ikiremwamuntu.

    Ati 'Aba bose turabazi bazikureho kuko ibi bikorwa ntabwo bibereye Umunyarwanda,ntabwo bikwiriye gukorerwa umunyarwanda, ntibimuhesha ishema,icyubahiro , biramusuzuguza, aba bose bashakira inyungu muntege z’abantu turabasaba ko ibyo bintu babikuraho, bakanacukiraho.'

    Dr Murangira yavuze ko mu gihe abakora ibyo bikorwa batabihagarika, hakurikizwa amategeko kuko ari bimwe mu bigize icyaha.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yavuze ko abakora ibi bikorwa baba bagamije kumenyekana, kwigwizaho umutungo , bagakoresha abafite ubumuga bwo mu mutwe ndetse n’ubundi bumuga ibikorwa by’iteshagaciro.

    Ati 'Usanga baba bamugize ingingo yo guterwaho urwenya, bagasanga umuntu ufite ibibazo byo mu mutwe,n’Ubw’ingingo, bashaka ba bantu badatandukanya ikibi n’ikiza, bafite ubumuga bwo mu mutwe, aho bamubaza amagambo [aterekeranye], ugasanga uri kuri Camera araseka,bakabaha inzoga, ibintu ubona bidakwiriye ikiremwamuntu.'

    Yakomeje ati 'Ibi ni ibikorwa by’iteshagaciro cy’ikiremwamuntu, usanga bariya bantu bitwikiriye umutaka w’ubuvugizi, bakabyigamba ngo yambaraga ishati,none ngo asigaye yambara ibingibi, ibyo bivuze iki… harimo ubujura , babahereza turiya tuntu barangiza bagafotora.'

    Kubw’iyo mpamvu RIB irihanangiriza imbuga nkoranyambaga zose, zitwikira umutaka w’ubuvugizi, bagafatirama abantu bafite ubumuga , mu ntege nke zabo , bakabakoresha ibikorwa by’iteshagaciro, bidashesha ikiremwamuntu ishema,ibikorwa byo kubyazamo umuntu inyungu.

    Kuwa 19 Mutarama 2022 nabwo ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) yari yatanze impuruza , yamagana abantu bakoresha ku mbuga nkoranyambaga abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe bagamije indonke.

    Icyo gihe gihe Uhagarariye umuryango w’abafite ubumuga bwo mu mutwe mu Rwanda (NOUSPR-UBUMUNTU) , Mutesi Rose,yavuze ko babonye ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga bwo mu mutwe, uburyo babanza guhabwa ibisinda kugira ngo bakore ibiganiro, avuga ko ari ibintu byo kwamagana kandi ko uzabirengaho azakurikiranywa mu mategeko.

    Ati 'Nyuma yo kugirana ibiganiro bitandukanye, uzarenga kuri ibi tuzamushyira mu bijyanye n’amategeko , umuntu ni nk’undi nta vangura rikwiye kubaho.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Abafite ubumuga mu Rwanda,Nsengiyuma Jean Damascene, avuga ko bamenyesheje inzego zirebwa n’iki kibazo by’umwihariko RIB .

    Ati 'Mu byo twagaragaje dutecyereza ko bishobora kuba bigize ibyaha kugira ngo urwo rwego rudufashe gukurikirana ibigize icyaha muri iyi migenzereze.'

    Zimwe muri Televiziyo zikorera ku muyoboro wa youtube zatangajwe zirimo Urugendo TV, Legacy TV, Torch TV, Ihondo TV, Yawe TV, Afrimax TV ,Bigtown TV, Trending TV, Urugendo Online TV, Transit Line TV, Olenga TV, Rwanda PapaLazi TV, Icyerekezo TV n’abandi.

    Izi zose zasabwe gukuraho amashusho atesha agaciro abafite ubumuga ndetse ko mu gihe bitakorwa hazakurikizwa amategeko.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/17/article/Bamwe-mu-bakorera-kuri-YouTube-mu-Rwanda-bashobora-kwisanga-mu-mazi-abira

  • KNC ntiyadohorewe n'akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA #rwanda #RwOT

    Komisiyo y'Ubujurire muri FERWAFA yateranye kuri uyu wa gatanu tariki ya 04 Gashyantare 2022 mu rwego rwo gusuzuma no gufata ibyemezo ku bujurire bwatanzwe ku byemezo Komisiyo ishinzwe imyitwarire iherutse gufatira Bwana KAKOOZA NKURIZA Charles, ikipe ya Etincelles FC n'abakinnyi bayo ndetse n'Ikemezo cy'Akanama Gashinzwe Gukemura amakimbirane ku kibazo cy'umukinnyi Armel Ghislain hagati ya Kiyovu na Gasogi utd.

    1. Ubujurire bwa KAKOOZA NKURIZA Charles

    Komisiyo y'Ubujurire yasanze kuba Bwana KAKOOZA NKURIZA Charles ataritabye ku wa 29/01/2022 Komisiyo nyuma yo gutumizwa mu buryo bwemewe n'amategeko kandi ariwe wajuriye bigaragaza ko nta nyungu abona agifite kukuba yajurira bityo yanzura ko Ikemezo cya Komisiyo ishinzwe imyitwarire kigumyeho mu ngingo zacyo zose.

    Komisiyo ishinzwe imyitwarire yari yahanishije Bwana KAKOOZA NKURIZA Charles igihano cyo guhagarikwa imikino 8 harimo 2 isubitse ndetse n'ihazabu ry'ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000 Frw) nyuma yo kwemeza ko yakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC no gutesha agaciro umusifuzi.

    2. Ubujurire bwa Etincelles FC

    Nyuma yo kujuririra ikemezo cya Komisiyo y'imyitwarire cyo kudakinira umukino umwe ku kibuga cyayo ndetse n'ikirebana no guhagarika abakinnyi bayo BIZIMANA Omar, MUDEYI Souleyman na UWIHOREYE Ismael kubera imyitwarire idahwitse bagaragaje ku mukino Ikipe ya Etincelles FC yakinnye na AS Kigali ku itariki ya 12 Ukuboza 2021. Komisiyo y'Ubujurire yasanze nubwo ETINCELLES FC amakosa ayihama yaragerageje kwitwara neza mu kurinda ko abasifuzi basagarirwa bityo ikaba ari impamvu yo kugabanyirizwa ibihano aho kudakinira umukino ku kibuga cyayo ikaba yahanishijwe gukina umukino umwe wayo ukurikira nta bafana.

    Ku birebana n'ibihano byari byahawe abakinnyi, Komisiyo yasanze BIZIMANA Omar na UWIHOREYE Ismael barasagariye abasifuzi nk'uko binagaragara mu mashusho yafashwe ku mukino bityo ibihano bari bafatiwe na Komisiyo y'Imytwarire ibigumishaho mu gihe MUDEYI Souleyman yakuriweho ibihano nyuma yo kubona ko ntaho agaragara mu makosa yo gusagagarira abasifuzi.

    3. Ubujurire bwa Kiyovu ku kibazo cy'umukinnyi Ghislain Armel

    Ku bijyanye n'ubujurire bwa Kiyovu ku kemezo cy'Akanama Gashinzwe Gukemura amakimbirane cyo ku wa 24/11/2021 kirebana n'ikibazo cy'umukinnyi Ghislain Armel iyo kipe ivuga ko Gasogi yamusinyishije mu buryo butemewe n'amategeko kuko amasezerano ye yaratararangira aho Akanama kemeje ko ibyo Gasogi yakoze nta makosa arimo kuko umukinnyi yayisinyiye asigaje amezi 2 ngo amasezerano ye arangire, Komisiyo yasanze nta nyungu uwajuriye ku bujurire bwe nyuma yo kubona ko atitabye ntanagaragaze impamvu yatumye atitaba.bityo yemeza ko ikemezo cy'Akanakama Nkemuramakimbirane kigumyeho.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/knc-ntiyadohorewe-n-akanama-gashinzwe-imyitwarire-ka-ferwafa

  • Umwuka mubi uratutumba hagati y’u Burusiya,u Bushinwa na NATO #rwanda #RwOT

    Uburusiya n’Ubushinwa byasohoye itangazo rigaragaza amasezerano yabyo ku ngingo zitandukanye, mu ruzinduko rwa Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin mu mikino Olympiques yo mu gihe cy’ubukonje (Winter Olympics) ibera i Beijing.

    Bwana Putin avuga ko ibihugu by’i Burayi n’Amerika birimo gukoresha ubwirinzi bwa OTAN mu kubangamira Uburusiya.

    Bibaye mu gihe hari ubushyamirane kuri Ukraine. Ahakana avuga ko adateganya kuyitera.

    Abasirikare b’Uburusiya bagera ku 100,000 baracyari ku mupaka wabwo na Ukraine, yahoze ari repubulika yo mu cyahoze ari Ubumwe bw’Abasoviyeti. Bwana Putin, wanditse ko Abarusiya n’Abanya-Ukraine ari “igihugu kimwe”, yasabye ko Ukraine yangirwa kwinjira muri OTAN, ubusabe Amerika yanze.

    Nubwo iryo tangazo ritakomoje kuri Ukraine mu buryo butaziguye, ibi bihugu byombi byashinje OTAN kugendera ku ngengabitekerezo yo mu gihe cy’intambara y’ubutita (1947-1989) nk’uko BBC ibitangaza.

    Ibiro bya Perezida w’Uburusiya byavuze ko ibyo biganiro byarimo “urugwiro rwinshi”. Byabaye ku wa gatanu mbere y’umuhango wo gutangiza iyo mikino. Ni bwo bwa mbere aba bategetsi bahuye bahibereye kuva icyorezo cya coronavirus cyatangira.

    Itangazo ry’ibihugu byombi rigira riti : “Ubushuti hagati [y’Uburusiya n’Ubushinwa] nta mipaka bugira, nta turere ‘tubujijwe’ mu bufatanye”.

    Ibi bihugu byombi byavuze ko “bihangayikishijwe bikomeye” n’urugaga rwo mu rwego rw’umutekano rwa AUKUS rwatangijwe n’Amerika, Ubwongereza na Australia mu kwezi kwa cyenda mu 2021.

    Urwo rugaga ruzatuma Australia yubaka amato (ubwato) y’intambara agenda munsi y’inyanja akoreshwa n’ingufu za nikleyeri, bijyanye n’ibikorwa byo kongera umutekano mu karere ka Aziya n’inyanja ya Pacifique.

    Uru rugaga rubonwa ahanini nk’igikorwa cyo guhangana n’Ubushinwa, bushinjwa kongera ubushyamirane mu turere duhatanirwa, turimo nk’inyanja yo mu majyepfo y’Ubushinwa (South China Sea).

    Hagati aho, Uburusiya bwavuze ko bushyigikiye gahunda ya Beijing y’Ubushinwa Bumwe, ishimangira ko Taiwan – yitegeka – ari intara yikuye ku Bushinwa izageraho ikongera kuba ku Bushinwa.

    Ariko Taiwan yo yibona nk’igihugu cyigenga, gifite Itegeko Nshinga ryacyo n’abategetsi batowe binyuze mu nzira ya demokarasi.

    Mu gihe hakomeje kwiyongera intambara yo guterana amagambo, ku wa gatatu Amerika yashinje Uburusiya ko buteganya guhimba igitero (kitari icya nyacyo) cya Ukraine, bwakwitwaza mu gutera Ukraine.

    Uburusiya bwahakanye buvuga ko budateganya guhimba igitero, kandi Amerika ntiyatanze gihamya yo kwemeza ibyo ivuga.

    Mbere yaho, Amerika yavuze ko irimo kohereza abandi basirikare mu Burayi bw’uburasirazuba bo gufasha inshuti zayo zo muri OTAN. Uburusiya bwavuze ko ibyo ari “ugusenya” kandi ko bigaragaza ko impungenge butewe no kwaguka kwa OTAN yerekeza mu burasirazuba, zifite ishingiro.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/6/Umwuka-mubi-uratutumba-hagati-y-u-Burusiya-u-Bushinwa-na-NATO

  • Ubwoba bwa coup d’état nyinshi muri Afurika-Impamvu #rwanda #RwOT

    Aba basesenguzi baravuga ibi, mu gihe muri Afurika y’Uburengerazabuba hongeye kumvikana inkubiri yo guhirika ubutegetsi.

    Umuvugizi w’agatsiko k’abasirirkare kahiritse ubutegetsi muri Burukina Faso Sidsore Kader Ouedraogo, tariki 24 Mutarama 2022 aha aravuga impamvu ako gatsiko kafashe umwanzuro wo kwigizayo Perezida Roch Christian Kaboré wari uri ku butegetsi kuva mu mpera z’ukwezi kwa 12 2015.

    Ati 'Ihuriro ry’imitwe yose y’igisirikare n’inzego z’umutekano, ryafashe umwanzuro wo gushyira akadomo ku butegetsi bwa bwana Rock Mark Christian Kabore kuri uyu wa 24 Mutarama 2022. Nii icyemezo cyafashwe kubera impamvu imwe rukumbi, ni ukugira ngo igihugu cyacu kigaruke mu nzira nyayo.'

    Coup d’Etat yo muri Burukina Faso ntiyafashwe na bamwe nk’ikintu gitunguranye muri Afurika y’uburengerazuba, ahubwo hari abatangiye kwibaza igihugu kiri bukurikireho mu kumvikanamo Coup d’etat, abibazaga ibyo bari bafite ishingiro kuko tariki ya mbere z’ukwezi kwa kabiri muri Guinee Bissau humvikanye ihirikwa ry’ubutegetsi ariko ryo ryarapfubye.

    Nta mezi atanu yari yagashije abambaye imyenda ya gisirikare bagaragaye kuri televiziyo y’igihugu muri Guinea Conakry bagatangaje ko bahiritse ku butegetsi Perezida Alpha Condé

    Mu kwezi kwa 8 2020 igisirikare muri Mali cyahiritse ku butegetsi Ibrahim Boubacar Keïta ndetse abasirikare basezeranya ko bakoresha amatora bitarenze ukwezi kumwe,ariko icyatangaje abatari bake ni uko mu kwezi kwa gatanu kwa 2021 bahiritse ubutegetsi ku nshuro ya kabiri.Coup d’etat ebyiri mu gihugu kimwe mu gihe kitarenze umwaka.

    Dr Ismael Buchanan usesengura Politiki y’Afurika akaba n’umwarimu muri Kaminuza asanga umuzi w’iki cyorezo cya za Coup d’eta ari imiyoborere mibi y’ibihugu nk’uko akomeza abisobanura.

    Ati'Buriya ikintu gitera Coup d’etat,gitera gusubiranamo kwa biriya bihugu ni imiyoborere,ugasanga igihugu kimeze nk’akarima buri wese yakiniramo,icyo gihe imiyoborere n’itaba myiza ngo urwanire igihugu cyawe,urwanire abaturage,ukajya urwanira inyungu zawe bwite,Afurika izahora imeze kuriya'

    Gilles Yabi umunya Bene ukurikiranira hafi Politiki y’Afurika akaba yarashinze ikigo nyafurika gikurikirana amakimbirane aturuka kumutekano muke we asanga igihe nta mpinduka mu buryo ibihugu biyobowe yaba mu rwego rwa Politiki cyangwa urw’ubukungu hari icyoba ko guhirika ubutegetsi bizakomeza gukorwa igisirikare kikitwaza ibyo bibazo mu miyoborere.

    Ati'Ntabwo wakamagana ihirikwa ry’ubutegetsi gusa hanyuma, ugakumira igisirikare ngo cye gufata ubutegetsi utarakora impinduka ku buryo ibihugu biyobowe mu buryo bwa Politiki ariko nanone mu rwego rw’ubukungu,niba utitaye ku kuzamura ubukungu,niba utayobora ku nyungu z’abaturage icyo gihe rero..kandi njye mfite n’ubwoba ko hazahoraho urwitwazo rwo guhirika ubutegetsi bikozwe gisirikare'

    Bitandukanye no muri Guinea, muri Burkina Faso cyo kimwe no muri Mali, ikibazo cy’umutekano mucye gitejwe n’intagondwa ziyitirira idini ya Islam bigaragara ko cyahungabanyije ibintu ari nayo mpamvu iza ku isonga muzatumye ubutegetsi buhirikwa.

    Haribazwa niba Niger nayo iri muri ako karere kandi na yo ikaba yaragabweho ibitero n’imitwe imwe n’iyateye muri Mali na Burkina Faso ishobora kuba iri mu byago byuko igisirikare cyahirika ubutegetsi.

    Ivomo:Flash radio/Tv

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/6/article/Ubwoba-bwa-coup-d-etat-nyinshi-muri-Afurika-Impamvu

  • Abanye-Congo basaga 7000 bahungiye muri Uganda #rwanda #RwOT

    Umwe muri izo mpunzi waganiriye na RFI dukesha iyi nkuru yavuze ko babyukijwe n’urusaku rw’amasasu batangira gukizwa n’amaguru bashaka aho bihisha kuko batari bazi icyabaye.

    Kuva mu ijoro ryo ku wa Gatatu kugeza ku wa Kane abasaga 7000 bambutse umupaka bahungira muri Uganda.

    Umujyi wa Nobili wakiriye abaturage benshi baturutse mu duce bihana imbibi bahunga ibitero bya hato na hato bagabwaho n’inyeshyamba bizeye umutekano ariko n’ubundi birangira bagabweho ikindi gitero. Bambukiye ahitwa Busunga muri Uganda berekeza mu birometero 20 uvuye ku mupaka.

    Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State ufite imikoranire na ADF wigambye iki gitero nk’uko byatangajwe n’umuryango w’Abanyamerika ukurikirana ibikorwa by’abarimo aba-Jihadiste (SITE Intelligence Group).

    Uyu muryango uvuga ko abasivile bagera kuri 849 bishwe na ADF yiyise ISIS-DRC mu 2020 mu gihe mu 2021 bibarwa ko 1200 ari bo bishwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Abanye-Congo-basaga-7000-bahungiye-muri-Uganda

  • Musenyeri Kizito Bahujimihigo yarusimbutse ny… – #rwanda #RwOT

    Musenyeri Kizito, yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa RAV4, akaba yavaga i Rwamagana yerekeza i Kabuga, ageze ahitwa Mirama ata umukono we yagenderagamo, agonga umunyegare witwa Niyogisubizo Baptiste wavaga i Kabuga yerekeza i Rwamagana amusanze mu mukono we ahita apfa. Imodoka yakomeje igonga ipoto y'amashanyarazi iragwa nk’uko tubicyesha Kigali Today.

    Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere wemeje ayo makuru, avuga ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye ata umukono we akajya mu wundi. Yagize ati “Impamvu zitera guta umukono ni nyinshi, turacyakora iperereza kugira ngo tumenye icyabiteye.”

    Ababonye iyo mpanuka bavuga ko yatewe no kutaringaniza umuvuduko, byakozwe na Musenyeri Kizito Bahujimihigo, wari utwaye imodoka wahise akomereka ajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bya Masaka.

    Musenyeri Bahujimihigo Kizito wakoze iyi mpanuka, yavukiye muri Rwamagana, tariki 5 Ukuboza 1954. Yahawe Isakaramentu ry'Ubusasaredoti ku wa 25 Nyakanga 1980. Yabaye Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri mu gihe cy'ibibazo bikomeye byaturukaga ku ntambara y'abacengezi, impunzi n'ibindi ku wa 21 Ukwakira 1997 kugeza ku wa 28 Kanama 2007. Yahavuye agiye kuyobora Diyosezi Gatolika ya Kibungo kuva icyo gihe kugeza ku wa 29 Mutarama 2010.

    Imodoka yari itwawe na Musenyeri Kizito yakoze impanuka yahitanye umuntu umwe

    Src: Kigali Today

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114185/musenyeri-kizito-bahujimihigo-yarusimbutse-nyuma-yo-kugonga-umunyegare-amusanze-mu-mukono–114185.html

  • Iburasirazuba: Guverineri Gasana yakebuye abayobozi 'batekinika' aho gukoresha ubwenge – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yatangizaga umwiherero w'iminsi ibiri w'abagize inama njyanama y'Akarere ka Rwamagana aho bari kuwukorera mu Karere ka Bugesera. Ni umwiherero bazaganiriramo imikorere n'imikoranire, ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo n'ingamba zo kwihutisha iterambere.

    Uretse abajyanama uyu mwiherero wanitabiriwe na Depite Nyiragwaneza Athanasie, Depite Uwineza Beline, abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere, Abayobozi b'amashami y'imirimo mu Karere n'abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge.

    Guverineri Gasana Emmanuel yasabye abitabiriye uyu mwiherero kurushaho gukora cyane no kwagura imitekerereze yatuma Akarere ka Rwamagana n'abagatuye barushaho gutera imbere.

    Ati” Kuba umuyobozi mwiza bisaba gukoresha ubwenge cyane kurusha imbaraga z'umubiri, ugatekereza ibiteza imbere abaturage uyoboye. Umuyobozi mwiza yirinda kubeshya cyangwa gutekinika, akayobora mu buryo bugamije iterambere ry'umuturage.'

    Yakomeje agira ati “Ibyo dukora byose bigomba kuba bigamije gukura abaturage mu bukene binyuze muri za nkingi eshatu z'imiyoborere y'igihugu cyacu ari zo kuzamura ubukungu, guteza imbere imibereho myiza y'abaturage no kwimakaza imiyoborere myiza. Nk'abayobozi murasabwa ibintu by'ingenzi bibiri, guharanira ubumwe bw'Abanyarwanda mbere y'ibindi byose, kumvikanisha, kumenyekanisha no gushyira mu bikorwa politiki nziza u Rwanda rufite.”

    Guverineri Gasana yakomeje abwira abitabiriye uyu mwiherero ko babishatse bakora amateka bagateza imbere Akarere ka Rwamagana n'abagatuye mu buryo bwihuse.

    Ati “Turi mu irushanwa ritagira kibera, mutekereze ngo murakora iki cy'umwihariko cyatuma Rwamagana ivugwa hose. Nk'abayobozi rero, impamvu muri hano ni ukugira ngo mwongere mutekereze, mwongere mwishyire hamwe mushake isura nziza ya Rwamagana hanyuma mwongere muze ku isonga.'

    Akarere ka Rwamagana kugeza ubu kavuga ko mu kwesa imihigo y'uyu mwaka kageze kuri 76,4% aho imihigo itareswa na yo ubuyobozi bwizeye ko buzayesa.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yasabye abayobozi kwirinda gutekinika no kubeshya

    Abitabiriye uyu mwiherero basabwe kurushaho gukora cyane no kwagura imitekerereze yatuma Akarere ka Rwamagana n'abagatuye barushaho gutera imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-guverineri-gasana-yakebuye-abayobozi-batekinika-aho-gukoresha

  • Zari Hassan yaba yaribagishije ikibuno? #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi w’umugande wamenyekanye cyane yari mu rukundo na Diamond Platnumz, Zari Hassan biravugwa ko yaba yaribagagishije akiyongeresha ikibuno kugira ngo agire imiterere ikurura benshi.

    Uyu mugore w’abana batanu, akunze kugaruka cyane mu itangazamakuru mu nkuru zitandukanye, kuri iyi nshuro akaba yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’imiterere asigaranye.

    Bamwe bafata amafoto ye y’ubu bakayahuza n’ayo mu bihe byashize ari naho bahera bavuga ko yibagishije akiyongeresha ikibuno kuko harimo itandukaniro rinini.

    Iyi foto ye yavugishije benshi, bamwe bavuga ko yakoze icyo bita ‘Brazilian Butt Lift (BBL)’.

    Ubu buvuzi cyangwa iyi “operation” ni uburyo abaganga babaga umuntu bagafata kuri bimwe mu bice by’umubiri we nk’inda, umugongo n’ibindi bakaba babyohereza mu matako, ku kibuno kugira ngo ulagire imiterere myiza.

    Ni uburyo bwavumbuwe na Ivo Pitanguy mu mwaka w’ 1960 ariko bwatangiye gukoreshwa cyane no kugira imbaraga muri 2010 buhereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bwatangiye gukoreshwa n’ibyamamare birimo Kim Kardashian.

    Ifoto yatumye benshi bavuga ko yibagishije

    Bigaragara imiterere ye yahindutse

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yaba-yaribagishije-ikibuno

  • Umubyeyi wateganyirije umwana we muri EjoHeza atangira kugobokwa n'ayo mafaranga ryari? – #rwanda #RwOT

    Abo babyeyi bavuga ko bashyize abana babo muri EjoHeza bagamije kubateganyiriza ariko bakeneye ibisobanuro ku gihe amafaranga babatangira azabagobokera.

    Sibomana Oreste ati 'Ndibaza igihe ayo mafaranga azatangira kuyabonera kuko natangiye kuyamutangira afite umwaka umwe none agize imyaka ine. Ese najya kwiga mu mashuri yisumbuye cyangwa agashaka kwiga kaminuza ayo mafaranga namutangiye hari icyo azamufasha?'

    Hari n'abibaza uko byagenda igihe umubyeyi yitabye Imana kandi hari amafaranga yatangiye umwana we muri EjoHeza.

    Uwimana Christine ati 'Umwana ko ari njyewe umutangira amafaranga muri EjoHeza, ubu ndamutse mpfuye ayo namutangiye yazayabona gute? Ese ubundi atangira kuyabona ryari?'

    Abo babyeyi icyo bahurizaho ni ukwibaza ngo ejo heza ni ryari, bagasaba ko basobanurirwa igihe amafaranga batangira abana babo azatangira kubafasha.

    Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga muri Gahunda ya EjoHeza mu Rwanda, Rutsinga Jacques, asobanura ko iyi gahunda yashyiriweho Abanyarwanda bose muri rusange kugira ngo azabagoboke bageze mu zabukuru cyangwa igihe bagize ibyago.
    Ati 'Ni byiza kumenya y'uko umuntu aba umwana akabaho akagira imyaka y'imbaraga ariko agasaza. Iyi gahunda cyane cyane irareba guteganyiriza ibihe bibi cyane cyane igihe cy'ubusaza.'

    'Ariko nanone muri urwo rugendo rugana ku gusaza habaho byinshi, umuntu ashobora guhura n'impanuka ikamutera ubumuga butuma atabasha kugira icyo yikorera cyangwa akarwara indwara ituma atabasha kwifasha, icyo gihe ayo mafaranga n'inyungu ziyakomokaho aramugoboka. Ashobora kuyahabwa icyarimwe cyangwa mu byiciro yihitiyemo.'

    Yasobanuye ko itegeko rivuga ko umuntu atangira kugobokwa n'amafaranga yizigamiye muri EjoHeza agize imyaka 55 y'amavuko ibarwa nk'iy'umuntu utangiye icyiciro cy'izabukuru.

    Ati 'Iyo atagize ikibazo nk'ubumuga gituma amugoboka mbere, ategereza imyaka, kugeza ubu itegeko rivuga imyaka 55.'

    Rutsinga yavuze ko muri gahunda ya EjoHeza harimo izindi nyungu mu buryo butandukanye kuko nk'uwamaze kuzigamira umwana amafaranga arenze miliyoni 4 Frw ashobora kumufasha mu mashuri.

    Ati 'Itegeko riravuga ngo nuzaba byibura ugejeje kuri miliyoni enye. Ni ukuvuga ngo wemerewe gufata 40% ariko ku buryo asigaramo atajya munsi ya miliyoni enye.'

    Yavuze ko ibyo bisobanuye ko umuntu wizigamye atangira gukora ku bwizigame bwe hari ikintu gifatika afite mu isanduku. Ayo 40% ashobora gufasha umuntu mu bijyanye n'amashuri, icumbi cyangwa akamubera ingwate.

    Yibukije abaturage ko ari byiza kugira umuco wo kwizigamira no guteganyiriza ejo hazaza kugira ngo igihe bazaba bageze mu zabukuru bazasaze neza.cyangwa igihe bahura n'ikibazo cy'impanuka cyangwa uburwayi butuma batabasha kugira icyo bikorera bazagobokwe n'ubwizigame bwabo.

    Igihe umubyeyi apfuye kandi umwana atarafata indangamuntu, icyo gihe amategeko ateganya ko umureberera ari we umufasha gukurikirana ubwizigame yatangiwe.

    Imiryango itanu yo mu Ntara y’Amajyepfo y'ababuze ababo ariko bakaba bari bariteganyirije muri Ejo Heza iherutse kugobokwa ihabwa amafaranga y’impozamarira

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umubyeyi-wateganyirije-umwana-we-muri-ejoheza-atangira-kugobokwa-n-ayo