Blog

  • Brazil: Abashinjwa gukubita Moïse Kabagambe kugeza apfuye batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Abategetsi muri Brazil bafunze inzu y'ubucuruzi i Rio de Janeiro nyuma y'uko umusore w'imyaka 24 wayikoragamo akubiswe kugeza apfuye, nk'uko polisi y'uwo mujyi yabitangaje kuwa gatatu.

    Amashusho ya camera z'umutekano yarekanye itsinda ry'abagabo rihondagura Moïse Kabagambe rikoresheje ubuhiri n'inkoni nini zikinishwa baseball kugeza apfuye.

    Polisi yaho yatangaje ko yataye muri yombi abagabo batatu mu gihe uwa kane ari gushakishwa mu iperereza ku iyicwa ry'uyu musore ukomoka muri DR Congo.

    Kabagambe yimukanye n'umuryango we bajya muri Brazil mu 2011 bahunze intambara, nk'uko nyina Ivana Lay yabibwiye ibinyamakuru byaho.

    Lay yavuze ko umuhungu we yakubiswe tariki 24 z'ukwezi gushize kwa Mutarama nyuma y'uko asabye ba nyiri ubucuruzi kumwishyura iminsi yari amaze akora atanga ibinyobwa.

    Kabagambe yishwe ate?

    Ku munsi yapfuyeho, nk'uko abo mu muryango we babibwiye BBC Mundo, Moïse yabwiye inshuti ye ko agiye kwishyuza amafaranga yakoreye kuri kiosk.

    Abo bavuga ko akimara kwishyuza iminsi yakoze aho hantu yahise atangira gusagarirwa.

    Amashusho yerekanye uko byagenze yatangajwe kuwa kabiri n'ibinyamakuru muri Brazil.

    Mu nyandiko ya polisi, bivugwa ko ibyo byatangiye ahagana saa yine z'ijoro, ubwo umugabo yafataga inkoni naho Moïse agafata intebe.

    Nyuma gato, abandi bagabo babiri baraza, bafatanyije bakubita uyu muhungu hasi maze batangira kumuhondagura.

    Ku mashusho, Moïse agaragara akubitwa amakofe, imigeri, inkoni n'ubuhiri. Hashize iminota 10, aba bantu bahambiriye amaguru n'amaboko ye bakoresheje umugozi. Mu gihe runaka aryamye hasi, batangira kugerageza kumugarurira umwuka.

    Abo hafi y'umuryango we bavuga ko atigeze atabarwa n'abashinzwe ubutabazi mu gihe kirenze iminota 40 ibyo birangiye, ko bahageze yamaze guca.

    Mu nyandiko polisi yahaye BBC Mundo, ivuga ko itigeze itabazwa mu gihe urwo rugomo rwariho ruba.

    'Yishwe nk'igikoko' — nyina

    Kuri Twitter, Brenno Carnevale umunyamabanga ushinzwe umutekano muri Rio de Janeiro avuga ko ubu bwicanyi ari 'ubugwari' kandi yihanganisha umuryango wa Kabagambe uri mu gahinda.

    Carnevale yongeyeho ko 'yahise ahagarika ibikorwa by'iyo kiosk y'ubucuruzi' iri ku mwaro w'inyanja ifite aho ihuriye n'ubu bwicanyi.

    Kuri Twitter kandi, Eduardo Paes ukuriye umujyi wa Rio de Janeiro yanditse ko iyicwa rya Kabagambe 'ritakwihanganirwa kandi ribabaje cyane' yongeraho ko ababikoze bazahanwa.

    Lay Ivana we arasaba ubutabera ku muhungu we wishwe.

    Yabwiye ikinyamakuru Extra cyo muri Brazil ati: 'Umuhungu wanjye bamuvunnye umugongo, bamuvuna ijosi. Narahunze ngo tuticwa… ariko hano bamwishe nk'igikoko.'

    Umuryango wa Moïse uva mu bwoko bw'aba Hema. Amakimbirane hagati yabwo n'abo mu bwoko bw'aba Lendu amaze kugwamo abantu benshi mu burasirazuba bwa DR Congo.

    Placide Ikuba wageze muri Brazil mu gihe cyegeranye na Moïse kandi wari umuzi, yabwiye BBC News ko se wa Moïse yari muri politiki ya Congo maze agira impungenge ku mutekano w'umuryango we, maze ahitamo ko abahungu be bava mu gihugu.

    Moïse, nyina n'abavandimwe be babonye ibyangombwa nk'impunzi muri Brazil, batangira kumenyera ubuzima bwaho babifashijwemo n'abandi banyecongo bahasanze.

    Nsuka Kaluba, wahoze akuriye ihuriro ry'abanyecongo baba muri Brazil yavuze ko Moïse yari umwana wari ukunzwe cyane mu ihuriro. Wagiraga ubuntu, wakundaga buri gihe kuba ari hamwe n'inshuti ze.'

    Nyina avuga ko umuhungu we aha yiciwe yabanje no kuhakora mbere, kandi yari azi buri wese muri ako gace.

    Ivanguramoko muri Brazil

    Iyicwa rya Kabagambe ryateye uburakari benshi rituma n'abantu ku mbuga nkoranyambaga — barimo n'abazwi cyane muri Brazil — basaba ubutabera.

    Ihuriro ry'abanyecongo baba muri Brazil bakoze imyigaragambyo kuri kiosk yiciweho Kabagambe.

    Ivangura rishingiye ku bwoko riracyaboneka mu bice byinshi bya Brazil, aho abirabura b'abanyabrazil kenshi bibasirwa.

    Tainá de Paula umujyanama w'uyu mujyi wa Rio de Janeiro kuri Twitter yahuje iyicwa rya Kabagambe n'urugomo rushingiye ku rwango rwibasira abanyamahanga.

    Ati: 'RJ (Rio de Janeiro) ni umujyi wa kabiri wakira abimukira benshi muri Brazil. Biriya ni urwango! Ni ivanguramoko! Ubutabera kuri Moïse!'

    Kabagambe ni umuntu wa gatanu ukomoka muri DR Congo wiciwe muri Brazil kuva mu 2019, abo biciwe mu mijyi ya Rio, São Paulo na Brasilia, nk'uko CNN ivuga ko ibicyesha ambasade ya Congo muri icyo gihugu.

    BBC 

    The post Brazil: Abashinjwa gukubita Moïse Kabagambe kugeza apfuye batawe muri yombi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/02/04/brazil-abashinjwa-gukubita-moise-kabagambe-kugeza-apfuye-batawe-muri-yombi/

  • #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye bashya babonetse ni 45 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuntu umwe yitabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,445 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-umuntu-umwe-yitabye-imana-abanduye-bashya-babonetse-ni-45

  • Gicumbi: BK yatanze amatungo 300 ku bafite ubumuga batishoboye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amatungo bahawe ngo aje akenewe kuko azabafasha kubona ifumbire n

    Amatungo bahawe ngo aje akenewe kuko azabafasha kubona ifumbire n’amafaranga

    Ni amatungo agizwe n’ihene 100 hamwe n’ingurube 200, yagenewe abaturage bo mu mirenge 10 yo mu Karere ka Gicumbi, mu muhango wabereye mu Kagari ka Ngondore mu Murenge wa Byumba, kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Gashyantare 2022.

    Ni muri gahunda y’ibikorwa bisanzwe bikorwa na BK, byo gufasha abaturage batishoboye bikubiye mu nkingi eshatu zirimo kubungabunga ibidukikije, uburezi hamwe no guhanga udushya, ariko bikaba bishobora kwiyongeraho n’ibindi birimo ubuzima, mu rwego rwo gufasha abaturage kurushaho kugira ubuzima bwiza ndetse no kwiteza imbere.

    Ibyo bikorwa bikaba bitegurirwa ingengo y’imari ingana na 1% by’urwunguko Banki ya Kigali iba yagize mu gihe cy’umwaka, aho kuri ubu abaturage bahawe amatungo afite agaciro kangana na miliyoni 15.

    Aloys Nshimiyimana ufite ubumuga bwo kutabona atuye mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Byumba, avuga ko yagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19, kuko cyatumye ntacyo asigarana.

    Ati 'Ibyo twari dufite twarabiriye ibindi biratesekara kubera kutabikora bitewe na corona, aho yagabanukiye baratwibutse baduhaye amatungo. Ndumva azadufasha mu buzima tukabasha kubaho neza, kuko bizamfasha kubona ifumbire yo kuzajya mpingisha imboga, kandi azororoka nzajye ngurisha nk’ibyana biyavutseho, mbashe kugura umwenda wo kwambara no kuguramo icyo kurya'.

    Akomeza agira ati 'Nabyakiriye neza kubera y’uko abafite ubumuga cyera ntabwo twigeze tugerwaho n’ibintu nk’ibi, kuba rero muri iki cyerekezo tugezemo batwibuka natwe nk’abantu bafite ubumuga, bakabasha kuduha aya matungo. Ni igikorwa cyiza cyane twishimiye'.

    Dominique Bizimana, umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango nyarwanda y’abafite ubumuga (NUDOR), avuga ko bashimishijwe n’ubufatanye bwatangiye hagati yabo na BK.

    Ati 'Ni igikorwa cyadushimishije kubera y’uko abantu bafite ubumuga, cyane cyane muri ibi bihe bya Covid-19 bahuye n’ibibazo, uwari ufite umutungo, umurimo yakoraga, usanga imibereho yarasubiye inyuma. Kubona BK baza koroza abaturage, umuntu afite itungo yarifata neza rigatuma ashobora kwiteza imbere'.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BK, Emmanuel Nkusi Batanage, avuga ko bishimiye gutanga umusanzu ku baturage b’u Rwanda, by’umwihariko abagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19.

    Ati 'Twemera ko abafite ubumuga bagizweho ingaruka n’icyorezo kurusha abandi, bityo bakeneye no kwitabwaho kurusha abandi, byose bikaba bijyanye n’ubumuga bafite, bigatuma barushaho kwibasirwa n’ingaruka ziterwa no kutagera uko bikwiye kuri serivisi z’ubuzima cyangwa ibindi bakenera bijyanye n’imari. Twizeye ko bazita ku ngurube n’ihene bahawe, kuko bizagirira akamaro imiryango yabo ndetse n’abandi bafite ubumuga'.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Parfaite Uwera, avuga ko bishimiye iterambere ry’abafite ubumuga mu karere.

    Ati 'Abafite ubumuga ni Abanyarwanda nk’abandi, bakwiriye gutezwa imbere, cyane cyane ko bafite ubumuga ariko nanone bikabafasha nabo kwiyumvamo cya cyizere cy’uko koko na bo bashoboye nk’abandi Banyarwanda. Bituma bashobora kwiteza imbere bakagira icyo bakora, ubuzima bugahinduka'.

    Mu Karere ka Gicumbi habarirwa abafite ubumuga 4,745 babarizwa mu mirenge 21, imibare iheruka y’ibarura ry’abaturage ryo mu mwaka wa 2002 yerekana ko abafite ubumuga mu Rwanda basaga gato ibihumbi 540, ariko uyu mubare ushobora kuba urenga kuko hari ibyiciro byirengagijwe, hakaba hategerejwe imibare nyayo izaturuka mu ibarura rizaba muri uyu mwaka.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gicumbi-bk-yatanze-amatungo-300-ku-bafite-ubumuga-batishoboye

  • Zimwe mu ndwara zizanwa no guhorana 'stress’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu bibwira ko stress igaragarira mu mutwe gusa cyangwa mu marangamutima gusa, nyamara ahubwo stress ikora mu mubiri wose.

    Iyo ugize stress umubiri wose ugerwaho n’ingaruka zayo aho imiyoboro y’amaraso yifunga, umuvuduko w’amaraso ukazamuka ndetse n’umutima ugateragura cyane. Guhumeka na byo biriyongera, mu maraso hakiyongeramo imisemburo ya cortisol na adrenaline.

    Iyo rero ya stress igutinzeho ntakabuza za mpinduka zibyara uburwayi nk’uko tugiye kubibona muri iyi nkuru.

    Indwara ziza ku isonga mu ziterwa na stress

    1. Indwara z’umutima

    Umutima ni wo wa mbere ugerwaho n’ingaruka za stress aho ugira ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso. Si ibi gusa kuko ishobora no gutera umutima guhagarara dore ko stress itera umutima gutera cyane, bityo bikazamura igipimo cya cholesterol na triglyceride mu maraso.

    2. Asima

    Ntabwo stress ubwayo itera asima ahubwo niba usanzwe uyirwara bikongerera kurembeshwa na yo (crise). Gusa ubushakashatsi bugaragaza ko ababyeyi bahorana stress baba bafite ibyago byinshi byo kubyara abana barwaye asima.

    3. Umubyibuho ukabije

    Ni umubyibuho ukabije wibanda cyane ku gice cy’inda, kubera ko stress ituma umusemburo wa cortisol ukorwa ku bwinshi kandi iyo ubaye mwinshi bituma ibinure by’umubiri byibika ku nda.

    4. Diyabete

    Stress yongera ibyago byo kurwara diyabete mu buryo bubiri:
    Ubwa mbere, stress ishobora gutera kuryagagura no kunywa buri kanya, uburyo bwa kabiri ni mu gihe stress yazamura igipimo cy’isukari ku basanzwe barwaye diyabete.

    5. Kurwara umutwe

    Stress yongera ibyago byo kurwara umutwe by’umwihariko umutwe w’uruhande rumwe (migraine).

    6. Agahinda gasaze (Depression)

    Ni indwara irangwa no kwiheba, kwigunga no guhangayika. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu baterwa stress n’akazi kandi kabahemba macye ugereranyije n’ingufu baba bakoresheje bagira ibyago byo kuzagira depression kurenza abo bakora kimwe ariko bahembwa menshi kubarusha.

    7. Uburwayi bw’igifu n’amara

    Stress ubwayo ntitera ibisebe mu gifu gusa iyo birimo ituma byiyongera. Ikindi ni uko stress ishobora gutera ikirungurira kidakira ndetse n’ibibazo mu mara bijyana no kurwara impiswi cyangwa kwituma impatwe.

    8. Indwara yo kwibagirwa ikunze gufata abashaje (Alzheimer’s)

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko stress ituma indwara yo kwibagira irushaho gukara ndetse umuntua akaba yayirwara akiri mu myaka yo hasi n’ubwo ahanini ikunze gufata abageze mu zabukuru.

    9. Ibicurane n’inkorora

    Stress ituma ubudahangarwa bw’umubiri bugabanuka bigatuma indwara ziterwa na virusi cyangwa ubwivumbure bw’umubiri ziguca urwaho zikakwibasira kandi zikakurembya.

    10. Gusaza imburagihe

    Mu mikurire hari bimwe bigendana n’imyaka umuntu afite nko kumera imvi, gupfuka imisatsi cyane (uruhara), iminkanyari, rubagimpande n’ibindi biza ari uko umuntu ashaje. Stress rero yo ituma ibi bikuzaho mbere ho imyaka hagati ya 9 na 17. Ni ho uzasanga wazanye imvi ukiri muto cyangwa uruhara n’isura ishaje kandi imyaka ari mike.

    11. Gupfa imburagihe

    Nubwo urupfu ntawe urubuza kuza iyo igihe cyageze, ariko hari ibyongera ibyago byo gupfa ukiri muto. Ubushakashatsi bugaragaza ko ababa mu buzima bwuzuye stress bapfa byihuse ku kigero cya 63% ugereranyije n’abo bangana bibera mu buzima butagira stress.

    Uburyo bwagufasha guhangana na stress

    • Guhumeka

    Mu gihe hari ikintu kiguteye stress, ukora umwitozo wo guhumeka winjiza umwuka mwinshi hanyuma ukawusohora buhoro ukabikora byibuze iminota ibiri.

    Ibi kandi ushobora kubikorera aho waba uri hose, haba ku kazi, mu ishuri, mu nzira n’ahandi waba uherereye. Ibi bituma imikaya yawe iruhuka kandi biba byiza nyuma ya kwa guhumeka ukurikijeho kwinanura.

    • Guha agaciro ibyo urimo

    Mu gihe stress urimo kuyiterwa no kwiganyira ku bizaba ahazaza hawe cyangwa kwicuza ku byo wakoze, aho kubiha umwanya, gerageza kwita ku byo urimo gukora, niba urimo kugenda utege amatwi intambwe zawe, niba urimo kurya wumvirize icyanga cy’ibyo urimo kurya, niba uri mu kazi abe ari ko uha umwanya, niba urimo kumva umuziki wumve injyana ukunda n’ubutumwa burimo, n’ibindi bizagufasha.

    • Kwiga kubaho bijyanye n’aho uri

    Aho uri, ibyo urimo, abo muri kumwe ni kimwe mu bintu bigora bamwe kumenyera. Urugero niba utwaye imodoka wakererewe akazi none ugahura n’urujya n’uruza rw’imodoka nyinshi (embouteillage/traffic jam) bisaba guhagarara umwanya. Aho kwijujuta, kuko n’ubundi ntacyo uri bubikoreho, wafata ako kanya nk’amahirwe ubonye yo kwitekerezaho no kugira ibyo uhindura muri wowe.

    • Kwirinda gutekereza ku bibazo gusa

    Ntabwo mu buzima duhora mu bibazo gusa ahubwo tujya tugira n’aho dutsinda. Mu gihe stress ikugose ibuka ko hari igihe wabonye amahirwe, ibuka ko ufite umuryango, inshuti, ndetse ukiri muzima. Niba waramugariye mu mpanuka ibuka ko hari abo yahitanye, niba urangije kaminuza ukabura akazi ibuka ko hari urungano rwawe rutabashije no kwiga ayisumbuye, ibi bizagufasha kubona ko ubuzima ari uko tububamo.

    • Kumva umuziki ukunda

    Umuziki uza mu bintu biruhura umutima n’ibitekerezo. Ushobora kuwumva, kuwureba cyangwa kuwubyina byose bizagufasha kumva utuje kandi utekanye.

    Si ibi gusa byagufasha kuko no gukora zimwe muri siporo zifasha kwitekerezaho no kuruhura ubwonko nka meditation na yoga biri mu bifasha guhangana na stress. Kugira inshuti uganiriza ibiguhangayikishije, kugira itungo ryororwa (injangwe, imbwa, …) na byo bifasha bamwe kurwanya stress.

    Byakusanyijwe hifashishijwe imbuga za: www.Passeportsante.net, www.Umutihealth.com

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/zimwe-mu-ndwara-zizanwa-no-guhorana-stress

  • PNL: Irusha mukeba amanota 8! APR FC yagezwe… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Gashyantare 2022, APR FC yakinaga umukino wa 15 muri shampiyona y'u Rwanda, wari ikirarane aho yari yasuye Rutsiro FC mu karere ka Rubavu ikunda kwakirira imikino yayo.

    Ni umukino iyi kipe y'ingabo z'igihugu yagiye gukina hashize iminsi itatu itsindiwe na Mukura i Kigali, ihita inashyira akadomo ku rugendo rw'imikino 50 yari imaze itaratsindwa muri shampiyona.

    Ni umukino wahiriye cyane APR FC kuko uretse gutsinda ibitego bibiri, yarokotse mu minota 10 ya nyuma y'umukino kuko Rutsiro FC yahushije penaliti ebyiri, bituma amanota atatu yose ataha i Kigali.

    Igice cya mbere kigana ku musozo ku munota wa 45', Mugisha Gilbert yafunguye amazamu atsindira APR FC igitego cya mbere, mu gihe mu gice cya kabiri Bizimana Yannick yatsinze igitego cy'agashinguracumu ku munota wa 61.

    Umukino ugana ku musozo mu minota 10 ya nyuma, Rutsiro FC yahawe penaliti ebyiri, ariko Watanga Jules atera iya mbere ku ruhande mu gihe Hatangimana Eric yateye iya kabiri igakurwamo na Ishimwe Jean Pierre.

    Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC igira amanota 34 ku mwanya wa mbere, irusha atanu Kiyovu Sports ya kabiri, mu gihe hagati yayo na Mukeba w'ibihe byose Rayon Sports harimo ikinyuranyo cy'amanota 8.

    Rutsiro FC yo yasoje imikino 15 ibanza iri ku mwanya wa 11 n'amanota 16.

    Imikino yo kwishyura muri Shampiyona izatangira tariki ya 19 Gashyantare 2022.

    APR FC yatsinze rutsiro ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona

    Uko amakipe yasoje igice cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda 2021/22

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114184/pnl-irusha-mukeba-amanota-8-apr-fc-yagezwe-intorezo-kabiri-igahushwa-yasoje-imikino-ibanza-114184.html

  • Musanze: Bamporiki Edouard yatamitse abanyesh… – #rwanda #RwOT

    Ubwo yari ageze kuri GS Kampanga, Umunyamabanga wa Leta, BAMPORIKI  Edouard yatanze isomo rijyanye no gukunda Igihugu, abwira abanyeshuri ko aje kubatamika u Rwanda, abibutsa ko gukunda Igihugu ari inshingano, abasaba ko batagomba kwemerera icyabatandukanya n'u Rwanda. 

    BAMPORIKI Edouard yabwiye abanyeshuri ko iyo bavuze Igihugu bagomba kujya bumva u Rwanda, ndetse abibutsa ubutatu bw'u Rwanda ( U Rwanda rw'umwami na Rubanda ). Yabasabye kandi gukunda kwiga kugira ngo bazagirire Igihugu akamaro kuko ari bo ngabo z' U Rwanda. Yagize ati:


    'Ibintu byose bikuri imbere ujye ubibwira uti: 'Wimbuza kugera aho abakurambere bacu bifuzaga ko ngera.'

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB), yavuze ko gahunda y'ukwezi k'umuco mu mashuri ari igikorwa gikomeza kuko abana bagomba kujya barangiza kwiga bafite uburezi n'uburere bukwiye umunyarwanda.


    Nyuma y'itangizwa ry'ukwezi k'umuco mu mashuri mu Karere ka Musanze, kuri GS Kampanga, Umuyobozi Mukuru wa REB, yaganiriye n'Ubuyobozi bw'ishuri n'abarezi bose mu rwego rwo kungurana ibitekerezo kuri iyi gahunda, ndetse n'ibindi byose byateza imbere uburezi.  Uyu muyobozi wa REB, Dr. MBARUSHIMANA kandi yifatanyije n'abanyeshuri bose ba GS Kampanga mu gufata ifunguro ryo ku manywa nyuma y'uko ibiro byo gutangiza ukwezi k’umuco byari birangiye ahagana saa saba z’amanywa.


    Biteganyijwe ko iyi gahunda y'ukwezi k'umuco mu mashuri, izibanda ku bikorwa bitandukanye bizategurirwa abanyeshuri bose uhereye ku birezi byiga mu mashuri y'incuke, imbuto n'indirirarugamba bari mu mashuri abanza n'ayisumbuye. Uku kwezi k'umuco mu mashuri kwahariwe kwigisha no gutoza abanyeshuri gukoresha Ikinyarwanda neza mu rwego rwo kugisigasira no guhamya Ubunyarwanda.

    Iki gikorwa cy'ukwezi k'umuco mu mashuri gishingiye ku nsanganyamatsiko igira iti: 'Umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza', abanyeshuri bazagira ubumenyi mu gushishoza bahuza ubumenyi bakura mu masomo n'indangagaciro z'umuco w'u Rwanda.


    Inkomoko: REB

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114179/musanze-bamporiki-edourd-yatamitse-abanyeshuri-u-rwanda-ubwo-yatangizaga-ukwezi-kumuco-mu–114179.html

  • CAN 2021 Final: Mo Salah vs Sadio Mane-Kizaba… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Gashyantare, Mo Salah yafashije ikipe y'igihugu ya Misiri kugera ku mukino wa nyuma w'igikombe cya Afurika basezereye Cameroun yakiriye iri rushanwa kuri penaliti, nyuma yuko iminota 90 isanzwe y'umukino irangiye ari 0-0, hakongerwaho indi 30 nayo byananiranye, birangira bitabaje penaliti.

    Misiri yatsinze penaliti 3-1 bituma isanga Senegal ku mukino wa nyuma w'iri rushanwa rikomeye kurusha andi kuri uyu mugabane.

    Senegal yo yageze ku mukino wa nyuma itsinze Burkina Faso ibitego 3-1 harimo n'icy'agashinguracumu cya Sadio Mane ukomeje guhe iyi kipe ku mugongo.

    Umukino wa nyuma uzagaragaza uzegukana igikombe cya Afurika 'CAN 2021' uzahuza Senegal ya Sadio Mane na Misiri ya Mohamed Salah tariki ya 06 Gashyantare 2021.

    Ni umukino uzahuza abakinnyi babiri b'abavandimwe, bakinana muri Liverpool yo mu Bwongereza ndetse bafatwa nkaho aribo bayoboye abandi kwitwara neza muri Afurika, gusa kubatandukanya ngo uwa mbere ni uyu cyangwa uwa kabiri ni uyu biragorana.

    Hari igihe cyageze muri Liverpool aba bakinnyi bazwiho gushyira hamwe no gukorana bya hafi bashaka umusaruro w'iyi kipe y'ubukombe ku Isi birahagarara, buri wese akarwana intambara ye ku giti cye, ntibongera guhana imipira ivamo ibitego, ndetse ikipe ya Liverpool isubira inyuma ku buryo bugaragara, gusa nyuma baje kongera guhuza bashyira hamwe, batsinda ibitego karahava.

    Magingo aya ntiwavuga ngo uwa mbere ni uyu, uwa kabiri ni uyu. Ese uyu mukino wa nyuma bazaba bahataniyemo igikombe cyaba igipimo cyiza cyo kugaragaza umwami wa ruhago muri Afurika?

    Ikipe y'igihugu ya Misiri izaba ishaka igikombe cya munani (8) cya Afurika mu m,ateka yayo, mu gihe Senegal izaba ishaka igikombe cya mbere kuva yabaho.

    Imihigo ni myinshi kuri buri ruhande, aho Misiri ishaka gukomeza guca agahigo ko kuba igihugu cya mbere gifite ibikombe byinshi by'iri rushanwa, gusa Senegl nayo irashaka kwandika amateka mashya yo kwegukana igikombe cya mbere cya CAN.

    Mane na Salah nibo bahetse Liverpool muri iyi myaka nk'itanu ishize, aho banayifashije kwegukana igikombe cya UEFA Champions League n'igikombe cya Premier League ikipe yari imaze imyaka 30 itazi uko gisa.

    Buri mukinnyi muri aba niwe nkingi ya mwamba ku ikipe ye y'igihugu, ku bw'amahirwe ikipe imwe muri aya ishobora gutsinda ikegukana igikombe gusa ntibyaba bisobanuye ko umwe ari hejuru y'undi, kuko n'uruhare rw'ikipe muri rusange ruzagaragara kuri uyu mukino wa nyuma.

    Mane na Salah ni abakinnyi b'abahanga haba mu makipe yabo y'ibihugu ndetse no muri Liverpool, buri wese afite ubushobozi bwo kwegukana iri rushanwa.

    Uzegukana igikombe hari amanota azarusha mugenzi we ariko ntibizakuraho ko bose ari abahanga kandi bashoboye.

    Mo Salah ategereje iminota 90 yo kwandika amatega mu gikombe cya Afurika

    Mane arashaka gukorera amateka ikipe y’igihugu cye kinyotewe CAN

    Abavandimwe mu rugamba rw’igikombe cya Afurika CAN 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114168/can-2021-final-mo-salah-vs-sadio-mane-kizaba-aricyo-gipimo-cyiza-cyo-kwerekana-umwami-wa-r-114168.html

  • Alisha Berry ni we mukobwa ugarukwaho kenshi… – #rwanda #RwOT

    Icyamamare mu muziki wa Nigeria, Chinedu Izuchwukwu Okoli  wamamaye nka Flavour, bidashidikanywaho ari mu bahanzi bakomoka muri Nigeria bakunzwe mu gihugu cye imbere no hanze yacyo kubera imiririmbire ye, igihagararo, uko yubatse umubiri n'uburyo akoresha ibicurangisho by'umuziki.

    Imyandikire kandi ya Flavour ni ntagereranwa, ijwi rye bamwe barigereranya n'iry'abamalayika bashaka kuvuga ko rwose ari ryiza. Mu myaka igera muri 17 amaze atangiye umuziki yagiye akora indirimbo nyinshi akanazifashishamo abanayamideli batandukanye, ariko kugeza ubu uwitwa Alisha Berry ni we benshi bagarukaho.

    Uyu munyamidelikazi, Alisha Berry wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gace kari mu tw'imbere mu myidagaduro ku isi, yifashishijwe na Flavour N'abania mu mashusho y'indirimbo yiswe 'Obianuju'.

    Alisha akaba yarabonye izuba mu kwezi kwa Werurwe kuwa 19, umwaka kugeza ubu ntuzwi; gusa ikindi kizwi ku buzima bwe ni uko afite inkomoko mu gihugu cya Dominican. Mbere yo kugaragara mu ndirimbo ya Flavour ntabwo yari azwi, ariko kuva icyo gihe biba bigoye kuba hashira igihe atagarutsweho by'umwihariko n'ibinyamakuru byo muri Afurika.

    Bitewe n'uburanga butangaje bwe bukomeza kugarukwaho n'abagabo n'abasore biganjemo abo muri Nigeria, bamurata bamutakagiza ko iyamuhanze yamwitondeye; INYARWANDA ikaba yabegeranirije amafoto ye ngo mwihere ijisho ubwo buranga bwahogoje abatagira ingano hirya no ku isi, by'umwihariko abafana b'umuhanzi Flavour.

















    KANDA HANO UREBE UNUMVE INDIRIMBO IGARAGARAMO ALISHA BERRY



    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114162/alisha-berry-ni-we-mukobwa-ugarukwaho-kenshi-mu-bagaragaye-mu-mashusho-yindirimobo-za-flav-114162.html

  • Julien Bmjizzo wakoze indirimbo ya The Ben na… – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko atunganyije amashusho y'indirimbo 'Why' The Ben yakoranye na Diamond, imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 4 kuri Youtube.

    Mu Ukwakira 2021, nibwo Julien yatangiye urugendo rwo guhuriza abahanzi mu ndirimbo imwe, mu rwego rwo kuzamura izina rye na shene ye ya Youtube.

    Yahereye ku ndirimbo yise 'Kamwe' ikoze mu njyana y'amapiano irimo abahanzi nka Social Mula, Kenny Sol, Davis D, Bushali, Bull Dogg, B-Threy, Khalfan, Confy, Alyn Sano, Li john na Papa Cyangwe.

    Ni indirimbo yihariye impera za 2021 kugeza n'uyu munsi, kuko icyumvikana ahantu hatandukanye icurangwa, ikomeza kwizihira abanyabirori.

    Julien ni Producer w'Umunyarwanda ariko ukorera mu Bubiligi, afata amashusho y'indirimbo, filime n'ibindi bigendanye na cinema.

    Indirimbo 'Why' yakoreye The Ben na Diamond yatumye umwe mu bareberera inyungu za Alikiba amwandikira, amushimira ku kazi katoroshye yakoze.

    Uyu ni nawe wamuhuje na Alikiba batangira kuganira ku ndirimbo yifuzaga ko bakorana. Julien yabwiye INYARWANDA ko yari yabanje gutekereza gukorana iyi ndirimbo n'umwe mu bahanzi bo muri Wasafi, ariko abona bitatanga umusaruro bitewe n'uko The Ben yari amaze gukorana na Diamond.

    Ati “Naravuze nti byaba byiza nkoranye n’umuhanzi wo hanze kandi ufite izina ryihagazeho. Ni uko rero Ali Kiba naje kumugezaho igitekerezo aracyakira.”

    Julien avuga ko aba asanzwe afite injyana z'indirimbo yacurishije zifite na 'melody'. Rimwe na rimwe ngo umuhanzi ashobora gusanga yanateguriwe amagambo aza kuririmba, we akagenda ashyiramo ijwi rye gusa.

    Ati 'Ni muri ubwo buryo rero indirimbo yitwa iyanjye. Ubundi urebye nkora nka Dj Khaled, Dj Snake. Hari aba Dj ubona bakora muri ubu buryo agakorana n’abahanzi ariko bataririmbamo. Nshobora kuvugamo nko mu ntangiriro y’indirimbo cyangwa se nkavugamo ijambo runaka, kugira ngo nsinye ku ndirimbo umuntu uzajya ayumva azajye avuga ati uyu ni Julien.'

    'Si njyewe njyenyine waba ubikoze ariko ndacyeka ari njye ‘Director’ wa mbere waba ubikoze, kuko nabikoze kuri ‘Kamwe’ bwa mbere.”

    Julien avuga ko yafashe umwanya uhagije wo kumvisha Alikiba indirimbo afite, hanyuma Alikiba ahitamo indirimbo imwe yemera ko ariyo bazakorana.

    Akomeza avuga ko ubu ari kwitegura gutangira gukora iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho, kandi ko bitazamugora kuko ‘maze kugaragaza ko nshoboye ndamutse mpawe umwanya’.

    Producer Julien avuga ko umushinga w'iyi ndirimbo ye uzajya hanze mu mpeshyi ya 2022. Ati 'Umushinga w’indirimbo uri gukorwa, nditegura kuyakira nibura muri Gicurasi ikajya hanze mu mpeshyi ya 2022, kuko ndashaka ko izaba indirimbo y’impeshyi.”

    Julien ni we watunganyije amashusho y'indirimbo 'Only You' ya The Ben yakoranye na Ben Kayiranga yakomeje izina rye.

    Mu 2014, nibwo uyu musore yashinze studio ye y'umuziki yise 'BproudMusic' iherereye mu Bubiligi, aho amaze gukorana n'abahanzi barimo Marina, Social Mula, Big Fizzo, Bull Dog, Mico The Best n'abandi.

    Julien yavukiye kandi akurira mu Rwanda. Nyuma yo kurangiza amashuri abanza, yagiye kwiga kuri ESAPAG kugeza mu 2011 aho yavuye we n'umuryango we bajya gutura mu Bubiligi.

    Yakomereje amashuri ye mu Bubiligi ku kigo cyitwa Vilgo asoza amasomo mu Ishami rya 'Computer Science Management and Accouting'. 

    Julien yavuze ko yari yabanje gutekereza gukorana indirimbo n'umuhanzi wo muri Wasafi ariko asanga bitatanga umusaruro cyane, ahitamo Alikiba Alikiba yemereye Julien Bmjizzo ko bazakorana indirimbo igomba gusohoka mu mpeshyi ya 2022 

    Julien avuga ko gukorera indirimbo The Ben na Diamond byamwongereye ubumenyi no kwizerwa mu kazi ke ka buri munsi

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KAMWE'

     “>

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'WHY' YATHE BEN NA DIAMOND

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114164/julien-bmjizzo-wakoze-indirimbo-ya-the-ben-na-diamond-agiye-gukorana-na-alikiba-114164.html

  • APR FC yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0 ishimangira umwanya wa mbere mu mikino ibanza ya shampiyona y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Gashyantare 2022, hakinwe umukino wa shampiyona y'u Rwanda utarabereye igihe wahuje ikipe ya APR FC yari yasuye Rutsiro FC, ni umukino urangiye ikipe y'ingabo yegukanye itsinzi y'ibitego 2-0.

    Ni umukino wabereye kuri Sitade Umuganda yo mu karere ka Rubavu birangira ikipe ya APR FC iheruka gutsindwa na Mukura VS igitego kimwe ku busa, muri uyu mukino Mugisha Gilbert niwe wafunguye amazamu hanyuma Hanyuma Bizimana Yannick atsinda ikindi cya kabiri.

    Muri uyu mukino, ikipe ya Rutsiro FC yabonye penaliti ebyiri ariko zose irazirata bituma iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rubavu isoza imikino ibanza iri ku mwanya wa 12 n'amanota 16 mu mikino 15 y'igice kibanza yakinnye.

    Gutsinda uyu mukino kw'ikipe y'ingabo z'igihugu bitumye ishimangira umwanya wa mbere n'amanota 34 mu mikino 15 yakinnye y'igice kibanza, irakurikirwa na Kiyovu SC yo ifite amanota 29.

    Nyuma yo gusoza imikino y'igice kibanza, hateganyijwe ko imikino yo kwishyura izakinwa guhera ku itariki ya 12.

    The post APR FC yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0 ishimangira umwanya wa mbere mu mikino ibanza ya shampiyona y'u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yatsinze-rutsiro-fc-ibitego-2-0-ishimangira-umwanya-wa-mbere-mu-mikino-ibanza-ya-shampiyona-yu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yatsinze-rutsiro-fc-ibitego-2-0-ishimangira-umwanya-wa-mbere-mu-mikino-ibanza-ya-shampiyona-yu-rwanda