Blog

  • Ibyo Assia yavuze ku munkunzi we biteye agahinda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi mu bakundana bavuga ko gukunda n'umuntu uri kure yawe (long distance) bigorana twabigereranya n'ibyo umukinnyi wa filimi abeyemo kuko nawe akundana n'umusore utari hafi ye.

    Assia yavuze ko gukundana n'umuntu uri kure ari ibintu bitoroshye kuko nk'iyo uzi ko n'umukumbura utari buhite umubona biba bibi kurushaho.

    Ati 'Gukundana n'umuntu uri kure biraryana, uzi gukundana n'umuntu uri bumukumbure utari bumubone, utanabona uko ujya kumureba aho umushakiye, wanasara, iyo mukumbuye ndarira nkihanagura.' Yahishuye  ko umukunzi we ari umunyarwanda uba hanze .

    Ati 'Umukunzi wanjye ni umunyarwanda, izina si ngombwa kurivuga ariko ubu atuye hanze y'u Rwanda. Ni cyo kintu cya mbere kigora, ntuba uzi ibyo yiriwemo, ntuzi ibyo akora na we ntazi ibyo urimo, uramukumbura ukumva ikintu cyakumara urukumbuzi ni ukumva akajwi ke, hari n'igihe umuhamagara ugasanga ntabwo muhuje amasaha ntakwitabe.'

    Yakomeje avuga ko kandi gukundana n'umuntu uri kure bisaba kwihangana kuko biba bigoye, ntabwo umwe aba azi ibyo mugenzi we yiriwemo, umuntu ashobora kuguha inkuru utanazi ukaba wayifata nk'ukuri kandi ari ikinyoma, bikaba bisaba kwizerana hagati y'abakundana.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-assia-yavuze-ku-munkunzi-we-biteye-agahinda/

  • Musenyeri Kizito Bahujimihigo yakoze impanuka, umuntu umwe yitaba Imana – #rwanda #RwOT

    Ni impanuka yabaye ahagana saa Tanu z'amanywa kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Gashyantare 2022, ibera mu Kagari ka Ruhanga mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Umuvugizi wa Polisi, Ishami ryo mu Muhanda, SSP René Irere, yemereye IGIHE ko iyi mpanuka yahitanye umuntu umwe.

    Yagize ati 'Imodoka ya RAV4 yari itwawe na Musenyeri Kizito Bahujimihigo yagonze umunyegare. Amaze kumugonga yagonze n'ipoto y'amashanyarazi, umunyegare we yahise apfa bamujyanye mu Bitaro bya Kacyiru naho Musenyeri we yakomeretse yajyanywe ku Bitaro bya Masaka.'

    Ku kijyanye n'impamvu yateye iyi mpanuka yavuze ko bikiri mu iperereza bizamenyekana nyuma.

    Yakomeje asaba abantu kwitwararika mu gihe bakoresha umuhanda, ati 'Abantu bose bakoresha umuhanda bagomba kubahiriza amategeko kandi umutima ukaba uri ku rugendo barimo kugira ngo batagira ibyo bahutaza cyangwa bangiza hakaba hakanangirikira ubuzima bw'abantu.''

    Musenyeri Bahujimihigo Kizito yavukiye muri Rwamagana, tariki 5 Ukuboza 1954. Yahawe Isakaramentu ry'Ubusasaredoti ku wa 25 Nyakanga 1980.

    Musenyeri Kizito yabaye Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri mu gihe cy'ibibazo bikomeye byaturukaga ku ntambara y'abacengezi, impunzi n'ibindi ku wa 21 Ukwakira 1997 kugeza ku wa 28 Kanama 2007. Yahavuye agiye kuyobora Diyosezi Gatolika ya Kibungo kuva icyo gihe kugeza ku wa 29 Mutarama 2010.

    Kuri ubu Musenyeri Kizito Bahujimihigo akorera ubutumwa bwe muri Diyosezi Gatolika ya Byumba.

    Musenyeri Kizito Bahujimihigo yakoze impanuka ubwo yari ageze i Rusororo mu Karere ka Gasabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musenyeri-kizito-bahujimihigo-yakoze-impanuka-umuntu-umwe-yitaba-imana

  • Nyamagabe: Ku mashuri hubatswe ibikoni bigezweho 135 mu kunoza gahunda ya 'School Feeding' – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, mu kiganiro 'Sobanuza' cya Radio Salus yavuze ko ibyo bikoni byubatswe hatangwa na muvero kugira ngo ku mashuri bajye batekera ahantu hafite isuku kandi abana bagaburirwe neza.

    Yagize ati 'Twubatse ibikoni bigeze ku 135 mu karere kacu, muri byo ibigera ku 131 byubakiwe muvero. Dusigaje ibikoni bine bitarabona muvero.'

    'Ibikoni icyo bigamije ni ukugira ngo ifunguro ritegurirwa abana ritunganyirizwe ahantu heza. Dushaka ko umwana naza ku ishuri azabona ko isuku igera no mu gikoni, bakamutegurira indyo nziza kandi ahantu heza.'

    Yavuze ko bafite icyizere cy'uko umwana uzabona uwo muco w'isuku azawukurana.

    Ati 'Ku buryo namara kuba umugabo cyangwa umugore azibuka ko ku ishuri bateguriraga amafunguro ahantu heza noneho na we akajya abikora iwe mu rugo.'

    Niyomwungeri yavuze ko kugeza ubu gahunda ya School Feeding ikorwa mu bigo byose by'amashuri mu Karere ka Nyamagabe kandi bashyizeho uburyo bwo kuyikurikirana.

    Kuri buri shuri hashyizweho komite yita ku kugaburira abana no gushaka amasoko y'ibiribwa batekerwa ndetse no mu buyobozi kuva ku Kagari kugeza ku Karere hashyirwaho abashinzwe kubikurikirana.

    Ati 'Twashyizeho umwarimu kuri buri kigo ushinzwe kureberera iyo gahunda nk'umukorerabushake. Ibyo ngibyo icyo bigamije ni ukugira ngo ibikorwa tuzashyiramo bizasigasirwe.'

    Yasabye ababyeyi gukomeza gushyigikira gahunda ya School Feeding batanga umusanzu wabo nk'uko bisanzwe kugira ngo abana babashe kurya neza bitume biga neza.

    Ibikoni byubatswe mu rwego rwo kwimakaza isuku no kugura ngo abana batekerwe neza

    Ku mashuri yo mu Karere ka Nyamagabe hubatswe ibikoni bigezweho 135 mu kunoza gahunda ya 'School Feeding'

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-ku-mashuri-hubatswe-ibikoni-bigezweho-135-mu-kunoza-gahunda-ya-school

  • Itangazo:MUTANGANA Tresor yasabye guhindura amazina akitwa NGIZWENAYO TRESOR MUTANGANA #rwanda #RwOT

    Uwitwa MUTANGANA Tresor yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa NGIZWENAYO TRESOR MUTANGANA mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina ari kuri passport.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-mutangana-tresor-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-ngizwenayo-tresor

  • APR FC yatsinze Rutsiro FC yanikira amakipe ayikurikiye muri shampiyona #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yatsinze umukino w'ikirarane yari ihanganyemo na Rutsiro FC ibitego 2-0,bituma yanikira Kiyovu Sports iyikurikira ku mwanya wa 2 ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona.

    APR FC yaherukaga gutsindwa na Mukura VS igitego 1-0 ndetse igatakaza agahigo kayo ko kurenza imikino 50 idatsindwa,yiyunze n'abafana bayo itsinda Rutsiro FC.

    APR FC yatsinze uyu mukino ibifashijwemo na Mugisha Gilbert wafunguye amazamu ku munota wa 45 na Bizimana Yannick watsinze icya kabiri ku munota wa 61.

    Muri uyu mukino,ikipe ya Rutsiro FC yahushije penaliti 2 zirimo iyakuwemo n'umunyezamu Ishimwe Pierre.

    APR FC irangije igice kibanza cya shampiyona iyoboye n'amanota 34 mu gihe Kiyovu Sports iyikurikiye ifite 29.

    APR FC irangije igice kibanza cya shampiyona ihagaze neza,ikaba yiteguye gutangira icya 2 mu cyumweru gitaha.


    Uko igice kibanza cya shampiyona kirangiye

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yatsinze-rutsiro-fc-yanikira-amakipe-ayikurikiye-muri-shampiyona

  • Umugore yabyaye abana 4 icyarimwe nyuma y'imyaka 15 atabyara #rwanda #RwOT

    Amakuru atangwa na GBC aravuga ko muri Ghana, umugore wari umaze imyaka 15 ashatse ariko yarabuze umwana, yabyaye abana bane icyarimwe, abakobwa babiri n'abahungu babiri.

    Joana Antwi n'umugabo we w'imyaka 66 y'amavuko uri mu kiruhuko cy'izabukuru,uzwi nka Peter Afriyie Kwarteng, bavuze ko iyi myaka yose batagira umwana yabagoye. Babyaranye umwana nyuma yo gushyingirwa, ariko ntiyabasha kubaho.

    Antwi, umuganga mu kigo nderabuzima kiri mu mujyi wa Abofour, mu karere ka Ashanti muri Ghana, yatangarije GBC News ko icyuma cyabanje kwerekana ko atwite inda y'abana batatu. Nyuma, abaganga bavumbuye ko ari bane.

    Antwi yibarutse aba bana batagejeje igihe cyo kuvuka abazwe ku myaka ye 46. We n'umugabo we wahoze ari umukozi wa sosiyete ya gari ya moshi, bavuze ko bashimira Imana kuba yarabahaye abana babo. Ariko, ntibazi ko bazababonera ibyo bazakenera.

    Byarabagoye kwiyitaho mu myaka 15 ishize bonyine, ariko ubu bari kumwe n'abana bane, batinya ko ibintu bizagenda nabi.

    Kuri ubu, aba bashakanye babana mu cyumba kimwe n'aba bana babo. Barahamagarira rero abantu n'imiryango y'abagiraneza kubafasha.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yabyaye-abana-4-icyarimwe-nyuma-y-imyaka-15-atabyara

  • FERWAFA yagumishijeho ibihano yafatiye KNC #rwanda #RwOT

    Inama ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022 yasanze Perezida wa Gasogi United bwana KAKOOZA NKURIZA Charles yarakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC bwana MVUKIYEHE Juvenal nyuma y'umukino wahuje Ikipe ya Gasogi United na Gorilla FC. Komisiyo yamuhanishije gusiba imikino ine (4) n'ihazabu y'ibihumbi ijana (100.000 FRW), nubwo ibi bihano KNC yabijuririye, FERWAFA yabigumishijeho.

     'Komisiyo y'Ubujurire muri FERWAFA yateranye kuri uyu wa gatanu tariki ya 04 Gashyantare 2022 mu rwego rwo gusuzuma no gufata ibyemezo ku bujurire bwatanzwe ku byemezo Komisiyo ishinzwe imyitwarire iherutse gufatira Bwana KAKOOZA NKURIZA Charles, ikipe ya Etincelles FC n'abakinnyi bayo ndetse n'Ikemezo cy'Akanama Gashinzwe Gukemura amakimbirane ku kibazo cy'umukinnyi Armel Ghislain hagati ya Kiyovu na Gasogi utd.

    1. Ubujurire bwa KAKOOZA NKURIZA Charles

    Komisiyo y'Ubujurire yasanze kuba Bwana KAKOOZA NKURIZA Charles ataritabye ku wa 29/01/2022 Komisiyo nyuma yo gutumizwa mu buryo bwemewe n'amategeko kandi ariwe wajuriye bigaragaza ko nta nyungu abona agifite kukuba yajurira bityo yanzura ko Ikemezo cya Komisiyo ishinzwe imyitwarire kigumyeho mu ngingo zacyo zose.

    Komisiyo ishinzwe imyitwarire yari yahanishije Bwana KAKOOZA NKURIZA Charles igihano cyo guhagarikwa imikino 8 harimo 2 isubitse ndetse n'ihazabu ry'ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000 Frw) nyuma yo kwemeza ko yakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC no gutesha agaciro umusifuzi.

    2. Ubujurire bwa Etincelles FC

    Nyuma yo kujuririra ikemezo cya Komisiyo y'imyitwarire cyo kudakinira umukino umwe ku kibuga cyayo ndetse n'ikirebana no guhagarika abakinnyi bayo BIZIMANA Omar, MUDEYI Souleyman na UWIHOREYE Ismael kubera imyitwarire idahwitse bagaragaje ku mukino Ikipe ya Etincelles FC yakinnye na AS Kigali ku itariki ya 12 Ukuboza 2021. Komisiyo y'Ubujurire yasanze nubwo ETINCELLES FC amakosa ayihama yaragerageje kwitwara neza mu kurinda ko abasifuzi basagarirwa bityo ikaba ari impamvu yo kugabanyirizwa ibihano aho kudakinira umukino ku kibuga cyayo ikaba yahanishijwe gukina umukino umwe wayo ukurikira nta bafana.

    Ku birebana n'ibihano byari byahawe abakinnyi, Komisiyo yasanze BIZIMANA Omar na UWIHOREYE Ismael barasagariye abasifuzi nk'uko binagaragara mu mashusho yafashwe ku mukino bityo ibihano bari bafatiwe na Komisiyo y'Imytwarire ibigumishaho mu gihe MUDEYI Souleyman yakuriweho ibihano nyuma yo kubona ko ntaho agaragara mu makosa yo gusagagarira abasifuzi.

    3. Ubujurire bwa Kiyovu ku kibazo cy'umukinnyi Ghislain Armel

    Ku bijyanye n'ubujurire bwa Kiyovu ku kemezo cy'Akanama Gashinzwe Gukemura amakimbirane cyo ku wa 24/11/2021 kirebana n'ikibazo cy'umukinnyi Ghislain Armel iyo kipe ivuga ko Gasogi yamusinyishije mu buryo butemewe n'amategeko kuko amasezerano ye yaratararangira aho Akanama kemeje ko ibyo Gasogi yakoze nta makosa arimo kuko umukinnyi yayisinyiye asigaje amezi 2 ngo amasezerano ye arangire, Komisiyo yasanze nta nyungu uwajuriye ku bujurire bwe nyuma yo kubona ko atitabye ntanagaragaze impamvu yatumye atitaba.bityo yemeza ko ikemezo cy'Akanakama Nkemuramakimbirane kigumyeho.'

    FERWAFA

     

     

    The post FERWAFA yagumishijeho ibihano yafatiye KNC appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/02/04/ferwafa-yagumishijeho-ibihano-yafatiye-knc/

  • Iby’ingenzi kuri Zuchu wujuje miliyoni 1 yab… – #rwanda #RwOT

    Yiswe Zuhura Othman Soud, yabonye izuba kuwa 22 Ukuboza 1993 mu gace ka Zanzibar, bivuze ko afite imyaka ikabakaba 29. Yamamaye mu muziki nka Zuchu, ni umuririmbyi n'umwanditsi w'indirimbo ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya.

    Kuri ubu abarizwa mu mujyi wa Dar es Salaam, aho afitanye amasezerano na Label ya Wasafi ya Diamond Platnumz. Mu cyumweru kimwe atangiye afunguye konti kuri Youtube, yahise ashyikirizwa igihembo cy'umulinga w'ifeza nyuma y'uko yahise yuzuza abifuza kumukurikira bya buri munsi (subscribers) barenga ibihumbi 100.

    Niwe muhanzikazi muri Afurika y'Uburengerazuba wabashije guca aka gahigo mu gihe cy'icyumweru kimwe, na none kandi yahise aca akandi gahigo ko kuzuza aba 'subscribers' bangana na miliyoni 1 mu gihe cy'amezi 11.

    Mu mwaka wa 2020, yahawe igihembo mu bizwi nka AFRIMMA nk'umuhanzi uri kuzamuka mu buryo budasanzwe mu gihe gito. Zuchu si we muhanzi mu muryango wabo wenyine kuko ari umukobwa w'umuhanzikazi nawe w'icyamamare, ukomoka mu bwoko bw'abanyakenya ba Taarab, Khadija Kopa.

    Zuchu yatangiye kuririmba akiri muto aho yakoranye indirimbo na nyina, Khadija Kopa yitwa Mauzauza kuri EP ye yise 'I am Zuchu' mu ntangiriro z'umuziki wa Zuchu mu buryo bwo kwigaragaza ku rubyiniro, hari mu mwaka wa 2015 mu biroriro byiswe TECNO OWN THE STAGE byabereye mu murwa mukuru wa Nigeria Lagos.

    Mu buryo ariko bwemewe, yatangiye gukora umuziki kinyamwuga muri Mata 2020. Kugeza ubu, afite EP imwe iriho indirimbo 7. Afitanye indirimbo n'abahanzi b'ibikomerezwa barimo Diamond Platnumz, Joe Boy, Mbosso, nyina Khadija Kop na Rayvanny.


    Zuchu amaze iminsi avugwa mu rukundo na Diamond Platnumz

    Zuchu akimara gufungura konti ye kuri Youtube mu cyumweru kimwe yari amaze guhabwa igihembo cy’ifeza 

    Zuchu na nyina Khadija

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114156/ibyingenzi-kuri-zuchu-wujuje-miliyoni-1-yaba-subscribers-mu-mezi-11-amafoto-114156.html

  • Afurika y'Epfo yikoreye urukingo rwa Covid-19 #rwanda #RwOT

    Abahanga mu by'ubumenyi mu gihugu cya Afrika y'epfo biganye urukingo Moderna rwa Covid, ikintu bavuga ko kizafasha kongera umubare w'abikingiza muri Afurika.

    Umugabane wa Afurika kuri ubu, ni wo ufite imibare mike ku Isi y'abikingiza Covid-19. Ikigo cyakoze uru rukingo rushyashya, Afrigen Biologics — kivuga ko cyizera gutangira kugeragereza uru rukingo ku bantu mu kwezi kwa Munyonyo/Ugushyingo (11).

    Moderna mu ntangiriro yavuze ko itazashyira inzitizi ku kwigana urukingo rwayo, bituma abahanga mu bumenyi b'i Cape Town babona uburyo bwo kwikorera cyangwa kwigana ubwoko bwabo bw'urwo rukingo.

    Abo bashakashatsi bari bashyigikiwe n'ishami ry'umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, OMS. Petro Terblanche, umuyobozi wa Afrigen Biologics, yavuze ko batangiye buhoro, ariko ko bari bafite umugambi wo kwagura ibikorwa vuba cyane.

    Yabariye BBC dukesha iyi nkuru ko bakoresheje uburyo busa nk'ubwakoreshejwe ku rukingo rwa Moderna 1273. Ko kandi ibi biri mu mugambi w'Isi wo gushaka uburyo no kubaka ubushobozi mu bihugu bidakize kugira ngo bishobore kwirwanaho.

    Uru rukingo rurimo kwiganwa, ni urwo mu bwoko RNA messenger / ARN messager rwakozwe n'ikigo Moderna cyo muri Amerika.

    Pfizer-BioNTech nayo yakoze urukingo ikoresheje ubuhanga nk'ubwo. Ni zimwe mu nkingo abategetsi hirya no hino ku Isi, batangiye kwemerera gukoreshwa.

    Ushinzwe ubuhanga n'ubumenyi muri icyo kigo, Dr Caryn Fenner, yavuze ko ibyagezweho 'ari ngirakamaro cyane'. Yongeyeho ati 'Bishyira ububasha mu maboko yacu bwo gushobora gukora inkingo zacu bwite mu hazaza, tugashobora kwitegurira ibindi biza bizashyika, tukageragereza inkingo ku butaka bwa Afrika hanyuma tukareba n'izindi ndwara zikora kuri Afrika'.

    Byaratangajwe ko BioNTech, ikigo cyafatanije na Pfizer mu gukora urukingo rw'ubwoko mRNA — kinafite imigambi yo gufungura ahakorerwa inkingo ku mugabane wa Afrika.

    Hari n'iyindi migambi yo kubaka ahakorerwa inkingo muri Afrika, yibanda cyane cyane ku nkingo zakorewe mu Burusiya no mu Bushinwa.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/afurika-yepfo-yikoreye-urukingo-rwa-covid-19/

  • Menya amateka ya Colonel (Rtd) Dodo wayoboye ATRACO yahindutse Jali Investment #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gace yari atuyemo ngo nta muntu n’umwe wari ufite imodoka maze Twahirwa yegera umugabo wari ufite imodoka mu gace baturanye abantu bose bafataga nk’umukire wo mu rwego rwa ba Salomoni wo muri Bibiliya cyangwa Mirenge Sekuruza w’abatunzi b’Abanyarwanda.

    Mu muryango wa Dodo nta muntu n’umwe wigeze atunga ikinyabiziga kugeza mu mwaka wa 1969 ubwo Nyirasenge yakinaga umukino w’amahirwe agatsindira igihembo cy’igare.

    Ati 'Abantu bose bo mu rugo bifuzaga gutunga igare, ariko masenge wankundaga cyane yahisemo kurimpa, icyo gihe nari mfite imyaka icyenda'.

    Yaje gutangira ubuzima bushya ahagana mu mwaka wa 1981, ubwo yinjiraga mu gisirikare cya Uganda. Mu gihe cy’imyaka itandatu gusa yari amaze kugera ku rwego rw’ipeti rya Kapiteni (Captain), abikesha ibikorwa bye by’indashyikirwa mu mirimo ya gisirikare yiganjemo intambara nyinshi zari muri icyo gihugu kuri icyo gihe.
    Ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu mu mwaka wa 1990 Twahirwa yari mu b’imbere binjiye kandi yiteguye gutanga ikiguzi cyose byasabaga cyarimo no kuhaburira ubuzima.

    Nyuma yo kubohora Igihugu muri Nyakanga 1994, mbere y’uko ajya mu kiruhuko mu mwaka wa 1998 afite ipeti rya Col, Twahirwa yamaze indi myaka ine mu ngabo za RDF.

    Nubwo yagize intangiriro yoroheje y’ubuzima, kuri ubu Col (Rtd) Dodo yagize uruhare runini mu bikorwa by’ingendo zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali ndetse n’izihuza Umujyi wa Kigali n’ibice by’icyaro, ibikorwa yatangiye mu mwaka wa 1999.

    Ku nguzanyo ya Miliyoni 80 amaze kujya mu kiruhuko, Col Twahirwa Dodo, yatangiye gushakisha amahirwe ashoboka maze mu gitondo kimwe cyo mu mwaka wa 1999, ajya kuri Banki y’ubucuruzi y’ u Rwanda (BCR), kuri ubu yahindutse I&M Bank, kandi yifitiye icyizere, abwira umuyobozi wayo Mukuru ko ashaka inguzanyo.

    Ati 'Nta giceri na kimwe nari mfite mu mufuka kandi icyarushijeho kuba kibi, nta kintu na kimwe cy’ingwate kandi nyamara nkeneye amafaranga miliyoni 80 zo kugura ikamyo yo gucuruza, ndetse nta konti nari mfite ariko navuze ko nzayifungura, umuyobozi yambwiye ko bidashoboka kubona inguzanyo nta ngwate'.

    Uwari ushinzwe inguzanyo yatumiwe mu biro by’umuyobozi Mukuru wa Banki maze hagati y’ibiganiro bagiranye havamo ijambo ryongereye akanyamuneza Col. Dodo wari mu kiruhuko.

    Ati 'Bampaye inguzanyo kuko yavuze ko hari ibicuruzwa umuntu ashobora kubona inguzanyo kandi umutungo baguze ugahinduka ingwate muri Banki'.

    Col. Dodo yaguze ikamyo maze ayishyira mu gutwara ibicuruzwa ariko ngo muri uwo mwaka hari ikintu cyamushimishije.

    Ati 'Najyanye mushiki wanjye mu modoka ijya i Kampala maze mbona akajagari kari muri Gare ya Nyabugogo numvise ndakaye, aho abayoboraga abagenzi bashoboraga gushyira umwana muri bisi itandukanye n’iyo nyina yashyizwemo, bagashyira abagenzi muri bisi itandukanye n’iyo imizigo yabo ishyizwemo'.

    Kugira ngo habeho impinduka Col Dodo yagiye mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali maze abasaba ko yarangiza ako kajagari kagaragaraga muri gare ya Nyabugogo.

    Ati 'Nabajije abayoboraga gare ya Nyabugogo bambwira ko ari Njyanama y’Umujyi ubwayo ibikora, ndatangara, mbabwira ko nshaka kubishyira ku murongo, bati rwose Colonel uzakemure iki kibazo cyaratunaniye, nanjye nti mubindekere'.

    Uko Guhitamo ATRACO byaje

    Ubwo yahuraga n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali yabumenyesheje ko hari amashyirahamwe menshi y’abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange ariko iy’ingenzi ikaba yari iyitwaga Association des Transporteurs en Commun (ATRACO).

    Yagiye kuri ATRACO ajya guhura n’abari bayihagarariye batumvaga uko umusirikare mukuru ashaka kwishora mu bikorwa byabo.

    Ati 'Nababwiye ko nshaka kubagira inama kandi twahise dutangirira aho'.

    Igihe yinjiraga muri ATRACO, ryari ishyirahamwe rifite imodoka nyinshi ntoya zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zifite imyanya y’abagenzi 18 bicaye.

    Icyo gihe umushoferi yabyukaga afite gahunda yo gutwara Kimisagara-Nyabugogo umunsi umwe, bwacya agatwara Nyabugogo-Kimironko.

    Ati 'Twatangiye gushyiraho imirongo no kubaha imodoka zihariye, twashyizeho gahunda kandi igihe twasangaga bishoboka muri Kigali, iyi gahunda twayishyizeho no ku modoka zitwara abagenzi mu Ntara'.

    Byinshi ku bikorwa bye mu guteza imbere ubwikorezi mu Rwanda, n’andi makuru yerekeranye n’ubuzima bwe, bikurikire muri iyi video:

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/menya-amateka-ya-colonel-rtd-dodo-wayoboye-atraco-yahindutse-jali-investment