Blog

  • Koreya ya Ruguru: Umwarimu yafunzwe azira kwigisha imbyino zitemewe #rwanda #RwOT

    Ubutegetsi bwo muri Koreya ya Ruguru bwataye muri yombi umwarimu wigisha kubyina na bamwe mu banyeshuri be bumuhora gukoresha amashusho yo mu bihugu byo hanze mu kwigisha abanyeshuri be imbyino mvamahanga bwise “iza gikapitaliste”. Ababibonye ni bo babibwiye Radiyo Aziya yigenga.

    Mu mwaka wa 2020 Koreya ya Ruguru yashyizeho itegeko rigenga umuco n'imyifatire.

    Iryo tegeko rihana ibifatwa nk'ibyaha byinshi birimo gutunga, kureba cyangwa gukwirakwiza amakuru aturutse mu bihugu iby'Abakapitaliste by'umwihariko Koreya y'Epfo n'Amerika.

    Iri tegeko rihanisha kugeza ku gihano cy'urupfu abahamijwe icyo cyaha ku rwego rwo hejuru.

    Uyu mwarimukazi urengeje imyaka 30 yigishaga abanyeshuri be i Yangji-dong, mu karere ka Pyongsong, kubyina injyana ya Disco nkuko umuturage wo muri ako karere utashatse kumenyekana kubera impamvu z'umutekano we yabitangarije Radio Aziya yigenga.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/koreya-ya-ruguru-umwarimu-yafunzwe-azira-kwigisha-imbyino-zitemewe

  • Ibintu 7 by’ingenzi ku mfura ya Madonna iri m… – #rwanda #RwOT

    Lourdes Leon w’imyaka 25 y’amavuko ni we mfura y'umunyabigwi mu muziki Madonna, akaba ari nawe mwana rukumbi yabashije kubyarana n'umutoza w'abanyabigango Carlos Leon. Lourdes Leon uzwi nka Lola kuva yabona izuba muri 1996 yagiye akunda kutagaragara cyane mu kibuga cy'imyidagaduro kubera ko yarimo akurikirana amasomo nyamara ibi byaje guhinduka guhera mu mwaka ushize.

    Leon yahise atangira kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, atangira kwiharira ibinyamakuru yaba ibisanzwe n'ibyandikirwa kuri murandasi byiganjemo iby'imideli ariko anatambuka ku itapi itukura mu birori bitandukanye. Ikintu kimwe kuri uyu mukobwa ahuriyeho na Nyina umubyara Madonna ni uko azi icyo ashaka kandi bitamutera isoni kuba yakora n’ibyo bamwe babona nko kurengera ngo abone icyo ashaka.

    INYARWANDA yabegeranirije ibintu 7 by'ingenzi ukwiye kumenya kuri Leon uri mu bari kumurika imyambaro y'imbere y’inzu y’imideli ya Rihanna yakorewe umunsi w'abakundanye uzizihizwa mu minsi mbarwa, buri mwaka uyu munsi wizihizwa kuwa 14 Gashyantare.

    1.Si umukobwa wabaswe n'umwirato w'umukiro n'ubwamamare

    Mu kiganiro aheruka kugirana na kimwe mu binyamakuru, uyu mukobwa Leon yatangaje ko ari we ubwe wiyishyuriye Kaminuza yifashishije amafaranga yakuraga mu nzu y’imideli ya ‘Materila Girl Clothing Line’ yatangije muri 2010 afatanije na nyina ari we Madonna.

    Ashimangira iyi ngingo avuga ko mu muryango wabo nta murage utangwa ahubwo ko buri muntu akora agashakisha ibye. Ibi binyuranye n’uko abandi bana b'ibyamamare baba bameze aho usanga ntacyo bakora ahubwo bagategereza kugenerwa buri kimwe n’abo bakomokaho baba bafite ibya mirenge.

    2.Kimwe na nyina nawe ni umunyabirori kandi utanga ibyishimo ku rubyiniro

    Leon yize mu ishuri ry'umuziki n'ubugeni rya LaGuradia mu mashuri yisumbuye mu gace kazwi nka Manhattan muri Let ya Newyork aho yavuye akomereza muri kaminuza ya Michigan hari muri 2014 ari nabyo yasorejemo mu mwaka wa 2018. Ibi bimuha ubushobozi bwo gutanga ibyishimo ku rubyiriko nk’uko bimeze kuri nyina.

    3.Yakundanyeho na Timothee Chalamet

    Ubwo yigaga muri LaGuardia, Leon yatangiye gufatwa nk’uri mu rukundo na Chalamet umukinnyi wa filimi baniganaga bakaba bari kumwe kenshi babyina cyangwa no mu masaha yo kiruhuko.Leon yaje kwemeza ko ari byo agira ati:'Ni byo Chalamet ni we muhungu twakundanye bwa mbere ndamwuha cyane.' Chalamet nawe yaje kubyemeza mu mwaka wa 2017 ubwo bari basohokanye na Leona na Madonna.

    4.Kuba atajya yogosha incakwaha

    Umuco wundi Leon afite ni uwo kutogosha incakwaho, iki kikaba ari kimwe mu bintu ahuriyeho na nyina Madonna. Mu mwaka wa 2018 yazamuye akaboko yerekana incakwaha muri Newyork Fashion Week yewe no mu 2021 yongeye kubikora muri Marc Jacobs Campaign.

    5.Afite inzu ye itanga serivisi za Make up

    Leon yafunguye inzu ye inzu ye ikora Make up afite imyaka 14 nyuma yuko yari yaramaze kwibonaho impano yo kumenya kubitunganya neza n'ubuhanga mu guhanga uburyo bushya bwo kubikoramo.

    6.Ni umwe mu banyamideli bakomeye

    Amaze kwandika izina mu kumurika imideli y'inzu zikomeye nko muri New York Fashion Week na Rihanna's Savage X Fenty Show kimwe n'izindi zinyuranye harimo no kuba yarabashije kwitabira Marc Jacob's Spring 2021 Campaign ibintu bitari bibi ugereranije n’uko yatangiye gukoresha Instagram mu mwaka wa 2021.

    7.Amaze kwigarurira inkuru nyamukuru z'ibinyamakuru bikomeye mu mideli ku isi

    Leon ni umwe mu banyamideli 9 b'ikiragano gishya muri Amerika bagaragaye ku rupapuro rwa mbere rw'ikinyamakuru cya Vogue muri Nzeri 2021.

    Ni umwe mu bari kumurika imyambaro mishya y’imbere y’inzu y’imdeli ya Rihanna


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114191/ibintu-7-byingenzi-ku-mfura-ya-madonna-iri-mu-bari-kumurika-imyambaro-yimbere-yinzu-yimide-114191.html

  • Tumaini Byinshi wamamaye mu ndirimbo ‘Abafite… – #rwanda #RwOT

    Ni ibitaramo yise ‘Ikimenyetso Tour’, akaba azabitangirira muri Leta ya Arizona mu mijyi ibiri. Yavuze ko yabanje gufata umwanya asengera iri vugabutumwa agiye gukora. Uyu muramyi yatangaje ko impamvu yateguye ibi bitaramo ari ukubera ubusabe bwinshi yakiriye bw’abantu bifuza ko abataramira, asanga ibyaba byiza ari uko ategura ibi bitaramo kugira ngo abagerereho rimwe kuko ubusabe bwari bwinshi kandi ba nyirabwo bari muri Leta zitanzukanye muri USA.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Tumaini Byinshi yagize ati “Impamvu nateguye iyi tour mu by’ukuri natangiye umuziki numva nkwiye gushyira hanze ibindimo ariko nta mugambi munini nari mfite mu muziki cyane ko nari mfite n’ibindi mpugiyemo. Ariko uko ngenda nshyira hanze ibihangano nkabona abantu babyakiriye neza ndetse ntangira kwakira ubutumire butandukanye haba ari mu bitaramo ndetse no mu nsengero ku buryo ntanabona umwanya wo kubyitabira byose;

    Aho nabashije kwitabira hose bangaragarije urukundo rutangaje ndetse nsanga indirimbo zanjye zizwi na buri wese; nkurikije rero ubwo busabe bw’abantu batandukanye nabonye ntazabishobora, ntekereza uburyo bwo gukora ibitaramo rusange bihuriza abantu benshi hamwe. Narabisengeye umutima unyemeza ko hari icyo kwiye gukora. Hamwe na team imfasha gutegura, twemeza ko dukora ‘IKIMENYETSO TOUR’ tuzakora mu ma leta atandukanye”.

    Tumaini Byinshi ari mu baramyi bakunzwe bihebuje muri Diaspora nyarwanda

    Tumaini yavuze ko ibi bitaramo agiye kubitangirira muri Leta ya Arizona mu mijyi ibiri muri uku kwezi kwa Gashyantare. Ati “Tour yatangiriye muri state ya Arizona aho ibitaramo bizabera mu mijyi ibiri minini yaho, ariyo Tucson tariki ya 26/02/2022 na Phoenix tariki ya 27/02/2022. Iyi Tour izakomeza n’ahandi hatandukanye tuzagenda tubamenyesha. Abakozi b'Imana tuzabana muri Arizona ni Bienven Kayira, Nice Ndatabaye na Gentil Bigizi. Tuzaba turi kumwe na Band igizwe n’abacuranzi ndetse n’abaririmbyi beza”.

    Tumaini Byinshi ni umuramyi w’umuhanga ufite igikundiro cyinshi mu muziki acyesha indirimbo ye yise ‘Abafite ikimenyetso’. Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo yatumbagije ubwamamare bwe, hari abantu babanje gukeka ko ari indirimbo ya Israel Mbonyi bitewe n’uburyo imyandikire yayo yenda kumera nk’iy’indirimbo za Mbonyi ndetse n’ijwi rya Tumaini hari ukuntu ryenda kumera nk’irya Mbonyi. Nyuma yayo, Tumaini yakoze izindi nazo zakunzwe zirimo; ‘Nafashe umwanzuro’, ‘Intsinzi’, ‘Tuza waremewe’, ‘Aracyakora’ aherutse gukorana na Gentil Misigaro, n’izindi. 

    INKURU WASOMA: Tumaini Byinshi na Gentil Misigaro bakoranye indirimbo ‘Aracyakora’ yishimiwe na benshi barimo Israel Mbonyi

    Tumaini Byinshi yamamaye mu ndirimbo ‘Abafite ikimenyetso’

    Tumaini Byinshi yateguye ibitaramo bizenguruka Amerika

    Ibitaramo ‘Ikimenyetso Tour’ bizatangirira muri Arizona; amatike yatangiye kugurishwa aho kuyigura mbere y’igitaramo ari amadorali 25, abazayagurira ku muryango bazishyura amadorali 30 naho mu myanya y’icyubahiro itike iragura amadorali 50

    REBA HANO INDIRIMBO ‘ARACYAKORA’ YA TUMAINI BYINSHI FT GENTIL MISIGARO

    REBA HANO INDIRIMBO ‘ABAFITE IKIMENYETSO’ YA TUMAINI BYINSHI YITIRIWE IBI BITARAMO BIZENGURUKA AMERIKA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114187/tumaini-byinshi-wamamaye-mu-ndirimbo-abafite-ikimenyetso-agiye-gukora-ibitaramo-ikimenyets-114187.html

  • Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zirimo gufasha abaturage kurwanya imirire mibi mu bana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ingabo z

    Ingabo z’u Rwanda zirigisha ababyeyi uko bategura indyo yuzuye

    Ikibazo cy’imirire mibi mu bana cyiganje muri Sudani y’Amajyepfo, ariyo mpamvu Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UNMISS zikomeje gukora ubukangurambaga, by’umwihariko mu babyeyi batuye mu karere ka Torit, mu gutegura neza amafunguro y’abana babo.

    Umuyobozi uhagarariye abandi bagore mu gace ka Odikolong, Amaring Ikalwa Rose, yavuze ko impamvu nyamukuru iterwa no kuba ababyeyi bamwe batabasha kubona ibyo bagaburira abana babo, byanaboneka bakaba batazi kubitegura.

    Yagize ati 'Ibiryo rimwe na rimwe birabura, kandi iyo bibonetse nabwo abagore benshi ntibazi guha abana babo indyo yuzuye bakoresheje amafaranga make bafite.'

    Uwo muyobozi kandi yavuze ko ababyeyi benshi bagaburira abana babo rimwe ku munsi, ibyo bikaba nabyo bigira uruhare mu mikurire yabo mibi.

    Ibitaro bya Torit bitangaza ko buri munsi, ibigo nderabuzima byakira hagati y’umwana umwe na batatu bafite ibibazo by’imirire mibi, ariko mu gukemura icyo kibazo, ibitaro bikaba byarashyizeho amatsinda yo guhugurana.

    Umuyobozi ushinzwe imirire mu kigo nderabuzima, Antansia Sabasio yagize ati 'Twakiriye raporo nyinshi zerekeye abana bafite ikibazo muri aya matsinda, kandi dushobora kuvuga ko hari ubumenyi buke ku bijyanye n’indyo ibereye abana bakiri bato.'

    Mu rwego rwo gushyigikira Minisiteri y’Ubuzima muri Sudani y’Epfo, Ingabo z’u Rwanda ziri mubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu, zahuguye ababyeyi bagera kuri 50 mu buryo bwo kubereka uko amafunguro yuzuye, kandi ahendutse ashobora gutegurwa.

    Mu mahugurwa bahawe aba bagore banaboneyeho gukora isomo ryo gutegura indyo yuzuye, bifashishije ubwoko butandukanye bw’imboga, ibishyimbo, inyama, ibirayi ndetse n’igikoma.

    Majoro Marcelin Gatete, Imuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zifite icyicaro mu karere ka Torit, yavuzeko iyo abana barezwe neza, mu hazaza igihugu kiba kizagira abaturage bafite ubuzima bwiza.

    Yagize ati 'Igihe cyose abana b’igihugu barezwe neza, kizagira abaturage bafite ubuzima bwiza biteguye kuzafasha Sudani y’Epfo gutera imbere'.

    Umwaka ushize, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), ryagereranyije ko nibura miliyoni 1.4 z’abana bo muri Sudani y’Epfo biteganijwe ko bazahura n’indwara ziterwa n’mirire mibi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/sudani-y-epfo-ingabo-z-u-rwanda-zirimo-gufasha-abaturage-kurwanya-imirire-mibi-mu-bana

  • Ghana: Umusore yaguze Telefone ya Smartphone… – #rwanda #RwOT

    Iyi telefone ya Android uyu musore yaguze ku muhanda mu mujyi wa Accra, amakuru avuga ko ubwo yayiguraga yabonaga ikiri nshya nyuma yo kugera mu rugo aza gutungurwa no gusanga yaguze igifuniko cya telefone imbere harimo agace k'urubaho.

    Ikinyamakuru Celebritiesbuzz.com.gh cyatangaje ko Thomas Tag Amenyo umuvandimwe w'uyu musore watuburiwe agahabwa agace k'urubaho azi ko ari telefone aguze, ariwe watangaje bwa mbere ibyabaye ku muvandimwe we abinyujije ku rubuga rwa Facebook.

    Ubu butumwa Thomas yasangije inshuti ze ku rubuga rwa Facebook yabuherekesheje amafoto yerekana iyi telefone ikozwe mu rubaho yaguzwe n'umuvandiwe we ku muhanda mu mujyi wa Accra aziko aguze telefone nzima.



    Yatunguwe no gusanga bamuhaye agace k’urubaho aziko ari telefone yaguze

    Aka gace k'urubaho uyu musore bamuhaye azi ko ari telefone kari kabaje neza kari mu ishusho ya telefone kari imbere mu gifuniko aho ibyuma bitandukanye bituma telefone ikora biba biherereye.

    Thomas mu butumwa bwe yagize ati: 'Bamwe mu bantu bacuruza amatelefone ntabwo bazagera mu ijuru, murebe ibyo bakoreye umuvandimwe wanjye mu mujyi wa Accra. Ntawe byigeze kubaho? Nawe tubwire uko byakugendekeye.'

    Mu minsi yashize nabwo mu gihugu cya Nigeria mu mujyi wa Lagos hari umugabo watuburiwe ahabwa telefone ya iPhone 6 yometseho ibinini bitatu inyuma ahajya Camera azi ko aguze iPhone 11 Pro max ndetse yishyuye agera ku 250,558 Frw abo yayiguriye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114198/ghana-umusore-yaguze-telefone-ya-smartphone-ku-muhanda-azagutungurwa-no-gusanga-bamuhaye-a-114198.html

  • Nyagatare: Pasiteri aravugwaho kwica ubukwe bwaburaga umunsi umwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bombi basezeranye imbere y

    Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko ku ya 13 Mutarama 2022

    Ubukwe bw’abo bageni bwari buteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Gashyantare 2022, nyuma yo kwemeranya kubana nk’umugore n’umugabo tariki ya 13 Mutarama 2022, babihamya imbere y’amategeko.

    Umusore aganira na Kigali Today ku wa Gatanu tariki ya 04 Gashyantare 2022, yavuze ko aribwo Pasiteri yamubwiye ko atiteguye kubasezeranya.

    Ati “Ejo nibwo bampamagaye bambwira ko Pasiteri atadusezeranya, ngo umukobwa ni umukirisitu cyane, niba hari inenge yambonyeho ko ari na we twagendanaga buri gihe mu gusaba, kuki atabuhagaritse mbere hose.”

    Avuga ko yifuza umugore we basezeranye mu mategeko cyangwa bakamusubiza ibye ako kanya.

    Agira ati “Bazindutse badutumaho ngo umukobwa yabuze ariko sibyo ni inama za Pasiteri. Ubu tugiyeyo turamenya uko bigenda, ariko ibyoroshye bampe umugore wanjye kuko ndamukunda kandi niba banze, bansubize ibyo maze gutanga byose batanduhije.”

    Pasiteri akimara kwanga kubasezeranya, bari bahisemo kwishakira undi ku ruhande ariko nabyo iwabo w’umukobwa barabyanga, nyamara mbere bari babyemeranyijeho.

    Umwe mu baherekeje uwo musore gusaba, avuga ko umuryango w’umukobwa wabahemukiye kuko warenze ku masezerano bagiranye.

    Ati “Ibi niba atari ubusambo ni uguta umuco, twarumvikanye, turabakwera, batera intambwe abana barasezerana none ngo umukobwa ntawe? Ni uguta umuco ahubwo ibi bizagarukira hehe koko!”

    Ubwo twakoraga iyi nkuru umuryango w’umuhungu wari werekeje aho wasabye umugeni (kurongora), n’ubwo wari wamaze kubwirwa ko umukobwa adahari. Turacyanasha uko twavugana na Pasiteri uvugwaho kuba nyirabayazana w’icyo kibazo.

    Iyi nkuru turacyayibakurikiranira.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-pasiteri-aravugwaho-kwica-ubukwe-bwaburaga-umunsi-umwe

  • Inzego z’umutekano zishe inyamaswa yicaga inyana mu nzuri za Gishwati #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inyamaswa igaragara nk’imbwa y’agasozi yarasiwe mu Mudugudu wa Rusekera, Akagali ka Mutaho mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Bonaventure, akaba yabwiye Kigali Today ko bakomeje guhiga n’izindi zishobora kuba zihari.

    Yagize ati “Ntitwakwizera ko ari iriya nyamaswa ihari yonyine, turakomeza gushaka n’izindi zaba zihari.”

    Hashize igihe mu nzuri zituriye Pariki ya Gishwati-Mukura, inyamaswa itazwi yica inyana z’imitavu, aho habarurwa izigera muri 99 zishwe.

    Iyo nyamaswa ntiyica inyana ngo iyirye iyimare, gusa iyirya igihande kimwe ikayisiga yapfuye.

    Tariki 20 Mutarama 2022 abaturage baturiye Pariki ya Gishwati-Mukura, babwiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV, ko iki kibazo cyatangiye kuva muri Kanama 2020, ubuyobozi bw’Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), bwemeza ko bumaze kugezwaho ibibazo 99, bijyanye n’inka zariwe n’inyamaswa, ihene 9 n’intama 10.

    Uretse amatungo yariwe, inyamaswa zangije imyaka y’abaturage 49, naho umuntu umwe yakomerekejwe na zo.

    Ubuyobozi bwa Pariki ya Gishwati-Mukura buvuga ko ibibazo byatewe n’inyamaswa zivuye muri Pariki ya Gishwati-Mukura ari 168, naho izikekwaho guteza ibyo bibazo zirimo ni impyisi, imbwa, ingunzu, imondo n’urutoni.

    Tariki 4 Gashyantare 2022, nibwo amakuru y’iyicwa ry’imbwa y’igasozi izwi imbwebwe yamenyekanye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wagejejweho iki kibazo n’abaturage agira ati: 'Ngabo Karegeya, finally.”

    Gusa ibikorwa byo guhiga n’izindi nyamaswa zica inyana birakomeje.
    Cyakora abaturage baririwe amatungo n’inyamaswa bavuga ko bishyurwa bitinze ndetse n’abishyuwe bagahabwa amafaranga makeya kuko inka y’ingweba igenerwa amafaranga ibihumbi 250 kandi icyo giciro ari gito.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Inzego-z-umutekano-zishe-inyamaswa-yicaga-inyana-mu-nzuri-za-Gishwati

  • Misiri irifuza ko Umukino wayo na Senegal washyirwa kuwa Mbere #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Misiri yasabye abategura Igikombe cya Afurika kwigiza inyuma umukino wa nyuma amasaha 24 kubera ko batabonye umwanya wo kuruhuka

    Biteganijwe ko umukino wa nyuma hagati ya Misiri na Senegali uzaba ku cyumweru saa tatu z'ijoro.

    Nyuma yo gukina iminota 120 na Cote d'Ivoire, Maroc na Kameruni mu gukuranamo, Misiri irasaba gukina ku wa mbere aho kuba ku Cyumweru kubera umunaniro.

    Umutoza wungirije wa Misiri, Diaa El-Sayed yagize ati: “Nizere ko CAF ishobora kwimura umukino wa nyuma ukava ku cyumweru ugashyirwa kuwa mbere kugira ngo habe Fair play.Banabikoze ku bazakina umwanya wa gatatu.

    “Nitwe kipe yonyine yakinnye iminota 120 mu mikino itatu ikurikirana.

    “Abakinnyi bariteguye cyane, bafite umusingi wo kubakiraho, kandi turashimira amakipe yabo kubwibyo.”

    Abayobozi ba Afcon bafashe icyemezo cyo kwigiza inyuma guhatanira umwanya wa gatatu hagati ya Kameruni na Burkina Faso, bityo icyifuzo cya El-Sayed kirumvikana.

    Uyu mutoza wungirije niwe uzahabwa inshingano ku mukino wa nyuma,kubera ko umutoza mukuru Carlos Queiroz yahawe ibihano nyuma yoguhabwa ikarita itukura ku mukino wa kimwe cya kabiri kirangiza batsinze Kameruni.

    Icyakora gahunda ntirahinduka uyu mukino uracyari ku cyumweru ndetse amakipe yombi ari kwitegura.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/misiri-irifuza-ko-umukino-wayo-na-senegal-washyirwa-kuwa-mbere

  • Charly na Nina baratangirira gutarama muri Amani Festival kuri iki Cyumweru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Charly na Nina

    Charly na Nina

    Biteganyijwe ko baza gutaramira abakunzi babo mu gihugu cya Repuburika ya Demukarasi ya Kongo (RDC), mu gitaramo cyiswe Amani Festival.

    Biteganyijwe ko abo bakowa bazaririmbira muri icyo gihugu guhera i saa cyenda n’igice kugeza saa kumi n’igice zo muri RDC, ku munsi w’ejo tariki ya 06 Gashyantare 2022.

    Mu butumwa bashyize ku rubuga rwabo bagaragaza ko kwikingiza Covid-19 no gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima aribyo bizakiza isi, akaba ari nabwo butumwa bajyanye muri icyo gihugu.

    Bagize ati 'Mureke duhangane n’iki cyorezo twese hamwe twubahiriza ingamba z’ubuzima, twikingize. Ntimwibagirwe ko kwikingiza ari ibintu by’agaciro kuko birinda wowe ubwawe bikanarinda abandi'.

    Icyo gitaramo cyatangiye ku munsi w’ejo ku wa gatanu kirakomeza uyu munsi. Ejo ku munsi Charly na Nina bazaririmbaho bazatangirira kuri Fanfare de Kivu, hakurikireho Les Algues, Ngoma Ambassadors, Rina Crew, Charly na Nina, na Foyer Culturel de Goma hasoze Alesh.

    AbO bakobwa bamamaye mu ndirimbo Indoro, Face to face n’izindi, bemeje ko batazongera gutandukana kandi barimo guteganya kwisunga abahanzi bakomeye muri Afrika, bagakomeza umuziki mu gushimisha abakunzi babo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/charly-na-nina-baratangirira-gutarama-muri-amani-festival-kuri-iki-cyumweru

  • AS Muhanga yabonye umufatanyabikorwa mushya, inamurika imyambaro mishya (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 04/02/2022, ikipe ya AS Muhanga ibarizwa mu karere ka Muhanga, yasinye amasezerano y’ubufatanye na Hotel Saint André&Lumina Kabgayi nayo iherereye mu karere ka Muhanga.

    AS Muhanga mu mwambaro mushya

    AS Muhanga mu mwambaro mushya

    Aya masezerano azamara imyaka ibiri akubiyemo kuba iyi Hotel izajya ifasha iyi kipe mu buryo bw’amikoro harimo no kubaAS Muhanga yazajya yifashisha ibikorwa remezo by’iyi Hotel mu gutegura imikino (Locale) birimo amacumbi, Piscine n’ibindi.

    Ikipe ya AS Muhanga nayo ku rundi ruhande izajya yamamaza ibikorwa bw’iyi Hotel, by’umwihariko binanyuze mu myambaro mishya iyi kipe yamuritse, aho hagaragaraho iyi Hotel nk’umufatanyabikorwa w’ibanze.

    Itsinda ry

    Itsinda ry’abatoza ba AS Muhanga ni uku bazajya bambara (Staff Techinique)

    Padiri Nzasingizimana Joseph, Umuyobozi wa Hotel Saint André&Lumina Kabgayi yavuze ko bifuza kubona ikipe ya AS Muhanga babarizwa mu karere kamwe yongera kwitwara neza ikaba yakongera kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

    Umuyobozi w’Intara y’Amajepfo Kayitesi Alice wanitabiriye uyu muhango wo gusinya amasezerano, yavuze ko ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bushimishijwe n’ubu bufatanye ndetse anavuga ko bifuza ko bwaguka bukagera no mu bandi bikorera ku giti cyabo, anayisaba kugira uruhare mu kuzamura impano z’abana no guharanira gusubira mu cyiciro cya mbere kandi ikakigumamo.

    Guverineri w

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi

    Ku ruhande rw’ikipe ya AS Muhanga,Umuyobozi mukuru wayo Irambona Robert yavuze ko iyi ari intambwe bateye mu rwego rwo kongerera ubushobozi iyi kipe isanzwe iterwa inkunga n’akarere ka Muhanga.

    Yagize ati “Ni ubufatanye twakiriye neza cyane kuko umuterankunga twari dufite amasezerano yararangiye, abantu dusanzwe tubana mu buzima bwa buri munsi, kuba baje bakadufasha bakaduha ibikoresho bya siporo ni ikintu gishimishije”

    Perezida wa AS Muhanga n

    Perezida wa AS Muhanga n’Umuyobozi wa Hotel Saint André&Lumina Kabgayi nyuma yo gusinya amasezerano

    Imyambaro mishya y’ikipe ya AS Muhanga

    AS Muhanga izajya yambara umwambaro wiganjemo ibara ry

    AS Muhanga izajya yambara umwambaro wiganjemo ibara ry’ubururu

    AS Muhanga yongerewe ibirombe by’umucanga

    Ikipe ya AS Muhanga yari isanzwe yarahawe ibirombe bibiri by’umucanga ngo bizajye biyifasha mu mibereho, Umuyobozi w’akarere ka Muhanga yatangaje ko iyi kipe yahawe ibindi birombe bibiri biba bine.

    Akarere ka Muhanga kandi muri uyu mwaka w’imikino kageneye iyi kipe inkunga ingana na Miliyoni 80 Frws kugira ngo ziyifashe kuba yava mu cyiciro cya kabiri, aho kugeza ubu yarangije imikino ibanza iri ku mwanya wa mbere.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/as-muhanga-yabonye-umufatanyabikorwa-mushya-inamurika-imyambaro-mishya-amafoto