Bamwe muri uwo rubyiruko bahawe ibikoresho, bahamya ko bigiye kubafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize kandi bagiye guhindura amateka baharanira kwiteza imbere n'imiryango yabo.
Mukamugisha Olive wo mu Murenge wa Kisaro, ni umwe muri bo wize umwuga w'ubudozi akaba yahawe imashini idoda.
Yavuze ko yakiriye neza ibikoresho yahawe, agashimira abayobozi bahora batekereza ku iterambere ry'abaturage ntawe uhejwe.
Yagize ati”Aya mahirwe mbonye ngiye kuyabyaza umusaruro kuko twari dukennye cyane ariko ngiye kujya ndoda kuko nabyize mbikore neza niteze imbere. Ndateganya kugura inka no kubakira iwacu kandi nzabigeraho mu myaka ibiri.”
Gahamanyi Protais we yafashijwe kwiga ubwubatsi muri TVET ya Kisaro. Yavuze ko ari amahirwe adasanzwe yagize yo kwiga umwuga ku buntu, ibintu we atiyumvishaga kuko umuryango akomokamo utari ufite amikoro yo kuba yamurihira ishuri ry'imyuga ariko akaba yarawize agahabwa n'ibikoresho agiye gutangiriraho akoresha.
Yagize ati 'Nk'urubyiruko rwari ruri mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe nafashijwe kwiga ubwubatsi ndarangiza none mpawe n'ibikoresho, ngiye kujya ngerageza kwizigamira kuyo nzajya nkorera yose kuko iri ni itangiriro ry'ubuzima. Ndateganya gukura umuryango wanjye mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe tukajya mu cya gatatu.”
Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imari, ubukungu n'iterambere, Mutsinzi Antoine, yasabye urubyiruko rwahawe ibikoresho kwirinda kubigurisha cyangwa kubibika, ahubwo bakabikoresha imyuga bize bityo bikabafasha kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo.
Yagize ati 'Ibi bikoresho mwahawe mugomba kubirinda mukabifata neza, mwirinde kubigurisha ahubwo mubikoreshe mubibyaze umusaruro mubihuze n'ubumenyi mwahawe bibafashe kwiteza imbere n'imiryango yanyu.'
' Ibyo mwize muzabikore kinyamwuga mwirinda ingeso mbi zo guhemuka zagiye ziranga abafundi n'abadozi kuko zabateranya n'ababagana bityo mugatakaza abakiliya ku mpamvu zibaturutseho.”
Urubyiruko 221 rwahawe ibikoresho, ni abo mu miryango yo mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe rwafashijwe kwiga imyuga yo guteka, gutunganya imisatsi, kubaka no kudoda byatwaye ingengo y'imari isaga miliyoni 30, hatabariwemo amafaranga yagiye mu kubigisha imyuga itandukanye bize, harimo 56 bize ubwubatsi, 3 bize gutunganya imisatsi, 3 bize guteka na 159 bize ubudozi.
Abize ubwubatsi bahawe ibikoresho by'ibanze birimo imbaho y'amazi, umwiko, inyundo y'imisumari n'iy'amabuye, metero, dekametero, urukero, umukotezo n'ibindi.
Abize gutunganya imisatsi bahawe imashini zogosha, ingofero zumutsa imisatsi, ibikoresho byifashishwa mu gusokoza imisatsi y'abagore n'abakobwa, ibikoresho byo gutunganya inzara, utubati n'intebe byo gushyira aho bazakorera n'ibindi bijyanye no gutunganya imisatsi.
Abize guteka bashyikirijwe gazi n'amashyiga yayo, amasafuriya, ipanu, amasahani, ibiyiko n'amakanya, ibikombe, ameza, intebe zo kwicazaho abakiriya n'ibindi bikoresho byo muri resitora mu gihe abize ubudozi bo bashyikirijwe imashini idoda, ipasi, imakasi, intebe yo kwicaraho badoda n'ibindi.






Majyambere Alype yari yasezeranye imbere y'amategeko, umwaka ushize mu Ugushyingo.
Umwuka mubi wongeye kuza hagati ya Kim Kardashian n’uwahoze ari umugabo we Kanye West, ubwo uyu muraperi yandikaga kuri Instagram agira ati”Kuva iyi ari gatanya yanjye ya mbere, nkeneye kumenya icyo nakora ku mukobwa wanjye uri kuri Tik Tok ntabishaka”. Kanye West akimara kwandika ibi, byatumye Kim Kardashian nawe amusubiza avuga ko adakwiye guhangayikishwa n’imfura yabo North West uri kuri Tik Tok, ahubwo ko we yagahangayikijijwe n’ibindi.
Mu magambo menshi maremare Kim Kardashian yanditse asubiza Kanye West umushinja gushyira imfura yabo kuri Tik Tok atamusabye uburenganzira, yagize ati”Kanye unyibasira mu biganiro agirana n’itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, nibyo bibabaje cyane kurusha North ukoresha Tik Tok. Nk’umubyeyi wita ku bana bane bacu, nkora ibishoboka nkarinda umukobwa wacu mu gihe mwemereye gukora ibyo ashaka kuko bimushimisha. Gatanya irakomeye ubwayo wongeyeho na Kanye ushaka kunsebya, no kwerekana ko ntari umubyeyi mwiza. Kuva twatandukana nifuzaga ko twatandukana mu buryo bwiza, gusa Kanye akomeje kubigira ibidashoboka”.
Ikinyamakuru Hollywood Life cyatangaje ko nyuma y'aho Kim Kardashian asubirije Kanye West byatumye uyu muraperi ahita atangaza ko ibyo Kim avuze atari we ubivuze cyangwa ngo abyitekerereze, ahubwo ko ari umwavoka we Tracy Romulus ubimwandikiye. Kanye West kandi yakomeje agira ati”Njyewe icyo nshaka kumenya ni kubera iki umwana wanjye w’imyaka 8 akoresha Tik Tok kandi atarageza igihe?”. Yakomeje agira ati”Urasobanura iki uvuga ko ari wowe wita kubana? Amerika yakubonye ugerageza gushimuta umwana wanjye ukanambuza kuza kwizihiza isabukuru ye. Washyizeho abarinzi ubwo nazaga gukina n’umuhungu wanjye, urangije umbeshyera kwiba no gukoresha ibiyobyabwenge”.




















