Blog

  • Nyarugenge: BK yishyuriye abatishoboye umusanzu wa mituweli w'agera kuri miliyoni 20 Frw – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye kuwa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama 2022, aho abakozi ba BK n'abayobozi bo muri aka gace bafatanyije guca imirwanyasuri.

    BK isanzwe ikora ibikorwa byo gufasha abatishoboye no gufatanya na leta mu bikorwa biteza imbere abaturage.

    Iyi banki ifite gahunda y'uko 1% by'inyungu ibona iyishyira mu bikorwa byo gufasha abatishoboye n'ibifitiye sosiyete akamaro, akaba ari cyo cyatumye batanga umusanzu wo kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza bwa 2021-2022.

    Umuyobozi wungirije mu ishami ry'amategeko muri BK, Rukundo Gedeon, yavuze ko batanze uyu musanzu kugira ngo batere ingabo mu bitugu Akarere ka Nyarugenge.

    Ati 'Twaje hano Kimisagara ngo turwanye isuri kandi Akarere ka Nyarugenge dusanzwe dufitanye imikoranire myiza baratwegereye batubwira ko bashaka ubushobozi bwo kwishyurira abantu badafite mutuweli natwe turabumva tubemerera ubwo bufasha.'

    Yakomeje avuga ko BK igaragara mu bikorwa byo kuzamura abatishoboye kuko iyo ubushobozi bw'umutarage buzamutse banki hari ubwo ibyungukiramo.

    Akarere ka Nyarugenge kari ku kigero cya 78% cy'abaturage batanze ubwishingizi mu kwivuza, inkunga BK yatanze izatuma bazamuka kuko abagera ku bihumbi birindwi bazishyurirwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yavuze ko igikorwa BK yakoze ari indashyikirwa kuko kizafasha abaturage kugira ubuzima bwiza.

    Ati 'Bizagira akamaro ku buzima bw'abaturage kuko bamwe batishoboye bagiye guhabwa ubwishingizi mu kwivuza babashe kwivuza nta kibazo, turashima BK ku nkunga ndetse no kuba bifatanyije natwe mu muganda.'

    Ku ruhande rw'abaturage bo bavuze ko banejejwe no kuba BK yabatekerejeho ikabishyurira ubwisungane mu kwivuza ubu ubuzima bwabo buzagenda neza bakabasha no kuvurwa.

    Murekatete Helene ufite umugabo n'abana bane yashimye BK ko yamufashije kubona ubwisungane mu kwivuza kuko we yari yarabuze ubushobozi bwo kwiyishyurira.

    BK isanzwe imenyerewe mu gukora ibikorwa bifitiye sosiyete akamaro nko kubakira abatishoboye, guteza imbere abagore, kurengera ibidukikije n'ibindi.

    Abakozi ba BK bari bitabiriye umuganda ku bwinshi

    Abakozi ba BK bavuga ko bishimira gukora ibikorwa bifitiye sosiyete akamaro

    Abakozi ba BK bitabiriye ku bwinshi

    Bari bashishikaye muri iki gikorwa

    Ibikoresho byifashishijwe mu muganda birimo amasuka

    Nyuma y’umuganda habaye ibiganiro ari nabwo hatanzwe ubufasha

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w Umurenge wa Kimisagara Kalisa Jean Sauveur yashimye BK ku gkorwa cyiza yakoreye abaturage

    Umuyobozi wungirije mu ishami ry'amategeko muri BK, Rukundo Gedeon, yavuze ko batanze uyu musanzu kugira ngo batere ingabo mu bitugu Akarere ka Nyarugenge

    BK imenyerewe mu bikorwa byo gufasha abatishoboye. Abaturage ba Nyarugenge bayishimiye umusanzu wayo

    BK yashyikirije akarere asanga miliyoni 20 Frw zo kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza

    Izihirwe Salomon


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-bk-yishyuriye-abatishoboye-umusanzu-wa-mituweli-w-agera-kuri

  • Amafoto yubwiza bw’abakobwa binjiye muri Mis… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, nibwo ijonjora rya Miss Rwanda ryakomereje mu Karere ka Kayonza mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Abakobwa 98 nibo biyandikishije, ni mu gihe 76 ari bo babashije kunyura imbere y'Akanama Nkemurampaka.

    Akanama Nkemurampaka kagizwe na Miss Mutesi Jolly, Evelyne Umurerwa na James Munyaneza kafashe umwanya wo guteranya amanota kemeza ko 14 ari bo bagomba guserukira Intara y'Iburasirazuba muri Miss Rwanda iri kuba ku nshuro ya 12.

    Abakobwa bakomeje ni Ikirezi Musoni Kevine [Nimero 11], Uwase Teta Sheena [Nimero 40], Nzamukosha Patricia [Nimero 66], Mutoni Pascaline [Nimero 60], Umulisa Lidivine [Nimero 45], Keza Nadia [Nimero 71], Uwase Lucie [Nimero 23], Uwase Esther [Nimero 64], Nkusi Lynda [Nimero 29], Mugabekazi Ndahiro Queen [Nimero 73], Umuhoza Emma Pascaline [Nimero 10], Ibirezi Noella [Nimero 35], Nzobe Nikita Amani [Nimero 17] na Mwiza Oliver [Nimero 24].

    Abakobwa 14 batsindiye guhagararira Intara y'Uburasirazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022.

    Ibyishimo ni byose ku bakobwa 14 bavuye muri 76 banyuze imbere y'Akanama Nkemurampaka

    AMAFOTO Y'ABAKOBWA BAKOMEJE MU BURASIRAZUBA

    1.Ikirezi Musoni Kevine [No 11] 

    2.Uwase Teta Sheena [No 40] 

    3.Mwiza Oliver [No 24]    

    4.Nzamukosha Patricia [No 66] 

    5.Mutoni Pascaline [No 60] 

    6.Umulisa Lidvine [No 45] 

    7.Keza Nadia [No 71] 

    8.Uwase Lucie [No 23] 

    9.Uwase Esther [No 64] 

    10.Nkusi Lynda [No 29] 

    11.Mugabekazi Ndahiro Queen [No 73] 

    12.Umuhoza Emma Pascaline [No 10] 

    13.Ibirezi Noella [No 35] 

    14.Nzobe Nikita Imani [Nimero 17]

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114234/missrwanda2022-abakobwa-14-batsindiye-guhagararira-intara-yiburasirazuba-114234.html

  • #AFCON2021:Ikipe ya Senegal yegukanye igikombe cya mbere mu mateka yayo #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu ya Senegal y'umupira w'amaguru yegukanye igikombe cy'Afrika cy'ibihugu nyuma yo gutsinda ikipe ya Misiri Penaliti 4-2,nyuma y'aho iminota 120 irangiye banganya 0-0.

    Iminota 120 yaranzwe no guhangana gukomeye kw'amakipe yombi yanganyije 0-0, gusa Senegal yagaragaje imbaraga nyinshi mu mukino,niyo amahirwe yasekeye kuri penaliti.

    Ikipe ya Misiri yishingikirije ku buhanga buhanitse bw'umuzamu wayo,Mohamed Gabaski wakuyemo amashoti menshi ya Senegal abageze mu minota 30 y'inyongera ku nshuro ya kane bikurikiranya muri iki gikombe.

    Senegal yatwaye iki gikombe igikwiye,kuko yari igeze ku mukino wa nyuma ku ya gatatu ariko yatsinzwe mu mikino ya nyuma ya 2002 na 2019.

    Senegal yatangiye umukino iri hejuru byatumye ku munota wa wa kane ibona penaliti nyuma y'aho, Saliou Ciss ukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso yategewe mu rubuga rw'amahina na Mohamed Abdelmonem.

    Sadio Mane yafashe penaliti, ayitera nabi kuko inguni yayiteyemo ariyo umunyezamu wa Misiri, Gabaski yagiyemo ayikuramo gusa yari yateye ishoti rikomeye.

    Senegal ntiyacitse intege yakomeje gusatira,ndetse Ismaila Sarr wari uhagaze neza aha akazi gakomeye ba myugariro ba Misiri.

    Uyu mukinyi wa Watford,yakase imipira myiza cyane imbere y'izamu rya Misiri inshuro ebyiri ariko Mane yaherezaga aramutenguha ntiyabasha kugira uwo ashyira mu rushundura.

    Ku munota wa 28,yateye ishoti rya mbere rigana mu izamu,ubwo Mohamed Salah yacengaga abakinnyi ba Senegal ariko atera agashoti gato umunyezamu Edouard Mendy agafata bitamugoye.

    Umunyezamu wa Senegali yakoze akazi gakomeye cyane ubwo yakuragamo umupira wari ukomeye watewe na Salah nanone mu minota ya nyuma y'igice cya mbere.

    Mu gice cya mkabiri,Gabaski yakuragamo ishoti rya Nampalys Mendy ku munota wa 50 hanyuma nyuma y'iminota 3 akuramo igitego cyari cyabazwe cya Mane wafashe umupira asigaye wenyine uyu munyezamu arawumutanga.

    Mu minota 60 y'umukino,Misiri yabonye amahirwe 2 yo gutera mu izamu n'umutwe ariko abakinnyi bayo barimo Abdelmonem na Marwan Hamdi ntibayabyaza umusaruro.

    Ku munota wa mbere w'iminota 30 y'inyongera,Umunyezamu Gabaski yakuyemo igitego cyabazwe ubwo Boulaye Dia yasigaga ba myugariro ba Misiri ateye ishoti ngo atsinde uyu munyezamu arikuramo.

    Ku munota wa 100,Gabaski nanone yakuyemo igitego cyabazwe ubwo Bamba Dieng yateraga umupira mwiza n'umutwe uridunda uyu mugabo awushyira muri koloneri.

    Ku munota wa 115 nabwo,Dieng yateye ishoti rikomeye rikurwamo n'umunyezamu Gabaski.Iminota 120 yarangiye ari 0-0 hitabazwa penaliti.

    Misiri yari yiyizeye bikabije kuri penaliti,yahuye n'uruva gusenya kuko yahushije penaliti 2 zituma ibura igikombe cya 8 cya Afurika imaze igihe ishaka.

    Sadio Mane wari wahushije penaliti hakiri kare,niwe watsindiye Senegal penaliti y'intsinzi nyuma y'uko umunyezamu Mendy yari amaze gukuramo iyatewe na Mohanad Lasheen.

    Ku ruhande rwa Senegal penaliti zinjijwe na Koulibaly,Abdou Diallo,Bamba Dieng na Sadio Mane mu gihe Bouna Sarr ariwe wayihushije.

    Ku ruhande rwa Misiri,penaliti zinjijwe na Zizo na M. Hamdi mu gihe M. Abdelmonem na M. Lasheen bazihushije.

    Misiri ifite ibikombe 7 bya Afurika mu gihe Senegal yabonye icya mbere.

    Sadio Mané niwe utowe nk'umukinnyi w'irushanwa,umunyezamu mwiza aba Edouard Mendy mu gihe uwatsinze ibitego byinshi ari Vincent Aboubakar na 8.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/afcon2021-ikipe-ya-senegal-yegukanye-igikombe-cya-mbere-mu-mateka-yayo

  • Umukinnyi wa filime Nkusi Lynda witabiriye Mi… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, ijonjora rya Miss Rwanda ryakomereje mu Karere ka Kayonza kuri Silent Hotel.

    Abakobwa 98 nibo biyandikishije bashaka guhagararira Intara y'Iburasirazuba, ariko 76 nibo banyuze imbere y'Akanama Nkemurampaka kagizwe na Miss Mutesi Jolly, Evelyne Umurerwa na James Munyaneza.

    Muri aba 76 harimo na Nkusi Lynda, witabiriye Miss Rwanda 2021 asezererwa mu mwiherero (Boot Camp) wa Miss Rwanda 2021.

    Uyu mukobwa yavuze ko ashaka ikamba rya Miss Rwanda, kuko azaryifashisha mu gushyira mu bikorwa umushinga we.

    Umushinga we avuga ko uzatanga akazi ku rubyiruko kandi ugatanga umusoro ku gihugu. Ni urubuga yashinze rumeze nka Youtube n'izindi. Ariko ukora kimwe n'urubuga ruzwi nka 'GoFundMe'.

    Ni umushinga we avuga ko yamaze no gutangira gukoraho, ariko ko atize ibijyanye n'ikoranabuhanga. 

    Lynda yabwiye Akanama Nkemurampaka ko aramutse yegukanye ikamba rya Miss Rwanda, byamufasha kubona abafatanyabikorwa n'abandi bamushyigikira mu gushyira mu bikorwa umushinga we.

    Yavuze ko uyu mushinga uzagera kuri buri wese uri mu inganda ndangamuco. Yahawe 'Yes' eshatu n'abagize Akanama Nkemurampaka.

    Lynda asanzwe ari umukinnyi wa filime, aho agaragara muri filime z'urwenya zitambuka kuri shene ya Youtube yitwa Afrimax, akina ari kumwe n'abarimo umunyarwenya Zaba, Nyaxo n'abandi bamamaye kuri iyi shene.

    Uyu mukobwa ni we uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ryitwa Miss Jungle International rizabera muri Tanzania muri uku kwezi kwa kabiri 2022.

    Akimara kuva muri Miss Rwanda 2021, abategura Miss Jungle International baramwandikiye kuri Instagram bamubwira ko bashimye uko yitwaye muri Miss Rwanda.

    Aherutse kubwira INYARWANDA ko afite icyizere cyo kuzitwara neza muri iri rushanwa, asaba abantu kumushyigikira.

    Ati 'Mu bindi bihugu batora umukobwa uzabaserukira nk'uko byagenze muri Miss Rwanda. Hano, rero mu Rwanda impamvu bahise banyegera ni uko nta matora yigeze abaho.'

    Akomeza ati 'Mfite icyizere cyinshi nzitwara neza. Twebwe ikintu badusaba ni ukwiga kubijyanye n'ibidukikije.' 

    Nkusi Lynda yambaye nimero 29 mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 Lynda yasobanuye umushinga ashaka gukora aramutse abaye Miss Rwanda 2022 Uyu mukobwa mu 2021 yahatanye muri Miss Rwanda, agarukira mu mwiherero (Boot Camp) 

    Lynda asanzwe ari umukinnyi wa filime aho akina muri filime zitambuka kuri Afrimax

      

    KANDA HANO UREBE AGACE KA FILIME NKUSI LYNDA  AKINAMO

     “>

    KANDA HANO UREBE UKO AMAJONJORA YA MISS RWANDA MU MAJYEPFO YAGENZE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114231/umukinnyi-wa-filime-nkusi-lynda-witabiriye-miss-rwanda-2021-yagarutse-gushaka-ikamba-rya-m-114231.html

  • Umuhanzikazi Giramata Olga yitabiriye Miss Rw… – #rwanda #RwOT

    Intara y'Uburasirazuba yiyandikishijemo abakobwa 98, ariko abanyuze imbere imbere y'akanama nkemurampaka ni 76 barimo Giramata Olga.

    Uyu mukobwa yabwiye Akanama Nkemurampaka ko aramutse abaye Miss Rwanda 2022, yashyira mu bikorwa umushinga we wo gufasha abakobwa kugaragaza impano zabo by’umwihariko mu ruganda rw’imyidagaduro nk’umuziki n’ibindi.

    Ibi avuga ko azabikora binyuze ku gikorwa yatangiza cyo gutoranya abanyempano kurusha abandi mu bice bitandukanye by’Igihugu.

    Yavuze ko yajya akora irushanwa rimeze nka 'America’s Got Talent' mu bice bitandukanye by'u Rwanda.

    Olga yavuze ko asanzwe ari umuhanzikazi, ahawe umwanya yaririmbye agace gato k'imwe mu ndirimbo ze.

    Uyu mukobwa asanzwe afite indirimbo zirimo 'Esheke' yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Producer Santana muri Hi5 na XB wakoze amashusho afatanyije na Danny Iella.

    Uyu mukobwa muri Mutarama 2020 yasohoye indirimbo yise 'Slow' yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer Santana, naho amashusho yakozwe na Libens.

    Giramata yatangiye umuziki mu Ukwakira 2019, ubwo yasubiragamo indirimbo 'Katerina' y'umuhanzi Bruce Melodie uherutse kwihiza imyaka imyaka 10 ari mu muziki.

    Ijonjora ryo mu Ntara y'Iburasirazuba rizakurikirwa n'irizabera mu Mujyi wa Kigali.

    Iri rushanwa rikomereje mu Ntara y'Iburasirazuba nyuma yo kuva mu Intara y'Amajyepfo aho abakobwa 9 ari bo batsinze barimo Ituze Ange Melisa [Nimero 14], Tanganyika Isabelle [Nimero 1], Ashimwe Michelle [Nimero 32], Kamikazi Queen [Nimero 13], Ikirezi Happiness [Nimero 3], Ruzindana Belyse [Nimero 31], Uwimana Jeannette [40], Irakoze Sabine Hyguette [Nimero 34] na Keza Melisa [Nimero 24].

    Iri rushanwa ryabanjirije mu Ntara y'Amajyaruguru aho hiyandikishije abakobwa 51, ariko abanyuze imbere y'Akanama Nkemurampaka ni 43.

    Ababonye itike yo gukomeza ni No 22. Ishimwe Muhayimpundu Adelaide, No 37. Mutavu Manzi Leslie, No 04. Nshuti Vanessa, No 08. Bagiriteto Aliane, No 01. Uwase Mignone, No 10. Umutoniwase Dianah, No 33. Cyiza Raissa, No 30. Kaberuka Emmanuella na No 40. Igiraneza Mugisha Ghislaine. 

    Ryakomereje mu Ntara y'Uburengerazuba, aho hiyandikishije abakobwa 51 ariko abanyuze imbere y'Akanama Nkemurampaka ni 34. 

    Ababonye itike ni No 33. Umubyeyi Sandrine, No 04. Isaro Nadia, No 15. Stella Matutina Murekatete, No 17. Kazeneza Marie Merci, No 32. Mwiza Amelia, No 21. Muringa Jessica, No 02. Keza Maolithia, No 03. Uwajeneza Peggy na No 06. Nshuti Divine Muheto. 

    Giramata Olga yavuze ko yitabiriye Miss Rwanda kugira ngo azateze imbere abakobwa mu muziki 

    Giramata yavuze ko asanzwe ari umuhanzikazi, kandi ko ari ibintu akunda 

    Olga yabwiye Akanama Nkemurampaka ko ashaka kuzajya ategura irushanwa rigamije kuvumbura impano mu bantu batandukanye by'umwihariko abakobwa 

    Olga ni umwe mu bakobwa 76 bashaka guserukira Intara y'Uburasirazuba muri Miss Rwanda 


    Giramata Olga yahawe umwanya aririmba agace gato k’imwe mu ndirimbo ze 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SLOW' YA OLGA

    “> 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ESHEKE' YA OLGA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114232/umuhanzikazi-giramata-olga-yitabiriye-miss-rwanda-2022-araririmba-amafoto-114232.html

  • Kera kabaye Senegal yegukanye igikombe cy’Afurika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika inshuro 2 ariko ntibakegukane, Senegal mu mateka yayo yegukanye iki gikombe itsinze Misiri ku mukino wa nyuma kuri penaliti 4-2.

    Tariki ya 6 Gashyantare 2022 nibwo habaye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika kimaze iminsi kibera muri Cameroun.

    Senegal yahuye na Misiri. Hakiri kare Senegal yatangiye umukino iri hejuru, yabonye penaliti ku munota wa 6 ku ikosa Mohamed Abdelmonem yakoreye Saliou Ciss, ariko Sadio Mané ayiteye ikurwamo n’umunyezamu Gabaski.

    Misiri itari yagaragaye cyane muri iki gice cya mbere muri uyu mukino wabereye kuri Stade Olimbé yo mu mujyi wa Yaounde, yaje kubona amahirwe ku munota wa 43 ariko Salah ateye mu izamu ukurwamo n’umunyezamu Mendy.

    Mu gice cya kabiri cy’umukino, Senegal yabonye amahirwe menshi arko igorwa no kuyabyaza umusaruro, umukino iminota 90 yarangiye ari 0-0 biba ngombwa ko bitabaza iminota 30 y’inyongera.

    Muri iyi minota nabwo nta cyahindutse amakipe biba ngombwa ko akiranurwa na penaliti.

    Sénégal yinjije 4 za Kalidou Koulibaly, Abdou Diallo, Ahmadou Bamba Dieng na Sadio Mané mu gihe imwe yahushijwe na Bouna Sarr.

    Misiri, izinjiye ni iya Zizo wateye bwa mbere na Marwan Hamdi wateye iya gatatu mu gihe Mohamed Abdelmonem ya kabiri na Mohanad Lasheen wateye iya kane bazihushije.

    Senegal yegukanye iki gikombe cya mbere cy’Afurika mu mateka yayo nyuma y’uko 2002 bari batsindiwe ku mukino wa nyuma na Cameroun ndetse na 2019 batsinzwe na Algeria.

    Edouard Mendy wa Sénégal ni we wabaye umunyezamu w’irushanwa naho Kapiteni wa Cameroun, Vincent Aboubakar watsinze ibitego umunani, aba rutahizamu w’irushanwa.

    Umukinnyi mwiza w’iki Gikombe cya Afurika cyakinwe hagati ya tariki ya 9 Mutarama n’iya 6 Gashyantare 2022 yabaye Sadio Mané wa Sénégal.

    Byari ibyishimo bikomeye cyane kuri Senegal

    Mohammed Salah ntabwo yabyumvaga

    Ni amateka akomeye cyane kuri Senegal

    Sadio Mane yegukanye igikombe cye cya mbere cy’Afurika

    Umutoza wa Senegal Aliou Cisse byari byamurenze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kera-kabaye-senegal-yegukanye-igikombe-cy-afurika-amafoto

  • MU MAFOTO 12: Uburanga bwa Olga na Lynda basa… – #rwanda #RwOT

    Amajonjora yo gushakisha ugomba gusimbura Miss Ingabire Grace akambara ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda, nyuma yo guhera mu Ntara y'Amajyaruguru agakomereza mu Burengerazuba no mu Majyepfo, yakomereje mu Ntara y'Uburasirazuba aho abakobwa bagera muri 76 bitabiriye barimo na Giramata Olga usanzwe ari umuhanzikazi, watangiye umuziki mu mwaka wa 2019 asubiramo indirimbo Katerina ya Bruce Melodie akaza no gutangira gushyira ize hanze.

    Olga yaserutse ku mwanya wa kabiri atangaza ko aramutse agiriwe icyizere cyo kuba Nyampinga w'u Rwanda, yazamura abanyempano b'abakobwa abinyujije mu mushinga wo kugenda areba abahiga abandi hirya no hino mu gihugu.

    Siwe wenyine ariko usanzwe azwi mu ruhando rw'imyidagaduro witabiriye none, kuko na Nkusi Lynda usanzwe azwi muri filime zinyuranye aho akinana n'abarimo Zaba, Nyaxo n'abandi, ari mu bitabiriye.

    INYARWANDA ikaba yabegeranyirije amwe mu mafoto y'aba bakobwa basanzwe bazwi ngo mwihere ijisho uburanga bwabo bizeye ko buhura n'ubuhanga n'umuco bugatuma bitabira Miss Rwanda.

    AMAFOTO YA GIRAMATA OLGA

    Olga yatangiye umuziki mu mwaka wa 2019

    Muri 2020 yashyize hanze indirimbo yise 'Slow' 

    Aheruka gushyira hanze indirimbo yitwa 'Esheke'

    Gusubiramo indirimbo ya Bruce Melodie, Katerina biri mu byatumye arushaho gushinga imizi mu muziki

    Olga mu byiza nyaburanga by’Akarere ka Rwamagana abarizwamo, yasubije Akanama Nkemurampaka ko harimo abakobwa beza

    Yifuza kuzamura impano z’abakobwa agize amahirwe yo kwegukana ikamba binyuze mu marushanwa

    Mbere yo guhabwa umwanzuro n’Akanama Nkemurampaka yabanje gukora mu gahogo aririmba imwe mu ndirimbo ze

    AMAFOTO YA NKUSI LYNDA

    Yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021 agera na kure

    Aramutse yambaye ikamba byamufasha gushaka abaterankunga bigatuma umushinga wo gutangiza imbuga zo gufasha urubyiruko n’abahanzi waguka 

    Amaze kugira izina muri filimi zirimo n'iz’urwenya

    Biteganyijwe ko azahagararira u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Jungle International ategerejwe muri Tanzania 

     Yaserutse yambaye nimero 29 muri Miss Rwanda 2022

    KANDA HANO WUMVE ESHEKE YA GIRAMATA OLGA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114233/mu-mafoto-12-uburanga-bwa-olga-na-lynda-basanzwe-ari-ibyamamare-bitabiriye-miss-rwanda-202-114233.html

  • Senegal itsinze Misiri yegukana bwa mbere igikombe cya Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cyaberega muri Cameroun, Senegal itsinze Misiri (Egypt) icyegukana ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.

    Ni umukino wari witezwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi yose, nyuma y’aho hahuriye ku mukino wa nyuma ibihangange bya Liverpool Sadio Mané na Mohamed Salah.

    Senegal yabonye amahirwe y’igitego ku munota wa karindwi w’umukino kuri penaliti bari babonye, gusa Sadio Mané ayiteye umunyezamu wa Misiri ayikuramo.

    Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya 0-0, hongerwaho iminota 30 ariko bikomeza kuba ubusa ku busa.

    Haje kwiyambazwa penaliti, Senegal yegukana igikombe itsinze penaliti 4-2, aho iya nyuma yatsinzwe na Sadio Mané, yegukana bwa mbere mu mateka igikombe cya Afurika.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/senegal-itsinze-misiri-yegukana-bwa-mbere-igikombe-cya-afurika