Source : https://yegob.rw/the-biggest-hollywood-celebrities-visit-the-ranches-of-california/
Blog
-
14 nibo babonye itara ry’icyatsi muri Miss Rwanda mu guhagararira i Burasirazuba (AMAFOTO) #rwanda #RwOT
Kuri iki Cyumweru, tariki 6 Gashyantare 2022, hatoranyijwe abakobwa 14 batsindiye guserukira Intara y’Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2022, mu ijonjora ryabereye kuri Silent Hill Hotel mu Karere ka Kayonza.
Ijonjora ryitabiriwe n’umubare udasanzwe! Abakobwa 98 ni bo biyandikishije kugira ngo bitabire ijonjora ry’Intara y’Uburasirazuba. Mirongo irindwi na batandatu nibo bemerewe guhatana nyuma yo kuzuza ibisabwa byose.
Byari akazi katoroshye ku bagize Akanama Nkemurampaka k’amajonjora ya Miss Rwanda 2022 ari bo Mutesi Jolly, Munyaneza James ndetse na Evelyne Umurerwa.
Benshi mu bitabiriye iri jonjora ryo mu Ntara y’Uburasirazuba kimwe no mu zindi zabanje, bakomeje guhanga imishinga yuje ubuhanga ndetse yazanira impinduka abagenerwabikorwa bayo.
Miss Rwanda ni irushanwa ryiyemeje guha imbaraga umwana w’umukobwa ngo agaragaze ibitekerezo bye.
Umubare w’abitabiriye ijonjora ryo mu Burasirazuba wari hejuru ndetse ihatana ry’ibitekerezo bya buri wese ari ko riri hejuru.
Abakobwa 14 bakurikira ni bo batsindiye itike yo guhagararira Intara y’Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2022
Ikirezi Musoni Kevine [No 11]
Uwase Teta Sheena [No 40]
Mwiza Oliver [No 24]
Nzamukosha Patricia [No 66]
Mutoni Pascaline [No 60]
Umulisa Lidvine [No 45]
Keza Nadia [No 71]
Uwase Lucie [No 23]
Uwase Esther [No 64]
Nkusi Lynda [No 29]
Mugabekazi Ndahiro Queen [No 73]
Umuhoza Emma Pascaline [No 10]
Ibirezi Noella [No 35]
Nzobe Nikita Imani [No 17]
-
Abakobwa 14 nibo batsindiye kuzahagararira Intara y'Iburasirazuba muri Miss Rwanda 2022 #rwanda #RwOT
Amajonjora yo gutoranya abakobwa bazahagararira Intara n'Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2022, kuri iki Cyumweru yakomereje mu Karere ka Kayonza ahatoranyijwe abakobwa 14 b'uburanga bazahagararira intara y'Iburasirazuba.
Iri jonjora ryo kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, ryabereye muri Silent Hill Hotel, iri hafi y'Umujyi wa Kayonza.
Uburasirazuba ni ho hari hatahiwe nyuma y'Amajyaruguru, Uburengerazuba, ndetse n'Amajyepfo ahamaze gutoranywa abakobwa 27.
Abakobwa bitabira ijonjora ribera muri iyi ntara baba baturutse mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kirehe, Ngoma, Rwamagana, Bugesera na Kayonza ndetse iyi ntara niyo ikunze kugira agahigo ko kugira abakobwa benshi bitabira.
Abakobwa bitabira ijonjora ribera muri iyi ntara baba baturutse mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kirehe, Ngoma, Rwamagana, Bugesera na Kayonza.
Iri rushanwa riri ku ba ku nshuro ya 12,amajonjora azasorezwa mu mujyi wa Kigali, aho abakobwa bujuje ibisabwa [ubwiza, ubwenge, umuco] aribo bazemererwa kwinjira mu mwiherero uzavamo uzahabwa ikamba.

-
#AFCON2021: Vincent Aboubakar yakoze amateka y’abatsinze ibitego byinshi mu irushanwa rimwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

- Vincent Aboubakar wa Cameroun wakoze amateka
Muri uwo mukino watsinzwe na Cameroun kuri Penaliti 5-3, Burkina Faso yatsinze ibitego 3 Cameroun iza guturuka inyuma irabyishyura. Mu bitego 3 Cameroun yatsinze, harimo bibiri bya Vincent Aboubakar byatumye akora amateka, aza mu bakinnyi batatu batsinze ibitego byinshi mu irushanwa rimwe ry’igikombe cya Afurika.
Abari barakoze ayo mateka barimo Ndaye Mulamba, ukomoka mu cyahoze ari Zaïre, icyo gihe yatsinze ibitego 9 mu irushanwa ryo mu 1974 ryari ryabereye mu Misiri, rikaza no kwegukanwa na Zaïre ariyo Repubulika Iranira Demokarasi ya Congo (RDC) uyu munsi.
Hari kandi Laurent Pokou ukomoka muri Côte D’Ivoire, watsinze ibitego 8 mu gikombe cya Afurika cyo 1970 cyabereye muri Sudani ikaza no kurisigarana, ndetse na Vincent Aboubakar waraye asoje irushanwa ryaberaga iwabo muri Cameroun afite ibitego 8.
Igikombe cya Afurika cya 2021 cyatangiye tariki 9 Mutarama muri Cameroun, kirasozwa kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, ahategerejwe umukino wa nyuma uza guhuza Les Lions de la Téranga ya Senegal na Les Pharaohs ya Misiri.

-
Ingo 20% zavuye mu bukene bukabije: Urugendo rwa VUP kuva muri 2008-2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

- Imirimo y’amaboko ihemberwa muri VUP yatumye abaturage benshi bikura mu bukene bukabije
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) hamwe n’Ikigo gishinzwe guteza Imbere imishinga y’inzego z’ibanze (LODA), bavuga ko iyi
gahunda yiswe Vision 2020 Umurenge Program (VUP), yatumye habaho impinduka zikomeye mu mibereho y’abaturage barenga 20% by’abenegihugu bose.Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Assumpta Ingabire, avuga ko Umwiherero w’Abayobozi wateguye Gahunda mbaturabukungu (EDPRS I) harimo na VUP.
Minisitiri Ingabire avuga ko VUP ihabwa ingengo y’imari buri mwaka kugira ngo ifashe abantu bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, harimo ababanza gukora imirimo ihemberwa, ariko abadashoboye kugira icyo bakora na busa bo bagahabwa inkunga y’ingoboka yo gushakamo ibibatunga.
VUP ishyirwa mu bikorwa n’Ikigo LODA haba mu bijyanye no kurengera abatishoboye, gushyiraho uburyo abagenerwabikorwa batoranywa, kugena ibizashingirwaho mu gutoranywa, kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze, gushaka amafaranga, gukurikirana abaterankunga ndetse no gukurikirana uburyo amafaranga agezwa ku baturage.
Aho VUP yasanze abaturage n’aho ibagejeje kugeza ubu
Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga, avuga ko kuva aho VUP nyirizina itangiriye muri 2008, ingo zari zifite ubukene bukabije mu Rwanda zari 36%, ariko ko kugeza uyu munsi izigera kuri 20% by’ingo zose z’Abanyarwanda, zimaze kuva muri icyo cyiciro zikagera ku rwego rwo kwibeshaho.
Madamu Nyinawagaga avuga ko Ingengo y’Imari ishyirwa muri VUP buri mwaka yahereye kuri miliyari umunani muri 2008, igenda yongerwa kugeza ubwo mu mwaka wa 2021/2022 igeze ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 67.
Ayo mafaranga kugeza ubu amaze guhabwa imiryango isaga ibihumbi 300 mu Rwanda iri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, harimo abayahawe nk’inkunga y’ingoboka, abagore batwite n’abana bonka bafite munsi y’imyaka 24 y’ubukure mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira.

- Abaturage bahamywa ko VUP yabagobotse bituma biteza imbere
Hari n’amafaranga ahabwa abari mu miryango itishohoye hagashakwa ibintu bibyara umusaruro kugira ngo bibafashe kubona inyungu, ndetse hagakorwa n’amahugurwa ku rubyiruko.
Uko amafaranga ya VUP akoreshwa mu Karere ka Nyarugenge hagendewe ku nkingi za LODA
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ako Karere, Emmy Ngabonziza avuga ko abahabwa inkunga y’ingoboka kuko ntacyo bashoboye ari 853, abafite ingufu bahemberwa gukora imirimo y’amaboko ari 848, mu gihe abakora imirimo yoroheje mu gihe gito ari 164.
Ngabonziza avuga ko ibindi bitangwaho amafaranga ya VUP ari amarerero 48 arimo abana 720, b’ababyeyi birirwa bakora imirimo y’amaboko muri VUP mu Mirenge ya Mageragere, Kigali na Nyamirambo.
Avuga kandi ko amafaranga ya VUP yafashije abaturage bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kubona igishoro, aho muri 2019 abagera ku 2531 barimo amatsinda 56, amakoperative 12 n’abantu ku giti cyabo 1893 bahawe igishoro kibafasha gukora imishinga ibateza imbere.
Impinduka mu mibereho y’abatuye Akarere ka Nyamasheke
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, avuga ko imiryango ifashwa na gahunda ya VUP yageze ku isuku n’isukura, harimo icyo bise ‘Sasa neza’, bakaba bagomba kuzigama amafaranga yo kugura imifariso baryamaho.
Hari na gahunda yiswe Ndi Urugero igamije gusukura mu nzu (gukurungira) mu rwego rwo kurwanya amavunja n’undi mwanda, kwishyura ubwishingizi bw’ubuzima, kwizigamira muri Ejo Heza, kugura imyenda bagasohokera mu bandi badafite ipfunwe, kwishyira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya kugira ngo babashe kwigurira amatungo, guhinga no kwiyubakira inzu zo kubamo.
Ibi birashimangirwa n’umuturage witwa Nsengimana Telesphore ufite ubumuga bw’ukuboko, akaba atabasha kugira icyo yakora na gito, akavuga ko umugore we ari we ujya mu mirimo ya VUP.
Iyo gahunda itarashyirwaho, Nsenginana ngo yari umuntu usabiriza nk’abandi benshi bafite ubumuga, umugore we akaba ari we ujya guca inshuro kugira ngo babeho.

- MONALOC ivuga ko ibikorwa bya VUP bizakomeza
Ati “Ariko kuva najya muri VUP twatangiye kwatisha (gukodesha) imirima turahinga, dufite ibiribwa bihagije kandi narubatse inzu n’ubwo itaruzura neza, ubu nanjye abantu baza guca inshuro iwanjye”.
MINALOC na LODA bashimira abafatanyabikorwa
Umuyobozi Mukuru wa LODA avuga ko Leta ishimira byimazeyo imiryango ya Sosiyete Sivile n’indi itagengwa na Leta (ONG) kubera inkunga itanga mu kuvugurura imibereho y’abaturage, yaba amatungo n’ibindi bikoresho itanga, hamwe no kubashishikariza kwiteza imbere bakoresheje neza amahirwe baba bahawe.

-
Minisitiri Biruta yagejeje ku Nteko ya AU Raporo y’Inama ya 39 ya NEPAD #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

- Minisitiri Biruta yahagarariye Perezida Kagame mu nama ya 35 ya AU
Ni raporo ku ivugururwa ry’inzego, ndetse na raporo y’inama ku miyoborere muri Afurika, hibandwa ku ishoramari mu buzima.
Perezida Kagame uri ku buyobozi bwa NEPAD kuva mu 2020, ku wa Gatatu taliki ya 2 Gashyantare 2022, hifashishijwe ikoranabuhanga yongeye gutorerwa izo nshingano mu nama ya 39 yahuje Komite y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, bihuriye muri uyu muryango, akaba yari asoje manda y’imyaka ibiri.
Mu butumwa yagejeje ku bagize Komite, Perezida Kagame yagize ati 'Turi mu nzira nziza kuko Afurika ikomeje kuzamuka irenga ingorane zayo. Icyorezo cya Covid-19 kiracyari kumwe natwe, ariko iki cyorezo cyafashije Afurika mu gufatirana amahirwe yo guharanira kwigira.'
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko afite icyizere cy’uko AUDA-NEPAD, izakomeza kuza ku ruhembe rw’imbere mu rugendo rw’iterambere rya Afurika.
NEPAD ni ikigo gishinzwe kuyobora no gushyira mu bikorwa imishinga y’ingenzi y’iterambere, ku rwego rw’uturere ndetse no ku rwego rw’umuganane wa Afurika wose, hagamijwe kwimakaza ubufatanye mu kugera ku Cyerekezo 2063, gikubiyemo inzozi za Afurika zigomba gushyirwa mu bikorwa mu gihe gikwiye.
Inama y’Inteko ya 35 ya Afurika yunze Ubumwe yaberaga i Addis Ababa muri Ethiopia, ikaba yasojwe kuri iki cyumweru.

-
Ufitimana Philbert wakoze indirimbo “Araruhura”yasabye ikintu gikomeye Abashumba b'amatorero #rwanda #RwOT
Umwe mu bahanzi barikuzamuka mu ndirimbo zo guhimbaza Imana bongeye kugaragara ibikorwa by'impano zabo ngo nubwo bitaborohera kuzamuka.
Uwitwa Ufitimana Philbert utuye mu karere ka Rubavu yashyize hanze indirimbo yise “Araruhura”.
Bamwe mu bahanzi b'indirimbo zihimbaza imana baratunga agatoki abakuru b'amadini cyane cyane ADPR ko kubazamura bitaborohera na gato ngo kuko n'ufite impano yo kuririmba kugira ngo anahabwe umwanya wo gutambutsa ibihimbano bye mu iteraniro bitororoha
Uyu ni Nshimiyimana Christophe ati “Reba nk'ubu maze imyaka irenga 20 muri ADPR ariko nubu sindabona uwampa umwanya mu materaniro ngo mbe nazamura impano mfite yo kuririmba kandi niyo ugiye kuririmba mu yandi madini bifatwa nabi.Nukuri impano zacu zirapfukiranwa cyane.”
Ufitimana Philbert kuri iyi ndirimbo ye yagize ati “ndishimye cyane ku bw'abanyarwanda bakomeje kunyereka urukundo mu kwishimira indirimbo nashyize hanze yo guhimbaza Imana.Mu minsi micye cyane hagiye gusohoka indi kandi nizeye ko izabashimisha.”
Philbert yakomeje asaba abakuru b'amatorero kujya bafasha impano zabo kuzamuka ngo kuko nabo ariho bacisha ivugabutumwa bigatuma bakora umurimo wimana babinyujije mu kuririmba
Byagiye bigaragara ko abahanzi bahimbaza lmana iyo badakurikiranwe n'abashumba babayobora birangira bigiriye kuririmba indirimbo zisanzwe.
Iyo witegereza usanga bagushijwe n'ababayobora kuko batahawe umwanya wo gukoresha impano zabo.
Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango
-
Abanyabigwi 3 bakiniye Arsenal yatwaye shampiyona idatsinzwe bageze I Rusizi #rwanda #RwOT
Abanyabigwib'ikipe ya Arsenal FC, Robert Pires, Ray Parlour na David Seaman,bari mu ruzinduko mu Rwanda ndetse amafoto ya mbere bayafotowe bageze mu karere ka Rusizi aho bagiye gusura Pariki ya Nyungwe.
Aba bagabo bamenyekanye muri iyi kipe yo mu Bwongereza bari mu Rwanda mu bikorwa by'ubukerarugendo bizamara iminsi itandatu.
Bifitanye isano n'amasezerano iyi kipe yasinyanye n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, yo kwamamaza igihugu binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
Mu gihe bazamara mu gihugu bazatambagizwa ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda, birimo gusura Pariki y'Igihugu ya Nyungwe n'iy'Ibirunga.
Amakuru aravuga ko aba banyabigwi ba Arsenal barasura Pariki ya Nyungwe ejo kuwa Mbere tariki ya 07 Gashyantare 2022,hanyuma ku wa 2 basure Pariki y'ibirunga mu gihe ku wa 3 bikunze bahura n'abafana ba Arsenal.
Muri Gicurasi 2018 ni bwo byatangajwe ko Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye na Arsenal yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y'imipira, aho yambara 'Visit Rwanda' ku kuboko kw'ibumoso haba mu ikipe nkuru, iy'abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y'abagore.
RDB yatangaje ko nyuma y'imyaka itatu y'imikoranire yatanze umusaruro, mu 2019, impande zombi zanzuye ko zakongera igihe amasezerano yari kumara.


-
Gufasha abaturage kwiteza imbere, ni uburyo bwo gukumira ibyaha – ACP Ruyenzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

- ACP Ruyenzi yashimye ibikorwa bagezeho, aha bacuruza ibikomoka mu Kivu
Umuyobozi muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bihuza Polisi n’abaturage (Community Policing) Teddy Ruyenzi, avuga ko gufasha abaturage kwiteza imbere ari ugukumira ibyaha.
Agira ati 'Tumaze igihe turi mu bikorwa by’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage. Mu kwezi k’Ukubuza, twasuye ibikorwa byinshi bitandukanye twakoze dufatanyije n’abaturage bavuye mu byaha bakishyira hamwe, batangira ibikorwa byo kwiteza imbere. Hari abo twubakiye inzu, twahaye amashanyarazi, ariko ibyo dukorera i Rubavu byo bifite umwihariko.'
ACP Ruyenzi avuga ko mu Karere ka Rubavu batangiye ibikorwa byo gufasha abaturage, kureka ibyaha ahubwo bakajya mu bikorwa bibateza imbere binyuze mu kwishyira hamwe.
Agira ati 'Rubavu amakoperative atandatu ni yo amaze guterwa inkunga kandi mu minsi ya vuba, tuzafasha andi atanu namara kubona ibyangombwa gatozi. Ubu turimo gusura abo twafashije kugira ngo turebe ko ibikorwa batangije bihari, bikora, turushaho kubagira inama kuko dushaka ko biteza imbere.'

- Basuye n’aborora ingurube
Yongeraho ko bareba niba bararetse ibikorwa bitemewe byambukiranya umupaka, kuko byinshi byabaga binyuranyije n’amategeko, ndetse bakoragamo n’ibindi byaha.
Ati 'Bakoreragamo ibyaha nko kuzana inzoga zitemewe n’ibiyobyabwenge, hari abafatwaga ku ngufu, ndetse ugasanga hari abatanga akazi kuri Polisi bitari ngombwa. Ariko bavuye muri ibyo bikorwa batangira imishinga ibateza imbere, kandi twifuza ko ibyo bikorwa byo kubafasha bikomeza, kuko hari abatarajya mu makoperative nabo bayagana.'
Akomeza avuga ko imishinga y’iterambere Polisi itera inkunga iyikurikirana, kuko hari imishinga ikorwa yamara kubona amafaranga ikaryama, ariko ikorerwa mu Karere ka Rubavu basuye ngo ikora neza.
Ati 'Iyi ni intangiriro, ubuyobozi bwa Polisi bwabikoze bufatanyije n’ubuyobozi bw’igihugu buba bwatanze umurongo, ni ibikorwa twifuza ko byaguka. Muri Rubavu harimo amakoperative ariko si ko bose bayagiyemo, twifuza ko n’abandi bakwishyirahamwe, bagashyira ubushobozi hamwe bagakora ibikorwa byemewe bibafasha kunguka. Turifuza ko ibi bikorwa biba mu turere twose dukora ku mipaka, kuko abantu bambutsa ibicuruzwa barahari.'

- Hari bafashijwe korora inkoko, bishimira ko bavuye mu bucoracora
Maisha Claudine kimwe n’abandi bagora bakoranaga mu gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe bita nko 'gucora’, avuga ko ubu aribwo babayeho neza agereranyije n’ibyo bakoraga bambukiranya imipaka.
Ati 'Turashima Polisi yaduteye inkunga tworora inkoko zitera amagi, zimeze neza kandi twizera ko mu minsi iri imbere tuzatangira kunguka, tugatekana tukishyurira abana amashuri ndetse tukishyura ubwisungane mu kwivuza nta kibazo. Mbere ibikorwa byo gucora byagiraga ingaruka nyinshi zirimo kugenda amajoro, kunyura inzira zitemewe, kwamburwa ibicuruza, gufungwa ndetse habaga n’abaraswa, ibyo byose ubu twatandukanye na byo.'
Maisha avuga ko abakora ibikorwa byo kuzana ibicuruzwa byambukiranya umupaka binyuranyije n’amategeko, babivamo bagashaka ibindi bakora.
Ati 'Dushimira Polisi yaduhaye igishoro, dushimira Perezida wazanye imiyoborere myiza yita ku baturage.'
Uretse abashinze Koperative zikora ubworozi bw’inkoko n’ingurube, hari abishyize hamwe bakora ubucuruzi bw’ibikomoka mu kiyaga cya Kivu, bavuga ko ku munsi bunguka ibihumbi 30 kandi bashoboye gushinga n’andi mashami, mu gihe bagikora akazi ko gucora bahoraga bahanganye na Polisi.

- Aborojwe ingurube baremeza ko imbere ari heza
Nyirabasinga Emerance ni umuyobozi wa Koperative, avuga ko bagikora ibikorwa byo kwambutsa ibiciruzwa bahoraga bahanganye na Polisi, naho bayibonye bagahunga ariko ubu bahinduye imyumvire, ndetse Polisi yabaye inshuti yabo.
Ati 'Mbere Polisi yari umwanzi wacu, aho tuyibonye tukayihunga, ariko ubu ni bo bajyanama dufite. Baradusura kandi tubanye neza, twiteza imbere dutekanye kandi tukunguka kuko twafunguye irindi shami.'
Ubuyobozi bwa Polisi buvuga ko ubu buryo bufasha abaturage kwiteza imbere, bakava mu bikorwa bibashora mu byaha. Bwatangiriye mu Karere ka Rubavu ariko buzakoreshwa mu turere twose dukora ku mipaka, bugafasha abaturage kuva mu bikorwa bibi, ahubwo bakagana inzira yo kwiteza imbere.
