Blog

  • Meddy yifashishije ifoto ya Mimi yambaye Bikini amubaza igihe azasamira inda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Meddy abinyujije kuri page ye ya instagram y'abafana yise Meddy Inkoramutima yashyize hanze ifoto y'umugore we, Mimi, yambaye bikini maze ayiherekesha amagambo yo kwibaza igihe Mimi azasamira.

    Nyuma yuko Meddy ashyize hanze iyi foto ya Mimi yayiherekesheje amagambo agira ati ” When will you get pregnant ? @itsmimiali “. Ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ” Uzasama/uzatwita ryari? @itsmimiali “.

    Bamwe mu babonye iyi foto ya Mimi n'amagambo Meddy yavuze yibaza igihe Mimi azasamira bamubwiye ibi bikurikira:

    Source : https://yegob.rw/meddy-yifashishije-ifoto-ya-mimi-yambaye-bikini-amubaza-igihe-azasamira-inda/

  • Umugabo arashinjwa kwica Umugore we ndetse n'uruhinja rwabo akarujugunya mu mugezi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri leta ya Tennessee umugabo arashinjwa kwica Umugore we ndetse n'uruhinja rwabo rwari rumaze iminsi 2 ruvutse, maze akarujugunya mu mugezi wa Mississippi.

    Uyu mugabo WItwa Brandon Isabelle wimyaka 25 yatawe muri yombi kuwa gatatu muri Leta ya Tennessee, Aho yari amaze kwivugana Umugore we Daniella Hoyle Wimyaka 27 ndetse akica n'uruhinja bari bamaze iminsi 2 barwibarutse.

    Police ivugako mu gicuku cyo kuwa 2 babonye imodoka kumuhanda ihagaze, barebamo bagasanga harimo Umugore wapfuye arashwe. Mu makuru police yashatse yagaragaye ko uyu mugore Ari Daniella.

    Umuryango wa Daniella ukibimenya wabwiye police ko Daniella yari kumwe numwana witwa Kennedy Hoyle yari amaze iminsi 2 yibarutse.

    Police mu iperereza yakoze yaje gushyira umugabo wa Daniella ariwe Isabelle mu majwi yabakekwa. Isabelle yatawe muri yombi ngo ahatwe ibibazo ku byaha yaba akekwaho.

    Isabelle imbere ya Police yemeyeko ariwe wishe Daniella Nyuma yabyo agakura Umwana mu modoka akagenda akamuroha mu mugezi, gusa nta mpamvu nimwe yatumye ahitana Umugore ndetse numwana we yigeze atangariza police.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-arashinjwa-kwica-umugore-we-ndetse-nuruhinja-rwabo-akarujugunya-mu-mugezi/

  • Hahiye

    Umunyamakuru Clarisse Uwimana kuri ubu uherereye mu gihugu cya Cameroon aho yagiye gukurikirana imikino ya AFCON 2021 yahawe umudari w'ishimwe.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Clarisse Uwimana yashyize hanze ifoto yambaye umudari yahawe maze ayiherekesha amagambo akarango k'umutima mu rwego rwo kugaragaza ko yawishimiye.

    🥉🤩 pic.twitter.com/s8MBbhpWzD

    — Clarisse Uwimana (@uwimaclarisse) February 6, 2022

    Source : https://yegob.rw/hahiye-%F0%9F%94%A5-umunyamakuru-clarisse-uwimana-yahawe-igihembo-muri-afcon2021/

  • Yiteretse umutsima w'akataraboneka, Cristiano Ronaldo yahaye ubutumwa abamwifurije isabukuru nziza bo ku isi hose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tariki ya 05 Gashyantare 2022 nibwo Cristiano Ronaldo yizihije isabukuru y'imyaka 37 y'amavuko. Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Cristiano Ronaldo yageneye ubutumwa bw'ishimwe inshuti ndetse n'abafana be muri rusange bamwifurije isabukuru nziza.

    Cristiano Ronaldo yakoresheje ifoto aho yarari kumwe n'umugore we, Georgina maze ayiherekesha amagambo agira ati 'Life is a roller coaster. Hard work, high speed, urgent goals, demanding expectations… But in the end, it all comes down to family, love, honesty, friendship, values that make it all worth it. Thanks for all the messages! 37 and counting! ❤️🙏🏽'.

    Source : https://yegob.rw/yiteretse-umutsima-wakataraboneka-cristiano-ronaldo-yahaye-ubutumwa-abamwifurije-isabukuru-nziza-bo-ku-isi-hose/

  • Ibyo Klopp yavuze kuri Dybala ushobora kuza muri Liverpool mu mpeshyi biratangaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe yo mu bwongereza ya Liverpool irashaka kuzana umukinnyi wa Juventus Paulo Dybala mu mpeshyi y'uyu mwaka dore ko aribwo azaba arangiye amasezerano ye afite muri iyi ikipe yo mu butariyani ya Juventus.

    Liverpool ikaba ishaka kumuzana muri iyi kipe, ariko bikaba bishaka kwihutishwa kuko icyo gihe aribwo azaba ari umukinnyi w'igurisha [free agent] bikaba byamfasha Liverpool kudatanga amafaranga menshi.

    Paulo Dybala umusore ushobora kuza muri Liverpool

    Umutoza wa Liverpool abajijwe kuri aya makuru akaba yavuze ko bishobora gufahsa iyi kipe igihanganye n'ikibazo cy'uko umunya Misiri Mohammed Salah ashaka ko mu masezerano mashya bamuha yakubirwa kabiri umushahara we, ibi ngibi ikipe ya Liverpool ikaba itabikozwa.

    Klopp umutoza wa Liverpool, umutoza umaze kubaka izina.

    Ibi byose ariko bikaba bishobora gukomwa mu nkokora n'uko nubwo yaba yigurisha bitatuma za muri Liverpool ku buntu, bikaba byasaba ko bamwishyura amafaranga runaka kandi nabwo ataba make ku musore nkuyu ufite imyaka 28.

    Ariko ikindi kibazo kikaba ari uko abataka baba bagiye kuba benshi muri iyi kipe kandi byose bikagenda byongera imishahara muri iyi kipe itazwiho gutanga amafaranga menshi.

    Paulo Dybala umusore wa Juventus.

    Uyu mugabo wo muri Argentina akaba amaze gutsinda ibitego byinshi kuva ubwo agereye muri Serie A, aho yagezemo muri 2015 aho yabanjirije muri Parelimo nyuma akaza kujya muri Juventus.

    Klopp na Dybala

    Source : https://yegob.rw/ibyo-klopp-yavuze-kuri-dybala-ushobora-kuza-muri-liverpool-mu-mpeshyi-biratangaje/

  • Twaganiriye! Uwimana ufite ubumuga yavuze ku… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa wo mu Karere ka Nyanza yageze imbere y'Akanama Nkemurampaka kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022 yizihiwe agaragaza ko agiye kuba ikiraro cy'abafite ubumuga bataratinyuka kwitabira amarushanwa y'ubwiza nk'aya.

    Yatangiye kuvuga impamvu yitabiriye Miss Rwanda n'intego yihaye mu buzima bwe, buri wese amutega amatwi. Yari yambaye ikanzu nziza ndende, sheneti mu ijosi, umusatsi uboshye ufungiye inyuma ari we wambaye nimero 40 mu irushanwa.

    Ari mu bakobwa 81 biyandikishije mu Ntara y'Amajyepfo, ariko 47 nibo babashije kunyura imbere y'akanama nkemurampaka. Babanje gutangaza ko abakobwa 7 ari bo babonye itike yo gukomeza, ariko abagize akanama bongeye kwiherera bemeza ko abakobwa 9 ari bo bakomeza.

    Mu bakobwa 9 baserukiye Amajyepfo harimo na Uwimana Jeannette [Nimero 40] yiyongera kuri Ituze Ange Melisa [Nimero 14], Tanganyika Isabelle [Nimero 1], Ashimwe Michelle [Nimero 32], Kamikazi Queen [Nimero 13], Ikirezi Happiness [Nimero 3], Ruzindana Belyse [Nimero 31], Irakoze Sabine Hyguette [Nimero 34] na Keza Melisa [Nimero 24].

    Uwimana yari yitwaje umukobwa witwa Faina Kabayiza biganye mu mashuri yisumbuye. Bombi ni inshuti z'igihe kirekire, byanatumye Kabayiza amenya ururimi rw'amarenga mu buryo bumworoheye, kuko yashyize imbaraga mu kurwiga kugira ngo azajye abona uko bavugana nawe.

    Babaye inshuti cyane, kugeza ubwo mu minsi ishize Uwimana abwiye Faina ko ashaka kwitabira Miss Rwanda anamusaba kuzamuherekeza kugira no azasobanure ibyo azaba arimo aravuga akoresheje ururimi rw'amarenga.

    Si ubwa mbere ariko yari atekereje kwitabira Miss Rwanda. Uwimana avuga ko mu 2021 yashatse kwitabira Miss Rwanda, umuryango n'abavandimwe baramushyigikira, ariko hari zimwe mu nshuti ze zamubwiye ko atazabasha kumvikana n'akanama nkemurampaka kuko azagorwa no gusobanura umushinga we.

    Uwimana yabwiye INYARWANDA ko kubona itike yo guhagararira Intara y'Amajyepfo muri Miss Rwanda 2022 bimuhaye izindi mbaraga zo gutinyura n'abandi bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

    Uyu mukobwa avuga ko yasoje amasomo ajyanye n'uburezi mu mashuri yisumbuye. Akavuga ko ashaka gukomeza amashuri akagera ku rwego rw'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master's]'.

    Ngo nyuma yo gusoza amasomo ye, azashakisha abafite ubumuga abereke inyungu iri mu kwitinyuka bagaharanira kugera ku nzozi zabo.

    Uyu mukobwa avuga ko abona rimwe na rimwe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahezwa muri sosiyete, ibi bikagira ingaruka ku iterambere ryabo.

    Akavuga ko hari abiyumvisha ko abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga badashoboye, ariko ngo siko biri 'barashoboye'.

    Binyuze mu musemuzi we, ati 'Iyo mbonye baduheza biratubabaza, ariyo mpamvu ngira ngo nshinshikarize imiryango n'abandi babishinzwe kubimfashamo mu kuzamura aba bana kugira ngo bige.' 

    Inkuru bifatanye: Bwa mbere Uwimana umukobwa ufite ubumuga yitabiriye Miss Rwanda


    Uwimana yabonye ‘Pass’ yo guhagararira Intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2022

    Uwimana yavuze ko akiri muto, abantu batandukanye bajyaga babwira ababyeyi 'ko ntacyo umwana wabo azabamarira', bakanavuga ko 'nta bwenge yagira'.

    Ngo banabwira ababyeyi be kumugumisha mu rugo ntajye ku ishuri nk'abandi. Ariko ngo yaje kugira amahirwe ajya ku ishuri, kandi ni ibintu yishimira.

    Uyu mukobwa yasabye inzego bireba gushishikariza buri wese kwiga ururimi rw'amarenga. Avuga ko ari ahantu henshi abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagihezwa, kandi bitari bikwiye.

    Umusemuzi we ati '[…] Ikintu abasaba ni uko uhereye hasi akenshi usanga abantu baba badahugurirwa kumenya amarenga ku buryo bakwakira abantu bose nko kwa muganga, mu nzego zishinzwe umutekano usanga abafite ubumuga batarimo, mu barimu, ndashaka bose bahugurirwe kwiga amarenga ku buryo babasha kuvugana n'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga,'

    Uwimana avuga ko kuva akiri mu mashuri abanza yagize inyota yo kwitabira Miss Rwanda nyuma yo kubona 'abavuga bitabira Miss Rwanda nkumva ndabikunze'.

    Avuga ko asoje kwiga amashuri yisumbuye, ari bwo yiyemeje kwitabira Miss Rwanda, ndetse umuryango we uramushyigikira.

    Uwimana yiga mu mashuri yisumbuye yakundaga kumurika imideli. Miss Rwanda ni cyo gikorwa cya mbere yitabiriye gikomeye.

    Umushinga Uwimana yatanze muri Miss Rwanda ni ugufasha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kugira ngo bitinyuke bakoreshe imbuga zabashyiriweho nka Miss Rwanda nk'abandi bose badafite ubumuga. 

    Uwimana yavuze ko yashakaga kwitabira Miss Rwanda 2021, zimwe mu nshuti ze zimubwira ko atazabasha guhuza n'akanama nkemurampaka 

    Uwimana yavuze ko Miss Rwanda igiye kumubera inzira yo kwereka n'abandi bafite ubumuga ko bashoboye, bagira uruhare mu guhindura sosiyete Uwimana yavuze ko hari ababwira umuryango we ko umwana wabo ntacyo azamara, abandi bagasaba ko atajyanwa mu ishuri 

    Faina Kabayiza wari umusemuzi avuga ko Uwimana ari inshuti ye y'igihe kirekire, kuko biganye mu mashuri yisumbuye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114214/twaganiriye-uwimana-ufite-ubumuga-yavuze-ku-bamubazaga-kwitabira-miss-rwanda-asaba-abantu–114214.html

  • Urubyiruko rwagaragaje impungenge z'abashobora kwiyahura kubera ibyo bavoma ku mbuga nkoranyambaga – #rwanda #RwOT

    Iyi ngingo ijya gusa n'ibyagarutsweho mu mahugurwa yateguriwe urubyiruko ruhagarariye urundi mu turere 10 mu gihugu no muri za kaminuza zitandukanye mu Rwanda, ku bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe.

    Ni amahugurwa yari agamije gusobanurira uru rubyiruko ku buzima bwo mu mutwe no ku ndwara zo mu mutwe, uko umuntu yavugana n'ufite ikibazo cyo mu mutwe hagamijwe kumufasha n'ubufasha bw'ibanze ku muntu wagize ikibazo cyo mu mutwe.

    Abayitabiriye basobanuriwe agahinda nyongobezabugingo (depression), ihungabana n'ibindi bigira ingaruka mbi zishobora gutuma umuntu afata icyemezo cyo kwiyahura.

    Bamwe muri uru rubyiruko ariko mu byo batunze agatoki byugarije ubuzima bwo mu mutwe bwa bagenzi babo ndetse bishobora gutuma hari abiyahura harimo ibyo rubona ku mbuga nkoranyambaga. Batanze urugero rw'umuntu ushobora kuba ageze mu myaka 25 irenga nta kazi gahamye afite cyangwa yaba anagafite kakaba kamuhemba intica ntikize, atihagije mu bintu byose akeneye n'ibindi.

    Muri ibyo biganiro bagaragaje ko umuntu nk'uwo iyo agiye ku mbuga nkoranyambaga akabona bagenzi be bangana babayeho neza, bubatse ingo ndetse baratunze baratunganiwe mu gihe wa wundi yicira isazi mu jisho, bishobora kumugwa nabi.

    Aha aba basore n'inkumi bahabwaga amahugurwa bavuze ko hari ababibona gutya bagatangira kugira igitutu ndetse bamwe bagatangira kugira ibibazo byanatuma bumva ubuzima bubabihiye kugeza aho bafata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.

    Uretse ibyo kandi bagaragaje ko umuntu ashobora gushyira ikintu kuri izi mbuga atabona 'likes' nabyo bikaba byamutera ikibazo gikomeye kubera kubona abandi bazibona zitubutse.

    Mugwaneza Ornella wiga ibijyanye n'Imitekerereze n'imyitwarire muri kaminuza, yavuze ko uretse ibi n'umuntu ashobora kubona abantu bagize urwenya ikintu cyakabaye kitagirwa rwo akaba yakwiyahura.

    Ati 'Ikindi umuntu ashobora gushyira ibintu ku mbuga nkoranyambaga bikagira ingaruka kuri mugenzi we kandi ntabimenye ko ariwe byaturutseho. Umuntu ashobora kuba afite 'depression' yabona umuntu wiyahuye bikagirwa urwenya ku mbuga nkoranyambaga bigatuma afata wa mwanzuro wo kubishyira mu bikorwa. Kwiyahura ntabwo byandura ariko umuntu ufite icyo kibazo ashobora kubona byagizwe urwenya na we akabikora.'

    Ku kibazo cy'imbuga nkoranyambaga hari n'uwatanze urugero rw'umukobwa wari umurokore, akabona umuntu w'icyamamare yishimira isabukuru yikingiranye ari kunywa itabi n'inzoga na we ku isabukuru ye iwabo bakamubura ari ibyo yigiriyemo.

    Ati 'Hari ubuzima bwo ku mbuga nkoranyambaga n'ubusanzwe ariko abantu ntibazi kubitandukanya. Hari umwana w'umukobwa nzi yabonye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ngira ngo byari byashyizweho n'icyamamare kivuga ko umuntu akwiriye kwizihiza isabukuru yitekerezaho. Icyo gihe icyo cyamamare cyavugaga ko umuntu akwiriye kuyizihiza ajya kure y'abandi agakuraho telefoni ubundi, akabikora ari kunywa inzoga n'itabi.'

    'Ntabwo yari asanzwe anywa inzoga ndetse yari asanzwe ari umurokore ariko byarangiye abikoze. Yakuyeho telefoni iwabo bamara iminsi baramubuze. Baje gukurikirana telefoni ye bamusanga muri hoteli yikingiranye anywa itabi n'inzoga.'

    Aya mahugurwa yateguwe n'Umuryango w'Abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG) ku bufatanye n'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC), Imbuto Foundation, Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP.

    Urubyiruko rwagaragaje uko imbuga nkoranyambaga zisigaye zirwangiza kugeza aho bamwe bashobora kwiyahura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwagaragaje-impungenge-z-abashobora-kwiyahura-kubera-ibyo-bavoma-ku

  • Covid-19: Abana miliyari 1.6 ku Isi badindijwe n'ifungwa ry'amashuri, ishyano rirazibukirwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Uretse ubukungu, izindi nzego nk'uburezi ziri mu nzego zahungabanyijwe bikomeye n'icyorezo cya Covid-19, aho ubu abana barenga miliyari 1,6 bakozweho n'ifungwa ry'amashuri rya hato na hato kuva mu ntangiriro za 2020 icyorezo kigitutumba.

    U Rwanda ruri mu bihugu bike byabashije gukumira ingaruka zashoboraga kugera ku bana kuko uretse guhagarika amasomo, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, rigaragaza ko mu 2020, hari abana miliyoni 370 baryaga rimwe ku munsi kuko ifunguro rya saa sita barikuraga ku ishuri.

    Si ibyo gusa kuko nko mu Mujyi wa Sao Paul muri Brazil, abana bavuye mu shuri burundu bikubye inshuro eshatu mu 2021, mu gihe muri Ethiopia abigaga mu mashuri abanza, bize hagati ya 30% na 40% by'isomo ry'imibare bagombaga kwiga.

    Uganda ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyafunze amashuri igihe kinini kirenga umwaka n'igice, ku buryo byaviriyemo abana bamwe gutwara inda zitateganyijwe, gushyingirwa bakiri bato, gukora imirimo y'ingufu no guta ishuri burundu.

    Ubushakashatsi bwasohotse mu Kinyamakuru cya JAMA Network bwakorewe mu bihugu 11 bikennye n'ibiri mu nzira y'amajyambere, bwagaragaje ko gufunga amashuri byanangije ubuzima bwo mu mutwe bw'abana kuko byabateye kugira agahinda gakabije no guhora bahangayitse.

    U Rwanda rwakumiriye ingaruka zatejwe no gufunga amashuri

    Kimwe nk'ibindi bihugu, u Rwanda rwafunze amashuri ibyumweru 51 bingana n'amezi 11, ndetse ibibazo byageze ku bandi bana byarashobokaga cyane ko bigera no kuri benshi mu Rwanda iyo hatabaho kuzibukira.

    Mu mezi arindwi amashuri yamaze afunze mu 2020, amasomo amwe yatanzwe kuri radio na television, andi atangirwa kuri murandasi ababyeyi bashishikarizwa kwita ku bana ndetse n'imiryango ikennye ihabwa ibiribwa hagendewe ku mubare w'abagize umuryango.

    Muri Kamena 2020 mu gihugu hose hatangiye kubakwa ibyumba by'amashuri bishya bigera ku 22 505 n'ubwiherero 31 932, byagombaga kuba byarangiye mbere y'uko amashuri afungurwa mu rwego rwo kwirinda ko hazaba ubucucike bw'abanyeshuri, bikaviramo bamwe guta ishuri.

    Nyuma yo gufungurwa mu Ukwakira 2020, ntiyongeye gufungwa igihe kinini, ndetse ikiruhuko cyahabwaga abanyeshuri cyaragabanyijwe kugira ngo amasomo yateganyijwe kwigishwa arangire.

    Muri Kamena 2021, Guverinoma y'u Rwanda ifatanyije na UNICEF batangije ubukangurambaga bwiswe 'ISIBO' bwo gushishikariza ababyeyi batuye mu Isibo imwe kurera neza abana no kwita ku buzima bwabo bwo mu mutwe.

    Si ibi gusa, kuko mu Ugushyingo 2021 hatangiye kwigishwa isomo ry'ubuzima bwo mu mutwe mu mashuri yisumbuye 800, ay'imyuga no mu bigo byita ku rubyiruko kugira ngo abafite agahinda gakabije bafashwe, ndetse hirindwe ko hari abashobora kugira ibyo bibazo.

    Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2021/2022, hateganyijwe miliyari 27 Frw azakoreshwa nk'umusanzu mu kunganira gahunda yo kubagurura abana ku mashuri, ndetse mu 2021 hari abana barenga miliyoni 3,6 bagaburirwaga ku ishuri.

    Ugereranyije n'ibindi bihugu byafunze amashuri mu gihe cya Covid-19, u Rwanda ruri muri bike byageregeje kurinda abana nubwo hatabuze bake bajya mu mahanda, abagize ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe n'abandi baretse ishuri.

    Ikindi gishimishije ni uko ingaruka z'ifungwa ry'amashuri zisa nk'izamaze gukurwaho kuko amasomo yakomeje neza, ndetse henshi abanyeshuri bakaba barabashije gusubira ku murongo w'amasomo bigaga, ku buryo ibibazo byo gukerererwa byakumiriwe.

    Leta yashyize imbaraga mu bikorwa byo kugaburira abana ku mashuri mu rwego rwo gukuraho imbogamizi zituma bava mu ishuri

    Amashuri arenga ibihumbi 22 yarubatswe mu rwego rwo guca ikibazo cy’ubucucike mu mashuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/covid-19-abana-miliyari-1-6-ku-isi-badindijwe-n-ifungwa-ry-amashuri-ishyano

  • “Iyamanuye manu bakarya bagahaga, ibibazo duf… – #rwanda #RwOT

    Korali Bethania yo mu Karere ka Rubavu, yatangiye umurimo w’ivugabutumwa ari korali y’Abana (Ecole de Dimanche), nyuma ahagana muri 2009 ni bwo yatangiye kugira urubyiruko, kugeza ubu akaba ari korali igizwe n’ingeri zose z’Abakristo bujujuje ibisabwa n’itorero rya ADEPR. Bethania choir yakoreye ivugabutumwa mu bice bitandukanye by’Igihugu cy’u Rwanda kandi Imana yagiye ibakoresha umurimo wayo benshi barahinduka bakira Umwami Yesu.

    Mu rugendo rw’ivugabutumwa mu ndirimbo bamazemo imyaka itari micye, Korali Bethaniya imaze gukora Album 1 y’Amajwi (Audio) ikaba irimo gukora Album ya kabiri y’Amashusho aho imaze gushyira hanze indirimbo eshatu n’izindi ziri gutunganyirizwa muri Studio zizasohoka vuba aha, zikanyuzwa kuri shene yabo ya Youtube yitwa ‘Bethania Choir ADEPR Ruhangiro’.

    Kuri ubu Bethania choir yasohoye indirimbo nshya yitwa ‘Komeza Urugendo’, akaba ari indirimbo yakomeje gusabwa n’abakunzi bayo inshuro nyinshi. Bati “Ni indirimbo yahembura umugenzi wese wiyemeje kujya mu rugendo rujya mu ijuru. Aho Ivuga ko Uwo Imana yafashe ikaba imufiteho umugambi, itazigera imurekura ahubwo izamurindira muri byose”.

    Perezida wa Korali Bethania, Uwiringiyimana Erick, yabwiye InyaRwanda.com ko “Iyi ndirimbo ‘Komeza urugendo’ ifite ahandi ivuga ku nkuru ziri mu gatabo k’umugenzi aho ivuga ko Apolowoni adakwiye kuguheza mu gikombe cy’ubwihebe ahubwo nawe ukwiye kumubarira ibitangaza byose Imana yagukoreye maze ibyo Imana yakoze bikagutera gukomera ugakomeza uru rugendo”.

    Yongeyeho ko iyi ndirimbo yabo “ihumuriza abantu ibabwira ko Imana yaciye inzira mu mazi ikagaburira Manu Abisiraheli bagahaga, ibibazo byawe si byo byayinanira. Mbese ni ndirimbo nziza twakwifuriza buri wese kuyumva”. Aba baririmbyi bumvikana muri iyi ndirimbo baririmba bati “Komeza urugendo watangiye, dore umurinzi wawe aracyahari. (…) Uwo Imana yafashe ukuboko ntabwo izamurekura ahubwo izamurindira muri byose”.

    Bakomeza baririmba bati “Iyakuyeho imisozi miremire, Zerubaberi atambuka mu kiyaba, iyafashe inyanja iyicamo inzira, kubamara inyota ntibyayinaniye. Iyamanuye Manu bakarya bagahaga, ibibazo ufite ntibyayinanira”. Ni indirimbo yakiriwe neza cyane n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana nk’uko bigaragara kuri shene ya Youtube y’iyi korali. Jacky Gatare yanditse ati “Imana ibahe umugisha ni ukuri, iyi ndirimbo irimo ubuhamya bukomeye”.

    Bethania choir irakataje mu gutunganya Album yabo y’indirimbo z’amashusho

    REBA HANO INDIRIMBO ‘KOMEZA URUGENDO’ YA KORALI BETHANIA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114215/iyamanuye-manu-bakarya-bagahaga-ibibazo-dufite-ntibyayinanira-bethania-choir-mu-ndirimbo-n-114215.html