Blog

  • Umwuka mubi i Kinshasa:Uruntu runtu muri Union sacrée’ #rwanda #RwOT

    Ntabwo Leta yatangaje gusubira mu gihugu gutunguranye kwa Tshisekedi, icyakora amakuru yakomeje gucicikana ni uko bitifashe neza mu butegetsi bwe kuko hashobora kuba hari abateguraga kumuhirika ku butegetsi.

    Tshisekedi yagiye muri Ethiopia kuwa Gatanu dore ko ari na we uyoboye AU. Byari biteganyijwe ko inama y’uwo muryango isozwa kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022.

    Perezids Tshisekedi agarutse mu gihugu igitaraganya mu gihe uwari umujyanama we mukuru mu by’umutekano, François Beya ari guhatwa ibibazo n’urwego rushinzwe iperereza, ANR kubera ibyo akekwaho birimo no gushaka kugirira nabi ubutegetsi bwa Tshisekedi.

    Ikinyamakuru Politico cyo muri Congo, cyatangaje ko François Beya yatawe muri yombi nyuma y’iminsi ari mu mugambi wo kugirira nabi Tshisekedi afatanyije na bamwe ku bayobozi bakuru.

    Ayo makuru yaguye mu matwi y’inzego z’umutekano zihita zitangira iperereza ari naryo ryatumye Beya afatwa agahatwa ibibazo.

    François Beya yafatwaga nk’umwe mu bikomerezwa by’ubutegetsi bwa Tshisekedi dore ko yanabaye mu butegetsi bwa Joseph Kabila ubwo yari ashinzwe urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

    Icyakora, Beya amaze iminsi yishishwa cyane na Tshisekedi kubera umubano wihariye afitanye na Kabila wahoze ku butegetsi ndetse bigakekwa ko yashoboraga kwigaranzura Tshisekedi isaha n’isaha.

    JeunAfrique iherutse gutangaza ko Beya yari amaze iminsi atagishwa inama ku byemezo bikomeye bijyanye n’umutekano mu gihugu kuko atari akiri umwizerwa.

    Nk’ibijyanye no guha impushya abayobozi bakuru bagiye cyangwa bavuye hanze mu ndege zabo bwite, byashyizwe mu maboko ya Jean-Hervé Mbelu Biosha uyoboye urwego rw’iperereza.

    Jean-Hervé Mbelu Biosha yashyizwe muri uwo mwanya mu Ukuboza umwaka ushize kandi bivugwa ko Beya atigeze agishwa inama mu ishyirwaho rye.

    Jean-Hervé Mbelu Biosha agihabwa izo nshingano, yagiye acungira hafi ingendo za Joseph Kabila wahoze ari Perezida ndetse urwo yari afite muri Mutarama uyu mwaka rwerekeza muri Afurika y’Epfo rwatindijweho iminsi ine ahaguruka tariki 25 Mutarama 2022.

    JeunAfrique yatangaje ko amakuru ifite, ari uko gutinza izo ngendo bigamije kugenzura neza abaherekeza Kabila mu ngendo zo hanze by’umwihariko abamucungira umutekano kugira ngo bataba bategura kugirira nabi ubutegetsi bwa Tshisekedi bari mu mahanga.

    Ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje kujya mu ihurizo uko umwaka wa 2023 uteganyijwemo amatora ya Perezida wegereza. Imbere mu ishyaka rya naho hashize iminsi harimo ibibazo byanatumye Jean-Marc Kabund wari Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yegura, nyuma yo guhatwa ibibazo n’inzego z’umutekano.

    Ihuriro ry’imitwe ya Politiki yari ishyigikiye Tshisekedi ryiswe 'Union sacrée’ naryo harimo urunturuntu kuko igice cya Moïse Katumbi wahoze ari Guverineri wa Katanga nacyo cyariyomoye, kijya ku ruhande rwa Kabila.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umwuka-mubi-i-Kinshasa-Uruntu-runtu-muri-Union-sacree

  • Umwuka mubi muri RDC watumye Perezida Tshisekedi ava muri Ethiopia igitaraganya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Tshisekedi yagarutse mu gihugu cye igitaraganya

    Perezida Tshisekedi yagarutse mu gihugu cye igitaraganya

    Ikinyamakuru Politico.cd cyandikirwa muri RDC, cyatangaje ko Perezida Tshisekedi yagarutse mu gihugu igitaraganya, nyuma yaho uwari umujyanama we mukuru mu by’umutekano, François Beya, yatawe muri yombi n’inzego z’iperereza z’icyo gihugu (ANR), aho ari guhatwa ibibazo kubera ibyo akekwaho birimo no gushaka kugirira nabi ubutegetsi bwa Tshisekedi.

    Perezida Tshisekedi akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili, yakiriwe n’abantu batandukanye barimo abasirikare ndetse n’abanyapolitiki.

    Kugeza ubu ikinyamakuru cya Politico.cd gitangaza ko inzego z’iperereza za RDC, zataye muri yombi n’abandi bantu bakekwaho kurema umuyoboro wategurirwagamo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi

    Ni mu gihe ku wa gatandatu kandi uwahoze ari Umunyamabanga wihariye akaba n’umujyanama mu bya dipolomasi, w’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, Kikaya Bin Karubi, yatangaje kuri Twitter ye ko RDC idafite umwihariko mu bindi bihugu birimo kubamo kudeta.

    François Beya, yari umwe mu bakomeye ku butegetsi bwa Tshisekedi, ndetse yanabaye ku butegetsi bwa Joseph Kabila ubwo yari ashinzwe urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka. Hari hamaze iminsi urwikekwe ko n’ubundi igihe icyo ari cyo cyose yashoboraga kwihinduka ubutegetsi bwa Tshisekedi.

    Perezida Tshisekedi yari yagiye muri Ethiopia ku wa Gatanu mu nama ya 35 y’Inteko ya Afurika yunze ubumwe, dore ko ari na we wari ukiyoboye AU mbere y’uko ahererekanya ububasha na Perezida Macky Sall wa Senegal wari umusimbuye.

    Biteganyijwe ko iyo nama ya Afurika yunze Ubumwe, isozwa kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/umwuka-mubi-muri-rdc-watumye-perezida-tshisekedi-ava-muri-ethiopia-igitaraganya

  • Mbazi: Itsinda 'Abunze Ubumwe ba Rusagara’ ryarangije imanza z’imitungo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagize itsinda Abunze Ubumwe ba Rusagara barangije imanza zose z

    Abagize itsinda Abunze Ubumwe ba Rusagara barangije imanza zose z’imitungo

    Bwanabibwiye itsinda ry’Abasenateri bagendereye Akarere ka Huye tariki 3 Gashyantare 2022, ryari rije gusura amashyirahamwe n’amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge, hagamijwe kumenya icyo afasha mu bumwe n’ubwiyunge, intambwe imaze guterwa, imbogamizi zaba zikirimo n’uburyo zakurwaho.

    Clémence Uwimabera, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi yagize ati 'Muri 2018-2019 twari dufite imanza zigera muri 2019 zitararangizwa, ariko zose mu mwaka ushize zari zarangiye.'

    Muri izo manza zarangijwe harimo izabaga zarananiwe kurangizwa bitewe n’uko hari igihe wasangaga abishyuzwa badahari (barapfuye cyangwa barahunze ntibagaruke), cyangwa se batabona ubwishyu bw’abo barimo umwenda bose, bagahitamo kubyihorera burundu.

    Byaje gushoboka ku bwo kwishyura mu buryo rusange, itsinda Abunze Ubumwe ba Rusagara ryagiriwemo inama n’umuryango AMI, nk’uko bivugwa na Nepomuscène Barakagira, Perezida w’itsinda, bikanasobanurwa by’umwihariko na Jean de Dieu Uwizeye ukora muri AMI.

    Uwizeye agira ati 'Twagiye dutumaho abo mu miryango yangije kugira ngo tubumvikanishe n’abo mu miryango y’abangirijwe, tukabasaba kuzana amafaranga babasha kubona. Ugasanga hari nk’uvuga ati n’ubwo ndimo miliyoni, nabasha kubona ibihumbi 100.'

    Amafaranga yagiye amara kwegeranywa, hanyuma bagatumaho abarokotse Jenoside, bakagabana ayabonetse, babanje kubyemeranywaho, hanyuma bakanemeranywa ko imanza zirangijwe.

    Uwizeye ati 'Ubu tugeze ku gikorwa cy’uko abababariwe bafite intego yo kuzubaka inzu eshanu zo gushimira ababababariye, kandi n’igitangaje abarokotse Jenoside na bo batangiye kuvuga ko bakubaka n’ebyiri zo gushimira ko byibura bateye intambwe kandi byari byarananiranye.'

    Abasenateri bagendereye itsinda Abunze Ubumwe ba Rusagara

    Abasenateri bagendereye itsinda Abunze Ubumwe ba Rusagara

    Ubundi itsinda Abunze Ubumwe ba Rusagara ryatangiye mu mwaka wa 2017, ritangijwe na Nepomuscène Barakagira, ari na we uriyobora.

    Avuga ko yaritangije bari gutegura gahunda zo kwibuka muri uriya mwaka wa 2017, nyuma yo kubona ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayirokotse bisanga ari bonyine muri iki gikorwa, nyamara hari n’abagize uruhare muri Jenoside bari bakwiye kujyanamo.

    Icyo gihe ngo yagiranye inama n’abarokotse Jenoside bamwemerera guhura n’abagize uruhare muri Jenoside, hanyuma na bo baza kugirana inama, bamubwira ko impamvu bataza kwifatanya na bo mu kwibuka ari uko baba bumva batarebwa neza.

    Muri 2017 bose bajyanye kwibuka, banavuyeyo begeranya amafaranga basangira ikigage. Icyo gihe kandi abagize uruhare muri Jenoside barangije ibihano banagaragaje aho bazi hajugunywe imibiri y’Abatutsi.

    Muri 2019 bagize amahirwe yo kwegerwa n’umuryango AMI, uza no kubahugura, hanyuma biyemeza no gushaka ibikorwa bakorera hamwe bibahuza.

    Kuri ubu bafite uruvumvu rurimo imizinga 17, ariko bafite intego yo kuzayongera bakagira 40 ingana n’umubare w’abagize itsinda. Bagenda banubakirana, kandi iyo ubuyobozi bubiyambaje nk’itsinda, bubakira n’abandi bantu.

    Ni muri urwo rwego ubu bubakiye babiri bafunguwe bari barasenyukiweho n’inzu, bakubakira undi wafunguwe agasanga umugore we yarapfuye, yashakira undi mugore mu bana bigatera amakimbirane.

    Ngo bubakiye n’umukecuru utari mu itsinda ryabo wahoraga aterwa n’abajura kubera ko yari atuye wenyine.

    Bagiye bashinga amatsinda no mu tundi tugari baturanye, ndetse no mu rwego rwo kugira ngo ibikorwa batangiye bitazarangirana na bo kuko bakuze (umutoya muri bo ari we Perezida afite imyaka 42), bagenda bashinga n’amatsinda y’urubyiruko.

    Barakagira ati 'Ntangiza amatsinda y’urubyiruko, nabasabye kujya iwabo bakababaza ubwoko bwabo hanyuma twazongera guhura bakanzanira udupapuro twanditseho ubwo bwoko, ariko natangajwe no gusanga bose banditseho ngo ndi Umunyarwanda.'

    Uruvumvu rw

    Uruvumvu rw’Abunze Ubumwe ba Gisagara

    Senateri Faustin Habineza, Visi Perezida wa komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu, wari waje kubareba yabashimiye ibikorwa bagezeho, ashima kurusha urubyiruko rwavuze ko ari Abanyarwanda mbere ya byose.

    Ati 'Turizera ko urwo rubyiruko nirukomeza kubungwabungwa, ntihagire ubanduza abashyiramo ingengabitekerezo mbi, ejo ha Ndi Umunyarwanda hazaba ari heza.'

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/mbazi-itsinda-abunze-ubumwe-ba-rusagara-ryarangije-imanza-z-imitungo

  • Maroc: Byarangiye Rayan akuwe mu kinogo yapfuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abatabazi basanze Rayan yapfuye

    Abatabazi basanze Rayan yapfuye

    Itangazo ry’Ubwami bwa Maroc ryavuze urupfu rwe, nyuma gato y’uko akuwe muri icyo kinogo.

    Kugerageza kurokora uwo muhungu witwa Rayan, kwari kwahagaritse umutima iki gihugu cyo muri Afurika y’Amajyaruguru. Abantu babarirwa mu magana bari bateraniye kuri icyo kinogo bashungereye, naho abandi babarirwa mu bihumbi bakurikiranira ku mbuga za Internet.

    Uwo muhungu yageze muri metero 32 mu bujyakuzimu, ubwo yagwaga muri icyo kinogo. Ibikorwa byo kugerageza kumurokora byagiye bihura n’inzitizi z’uko bari bafite ubwoba ko igitaka gishobora kumuridukiraho.

    Kera kabaye, abakora ibikorwa by’ubutabazi baje gukura uwo muhungu muri icyo kinogo ku wa gatandatu nimugoroba. Icyo gihe nta kintu cyari cyatangajwe ku kuntu yasanzwe ameze, ndetse icyasaga nko kumutabara mbere cyari cyakiranwe ibyishimo n’imbaga yari ihari, nk’uko byatangajwe na BBC.

    Ababyeyi ba Rayan bananiwe kubyakira

    Ababyeyi ba Rayan bananiwe kubyakira

    Ku mbuga nkoranyambaga, abantu bakoresha intero (hashtag) #SauveRayan (rokora Rayan), yakoreshejwe cyane mu gihugu no hanze yacyo, bari babanje kugaragaza ibyishimo byinshi nyuma y’uko akuwe muri icyo kinogo.

    Ariko nyuma y’iminota mike bahise bashengurwa n’agahinda, itangazo rimaze gusohoka ribika urupfu rwa Rayan.

    Abakoresha Twitter bahise batangira guha icyubahiro Rayan, ndetse bagaragaza akababaro kabo bakoresheje iyo ntero.

    Itangazo ry’ubwami bwa Maroc rigira riti “Nyuma y’impanuka yavuyemo urupfu yatwaye ubuzima bw’umwana, Rayan Oram, Nyiricyubahiro Umwami Mohammed VI yahamagaye ababyeyi b’umuhungu wapfuye nyuma yo kugwa mu kinogo”. Iryo tangazo ryongeyeho ko Umwami yifatanyije kandi yihanganishije uwo muryango.

    Se wa Rayan yari arimo gusana icyo kinogo cy’iriba ubwo iyo mpanuka yabaga ku wa kabiri.

    Abantu babarirwa mu magana bari bahateraniye bareba uko icyo gikorwa kigenda, baririmba indirimbo z’idini, basenga ari na ko batera hejuru bagira bati: “Allahu Akbar” (“Imana ni yo Nkuru”). Bamwe muri bo bari baranakoze inkambi aho ngaho ari ho baba.

    Hafid El-Azzouz, umwe mu baturage baho, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko yari ari aho mu kwerekana 'kwifatanya n’uyu mwana, ukunzwe cyane na Maroc n’isi yose’.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/maroc-byarangiye-rayan-akuwe-mu-kinogo-yapfuye

  • Serivisi 5 zitangwa na Rwanda Forensic Labora… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022, irushanwa rya Miss Rwanda ryakomereje mu Karere ka Huye kuri Credo Hotel.

    Mu bakobwa 81 biyandikishije muri iyi Ntara, 47 nibo babashije kunyura imbere y'Akanama Nkemurampaka. Buri umwe yavugaga impamvu yitabiriye Miss Rwanda, n'umushinga ashaka gukora aramutse abaye Miss Rwanda 2022.

    Ku wa 29 Mutarama 2022, Miss Rwanda yabereye mu Ntara y'Amajyaruguru naho ku wa 30 Mutarama 2022 Miss Rwanda yabereye mu Burengerazuba.

    Aha hose iri rushanwa riri guherekezwa na Rwanda Forensic Laboratory. RFL ni ikigo cya Leta gifite ubuzima gatozi, ubwigenge n'ubwisanzure mu miyoborere, mu micungire y'umutungo n'abakozi byayo, icungwa kandi hashingiwe ku mategeko abigenga.

    RFL ifite inshingano rusange yo guha abayigana serivisi zo gusuzuma no gupima ibimenyetso mu buryo bwa gihanga byakenerwa mu butabera, n'izisabwa n'abantu ku giti cyabo cyangwa izindi nzego n'imiryango baba abo mu gihugu cyangwa abo mu mahanga.

    Ifite kandi inshingano yo kwihaza mu ngengo y'imari no gusagurira isanduku ya Leta. By'umwihariko RFL, ibisabwe n'uwo ariwe wese ubikeneye, ifite inshingano zikurikira: gukusanya, gupfunyika, gutwara, kwakira, kubika no gusuzuma ibimenyetso by'ahakorewe icyaha.

    Iyi Laboratwari iherutse guhabwa umuyobozi mushya ari we Dr. Karangwa wemejwe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Mutarama 2022, yari iyobowe na Perezida wa Repubulika.

    Uyu muyobozi yabaye umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishami rya 'Pharmacie', anayobora Laboratwari ya Kaminuza y'u Rwanda.

    Yakoze kandi ubushakashatsi bwinshi ku bijyanye n'imiti n'ibiribwa, ndetse yanabaye umuyobozi w'agateganyo w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti, Rwanda FDA, umwanya yavuyeho agirwa umuyobozi mukuru wa RFL.

    Kuva mu 2018, RFL imaze kwakira no gusuzuma amadosiye arenga ibihumbi 23 muri serivisi zitandukanye iki kigo gitanga zirimo guhuza umuntu n'ahabereye icyaha hifashishijwe uturemangingo, gupima abafitanye isano (DNA Test), gupima inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by'abakekwaho ibyaha.

    Iki kigo kandi gitanga serivisi zo gupima ubwoko n'ingano by'ikinyabutabire kiri mu kintu runaka, gusuzuma imibiri y'abitabye Imana hagamijwe kugaragazwa icyateye urupfu, gitanga kandi serivisi zo gupima ingano ya alcool iri mu maraso n'ibindi.

    Serivisi 5 zitangwa na Rwanda Forensic Laboratory:

    1. Serivisi ya 'Document and Finger Print'

    Iyi serivisi ifasha mu gupima inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by'abakekwaho ibyaha.

    2. Serivisi ya 'Digital Forensic'

    Iyi serivisi ishinzwe gupima, gusuzuma, kugenzura ibyaha n'ibindi byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga bikenewe n'inzego, ibigo, n'abantu ku giti cyabo.

    3. Serivisi ya 'Forensic Medicine'

    Iyi serivisi ikoresha ubuhanga bwa kiganga mu gusuzuma imibiri y'abitabye Imana hagamijwe kugaragazwa icyateye urupfu.

    4. Serivisi ya 'Microbiology'

    Iyi serivisi ipima ibintu byose byahumanyijwe na ‘microbes’, ku buryo uwabirya cyangwa uwabinywa byamuhumanya cyangwa bikamuviramo urupfu.

    5. Serivisi ya 'Ballistics and Toolmark'

    Iyi Serivisi ifasha mu gupima no guhuza ibimenyetso bigendanye n'imbunda n'amasasu, hagamijwe kubihuza n'ibimenyetso byakuwe ahabereye icyaha. 

    Rwanda Forensic Laboratory iri mu baterankunga b'irushanwa rya Miss Rwanda 

    Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL), Lt Col Dr. Charles Karangwa  

    Abakobwa 9 babonye itike yo guhagararira Intara y'Amajyepfo muri Miss Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114216/serivisi-5-zitangwa-na-rwanda-forensic-laboratory-rfl-ikomeje-kuba-hafi-miss-rwanda-2022-114216.html

  • #AFCON2021: Cameroon yegukanye umwanya wa gatatu bigoranye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umukino wari ukomeye, aho Cameroon yawinjiyemo nta mbaraga igaragaza, kuko igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Burkina Faso itsinze ibitego 2-0, igice cya kabiri kigitangira itsinda icya 3, ikaba yari yamaze kwizera intsinzi, gusa si ko byayihiriye kuko mu gice cya kabiri cy’umukino ibintu byaje guhindura isura.

    Cameroon yakiniraga imbere y’abafana bayo ndetse ari nayo yakiriye iyo mikino, yaje gukora amateka mu minota ya nyuma y’umukino, aho yakomeje gusatira ishaka kwishyura, ariko biyisaba gutegereza umunota wa 71, ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Stephane Bahoken.

    Icyo gitego cyongereye imbara Cameroon, maze si ugukina isya itanzitse, bituma ku munota wa 85 ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Vincent Aboubakar, ndetse uwo mukinnyi nyuma y’iminota ibiri gusa atsinda igitego cya gatatu.

    Iminota 90 y’umukino yaje kurangira amakipe yombi anganya bitego 3-3, ari bwo haje kwiyambazwa penaliti kugira ngo hagaragare ikipe yegukana intsinzi.

    Cameroon yaje kwitwara neza kuko yinjije penaliti zose eshanu (5) mu gihe Burkina Faso yatsinze penaliti eshatu (3) gusa, Cameroon yegukana umwanya wa gatatu ityo mu Gikombe cya Afurika 2021.

    Kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, ni bwo hateganyijwe kuba umukino wa nyuma (Final), w’Igikombe cya Afurika 2021, uza guhuza Misiri na Senegal.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/afcon2021-cameroon-yegukanye-umwanya-wa-gatatu-bigoranye

  • Ibintu 5 bitangaje bishobora kugufasha konger… – #rwanda #RwOT

    Ntawutifuza kubaho igihe kirekire cyangwa se kubona abe bose bamaranye imyaka myinshi cyane. Hari bimwe mu bintu dukora umunsi ku munsi bigaragazwa n'ubushakashatsi byagufasha kubaho igihe kirekire.

    Bimwe mu byagufasha kubaho igihe kirekire nk'uko byatangajwe n’urubuga Healthline rutanga inama ku buzima:

    1. Kugira inshuti musangira ubuzima busanzwe

    Inshuti ni izigufasha mu buzima, zikagutabara mu byago, zikakuba hafi uri mu byishimo.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cya Harvard ku byerekeye kwishima, bwasanze abantu bafite inshuti basangira byose ndetse bagafatanya muri byose, bishobora gufasha mu buzima no kukurinda kubaho wenyine, bityo bikaba byagufasha kubaho igihe kirekire. Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko abantu batagira inshuti, bakunze gupfa imburagihe kubera kubaho bonyine.

    2. Kwizera Imana

    Burya ukwizera ugira, kugira uruhare mu gutuma urushaho kubaho iminsi myinshi. Aho waba usengera hose, cyangwa se uko waba wita Imana yawe kose, kwizera ko hariho umusumba byose uturinda ndetse akadufasha mu buzima bwa buri munsi burya bituma icyizere cyo kubaho kiyongera.

    Abantu bizera Imana nk'uko byerekanwe n'ubushakashatsi bwakozwe, bagira ibyago biri hasi cyane byo kwibasirwa n'indwara z'umutima ndetse no kwicwa na kanseri.

    N'ubwo benshi bashobora gucyeka ko kwizera atari ibintu byakongerera kubaho igihe kirekire, ariko imyizerere ndetse n'uburyo usengamo bigira uruhare runini mu mibereho ya buri munsi.

    3. Kurya urusenda

    Ibiryo birimo urusenda bishobora kongera igihe cyawe cyo kubaho. Urusenda rugira uruhare runini mu kurinda uturemangingo fatizo no kugabanya imfu.

    4. Kwiyiriza

    Kwiyiriza bifitiye akamaro kanini ubuzima bwacu. Byongerera ingufu urwungano rw'ubwirinzi bw'umubiri, bikagabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri, bikongera ubushobozi bwo gufata mu mutwe ndetse bikagabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara zizanwa n'ubusaza. Ibi byose bifasha mu kongera igihe cyo kubaho.

    5. Gusoma ibitabo

    Niba ushaka kubaho igihe kirekire, tangira usome ibitabo niba utajyaga ubikora. Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko ugereranyije n'abadasoma ibitabo, abantu bakunda gusoma ibitabo igihe cyabo cyo kubaho kiyongeraho byibuze imyaka 2.

    Abakunda gusoma ibitabo nk'uko bigaragazwa n'ubu bushakashatsi bwasohotse mu gitabo Social Science & Medicine, ntibakunze kwibasirwa n'imfu zidasobanutse.

    Muri rusange, gukora ibi byose bizagufasha kubaho igihe kirekire no kubaho ubuzima wishimye. Abantu bishimye bakunze kubaho neza kandi igihe kirekire kurusha abahora barakaye cyangwa batishimye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114218/ibintu-5-bitangaje-bishobora-kugufasha-kongera-igihe-cyawe-cyo-kubaho-114218.html

  • Ariko nibeza pe! Abakobwa 9 nibo bagomba guhagararira intara y'amajyepfo muri #MissRwanda2022 (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gashyantare 2022 nibwo hari hatahiwe intara y'amajyepfo mu gushakisha abakobwa bazitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2022. Abakobwa 9 nibo bagomba guhagararira intara y'amajyepfo muri #MissRwanda2022.

    Abakobwa 9 bazahagararira intara y'amajyepfo ni aba bakurikira:

    Ituze Ange Melissa, yari yambaye nimero 14

    Tanganyika Elizabeth, yari yambaye nimero 1

    Ashimwe Michelle, yari yambaye nimero 32

    Kamikazi Queen, yari yambaye nimero 13

    Ikirezi Happiness, yari yambaye nimero 3

    Ruzindana Belyse, yari yambaye nimero 31

    Uwimana Jeanette, yari yambaye nimero 40

    Irakoze Sabine Hyguette, yari yambaye 34

    Keza Melissa, yari yambaye nimero 24

    Abakobwa 9 bagomba guhagararira intara y'amajyepfo muri #MissRwanda2022

    Source : https://yegob.rw/ariko-nibeza-pe-abakobwa-9-nibo-bagomba-guhagararira-intara-yamajyepfo-muri-missrwanda2022-amafoto/

  • Kigali:Ngo aterwa ubwoba n’abarimo Polisi nyuma yo gusohorwa mu nzu #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 5 Gashyantare 2022, ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo nibwo UMUSEKE wamenye amakuru ko uyu mukecuru yagenderewe n’irondo ry’umwuga ry’Umurenge wa Gitega, aba bakaba bari baje bakurikira Abapolisi baje inshuro ebyiri kuri uyu wa Gatanu harimo n’abaje ahagana saa cyenda z’amanywa bari kumwe nabo kwikorera ibintu by’uyu mukecuru.

    Mu kumenya byimbitse iki kibazo, UMUSEKE wageze aho uyu mukecuru arara hanze maze uhurirana n’uwabwiye uyu mukecuru ko yitwa Sibomana Richard ushinzwe Imiyoborere myiza mu Murenge wa Gitega, wavugaga ko aje kumva ikibazo cy’uyu mubyeyi nyuma y’uko abandi bayobozi bamubwiye ko aroga.

    Gusa ariko biza kurangira nawe asa nk’umushyiraho igitutu , uyu mugabo yaje guhindura imvugo. Gusa ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitega bwabwiye UMUSEKE ko Sibomana Richard atari umukozi w’uyu murenge.

    Uwanyirigira Agnes aganira n’UMUSEKE, yavuze ko atewe agahinda no kubona ubuyobozi ntacyo bukora ku kibazo cye ngo areke kunyagiriwa hanze ahubwo bakitwikira ijoro baza kumutera ubwoba harimo n’Abapolisi baje bagatera ubwoba abana be adahari.

    Yagize ati 'Ibyumweru bigiye kuba bibiri nyagirirwa aha. Nta muyobozi wigeze ungeraho ngo ampumurize ahubwo baraza bakentera ubwoba harimo n’Abapolisi baje ejo inshuro ebyiri, nahavuye nka saa tatu ubwo nkigenda nibwo bahise baza, mu kugaruka nimugoroba nabwo nsanga havuye abandi baje bitwaje n’abikorera ibintu, mu rukerera nka saa cyenda hafi saa kumi z’igitondo, imodoka y’Umurenge yaje yuzuye abanyerondo ngo baje kwikorera ibintu byanjye babijyane aho bankodeshereje.'

    'Iyo nzu sinzi aho iherereye, nta muntu waje ati dore twagushakiye aho kuba. Ubu havuye umuntu ngo witwa Sibomana Richard ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Gitega nawe mweretse ikibazo cyanjye ariwe uje ambwira ko ngo bashaka ko nava ku muhanda nkajya aho bankodeshereje.'

    Uwiringiyimana Agnes avuga ko atigeze yigomeka ku cyemezo cy’urukiko, icyo akeneye n’ukurenganurwa akagumishwa mu nzu ye harimo n’inkurarwobo yahawe musaza we.

    Akavuga ko nubwo uwo wavugaga ko avuye ku Murenge yamubajije kumwereka aho iyo nzu iherereye ariko bakanga kuhamubwira ngo urufunguzo rumaze iminsi rubitswe na Mudugudu.

    Mu kumenya byinshi kubivugwa n’uyu mukecuru ko hari abarimo Abapolisi n’irondo baje kumutera ubwoba, UMUSEKE wegereye abaturanyi be maze bawuhamiriza ko aba Bapolisi baje kumanywa y’ihangu ndetse n’iri rondo ryahageze mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.

    Umwe muri bo yagize ati 'Twagiye kumva twumva umwana we avugije induru, turabyuka n’abatuye hano dusanga abanyerondo barimo bakurubana ibintu babishora epfo, maze abaturage tuvuza induru turakomera nibwo kubita bariruka basanga imodoka aho bari bayisize haruguru mu ikorosi. Mudugudu yatubwiye ko bagenzwaga no gutwara ibintu by’uyu mukecuru bakabijyana mu nzu bamukodeshereje.'

    Yakomeje akomoza ku Bapolisi baje kwimura ibintu by’uyu mukecuru, ati 'Haje umudamu w’Umupolisi ari nawe wari uhagarariye abasenyaga basohora ibintu mu nzu, sinahegereye gusa yari kumwe n’undi wari ufite amanyenyeri menshi. Twahagaze hano iwacu nyuma yo kuvugana nabi n’umwana barikubuye baragenda, tubajije umwana atubwira ko bababwiraga ngo bahakure ibintu. Saa cyenda nibwo haje abandi bayobowe ngo n’uwitwa Kabera Eric yitwaje abakarani ariko nawe nyuma yo kutumvikana n’umwana w’umukecuru yasubiyeyo ariko n’ijoro nibwo twatunguwe n’induru itewe n’abanyerondo.'

    Nubwo uyu mukecuru avuga ko nta muyobozi wamwengereye ngo amubwire iby’inzu yakodesherejwe ngo areke kunyagirirwa hanze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Mugambira Etienne, yabwiye UMUSEKE ko bamwegereye bakamubwira ko bamukodeshereje inzu ariko akinangira akanga kumva.

    Ati 'Iby’abaza kumutera ubwoba ntabyo tuzi, ariko twe turimo tumugira inama ko atagakwiye kunyagirirwa hanze, ni umunyarwanda ntabwo twifuza gutakaza umuntu kuko turi mu bihe by’imvura atazavaho atwarwa n’umuvu. Inzu twarayikodesheje irahari igisigaye nuko we afata icyemezo akayijyamo, twaramwegereye araganirizwa inshuro nyinshi ariko aracyatsimbaraye ko aho ari ariwe kandi siwe.'

    Mugambira Etienne, akomeza avuga ko ntawigeze aza kumutera ubwoba, agahakana ko Sibomana Richard atari umukozi w’Umurenge wa Gitega ushinzwe imiyoborere myiza nk’uko uyu mugabo yari yabwiye uyu mukecuru.

    Yagize ati 'Sibomana Richard si umukozi w’Umurenge wa Gitega. Irondo ry’umwuga rikora amasaha yose kandi rigomba kubungabunga umutekano, umubyeyi ari mu muhanda rero abanyerondo baba bahagendagenda bashobora kuba bababonye bakagirango baje kugira icyo bababwira. Icyo tumubwira nuko yava hariya.'

    Uwanyirigira Agnes nyuma yo gusohorwa mu nzu, ahangayikishijwe n’abakomeje kuza kumutera ubwoba

    Ikibazo cy’uyu mukecuru kikaba cyarafashe indi ntera ubwo ku wa 24 Mutarama 2022 umuhesha w’inkiko yamusohoraga mu nzu ku ngufu, ubuyobozi bukavuga ko byakozwe nyuma y’uko Uwanyirigira Agnes yanze kubaha ibyemezo by’urukiko.

    Icyemezo cy’urukiko UMUSEKE weretswe, kivuga ko umutungo uri muri parcelle numero 46 na 162 wa Rwankesha ufite agaciro ka miliyoni zigera kuri 30 Frw, bine bya gatatu byahawe Sebera Jean Paul, Sebera Victor, Sebera Marie Paul na Sebera Herve Benoit bakabihabwa mu rwego rw’umwana wa Rwankesha witwa Uwanyirigira Suzanne.

    Abanyerondo bitwikiriye ijoro baza gutwara ibintu aho bimaze ibyumweru bibiri binyagirirwa

    Ni mu gihe urukiko rwari rwemeje ko Munyabugingo Isaac na mushiki we Uwanyirigira Agnes bahabwa kimwe cya gatanu kingana na miliyoni zirenga eshanu ariko 1/5 habariwemo inzu y’itegura Munyabugingo Isaac yahawe nk’inkuracyobo.

    Gusa uyu mukecuru bashatse kumuha amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni eshanu nk’uko urukiko rwari rwahaye agaciro kimwe cya gatanu cya Uwanyirigira na Munyabugingo. Ibintu umukecuru adakozwa kuko urukiko rutanzuye ko ahabwa amafaranga ahubwo rwategetseko ahabwa kimwe cya gatanu cy’umutungo.

    Nubwo ubuyobozi buvuga ko n’aya mafaranga yayahawe, we avuga ko ntayo yigeze ahabwa kuko ubwe yabyemereye imbere y’urukiko ko atayafata nyuma yo kwanga gutanga konti ashyirwaho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Ngo-aterwa-ubwoba-n-abarimo-Polisi-nyuma-yo-gusohorwa-mu-nzu