Blog

  • Sénégal yegukanye Igikombe cya Afurika umutoza wayo avuga amagambo akomeye #rwanda #RwOT

    Uyu rutahizamu wa Liverpool ariko yari yahushije penaliti hakiri kare ku munota wa karindwi gusa, yagaruwe n’umunyezamu Gabaski wa Misiri, wanabaye umukinnyi mwiza w’uyu mukino.

    Muri uyu mukino wari witiriwe cyane ba rutahizamu ba Liverpool, Mohamed Salah wa Misiri na Sadio Mané, ariko uyu wa nyuma niwe wagize ijambo rya nyuma.

    Nyuma y’imyaka irindwi yo kunengwa ko nta kinini araha ikipe ya Senegal nk’umutoza wayo, Aliou Cissé ubu yavuze ko byose ari ukwihangana.

    Ati : “Byerekana ko iyo ukoze cyane, iyo wihanganye, ugera kucyo ushaka. Mfite amarangamutima akomeye kuko abantu ba Senegal bifuje iki gikombe imyaka 60.”

    Senegal yatsinzwe inshuro ebyiri ku mukion wa nyuma mu 2002 no mu 2019, hamwe Cissé yari kapiteni w’ikipe ahandi ari umutoza mukuru.

    Senegal yayoboye uyu mukino isatira kenshi kurusha Misiri gusa iyi nayo yari ifite abugarizi bahagarara neza.

    Rutahizamu Salah yari yahambiriwe cyane na myugariro ba Senegal, yabonye amahirwe abiri gusa yo gutsinda mu gice cya mbere.

    Igice cya kabiri cyagoye Misiriri kuko n’umutoza wayo yari yavanywe ku ntebe y’abasimbura, Senegal yarushijeho kugira amahirwe mu minota bongeyeho.

    Ariko kureba mu nshundura birananirana kugeza umukino urangiye bagatera za penaliti aho Sadio Mané yashyizemo iya nyuma iha intsinzi igihugu cye.

    Mohamed Salah yagaragaje agahinda kuko ubu ari ubwa kabiri atsindiwe ku mukino wa nyuma w’iki gikombe, yari mu ikipe ya Misiri yatsinzwe na Cameroun mu 2017.

    ‘Mane yashyize Senegal ku bitugu bye’

    Jermaine Jenas wahoze ari umukinnyi wa Tottenham Hotspurs yabwiye BBC ati : “Sadio Mané yashyize igihugu cye ku ntugu ze maze abaha igikombe. Iyi Senegal ni ikiragano gikomeye cyashoboye kubigeraho, ni igihe gikomeye ku gihugu cyabo.”

    Jenas avuga ko nubwo Mané yari ku gitutu gikomeye ariko yerekanye ko ari igihangange atsinda penaliti yari icyenewe kurusha izindi.

    Ati : “Urabibona ko Mané ari umukuru w’abandi. Turabizi ko ari umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru, ariko uko yakuze mu myaka ishize byagaragaye neza uyu munsi mu gihe cy’ingenzi kurusha ibindi mu buzima bwe.”

    Abakinnyi batowe barushije abandi

    Umukinnyi w’irushanwa : Sadio Mané
    Umunyezamu w’irushanwa : Edouard Mendy
    Umukinnyi watsinze ibitego (8) byinshi : Vincent Aboubakar (Cameroun)
    Umukinnyi mwiza wa finale : Mohamed Abou Gabal (Gabaski)

    Igikombe cya Africa gitaha biteganyijwe ko kizabera muri Ivory Coast muri Kamena (6) na Nyakana(7) umwaka utaha.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Senegal-yegukanye-Igikombe-cya-Afurika-umutoza-wayo-avuga-amagambo-akomeye

  • José María Bakero wakiniye Espagne na FC Barcelone yasuye Urwibutso rwa Kigali – #rwanda #RwOT

    José María Bakero yasuye uru rwibutso ku Cyumweru, tariki ya 6 Gashyantare 2022, ari kumwe n'umufasha we.

    Aba bombi bari baherekejwe na Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, Nizeyimana Mugabo Olivier na Komiseri ushinzwe Iterambere rya Ruhago muri FERWAFA, Nkusi Marie Edmond.

    Akigera ku Rwibutso rwa Kigali, José María Bakero, yatambagijwe ibice birugize, asobanurirwa amateka y'uburyo Jenoside yateguwe ndetse ikanashyirwa mu bikorwa. Yaneretswe uko Ingabo za FPR Inkotanyi zayihagaritse zikongera kubaka igihugu cyari cyasenyutse.

    Ubutumwa bwacishijwe ku rubuga rwa Twitter rwa FERWAFA bugaragaza ko ku munsi wa mbere we Bakero mu Rwanda, yasuye urwibutso, anunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 ziruruhukiyemo.

    Uyu munyabigwi yageze i Kigali ku wa Gatandatu, tariki 5 Gashyantare 2022, aho azamara iminsi icyenda mu Rwanda muri gahunda y'ubufatanye mu iterambere rya ruhago.

    Kuri gahunda y'iminsi icyenda Bakero azamara mu Rwanda hariho ko ku wa Kabiri, tariki ya 8 Gashyantare 2022, azagirana umwiherero hamwe n'abatoza b'amakipe y'Icyiciro cya Mbere mu bagabo no mu bagore ndetse n'abagize 'staff technique' y'Ikipe y'Igihugu.

    Urugendo rwe mu Rwanda ruri mu rwego rw'ubufatanye mu iterambere rya ruhago nk'umwe mu bashinzwe gushakira abakinnyi Ikipe ya FC Barcelone (Scouting director).

    Biteganyijwe kandi ko azasura amarerero y'umupira w'amaguru atandukanye ndetse akanitabira imikino inyuranye ya Shampiyona mu gihe azaba ari mu Rwanda.

    Uyu munyabigwi kandi azanasura Pariki y'Ibirunga na Pariki y'Akagera.

    José María Bakero Escudero w'imyaka 58, yari umukinnyi ukina hagati asatira izamu, aho yamenyekanye cyane ari muri Real Sociedad yakiniye hagati ya 1980 na 1988 ndetse na FC Barcelone yabayemo hagati ya 1988 na 1996.

    Yakiniye kandi Ikipe y'Igihugu nkuru ya Espagne hagati ya 1987 na 1994, ayitsindira ibitego birindwi mu mikino 30.

    Mu makipe atandatu yatoje kuva mu 1999 harimo Real Sociedad kuri uba ikina muri La Liga, akaba yarayibayemo mu 2006.

    Today, on his 1st day of his stay in Rwanda, Barcelona Legend Jose Maria Bakero and his wife visited Kigali Genocide Memorial to pay respects to the victims and learn more about the 1994 Genocide against the Tutsi.

    @CafuOli @HenryMuhireh @Nkusiedmond pic.twitter.com/jGnGZZQXd9

    — Rwanda FA (@FERWAFA) February 6, 2022

    José María Bakero n’umugore we basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

    José María Bakero yatemberejwe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye mu Mujyi wa Kigali ku Gisozi. Aha yari ari mu cyumba cyahariwe abana bishwe muri ibyo bihe

    José María Bakero yandika ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi basura Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi

    José María Bakero wakiniye Espagne na FC Barcelone yasuye Urwibutso rwa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jose-maria-bakero-wakiniye-espagne-na-fc-barcelone-yasuye-urwibutso-rwa-kigali

  • Nyamasheke: Impanuka y'ikamyo yahitanye umwe, babiri barakomereka – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Munimba mu Kagari ka Rugali kuri uyu wa 5 Gashyantare 2022 saa Munani n'iminota itatu z'amanywa.

    Iyi kamyo yarenze umuhanda irabirinduka yegamira camera ya polisi yo ku muhanda bituma ihengama.

    Ababonye iyi mpanuka bavuga ko iyi kamyo yihutaga cyane, bagakeka ko yaba yabuze feri igeze mu ikorosi riri muri aka gace aho impanuka yabereye.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere Rêné, yabwiye IGIHE ko iyi kamyo yarimo abantu batatu.

    Barimo umushoferi, nyiri imyumbati yari itwawe n'ikamyo na tandiboyi wunganira shoferi ari na we wahitanywe n'iyi mpanuka.

    SSP Irere yasabye abashoferi kujya bibuka kuringaniza umuvuduko no kugira amakenga igihe bagenda mu mihanda irimo amakorosi menshi cyangwa ahantu hanyerera.

    Ati 'Abatwara ibinyabiziga tubasaba ko bagenda mu muhanda ku muvuduko ubaha umutekano, tubakwira ko ahantu hari amakorosi ari aho kwitondera. Ikindi cyo kwitondera ni uko umuhanda umeze niba unyerera imvura yaguye, bakaringaniza umuvuduko bigendanye n'aho bageze bakanagenda banasoma ibyapa.'

    Abakomeretse n'uwitabye Imana bajyanywe ku Bitaro bya Kibogora. Polisi ishinzwe Umutekano wo mu Muhanda yavuze ko ikiri gukora iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

    Abatuye mu gace iyi mpanuka yabereyemo bavuga ko zikunze kuhabera. Polisi ivuga ko igiye gusuzuma yasanga ibyapa bihari bidahagije hakaba hakongerwa umubare wabyo.

    Umuntu umwe yaguye mu mpanuka y’ikamyo, babiri barakomereka

    Iyi kamyo yagonze camera yo mu muhanda irangirika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-impanuka-y-ikamyo-yahitanye-umwe-babiri-barakomereka

  • Rwamagana: Hari ba gitifu bamaze amezi atatu badahabwa ikiruhuko cyo gusura imiryango yabo – #rwanda #RwOT

    Ibi babisabiwe ubwo hasozwaga umwiherero w'iminsi ibiri w'abagize Inama Njyanama y'Akarere ka Rwamagana wabereye mu Karere ka Bugesera.

    Uyu mwiherero waranzwe no kuganira ku mikorere n'imikoranire, ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo n'ingamba zo kwihutisha iterambere.

    Ubusanzwe Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari n'Imirenge kimwe n'abandi bayobozi bakuru basabwa gutura aho bayobora. Gusa hari bamwe usanga barubatse mu yindi mirenge no mu tundi turere ku buryo bibagora kwimura imiryango bagahitamo gushaka inzu nto aho bakorera ubundi rimwe na rimwe babona akanya bakajya gusura imiryango yabo.

    Kugira ngo uve mu ifasi ukoreramo cyane cyane nk'iyo uri Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge, bisaba ko Umuyobozi w'Akarere aguha uruhushya, mu gihe ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ahabwa uruhushya na Gitifu w'Umurenge.

    Ni uruhushya rudakunda kuboneka nkuko bamwe babivuga kuva icyorezo cya COVID-19 cyagaragara mu Rwanda.

    Bamwe bavuga ko abafite ingo aho badakorera bibagora kuzigeramo mu gihe baba bakenewe n'imiryango yabo irimo abana, abandi bakanakenera gutera akabariro n'abo bashakanye.

    Ubwo Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rwamagana, Rangira Lambert, yatangaga umwanya ngo abantu babaze ibibazo ndetse banatange inyunganizi yatuma abayobozi barushaho gukora neza no kwesa imihigo neza, habonetsemo umujyanama watanze icyifuzo cy'uko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari n'Imirenge bajya bahabwa akaruhuko gato mu gihe hatari akazi.

    Yagize ati “Niba Gitifu w'Akagari akiri umukobwa ashobora no gutembera hirya y'aho ayobora akanabonana n'abasore bamutereta, abandi na bo bajya gusura imiryango yabo kuko abenshi baracyari bato bafite abana bakeneye kubabona ndetse n'abagore cyangwa abagabo babo na bo barabakeneye.”

    Ni ikibazo aba Banyamabanga Nshingwabikorwa bakiranye yombi bahita banakoma mu mashyi mu kwerekana ko icyo cyifuzo bagishyigikiye kandi koko bifuza ako karuhuko.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko kwesa imihigo no gukora akazi neza bituruka mu buryo umukozi aba yafashwe neza kandi yishimye.

    Yavuze ko n'aba bakozi bemerewe ikiruhuko kandi bajya bagihabwa.

    Ati 'Abakozi hari ibyo bagenerwa n'amategeko birimo n'ikiruhuko ariko na none hakaba n'imiterere y'akazi idusaba kuba abantu bajya muri icyo kiruhuko. Ntabwo wafata Gitifu w'Umurenge turi mu gihe cyo kwibuka umubwire ngo jya mu kiruhuko ate abaturage.'

    'Mu gihe cy'impera z'umwaka nabwo ntabwo yagenda, baba bakenewe cyane natwe ubwacu. Nko mu kwezi kwa Gatandatu dusoza imihigo nabwo ntibyakunda gusa tugira amezi na bo bazi neza ko biba bishoboka.”

    Uyu muyobozi yavuze ko hari uburyo ubusanzwe bajya bakoresha buri wese akabona umwanya wo kuruhuka no gusanga umuryango we.

    Mbonyumuvunyi yagaragaje ko nka ba Gitifu batatu bafite imirenge yegeranye bitakunda ko bagendera rimwe.

    Bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa bishimiye kujya bahabwa ikiruhuko

    Hari uwagize ati “Buriya ibyo dukora yaba abakora mu nzego z'ibanze cyangwa n'akandi kazi gatandukanye, umuryango wawe ni uwa mbere, rero ubaye ukora ukinjiza umuryango ntugukomeze natwe byazarangira dusenye. Ni ikintu cyiza badukoreye cy'agaciro. Ubu tuzajya dukorera abaturage ariko n'imiryango yacu ibe bamwe mu bo dukorera kuko itumara umuhangayiko [stress] w'akazi.”

    Undi yavuze ko ubundi buri mukozi agira ikiruhuko ndetse basanzwe bakibona ariko ngo COVID-19 yatanze akazi kenshi n'inshingano nyinshi ku buryo ngo bahawe ikiruhuko ntacyo byaba bitwaye nubwo basabwa gukora bidasanzwe kuko bari mu bihe bidasanzwe.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko bajya batanga ikiruhuko mu bakozi

    Abayobozi batandukanye bagaragaje ko ikiruhuko ku bakozi ba Leta ari ingenzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-hari-ba-gitifu-bamaze-amezi-atatu-badahabwa-ikiruhuko-cyo-gusura