Blog

  • Arenga miliyari 5 Frw ashobora guhagama abananiwe gusobanurira PAC irengero ryayo – #rwanda #RwOT

    Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa 5 Kanama 2025, ubwo Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y'Umutungo wa Leta, PAC, yagezaga raporo yayo y'isesengura yakoze kuri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta.

    Muri ubwo bugenzuzi, PAC yasesenguye raporo zose z'inzego 239 zagenzuwe ku bitabo by'ibaruramari no kubahiriza amategeko. Inzego zagenzuwe zigizwe n'inzego z'ubutegetsi bwite bwa Leta 33, ibigo binini 11, ibigo bikora ubucuruzi 29, Minisiteri 19, imishinga 87, Uturere n'Umujyi wa Kigali.

    Mu bibazo byagaragaye muri iryo sesengura harimo n'amafaranga yakoreshejwe n'inzego zinyuranye ariko ntihagaragazwe ibyakozwe n'uburyo yaba yarakoreshejwe.

    Ibyo byatumye Komisiyo isaba ko Minisiteri y'Ubutabera yabyinjiramo igasaba Ubushinjacyaha gukurikirana ayo mafaranga ndetse hakaba hagira agaruzwa.

    Ni amafaranga yagaragaye mu bigo binyuranye birimo Minisiteri n'ibigo binini bigenerwa ingengo y'imari n'umutungo bya Leta.

    Nko muri Minisiteri ya Siporo, hagaragaye 151.913.592 Frw yohererejwe za federasiyo z'imikino zinyuranye ariko ntihagaragazwe imikoreshereze yayo. Hari kandi andi 991.181.282 Frw ataragaragarijwe inyandiko zuzuye z'imikoreshereze yayo.

    Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yagaragaje ko mu Kigega cyo gusana Imihanda (RMF), hari arenga miliyoni 425,7 Frw yoherejwe mu turere mu gusana imihanda ariko ntihatangwa raporo y'uburyo yakoreshejwe.

    Hari kandi miliyoni 12 Frw yishyuwe ku migano yagombaga guterwa ariko ikaba itaratewe mu gihe cy'ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano yo gusana umuhanda Jomba—Shyira.

    Andi mafaranga byagaragajwe ko agomba gukurikiranwa ni miliyoni 31,8 Frw yagombaga gufatirwa ku nyemezabuguzi zishyuwe zifite agaciro ka 212,237,562 Frw ariko ntibikorwe.

    Mu Karere ka Ruhango ho hari angana na 103.206.365 Frw yishyuwe rwiyemezamirimo arenga ku yari akwiye, kubera kutagirana ibiganiro na we ku biciro mbere yo gutanga isoko, na miliyoni 13,2 yishyuwe ku mirimo itarakozwe mu iyubakwa ry'ikiraro cya Vunga I n'icya Rwamakungu.

    Muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda harimo arenga miliyoni 300,7 Frw yatanzwe mu isoko ryo kubaka imiyoboro y'amazi mu mushinga Kigali Logistic Platform (KLP). Yishyuwe ku mirimo y'inyongera, hatavuguruwe amasezerano. Muri iri soko kandi hishyuwe 227.404.983Frw ku bintu byabazwe birenga ku byari bikenewe n'ibyabazwe inshuro zirenze imwe.

    Mu Karere ka Musanze ku isoko ryo kubaka umuyoboro w'amazi wa Gakangaga-Munindi, angana na 36.689.073 Frw yishyuwe hatagaragajwe mu buryo burambuye ibyakozwe, angana na miliyari 41,8 Frw yishyurwa ku gusuzuma inyigo yaragombaga kwishyurwa na rwiyemezamirimo. Hari kandi miliyoni 60,6 Frw yiyongereye bitewe no guhindura ibiciro ku masezerano yamaze gusinywa na miliyoni 81,2 Frw yatanzwe ku mirimo y'inyongera nta bisobanuro.

    Inteko yagaragaje ko muri WASAC naho hari amafaranga agomba gukurikiranwa arimo isoko ryo kubaka umuyoboro w'amazi wa Sake, aho amafaranga angana na 430.847.176 Frw yishyuwe ku bintu birenga ibyari bikenewe.

    Mu isoko ryo kubaka umuyoboro w'amazi wa Kivu Belt (Phase I), amafaranga angana na 812.873.300 Frw, yishyuwe hatagaragajwe mu buryo burambuye ibyakozwe mu gihe ku kubaka umuyoboro w'amazi wa Muhazi hishyuwe miliyoni 602,9 Frw hatagaragajwe imirimo yakozwe.

    PAC kandi yagaragaje ko mu gihe hatangwaga isoko ryo kuba ibiro by'Akarere ka Burera hishyuwe miliyoni 27,3 Frw ku mirimo itarakozwe na 5.392.270 Frw yishyuwe ku bintu byabazwe mu masezerano inshuro zirenze imwe.

    Ubushinjacyaha kandi bwagaragarijwe ko muri Minisiteri y'Uburezi naho hagomba gutungwamo itoroshi hagakurikiranwa amafaranga yatanzwe muri amwe mu mashuri nderabarezi.

    Nko kuri TTC Mururu mu Karere ka Rusizi, 9.969.088 Frw yishyuwe arenga kuyagombaga kwishyurwa, kubaka TTC Saint Jean Baptiste Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, 16.191.522 Frw yishyuwe arenga ku yagombaga kwishyurwa.

    Hari kandi kubaka TTC Rubengera mu Karere ka Karongi, angana na 15.219.782 Frw yishyuwe arenga ku yagombaga kwishyurwa, kubaka TTC ZAZA mu Karere ka Ngoma, 12.452.446 Frw yishyuwe arenga ku yagombaga kwishyurwa, mu gihe mu kubaka GS Zaza hishyuwe arenga miliyoni 11,04 Frw yarengaga ku yagombaga kwishyurwa.

    Ku rundi ruhande mu Kigo cy'u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire RHA, mu isoko ryo kubaka inzu ziciriritse i Bumbogo, hishyuwe miliyoni 102,1 Frw ku bintu birenga ku byakoreshejwe, hari miliyoni 376,5 Frw yishyuwe rwiyemezamirimo arenga ku yo yishyuye ubwishingizi bw'abakozi ku mushinga wo kubaka inzu z'i Gahanga.

    Hagaragajwe kandi ko mu isoko ryo gukora inyigo no gukurikirana imirimo y'ubwubatsi ku mishinga y'ubwubatsi iza itunguranye kandi yihutirwa, ryahawe ibigo bitatu ku biciro binyuranye kandi ibisabwa kuri ayo masoko ari bimwe, aho muri bo hari uwahawe isoko ku giciro cya 125.000.000 Frw uwarihawe ku giciro cya 127.000.000 Frw n'undi warihawe ku giciro cya 385.000.000 Frw.

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yagaragaje ko mu gukurikirana ayo mafaranga harimo no kuba yagaruzwa ndetse abo bigaragaye ko bagize uruhare muri ayo makosa bakabiryozwa.

    Uretse gukurikirana no kugaruza ayo mafaranga, izindi nzego zagaragayemo amakosa n'ibindi bibazo bidashingiye ku mafaranga zasabwe kubikosora mu buryo bwihutirwa.

    Abadepite bagaragaje ko amafaranga ya Leta aba akwiye kugaruzwa

    Inteko Ishinga Amategeko yasabye ko arenga miliyari 5 Frw akurikiranwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushinjacyaha-bugiye-kubyinjiramo-inteko-yasabye-ko-arenga-miliyari-5-frw

  • Impungenge z'u Rwanda ku masezerano y'amahoro rwagiranye na RDC – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 4 Kanama 2025, ubwo yagezaga kuri Sena y'u Rwanda itegeko ryemeza burundu amasezerano y'amahoro yashyiriweho umukono i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ni amasezerano arimo ingingo enye zinyuranye zirimo kurandura umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z'ubwirinzi z'u Rwanda, ubufatanye mu bikorwa by'ubukungu, icyiciro kijyanye na politiki, aho ibihugu byombi byiyemeje gushyigikira ibiganiro biri kuba hagati ya RDC na AFC/M23 n'ibikorwa bijyanye no korohereza itahuka ry'impunzi.

    Minisitiri Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko nubwo u Rwanda rufite icyizere ko ayo masezerano azashyirwa mu bikorwa bishingiye ku kuba impande zombi zarayashyizeho umukono, ariko ko hari impungenge u Rwanda rufite rwanagaragarije umuhuza.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko hari impamvu eshatu z'ingenzi u Rwanda rushingiraho rugira impungenge ku ishyirwa mu bikorwa ry'ayo masezerano.

    Impamvu ya mbere Amb. Nduhungirehe yagaragarije Abasenateri ni uko atari ubwa mbere u Rwanda na RDC bigiranye amasezerano kandi ntiyubahirizwe uko impande zombi zabyemeranyijweho.

    Ati 'Hari amasezerano menshi yashyizweho umukono na Leta ya RDC, dufashe nk'imyaka 25 gusa hari amasezerano arenga 10 yashyizweho umukono na Leta ya RDC ariko akaba adashyirwa mu bikorwa kandi amenshi muri yo avuga ku kurandura uyu mutwe wa FDLR no gukemura ikibazo cy'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bamaze igihe bahohoterwa muri RDC.'

    Impamvu ya kabiri yagaragaje ni uko umwuka mwiza ugaragara mu bihe by'ibiganiro usanga binyuranye n'ibikorwa muri RDC.

    Ati 'Twabibwiye umuhuza ko Guverinoma ya RDC iri kugura izindi ntwaro zirimo na drone, abandi bacanshuro baturutse muri Colombia, baje gusimbura ba bandi bo muri Romania ndetse na FARDC ikaba yarongeye gushyira abasirikare benshi hafi y'ibice bigenzurwa na M23.'

    Indi mpamvu ya gatatu yagaragaje ni ukuba abayobozi mu nzego zitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamara gushyira umukono ku masezerano bagatangira kugoreka imvugo, bagatangaza ibihabanye n'ibikubiye mu masezerano.

    Yavuze ko ibyo atari ubwa mbere bibayeho kuko no mu 2024, Ubwo Minisitiri Lutundula yari mu biganiro na Dr. Vincent Biruta byari byabereye i Luanda, yari yemeje ko agiye gutanga gahunda ihamye yo kurandura umutwe wa FDLR ariko yagera muri RDC akavuga ko uwo mutwe batawuzi.

    Ati 'Byaranakomeje ngira ngo muribuka ejo bundi ku ya 16 Nyakanga Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, Vital Kamerhe, yari yatanze ikiganiro cyiza, kigamije amahoro asaba n'Inteko z'ibihugu byombi gushyigikira ayo masezerano y'amahoro ariko mwaramubonye ejo bundi i Geneve yavuze ijambo rikarishye, adushinja ibintu byose bishoboka, akaba abisubije inyuma.”

    Abahuza bashobora gushyira RDC ku gitsure?

    Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko izi mpungenge zose zeretswe abahuza ko bagomba gusaba ko RDC igashyira mu bikorwa ayo masezerano, yemeza ko aramutse adashyizwe mu bikorwa byaba bibabaje ariko igihugu cyakomeza kwirinda.

    Ati 'Nadashyirwa mu bikorwa bizaba bibabaje ariko kubyerekeye umutekano u Rwanda ruzakomeza rwirinde, ingamba z'ubwirinzi zizagumaho kugeza igihe ashyiriwe mu bikorwa.'

    Yavuze ko ubwinshi bw'abahuza bushobora kuzagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'ayo masezerano no kuba abahuza bakumvisha RDC ko ikwiye kubona ko gukemura impamvu muzi y'icyo kibazo ari izingiro rya byose.

    Ati “Igishya muri aya masezerano ni uko harimo abahuza benshi, harimo n'abatari bari mu masezerano yagiye asinywa, harimo nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo na Komisiyo ya AU. Twizeye ko ubwo bwinshi bw'abahuza kandi bamwe bafite ingufu zisumbuye kurusha abari bahari mu bihe bishize, ko wenda bizatanga umusaruro mu gushyira mu bikorwa aya masezerano.”

    Amasezerano yagezweho nyuma y’ibiganiro byari bimaze igihe, bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    U Rwanda rutewe impungenge n'uko amasezerano y'amahoro rwagiranye na RDC ashobora gukomwa mu nkokora

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko hari impamvu u Rwanda rushingiraho rugira impungenge ko amasezerano yashyizweho umukono ashobora kutubahirizwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-eshatu-u-rwanda-rutewe-impungenge-n-uko-amasezerano-y-amahoro

  • Rubavu: Umushinga wo gushyira nimero ku mihanda uzatwara arenga miliyoni 300 Frw – #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga uzakorera mu Mirenge ya Gisenyi, Rubavu, Rugerero, igice cy'Umurenge wa Nyakiliba, igice cy'Umurenge wa Nyundo n'igice cy'Umurenge wa Nyamyumba.

    Iki gikorwa kiri mu biteganyijwe mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025-2026.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabwiye IGIHE ko igikorwa cyo gushyira nimero ku mihanda kizorohereza abagana Rubavu.

    Ati 'Akarere k'ubukerarugendo nka Rubavu gakwiriye ibyiza, nka nimero zo ku mihanda zizafasha abatugana koroherezwa no kwijyana mu buryo bworoshye, inyigo izagaragaza ikiri gukorwa n'igiciro bisabwa abapiganwa bigeze kure, kandi bigenze neza bitarenze Ugushyingo uyu mwaka izaba yarangiye ariko ukazafata ku myaka ibiri y'ingengo y'imari.'

    Yakomeje avuga ko uyu mushinga kubera ikoranabuhanga rizawifashishwamo uzagirira akamaro kanini abatuye n'abagenderera aka karere.

    Ati 'Ibyapa biyobora abagenda mu mujyi, bizafasha abatanga serivisi kuranga aho bakorera, ikoranubuhanga umuntu akaryifashisha akurangira aho aherereye ukamugeraho hatabayeho kuyoba haba kuri hoteli cyangwa ku nyubako byose bizaba bifite nimero kandi bizahita bizamura agaciro, kuko imiturire iba iri ku rwego mpuzamahanga.'

    Meya Mulindwa yahamije ko uyu mushinga mu gihe uzaba watangiye gushyirwa mu bikorwa bizorohereza inzego z'umutekano kuba zatabara ugize ikibazo mu buryo bworoshye, kuko byoroha kubayobora ndetse ntihagire iminota itakarira mu nzira.

    Yahamije kandi ko no mu gihe ingengo y'imari yaba ibuze, bazakorana n'ibindi bigo bisanzwe bibatera inkunga, kuko umushinga ari mwiza washimwe, ukwiriye kugera mu karere k'igicumbi cy'ubukerarugendo.

    Yaba imihanda minini, imihanda iciriritse ihuza iminini n'imito, imihanda mito y'aho abantu batuye buri umwe uzajya uba ufite icyapa kiwugaragaza.

    Akarere ka Rubavu niko ka kabiri kagiye gukorerwamo uyu mushinga wo kwita imihanda amazina nyuma y'uko muri Kigali ari umushinga watangijwe mu 2012.

    Umushinga wo gushyira nimero ku mihanda yo muri Rubavu uzatwara arenga miliyoni 300 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umushinga-wo-gushyira-nimero-ku-mihanda-uzatwara-arenga-miliyoni-300-frw

  • BRALIRWA mu nzira yo guteza imbere ubuhinzi bw'ibinyampeke byifashishwa mu kwenga inzoga – #rwanda #RwOT

    Mu 2023, urwego rwo kwenga inzoga ku rwego mpuzamahanga rwagize uruhare mu mirimo ijyanye n'ubuhinzi irenga 6.400.000.

    Abahinzi ku ruhando mpuzamahanga bahinga toni z'ibinyampeke bizwi nka 'barley' zibarirwa muri za miliyoni ku mwaka kugira ngo haboneke ibikenerwa bihagije mu kwenga inzoga.

    Ibyo bigira ingaruka mu bukungu kandi zikagera mu buryo bugaragara ku muturage wo hasi.

    Kuba inzoga zikunze gukorwa hifashishijwe ibikoresho bikomoka imbere mu gihugu, bituma inganda zikora inzoga zishora imari nyinshi mu buhinzi bw'imbere mu gihugu.

    Mu Rwanda, BRALIRWA ishyize imbere gahunda yo gukoresha ibikomoka imbere mu gihugu hagamijwe guteza imbere abahinzi.

    Abahinzi b'Abanyarwanda benshi bamaze kwitabira iyo gahunda, aho bahabwa imbuto z'indobanure, ubujyanama mu buhinzi n'ibikoresho bigezweho bibafasha mu kongera umusaruro no kuzamura imibereho yabo.

    Ubu bufatanye burenga gusa ku kuba uruganda rubona ibyo gukoresha mu kwenga inzoga ahubwo bukanateza imbere agace abahinzi batuyemo.

    Guhera mu 2019, BRALIRWA yabaye mu bigo bya mbere byatangije ubuhinzi bw'ubwoko bw'ingano bengamo inzoga 'barley' mu Rwanda aho mbere zakurwaga i Burayi.
    Kuri ubu uruganda rufasha amakoperative n'abahinzi bato binyuze mu kubahugura no kubafasha kubona inyongeramusaruro n'ubujyanama mu bijyanye n'ubu buhinzi.

    Ibyo bigamije gutuma haboneka umusaruro mwiza mu buryo buhoraho no guteza imbere urwego rw' ubuhinzi binyuze mu guha abahinzi isoko ryizewe nabo bakagira icyo bakuramo.

    Umuhinzi wo mu Karere ka Gicumbi, Nkurunziza, yagaragaje ko BRALIRWA Plc yabafashije guteza imbere ubwo buhinzi cyane ko ibagurira umusaruro ku gihe.

    Ati 'BRALIRWA yaduhaye ibikoresho bigezweho byadufashije kugabanya umusaruro wangirikaga. Uko batugurira ku gihe byagize uruhare mu iterambere ryacu. Natangiranye na hegitare 10 ariko ubu nishimiye kugera kuri hegitare 50.'

    Umuyobozi ushinzwe umusaruro n' ibicuruzwa muri BRALIRWA PLC, Samuel Murumu, yavuze ko uruganda rufite gahunda yo guteza imbere abaturage b'aho rukorera.

    Ati 'Twiyemeje gukomeza gukoresha ibikomoka imbere mu gihugu mu buryo burambye, kandi binyuze muri gahunda yacu ya 'Brew a Better World', dufite intego ihamye yo gufasha abaturage bo mu duce dukoreramo.'

    Yakomeje agaragaza ko biyemeje gukomeza gukorana n'abahinzi b'Abanyarwanda bya hafi mu rwego rwo kubaka uruhererekane rugamije iterambere ridaheza, rirambye kandi ryubakiwe kuri gahunda y'urwo ruganda y'igihe kirekire.

    Uru ruganda rufite gahunda yo kubakira ubushobozi abahinzi bo mu Rwanda ku buryo bazajya babasha kubona toni 7000 za barley na toni 21000 z'ibigori bitarenze mu 2030.

    Uretse kuba inzoga zitanga umusanzu ukomeye ku musaruro mbumbe w'igihugu no ku misoro yinjira mu isanduku ya Leta, inzoga zifasha no mu guteza imbere urwego rw'umurimo mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubwikorezi, inganda ndetse no kwakira abashyitsi.

    Mu rugendo u Rwanda rurimo rugana ku kubaka inganda zirambye, uburyo BRALIRWA ikoramo ni urugero rwiza rugaragaza uko ishoramari ryigenga rishobora guhuza inyungu n'intego z'iterambere rirambye.

    BRALIRWA yatangije gahunda yo guhinga ingano zifashishwa mu kwenga inzoga mu Rwanda

    BRALIRWA yafashije abahinzi no kubona ibikoresho by’ibanze

    Abahinzi bishimira umusaruro babona mu ngano zengwamo inzoga ziri guhingwa mu Rwanda

    BRALIRWA yiyemeje guteza imbere ubuhinzi bw'ibinyampeke byifashishwa mu kwenga inzoga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bralirwa-mu-nzira-yo-guteza-imbere-ubuhinzi-bw-ibinyampeke-byifashishwa-mu

  • Kayonza: BPR Bank Rwanda yafashije abaturage b'aho yatangiriye, ishami ryaho irihindura inzu y'ubudozi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Kanama 2025, ubwo BPR Bank Rwanda yifatanyaga n'abaturage bo mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira ari naho iyi banki yavukiye mu kwizihiza imyaka 50 imaze.

    Mu kwitura aba baturage, BPR Bank Rwanda PLC yafashe inzu yatangirijwemo bwa mbere ishyiramo ihuriro ry'abadozi ba Ruramira, inabatera inkunga y'imashini 20 zidoda kugira ngo zibafashe mu kwiteza imbere.

    Nsengiyumva Ludoviko w'imyaka 79 wafunguye konti bwa mbere muri BPR Bank Rwanda, yavuze ko hari amafaranga yahiriye mu nzu ye ubwo yabaga muri Nyakatsi biramubabaza cyane, ubwo banki yahazaga rero ngo yahise aba uwa mbere mu gufunguzamo konti kugira ngo amafaranga ye abone aho ayabika hizewe.

    Yavuze ko iyi banki ikimara gufungurwa yabafashije gutera imbere, ibarinda kwangiza amafaranga ku buryo muri iki gihe bishimira iterambere bagezeho babikesha BPR Bank Rwanda PLC.

    Kantarama Aulerie wavuze mu izina ry'abandi badozi basaga 80, yashimiye BPR Bank Rwanda ku nkunga babateye zirimo imashini 16 zidoda, izifuma, izisirifiya n'izindi zishyira ubwiza ku myenda, yizeza iyi banki ko bazazikoresha neza bakiteza imbere.

    Ati 'Tuzazibyaza umusaruro tuzamure imibereho yacu, iy'Akarere n'igihugu muri rusange. Hari abana babyaye imburagihe, bazatugana tubafashe tubigishe batere imbere. Natwe mbere twagiraga ibibazo byo kubura aho dukorera, aho tusirifiza imyenda ariko ubu tugiye kujya tubikorera hano dutere imbere.''

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Mutesi Patience, yavuze ko bagarutse ku ishami rya mbere rya BPR Bank mu rwego rwo kwizihiza imyaka 50 iyi banki imaze. Yavuze ko bifuje gufasha ishyirahamwe rikora ubudozi mu rwego rwo kurizamurira imibereho.

    Ati 'Twabahaye inzu yo gukoreramo, twabahaye imashini 20, tuzajya tunabaha ubumenyi mu kuyobora ishyirahamwe no mu gukora birushijeho kugira ngo biyongere ingufu n'ubumenyi ku buzima bwabo.''

    Mutesi yavuze ko banatanze amabati 3000 kugira ngo Akarere kazayakoreshe mu kubakira imiryango itishoboye. Yijeje ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza ko bazakomeza gukorana bya hafi kuko ari igicumbi cya BPR Bank Rwanda.

    Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda, Rubagumya George William, yashimiye abaturage ba Nkamba bashinze ikigo cy'imari cyaje kuvamo BPR Bank Rwanda, abizeza ko inyungu bazakomeza kuzibona nk'abanyamigabane.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye BPR Bank Rwanda ku musanzu wayo mu iterambere ry'abaturage cyane cyane aba Ruramira aho yatangiriye.

    Ati 'Twemeranyije ko bakomeza gufatanya natwe nk'inzego zegereye abaturage mu buyobozi ariko noneho nk'abikorera muri aya matsinda y'abaturage kugira ngo ibyo tubona mu buhinzi n'ubworozi bigenda bizamuka mu buryo bw'umusaruro habeho kubyongerera agaciro, tubegereze ibikorwa banki ishoremo imari tubone byinshi bakora.''

    BPR Bank Rwanda yatangiriye i Nkamba mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza mu 1975 ari koperative, yaje kuba Banque Populaire du Rwanda yihuza na KCB Bank Rwanda bihita bihinduka BPR Bank Rwanda.

    Inzu ya mbere BPR Bank yakoreyemo, yahawe ihuriro ry’abadozi ba Ruramira

    Abayobozi ba BPR Bank Rwanda bari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco ndetse na Guverineri Rubingisa bafunguye ku mugaragaro inzu izajya ikorerwamo ubudozi

    Abayobozi batandukanye bitabiriye ibi birori

    Kantarama Aulerie wavuze mu izina ry’abandi badozi yijeje BPR Bank ko bazakomeza kwigisha n’abandi kugira ngo babageze ku iterambere

    Nsengiyumva wafunguye konti muri BPR Bank Rwanda bwa mbere ni umwe mu bigisha abandi kudoda

    Abaturage ba Nkamba bishimiye imashini zidoda bahawe

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Mutesi Patience, yavuze ko bazakomeza guteza imbere agace ka Nkamba nk’igicumbi cy’iyi banki

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko bishimira iterambere BPR Bank ikomeje kugeza ku baturage

    Shema usanzwe ari umukozi wa BPR Bank Rwanda niwe wari umusangiza w’amagambo

    Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda, Rubagumya George William, yashimiye abaturage ba Nkamba

    Inzu BPR Bank yatangiriyemo kuri ubu yashyizwemo ihuriro ry’abadozi ba Ruramira banahabwa ibikoresho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-bpr-bank-rwanda-yafashije-abaturage-b-aho-yatangiriye-ishami-ryaho

  • Nyamasheke: Umwana w'imyaka 15 yarohamye mu Kivu arapfa – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Munimba, Akagari ka Rugali ku wa 3 Kanama 2025, ubwo uyu mwana wo mu Kagari ka Nyakabingo yari yagiye gusura bagenzi be.

    Saa Cyenda z'igicamusi nibwo uyu mwana yarohamye. Amakuru yatanzwe n'umwana boganaga witwa Niyigena Erneste w'imyaka 13.

    Inzego z'umutekano zahise zifatanya n'ubuyobozi bw'ibanze gushaka uwo mwana, umurambo we bawubona bukeye bwaho tariki 4 Kamena.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvester yabwiye IGIHE ko ubuyobozi bw'Umurenge wa Macuba na Polisi y'u Rwanda bakoranye inama n'abaturage babasaba kuba hafi y'abana babo muri iki gihe cy'ibiruhuko mu kwirinda impanuka zo mu Kiyaga cya Kivu.

    Ati “Turakangurira ababyeyi kwita ku bana muri iki gihe bari mu biruhuko babarinda kujya koga mu Kivu kuko bitera impanuka zitwara ubuzima bw'abana. Abantu bakuru nabo bagirwa inama yo kwirinda kujya mu mazi y'ikiyaga cya Kivu batambaye umwenda ubarinda kurohama”.

    I Nyamasheke, umwana w'imyaka 15 yarohamye mu Kivu arapfa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umwana-w-imyaka-15-yarohamye-mu-kivu-arapfa

  • Umugambi mutindi wa Vital Kamerhe wabeshyeye u Rwanda (Video) – #rwanda #RwOT

    Kamerhe yashinje u Rwanda ibirego bidafite ishingiro, bivuga ko rwatwaye igice cy'ubutaka bwa RDC kigenzurwa n'Ihuriro AFC/M23.

    Benshi bibajije impamvu Kamerhe yahisemo gushinja u Rwanda ibinyoma, ingingo ikunze kwifashishwa n'ubutegetsi bwa RDC. Ese ibi ni ikimenyetso cy'uko RDC idashaka gushyira mu bikorwa ibikubiye mu mahame yasinyanye n'u Rwanda?

    Ku rundi ruhande, byagenda bite aya mahame adashyizwe mu bikorwa? RDC yahomba iki? Ibi ni byo twagarutseho mu kiganiro Tubijye Imuzi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugambi-mutindi-wa-vital-kamerhe-wabeshyeye-u-rwanda-video

  • Rutsiro: Uherutse gufungurwa yafatanywe udupfunyika 634 tw'urumogi – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yafashwe ku wa 4 Kanama 2025, afatirwa mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kivumu, Akagari ka Karambi ho mu Mudugudu wa Gateko, ku isaha ya saa Cyenda z'amanywa.

    Yafatiwe mu mukwabu wakozwe hagendewe ku makuru yatanzwe n'abaturage, ukorwa n'inzego z'umutekano n'inzego z'ibanze.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre, yabwiye IGIHE ko uwafashwe byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Ati 'Abapolisi bakimenya amakuru bihutiye kujya kumufata, bahageze baramusaka, ni bwo bamusanganye urumogi ndetse n'inzoga za Simba waragi n'itabi rya Manchester Red. Yarucuruzaga ndetse abakiriya bakaza kurumugurira iwe, yafashwe rero ku bufatanye n'amakuru yatanzwe n'abaturage, ari naho dukangurira n'abandi kujya batanga amakuru ku byaha nk'ibi.'

    Yavuze kandi ko atari ubwa mbere yari afungiwe icyo cyaha kuko yari amaze igihe gito afunguwe.

    Ati “Yari amaze umwaka arekuwe muri gereza n'ubundi ku cyaha cyo gucuruza urumogi. Inama tugira abantu ni uko batandukana n'umuco wo gucuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi kuko bibagiraho ingaruka zirimo no gufungwa”.

    Uyu mugabo afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu ngo akorerwe dosiye ashyikirizwe Ubushinjacyaha akurikiranwe n'amategeko.

    Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n'ibihano muri rusange ryakajije ibihano ku byaha bifitanye isano n'ibiyobyabwenge.

    Ingingo ya 263 mu gika cya gatatu havuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri ariko atarenze miliyoni mirongo itatu ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Ku biyobyabwenge bikomeye uhamijwe icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka 25 n'ihazabu ya miliyoni 15Frw ariko atarenze miliyoni 20Frw.

    Igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n'ihazabu ya miliyoni 5Frw ariko atageze kuri miliyoni 10Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Umugabo wo mu Karere ka Rutsiro yafatanywe udupfunyika 634 tw’urumogi n’inzoga simba warage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-uherutse-gufungurwa-yafatanywe-udupfunyika-634-tw-urumogi

  • Minisitiri Marizamunda yahaye umukoro abofisiye bashya basoje amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangarije mu muhango wo guha impamyabumenyi abofisiye bato barimo 20 bafite ipeti rya Lieutenant bize Ubuvuzi n'abandi 61 bafite ipeti rya Sous-Lieutenant bize ibijyanye n'Ubumenyi mu bya Gisirikare, wabaye kuri uyu wa 4 Kanama 2025, ku Ishuri rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera, aho baherewe aya masomo mu gihe cy'imyaka ine.

    Uyu muhango witabiriwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Col Pacifique Kayigamba Kabanda, Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph n'abandi bayobozi batandukanye.

    Muri uwo muhango Minisitiri Marizamunda yibukije abafosiye basoje amasomo ko nubwo bayasoje hari byinshi bikomeye bibategereje bishingiye ku cyizere Abanyarwanda babafitiye.

    Yagize ati 'Nabibutsaga ko n'ubwo muvuye hano, mufitiwe icyizere gikomeye n'igihugu cyose nk'abasirikikare bahawe ubumenyi ndetse bakanigishwa, mukwiriye kuzirikana ko mwinjiye mu Isi ihinduka kandi irimo ibibazo bishingiye ku bujura bw'ikoranabuhanga n'imihindangurikire y'ibihe. Uburezi mwahawe nizeye ko bwabateguriye guhangana n'ibyo bibazo biri hanze.'

    Yakomeje abibutsa ko impuzankano bambaye atari umurimbo gusa ahubwo ko ari ikimenyetso cy'icyizere abaturage bazabagirira kugira ngo babarindire umutekano ndetse banabahe serivis nziza.

    Ati 'Impuzankano mwambaye ntabwo ari umurimbo ahubwo ni ikimenyetso cy'icyizere abaturage babategerejeho mu kubarinda ndetse no kubaha serivisi nziza mu mirimo mugiye kujyamo.'

    Minisitiri Marizamunda kandi yasabye aba bofisiye ko bakwiriye kuba abayobozi beza b'intangarugero aho kugira ngo barangwe no gutanga amategeko ahubwo bakarangwa no kubaha.

    Ati 'Muzabe intangarugero, abo muyobora muzabubahe kandi mubahe agaciro kandi ntimuzibagirwe ko icyubahiro kiruta ibindi mu gisirikare ari ukurinda abadashoboye kwirinda. Ku miryango y'abasirikare muteraniye hano, mukwiriye kugira ishema kubera ko mwashyigikiye aba bayobozi bakiri bato mu gihe cy'imyitozo ikomeye bari barimo.'

    Ishuri rya Gisirikare rya Gako ryashinzwe mu 1999 rikaba ryigisha abasore n'inkumi batoranyijwe kwinjira mu Ngabo z'u Rwanda ku rwego rw'aba Ofisiye bakongererwa ubumenyi, indangagaciro, imikorere n'imyifatire myiza biranga umwuga wa gisirikare.

    Ku bufatanye na Kaminuza y'u Rwanda kuva mu 2015, iri shuri ryatangiye kwigisha amashami arimo Ubuvuzi rusange, Engineering, Ubumenyi mu bya gisirikare ( Social and Military Science).

    Mu 2022, hongewemo andi mashami ane ari yo imibare, Ubugenge, Ibinyabuzima n'Ubutabire.

    Abasoje amasomo none ni abize amashami y'Ubuvuzi ndetse n'Ubumenyi mu bya gisirikare.

    Minisitiri Marizamunda yibukije abofisiye basoje amasomo kutazatetereza Abanyarwanda babafitiye icyizere

    Aba basirikare binjiye mu cyiciro cy'abofisiye mu Ngabo z'u Rwanda

    Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yitabiriye uyu muhango

    Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yibukije abasoje amasomo ko bagomba gukorera abaturage

    Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yitabiriye uyu muhango

    Lt Dr. Eugene Parfait Ruhirwa wize Ubuvuzi no Kubaga na Sous Lieutenant Christian Izere wize Ubumenyi mu bya Gisirikare bahembwe nk’abanyeshuri bahize abandi

    Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi (ibumoso), Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda (hagati) n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga ubwo bageraga ahabereye uyu muhango

    Ababyeyi baje gushyigikira abana babo basoje amasomo

    Umuyobozi w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Franco Rutagengwa, yashimye umuhate n'umurava waranze abofisiye basoje amasomo

    Abofisiye 81 ni bo basoje amasomo kuri Kaminuza y’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impuzankano-mwambaye-ni-ikimenyetso-cy-icyizere-cy-uburinzi-abaturage

  • Sena yatumije Minisitiri w'Intebe – #rwanda #RwOT

    Byabaye kuri uyu wa 4 Kanama 2025, ubwo Abasenateri bagezwagaho raporo ya Komisiyo y'Iterambere ry'Ubukungu n'Imari ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu korohereza abaturage kubona ibicanwa bitangiza ibidukikije.

    Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y'ingo (EICV7) bwagaragaje ko ingo zikoresha ibicanwa bibungabunga ibidukikije mu Rwanda zageze kuri 5,4% mu 2024 zivuye kuri 1% mu 2017.

    Ubushakashatsi bwakorewe ku ngo 15066 bugaragaza ko 75% by'ingo zo mu Rwanda zigitekesha inkwi, mu gihe 18,8% zikoresha amakara. Ingo 0,6% zo zitekesha ibisigazwa by'imyaka bahinze, na ho abatekesha gaz cyangwa biogaz n'amashanyarazi ni 5,4%.

    Ingo ziri mu mujyi wa Kigali zitekesha gaz zingana na 23%, mu gihe izitekesha amakara ari 59% na ho abagitekesha inkwi ni 17%.

    Nyuma yo kugirana ibiganiro n'inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y'Ibidukikije n'ibigo biyishamikiyeho, Banki y'Iterambere BRD n'izindi nzego, komisiyo yagaragaje ko kugeza ubu abaturage bagera kuri 94% mu Rwanda bagikoresha amakara n'inkwi mu guteka kandi biri mu bikomeje kwangiza ibidukikije.

    Abasenateri bagaragaje ko hakenewe ingamba zigamije kugabanya umubare w'abagikoresha inkwi n'amakara mu guteka ari nayo mpamvu hahagamajwe Minisitiri w'Intebe ngo atange ibisobanuro mu magambo ku biri gukorwa.

    Minisiteri y'Ibidukikije yari yagaragarije Abasenateri ko hakiri inzira ndende mu gukemura icyo kibazo kuko hakenewe ingengo y'imari nyinshi kugira ngo u Rwanda rubashe kugabanya umubare w'abakoresha inkwi mu guteka ku kigero cya 42% muri 2030. Hakenewe nibura miliyari 1,37$, byose byarebwe.

    Zimwe muri gahunda zishyirwamo imbaraga harimo no guteza imbere imbabura n'amashyiga bizigama ibicwanwa bitangwa buri mwaka binyuze mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu ku bufatanye na Minisiteri y'Ibikorwaremezo.

    Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite ku wa 13 Gicurasi 2025, Minisitiri w'Iborwaremezo, Dr. Gasore Jimmy, yatangaje ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026 hazatangwa amashyiga atangiza ibidukikije arenga ibihumbi 100 mu gihe biteganyijwe ko mu 2029 u Rwanda ruzaba rumaze gutanga amashyiga arenga ibihumbi 800.

    Iyo Inteko Ishinga Amategeko ihamagaje Minisitiri ngo atange ibisobanuro mu magambo, bamubaza n'ibibazo ku ngamba zihari, iyo batanyuzwe bashobora kumwaka ibisobanuro mu nyandiko kugira ngo barusheho kumva ikiri gukorwa na guverinoma mu gukemura ikibazo runaka.

    Sena yatumije Minisitiri w’Intebe ngo atange ibisobanuro ku cyo guverinoma iri gukora mu kugabanya ibicwanwa byangiza ibidukikije

    Abasenateri bagaragaje ko hakenewe gahunda ifatika izafasha mu kugabanya ibicanwa byangiza ibidukikije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sena-y-u-rwanda-yatumije-minisitiri-w-intebe