Blog

  • Irebere inyogosho zidasanzwe zigaragara muri shampiyona y’u Rwanda (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inyogosho zidasanzwe zigaragara muri shampiyona y

    Inyogosho zidasanzwe zigaragara muri shampiyona y’u Rwanda

    Umupira w’amaguru ni kimwe mu bintu bikunzwe cyane, ndetse bigatuma n’abawukina baba mu bantu bazwi cyane ndetse banakurikirwa n’abantu benshi, ibi binatuma abakinnyi b’umupira w’amaguru nabo ubwabo bakunda kugaragara mu buryo budasanzwe.

    Mu gihe amakipe ari kwitegura gutangira imikino yo kwishyura izatangira ku wa Gatandatu tariki 12/02/2022, reka tubereke zimwe mu nyogosho zidasanzwe zigaragara ku bakinnyi bo mu Rwanda mu makipe atandukanye akina icyiciro cya mbere.

    Inyogosho ya Leandre Willy Essomba Onana wa Rayon Sports iri mu zidasanzwe muri shampiyona y

    Inyogosho ya Leandre Willy Essomba Onana wa Rayon Sports iri mu zidasanzwe muri shampiyona y’u Rwanda

    Kimenyi Yves wa Kiyovu Sports, nta byinshi usibye akarongo yanyujije mu musatsi we

    Kimenyi Yves wa Kiyovu Sports, nta byinshi usibye akarongo yanyujije mu musatsi we

    Umunyezamu Kwizera Olivier wa Rayon Sports ni uku yabigenje

    Umunyezamu Kwizera Olivier wa Rayon Sports ni uku yabigenje

    Kwizera Pierrot wahize muri AS Kigali ubu ni umukinnyi wa Rayon Sports

    Kwizera Pierrot wahize muri AS Kigali ubu ni umukinnyi wa Rayon Sports

    Lomami Frank ukinira Rutsiro FC

    Lomami Frank ukinira Rutsiro FC

    Manace Mutatu wa Rayon Sports ni uku agaragara, gusa no ku itama yongeraho utundi tutari inyogosho

    Manace Mutatu wa Rayon Sports ni uku agaragara, gusa no ku itama yongeraho utundi tutari inyogosho

    Manishimwe Djabel wa APR FC

    Manishimwe Djabel wa APR FC

    Mugheni Kakule Fabrice ukinira AS Kigali

    Mugheni Kakule Fabrice ukinira AS Kigali

    Mugisha Bonheur wa APR FC

    Mugisha Bonheur wa APR FC

    Mugunga Yves wa APR FC

    Mugunga Yves wa APR FC

    Hakizimana Muhadjili wa Police FC

    Hakizimana Muhadjili wa Police FC

    Muhire Kevin, kapiteni wa Rayon Sports

    Muhire Kevin, kapiteni wa Rayon Sports

    Inyogosho ya Mushimiyimana  Mohamed wa Rayon Sports

    Inyogosho ya Mushimiyimana Mohamed wa Rayon Sports

    Rudasingwa Prince wa Rayon Sports

    Rudasingwa Prince wa Rayon Sports

    Sadick Souley, rutahizamu wa Bugesera FC

    Sadick Souley, rutahizamu wa Bugesera FC

    Souleymane Sanogo wa Rayon Sports

    Souleymane Sanogo wa Rayon Sports

    Ntwari Fiacre, umunyezamu wa AS Kigali

    Ntwari Fiacre, umunyezamu wa AS Kigali

    Muvandimwe JMV, myugariro wa Rayon Sports

    Muvandimwe JMV, myugariro wa Rayon Sports

    Ndarusanze Jean Claude wa Rutsiro FC

    Ndarusanze Jean Claude wa Rutsiro FC

    Nishimwe Blaise wa Rayon Sports

    Nishimwe Blaise wa Rayon Sports

    Niyomugabo Claude wa APR FC

    Niyomugabo Claude wa APR FC

    Nova Bayama wa Rutsiro

    Nova Bayama wa Rutsiro

    Nsabimana Aimable wa APR FC

    Nsabimana Aimable wa APR FC

    Nshuti Dominique Savio wa Police FC

    Nshuti Dominique Savio wa Police FC

    Bigirimana Abedi wa Kiyovu Sports

    Bigirimana Abedi wa Kiyovu Sports

    Bigirimana Abedi wa Kiyovu Sports

    Bigirimana Abedi wa Kiyovu Sports

    Bigirimana Abedi wa Kiyovu Sports

    Bigirimana Abedi wa Kiyovu Sports

    Bigirimana Abedi wa Kiyovu Sports

    Bigirimana Abedi wa Kiyovu Sports

    Adams wa Mukura VS

    Adams wa Mukura VS

    Aboubacar Djibrine wa Mukura VS

    Aboubacar Djibrine wa Mukura VS

    Mercy Ikenna Duru wa Gorilla FC

    Mercy Ikenna Duru wa Gorilla FC

    Dusingizimana Gilbert wa Kiyovu Sports

    Dusingizimana Gilbert wa Kiyovu Sports

    Iloko wa Gorilla FC

    Iloko wa Gorilla FC

    AMAFOTO: NIYONZIMA Moise

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/irebere-inyogosho-zidasanzwe-zigaragara-muri-shampiyona-y-u-rwanda-amafoto

  • Charly na Nina bogeye kwerekwa urukundo rudasanzwe n'abanye Congo nyuma yo kugaruka kurubyiniro[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Abahanzikazi nyarwanda Charly na Nina bongeye kwerekwa urukundo n'abarenga ibihumbi mu gitaramo cyo gusoza Amani Festival , iserukiramuco ryabereye mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


    Iki gitaramo cyabaye mu mpera z'icyumweru gishize kuya 6 Gashyantare kibera 2022, kibera mu i Goma aho iri serukiramuco ryari rimaze Iminsi riri kubera.

    Aba bahanzikazi bari ku rutonde rw'abagomba gususurutsa abitabiriye ibirori byo gusoza iri serukiramuco, baririmbiye abakunzi b'umuziki babarirwaga mu bihumbi by'abatuye.

    Muri iki gitaramo aba bahanzikazi bari baherekejwe na Symphony Band, itsinda ricuranga rigizwe n'abasore n'inkumi bize umuziki ku Ishuri rya Muzika ryahoze riherereye ku Nyundo ubu ryimukiye mu Karere ka Muhanga.

    Mu gihe bamaze ku rubyiniro bashimishije abakunzi b'umuziki mu ndirimbo zabo zitandukanye zirimo “Indoro”, “Agatege”, “Owooma” n'izindi.

    Nubwo bari bamaze igihe badakora umuziki, Charly na Nina basanze bagifite abakunzi benshi i Goma ndetse benshi bakibuka indirimbo zabo kuko bafatanyaga kuziririmba.

    Nyuma y'iki gitaramo aba bahanzikazi babwiye abanyamakuru ko igihe bamaze batagaragara mu muziki, cyari ikiruhuko bihaye ndetse bizeza abakunzi babo ibikorwa byinshi.

    Amani Festival Charly na Nina baririmbyemo ni iserukiramuco ryitabiriwe n'abahanzi banyuranye ndetse bafite amazina akomeye. Barimo na Mohombi wamenyekanye mu ndirimbo nka 'Bumpy ride', 'Coconut tree' yakoranye na Nicole Scherzinger n'izindi zitandukanye.

    Uretse iki gitaramo bakoranye byitezwe ko mu minsi ya vuba iri tsinda risohora n'indirimbo yaryo nshya rimaze iminsi rikoraho mu ibanga.

    Imyaka yari ibaye ibiri Charly na Nina badakora ibitaramo ndetse badasohora n'indirimbo. Ryaherukaga gushyira indirimbo hanze muri Werurwe 2020 ubwo hasohokaga iyiswe 'Ibirenze ibi'.

    Charly na Nina baherukaga kugaragara mu gitaramo basangiye urubyiniro muri Nzeri 2020, hari muri Iwacu Muzika Festival.




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/charly-na-nina-bogeye-kwerekwa-urukundo-rudasanzwe-n-abanye-congo-nyuma-yo

  • Uturere tugize Umujyi wa Kigali turi inyuma muri gahunda ya Ejo Heza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri raporo yasohotse tariki 06 Gashyantare 2022, uturere dutatu tw’Umujyi wa Kigali turi mu myanya itanu ya nyuma nk’uko iyo raporo ibigaragaza.

    Uturere dutanu tuza inyuma mu kwizigamira muri Ejo Heza mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022, hashingiwe ku muhigo wa buri Karere ni Akarere ka Gasabo kari ku mwanya wa 26, Ngoma ku mwanya wa 27, Kicukiro ku mwanya wa 28, Nyagatare ku mwanya wa 29 mu gihe Nyarugenge iza ku mwanya wa nyuma.

    Mu turere dutanu twa mbere mu kwizigamira muri Ejo Heza mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022, hashingiwe ku muhigo wa buri Karere, Gakenke ni yo iza ku isonga, igakurikirwa n’akarere ka Nyamasheke, ku mwanya wa gatatu haza akarere ka Gicumbi, Nyaruguru iza ku mwanya wa Kane mu gihe Bugesera iza ku mwanya wa gatanu.

    Uko uturere dukurikirana:

    Uko uturere dukurikirana:

    Uko uturere dukurikirana:

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubwiteganyirize/article/uturere-tugize-umujyi-wa-kigali-turi-inyuma-muri-gahunda-ya-ejo-heza

  • Rubavu: Inkangu zibasiye imyaka y’abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inkangu zahitanye imyaka y

    Inkangu zahitanye imyaka y’abaturage

    Kigali Today ivugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, Aaron Habimana, yatangaje ko mu murenge ayobora habaye inkangu ebyiri zatewe n’imvura nyinshi yaraye iguye.

    Yahize ati “Inkangu yatewe n’amazi menshi yinjiye mu musozi uratenguka, nta muntu wahitanye ariko watwaye imirima y’abaturage. Byangije n’ikiraro cyahuzaga Akagari ka Terimbere na Kavomo cyabigendeyemo, turashaka uburyo haboneka aho abaturage banyura bambuka.”

    Gitifu Habimana avuga ko iyo nkangu yabereye mu Kagari ka Kavomo, umudugudu wa Kinyendaro, ndetse imvura yaguye ikaba yateye inkangu nayo yatwaye imyaka n’imirima y’abaturage mu kagari ka Nyundo.

    Uretse kwangiza ibikorwa remezo, gutwara ubuzima bw’abantu no gutera inkangu, muri rusange imvura yaraye iguye yateje igihombo ku barobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu.

    Bamwe mu barobyi bavuganye na Kigali Today batangaje ko umusaruro wabo w’isambaza wabaye mukeya, kubera umuyaga n’imvura nyinshi byabonetse iri joro ryakeye.

    Umwe ati “Ubu twabuze umusaruro kubera umuyaga n’imvura, isambaza zikunda umutuzo, ntabwo rero twabashije kuzifata kubera icyo kibazo.”

    Ikilo cy’isambaza gisanzwe kigura amafaranga 2,500, abarobyi bavuga ko igiciro gishobora kuzamuka kubera umusaruro wabuze.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-inkangu-zibasiye-imyaka-y-abaturage

  • Umwe ku mubumbe! Cristiano Ronaldo yaciye kandi gahigo ku Isi, yishyuza asaga miliyoni kuri “post” #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Portugal ukinira Manchester United, Cristiano Ronaldo yabaye umuntu wa mbere ku Isi ukurikirwa n’abantu benshi ku Isi aho yujuje miliyoni 400 z’abamukurikira kuri Instagram.

    Ni imibare yatumbagiye cyane mu mezi atanu ashize, ni nyuma y’uko yari amaze gusinyira Manchester United muri Kanama 2021.

    Muri Nzeri 2021 Cristiano Ronaldo yakurikirwaga n’abantu miliyoni 237, kuva icyo gihe kugeza muri Gashyantare uyu mwaka amaze kwiyongeraho miliyoni 163 z’abamukurikira kuko ubu yujuje miliyoni 400.

    Cristiano Ronaldo akaba ari na we muntu wishyurwa amafaranga menshi iyo umuntu ashaka ko amwamariza ku rukuta rwe rwa Instagram aho post imwe ashobora kwishyuza miliyoni 1.6 z’amadorali nk’uko ikinyamakuru The Guardian cyabitangaje.

    Uyu rutahizamu wagiye uca uduhigo twinshi ku Isi akaba agwa mu ntege n’umunyamideli w’umunyamerikakazi, Kylie Jenner ufite abamukurikira basaga miliyoni 308 na rutahizamu Lionel Messi ufite miliyoni 306 z’abamukurikira.

    Cristiano akaba yaraciye aka gahigo mu gihe ari mu byishimo by’isabukuru y’imyaka 37 amaze ku Isi, ni isabukuru yagize tariki ya 5 Gashyantare 2021.

    Cristiano Ronaldo ubu ni we muntu ukurikirwa cyane ku Isi kuri Instagram

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwe-ku-mubumbe-cristiano-ronaldo-yaciye-kandi-gahigo-ku-isi-yishyuza-asaga-miliyoni-kuri-post

  • Ibintu bigomba guhinduka, abaturage bagahabwa serivisi nziza – Minisitiri Gatabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatabazi asaba ko ibintu bihinduka, abaturage bagahabwa serivisi nziza

    Minisitiri Gatabazi asaba ko ibintu bihinduka, abaturage bagahabwa serivisi nziza

    Ubwo yahuraga n’abayobozi b’Intara ndetse n’Umujyi wa Kigali ku wa 06 Gashyantare 2022, Minisitiri Gatabazi yavuze ko baganiriye kuri gahunda nyinshi zirimo ibyo abaturage binubira yaba serivisi mbi bahabwa, ibijyanye na ruswa, kutabaha umwanya ndetse no kubasiragiza.

    Banumvikanye ko bagenda bakareba ibyo abaturage batishimira bigashakirwa ibisubizo bigakemuka, umuturage akajya ku isonga agafashwa gukemura ibyamuhungabanyiriza ubuzima.

    Ati 'Ibintu bigomba guhinduka, abaturage bagomba guhabwa serivisi nziza, abazibaha ni abayobozi, kandi abayobozi bahembwa na Leta. Abayobozi b’inzego z’ibanze n’izindi dufatanya, ni twebwe duhagarariye Umukuru w’igihugu mu gufasha kugira ngo ageze ku baturage ibyo yabemereye'.

    Akomeza agira ati 'Nta bisobanuro na bimwe twabona byo kudaha umuturage serivisi kandi aricyo twasinyiye amasezerano y’akazi yacu, ari nacyo twiyemeje ko umuturage agomba kuba ku isonga. Bagomba rero kubikora kandi abaturage bakatugaragariza aho bitagenda, kugira ngo abatabikora neza babibazwe, abadashoboye bavanwemo, abashoboye gukomeza bakomeze, ariko ibintu bigomba guhinduka'.

    Kuba abayobozi bafite ubushobozi ngo bigomba gukorwa bigakunda, ibigomba gukosorwa bigakosorwa, hakazabaho no kubikurikirana ko bishyirwa mu bikorwa mu gihe runaka.

    Mu bigomba gukosorwa harimo no kuba hari igihe umuturage aza agana umuyobozi, yumva ko ariwe wamukemurira ikibazo ahubwo akamusubiza k’uwo bagifitanye, nk’uko Minisitiri Gatabazi abisobanura.

    Ati 'Twasanze hari n’igihe umuyobozi, umuturage aza amugana, aho kugira ngo ajye kumukemurira ikibazo, yongera akamusubiza kuri wa wundi n’ubundi umurenganya. Twasabye ko niba ikibazo kikugezeho ujya kugikemurira aho cyakomotse, aho kugira ngo wongere kohereza umuturage kuri ba bandi n’ubundi batumye azamuka ku rwego rw’igihugu'.

    Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

    Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

    Minisitiri Gatabazi avuga ko ubwo Umukuru w’igihugu yasozaga umwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze, yabanenze ku bijyanye na serivisi baha abaturage, guhora babasiragiza, bari mu nama zidashira, ndetse mu ijambo rye risoza umwaka akaba yarababwiye ko ategereje kubona banoza serivisi baha abaturage.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko byose byahawe ibipimo ku buryo bizera ko bizahinduka, kandi abaturage nabo bakabibafashamo kugira ngo bakomeze gutera imbere.

    Mu bindi byaganiriweho ni uburyo hakongerwa ubukangurambaga bwo gusubiza abana mu mashuri, kuko bigaragara ko hari benshi baritaye, harimo abagiye mu muhanda, abibereye iwabo, abakoreshwa imirimo ivunanye n’ibindi bintu bahugiyemo bitandukanye, ariko bitaba impamvu yo guta ishuri.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibintu-bigomba-guhinduka-abaturage-bagahabwa-serivisi-nziza-minisitiri-gatabazi

  • Musanze: Barinubira umwanda ukikije isoko ry’ibiribwa ryo mu mujyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inyuma y

    Inyuma y’isoko hagaragara umwanda

    Ni ahantu hari ikigunda bigaragara ko hatagira uhitaho, ahari ubwiherero bumwe bugikora n’ubundi bwafunzwe, hakaba n’icyobo cy’ubwo bwiherero aho cyuzura umwanda ukarenga ibisima biwutwikira ugahinguka inyuma, umunuko ugakwira muri ako gace.

    Ni ahantu mu mujyi rwagati wa Musanze, hegereye ahatangirwa serivise zinyuranye zijyanye n’ubuzima, zirimo resitora, amavuriro yigenga n’ibindi bikorwa bihurirwamo n’abantu benshi.

    Mu baganiriye na Kigali Today, bakomeje kunenga uwo mwanda, bavuga ko uretse n’uburwayi wabatera nk’ahantu bagurira ibiribwa, ngo n’abanyamahanga banyura muri izo nzira bashobora kwibaza byinshi nk’umujyi w’ubukerarugendo ukaba uvugwa ko ari n’uwa kabiri kuri Kigali.

    Uwitwa Habihirwe Fiston avuga kuri uyu mwanda, yagize ati 'Njye ndahaturiye haratubangamiye cyane, biranuka ku buryo buteye ubwoba urabona ni ku nzira, abantu urasanga bifashe ku mazuru kandi bambaye udupfukamunwa, cyane cyane mu masaha y’umugoroba ntawe uhanyura, ntabwo bikwiye ko ahantu hacururizwa ibiribwa hakwiye kugaragaza umwanda nk’uyu'.

    Hari n

    Hari n’abahihagarika

    Mugenzi we witwa Manizabayo we yagize ati 'Ibi biratubangamiye ahubwo mudukorere ubuvugizi abashinzwe isuku badukize uyu mwanda, kuba byegereye isoko ry’ibiribwa ni ikibazo gikomeye reba nk’aya masazi agurukira mu isoko ava mu musarani, arajya kwanduza ibiribwa, ibaze umujyi wa kabiri mu gihugu'.

    Mugenzi we witwa Geoffrey Hakizimana, ati 'Iki ni ikibazo gikomeye, reba ibisombe bajugunya hano, amakara, baranahituma ndetse buri wese araza akihagarika inyuma y’umusarani'.

    Ati 'Ni ikibazo, urabona na biriya byobo bijyamo umwanda wo mu musarani byaruzuye umwanda urahinguka hejuru, iyo baje kuvidura bwo handura benshi kubera umunuko, njye ndumva bahagurukira uyu mwanda, bagashaka n’abasekirite bakaharinda'.

    Maniriho Faustin, umwe mu bakorera hafi y’aho uwo mwanda uri, we avuga ko aterwa impungenge n’abanyamahanga bahanyura.

    Ati 'Twe uyu munuko twarawumenyereye, ahubwo njye ngira impungenge n’ipfunwe iyo mbonye abanyamahanga bahanyura bajya gushaka amacumbi muri aya mahoteri ya ruguru, uyu mwanda urakabije bagire icyo bakora'.

    Bavuga ko uyu mwanda udakwiye mu mujyi hagati

    Bavuga ko uyu mwanda udakwiye mu mujyi hagati

    Abacururiza muri iryo soko ry’ibiribwa na bo bibaza impamvu aho hantu hadakorerwa isuku kandi buri munsi basabwa amafaranga agenewe isuku, ibyo bakabifata nko kunyereza umutungo wabo, iyo badakoresha amafaranga basabwa icyo yagenewe.

    Mu kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Umuyobozi w’ako Karere, Ramuli Janvier avuga ko atari azi ko icyo kibazo gihari kandi kigeze kuri urwo rwego, avuga ko agiye kubwira ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhoza bagasura aho hantu bagakemura icyo kibazo mu buryo bwihuse.

    Yagize ati 'Ntabwo nari nzi ko hari ikibazo kigeze kuri urwo rwego, icyo ndakora ni ugufatanya n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhoza, tukajyayo tukahasura tugafata icyemezo gikwiye, ibyo ntabwo bikwiye reka tuhagere byihuse turebe icyahakorerwa mu rwego rwo kurengera isuku n’isukura'.

    Umwanda wo mu musarani iyo wuzuye icyobo cyabugenewe uzamuka hejuru ugateza umunuko

    Umwanda wo mu musarani iyo wuzuye icyobo cyabugenewe uzamuka hejuru ugateza umunuko

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-barinubira-umwanda-ukikije-isoko-ry-ibiribwa-ryo-mu-mujyi

  • NDAGISHA INAMA:Nabanye n'umugabo uba mu mahanga duhujwe n'inshuti none byarananiye kumukunda-Nkore iki? #rwanda #RwOT

    Muraho neza ndifuza ko mwangira inama ndabinginze.

    Mungire inama nzima kuko birankomereye nabikoze nziko bizampira nk'abandi none biranze.

    Nd'umukobwa, mfite imyaka 25, hari umukobwa w'inshuti yanjye twiganye yaje gushaka muri Africa yepfo ubu amaze kubyara 2, rero yaje kumenyana n'umusore w'Umunyarwanda amusaba ko yamushakira umugore w'Umunyarwandakazi nuko araduhuza turakundana.Mu gihe gito cyane kitarenze amezi 2 twumvikana kubana yewe barasaba barakwa ariko umusore ntiyari ahari kuko ntibyari kumworohera kuza mu Rwanda.

    Ubu tuvugana twarabanye tumaranye ukwezi kumwe sindanamenya niba naba ntwite,gusa ikibazo mfite kugeza ubu uyu mugabo kuva namukubita ijisho sinigeze mukunda na rimwe habe na gato pee.

    Ngerageza kubyishyiramo ngo mukunde byaranze noneho hakubitiraho utudefo yifitiye harimo nibyo kutubahiriza inshingano z'urugo nkuko bikwiye nkumva mwangiye icyo.

    Mu byukuri numvaga tuzabana nkagenda mukunda buhoro buhoro ariko byaranze pe na kwa kundi uvuga ngo umuntu simukunda ariko ngerageza kumwishimira nibura nabyo wapi, gusa kuri we arankunda cyane gusa mbambwije ukuri ngewe byaranze.

    Mpora ndira nkicuza icyanzanye nkibaza nzakomeza kuba muri ubu buzima kugeza ryari?? Mumfashe ndaremerewe pee

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/ndagisha-inama-nabanye-n-umugabo-uba-mu-mahanga-duhujwe-n-inshuti-none

  • Rutsiro: Imvura yishe umuntu umwe, yangiza n’ibikorwa remezo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Thriphose, yabwiye Kigali Today ko ikiraro gihuza imirenge ya Mushonyi na Kigeyo cyatwawe n’amazi.

    Ati 'Ni byo imvura yaguye yangije ibintu bitandukanye harimo n’ikiraro gihuza imirenge ya Mushonyi na Kigeyo, ubu twohereje itsinda ribishinzwe ngo rirebe icyakorwa byihuse mu gufasha abaturage.'

    Uyu muyobozi avuga ko amazi yiyongereye kuri iki kiraro akaba yatwaye umuntu wakinyuzeho.

    Uretse imihanda yangijwe n’inkangu, ubuzima bw’umuntu n’ ibiraro byacitse, hari n’ibindi bikorwa remezo byangiritse, ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko bukibarura.

    Ikiraro gihuza Umurenge wa Mushonyi na Kigeyo ni cyo cyoroshya ubuhahirane ku barema isoko rya Nkora ryo muri ako Karere, ndetse kikaba gikoreshwa n’abakora ubukerarugendo bw’abagenda n’amaguru buhuza uturere tugize Intara y’Iburengerazuba.

    Mwenedata Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, avuga ko hari ibiraro byangiritse ku buryo bigoye kongera gusanwa.

    Bigaragara ko imvura ikomeje kugwa hirya no hino mu gihugu ari nyinshi. Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihigu cy’Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) bwatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 7 Gashyantare hateganyijwe imvura irimo n’inkuba, abaturage bakaba basabwa kwitwararika, birinda kugama munsi y’ibiti n’ahandi habateza gukubitwa n’inkuba.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rutsiro-imvura-yishe-umuntu-umwe-yangiza-n-ibikorwa-remezo