Blog

  • Ferwafa yatangaje ingengabihe y’imikino yo kwishyura ya shampiyona #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere nk’uko byari byitezwe hatangajwe ingengabihe ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, aho kuri uyu wa Gatandatu haza gutangira imikino yo kwishyura.

    Ingengabihe irambuye

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/ferwafa-yatangaje-ingengabihe-y-imikino-yo-kwishyura-ya-shampiyona

  • Rayon Sports na APR FC mu mpera z’uku kwezi, shampiyona irasozwa muri Gicurasi #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gusohora ingengabihe y’imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2021-22, ikaba igomba kuzasozwa tariki ya 30 Gicurasi 2022.

    Iyo urebye kuri iyi ngengabihe igomba gutangirana na tariki ya 12 Gashyantare 2022, usanga n’ubundi iteguwe nk’uko imikino ibanza yari imeze, amakipe uko yahuye ku munsi wa mbere w’imikino ibanza kugeza ku munsi wa 15 ni nako azahura uhereye ku munsi wa mbere w’imikino yo kwishyura (umunsi wa 16) kugeza ku munsi wa nyuma wa shampiyona.

    Tariki ya 12 Gashyantare, Rayon Sports izaba yasuye Mukura VS i Huye, Kiyovu Sports yasuye Gorilla FC, bukeye bwaho AS Kigali izakira Espoir FC i Kigali, Police FC yakire Etoile del’Est umukino na wo uzabera i Kigali, APR FC izaba iri i Gicumbi gukina na Gicumbi FC.

    Umukino w’abakeba uba witezwe na benshi uhuza Rayon Sports na APR FC uzaba tariki ya 26 Gashyantare 2022. Rayon Sports niyo izaba yakiriye, umukino ubanza APR FC yawutsinze 2-1.

    Shampiyona izashyirwaho akadomo tariki ya 30 Gicurasi 2022, Gorilla FC yakiriye Espoir FC mu gihe Gasogi United izaba yakiriye Rayon Sports.

    APR FC na Rayon Sports zizahura mu mpera z’uku kwezi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-na-apr-fc-mu-mpera-z-uku-kwezi-shampiyona-irasozwa-muri-gicurasi

  • Valentines Week: Ubusobanuro bw’iminsi 7 igiz… – #rwanda #RwOT

    Iyi minsi yizihizwa na benshi by’umwihariko abatuye ku mugabane w’ u Burayi ni; umunsi wa Roza, Umunsi wo gusaba, umunsi wa shokora, umunsi wa Teddy, umunsi w’isezerano, umunsi wo guhoberana, n’umunsi wo gusomana. 

    Muri iki cyumweru gihera tariki 7 kikageza tariki 14 Gashyantare, benshi baba bategerezanyije amatsiko umunsi wa nyuma, aho baba bibaza ku magambo bazabwirwa, impano bazahabwa ndetse n’ibikorwa bazakorana n’abakunzi babo ku munsi wa Saint-Valentin.

    Muri ibi birori by’urukundo bimara icyumweru cyose, buri munsi ugira icyo usobanura kandi ababifitiye umwanya n’ubushobozi hamwe na hamwe bagenda bizihiza umunsi ku wundi bijyanye n’ubusobanuro bwawo.

    Icyo iyi minsi ivuze:

    Kuwa 7 Gashyantare – Umunsi wa Roza (Rose day)

    Umunsi wa Rose ni wo utangira iki cyumweru, aho mu rwego rwo kugaragarizanya urukundo, abakundanye bahana impano z’ibara rya roza ziganjemo indabo. Ibara rya roza risobanura amarangamutima y’urukundo.

    Kuwa 8 Gashyantare – Umunsi wo gusaba (Propose Day)

    Umunsi wa kabiri w’icyumweru cy’urukundo wizihizwa nk’umunsi wo gusaba. Nk’uko izina ribigaragaza, kuri uyu munsi, abantu bagaragaza ibyiyumvo byabo kubo bakunda, cyangwa kumuntu bakundana. Benshi ndetse babaza ikibazo mugenzi wabo kuri uyu munsi, aho bagira ibyo buri wese asaba undi, bakanashyira hamwe gahunda bafitiye ahazaza.

    Kuwa 9 Gashyantare – Umunsi wa Shokora (Chocolate Day)

    Umunsi wa gatatu w’icyumweru cya ‘Valentine’ ni umunsi wa shokora. Kuri uyu munsi, abantu bagerageza kwiyibagiza ibibi bahuriye nabyo mu rukundo ndetse n’ibibazo baba bafitanye. Abakundana bahana shokora nziza cyangwa bombo nk’ikimenyetso cy’uko bagambiriye kubana mu buzima buryohereye.

    Kuwa 10 Gashyantare – Umunsi wa Teddy (Teddy Day)

    Ku munsi wa kane, abakundanye bahana impanzo z’ibikinisho (Teddy bear), aho bisobanurwa nk’ikimenyetso cyo kuba unezezwa no gushimisha umukunzi wawe ugaharanira ko ahora amwenyura mu bihe byose. Muri bimwe mu bihugu byateye imbere, ibikinisho bisobanurwa nk’ibituma umuntu yumva anezerewe kandi atigunze.

    Kuwa 11 Gashyantare – Umunsi w’isezerano (Promise Day)

    Ku ya 11 Gashyantare, abakundana bizihiza umunsi batangiyeho isezerano ryo gukundana kandi bagahana andi masezerano agamije gukomeza umubano wabo. Intego nyamukuru y’uyu munsi ni ugukomeza umubano binyuze mu guhana no gusohoza amasezerano.

    Kuwa 12 Gashyantare – Umunsi wo guhoberana (Hug day)

    Umunsi wa gatandatu w’icyumweru cy’urukundo ni umunsi wo guhoberana, aho abantu bahumuriza ababo babahobera. Rimwe na rimwe, iyo amagambo adashobora gusobanura amarangamutima cyangwa ibintu bigoye, guhoberana bishobora kwerekana no kuzamura amarangamutima y’urukundo.

    Kuwa 13 Gashyantare – Umunsi wo gusomana (Kiss day)

    Umunsi wo gusomana wizihizwa mbere y’umunsi w’abakundana, ku ya 13 Gashyantare. Abakundana bizihiza iyi minsi y’icyumweru uko iri, ku munsi wa gatandatu, bagaragarizanya urukundo binyuze mu gusomana byimbitse. 

    Kuwa 14 Gashyantare – Umunsi w’abakundana (Valentine’s day)

    Uyu munsi w’urukundo wizihizwa ku ya 14 Gashyantare buri mwaka. Abakundanye/abakundana bizihiza uyu munsi bamarana umwanya, bakaganira ku bihe n’amatariki y’ingenzi y’urukundo rwabo, bakora ibimenyetso by’urukundo, bahana impano, batungurana, n’ibindi byinshi….

    Mu bice bitandukanye by’isi, kuwa 14 Gashyantare, usanga abakundana bakorerana ibidasanzwe, bakishimirana ndetse bagakora byinshi mu bikorwa biba byarabaye muri iki cyumweru cya ‘Valentine’. 

    Source: Hindustantimes

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114248/valentines-week-ubusobanuro-bwiminsi-7-igize-icyumweru-cyurukundo-gisozwa-kuri-saint-valen-114248.html

  • ‘Battery’ ikozwe mu ndimu yaciye agahigo muri… – #rwanda #RwOT

    Guinness yavuze ko ‘Royal Society of Chemistry’, umuryango mpuzamahanga w'abahanga mu by’ubutabire batemye indimu nyinshi mo ibice bibiri buri imwe bakazihuza n’imirongo y’ikinyabutabire cya ‘Zinc’ n’umuringa kuri buri mpera bigatanga volt 2,307.8 zose. Ibi byakorewe i Manchester mu Bwongereza, aho aba bahanga basanzwe bakorera ibikorwa byabo byibanda ku bushakashatsi. 

    Guinness yatangaje ko bateri yavuyemo ari yo ifite ububasha bukomeye muri baterry zakozwe mu mbuto kuko iyaherukaga yatangaga volt 1,521.

    Prof. Saiful Islam, umwarimu w'ubumenyi bw'ibikoresho by’ibinyabutabire muri kaminuza ya ‘Bath’ wagize uruhare mu igeragezwa ry’iyi bateri, yavuze ko umutobe w'indimu ukora nka ‘electrolyte’ ari byo bahuje na ‘zinc’ ndetse n’umuringa bitanga ingufu.

    Indimu zakoreshejwe mu igerageza zose zatunganijwe na ‘Refood’ sosiyete ikoresha imyanda y’ibiribwa kugira ngo itange ingufu, mu gihe amazi yasigaye yakoreshejwe mu gukora ifumbire mvaruganda izifashishwa mu mirima

    REBA VIDEO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114270/battery-ikozwe-mu-ndimu-yaciye-agahigo-muri-guinness-world-record-114270.html

  • Huye: Umugabo yacukuriwe imva, bagiye kwa muganga gufata umurambo basanga ari muzima #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bivugwa n’abatuye mu Kagari ka Rusagara, umugabo witwa Gervais Byangabiza, ari na we wari wabitswe ko yapfuye nyamara ari muzima, ngo yakomerekejwe n’umukozi wo mu rugo rumwe rw’aho mu Rusagara wamukubise icyuma kimeze nk’umukasi bacongesha urugo.

    Uwatemwe bamusanze kwa muganga ari muzima

    Uwatemwe bamusanze kwa muganga ari muzima

    Hari mu masaa kumi n’imwe z’umugoroba, ku wa Kabiri tariki ya 01 Gashyantare 2022.

    Byangabiza ngo yagiye kogoshesha umwana we maze asanga abogosha badahari, mu gusubirayo anyura ku rugo ruri hafi aho ngo bamushyirire umuriro muri telefone, kuko n’ubundi abaturanyi badafite amashanyarazi basanzwe baza gushyirishamo umuriro kuri urwo rugo.

    Yasanze Théogène Sibongiriye bakunze kwita Kigewugewu ari gutunganya ubusitani, bavuganye gato Byangabiza wari wasinze ngo amukubita ingumi, maze Sibongiriye na we mu kwitabara amutema ku kuboko no mu mutwe akoresheje cya gikoresho yakatishaga ibyatsi.

    Abo mu rugo Sibongiriye yakoreraga bavuga ko urebye kurwanisha icyo gikoresho byari nko kwitabara kuko n’ubundi mu gace atuyemo abantu, cyane cyane abana, bakunze kumukubita bakanamutera amabuye, biturutse ku kuba afite ubumuga bw’amaguru, ari na yo mpamvu bamwita Kigewugewu.

    Uwatemwe ngo yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Sovu, bamukorera ubuvuzi bw’ibanze maze bamwohereza ku bitaro bya Kabutare, biramuvura maze bimuha aho kuryama.

    Ntawe uzi ahavuye inkuru y’uko uyu mugabo yapfuye, dore ko nta n’umurwaza bajyanye ubwo imbangukiragutabara yamujyanaga ku bitaro bya Kabutare.

    Icyakora mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 2 Gashyantare abo mu rugo yakubitiwemo barafashwe bajya gufungwa, hanyuma uwamukubise abimenye yijyana kuri RIB, bo barafungurwa.

    Ubuyobozi bw’ibanze ngo bwasabye abo mu muryango yakubitiwemo gufasha umuryango we kumushyingura kuko ari abakene, maze mu gitondo cyo kuwa kane tariki 3 Gashyantare bashaka isanduku n’imodoka, bajya gushaka umurambo ku bitaro.

    Ku bitaro babuze umurambo, hanyuma bakomeza gushakisha, baza kumusanga mu cyumba kimwe cyo mu bitaro bya Kabutare, ari muzima arimo yinywera igikoma yari ahawe n’abantu bari kumwe bari bagemuriwe.

    Ku wa Gatanu tariki 4 Gashyantare ibitaro byaramusezereye, ubu arwariye iwe, naho imva yari yacukuriwe ngo bayihambyemo umutumba, barayisiba. Isanduku yari bushyingurwemo na yo ngo nyiri imodoka yari igiye kuzana umurambo yabanje kubura aho iyerekerana, birangira isubijwe mu gakiriro yari yaguzwemo.

    Kugeza na n’ubu abo mu Rusagara bavuga ko batazi uwemeje ko uriya mugabo yapfuye, bakanavuga ko batanumva icyo yari agamije.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ntibisanzwe/article/huye-umugabo-yacukuriwe-imva-bagiye-kwa-muganga-gufata-umurambo-basanga-ari-muzima

  • MINEMA yagaragaje ibyangijwe n’imvura yaguye ku Cyumweru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imvura yangije ibintu byinshi

    Imvura yangije ibintu byinshi

    Uwitabye Imana ni umwana wo mu Karere ka Rutsiro watwawe n’amazi, hakomeretse abantu 6, barimo batanu mu Karere ka Rutsiro bakomerekejwe n’inkuba n’umwe mu Karere ka Nyagatare wakomerekejwe n’ibyatembanwaga n’isuri.

    Iyo Minisiteri itangaza kandi ko hari inzu icyenda (9) zangijwe n’ibiza, harimo esheshatu zo mu Karere ka Rutsiro zangijwe n’imyuzure.

    Hari imyaka ihinze kuri Ha 29 yarengewe n’amazi, ubuhunikiro bune, imihanda itatu n’ibiraro bitatu byangiritse muri Rutsiro n’isoko rimwe muri Kicukiro.

    MINEMA yibutsa buri muturarwanda uruhare rwe mu gukumira ibiza mbere yuko biba, ndetse no guhangana n’ingaruka zabyo bimaze kuba.

    Igira iti “Umuturage asabwa gufata ingamba kuko ni we w’ibanze muri uru rugamba rwo gukumira ibiza. Umuturage utunganya umurima we, aba akwiye gusibura imirwanyasuri ndetse no gutera ibiti n’ibyatsi bifata ubutaka.”

    Ikomeza isaba ko mu gihe umuntu agiye kubaka, aba agomba gutekereza ku mabwiriza agenga imyubakire, akagenzura aho agiye kubaka niba hakwiye, ndetse n’ibyo agiye kubaka bizahangana n’ibiza by’Umuyaga, imyuzure n’ inkangu.

    MINEMA isaba ko igihe ibiza bibaye, umuturage yihutira gutabara mugenzi we, ndetse akanamucumbikira.

    Kuzirika ibisenge by’inzu bigakomera hakoreshejwe impurumpuru n’imikwege, gufata amazi y’imvura ava ku nzu hagashyirwaho imireko, ibigega n’ubundi buryo kugira ngo ayo mazi yimvura akoreshwe ibindi, aho gusenya inzu n’ibindi bikorwa bizegereye.

    MINEMA isaba abaturage gusibura imiferege, aho itari igacibwa, amazi yose akayoborwa, hirindwa ko inzu zicengerwamo n’amazi ahubwo zigahomwa, gushyiraho fondasiyo no kurinda ko amazi yinjira mu nkuta.

    Abantu bagomba kwirinda kujugunya imyanda ahabonetse hose, kubera ko itwarwa n’amazi igafunga imiyoboro yayo, ibi bikajyana no gutunganya imikingo yegereye inzu hagabanywa ubuhaname bwayo.

    Abaturage basabwa gusibura imigezi yuzuyemo imicanga, ibitaka n’indi myanda, gusibura imirwanyasuri ku misozi kugira ngo ifate amazi amanuka ku misozi, no guteraho ibyatsi nk’urubingo.

    MINEMA kandi isaba abaturage kwimuka mu manegeka, mu nzu zishaje n’izindi zishyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga, kuko ziba zishobora kugwa igihe cyose haguye imvura nyinshi, ibi bikajyana no kwimuka mu bishanga no mu nkengero z’imigezi n’ibiyaga bishobora kwibasirwa n’imyuzure.

    Gukurikiza amabwiriza yo kwirinda inkuba arimo kugama mu nzu aho kuba munsi y’ibiti, kwirinda kujya mu mazi igihe imvura igwa no guhagarika imirimo abantu bakajya kugama mu nyubako iri hafi.

    Kwirinda gutwara ibyuma no kubikoraho ndetse no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare n’amapikipiki mu gihe cy’imvura irimo imirabyo n’inkuba, kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha umuriro w’amashanyarazi mu gihe cy’imvura irimo inkuba.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/minema-yagaragaje-ibyangijwe-n-imvura-yaguye-ku-cyumweru

  • Sobanukirwa ubusobanuro bw'iminsi 7 igize icyumweru cy'urukundo gisozwa kuri Saint-Valentin #rwanda #RwOT

    Iyi minsi yizihizwa na benshi by'umwihariko abatuye ku mugabane w' u Burayi ni; umunsi wa Roza, Umunsi wo gusaba, umunsi wa shokora, umunsi wa Teddy, umunsi w'isezerano, umunsi wo guhoberana, n'umunsi wo gusomana.

    Muri iki cyumweru gihera tariki 7 kikageza tariki 14 Gashyantare, benshi baba bategerezanyije amatsiko umunsi wa nyuma, aho baba bibaza ku magambo bazabwirwa, impano bazahabwa ndetse n'ibikorwa bazakorana n'abakunzi babo ku munsi wa Saint-Valentin.

    Muri ibi birori by'urukundo bimara icyumweru cyose, buri munsi ugira icyo usobanura kandi ababifitiye umwanya n'ubushobozi hamwe na hamwe bagenda bizihiza umunsi ku wundi bijyanye n'ubusobanuro bwawo.

    Icyo iyi minsi ivuze:

    Kuwa 7 Gashyantare – Umunsi wa Roza (Rose day)

    Umunsi wa Rose ni wo utangira iki cyumweru, aho mu rwego rwo kugaragarizanya urukundo, abakundanye bahana impano z'ibara rya roza ziganjemo indabo. Ibara rya roza risobanura amarangamutima y'urukundo.

    Kuwa 8 Gashyantare – Umunsi wo gusaba (Propose Day)

    Umunsi wa kabiri w'icyumweru cy'urukundo wizihizwa nk'umunsi wo gusaba. Nk'uko izina ribigaragaza, kuri uyu munsi, abantu bagaragaza ibyiyumvo byabo kubo bakunda, cyangwa kumuntu bakundana. Benshi ndetse babaza ikibazo mugenzi wabo kuri uyu munsi, aho bagira ibyo buri wese asaba undi, bakanashyira hamwe gahunda bafitiye ahazaza.

    Kuwa 9 Gashyantare – Umunsi wa Shokora (Chocolate Day)

    Umunsi wa gatatu w'icyumweru cya 'Valentine' ni umunsi wa shokora. Kuri uyu munsi, abantu bagerageza kwiyibagiza ibibi bahuriye nabyo mu rukundo ndetse n'ibibazo baba bafitanye. Abakundana bahana shokora nziza cyangwa bombo nk'ikimenyetso cy'uko bagambiriye kubana mu buzima buryohereye.

    Kuwa 10 Gashyantare – Umunsi wa Teddy (Teddy Day)

    Ku munsi wa kane, abakundanye bahana impanzo z'ibikinisho (Teddy bear), aho bisobanurwa nk'ikimenyetso cyo kuba unezezwa no gushimisha umukunzi wawe ugaharanira ko ahora amwenyura mu bihe byose. Muri bimwe mu bihugu byateye imbere, ibikinisho bisobanurwa nk'ibituma umuntu yumva anezerewe kandi atigunze.

    Kuwa 11 Gashyantare – Umunsi w'isezerano (Promise Day)

    Ku ya 11 Gashyantare, abakundana bizihiza umunsi batangiyeho isezerano ryo gukundana kandi bagahana andi masezerano agamije gukomeza umubano wabo. Intego nyamukuru y'uyu munsi ni ugukomeza umubano binyuze mu guhana no gusohoza amasezerano.


    Kuwa 12 Gashyantare – Umunsi wo guhoberana (Hug day)

    Umunsi wa gatandatu w'icyumweru cy'urukundo ni umunsi wo guhoberana, aho abantu bahumuriza ababo babahobera. Rimwe na rimwe, iyo amagambo adashobora gusobanura amarangamutima cyangwa ibintu bigoye, guhoberana bishobora kwerekana no kuzamura amarangamutima y'urukundo.

    Kuwa 13 Gashyantare – Umunsi wo gusomana (Kiss day)

    Umunsi wo gusomana wizihizwa mbere y'umunsi w'abakundana, ku ya 13 Gashyantare. Abakundana bizihiza iyi minsi y'icyumweru uko iri, ku munsi wa gatandatu, bagaragarizanya urukundo binyuze mu gusomana byimbitse.

    Kuwa 14 Gashyantare – Umunsi w'abakundana (Valentine's day)

    Uyu munsi w'urukundo wizihizwa ku ya 14 Gashyantare buri mwaka. Abakundanye/abakundana bizihiza uyu munsi bamarana umwanya, bakaganira ku bihe n'amatariki y'ingenzi y'urukundo rwabo, bakora ibimenyetso by'urukundo, bahana impano, batungurana, n'ibindi byinshi….

    Mu bice bitandukanye by'isi, kuwa 14 Gashyantare, usanga abakundana bakorerana ibidasanzwe, bakishimirana ndetse bagakora byinshi mu bikorwa biba byarabaye muri iki cyumweru cya 'Valentine'.

    Refe:msn.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/sobanukirwa-ubusobanuro-bw-iminsi-7-igize-icyumweru-cy-urukundo-gisozwa-kuri

  • Sadio Mané yashyize Senegal ku bitugu bye-Amafoto #rwanda #RwOT

    Sadio Mané yatsinze penaliti yahaye intsinzi Senegal imbere ya Misirii kuri za penaliti 4 — 2 bituma begukana igikombe cya Africa cyabo cya mbere, nyuma y'uko amakipe yombi yari yananiranywe anganya ubusa ku busa.

    ImageSadio Mane yahesheje intsinzi igihugu cye 

    Uyu rutahizamu wa Liverpool ariko yari yahushije penaliti hakiri kare ku munota wa karindwi gusa, yagaruwe n'umunyezamu Gabaski wa Misiri, wanabaye umukinnyi mwiza w'uyu mukino.

    Senegal celebrate their AFCOn success

    Muri uyu mukino wari witiriwe cyane ba rutahizamu ba Liverpool, Mohamed Salah wa Misiri na Sadio Mané, ariko uyu wa nyuma niwe wagize ijambo rya nyuma.

    Edoaurd Mendy celebrates

    Nyuma y'imyaka irindwi yo kunengwa ko nta kinini araha ikipe ya Senegal nk'umutoza wayo, Aliou Cissé ubu yavuze ko byose ari ukwihangana.

    Ati: 'Byerekana ko iyo ukoze cyane, iyo wihanganye, ugera kucyo ushaka. Mfite amarangamutima akomeye kuko abantu ba Senegal bifuje iki gikombe imyaka 60.'

    Senegal yatsinzwe inshuro ebyiri ku mukion wa nyuma mu 2002 no mu 2019, hamwe Cissé yari kapiteni w'ikipe ahandi ari umutoza mukuru.

    Senegal forward Sadio Mane celebrates after winning the African Cup of Nations final against Egypt.

    Senegal yayoboye uyu mukino isatira kenshi kurusha Misiri gusa iyi nayo yari ifite abugarizi bahagarara neza.

    Rutahizamu Salah yari yahambiriwe cyane na myugariro ba Senegal, yabonye amahirwe abiri gusa yo gutsinda mu gice cya mbere.

    Mo Salah looks dejected after Egypt's penalty shootout defeat

    Abakinnyi b'Ikipe ya Misiri bamanjiriwe nyuma yo gutsindwa na Senegal

    Igice cya kabiri cyagoye Misiri kuko n'umutoza wayo yari yavanywe ku ntebe y'abasimbura, Senegal yarushijeho kugira amahirwe mu minota bongeyeho.

    Ariko kureba mu nshundura birananirana kugeza umukino urangiye bagatera za penaliti aho Sadio Mané yashyizemo iya nyuma iha intsinzi igihugu cye.

    Sadio Mane speaks with Mohamed Salah and Gabaski

    Mohamed Salah yagaragaje agahinda kuko ubu ari ubwa kabiri atsindiwe ku mukino wa nyuma w'iki gikombe, yari mu ikipe ya Misiri yatsinzwe na Cameroun mu 2017.

    'Mane yashyize Senegal ku bitugu bye'

    Jermaine Jenas wahoze ari umukinnyi wa Tottenham Hotspurs yabwiye BBC ati: 'Sadio Mané yashyize igihugu cye ku ntugu ze maze abaha igikombe. Iyi Senegal ni ikiragano gikomeye cyashoboye kubigeraho, ni igihe gikomeye ku gihugu cyabo.'

    Jenas avuga ko nubwo Mané yari ku gitutu gikomeye ariko yerekanye ko ari igihangange atsinda penaliti yari icyenewe kurusha izindi.

    Egypt players were furious as Mane could have received a second yellow card for stimulation

    Ati: 'Urabibona ko Mané ari umukuru w'abandi. Turabizi ko ari umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru, ariko uko yakuze mu myaka ishize byagaragaye neza uyu munsi mu gihe cy'ingenzi kurusha ibindi mu buzima bwe.'

    Abakinnyi batowe barushije abandi

    • Umukinnyi w'irushanwa: Sadio Mané
    • Umunyezamu w'irushanwa: Edouard Mendy
    • Umukinnyi watsinze ibitego (8) byinshi: Vincent Aboubakar (Cameroun)
    • Umukinnyi mwiza wa finale: Mohamed Abou Gabal (Gabaski)

    Senegal's forward Sadio Mane looks on ahead of a penalty shootout during the Africa Cup of Nations final.

    Igikombe cya Africa gitaha biteganyijwe ko kizabera muri Ivory Coast muri Kamena (6) na Nyakana(7) umwaka utaha.

    BBC 

    The post Sadio Mané yashyize Senegal ku bitugu bye-Amafoto appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/02/07/sadio-mane-yashyize-senegal-ku-bitugu-bye-amafoto/

  • Icupa ry’amazi ririho amazina y’abakinnyi n’aho batera, intwaro yatengushye umunyezamu wa Misiri #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Senegal itsinze Misiri ikegukaka igikombe cy’Afurika, hatangiye gukwirakwira icupa ry’amazi umunyezamu wa Misiri, Mohamed Abu-Gabal yari yitwaje mu gihe cyo gutera penaliti, ryari ryanditseho buri ruhande umukinnyi bahanganye akunda guteramo.

    Ni igikombe cy’Afurika cyaraye gisorejwe muri Cameroun aho Senegal yacyegukanye itsinze Misiri kuri penali 4-2, ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

    Umunyezamu wa Misiri wari wigaragaje muri uyu mukino yari yakuyemo penaliti ya Sadio Mane ku munota wa 6, bagiye gutera penaliti yitwaje icupa ry’amazi yazingiye muri Essuie-mains.

    Ni icupa ryari ryometsweho udupapuro twanditseho amazina y’abakinnyi ba Senegal ndetse n’imibare (statistics) z’uburyo bakunda guteramo penaliti, umukinnyi yazaga gutera akareba izina rye kuri rya cupa akamenya uruhande agomba kujyamo.

    Mu bakinnyi 5 ba Senegal bateye penaliti, umwe wenyine ari we Bamba Dieng ni we wanyuranyije uruhande n’uyu munyezamu abandi bose bateraga mu ruhande yahisemo kugwira.

    Aba uko ari bane akaba yabashije gukuramo penaliti umwe ya Bouna Sarr ni mu gihe iza Kalidou Koulibaly, Abdou Diallo na Sadio Mane zamunyuzeho nubwo yabaga yazikurikiye.

    Gukuramo penaliti imwe ntacyo byafashije Misiri kuko abakinnyi be n’abo umwe yayikubise igiti cy’izamu undi umunyezamu wa Senegal ayikuramo.

    Mohamed Abu-Gabal akaba yaje guhembwa nk’umukinnyi w’umukino (Man of the Match) bitewe n’uburyo yitwaye.

    Iyi essuie-mains niyo yazanyemo intwaro ye

    Yabanza kureba izina ry’umukinnyi ugiye gutera akamenya uruhande ateramo

    icupa ryari ryanditseho amazina yose y’abakinnyi ba Senegal

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icupa-ry-amazi-ririho-amazina-y-abakinnyi-n-aho-batera-intwaro-yatengushye-umunyezamu-wa-misiri

  • Umuganda rusange ugiye gusubukurwa – #rwanda #RwOT

    Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney; Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali na ba Guverineri b'Intara, ku wa 6 Gashyantare 2022.

    Basuzumye uko bakongera kwita no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo guhindura ubuzima bw'abaturage n'iterambere ry'igihugu.

    Hemejwe ko mu mpera z'uku kwezi mu turere twose tw'igihugu hazasubukurwa umuganda rusange ariko ugakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Waherukaga gukorwa mbere y'uko icyorezo kigera mu gihugu muri Werurwe 2020. Kuko ukorwa benshi bahuriye hamwe, wahagaritswe nk'ubucucike bushobora guha icyuho iyo ndwara igakwirakwira.

    Iyo nama yanitabiriwe n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y'abaturage muri MINALOC, Ingabire Assumpta n'abandi bayobozi bakuru b'amashami y'iyo Minisiteri, yashimye ko nyuma y'imyaka ibiri irenga Inzego z'Ibanze zimaze mu rugamba rwo guhangana na COVID-19 byatanze umusaruro.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko hafashwe ingamba zo gukurikirana buri cyiciro cy'urwego ruherutse gutorwa ndetse na buri rwego rushyira mu bikorwa gahunda za Leta, kugira ngo harebwe aho bageze mu byo bashinzwe n'ibyo bemeye gukorera abaturage.

    Muri iyi nama kandi hemejwe kongera imbaraga mu guha no kongerera ubushobozi abakozi n'abayobozi mu nzego z'ibanze binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo amahugurwa n'izindi gahunda.

    Inteko rusange z'abaturage na zo hemejwe ko zigiye gusubukurwa kugira ngo hongere kumvwa ibyifuzo n'ibibazo byabo kandi bihabwe umurongo n'inzego zibishinzwe.

    Hagiye no kurushaho kunozwa imitangire ya serivisi ku baturage bakemurirwa ibibazo n'inzego zibegereye kandi ku gihe.

    Igwingira ry'abana, ubuzererezi no gucikiriza amashuri n'umwanda, hemejwe ko bigiye guhagurukirwa ku bufatanye bw'ababyeyi.

    Aha Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yari yitabiriye umuganda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuganda-rusange-ugiye-gusubukurwa