Blog

  • Igizwe n'amafi mabisi: Umwihariko wa 'Sushi' itegurwa na restaurant y'Abayapani i Kigali (Video) – #rwanda #RwOT

    Turenze imbibi z'u Rwanda tukagera ku Mugabane wa Aziya mu Buyapani, dusanga mu ndyo gakondo bafite harimo izwi nka 'Sushi' igizwe n'amafi mabisi.

    Sushi ni indyo igizwe n'ibintu bitandukanye birimo umuceri, ibyatsi byo mu nyanja, amafi mabisi yo mu bwoko butandukanye, imboga, umureti ndetse n'ibindi. Ni indyo itegurwa mu buryo butangaje.

    Mu kumenya byinshi kuri iri funguro birimo n'uburyo ritegurwa, IGIHE yasuye restaurant y'Abayapani iherereye mu Mujyi wa Kigali, Sakae restaurant. Chef Kamugisha Joseph Kennedy, umaze imyaka 12 ategura 'Sushi' arabitwereka.

    Chef Kamugisha yasobanuye ko Sushi ibamo amoko atandukanye arimo 'nigiri', 'maki', 'uramaki', 'temaki', 'chirashi' na 'inarizushi' ndetse n'andi atandukanye.

    Kurikira Video urebe urugendo rwacu tujya kurya Sushi n'uko bayitegura.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igizwe-n-amafi-mabisi-tujyane-muri-restaurant-y-abayapani-badutegurire-indyo

  • Ikibazo cya Marc-André ter Stegen na Barcelona gikomeje gufata indi ntera #rwanda #RwOT

    Ikibazo cya Marc-André ter Stegen na Barcelona cyafashe indi ntera, kuri ubu urwego rushinzwe kureberera abakinnyi babigize umwuga muri Esupanye (AFE), rwamaze kubwira uyu munyezamu kudakangwa n'ibyo Barcelona ishaka kumukorera yitwaje imvune yagize.

    Ikipe ya Barcelona irasaba Marc-André ter Stegen gusinya kuri raporo ya muganga ivuga ko azamara hanze amezi 5, ibi bikaba byayifasha kutamwishyura 80% by'umushahara ndetse ikanabona uburenganzira bwo kwandikisha umuzamu Joan Garcia iherutse gusinyishwa.

    Nyamara Ter Stegen we yemeje ko azamara hanze amezi 3 gusa, kandi yifuza kugaruka mu kibuga vuba na bwangu. Yatangaje ko yumva ari gutera imbere mu myitozo yoroheje, bityo ko nta mpamvu n'imwe y'uko yakwemeza raporo y'amezi 5 y'imvune.

    Barcelona yashatse gutanga iyo raporo idasinyweho na Stegen, ariko urwego rwa La Liga rwayanze, ruvuga ko bidashoboka kuyemeza nta bushake bw'uwavunitse.

    Kuri ubu urwego rushinzwe kureberera abakinnyi babigize umwuga muri Esupanye (AFE), rwamaze kubwira uyu munyezamu kudakangwa n'ibyo Barcelona ishaka kumukorera yitwaje imvune yagize

    Kuri ubu hacicikana amakuru avuga ko uyu muzamu w'Umudage ashobora no kwamburwa igitambaro cya kapiteni, kigahabwa Frankie de Jong. Ibi bikaba bishingiye ku kuba ubuyobozi bw'ikipe bushaka gukomeza kugaragaza ko bugena byose nta kubangamirwa.

    Amakuru aturuka mu binyamakuru bikomeye birimo Marca na Mundo Deportivo, avuga ko ubuyobozi bwa Barça bushobora no kugerageza kumugurisha mu mpeshyi itaha, kuko bumaze kumubona nk'utacyizerwa cyane, cyane cyane nyuma y'uko yagaragaje ko atemera gushiririza ku nyungu z'ikipe.

    Hari n'abemeza ko ibi byose bifite inkomoko ku makimbirane amaze igihe mu rwambariro, aho bamwe mu bakinnyi batavuga rumwe n'uburyo ubuyobozi bushya burimo Laporta bwitwara, cyane cyane mu bijyanye n'imishahara n'imyitwarire kuri bamwe bagize uruhare mu bihe bikomeye by'iyi kipe.

    N'ubwo Stegen akiri umwe mu nkingi za mwamba z'ikipe, ibi bibazo biri gutuma ahinduka nk'umwanzi wabo mu maso y'ubuyobozi, ibintu bishobora gutuma ubuzima bwe muri Barça burushaho kugorana mu gihe kiri imbere.

    Ikibazo cya Marc-André ter Stegen na Barcelona gikomeje gufata indi ntera

    Barça ikomeje kurwana n'imbogamizi z'amikoro n'ubushobozi buke mu kwandikisha abakinnyi bashya, ibi bikaba biri gutuma bamwe mu bakinnyi batangira guhatwa ngo bemere ibisabwa byose, n'iyo byaba bihwabanye n'inyungu zabo bwite.

    'Iyo umukono wawe utangiye gusabwa ngo ubere ikipe ituze, menya ko utagifite agaciro,' ibi ni byo bamwe mu banyamakuru bavuga ko ari yo ntero ya Barça muri iki gihe.

    Source : https://kasukumedia.com/ikibazo-cya-marc-andre-ter-stegen-na-barcelona-gikomeje-gufata-indi-ntera/

  • Mugisha Bonheur yerekanywe nk'umukinnyi mushya wa Al Masry yo mu Misiri avuye muri Stade Tunisien #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo hagati w'Umunyarwanda Mugisha Bonheur yamaze gusinya mu ikipe ya Al Masry SCyo mu Cyiciro cya Mbere muri Shampiyona y'u Misiri, avuye muri Stade Tunisien yo muri Tunisia.

    Amakuru aturuka mu Misiri yemeza ko iyi kipe yatanze agera kuri $350,000 kugira ngo ibone uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, uyu mukinnyi akaba yari asigaje amasezerano y'umwaka umwe muri Tunisia.

    Kuri iki cyumweru nibwo  Mugisha yaminnye umukino we wa nyuma yambaye umwambaro wa Stade Tunisien, aha bakinaga Igikombe cya Super Cup ya Tuniziya bahura na Espérance Sportive de Tunisbatsindwa 1-0.

    Nyuma y'uwo mukino, Mugisha yahise yerekeza mu Misiri aho ikipe ye nshya isanzwe ibarizwa, ibi biza nyuma yaho mu cyumweru gishize yari yerekeje mujyi wa Sousse aho yakoze ibizamini by'ubuzima (médical test) byose abitsinda neza, bituma atangazwa ku mugaragaro.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 24 y'amavuko, yaraye yerekanywe nk'umukinnyi mushya waAl Masry ndetse ahita atangirana imyitozo na bagenzi be.

    Kwerekeza mu Misiri kwa Mugisha Bonheur bije nyuma yaho avuye muri APR FC yanyuze muri Libya, ajya ajya nuri Tunisia aho yari amaze umwaka umwe.

    Mu mwaka ushize w'imikino wa 2024-2025, muri shampiyona ya Misiri, ikipe ya Al Masry yashoje ku mwanya wa 4 n'amanota 42, isoza inyuma ya Al Ahly yatwaye igikombe, Pyramids na Zamalek.

    The post Mugisha Bonheur yerekanywe nk'umukinnyi mushya wa Al Masry yo mu Misiri avuye muri Stade Tunisien appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mugisha-bonheur-yerekanywe-nkumukinnyi-mushya-wa-al-masry-yo-mu-misiri-avuye-muri-stade-tunisien/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mugisha-bonheur-yerekanywe-nkumukinnyi-mushya-wa-al-masry-yo-mu-misiri-avuye-muri-stade-tunisien

  • Ese koko ni ukuri ibyo mwumvise kuri Israel Mbonyi na Vestina? #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hagarutsweho inkuru zavugaga ku muhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda no mu karere, Israel Mbonyi, n'umuhanzikazi witwa Vestina. Bamwe mu bafana ndetse n'abantu batandukanye batangaje ko bumvise amakuru avuga ko aba bombi baba bari mu rukundo cyangwa se bafite umubano udasanzwe, abandi bavuga ko ari ibihuha, doreko Vestine aherutse no kurongorwa n'uwitwa Idrissa Ouédraogo

    Ariko se, ayo makuru niyo koko? Cyangwa ni ibihuha byacuritswe n'abantu bashaka gukurura imbaga nyamwinshi ku mbuga nkoranyambaga?

    Israel Mbonyi, uzwiho ubuzima bwicisha bugufi, ntacyo aratangaza kuri ayo makuru. Na Vestina ubwe, ubwo yabazwaga kuri ibi bivugwa, yahisemo guceceka, avuga ko ari ibintu atari buhe agaciro kuko yifitiye umugabo we.

    Nubwo hari amashusho yagiye asakara bari kumwe mu gitaramo, nta gihamya y'uko baba bafitanye umubano urenze uwo mu muziki. Abakurikirana iby'imyidagaduro barasabwa kutihutira kwemera buri kintu cyose bumvise, ahubwo bakamenya gutandukanya ukuri n'ibihuha.

    Bimwe mu bihuha nk'ibi byagiye bibangamira abahanzi benshi mu rugendo rwabo, ariko Israel Mbonyi akunze kugaragaza ko atajya ajya impaka ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo agashyira imbere ubutumwa bwiza anyuza mu bihangano bye.

    Icyakora, iyo inkuru nk'izi zigezweho, abantu benshi bakomeza kwibaza: 'Ese koko hari ishingiro bifite cyangwa ni amareshyamugeni asanzwe?'

    Ese koko ni ukuri ibyo mwumvise kuri Israel Mbonyi na Vestina?

    Source : https://kasukumedia.com/ese-koko-ni-ukuri-ibyo-mwumvise-kuri-israel-mbonyi-na-vestina/

  • Abaforomo n'ababyaza basabwe gutangira imishinga yunganira umushahara wabo – #rwanda #RwOT

    Ibi yabivugiye mu mahugurwa y'abahagarariye abaforomo n'ababyaza muri RNMU ku rwego rw'Akarere, yabaye muri Nyakanga 2025.

    Gitembagara yavuze ko uyu mwuga w'ubuforomo n'ububyaza usa n'uwasigaye inyuma mu bijyanye n'ubukungu, bityo abawukora bakwiye gushaka imishinga bakora ku ruhande, kugira ngo na bo biteze imbere.

    Yagize ati 'Iyo urebye abaforomo benshi bahembwa amafaranga ibihumbi 200 Frw, yaba mu mujyi cyangwa mu cyaro, ugasanga ayo mafaranga ntahagije kugira ngo abe yagira akantu gato ashoramo imari. Icyo turimo dokora rero turimo turaganira na Muganga Sacco kugira ngo turebe ko hajyaho gahunda zifasha iyo mishinga.'

    Akomeza avuga ko guteza imbere abakora uyu mwuga biri no mu mujyo wo guteza imbere umugore, kuko 65% by'abawukora ari abagore.

    Muri aya mahugurwa kandi abaforomo n'ababyaza bahuguwe ku bijyanye n'uburenganzira bwabo mu kazi n'uburyo bakubahiriza amategeko abagenga nk'abakozi bakora umurimo w'ubuforomo n'ububyaza.

    Impuguke mu bijyanye n'amategeko cyane cyane ay'umurimo, Hobess Nkundimana, yasobanuye ko ababyaza n'abaforomo ari abantu bakunze kumarira umwanya wabo mu kazi, ku buryo iyo bagahuriyemo n'ikibazo bashobora kubirenganiramo kubera kudasobanukirwa amategeko ngo bamenye abarengera.

    Yagize ati 'Kumenya ibijyanye n'amategeko bigiye kubafasha gutanga amakuru mu micungire y'abakozi ku buryo ibyemezo bifatwa bitaba bibogamiye uruhande rumwe, yaba urw'umukoresha cyangwa umukozi.'

    Kugeza ubu mu Rwanda hari abaforomo n'ababyaza barenga ibihumbi 14 bari mu kazi, muri bo ibihumbi 12 babarizwa muri RNMU.

    Amahugurwa yamaze iminsi ibiri, yitabiriwe n'abaforomo n'ababyaza bahagarariye abandi ku rwego rw'Akarere 36.

    Hobess Nkundimana, yasobanuye ko ababyaza n'abaforomo ari abantu bakunze kumarira umwanya wabo mu kazi, ku buryo iyo bagahuriyemo n'ikibazo bashobora kubirenganiramo kubera kudasobanukirwa amategeko

    Umuyobozi Mukuru w'Urugaga rw'Abaforomo n'Ababyaza mu Rwanda (RNMU), André Gitembagara, yasabye abarugize gutangira gukora imishinga ibyara inyungu

    Amahugurwa yamaze iminsi ibiri, yitabiriwe n'abaforomo n'ababyaza bahagarariye abandi ku rwego rw'Akarere 36


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaforomo-n-ababyaza-basabwe-gutangira-imishinga-yunganira-umushahara-wabo

  • Inteko yahaye za minisiteri amezi yo kuba zakemuye ibibazo by'imicungire mibi y'umutungo wa Leta – #rwanda #RwOT

    Ni ibibazo byagaragajwe na Komisiyo Ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry'Umutongo wa Leta PAC nyuma y'isesengura yakozwe kuri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yo mu mwaka wa 2023/2024.

    Iyo raporo yagaragaje ko hari ibibazo bitandukanye byagiye bigaragara mu bigo bikoresha ingengo y'imari ya Leta bishingiye ku makosa atandukanye akorwa mu miyoborere no mu mikorere ashobora gutuma Leta ihomba atari make.

    Muri ibyo bibazo harimo kudakurikiza inama z'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta aba yatanze mu gihe ikigo runaka kigaragaweho n'imikorere mibi kuko biri ku kuzubahiriza biri ku kigero cya 60%.

    Hashingiwe ku buremere bw'ibibazo byagaragaye muri zimwe mu nzego ubwo hasesengurwaga raporo y'Urwego rw'Ubugenzuzi Bukuru bw'Imair ya Leta y'umwaka w'Ingengo y'imari warangiye ku wa 30 Kamena 2024, PAC yateguye imyanzuro iyigze ku nteko Ishinga Amategeko.

    Inteko yasabye ko Minisiteri y'Uburezi yakemura ibibazo by'ubukererwe mu gukwirakwiza ibitabo mu mashuri, bimaze igihe bigaragara muri REB.

    Minisiteri yahawe amezi atatu gusa yo kuba yakemuye icyo kibazo.

    Ku ruhande rwa Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Inteko yayisabye gukemura ibibazo byagaragaye mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'Ubworozi RAB mu mishinga yatewe inkunga na 'Rwanda Dairy Development Project (RDDP)'.

    Bimwe mu bibazo byagaragayemo harimo kutagira ububiko bw'amakuru y'umushinga ajyanye n'imishinga yose yatewe inkunga, amakuru yabuze muri raporo y'ihererekanya bubasha ku bijyanye n'amafaranga 231.217.852 Frw yakoreshejwe nabi ariko ntihagaragazwe niba yaragarujwe cyangwa uko azagaruzwa.

    Hari kandi kudakora igenzura rihoraho ry'imishinga yateye inkunga, ahoryakozwe mu turere tubiri gusa muri 14 umushinga wakoreyemo, Uruganda ruto rufite agaciro 1.657.340.165 Frw arimo inkunga y'umushinga ya 611.362.987 Frw rutunganya ibikomoka ku mata rwa Eastern Dairy Farmers Cooperative' mu Karere ka Rwamagana rudakora, kuva rwakwakirwa by'agateganyo ku wa 30 Ugushyingo 2023.

    Hari n'ibibazo byagaragaye ku nkunga yahawe abantu banyuranye mu Karere ka Ruhango ijyanye n'inganda nto z'ibiryo by'amatungo zidakora.
    Inteko rusange y'Umutwe w'Abadepite yasabye MINAGRI gukemura ibyo bibazo bitarenze amezi atandatu.

    Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo yo yasabwe gukemura ibibazo byagaragaye mu turere n'ibitaro byo kudatangira ku gihe ibigenerwa abakozi ba Leta bagiye mu butumwa bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atatu.

    Ku rundi ruhande Minisiteri y'Ibikorwaremezo yo yasabwe gukemura ibibazo biri mu kigega cyo kwishyura imirimo y'isanwa ry'imihanda itabanje gusuzuma ko yakozwe nk'uko biteganyijwe mu masezerano.

    RMF yatanze amafaranga angana na 9.386.067.116 Frw yo gusana imihanda inyuranye mu buryo bwihutirwa igakorwa nta bugenzuzi bubayeho ndetse na 1.086.194.330 Frw yatanzwe mu turere 23, muri yo 425.730.910 Frw ntatangirwe raporo y'imikoreshereze yayo.

    MININFRA yahawe igihe kitarenze amezi atandatu yakemuye ibyo bibazo.

    Iyo Minisiteri kandi yasabwe gukemura ikibazo kiri muri REG cy'ubwiyongere bw'ibihombo muri EUCL bikomeza kwiyongera bitewe n'imiterere y'amasezerano (Power Purchase Agreements) ifitanye n'inganda z'abikorera (Indepentent Power Producers) zitanga umuriro uhenze.

    Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yagaragaje ko muri EUCL, mu myaka irindwi ishize yari yarihaye kugenza izamura urwunguko ariko ntibyagezweho ahubwo yakomeje guhomba kuko muri iyo myaka igihombo kiri hagati ya Miliyari Frw 3.1 na Miliyari Frw 47.5.

    Inteko yasabye MINIFRA gukemura icyo kibazo bitarenze umwaka umwe.

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, kandi yagaragaje ko hari imyanzuro y'indi yagiye itangwa mu bihe bitandukanye, bagiye kongera gusuzuma aho yaba igeze ishyirwa mu bikorwa mu gukemura ibibazo byagiye bigaragara mu nzego zitandukanye.

    Inteko yasabye za Minisiteri gukemura ibibazo byazigaragayemo bishingiye ku ikoreshwa nabi ry'umutungo wa Leta


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inteko-yasabye-za-minisiteri-gukemura-ibibazo-byazigaragayemo-bishingiye-ku

  • Imitangire y'amasoko n'imitungo ya Leta idakoreshwa mu bibazo by'ingutu biteza Leta ibihombo – #rwanda #RwOT

    Ni ibyagaragajwe ubwo PAC yagezaga ku Nteko Rusange raporo y'ibyavuye mu isesengura yakoze kuri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta.

    Mu bibazo byagaragajwe ko bihuriweho n'ibigo byinshi harimo igenamigambi n'imitangire y'amasoko bidakora uko bikwiye, birimo nko gutanga amasoko ku mafaranga menshi aruta kure ayateganyijwe, ubukererwe mu gusuzuma inyandiko z'abapiganiye amasoko (bids evaluation n'amasoko atangirwa hanze ya E-procurement system kandi ntatangirwe raporo.

    Depite Uwamurera Salama yavuze ko ibi bibazo bikwiye gufatirwa umwanzuro byaba ngomba ugashyikirizwa Minisitiri w'Intebe kuko hagize abakurikiranwa bakagezwa n'imbere y'ubutabera bishobora guca intege ababikora.

    Depite Kayigire Terence yavuze ko bitumvikana kubona aho igihugu kigeze hari abantu bagikora amakosa mu mitangire y'amasoko, abandi bakayatanga akanama gashinzwe amasoko katabigezemo uruhare.

    Ikindi kibazo cyagaragajwe na Komisiyo ni ibirebana n'imitegurire y'amasezerano itanoze nk'ahagiye hasinywa hatagaragajwe mu buryo burambuye ibizakorwa n'igiciro cya buri kintu, asinywa hakubiyemo ibizakorwa cyangwa ibizatangwa biruta ibikenewe n'aho usanga asinywa harimo ibintu bisa.

    Imicungire y'amasezerano itanoze

    Mu bindi bibazo byafaragaye mu bigo byinshi harimo imicungire y'amasezerano n'ikurikiranabikorwa bitanoze, biri mu nzego zitanduanye nk'aho usanga hongerwa igihe cy'amasezerano inshuro nyinshi bikadindiza ibikorwa, imirimo yishyurwa n'inzego za Leta kandi yagombaga kwishyurwa na rwiyemezamirimo no kwishyura imirimo itarakozwe cyangwa hakishyurwa ibintu bidahuye n'ibyakozwe bigahombya Leta.

    Ikindi gikomeye cyagiye kigaragara harimo imirimo y'imishinga yahagaze, ho muri byagaragaye ko hari imishinga 18 ifite agaciro ka miliyari 16,3 Frw yahagaze ntiyasubukurwa.

    Ikindi kibazo cy'ingutu ni ikijyanye n'imitungo ya Leta idakoreshwa aho byagaragaye ko hari imitungo imitungo 491 ibarirwa mu gaciro ka Frw 7.928.171.296 Frw itabyazwa umusaruro.

    WASAC yongeye kugarukwaho

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yagaragaje ko hari ibibazo byihariye byagiye bigaragara mu bigo n'inzego za Leta bitandukanye ndetse muri ibyo harimo na WASAC Ltd.

    Yagaragaje ko mu bibazo byagaragaye muri yo harimo bukererwe buri hagati y'iminsi 11 na 298, mu guha amazi abayakeneye bujuje ibisabwa.

    Harimo kandi igihombo WASAC ikomeje kugira giterwa n'amazi atunganywa ariko ntagurishwe, aho angana na 39.5%, atishyujwe no kunanirwa kubahiriza gahunda y'isaranganya ry'amazi.

    Depite Mukabalisa Germaine yabajije impamvu muri WASAC hakigaragaramo ibyo bibazo kandi bigira ingaruka ku buzima bw'abaturage, agasaba ko byakoherezwa Minisitiri w'Intebe.

    Ati 'Nifuzaga ari ikbazo cyari gikwiye gufatirwa umwanzuro wakoherezwa mu biro bya Minisitiri w'Intebe, nubwo bwose byigeze gufatwaho umwanzuro ntibikemuke ntabwo dukwiye gucika intege. Bikwiye kuvugwaho kugira ngo bihabwe umurongo kuko ni ibintu bitangwaho amafaranga menshi kandi bikora ku buzima bw'abaturage.'

    Ikindi kigo cyagaragayemo ibibazo ni RTDA yagaragayemo ibishingiye kudakurikirana uko bikwiye ireme ry'imihanda yubakwa cyangwa isanwa bigatuma itangira kwangirika mu gihe gito kubera gukorwa nabi.

    Muri EUDCL Haracyagaragara ibibazo bimaze igihe birimo ibihombo bikomeje kwiyongera, aho intego y'igihe cy'imyaka irindwi ya 2018-2024 yari yarihaye yo kugenda izamura urwunguko itagezweho, ahubwo igihombo kigakomeza kwiyongera.

    Muri iyo myaka igihombo kiri hagati ya Miliyari 3.1 Frw na Miliyari 47.5 Frw.

    Abadepite bagaragaje ko ibigo byayemo amakosa bikwiye guhabwa imyanzuro ituma biyakosora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imitangire-y-amasoko-n-imitungo-ya-leta-idakoreshwa-mu-bibazo-by-ingutu-biteza

  • RTB yatangiye umushinga wo kubaka amashuri umunani y'icyitegererezo azuzura atwaye miliyari 188 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga wa RTB uzaterwa inkunga na Korea Eximbank ukazarangira utwaye angana na miliyari 188 Frw, aho uzakorera mu turere umunani.

    RTB ivuga byibura buri shuri rizajya ryuzura ritwaye ari hagati ya miliyoni 6$ na 12$ bitewe na porogaramu zizaba zirimo.

    Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng Paul Mukunzi, yavuze ko ari amashuri azaba agamije kwigisha bijyanye n'ikoranabuhanga rigezweho ku ruhando mpuzamahanga.

    Ati 'Dufite intego yo kwigisha ikoranabuhanga rigezweho rya mudasobwa, irikoreshwa mu buhinzi, ingufu z'amashanyarazi ndetse n'ikoranabuhanga rikoreshwa mu nganda, bizaba bijyanye na tekinoloji igezweho uyu munsi.'

    Eng. Mukunzi yavuze ko buri shuri rizajya riba rifite abanyeshuri 600 kandi ryujuje ibipimo mpuzamahanga mu bijyanye n'imyubakire yaryo. Ibikoresho bizaba birimo bizaba bijyanye n'ikoranabuhanga rigezweho uyu munsi.

    Yongeraho ko ayo mashuri yose azajya yigisha porogaramu zose zifite aho zihuriye n'ubukungu bw'igihugu ndetse hazaba harimo na gahunda yo guhugura abarimu mu bijyanye n'ikoranabuhanga bazahugurirwa mu Rwanda no muri Korea.

    Uyu mushinga uzakorera mu turere umunani turimo Nyagatare na Bugesera mu Ntara y'u Burasirazuba, Karongi na Rubavu mu Burengerazuba, Gicumbi na Burera mu Ntara y'Amajyaruguru, ndetse na Huye na Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo.

    RTB ivuga ko aya mashuri umunani agiye kwiyongera kuri arindwi yari yatangiye kubakwa, yose hamwe uko ari 15 akazatangira gukora nyuma y'imyaka ibiri.

    Muri gahunda y'Igihugu yo kwihutisha Iterambere icyiciro cya Kabiri, NST2, RTB iteganya kubaka amashuri yose hamwe 30 y'icyitegererezo akazarangira atwaye arenga miliyari 400$.

    Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng Paul Mukunzi, yavuze ko ari amashuri agamije kwigisha bijyanye n'ikoranabuhanga rigezweho ku ruhando mpuzamahanga

    Ni umushinga uzaterwa inkunga na Korea Eximbank, aho izatanga miliyoni 110$

    Umushinga wose wo kubaka amashuri y’ikitegererezo muri buri karere uzarangira utwaye arenga miliyari 400$

    Umuyobozi ushinzwe imyigishirize muri RTB, Uwamahoro Solange, ni umwe mu bari bitabiriye iyi nama

    Ni inama yitabiriwe kandi n’abayobozi b’uturere dutandukanye hirya no hino mu gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rtb-yatangiye-umushinga-wo-kubaka-amashuri-umunani-y-icyitegererezo-azuzura

  • Perezida wa Sena yakiriye Ambasaderi wa Angola mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuri uyu wa 5 kanama 2025 akaba ari ku nshuro ya mbere Amb. Alfred Dombe yari asuye Sena agamije kureba aho ikorera.

    Perezida wa Sena, Dr. Kalinda, yagize ati 'Twaganiriye ku mubano mwiza usanzwe uhari hagati y'u Rwanda na Angola ushingiye ku butwererane mu nzego zitandukanye, kuko twasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu bintu byinshi byerekeranye n'ubukungu, ikoranabuhanga, uburezi n'ubuhinzi, tukaba rero twamusabye cyane cyane ko twifuza ko ayo masezerano yashyirwa mu bikorwa, ariko cyane cyane tukibanda ku masezerano yerekeye ubucuruzi n'ishoramari.”

    U Rwanda na Angola ni ibihugu bisanzwe bifitanye amasezerano mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'imigenderanire, aho byakuriranyeho Visa ku baturage babyo.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr. Olivier Nduhungirehe, mu Ugushyingo 2024, yashimangiye ko umubano hagati y'ibihugu byombi ukomeje gukomera.

    Ndetse ashimangira uruhare rwa Angola mu guhuza ibiganiro bigamije amahoro mu burasirazuba bwa RDC, ndetse yemeza ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya na Angola mu guteza imbere amahoro, umutekano n'iterambere ry'akarere.

    Perezida wa Sena, Dr. Francois xavier Kalinda, yakiriye Ambasaderi wa angola, Alfred Dombe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wa-sena-yakiriye-ambasaderi-wa-angola-mu-rwanda

  • RDF yafunze aba ofisiye babiri n'abasivile 20 – #rwanda #RwOT

    Aba bose bafunzwe by'agateganyo n'Ubushinjacyaha bwa gisirikare ku byaha bakekwaho birimo ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe n'ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.

    Ibyaha bakurikiranyweho bijyanye n'uburyo haguzwe amatike y'indege kuri konti ya Minisiteri y'Ingabo mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    RDF yatangaje ko 'nk'uko biteganywa n'Itegeko, abasivile iyo bakoranye icyaha n'abasirikare bakurikiranwa n'Ubutabera bakaburanishwa n'Inkiko za gisirikare.'

    Nubwo RDF itatangaje amazina y'abafunzwe, itangazo ryayo ryaje nyuma y'iminsi bivugwa ko hari abafunzwe barimo abanyamakuru n'abandi bafite aho bahuriye n'ibikorwa by'umupira w'amaguru mu Rwanda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yafunze-aba-ofisiye-babiri-n-abasivile-20