Blog

  • Ngoma: Abaturage batuye Minisitiri Gatabazi ibibazo by'imihanda, amashyanyarazi n'isoko ry'umusaruro – #rwanda #RwOT

    Babigaragaje kuri uyu wa Gatatu ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kwakira ibitekerezo by'abaturage bizashyirwa mu igenamigambi ry'umwaka wa 2022/2023. Ibi bitekerezo bikaba byatangiye kwakirirwa mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma.

    Abaturage bo muri uyu Murenge bagaragaje ko bimwe mu byo Leta yabashyirira mu igenamigambi birimo uruganda rwa kawunga, amazi meza, umuriro n'ibindi.

    Ndayisaba Eric yasabye ko bahabwa umuhanda ubahuza n'Akarere ka Bugesera kuko bafite umusaruro mwinshi kandi mwiza ariko ngo ntugire agaciro cyane kubera kutabona aho bawugurisha bityo ko bahawe umuhanda mwiza ubahuza n'aka Karere byabafasha cyane mu kurushaho kwiteza imbere.

    Nshirubwira Stephen utuye mu Kagari ka Karenge we yavuze ko bafite imidugudu ine iri ku ruhande ku buryo kugera ku biro by'Akagari kabo babanza kunyura mu tugari bahana imbibi agasaba ko havugururwa imbibi z'utugari bagashyirwa ku tugari tubegereye byanatuma babona serivisi mu buryo bworoshye.

    Barenga Viateur utuye mu Kagari ka Karenge we yavuze ko bakeneye umuriro w'amashanyarazi ngo kuko bifuza ko wabafasha mu kwihutisha iterambere.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yashimiye abaturage ku bitekerezo batanze, abasaba na bo ubwabo kugira igenamigambi ry'imiryango yabo.

    Ati ” Kwakira ibitekerezo by'abaturage ni kimwe mu bipimo bya demokarasi no guha uburenganzira abaturage, iyo ukora igenamigambi ry'ibizakorerwa abaturage ukababaza ibyo bifuza noneho bamara kubigaragaza Leta ikazafata icyemezo ihereye ku byo abaturage bifuza, icyo gihe ni ryo terambere abaturage baba bagizemo uruhare kuva mu igenamigambi kandi rigasubiza ibibazo baba bafite.”

    Yavuze ko kandi Leta hari n'ibindi by'igihe kirekire ikorera abaturage nubwo baba batabisabye kuko iba ibona ko ari ngombwa. Ibitekerezo byose bizakunywa hirya no hino mu gihugu bizagenda bitoranywamo iby'ingenzi bikenewe cyane.

    Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yasabiye abaturage bo mu Murenge wa Jarama umuhanda mwiza wabahuza n'Akarere ka Bugesera ngo kuko beza imyaka myinshi ariko bakaba nta soko rinini bafite.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w'impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa muntu, CLADHO, Safari Emmanuel, we yasabye abayobozi kujya bagaruka bakabwira abaturage impamvu bimwe mu bikorwa bashyize mu igenamigambi bitakozwe.

    Minisitiri Gatabazi yasabye abaturage kugira igenamigambi ry’imiryango yabo

    Abaturage bo mu Karere ka Ngoma bagaragaje ko bifuza uruganda rwa kawunga, amazi n’amashanyarazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-abaturage-batuye-minisitiri-gatabazi-ibibazo-by-imihanda-amashyanyarazi-n

  • Ngaba abakobwa barimo gutwika kurusha abandi muri #MissRwanda2022 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nkuko benshi mu bizi hashize icyumweru nigice amajonjora ya Miss Rwanda 2022 atangiye aho kugeza ubu hamaze kumenyekana abakobwa bagera kuri 41 babashije kubona pass mu ntara enye z'u Rwanda mu gihe tugitegereje abazahagararira umugi wa Kigali ari nabo hakunze kuba benshi tukaba twabakoreye top 5 y'abakobwa bakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse hari umwe benshi bemeza ko ariwe Miss Rwanda 2022 abandi baje kuzuza umubare.

    Ku mwanya wa 5 tukaba tuhasanga umukobwa witwa Keza Maolithia, uyu mukobwa waje ahagarariye intara y'Uburengerazuba akaba ari umwe mu bakomeza kugenda vugwa cyane kuri social media byumwihariko Instagram kubera uburanga Bwe.

    Ku mwanya wa 4 tukaba tuhasanga Kamikazi Queen Roxanne, uyu we akaba yaraje mu bakobwa icyenda babonye pass yo guhagararira intara y'Amajyepfo muri Miss Rwanda, akaba akomeje kuvugwa cyane kuri Twitter na Instagram kubera inseko ye.

    Ku mwanya wa 3 hari uwitwa Umuhoza Emma Pascaline, uyu mukobwa we rero case ye ikaba yihariye kuko yagiye muri Miss Rwanda abasibwe na bamwe mu bafana be bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga aho bamubwiraga ko uburanga afite akwiye kuba Miss Rwanda, akaba yaritabiriye amajonjora ya Miss Rwanda 2022 mu ntara y'I Burasirazuba aho yabashije kuza mu bakobwa 14 babonye pass muri iyi ntara.

    Ku mwanya wa 2 hari umukobwa witwa Uwimana Jeannette, uyu mukobwa akaba yaratunguye benshi cyane kuko kugeza ubu niwe mukobwa wa mbere witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda afite ubumuga bwo kutavuga, ibi bikaba byaratumye avugwa cyane mu binyamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda ndetse na social media aho benshi bakomeje kugenda bishimira isura ya Miss Rwanda aho iha buri munyarwandakazi wese amahirwe yo kuba yakwiyamamariza iri Kamba. Jeannette rero akaba yarabonye pass mu majonjora yo mu ntara y'amajyepfo.

    Ku mwanya wa 1 hakaba hari uwo bita Muheto Nshuti Divine, aho benshi kuva bamubona muri Miss Rwanda 2022 bakomeje kugenda bameza ko bidashoboka ko yatsindwa iri rushanwa ko ariwe ugomba gutsinda byanze bikunze. Uyu mukobwa wabonye pass yo guhagararira Uburengerazuba, akaba yaratangiye kuvugwa kuri social media nyuma yuko Miss Mutesi Jolly (Umwe mu ba judge b'iri rushanwa) amubwiriye ku mugaragaro ko ari mwiza.

    MUSHOBORA KWIREBERA UBWIZA BW'ABA BAKOBWA UKO ARI 5 BOSE MUKANZE KURI VIDEWO IRI HANO HASI:

    Source : https://yegob.rw/ngaba-abakobwa-barimo-gutwika-kurusha-abandi-muri-missrwanda2022/

  • Wa mupasteri wagaragaye akorakora akanogosha ku myanya y'ibanga y'ab'igitsinagore ari mu mazi abira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umpasiteri wo muri Ghana uzwi cyane ku izina rya Pasiteri Blinks, yatawe muri yombi na polisi kubera amashusho itemewe yerekanwe muri iki gihugu mu 2017.Pasiteri Blinks yagiye ahagaragara nyuma ya videwo ye yuhagira,agakorakora ndetse akogosha ku myanya y'ibanga y'abagore n'abakobwa maze aya mashusho agashyirwa kuri internet ibintu byatumye aza gukurikiranwa n'inzego z'umutekano.

    Ubwo yagaragaraga yogosha imyanya y'ibanga y'abagore yavuze ko bitaturutse ku bushake bwe ahubwo yari ayobowe n'umwuka w'Imana.

    Ariko nyuma byaje kugaragara ko aya mashusho ateye isoni yaje kuyakoresha mu gace ka firime yitwa 'Pasiteri Blinks' yari iteganijwe kwerekanwa bwa mbere mu Kuboza 2017.

    Pasiteri yagize icyo avuga ku kunegura gukabije gukurikiranwa na filime, Pasiteri yavuze ko 'atari ugukoza isoni Ubukristo ahubwo ko ari ugufasha kubona ibibi kuko ahubwo bishinze imizi.'Ibi byabaye nyuma yuko Ikigo cyigihugu gishinzwe amafilime (NFA) kimumenyesheje abayobozi ko batunganya kandi bagasohora firime nta kirango cyemewe cyo gushyira mu byiciro.Pasiteri Blinks yemeje ko yatawe muri yombi mu kiganiro na Kofi Adoma, agaragaza ibisobanuro birambuye ku byo yashinjwaga.

    Source : https://yegob.rw/wa-mupasteri-wagaragaye-akorakora-akanogosha-ku-myanya-yibanga-yabigitsinagore-ari-mu-mazi-abira/

  • Mu mafoto ateye amabengeza, Dj Princess Flor yerekanye ko atwite inda y'imvutsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umushyushyarugamba Nyirimbabazi Flora waryubatse ku izina rya Dj Princess Flor yamaze gutangaza ko kuri ubu atwite inda y'amezi 8.

    Ni nyuma yuko Dj Princess Flor yari amaze gushyira hanze amwe mu mafoto ye amugaragaza akuriwe. Ni amafoto akurikira Dj Princess yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

    Source : https://yegob.rw/mu-mafoto-ateye-amabengeza-dj-princess-flor-yerekanye-ko-atwite-inda-yimvutsi/

  • Nanjye ubwanjye ndi idini! Bushali ugiye gush… – #rwanda #RwOT

    Bushali ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo: Nutuebue, Kugasima, Umwali, Niyibizi, n’izindi, mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA TV, yasobanuye byinshi birimo n’amakuru yigeze kudutangariza y’uko agiye kuba Pasiteri icyo gihe akibasirwa n’abatari bacye bavugaga ko adashobora kuba Pasiteri kubera ko yipfumuje amazu n’ibindi bice by’umubiri.

    Bushali yashimangiye ko ari Pasiteri ku giti cye. Yagize ati: ”Pasiteri ntabaho kubera iki, yarapfuye se? Pasiteri ntabwo arapfa Wallah, ndacyariho mu mwuka wanjye n’Umwuka w’Imana. Tubikora neza dusengera za kagibwami zakubise agatuza ku ifarashi, ni ukuzisengera zigakizwa kuko uyu mwaka turi kujyamo niba ari uw’umuriro urebye nabi washya.”

    Bushali yavuze ko kuba Pasiteri bidasaba kuba utoboye amazuru

    Ku bijyanye n’aho Itorerp rye riri, Bushali yavuze ko akiri kurya amafaranga ye ariko namara kuyarya azereka abakunzi b’abandi bose bazamuyoboka aho bagomba kugeza amaturo. Ati”Itorero ntabwo nahita ndibabwira ubungubu kuko ndacyafite amafaranga menshi yanjye ndikwirira, ntabwo ndakenera amaturo y’abakirisitu, amafaranga nashiraho ni bwo ndabatangariza aho itorero ryanjye riri, muzane mwuzuze ibiseke, ibyibo mupakire kabisa.”

    Bushali yakomeje avuga ko ubundi kuri we atareba idini bitewe nuko nawe ubwe ari idini. Ati”Mbere na mbere Bushali ni umuntu, Abagatolika, abayislam, sasa njyewe ndi umuntu udashaka gutegekwa n’idini, nanjye ubwanjye ndi idini, iki-roho cyane ni idini. Sasa rero ntabwo uba ugomba gucisha hirya no hino, umva njyewe ndashaka gusa n’umuntu wo ku isi, niba Islam ari idini riba ku isi ntabwo nabura kuba umuyislam, niba hariho Abagatolika nanjye ubwo ndiwe, ikintu cyose kiri ku isi ni icyanjye.”

    Bushali yateguje igitaramo gikomeye agiye gukora

    Uyu muraperi afite igitaramo kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2022 kizabera ku i Rebero kuri Canal Olympia, aho azataramira abakunzi be bazitabira. Icyo gitaramo cya Show Makerz, azagihuriramo n’abandi bahanzi batandukanye bakunzwe cyane muri iyi minsi. Amakuru menshi kuri iki gitaramo wayareba muri iki kiganiro twagiranye na Bushali.

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO BUSHALI YAGIRANYE NA INYARWANDA TV

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO AKANYOBWO YA BUSHALI NA KEVIN KADE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114354/nanjye-ubwanjye-ndi-idini-bushali-ugiye-gushinga-itorero-ntiyemeranya-nabavuga-ko-atari-pa-114354.html

  • Nyuma yo gutsindwa ibitego 4-0, Abakinnyi ba… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 08 Gashyantare, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yahakiririye Nyanza FC mu mukino wa gicuti warangiye iyinyagiye ibitego 4-0, kimwe cyabonetse mu gice cya mbere, ibindi bitatu biboneka mu gice cya kabiri.

    Nk'ibisanzwe nyuma y'uyu mukino abakinnyi ba Rayon Sports bagiye gushimira abafana baje kubashyigikira, aho basanzwe bajya imbere y'aho abafana bari bagatonda umurongo, bagakoma ya mashyi yabo azwi nka 'Wuuuuuuuuuuuu' ndetse bakaririmba n'indirimbo ya Rayon Sports.

    Muri iki gikorwa abakinnyi ba Nyanza FC bifatanyije n'aba-Rayon Sports gushimira abafana, bakoma amashyi ndetse banaririmba indirimbo isingiza Rayon Sports bafashe ku mutima nk'ikimenyetso kigaragaza ko ikipe ibaba ku mutima.

    Nyuma y'umukino umutoza mukuru wa Nyanza FC, Muhoza Jean Paul yavuze ko ibyo abakinnyi be bakoze nta kibazo kibirimo ngo keretse mu kibuga bashatse kuberereka.

    Yagize ati: 'Njye ntabwo nahagarika amarangamutima y'umukinnyi wanjye, ntabwo namubangamira, uko ntabikora mu mu kibuga ni nako ntabikora hanze y'ikibuga, umukinnyi agomba kwisanzura. Ibyo bakoze rero nta kibazo mbibonamo keretse mu kibuga ashatse kuberereka nibwo twaba abantu babiri batandukanye.

    'Ubundi abantu bose bavuka i Nyanza, hafi ya bose baba bakunda Rayon Sports, nta gitangaje rero ko n'abakinnyi banjye ari aba-rayon, gusa icyo ngiye gukora ni ugushishikariza abantu b'i Nyanza kubanza gukunda ikipe yabo mbere ya Rayon Sports kuko 90% by'abakinnyi ba Nyanza FC ni abana babo'.

    Iki gikorwa cyakozwe n'aba bakinnyi cyatumye abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda bashyira akadomo ku buvandimwe bw'aya makipe, ndetse bamwe batangira no kuvuga ko igihe iyi kipe izaba yazamutse mu cyiciro cya mbere ishobora kuzajya ibererekera mukuru wayo, igatanga amanota.

    Rayon Sports iritegura igice cya kabiri cya shampiyona, aho tariki ya 12 Gashyantare izaba iherereye i Huye mu mukino ukomeye na Mukura Victory Sport, mu gihe Nyanza FC nayo yitegura imikino y'icyiciro cya kabiri aho iri gukora ibishoboka byose kugira ngo irebe ko yazamuka mu cyiciro cya mbere.

    Abakinnyi ba Nyanza FC bifatanyije n’aba Rayon Sports mu gushimira abafana ko baje kubashyigikira

    Abakinnyi ba Nyanza FC bahamije urwo bakunda Rayon Sports

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114349/nyuma-yo-gutsindwa-4-abakinnyi-ba-nyanza-fc-bamanitse-ukuboko-bahamya-urwo-bakunda-rayon-s-114349.html

  • Sinzongera kwitwa imfubyi! Akari ku mutima wa… – #rwanda #RwOT

    Dj Princess Flor yavuze akari ku mutima we n’ishema atewe no kwibaruka imfura ye y’umukobwa. Yavuze ko atewe ishema no kuba atazongera kwitwa imfubyi. Ati: ”Mwana wanjye w’umukukobwa, niteguye guhura nawe, kukurindira isura yawe nziza, kuguhobera, ndakwizeza ko nzakora buri kimwe kugira ngo ubuzima bwawe bugende neza, sinzi ko ndi umubyeyi mwiza ariko icyo nkwijeje nzakora buri kimwe kugira ngo wishime. Guhera ubu sinzongera kuvuga ko nta muryango, abavandimwe, uzaba umuryango wange mukuru, ndagukunda”.

    Dj Princess Flor ubwo aheruka mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv yagarutse ku ngingo yerekeranye n'ubukwe bwe. Yavuze ko abantu benshi bajya bamubaza igihe azakorera ubukwe ariko we akaba yumva nta gihe ntarengwa cyo gukora ubukwe. Yakomeje avuga ko we ku giti cye yabaye afashe umwanzuro wo kuba nta bukwe azakora kuko atari cyo kintu abona cyihutirwa mu buzima bwe.

    Dj Princess Flor aritegura kwibaruka umwana w’umukobwa

    Dj Princess Flor yabaye imfubyi akiri muto dore ko nyina yitabye Imana ubwo yari afite amezi ane gusa. Se na Nyirakuru wamureze mu cyimbo cya nyina, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mukobwa yakuze arererwa mu muryango, mu mwaka wa 2003 aza kujya i Burayi mu buryo na we atabasha gusobanura neza.

    Dj Princess Flor ni umukobwa umaze gucurangira abahanzi hafi ya bose b'abanyarwanda bamaze gutaramira i Burayi by'umwihariko mu gihugu cy'u Bubiligi. Yavukiye mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo, yiga amashuri abanza ku Kivugiza ndetse no kuri St Famille nyuma ayisumbuye ayiga muri St Andre aho yavuye atarangije kwiga kuko yagombaga kujya gukomereza amasomo ye i Bubiligi.

    Dj Princess Flor yatewe ibyishimo no gutwita umwana we w’imfura

    Dj Princess Flor avangira umuziki i Burayi

    Dj Princess Flor yavuze ko ubu atakiri imfubyi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114356/sinzongera-kwitwa-imfubyi-akari-ku-mutima-wa-dj-princess-flor-utwite-imfura-ye-yumukobwa-a-114356.html

  • Boanerges Gospel Group yo muri Bethesda Holy… – #rwanda #RwOT

    Boanerges Gospel Group ni itsinda rigizwe n’abiganjemo urubyiruko biyemeje gukorera Imana mu majwi yabo no mu bundi buryo Imana ibashoboza. Ijambo Boanerges [Soma Bowanejyezi] bisobanuye Abana b’inkuba, bakaba bararikomoye muri Bibiliya muri Mariko 3: 16-17 havuga ngo “Nuko atoranya abo cumi na babiri, Simon amwita Petero, na Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se wa Yakobo na bo abita Bowanerige risobanurwa ngo “Abana b’Inkuba”.

    Iri tsinda rikorera ivugabutumwa mu rusengero Bethesda Holy Church ku Gisozi mu mujyi wa Kigali aho bakunze kwita kwa Bishop Rugamba Albert kuko ari we Mushumba Mukuru w’iri Torero. Ryashinzwe tariki 24/10/ 2004 rishingwa n’uwitwa Niwemugeni Albine (Sarah). Ryatangiranye abantu hagati ya 15 na 20, ubu rifite abanyamuryango bagera kuri 68. Bamaze gukora indirimbo 3 – nizo ziri kuri shene yabo ya Youtube, gusa iyi ndirimbo nshya basohoye ‘Uyu mubiri’ ni iya mbere bakoze igaragaza amashusho.

    Mary Cynthia Ingabire Perezida w’iyi korali Boanerges Gospel Group yabwiye InyaRwanda.com ko bamaze gukora ibikorwa byiganjemo ibitaramo n’ibiterane mu ivugabutumwa bamazemo imyaka 18. Ati “Ibikorwa twakoze harimo ama concert agiye atandukanye, ari local muri church yacu ndetse n’andi twagiye dutumirwamo hamwe na concert imwe twakoze mu 2013 yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko yabereye Kimisagara kuri Maison de Jeunes”.

    Boanerges Gospel Group igizwe n’abaririmbyi barenga 68

    Yavuze ko bamaze gukora indirimbo zabo bwite eshatu z’amajwi ari zo ‘Ntawamenya’, ‘Amashimwe’ na ‘Kugukorera’ hamwe n’iyi y’amashusho bise ‘Uyu mubiri’. Mary Cynthia Ingabire yavuze ko iyi ndirimbo yabo nshya ‘Uyu mubiri’ yanditwe n’umwe mu baririmbyi bayo witwa Sam Rwibasira [asanzwe ari umuhanzi], ikaba “yibutsa umukristo uri mu rugendo ko nyuma y’uru rugendo rwo mu isi tubikiwe amakamba mu ijuru kugira ngo byongere kumuremamo ibyiringiro byo kuzabona Imana”.

    Yanavuze bimwe mu byo bateganya gukora nyuma y’iyi ndirimbo, ati “Nyuma y’iyi ndirimbo dufite gahunda yo gukomeza gusohora n’izindi ari Videos ndetse na Audios (indirimbo z’amashusho n’amajw)”. Yashimiye byimazeyo abakristo ba Bethesda Holy Church ku bwo kubashyigikira umunsi ku wundi anabasaba kubikomeza. Ati “Abakristo b’itorero ryacu turabashimira ku bwo kudushyigikira ndetse tunabasaba gukomeza kudushyigikira”. 

    Muri iyi ndirmbo ‘Uyu mubiri’ y’iminota 7 n’amasegonda 37 imaze gutangwaho ibitekerezo birenga 60 kuri Youtube, aba baririmbyi biyise ‘Abana b’Inkuba’ [Boanerges] baririmbamo aya magambo: ”Uyu mubiri wanjye numara kubora nzareba Imana yanjye, nzayireba mu maso, icyo gihe sinzapfa, icyo gihe sinzarira, sinzasuhuza umutima kuko ibya mbere byose bizaba bishize. Azafata umwitero we ampanagure amarira ati ‘Ngwino Mwana wanjye mu rugo kwa So’. 

    Iyo ndebesheje ukwizera nkatumbira mu ijuru, mbona ubwiza buntegereje, umutima wanjye ugahindurwa nkakura amaso ku by’isi nkanezezwa no kwibuka ko igitondo kimwe nzaguruka nsanganira umwami ku bicu, azampanagura amarira yanjye yose narize, mbega umunezero udasanzwe uzuzura umutima wanjye, turebane amaso ku maso. Iby’amaso yacu atari yabona n’iby’amatwi atari yumva, iby’imitima yacu itaratekereza, nibyo twabikiwe n’Umwami Yesu”.

    Bakorera umurimo w’Imana muri Bethesda Holy Church ku Gisozi

    Sam Rwibasira (wambaye umupira w’umutuku) niwe wanditse iyi ndirimbo ‘Uyu mubiri’

    “Abana b’Inkuba” bavuga ko bafite izindi ndirimbo nshya z’amashusho biteguye gushyira hanze

    Barashimira ababateye inkunga bakanabasaba gukomeza kubashyigikira cyane

    REBA HANO INDIRIMBO ‘UYU MUBIRI’ YA BOANERGES GOSPEL GROUP

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114353/boanerges-gospel-group-yo-muri-bethesda-holy-church-yashyize-hanze-indirimbo-ya-mbere-yama-114353.html

  • Imikoranire ya IPRC Musanze na Kaminuza ya Parma yitezweho kongera ireme ry’uburezi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abarimu bo muri izo Kaminuza uko ari zirindwi bazarushaho kwiyungura ubumenyi mu myigishirize

    Abarimu bo muri izo Kaminuza uko ari zirindwi bazarushaho kwiyungura ubumenyi mu myigishirize

    Ibi abarimu bo muri IPRC Musanze, babigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Gashyantare 2022, mu biganiro byabahuje n’itsinda ry’Abarimu baturutse muri University of Parma, bakaba bagirira urugendoshuri mu Rwanda, rugamije guhanahana ubumenyi no kurushaho kwimakaza udushya mu myigishirize hagati y’impande zombi.

    Iryo tsinda, rigizwe na Prof. Roberto Valentino na Prof. Davide Barbanti, bombi bigisha muri Kaminuza ya Parma, basuye IPRC Musanze, nyuma y’uko n’abarimu b’iriyo shuri na bo, baherukaga kugirira urugendoshuri muri iyo Kaminuza yo mu gihugu cy’u Butariyani.

    Uku kugendererana hagati y’impande zombi, bizifasha kurushaho gusangira ubumenyi mu bijyanye n’imyigishirize, nk’uko Eng. Emile Abayisenga, Umuyobozi wa IPRC Musanze abivuga.

    Yagize ati 'Kimwe muri byinshi turimo kungukira mu mikoranire hagati ya IPRC Musanze na Kaminuza ya Parma, harimo bimwe mu byo Kaminuza yakora, ikabasha kwiyubaka, bikayigeza ku kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga, ikanafungurira amarembo abarimu n’abanyeshuri baturutse hirya no hino kw’isi. Ibyo biri mu bintu twagiye tubigiraho, tumenya uko babikora'.

    Prof. Roberto Valentino na Prof. Davide Barbanti(bicaye imbere) bigisha muri Kaminuza ya Parma

    Prof. Roberto Valentino na Prof. Davide Barbanti(bicaye imbere) bigisha muri Kaminuza ya Parma

    Ati 'Uyu ariko aba ari n’umwanya wo guhura kw’abarimu no kugirana imikoranire ya hafi (Academic Networking), kugira ngo twongere ibipimo by’imyigishirize, tukareba ni gute babigenza, ni iki twe tubura, ese twakoresha ubuhe buryo ngo bibonerwe igisubizo. Ni uko buri ruhande rubigenza rwigira ku rundi'.

    Ishimwe Vivianne, Umwarimu muri IPRC Musanze, akaba yigisha ibijyanye n’amashanyarazi, asanga hari byinshi bakomeje kungukira mu mikoranire hagati y’iri shuri n’andi ma Kaminuza yo hanze.

    Yagize ati 'Uko gukorana bya hafi, bidufasha kutihugiraho, ngo twumve ko ubumenyi dusanganywe buhagije. Turushaho gufunguka, imyigishirize yacu ikaguka, kuko tuba twamenye agakeregeshwa bagenzi bacu baturusha tukabyubakiraho twigisha byimbitse, bigafungura abanyeshuri bacu mu mutwe na bo bagakuza ubunararibonye'.

    Tuyambaze Africain uri no mu itsinda ry’abarimu baheruka kugirira urugendoshuri mu gihugu cy’u Butariyani, yagize ati: 'Twagize umwanya uhagije wo kuganira n’abarimu ndetse n’abanyeshuri baho. Nungukiyemo ko umwarimu aba akwiye koroshya imikoranire ye n’umunyeshuri, kugira ngo byorohereze umunyeshuri kubona umwanya uhagije, wo gukora ubushakashatsi n’imishinga yubakiye ku dushya, bigafasha kuzamura urwego rw’imyigishirize, n’igihugu kikaba cyabyungukiramo. Nkabona rero iyo ari imwe mu ntwaro, twe nk’abarimu twarushaho kwifashisha kugira ngo ireme ry’uburezi ryiyongere'.

    Iyi mikoranire y’amakaminuza, iri muri gahunda y’umushinga watangiye mu mwaka wa 2020, uhuriweho na Kaminuza zirindwi, harimo eshatu zo ku mugabane w’u Burayi, zigizwe na University of Parma yo mu Butariyani, University of Applied Sciences in Cologne yo mu Budage na University of Liège yo mu Bubirigi.

    Ku ruhande rw’u Rwanda ho hari IPRC Musanze, UR-CAVM, University of Technology of Byumba na INES-Ruhengeri.

    Ishimwe Vivianne wigisha muri IPRC Musanze yemeza ko iyi gahunda izabafasha gutanga uburezi bufite ireme

    Ishimwe Vivianne wigisha muri IPRC Musanze yemeza ko iyi gahunda izabafasha gutanga uburezi bufite ireme

    Prof. Roberto Valentino, umwarimu wigisha muri Kaminuza ya Parma, yagize ati 'Ni umushinga uzamara imyaka ine, aho twiteze ko izi Kaminuza zo ku mugabane w’u Burayi n’izo mu Rwanda, zizarushaho guhanahana ubumenyi, mu birebana no kwigisha amasomo, cyane cyane ajyanye no kongerera agaciro ibikomoka ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi. Hari kandi amasomo arebana n’uburyo bwo kwifashisha ikoranabuhanga mu kubika neza umusaruro, hagamijwe kubungabunga ibidukikije'.

    Yongeraho ko uburyo bw’ingenzi bazifashishwa ngo izo ntego zigerweho, harimo gusangira amakuru akubiye mu nteganyanyigisho, guhugura abarimu b’zio Kaminuza no kongera ibikoresho byorohereza imyigishirize y’abarimu n’imyigire y’abanyeshuri, hiyongereyeho n’ingendoshuri zizajya zikorwa n’impande zombi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/imikoranire-ya-iprc-musanze-na-kaminuza-ya-parma-yitezweho-kongera-ireme-ry-uburezi

  • Rayon Sports yapfunyikiwe ikibiribiri – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kabiri tariki ya 01 Gashyantare 2022, Rayon Sports yerekanye abakinnyi bashya yasinyishije barimo rutahizamu Mael DINDJEKE ukomoka muri Cameroun.

    Mael Dinjeke yasinye muri Rayon Sports nyuma yo kumara ibyumweru bibiri mu igeragezwa, ashimwa n'abatoza. Uyu mukinnyi yageze muri Rayon Sports avuye muri PWD Social Bamenda yo muri Cameroun.

    Gusa uyu mukinnyi yasinyishijwe nta mukino n'umwe wa gicuti akiniye iyi kipe kugira ngo agaragaze icyo ashoboye n'icyo azafasha iyi kipe ishaka igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

    Mbere y’uko igice cya kabiri cya shampiyona gitangira, Rayon Sports yakinnye imikino ibiri ya gicuti mu kwitegura neza no kugaragaza abakinnyi bashya iyi kipe yongereye ku bakinnyi igice kibanza cya shampiyona ndetse no kumurikira abakinnyi umutoza mushya kugira ngo arebe uko buri wese ahagaze.

    Rayon Sports yabanje gukina na Police FC, banganya 1-1, nyuma baje gukina na Nyanza FC bayinyagira ibitego 4-0.

    Muri iyi mikino yombi umutoza Jorge yakoreshaga amakipe abiri atandukanye, ikipe imwe yakinaga igice cya mbere indi igakina igice cya kabiri.

    Rutahizamu w'umunya-Cameroun Mael Dinjeke yakinnye yakinnye iminota 90 mu mikino ibiri.

    Mu minota yose yakinnye, Dinjeke yabonye amahirwe menshi yo gutsinda ibitego ari wenyine imbere y'izamu ariko bikamunanira gutera mu izamu.

    Dinjeke byagaragaye ko agorwa no gushaka uko yasesera muri ba myugariro ndetse no gucenga yinjira mu rubuga rw'ikipe bahanganye ni ihurizo rikomeye kuri we.

    Ni umukinnyi usanzwe abafana batakwitegaho byinshi bitewe n'uburyo yigaragaje mu mikino ibiri yakinnye.

    Uyu mukinnyi ashobora kutazigera akoreshwa n'umutoza Jorge kubera ko urwego rwe ruri hasi ndetse aho kugira ngo akomeze arye amafaranga y'ikipe nta musaruro atanga, ashobora kuzahita yerekwa umuryango bidateye kabiri bigendanye n'ibikubiye mu masezerano.

    Nta gihindutse, byitezwe ko Leandre Onana na Musa Esenu ari bo bagomba gushakira ibitego Rayon Sports muri iki gice cya kabiri cya shampiyona iyi kipe igomba gutangira ku wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare ikina na Mukura mu karere ka Huye.

    Dinjeke ashobora kutazaramba muri Rayon Sports

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114355/rayon-sports-yapfunyikiwe-ikibiribiri-114355.html