Blog

  • Myugariro Kurt Zouma yahawe ibihano bikarishye kubera kugaragara akubita injangwe #rwanda #RwOT

    Myugariro Kurt Zouma ukinira ikipe ya Westham mu Bwongereza yaciwe amande y'ibihumbi 338.763 by'amadolari (akabakaba Miliyoni 350Frw) azira gufata nabi injangwe.

    Ibi byakurikiye videwo yamugaragaje akubita imigeri n'amakofe injangwe ari mu cyumba cy'igikoni cye.

    Iyi videwo yabyariye akaga uyu myugariro kuko Adidas yakoranaga n'uyu mukinnyi yasheshe amasezerano yo kumutera inkunga.

    Yaciwe amadorari 338.763 na West Ham muri iki gitondo kandi injangwe ze ebyiri zatwawe na RSPCA, umuryango utabara inyamaswa mu Bwongereza.

    Amashusho ababaje ya Zouma atera imigeri anakubita inshyi injangwe yashyizwe hanze na The Sun, yatumye abantu barakara cyane bituma basabira uyu mukinnyi ibihano.

    Zouma yasabye imbabazi ku mugaragaro ariko Adidas yemeje ku wa gatatu ko ubu bahagaritse imikoranire n'uyu mukinnyi mpuzamahanga w'Ubufaransa.

    Umuvugizi wa Adidas yagize ati: “Twasoje iperereza kandi dushobora kwemeza ko Kurt Zouma atakiri umukinnyi ufitanye amasezerano Adidas.”

    Vitality yahagaritse kandi amasezerano yo gutera inkunga West Ham kubera uko iyi kipe yakemuye iki kibazo.

    Kuri uyu wa kabiri, Zouma yaciwe amande angana n'umushahara we w'ibyumweru bibiri ariko atoranywa ku mukino wa shampiyona Westham yatsinzemo Watford igitego 1-0.

    Mu magambo yayo, Vitality yagize ati: “Twababajwe cyane n'urubanza rwaciwe n'iyi kipe mu gusubiza iki kibazo.”

    “Ku bw'ibyo, twahagaritse inkunga yacu twahaga West Ham United kubera iyo mpamvu.

    Ubu tuzakomeza gukorana n'iyi kipe kugira ngo twumve icyo bazakora kugira ngo iki kibazo gikemuke.”

    Ubwo iyi videwo yari imaze kujya hanze,uyu myugariro yasabye imbabazi mu itangazo yashyize hanze.Yagize ati: “Ndashaka gusaba imbabazi ku byo nakoze. Nta bisobanuro natanga ku myifatire nagize, kandi birambabaje cyane”.

    “Nshaka kandi gusaba imbabazi kuri buri wese wababajwe n'iyi videwo. Nahumuriza buri muntu wese mubwira ko injangwe 2 zacu zombi zimeze neza kandi ko zifite amagara mazima.

    Zirakundwa zigakundwakazwa cyane mu muryango wose, kandi ibi byabaye ni ibintu bitari bikunze kuba, ntibizasubira”.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/myugariro-kurt-zouma-yahawe-ibihano-bikarishye-kubera-kugaragara-akubita

  • Perezida Kagame yakomoje kuri Victoire wababariwe bamwe bakamufata nk’imbirimbanyi ya demokarasi #rwanda #RwOT

    N’ubwo Perezida Kagame atavuze amazina, yavuze ko hari uwababariwe kubera ibyaha yakoze bifitanye isano na Jenoside, bamwe bakamuhindura impirimbanyi ya demokarasi n’ubwisanzure. Aha abatari bacye bahise bumva ko uvugwa yaba ari Ingabire Victoire Umuhoza wari warakatiwe imyaka 15 y’igifungo azira ibyaha birimo gupfobya no guhakana Jenoside, akaza kubabarirwa na Perezida Kagame.

    Muri iryo jambo Perezida yanakomoje kandi ku bakora ibyaha bigatuma bajya kwangara mu mahanga, avuga ko abo bo n’Imana izababaza impamvu yo kwangara kwabo.

    Mu ijambo rye kandi, Perezida Kagame yanavuze uburyo umubano w’u Burundi n’u Rwanda ugana aheza, kuburyo n’ibitarajya mu buryo ari igihe gito bugatungana.

    Umukuru w’igihugu yanibanze cyane ku mubano w’u Rwanda na Uganda, icyatumye umupaka ufungwa n’inzira byanyuzemo ngo wongere gufungurwa, anasobanura impamvu urujya n’uruza rw’abantu rutahise rutangira nk’uko byari byitezwe na benshi.

    Ubutumwa bukomeye ku bavuga ko Kagame ari umunyagitugu ubuza abantu amahoro||Victoire yagarutsweho

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Perezida-Kagame-yakomoje-kuri-Victoire-wababariwe-bamwe-bakamufata-nk-imbirimbanyi-ya-demokarasi

  • Perezida Kagame yahuye na Pires na Ray Parlour bakiniye ikipe ya Arsenal [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu munsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yahuye na Robert Pires na Ray Parlor bamamaye muri Arsenal n'imiryango yabo, ubwo basozaga urugendo rwabo Muri #VisitRwanda.

    Aba banyabigwi ba Arsenal,bamaze iminsi itanu mu Rwanda,basura ibice bitandukanye ndetse bahuye n'abafana b'iyi kipe mu Rwanda.

    Nkuko ibiro bya Perezida Kagame byabitangaje,aba banyabigwi n'imiryango yabo bahuye na Perezida Kagame baraganira cyane ko anasanzwe ari umukunzi wa Arsenal banyuzemo bakayikoramo amateka yo kwegukana shampiyona badatsinzwe.

    Aba bagabo bombi bari mu Rwanda guhera ku wa Gatandatu, mu bikorwa bifitanye isano n'amasezerano Ikipe ya Arsenal yasinyanye n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, yo kwamamaza igihugu binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

    Muri iyi minsi bamaze mu rw'imisozi 1000, basuye ibice bitandukanye birimo Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, iy'Ibirunga n'ahandi hantu hatandukanye.

    Kuri uyu wa Gatatu,aba bagabo bakiranwe ibyishimo n'abafana ba Arsenal muri Kigali Serena Hotel.

    Pires na Parlour babajijwe uko babonye ibice by'u Rwanda bagezemo, bavuga ko byari bitangaje.

    Muri Gicurasi 2018 ni bwo u Rwanda rwinjiye mu bufatanye bw'imyaka itatu na Arsenal FC, bugamije kurumenyekanisha u Rwanda nk'icyerekezo gikomeye cy'ubukerarugendo n'ishoramari, binyuze mu gushyira ikirango 'Visit Rwanda' ku kuboko kw'imyenda yayo.






    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-kagame-yahuye-na-pires-na-ray-parlour-bakiniye-ikipe-ya-arsenal

  • Perezida Kagame yakiriye Robert Pires na Ray Parlour bahoze bakinira Arsenal #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko bageze mu Rwanda ku Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, baje gusura ibyiza bitatse u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda, bakaba bashoje urugendo rwabo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Gashyantare 2022.

    Ubwo Perezida Kagame yabakiraga bari kumwe n’imiryango yabo, aba bakinnyi batangaje ko ubufatanye bw’ikipe bigeze gukinira ya Arsenal n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda ari nk’impano hagati y’impande zombi, kandi ko bwatumye u Rwanda rumenyekana hirya no hino ku isi.

    Umwe muri bo yagize ati 'Mvugishije ukuri, ntabwo abantu bari bazi u Rwanda mbere y’ubu bufatanye. Bumvaga ngo uje muri Afurika bakibaza aho ari ho. Ariko ubu abantu bazi u Rwanda n’ibihakorerwa, kubera kureba umwambaro wa Arsenal ahanditse Visit Rwanda.'

    Kuri bo kandi, u Rwanda na Arsenal ngo byabaye nk’umuryango umwe.

    Ariella Kageruka ushinzwe ubukerarugendo mu rwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB), na we yavuze ko gahunda ya Visit Rwanda ikomeje guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda, ndetse n’ishusho nziza yarwo.

    Yagize ati 'Ubufatanye n’ikipe ya Arsenal ndetse n’abandi bagera hirya no hino ku isi bwatugejeje ku kumenyekanisha Igihugu birenze ibyo twakwikorera twenyine.'

    Robert Pires yakiniye Arsenal kuva mu mwaka wa 2000 kugeza muri 2006, naho mugenzi we Ray Parlour we yayikiniye kuva mu 1992 kugeza muri 2004.

    Pires na Parlour, bombi b’imyaka 48 y’amavuko, bakigera mu Rwanda tariki 06 Gashyantare 2022, bahise batangira urugendo rwo gusura ahantu nyaburanga hatandukanye mu gihugu, harimo na Pariki ya Nyungwe, aho banyuzwe bakanishimira gutemberera ku kiraro cyo mu kirere.

    Ku rukuta rwa Twitter rwa Visit Rwanda, banditse ngo: 'Ibi byamamare bya Arsenal, biri mu Rwanda, muri gahunda ya Visit Rwanda, iri mu bufatanye bwa Arsenal bwo kuzenguruka igihugu no kwirebera ibyiza byo ku butaka bw’igihugu cy’imisozi igihumbi'.

    Bongeyeho bati 'Mu ruzinduko rwabo rw’umunsi wa mbere basuye Nyungwe, by’umwihariko batembera ku kiraro cyo mu kirere, bashimishwa no kwirebera ibintu bitangaje, bari hejuru y’ishyamba kimeza rya Nyungwe, riherereye mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’u Rwanda'.

    Parlour na we yasangije abamukurikira kuri Twitter, ifoto ari kumwe na Pires bari kuri Mantis Kivu Marina Bay Hotel, maze agira ati: 'Nishimiye gusura u Rwanda hamwe n’umuntu w’ingenzi, Pires'.

    Yongeyeho indi foto yabo bombi, ibagaragaza barimo kugendera ku kiraro cyo mu kirere, mu ishyamba rya Nyungwe.

    Parlour na Pires bahoze mu ikipe ya Arsenal yarangije umwaka w’imikino idatsinzwe ndetse imenyekana ku izina rya 'Invincibles' bivuze 'Indahangarwa' icyo gihe ikaba yaratozwaga na Arsene Wenger. Yanabaye ikipe yonyine mu mateka ya Shampiona y’u Bwongereza, yegukanye igikombe cya Shampiona idatsinzwe, mu mwaka wa 2004.

    Iyi kipe yabashije kugera kuri ayo mateka yo kwegukana shampiyona n’amanota 90 mu mikino 38, yatsinzemo igera kuri 26, inganya imikino 12.

    Aba bombi bari mu Rwanda mu rwego rw’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Arsenal, mu rwego rwo guteza imbere u Rwanda nk’ahantu h’ubukerarugendo, bakaba biyongera ku bandi bakinnyi benshi, barimo abagikina n’abahoze bakinira iyi kipe ibarizwa i Londres, bagiye baza mu Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Aha bitegerezaga ubwiza bw

    Aha bitegerezaga ubwiza bw’ikiyaga cya Kivu

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-robert-pires-na-ray-parlour-bahoze-bakinira-arsenal

  • Amashuri arasabwa kugaburira abana ibiribwa byera hafi yayo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida w’iyo Komisiyo, Depite Nyirahirwa Veneranda, yasabye ko iki cyifuzo cyagezwa kuri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), kugira ngo abahinzi bose mu Gihugu bajye babona isoko ry’umusaruro wabo ku mashuri abegereye.

    Hari mu Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yateranye kuri uyu wa Gatatu, ikagezwaho raporo y’umwaka ushize wa 2021 yakozwe na Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, igaragaza ibyo yaganiriye n’inzego zinyuranye ku buryo Politiki n’Amategeko byubarihiza uburenganzira bw’umwana.

    Depite Nyirahirwa Veneranda yagize ati 'Hari aho usanga beza umuceri cyane warangirikiye ku mbuga z’abahinzi cyangwa z’amakoperative. Wareba ugasanga ikigo cy’amashuri kiri aho kijya kugura ibijumba n’ibirayi mu kandi gace k’Igihugu, ariko ba bahinzi b’aho ngaho umuceri wabo ukangirika warabuze isoko'.

    Depite Nyirahirwa avuga ko ibi bitavuze ko abanyeshuri bazafungura ibiribwa byezwa n’abahinzi bo muri ako gace gusa, ariko ngo bagombye kuba ari byo baheraho.

    Depite Mukabunani Christine uri mu bagize icyo bavuga kuri raporo, yahise agaragaza impungenge z’uko abana bashobora kurya indyo imwe gusa izaba yiganje muri ako gace, akabona ko bidakwiye.

    Yagize ati 'Bivuze ko abana batazahinduranya indyo, kuko niba ahantu hera ibirayi, ubwo bazarya ibirayi kugeza na ryari! Jyewe nkabona ibyiza ahubwo ari uko uturere twahahirana, ahera ibirayi bagahinduranya bagahaha ibindi kuko ni igihugu kimwe'.

    Raporo ya Komisiyo y’Inteko ishinga Amategeko, igaragaza ko umusaruro w’ibiribwa wiyongereye cyane kuva mu mwaka wa 2017 kugera muri 2020, aho ibigori byavuye kuri toni 340,326 bigera kuri toni 450,633 (bihwanye na 32%).

    Ibindi biribwa nk’umuceri, Soya, ingano, imyumbati, ibirayi, amata, amagi, inyama n’amafi bikaba na byo byaragaragaje kwiyongera ku rugero rurenga 20% muri rusange muri 2020.

    Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rw’Abahinzi mu Rwanda Imbaraga, Gafaranga Joseph, avuga ko n’ubu hari ibihingwa byangirika nyamara bituranye n’ibigo by’amashuri aho abana babikeneye.

    Gafaranga yagize ati 'Abahinzi babura isoko bitewe n’igihe cy’umwero w’ibiribwa, nk’ibirayi usanga byaraboze mu kwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza, kuko umuhinzi abirunda ategereje kubigurisha ku giciro cyiza.'

    Yakomeje agira ati 'Ni bwo ubona amashu yegereye Kaminuza y’u Rwanda n’andi mashuri yisumbuye i Busogo (Musanze) yaraboze, nyamara ayo mashuri akajya kuyahaha ahandi, kandi ku giciro gihanitse kurusha icyo basize hafi yabo'.

    Raporo ya Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside yakiriwe mu Nteko, nyuma yo gusaba za Minisiteri n’ibigo nka MINIJUST, MIGEPROF, MINEDUC, MINISANTE, MINALOC, MINAGRI na CNDP, gukemura ibibazo biri mu nshingano zabyo zo kwita ku bana mu gihe kitarenze amezi atandatu.

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/amashuri-arasabwa-kugaburira-abana-ibiribwa-byera-hafi-yayo

  • Bimwe mu byihutirwa bitegereje Dr Nsabimana muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo #rwanda #RwOT

    Ku gicumunsi cyo kuwa 8 Gashyantara uyu mwaka,mu ngoro y'inteko ishinga amategeko y'u Rwanda nibwo Umukuru w'igihugu yakiriye indahiro z'abayobozi bashya muri Guverinoma barimo na Minisitiri w'ibikorwaremezo Dr Nsabimana Ernest wasimbuye kuri uwo Mwanya Amb Claver Gatete.

    Mu muhango w'ihererekanyabubasha no kumurikirwa ibijyanye n'inshingano ze wamuhuje n'uwo asimbuye kuri uwo Mwanya. Dr Ernest , yatangaje ko mu byo agiye kwibandaho ari Ukwihutisha iyubakwa ry'ibikorwaremezo no gushyira mu bikorwa ibikubiye mu cyerekezo cya Gahunda y'Igihugu yo kwihutisha Iterambere, NST1.

    Amb Gatete wari umaze imyaka ine ayobora Minisiteri y'Ibikorwaremezo yavuze ko hari imishinga, irimo kubaka Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, imihanda ndeste no kugeza amazi n'amashanyarazi ku baturage.

    Amb Claver Gatete Na Dr Ernest Mu muhango w'ihererekanyabufasha

    Dr. Ernest Nsabimana Mbere yo kugirwa Minisitiri w'ibikorwa Remezo yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w'Urwego Ngenzuramikorere (RURA). Uyu mwanya yari yarawushyizweho mu Kuboza 2020 nyuma y'igihe cy'umwaka n'amezi atanu yari amaze ari Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Imiturire n'Ibikorwa Remezo.

    Ni mugihe Amb. Claver Gatete Yabaye Minisitiri w'Ibikorwa Remezo guhera mu mwaka wa 2018, umwanya yagiyeho amaze igihe yari Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi guhera mu mwaka wa 2013 kugera muri 2018. Kugeza ubu akaba ari Ambasaderi mu muryango w'Abibumbye i New York.

    IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/ibiraje-ishinga-dr-nsabimana-muri-minisiteri-y-ibikorwaremezo

  • Menya amabanga 10 yagufasha gukomeza kwizerwa n'umukunzi wawe #rwanda #RwOT

    Urukundo ni kimwe mu bintu bishimisha hagati y'ababana kuko aribyo byishimo bya mbere bigeza umuntu ku iterambere. Ibi bisaba uruhare rwa buri wese kandi akumva ko gukunda umuntu uba ufite n'inshingano zo kubimwereka.

    Akenshi rero tugomba kumenya ngo uwo ukunda ubimwereka gute? Ese ni ibihe bishobora kubangamirana hagati y'abakundana ? Ese niba hari ibitagenda mugomba kubikemura mute?

    Abahanga mu bijyanye n'imibereho y'imibanire mu ngo bashyize hanze ubushakashatsi hagati y'imibanire hagati y'abantu bakundana ndetse banashyira hanze ibintu bigera ku icumi byagufasha gukomeza kuhira no kubagarira urukundo.

    1. Ubuzima bw'abakundana bugomba kuba ari ibanga: Birabujijwe gushyira urukundo rwanyu ku karubanda kuko uburyo mwishimiranyemo ni ubuzima bwanyu bwite. Iri ni ikosa rikunda gukorwa n'abantu benshi aho ubu bushakashatsi buburira abakunda gushyira amafoto yabo hanze ku mbuga nkoranyambaga y'ubuzima bwabo ko Atari byiza. Babigereranya ko ari nko gutumira isi yose ngo ize yinjire mu rukundo rwanyu.

    2. Kwimenyera uburyo mukemuramo amakimbirane: Abantu bari mu rukundo birabujijwe kwihutira gushyira ikibazo mwagirana hanze mutarakiganiraho ngo mugishakire igisubizo gihamye. Iri ni ikosa kuko hari abirukira mu kugisha inama ibi bikaba bivamo gusenya urukundo rwabo.

    3. Kwiga gutegana amatwi: Iyi ni ingingo ikomeye mu babana bakundanye kuko guha umwanya mugenzi wawe ari ikintu gikomeye. Mutege amatwi wumve ibitekerezo bye, ntumwereke ko urangaye kuko birababaza kandi akenshi ibyo akubwira ni ibintu aba yabanje guha umwanya muri we.

    4. Kugira umwanya wihariye ku bijyanye n'urukundo rwanyu: Iki ni kimwe mu bantu benshi bakunda kwirengagiza cyane cyane abatagira umwanya mu buzima bwabo bitewe n'akazi bakora. Aha ubu bushakashatsi butanga inama ko uyu mwanya hari uruhare rukomeye utanga mu kubaka urukundo kuko akenshi amagambo, inama, kwishimirana, gusangira bibera muri uyu mwanya ari ikintu kidashobora kwibagirana n'igihe habayeho kuba umwe yababaza undi.

    5. Guharanira ukuri: Akenshi mu rukundo iki ni kimwe mu by'ingenzi gisenya urukundo kuko ukuri ni ikintu gikomeye. Birababaza kuba wavumbura ko mugenzi wawe wavumbura ko hari ibintu aguhisha ukaza kubimenya nyuma. Abafite ingeso zo kubeshya bagirwa inama zo gukora imyitozo imwe n'imwe yo kwiga kubwizanya ukuri kuri bagenzi babo kandi igihe habayeho kubeshya ugahita wigarura.

    6. Kugerageza gukora ibintu bishya : Ibi ni kimwe mu bintu bisigara mu mutwe w'abakundana iyo batari kumwe. Gerageza gukora akantu gashya nko kuba mwarebana filme, imyidagaduro, kwicara ahantu hatuje ukagira icyo umubwira,kwigana akaririmbo mukajya mukaririmbana kumwereka ikintu uzi neza ko Atari yabona n'ibindi.

    7. Kuganira uko buri wese abona undi: iki ni kimwe mu bintu binezeza abakundana cyane cyane ab'igitsina gore. Umuco wo gushima ni umuco mwiza kandi wubaka ikizere hagati y'abakundana. Niba hari ikintu mugenzi wawe yakoze neza bimubwire kandi umwereke ko bishimishije kandi niba hari n'ikitagenda kimubwire . Gusa aha batanga inama zo kwirinda gukosorera umuntu mu ruhame.

    8. Kutiha rubanda: Ni ikosa rikomeye hagati y'abakundana kuvuganaho , umwe akaba yanegurira mugenzi we ikitagenda ku wundi. Niba mugenzi wawe yakoze mwegere kandi wirinde gutangaza ingeso ze.

    9. Gukora mu buryo murangwa n'ubufatanye: Iri ni ryo bita iterambere kuko iyo imibereho y'urukundo irimo ikibazo ntabwo mushobora gutera imbere. Mugomba kumvikana ku kintu buri wese yakora kandi kigomba kubagirira akamaro mwembi kuko iyo habayeho kuba umwe yakora icyo yishakiye nta kabuza urukundo rurasenyuka.

    10. Ntuzarambirwe gushimira:
    Amagambo ' Mbabarira, ndagukunda, urakoze ' ni amagambo aryohera amatwi kandi ashimisha. Ntugahweme na rimwe kuyabwira mugenzi wawe kuko ni amwe mu magambo yubaka.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/menya-amabanga-10-yagufasha-gukomeza-kwizerwa-n-umuknzi-wawe

  • Gen. Abel Kandiho ufatwa nk'Ihwa' mu mubano w'U Rwanda na Uganda yagumye mu nzego z'umutekano? Amaherezo azaba ayahe ? #rwanda #RwOT

    IJAMBO RYA PEREZIDA PAUL KAGAME ASOBANURA IBIBAZO BY'U RWANDA NA UGANDA

    Kuwa 25 Mutarama 2022 nibwo Perezida Museveni yafashe icyemezo cyo kumuhindurira imirimo agakurwa muri CMI yoherezwa muri Sudani y'Epfo aho yagizwe Intumwa yihariye ya Uganda.

    Gen Abel Kandiho yakuwe ku ntebe yo kuyobora CMI nyuma y'iminsi itatu Gen. Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba w'Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, ahuye na Perezida Kagame ndetse bakagirana ibiganiro bigamije kunoza umubano w'ibihugu byombi umaze igihe urimo agatotsi.

    Mbere y'uko izi mpinduka zitangazwa, Kainerugaba ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 24 Mutarama 2022, yashyize kuri Twitter ye ifoto iriho ibendera ry'u Rwanda n'irya Uganda ayiherekesha amagambo avuga ko ubumwe bw'ibihugu byombi bufite imizi kuva kera.
    Yakomeje ati 'Turi umwe. Imana ihe umugisha ubumwe hagati ya Uganda n'u Rwanda.''

    Gen. Muhoozi ubwo yasuraga Perezida Kagame
    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Mukuralinda Alain, aheruka gutangaza ko icyizere ku izahuka ry'umubano na Uganda wari umaze imyaka itanu urimo agatotsi kigeze kuri 60%.

    Yagize ati 'Ni ukuvuga ngo niba Perezida wa Uganda atumye Umuhungu we, Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka akaba n'Umujyanama we mu bikorwa bya gisirikare; iyo bigeze aho atuma umuntu nk'uwo kuri Perezida wa Repubulika icyizere abantu bafite cy'uko ibintu bigiye gutungana ntibaba bibeshye.'

    Iby'ikizere ntibyatinze kwigaragaza dore ko nyuma y'iminsi micye Uru ruzinduko rubaye ndetse nizi mpinduka zikomeye muri CMI ya Uganda, Leta y'U Rwanda binyuze Mu itangazo rya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, ryavuze ko nyuma y'uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka uherutse gusura u Rwanda ku itariki ya 22 Mutarama, 'Guverinoma y'u Rwanda yabonye ko hari umugambi wo gukemura ibibazo byagaragajwe n'u Rwanda, ndetse n'ubushake bwa Guverinoma ya Uganda mu gushaka umuti w'ibibazo bitarakemuka.'

    Ryakomeje rivuga ko icyemezo cyo gufungura Umupaka wa Gatuna kizatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 31 Mutarama 2022. Riti 'Guverinoma y'u Rwanda irifuza gutangaza ko Umupaka wa Gatuna hagati y'u Rwanda na Uganda uzafungurwa kuva ku itariki ya 31 Mutarama 2022.'

    Iyi nkuru yakiranywe nayombi yaba kuruhande rw'U Rwanda ndetse na Uganda, gusa ibitangazamakuru by'Ikampala byo bikandika ko abaturage b'u Rwanda aribo bishimye muburyo budasanzwe ifungurwa ry'uyu Mupaka. Munkuru ya Chimpreports yo kuwa 5 Gashyantare 2022, ifite umutwe ugira uti “Inkuru icukumbuye: Kuki Kagame yemeye kongera gufungura Umupaka”

    muri iyi nkuru havugwamo byinshi byagiye biranga umubano w'ibihugu byombi mubihe bitandukanye, bagera aho kongera gufungura umupaka bakavuga ko byari ibirori kubanyarwanda bitandukanye ni Bugande. iti“Ijambo kongera gufungura Umupaka, Ibyishimo bidasanzwe i Kigali”

    Iyi nkuru ikomeza igira iti“Amashusho yiriwe acicikana kumbuga nkoranyambaga agaragaza ibyishimo bidasanzwe by'Abanyarwanda, Amatike ibihumbi ya bisi yaguzwe y'Abanyarwanda bashaka kuza muri Uganda, ariko nyuma babwirwa ko batagomba kwambuka”

    Kurundi ruhande kandi, guverinoma y'u Rwanda yo yatangaje ko impamvu uyu mupaka uwafunguwe ariko abaturage bakangirwa kwambuka, aruko hakiri gushakirwa uburyo burambye bwo gushyiraho ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, ndetse ibihugu byombi biciye mu nzego z'Ubuzima zikaba ziri gukorera hamwe ngo harebwe icyakorwa.

    Ubwo yakiraga indahiro z'Abayobozi bashya, Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda Paul Kagame, yagarytse kumubano w'Ibihugu byombi ndetse nimpamvu umupaka utafunguwe nkuko benshi bari babyioteze. Ati”Ikibazo iteka cyari ukuvuga ngo uyu mupaka ntushobora gufungwa, ibyatumye ifungwa bitabanje ngo bikemurwe. Hanyuma muri iyi minsi ishize, habaho uburyo Abanya-Uganda batumye intumwa ariko hari n'izindi zari zisanzwe ziza hakaba impaka gusa zitagira uruca.”

    Yongeyeho ko “Iyo ntumwa yazanye ubwo butumwa mu biganiro twumvikana ko hari ibyo twese twakora. Ariko njye nkomeza kuvuga ko gufungura umupaka ni byiza ariko gufungura umupaka udakemura ikibazo cyatumye umupaka ufungwa ntabwo byakunda. Habaho kwemeranya ko n'ibyateye umupaka gufungwa nabyo bigiye kwitabwaho

    Perezida Kagame yatanze ikizere cy'Umubano mwiza w'Ibihugu byombi
    Umukuru w'Igihugu yavuze ko umupaka wa Gatuna wafunguwe ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ariko kandi ko inzego z'ubuzima hagati y'ibihugu byombi zishobora kumvikana zigashyiraho amabwiriza ku buryo zidahura n'ikibazo ku mpande zombi.

    Ati 'Umupaka twarawufunguye, muri Uganda nabo hari ibyo batangiye gukora bigaragara ko bavana za nzitizi mu nzira, bya bindi byatumye umupaka ufungwa. Turabikurikira, tubiganira nabo, ndibwira ko nabyo turi mu nzira nziza.'

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwifuza amahoro mu gihugu, mu karere, kandi ko ruyifuriza na buri wese.

    Ati 'Ntawe twifuriza umutekano muke, nta n'uwo twifuriza amahoro make ariko utwifurije intambara nawe turayirwana. Ibyo nta kibazo rwose, dufite abanyamwuga babikora uko bikwiriye. Haba hano haba n'ahandi.'

    Yongeyeho kandi ko u Rwanda ari igihugu gito, 'aho umuriro uturutse' ariho ruwusanga' kuko nta mwanya uhari imbere wo kurwaniramo.

    Nyuma y'Amasaha macye Umukuru w'igihugu atanze iyi mbwirwaruhame, Perezida Museveni yahise akora impinduka zikomeye mu Ngabo ziki gihugu aho Gen. Abel Kandiho wari waroherejwe muri Sudan Yepfo yahise ahabwa umwanya wo hejuru mu Gipolice cya Uganda asimbura Major Jack Bakasumba mugihe uyu Bakasumba ariwe waje koherezwa muri Sudan Yepfo.

    Kuki Gen. Kandiho yagumishijwe i Bugande ?

    Kugumisha Gen. Kandiho muri Uganda, ndetse mu mwanya wo hejuru mu Gipolice kiki gihugu, bimuha ububasha busesuye mubijyanye n'Umutekano wiki gihugu ndetse akaba afite nubushobozi bwo kuba yatanga amabwiriza murwego rw'Ubutasi yahoze ayobora.

    Ikindi ni uko Kandiho iyo yoherezwa muri Sudan Yepfo, kandi iki gihugu ibibazo by'Umutekano bitaragabanuka kurugero rushimishije byashoboraga kumugiraho ingaruka. iki kandi ibinyamakuru by'Ikampala bikavuga ko muri Sudani Yepfo hakiri abasirikare b'U Rwanda. ibi ngo bikaba ari bimwe mubyo Museveni yasesenguye mbere yo guhagarika Gen. Kandiho kujya muri Sudan Yepfo.

    Hari kandi amakuru avuga ko Uyu musirikare raporo nyinshi zamushyize mu majwi kubera uruhare rwe mu guhonyora uburenganzira bwa muntu.

    Mu Ukuboza 2021, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamufatiye ibihano biri mu rwego rw'ubukungu.Gen Maj Kandiho ni umwe mu bantu 15 bo mu bihugu bitatu bafatiwe ibihano na Amerika, aho imitungo ye yose iri muri iki gihugu yafatiriwe kandi Abanyamerika bakabuzwa gukorana na we ubucuruzi. Iyo aramuka yoherejwe muri kiriya Gihugu byashobokaga ko yari gutabwa muri yombi.

    Gen. Abel Kandiho Yari muntu ki muri CMI ?

    Maj Gen Abel Kandiho yahawe inshingano zo kuyobora CMI mu 2017. Ubusanzwe Urwego rw'Iperereza mu Gisirikare rurakomeye cyane ku buryo rukunze kuyoborwa n'abantu bafite ubushobozi runaka burenze ubw'ubutasi cyangwa igisirikare, ahubwo ugasanga baranaminuje mu ngeri zitandukanye.

    Kuri Kandiho siko byari bimeze kuko yagarukiye mu mashuri abanza gusa, ndetse amakuru akavuga ko ibikorwa birimo nko gusobanura za raporo zitandukanye no kwisobanura imbere y'Inteko Ishinga Amategeko atashoboraga kubyitabira, ahubwo yoherezaga abamwungirije.

    Kandiho yahawe izi nshingano kuko yari yizewe na Perezida Museveni wamurangiwe na Salim Saleh, bose bakamukundira uburyo ari umuntu wari witeguye gukora buri kimwe cyose ategetswe, akabikora uko yabitegetswe kandi atagenzuye ingaruka zabyo.

    Bitewe n'uko umugambi wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda washoboraga kwamaganwa n'abandi bayobozi bashyira mu gaciro, byatumye Museveni ashyiraho Kandiho yizeye ko atazigera azuyaza mu kubahiriza amategeko ahawe.

    CMI ya Kandiho yari afite inshingano zo guhuza ibikorwa by'Abarwanya Leta y'u Rwanda, kubafasha kubona abarwanyi, guhuza abayobozi b'imitwe ihuriye muri uwo mugambi ndetse n'ibindi bijyanye na byo. Museveni kandi yari amwizeyeho ko azakoresha ubugome azwiho kuva mu bwana bwe, mu bikorwa birimo guhohotera Abanyarwanda.

    Iyi myiteguro yose yaje kuvamo ibitero byagabwe mu Rwanda mu 2018 na 2019, icyo u Rwanda rwafashe nko kurenga umurongo utukura, ruhitamo kureka politiki yo kugira ibanga ibibazo biri mu mubano warwo na Uganda, runafata icyemezo cyo gufunga umupaka warwo n'icyo gihugu ndetse rugira inama Abanyarwanda yo guhagarika ingendo bakorera muri Uganda.

    Gen. Kandiho Abel yahawe Umwanya mushya

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/gen-abel-kandiho-ihwa-mumubano-w-u-rwanda-na-uganda-agumye-i-bugande-amaherezo

  • Uko #Mendy yakiriwe na bagenzi be ubwo yageraga i London avuye muri #AFCON2021 (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko Edou Mendy afashije ikipe y'igihugu cye cya Senegal gutwara igikombe cya AFCON 2021, uyu musore w'imyaka 29 y'amavuko yasanze bagenzi be bakinana muri club mu ikipe ya Chelsea FC i London kugirango bakomezanye imyitozo. Amashusho yagiye hanze agaragaza Mendy arimo gusuhuza abandi bakinnyi bagenzi be bamwishimiye bamuhoberana akanyamuneza.

    Source : https://yegob.rw/uko-mendy-yakiriwe-na-bagenzi-be-ubwo-yageraga-i-london-avuye-muri-afcon2021-video/

  • Abajenosideri n'ibigarasha byo muri Mozambique mu bihuha bitagira epfo na ruguru basebya RDF #rwanda #RwOT

    Abajenosideri n'ibigarasha byo muri Mozambique mu bihuha bitagira epfo na ruguru: Birazwi neza Ingabo z'uRwanda ziri muri icyo gihugu zagiye gutabara abari mu kaga, ntizagiye guhiga izo nkorabusa.

    Abakwiza ibyo binyoma biganjemo abahoze ari abasirikare muri EX-FAR, abambari ba Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n'ababa mu mitwe y'iterabwoba nka RNC na FDLR.

    Aba bakorana n'umunya Mozambique, Prof. Adriano Nuvunga wiyita 'impirimbanyi' iharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu, akaba ategeka icyitwa ' Ikigo giharanira demokarasi n'amajyambere' (Center for democracy and Development).

    Aba Banyarwanda bigize abanzi b'igihugu cyabo bamwizeza kumuha amakuru ku Rwanda ndetse no kumufasha mu bijyanye n'amafaranga, dore ko abenshi ari abacuruzi bakomeye aho muri Mozambique, nawe akabakorera ubuvugizi bubatagatifuza, kugirango badakomeza kwitwa abajenosideri n'abayoboke b' imitwe y'iterabwoba.

    Bamuha amakuru ku Rwanda se bo barayafite, ko icyo bakizeho ari umutima mutindi!

    Muri abo babaswe n'urwango bafitiye uRwanda, twavuga:

    Habiyaremye Cléophas: Uyu yigize umutware w'impunzi ziganjemo abijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntaterwa isoni no kwitwa umuyobozi w'abicanyi, kuko nawe ubwe ari uharwa. Nguwo uza mu b' imbere mu kwangisha abantu ingabo z'u Rwanda zarokoye ubuzima bw'Abanya Mozambique bari bibasiwe n'imitwe y'intagondwa z' abayisilamu.

    Diomède Twagirayezu: Uyu yahoze mu ngabo za Habyarimana zasize zikoze Jenoside. Igishoro cy'ubucuruzi akora muri Mozambique yagikuye mu bisahurano, dore ko abamuzi neza batubwiye ko yasahuye ibintu byinshi mu ntambara na Jenoside, ibindi akabicuza impunzi ngenzi ze. Gusebya ingabo z'u Rwanda abitewa n'uko zamukubise inshuro, agahitamo kwangara aho kuguma mu gihugu ngo abatanye n;abandi kugisana.

    Alex Nyamwasa: Uyu abarizwa mu mutwe w'iterabwoba wa RNC akaba ari nawe ushinzwe kuyishakira inkunga haba mu Banyarwanda, haba no mu banyamahanga bashukika. Ni umugaragu wa Kayumba Nyamwasa, dore ko ari umwe mu bo Nyamwasa akoresha mu gusaruza amafaranga mu mpunzi, bazibeshya ngo RNC igiye kwigarurira u Rwanda.

    Alphonse Munyarugendo: Uyu yinjiye mu gisirikare cya Habyarimana muri 1989. Kimwe n'abandi bajenosideri abarizwa mu mutwe w'iterabwoba wa FDLR, nawe akaba ari mu bacuruzi bazwi muri Mozambique.

    Uyu Munyarugendo bakunda kwita Monaco Dollar, avuka mu yahoze ari Komini Satinskyi muri Gisenyi, akaba ava inda imwe n'umujenosideri uzwi cyane Col. Anatole Nsengiyumva. Muri 1994 Munyarugendo niwe wari ushinzwe ibibunda biremereye mu kigo cya gisirikari cya Kanombe.

    Alphonse Munyarugendo yanabaye mu girikare cya Repubulika Iharania Demokarasi ya Kongo, FARDC, ashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Pweto, ubwo Désiré Kabila yari amerewe nabi n'inyeshyamba zamurwanyaga.

    Munyarugerero yamenyekanye cyane mu gushaka guhuza abagize FDLR ngo babashe guhirika ubuyobozi buriho mu Rwanda, maze barangize umugambi wa jenoside basize badashoje.

    Théoneste Misago: Uyu Misago niwe uhagarariye umutwe w'iterabwoba wa FDLR muri bihugu byo muri Afrika y'Amajyepfo. Ashinzwe guhuza ibikorwa byose birwanya Leta y'u Rwanda, harimo no gushaka abajya gupfira mu mashyamba ya Kongo no gukusanya imisanzu itagira icyo igeraho.

    Tuvuze aba ariko hari n'abandi benshi tuzagenda dutangariza Abanyarwanda, kugirango batazagwa mu mutego mutindi w'aba bagome.

    Urundi rugero rw'amahomvu y'izi nkorabusa, ni ibihuha zakwije ubwo Interahamwe Karemangingo Revocat yapfaga. Icyo gihe Prof. Adriano Nuvunga afatanyije na rya shyiharamwe ry' interahamwe ziyita 'Abanyarwanda bahunze Leta', yakoresheje ikiganiro avuga ko ngo Karemangingo yishwe na Leta y'u Rwanda, ndetse ko hari urutonde rwakozwe rw'abagomba kwicwa.

    Iki kinyoma ntacyo cyafashe ubusa, kuko byaje kugaragara ko Karemangingo ari umwe mu bo Kayumba Nyamwasa akomeje kwikiza, iyo bagerageje kumwereka ko ari umunyoni ugamije kwiyuzuriza igifu.

    Iyo usesenguye ariko, usanga harimo no gusuzugura Leta ya Mozambique yabacumbikiye, kuko ibyo bavuga ai nko kwerekana ko idashoboye kubarindira umutekano. Nyir'ikirimi kibi yatanze umurozi gupfa, wabona mu minsi iri imbere Mozambique irambiwe ibyo binyoma, ikabereka umuryango usohoka.

    Gutera ubwoba Abanyarwanda baba muri Mozambique babashinja gukorana na Leta y'u Rwanda nk'aho kugirana umubano mwiza n'Igihugu cyawe ari icyaha, gukwiza ibihuha ngo Ingabo z'u Rwanda zaje muri icyo gihugu kubahiga, byose bizaba imfabusa kuko isi yose yamaze gusobanukirwa ko Leta y'uRwanda igamije ineza y'Abanyarwanda ndetse n'iy'abanyamahanga.

    Kugerageza gupfukirana ibyaha bikomeje gukorwa n'imitwe y'iterabwoba ya RNC na FDLR nabyo ntibizabahira, kuko ukuri ku migambi mibisha y'iyi mitwe kwamaze kujya ahagaragara, kandi aho isi igeze iterabwoba ryarahagurukiwe.

    Ni ikibazo cy'igihe gusa.

    The post Abajenosideri n'ibigarasha byo muri Mozambique mu bihuha bitagira epfo na ruguru basebya RDF appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abajenosideri-nibigarasha-byo-muri-mozambique-mu-bihuha-bitagira-epfo-na-ruguru-basebya-rdf/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abajenosideri-nibigarasha-byo-muri-mozambique-mu-bihuha-bitagira-epfo-na-ruguru-basebya-rdf