Blog

  • Lewandowski yashyize hanze uburyarya bwa Lionel Messi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Robert Lewandowski ntabwo yakunze cyane amagambo ya Lionel Messi mu birori bya Ballon d'or wavuze ko yamwifurizaga kuyitwara ariko bagera ku gihembo cya The Best ntamutore.

    Mu ijambo rye ryo kwakira umupira wa zahabu wa 7, Messi yavuze ko Lewandowski yari akwiye guhembwa icyo gihembo muri 2020 cyahagaritswe n'abategura Ballon d'Or mu Bufaransa kubera icyorezo cya Covid-19.

    Nubwo yashimye uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Polonye, ​​ariko uyu rutahizamu wa Paris Saint-Germain ntabwo yatoye uyu mukinnyi wa Bayern mu gihembo cya FIFA The Best.

    Messi yatoye Neymar, Kylian Mbappe, na Karim Benzema yirengagiza Lewandowski yavugaga ko yitwaye neza.

    Lewandowski, nubwo yashyize mu bakinnyi 3 uyu mukinnyi watsindiye Ballon d'Or inshuro zirindwi kandi uyu mugabo w'imyaka 33 y'amavuko avuga ko yatunguwe nuko Messi atamutoye nyuma y'ibyo kapiteni wa Arijantine yari yavuze mu Gushyingo.

    Lewandowski yatangarije ikinyamakuru cyo muri Polonye Pilka Noza ati: “Natoye [Messi] kubera ko nashimye ibyo yakoze. Messi yavuze ko azantora kuri Ballon d'or, ariko ntabwo yantoye muri The Best.

    Icyo n'icyemezo cye. Ariko uko byagenda kose, natsindiye igihembo, ku buryo byoroshye kubyakira.”

    Lewandowski yavuze ko iki gihembo cya FIFA yatwaye n'ubundi kiruta Ballon d'Or n'ubundi nta gihombo kirimo kuko Ballon d'Or itorwa n'abanyamakuru mu gihe The Best itorwa n'abanyuze mu mupira w'amaguru.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lewandowski-yashyize-hanze-uburyarya-lionel-messi

  • Card B arashinjwa ubutinganyi nyuma y'uko avuze ko akunda amabere y'abakobwa bagenzi be #rwanda #RwOT

    Belcalis Almanzar wamenyekenye cyane ku Izina rya Card B mu ruhando rwa muzika n'umuhanzi ukunzwe cyane muri Reta zunze ubumwe za america ndetse n'ahandi.

    Uyu muhanzikazi w'imyaka 29 akunze kugaragara mu itangazamakuru cyane bitewe n'udushya tumuranga twa buri munsi .kuri ubu yaje kuvugwa cyane bitewe n'ubutumwa yanyujije k'urukuta rwe rwa Twitter avuga ko akunda amabere y'abagore bagenzi be ndetse byaje gutuma benshi bibaza ko yaba ari umutinganyi.

    Inkuru dukesha ikinyamakuru US Magazine cyabitangaje cyavuze ko Card B yanditse k'urukuta rwe rwa Twitter amagambo yavugishije benshi ndetse akibazwaho nabenshi mubamukurikira yagize ati'Ndatekereza ko narinkwiye kuba umugabo kuko nkunda amabere cyane' ibi bikaba byakuruye impaka n'urujijo kubayasomye ndetse bamwe bavuga ko Card B ari umutinganyi.


    US Magazine yavuze ko ababashije gusoma bavuze ko Atari akwiye kuba umugabo ahubwo ari umutinganyi niba ashobora kureba amabere y'abakobwa bagenzi be akumva arayakunze. abandi nabo babwiye uyu muraperi kazi ko niba yifuza gutangaza uwo ariwe ataribwo buryo yagakoresheje akwiye kuvugisha ukuri ko ari umutinganyi atavuze ko akunda amabere y'abakobwa.

    Card B arashinjwa ubutinganyo nyuma yo kuvuga ko akunda mabere y'abagore bagenzi be.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/card-b-arashinjwa-ubutinganyi-nyuma-y-uko-avuze-ko-akunda-amabere-y-abakobwa

  • Kigali : Yatabye agahanga k’ihene, kamutegeka kugasubiza aho yagakuye #rwanda #RwOT

    BTN TV dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugabo yavuze ko yahamagawe na Pasiteri kuri Eglise du Peuple de Dieu amubwira ngo ajye kujugunya ilusi ,ahageze asanga ni agahanga k’ihene.

    Ngo yafashe imifuka ,agashyiramo maze ajya kukajugunya kugira ngo abone amafaranga yo gutunga abana be.

    Nyuma y’iminota 30 amaze kujugunya aka gahanga , umubiri we warahindutse , yumva acitse integer asobanurira begenzi be impamvu ishobora kuba yarabimuteye agaruka kuri aka gahanga.

    Uwo mukarani yavuze ko byageze aho akumva amajwi amutegeka kugasubiza aho yagakuye .Ati’‘Nyuma nkumva ikintu kimvugiramo ngo '’uriya mutwe wawukuye hariya,wasubije aho wawukuye,Nakweguka gutya nkabura umuntu”

    Ku munsi ukurikiyeho ,yarangiye bagenzi be aho yatabye aka gahanga , barakamutabururira , baze bakamuzanira aho yari ari , ariko avuga ko nyuma yongeye kwitura hasi ubwo yari amaze kukageza aho yagakuye.

    Amaze kwitura hasi ,Imbangukiragutabara yaraje imujyana ku bitaro nk’uko amashusho ya BTN TV abigaragaza.

    Pasiteri Ivan uyoboye ishuri ry’incuke rya Rocher unafite inshingano muri Eglise du Peuple de Dieu, yemereye umunyamakuru ko koko yatumye uyu mukarani gukura aka gahanga kuri iri shuri kuko katumaga amasazi kugira ngo kadakomeza guteza umwanda.

    Uyu mupasiteri yavuze ko uyu mukarani asanzwe amufasha mu turimo dukatungakanye ati”Parcel yacu igera hejuru ya ruhurura , ejo twahasanze ikintu kimeze nk’umutwe , cyarimo giteza umwanda.Hanyuma ndareba , ndavuga nti 'kino kintu gishobora kuduteza umwanda kubera ko cyari igifite isazi nyinshi cyane.

    Avuga ko nyuma yo kubona ikintu aribwo yahise ahamagara uyu mukarani akajya kukijugunya ati” uyu munsi ntunguwe n’ukuntu cyagarutsee ndetse nawe ngasanga yaryamye mu kigo”

    Pasiteri avuga Ivan avuga ko nta cyagaragaza niba ari umwuka mubi wahungabanyije uyu mukarani , ko ahubwo ashobora kuba afite indi ndwara yakwemezwa n’abaganga mu gihe baba bameze kumusuzuma.

    Haracyari urujijo ku waba yataye aka gahanga kuri iri shuyi n’icyo yashakaga kugeraho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Yatabye-agahanga-k-ihene-kamutegeka-kugasubiza-aho-yagakuye

  • Mohamed Salah kwakira ko yatsinzwe finale ya AFCON byamunaniye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Mohamed Salah uri mu bitwara neza mu ikipe yigihugu ya Misili ndetse niya Liverpool yo mu Bwongereza hamenyekanya amakuru ko Nyuma yo gutsindwa Finale yigikombe cya Afurika AFCON Atari yiyakira.

    Aya makuru yamenyekanye atangajwe numutoza we Jurgen Klopp mu ikipe ya Liverpool ku munsi wejo. Klopp yagize ati ' umuntu wese witegereje Mo Salah ahita abonako akiri kwitekerereza kuri finale ya AFCON'.

    Aya magambo kandi Jurgen Klopp ayatangaje Nyuma Yuko Mo Salah agarukiye mu myitozo yiyi kipe Liverpool.

    AFCON yatwawe nikipe yigihugu ya Senegal yari iyobowe na kizigenza Sadio Mane nawe ukinira ikipe ya Liverpool ndetse akaba akinana bya hafi na Mo Salah dore ko Bose bakina kumyanya yimbere bashaka ibitego. Abanshi ndetse banakeka ko impamvu insinzwi itarava mu mutwe was Salah aruko akinana na Sadio Mane wamutwaye igikombe.

    Source : https://yegob.rw/mohamed-salah-kwakira-ko-yatsinzwe-finale-ya-afcon-byamunaniye/

  • Abakobwa: Dore ibizakwereka ko umusore akeney… – #rwanda #RwOT

    DORE IBYO UZAREBA HO CYANE UKAMENYA NIBA KOKO ARI GUSHAKA KUKWEREKEZA MU GITANDA

    1.Iteka uwo musore aba ashaka ko muhurira mu nzu ye

    Niba umusore agukunda by’ukuri, ntabwo azifuza ko mutahana cyangwa ngo akujyane ahantu akubona muri mwembi gusa, umusore ugukunda ntabwo iteka yumva mwahurira iwe kandi nta n’icyo muri kuganira gihamye. Umusore utagukunda nta mishinga muba mufitanye.

    2.Yita ku buryo ugaragara gusa (Physical Look)

    Abasore bashaka ko muzaryamana gusa, iteka basaba abakobwa kwiyitaho, bakabategeka n'imyambaro. Uyu musore hari ubwo azakubwira ngo ariko wajya wambara gutya? Wajya ugira gutya, uzumva agusaba gukora ibintu bitandukanye. Umusore ugukunda we akubwira ko ufite ibyo ushoboye ndetse ko uri umuhanga,… agusetse, agutinye ndetse anatume ubona ko agaciro kawe ugafite.

    3.Buri kiganiro mugirana ntihaburamo ibyo kuba mwaryamana

    Ibiganiro byanyu hibandamo ibyo mu gitanda cyane cyangwa ubusambanyi. Akoherereza ubutumwa bugufi burimo ubusambanyi, mwaba muganira ukabona ko nta kindi akeneye muri wowe.

    4.Ntabwo mujya muganira ibyubaka kuko nta mwanya abibonera

    Uyu musore umezu gutya nk'uko twabivuze haraguru, ntabwo akwitaho, nta kintu cyubaka mwaganira, niyo agusabye guhurira iwe, nta kintu kizima muvugana, mushyira mubikorwa ibyo twavuze haraguru mu ngingo ya gatatu. Nuzana ibyo kuganira kuri ejo hazaza azahita ashaka uko ahindura ikiganiro.

    Inkomoko: Hackspirity

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114360/abakobwa-dore-ibizakwereka-ko-umusore-akeneye-ko-muryamana-gusa-adakeneye-gukundana-nawe-114360.html

  • Turasabwa gukora cyane kugira ngo ibyo Perezida yemereye abaturage bigerweho – Minisitiri Gatabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney

    Yabibasabye ku wa Gatatu tariki ya 09 Gashyantare 2022, ubwo yatangizaga igikorwa cyo gukusanya ibitekerezo by’abaturage, bizashingirwaho mu igenamigambi ry’umwaka wa 2022-2023.
    Minisitiri Gatabazi yavuze ko Leta y’u Rwanda ikomeje kwihutisha iterambere rirambye n’imibereho myiza y’abaturage, kandi umuturage abigizemo uruhare.

    Yabibukije ko ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yazaga mu Karere ka Ngoma, yabemereye kubagezaho ibikorwa by’iterambere by’imyaka irindwi.

    Yasabye abayobozi gukora cyane kugira ngo ibyo Perezida yemereye abaturage bigerweho 100%.

    Ati 'Leta yatangiye gukusanya ibitekerezo by’abaturage bizajya mu igenamigambi ry’umwaka wa 2022/2023, tuzaba twegereza umwaka wa 2024. Turasabwa gukora cyane ngo ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage tubigereho, ndetse dukomeze tunakore n’ibindi'.

    Yakomeje agira ati 'Buri wese akwiye kugira intego, duhereye mu ngo zacu, dushyireho ingamba bityo tugire umuryango ukomeye ushobora guhangana n’ibibabazo duhura nabyo'.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yavuze ko ari iby’agaciro kuba iyi gahunda yatangirijwe muri iyo Ntara, yongeraho ko guha umuturage ijambo mu bimukorerwa biri mu cyerekezo cya Perezida wa Repubulika, cy’uko abaturage bagomba kugira uburenganzira bungana, umutekano n’amahoro n’imibereho myiza.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, mu izina ry’abaturage ba Ngoma yagaragaje ibikorwa bitandukanye byagezweho muri ako Karere, birimo kubaka amahoteri, sitade, ubwanikiro bw’imyaka, amashuri, imiyoboro y’amazi 675, byatumye ingo zikoresha amazi meza muri ako Karere ubu ziri ku kigereranyo cya 92% n’ibindi.

    Bimwe mu byifuzo abaturage b’Akarere ka Ngoma bagaragaje, harimo umuriro w’amashanyarazi, kubona imihanda ibafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko, n’ibindi.

    Abaturage bahawe urubuga rwo gutanga ibitekerezo

    Abaturage bahawe urubuga rwo gutanga ibitekerezo

    Umwe mu baturage wo mu Kagari ka Karenge, kamwe muri 5 tugize Umurenge wa Jarama batuyemo, avuga ko bamaze imyaka umunani badafite umuriro w’amashanyarazi.

    Yagize ati 'Tumaze imyaka umunani nta muriro w’amashanyarazi dufite kandi abandi bawufite, turifuza ko twawubona'. Ikindi bifuje ni umuhanda wabahuza n’Akarere ka Bugesera, kugira ngo babashe guhahirana.

    Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yashimiye Leta yashyizeho ubu buryo bwo guha uruhare abaturage mu bibakorerwa, kuko bituma ibikorwa biba byakozwe barushaho kubigiramo uruhare bakabigira ibyabo.

    Yasabye ko hakwitabwa ku gushakira umuhanda aba baturage, kuko bigaragara ko hari umusaruro mwinshi ku buryo kuwujyana ku isoko bibagora.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/turasabwa-gukora-cyane-kugira-ngo-ibyo-perezida-yemereye-abaturage-bigerweho-minisitiri-gatabazi

  • Uganda yategetswe kwishyura akayabo ku byo yakoreye DR Congo kuva 1998 kugeza 2003 #rwanda #RwOT

    Uru rukiko rugaragaza ko muri iyi myaka Uganda yari yarigaruriye intara ya Ituri yo mu Burasirazuba bwa Congo ndetse ingabo z’iki gihugu zigafasha imitwe y’iterabwoba muri iyi ntambara yarangiye ihitanye abarenga miliyoni eshanu.

    Umucamanza Joan Donoghue yavuze ko aya mafaranga Uganda izayishyura mu byiciro mu gihe cy’imyaka itanu uhereye muri Nzeri 2021, aho izajya itanga miliyoni 65$ buri mwaka nkuko France 24 ibitangaza.

    Aya mafaranga urukiko rwemeje ko Uganda izishyura Congo, ni make ku yo RDC yari yasabye agera kuri miliyari 11$, gusa urukiko rwagaragaje ko nta bimenyetso bifatika iki gihugu gifite cy’ibyangijwe bingana n’ako kayabo cyasabye kwishyurwa.

    Iki kirego cyatanzwe muri ICJ bwa mbere mu 1999, nyuma y’imyaka itandatu mu 2005 yemeza ko Uganda yahonyoye amategeko mpuzamanga kuko yigaruriye intara y’ikindi gihugu ndetse ingabo zayo zikahashinga ibirindiro.

    Icyo gihe ICJ yasabye ibihugu byombi kuganira bikumvikana ku ndishyi Uganda izishyura Congo, gusa iki gihugu cyasubiye mu rukiko kivuga ko kumvikana byanze ndetse n’ibiganiro byahagaze.

    Kuri uyu wa 9 Gashyantare 2022 ni bwo ICJ yafashe umwanzuro ntakuka ku kibazo cy’ibi bihugu byombi ndetse nta kujurira kuzabaho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Uganda-yategetswe-kwishyura-akayabo-ku-byo-yakoreye-DR-Congo-kuva-1998-kugeza-2003

  • Uganda yategetswe kuriha miliyoni $325 kubera kwigarurira igice cya DR Congo #rwanda #RwOT

    Uganda yategetswe kuriha Repubulika ya Demokarasi ya Congo miliyoni 325 z'amadolari y'Amerika kubera uruhare yagize mu ntambara muri icyo gihugu.

    Urukiko mpuzamahanga rwa ONU, ruzwi nka International Court of Justice (ICJ), rwanzuye ko Uganda yarenze ku masezerano mpuzamahanga ubwo yafataga ubutaka bw'icyo gihugu hagati y'umwaka wa 1998 na 2003.

    Abacamanza basanze Uganda ari yo yateje impfu z'abantu bari hagati ya 10,000 na 15,000 mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa DR Congo.

    Abacamanza banasanze ingabo za Uganda zarasahuye zahabu, diyama n'ibiti bivamo imbahu z'agaciro bizwi nka timber.

    DR Congo yari yarasabye indishyi ya miliyari 11 z'amadolari y'Amerika, ariko abacamanza batesheje agaciro byinshi mu bice bigize ikirego cyayo, bafata icyemezo cyo kurihisha Uganda indishyi iri hasi cyane y'uwo mubare.

    ICJ yategetse Uganda kuriha ayo mafaranga mu byiciro bitanu, buri mwaka igatanga miliyoni 65 z'amadolari y'Amerika, hagati y'uyu mwaka wa 2022 n'uwa 2026, icyiciro cya mbere ikaba igomba kucyishyura mu kwezi kwa cyenda.

    Uganda yari yavuze ko za miliyari z'amadolari isabwa na DR Congo zasenya ubukungu bwayo. Urukiko rwavuze ko icyo rwategetse kiri “mu bushobozi bwa Uganda bwo kwishyura”.

    Izo miliyoni 325 z'amadolari y'Amerika zikubiyemo:

    miliyoni 225 z'amadolari y'Amerika z'indishyi ku bantu
    miliyoni 40 z'amadolari y'Amerika z'indishyi ku mitungo yangijwe
    miliyoni 60 z'amadolari y'Amerika z'indishyi ku mitungo yasahuwe

    Mu cyemezo cyarwo, urukiko rwagize ruti: “Indishyi ihawe DRC ku byangirijwe abantu n'ibyangijwe ku mitungo ijyanye n'ibyago abantu bahuye na byo bivuye ku kuba Uganda yararenze ku byo yiyemeje byo ku rwego mpuzamahanga”.

    DR Congo yareze Uganda mu mwaka wa 1999 kubera ibikorwa by'ubushotoranyi bukoreshejwe intwaro yakorewe hamwe n'abaturage bayo. Yashinje abasirikare ba Uganda ubusahuzi no guhonyora uburenganzira bwa muntu.

    Imitwe myinshi yitwaje intwaro imaze imyaka ibarirwa muri za mirongo iteza umutekano mucye mu karere k'uburasirazuba bwa DR Congo gakize ku mabuye y'agaciro.

    Mu myaka ya 1990, ingabo za Uganda n'ingabo z'u Rwanda zateye inshuro ebyiri DR Congo – umuturanyi wabyo ubiruta cyane mu bunini bivuga ko byari byagiye muri DR Congo guhagarika ko intambara yaho irenga imipaka ikabigeramo.

    Icyemezo cy'uru rukiko ni cyo cya nyuma kuko kitajuririrwa, ariko uru rukiko rw'isi nta bushobozi rufite bwo gutuma iki cyemezo cyarwo gishyirwa mu bikorwa.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uganda-yategetswe-kuriha-miliyoni-325-kubera-kwigarurira-igice-cya-dr-congo

  • Utavugarumwe n’ubutegetsi bwa Museveni yahungiye mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Eron Kiiza, umunyamategeko wa wa Kakwenza Rukirabashaija, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko uwo mwanditsi yahunze igihugu kuri uyu wa gatatu, nyuma y’imisi ibiri ubutabera bwaranze kumusubiza Pasiporo ye.

    Kiiza yavuze ko uwo aburanira yageze mu Rwanda kandi ko arimo ageragereza kujya i Burayi gufata igihemo yahawe nyuma yo kwandika igitabo yise The Greedy Barbarian kigaruka kuri ruswa ikibaje mu butegetsi bwa Perezida Museveni.

    Kakwenza yari yasabye urukiko kumuha Pasiporo ye kugira ngo ajye mu Budage kwakira igihemo yahawe n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abanditsi PEN International, no kwivuza inyuma yo gukorerwa iyica rubozo igihe yari afunzwe n’igisirikare. Avoka we yavuze ko Kakwenza yabonye ko nta yandi mahitamwo yari asigaranye atari uguhunga igihugu.

    Kakwenza yafashwe mu kwezi kwa cumi na kabiri 2021 afungirwa muri gereza ya gisirikare ibyumweru bibiri mbere yo kwimurirwa muri Gereza ya Leta .Yaje kurekurwa mu kwezi gushize atanze ingwate ariko yari agikurikiranwaho icyaha cyo gutuka Lt. Jenerali Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni.

    Benshi bemeza ko Lt. Jenerali Muhoozi Kainerugaba ashobora kuziyamamariza kuyobora Uganda mu matora yo mu 2026 mu rwego rwo gusimbura se watangiye kuyobora iki gihugu mu 1986.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Utavugarumwe-n-ubutegetsi-bwa-Museveni-yahungiye-mu-Rwanda