Umuhanzi K8 Kavuyo yashyize hanze ifoto ya kera igaragaza akiri umwana ndetse ari kumwe n'umubyeyi we maze abakoresha imbuga nkoranyambaga by'umwihariko instagram birababatungura ndetse bamubaza aho yaba yarayikuye.
Uyu muhanzi wanditse izina muri muzika nyarwanda kuri ubu usigaye wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze iyi foto yifashishije urukuta rwe rwa Instagram instagram.
Umugabo witwa Rusigariye Janvier yapfuye yishwe n'imashini isya ibisheke ubwo yari agiyemo kuyikorera isuku.
Ibi byabereye mu ruganda rw'isukari rwa Kabuye aho uyu mugabo yakoreraga imirimo ye ya buri munsi. Umuyobozi w'uru ruganda yemeje amakuru y'urwo rupfu rw'umukozi wabo, aho yavuze ko uyu mugabo yagiye muri iyo mashini agiyemo gukoramo isuku gusa ngo yaje gusiga hanze imfunguzo zatsa iyi mashini, ubwo yari akiri muri iyo mashini, imashini yaje kwakwa akirimo birangira na we imusyeye.
Umugore wa Nyakwigendera avuga ko yamenye uru rupfu rw'umugabo we agahita aza kureba uko byagenze. Uyu mugore maze avuga ko uyu mugabo we amasigiye abana bane bakiri bato, akaba ari naho ahera asaba uru ruganda kumuha ubufasha.
Umuyobozi w'uruganda yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko uyu mugore agiye gushakirwa ubufasha, aho avuga ko uyu mugabo yari afite ubwishingizi mu kazi ndetse akaba yari amaze imyaka 5 mu kazi. Asoza avuga ko hagiye kwitabazwa amategeko barebe icyo bafasha uwo mugore.
Leta ya Uganda yategetswe n'urukiko mpuzamahanga rwa ONU-ICJ kuriha Repubulika ya Demokarasi ya Congo amafaranga angana na miliyoni 325 z'amadolari y'Amerika kubera uruhare yagize mu ntambara muri icyo gihugu. Ishinjwa kandi guteza impfu z'abantu bari hagati y'ibihumbi 10-15, gusahura amabuye y'agaciro arimo zahabu, imbaho n'ibindi.
Urukiko mpuzamahanga rwa ONU, ruzwi nka International Court of Justice (ICJ), rwanzuye ko Uganda yarenze ku masezerano mpuzamahanga ubwo yafataga ubutaka bw'icyo gihugu hagati y'umwaka wa 1998 na 2003.
Abacamanza basanze Uganda ari yo yateje impfu z'abantu bari hagati ya 10,000 na 15,000 mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa DR Congo. Abacamanza banasanze ingabo za Uganda zarasahuye zahabu, diyama n'ibiti bivamo imbahu z'agaciro bizwi nka timber.
DR Congo yari yarasabye indishyi ya miliyari 11 z'amadolari y'Amerika, ariko abacamanza batesheje agaciro byinshi mu bice bigize ikirego cyayo, bafata icyemezo cyo kurihisha Uganda indishyi iri hasi cyane y'uwo mubare.
ICJ, yategetse Uganda kuriha ayo mafaranga mu byiciro bitanu, buri mwaka igatanga miliyoni 65 z'amadolari y'Amerika, hagati y'uyu mwaka wa 2022 n'uwa 2026, icyiciro cya mbere ikaba igomba kucyishyura mu kwezi kwa cyenda.
Uganda yari yavuze ko za miliyari z'amadolari isabwa na DR Congo zasenya ubukungu bwayo. Urukiko rwavuze ko icyo rwategetse kiri 'mu bushobozi bwa Uganda bwo kwishyura'.
Izo miliyoni 325 z'amadolari y'Amerika nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, zikubiyemo: Mu cyemezo cyarwo, urukiko rwagize ruti: 'Indishyi ihawe DRC ku byangirijwe abantu n'ibyangijwe ku mitungo ijyanye n'ibyago abantu bahuye na byo bivuye ku kuba Uganda yararenze ku byo yiyemeje byo ku rwego mpuzamahanga'.
DR Congo yareze Uganda mu mwaka wa 1999 kubera ibikorwa by'ubushotoranyi bukoreshejwe intwaro yakorewe hamwe n'abaturage bayo. Yashinje abasirikare ba Uganda ubusahuzi no guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Imitwe myinshi yitwaje intwaro imaze imyaka ibarirwa muri za mirongo iteza umutekano mucye mu karere k'uburasirazuba bwa DR Congo gakize ku mabuye y'agaciro.
Mu myaka ya 1990, ingabo za Uganda n'ingabo z'u Rwanda zateye inshuro ebyiri DR Congo â” umuturanyi wabyo ubiruta cyane mu bunini â” zikorana n'imitwe y'inyeshyamba yo muri iki gihugu mu guhirika ubutegetsi.
Uganda n'u Rwanda byavuze ko byari byagiye muri DR Congo guhagarika ko intambara yaho irenga imipaka ikabigeramo. Icyemezo cy'uru rukiko ni cyo cya nyuma kuko kitajuririrwa, ariko uru rukiko rw'isi nta bushobozi rufite bwo gutuma iki cyemezo cyarwo gishyirwa mu bikorwa.
Hari ibintu bitandukanye ushobora gukora bikagufasha gusinzira neza, kimwe muri ibyo kandi cy'ingenzi harimo amafunguro ufata mu ijoro mbere yo kuryama.
Amafunguro y'ingenzi yagufasha
gusinzira neza
Amata ashyushye
Amata ashyushye (cg akazuyazi) kuva cyera yagiye akoresha nk'umuti wo kubura ibitotsi. Yuzuyemo ibituma usinzira nka tryptophan, melatonine, vitamini D ndetse na kalisiyumu.
Kuba wafata akarahuri k'amata ugiye kuryama bishobora kugufasha gusinzira neza.
Amafi
Amafi akungahaye cyane ku binure bya omega-3
Cyane cyane akungahaye cyane ku binure bya omega-3 (nka salmon, fish fillet n'izindi). Vitamin D na omega-3 fatty acids bifasha mu kuringaniza mu mubiri umusemburo wa serotonin. Serotonin akaba ariwo musemburo urekurwa n'ubwonko mu kugena gusinzira no gukanguka uko bikwiye.
Uretse ibi amafi akizeho, abonekamo kandi myunyungugu y'ingenzi yitabazwa mu gusinzira neza harimo; potasiyumu, manyesiyumu, fosifore, zinc n'indi.
Umuceri w'umweru
Umuceri uribwa na benshi kandi kenshi. Â Nubwo udakungahaye cyane (ugereranyije n'umuceri w'igitaka) kuri fibres, intungamubiri ndetse n'ibirinda umubiri uburozi (antioxidants), ariko ukize cyane ku binyamasukari byinshi (carbohydrates).
Ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya ibyo kurya byongera isukari mu mubiri (high glycemic food) mbere yo kuryama bishobora gufasha gusinzira neza.
Nubwo ariko uyu muceri wagufasha gusinzira neza, ni byiza kuwurya mu rugero kubera intungamubiri zibonekamo ndetse na fibres ari nke.
Lettuce (cg salade)
Abantu benshi usanga nijoro bahitamo kwirira salade gusa, izi mboga za lettuce zikunze gukoreshwa cyane kuri salade zifasha mu kurwanya kubura ibitotsi, bityo zikagufasha gusinzira neza.
Ikinyabutabire kiboneka muri lettuce kizwi nka lactucin, gifasha mu gusinzira neza cyongera amasaha umara usinziriye no kugabanya igihe umara ku buriri utarasinzira.
Almonds
Utu tubuto duto dufasha umubiri kuruhuka neza
Almonds (utubuto tujya kumera nk'ubunyobwa) dukize cyane kuri melatonin, umusemburo ufasha mu kugena igihe cyo kuryamira no kubyukira.
Guhekenya utu tubuto mbere yo kuryama bishobora kugufasha gusinzira neza.
Uretse ibi kandi hari ibindi bishobora kugufasha kubona ibitotsi no gusinzira neza:
Icyayi cya chamomile (chamomile tea)
Umuneke: nayo ikize cyane kuri tryptophan ndetse na magnesium byose by'ingenzi mu gutuma ubasha gusinzira neza.
Cheese/Fromage: ibonekamo cyane casein, iyi ikaba proteyine y'ingenzi dusanga mu mata, nayo igafasha mu gusana no gutuma imikaya ikura mu gihe uyifashe mbere yo kuryama.
Mu iyi video yise Smash or Pass Rwandan celebrity edition, Teta akaba avuga ko bahanzi bakomeye hano mu Rwanda barimo nka King James, aho avugako we yamemera gusa aruko yasinze, Dj Marnaud we ngo yamwemerera yiruka naho umuhanzi Shaffy we rwose yamutwaye uruhu n'uruhande ngo yakwmera kwibanira nawe imyaka yose asigaje ku isi.
Mubo atakwemerera hakaba harimo Meddy, Ish Kevin ndetse nabandi.
Reba amafoto y'uwo mukobwa:
Â
Reba abakobwa batwitse muri Miss Rwanda 2022 hano:
Umunyarwenya Zaba Missedcall abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze amafoto agaragaza ubwiza n'ikimero by'umukunzi we, Miss Lynda Nkusi, maze ayiherekesha amagambo yo kumusabira ko yahabwa ikamba rya Miss Rwanda 2022.
Nyuma yo gushyira hanze amwe mu mafoto agaragaza ubwiza bwa Miss Lynda, Zaba Missedcall yayiherekesheje amagambo agira ati 'Cyaze wallah aka kana ngo ni @lynda_priya bazagahe ikamba pe 🏃🏃'.
Mu mashusho umwarimu agaragara ahanganye n'umunyeshuri umwe ,maze mu gisa nkaho bari babigambanye undi munyeshuri na we yahise aza maze atangira gufasha uwa kabiri. Bombi bagaragaye basunika mwarimu wabo mu buryo busuzuguritse.
Ntihamenyekanye icyo bapfuye gusa bigaragara ko barenze ku mwabwiriza maze bandaranarika mwarimu wabo.
Iki cyumba cyatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 9 Gashyantare 2022, kiri mu ishuri rya Kibogora Polytechnic. Ubuyobozi bw'iyi Kaminuza buvuga ko amarembo afunguye kuri buri wese wifuza kukibyaza umusaruro kuko gifite mudasobwa 30, imashini icapa impapuro kikabamo na internet yihuta.
Ingabire Joselyne wiga mu mwaka wa 5 mu ishuri rya Kibogora Polytecnic yavuze ko mbere y'uko bahabwa iki cyumba “STEM Center” bageraga mu cyumba cya mudasabwa bamwe bakabura izo bakoreraho kuko iri shuri ryari rifite nke.
Ati “Iki kigo kigiye kudufasha kuko umunyeshuri azajya akora imikoro ku gihe, kandi binadufashe gukora ubushakashatsi kuri internet”.
Umuyobozi wungirije wa Kibogora Polytechnic, Dr Mukamusoni Daria, yavze ko kigiye gufasha abatuye aka karere kongera ubumenyi mu by'ikoranabuhanga.
Ati “Si icyacu gusa, ni icy'abaturage bose b'aka karere, abarimu n'abanyeshuri. Tuzareba uko twazana n'abiga mu mashuri abanza kugira ngo batangire kwimenyereza ikoranabuhanga bakiri bato, babashe guhanga ibishya”.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Ron Adam, yavuze ko igihugu ahagarariye gifite gahunda yo kubaka ibyumba umunani by'ikoranabuhanga mu Rwanda. Bamaze kubaka bitatu birimo ikiri muri KIST, Ines Ruhengeri na Kibogora Polytechnic. Mu kwezi gutaha bazafungura ikindi muri UR Rukara campus.
Ati “STEM ni ingirakamaro cyane. Buri kintu gihera ku burezi, uburezi bwiza. Dukeneye abenjeniyeri benshi kugira ngo tugere ku iterambere rirambye”.
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko François yavuze ko iki cyumba kiri mu murongo igihugu cyihaye mu cyerekezo 2050, wo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Iki kigo cyashyizwemo ibikoresho birimo mudasobwa na internet yihuta
Abayobozi batandukanye bahuriye mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro icyumba cy’ikoranabuhanga