Blog

  • Ndimbati yari agiye kurira nk'uruhinja nyuma yo kumva ibyo Marigarita yari amaze gukorana n'undi musore – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri instagram harimo gucicikana videwo igaragaza Ndimbati ari kumwe n'umugore we Marigarita bakinana muri filime y'uruhererekane ya Papa Sava. Agace kacicikanye kuri instagram ni akagaragaza Ndimbati aho yari ababaye cyane ndetse yenda no kurira nyuma yo kumenya ko umugore we Marigarita amaze kuryamana n'undi musore. Icyababaje Ndimbati cyane ndetse kigatuma yenda no kurira ni ukuntu Marigarita yamuratiye uwo musore avuga ati 'Cyakoze hano hanze hari abasore bazi gukwakwanya….'.

    Source : https://yegob.rw/ndimbati-yari-agiye-kurira-nkuruhinja-nyuma-yo-kumva-ibyo-marigarita-yari-amaze-gukorana-nundi-musore/

  • USA: The Ben na Masamba bagiye guhurira ku ru… – #rwanda #RwOT

    Mu nteguza y’igitaramo The Ben azahuriramo na Masamba Intore, bigaragara ko kizaba tariki 12 Werurwe 2022 kikabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Marriott Dallas, kuva saa tatu kugeza saa yine z’ijoro. Ni igitaramo cyateguwe n’Umuryango w’abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Amerika. 

    Iki gitaramo kizaba ku itariki twavuze haruguru mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Abagore usanzwe wizihizwa buri mwaka tariki 08 Werurwe. Umunsi Mpuzamahanga wahariwe umugore, watangiye kwizihizwa mu 1921, utangizwa mu rwego rwo kuzirikana abagore bigaragambije bwa mbere baharanira uburenganzira bwabo ku wa 8 Werurwe 1917 mu gihe cy'impinduramatwara (Revolution) y'Abarusiya.

    The Ben agiye gukora iki gitaramo afite indirimbo ikunzwe ‘Why’ yakoranye na Diamond kuri ubu yamaze kuzuza miliyoni eshanu y’abayirebye

    Uyu munsi watangiriye muri iki gice ya Aziya ariko uko iminsi yagiye yicuma imbere ni ko wagendaga ukwira no mu Burayi na Amerika aho ku ya 28 Gashyantare uhereye mu 1909 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hizihizwa umunsi w'igihugu w'Abagore (National Woman's Day).

    N'ubwo ariko wakomeje kuba umwihariko muri ibi bihugu mu 1977 ni bwo Umuryango w’Abibumbye (UN/ONU0 wemeje ko uyu munsi uba umwe mu minsi 87 mpuzamahanga, nk'umunsi Mpuzamahanga w'Abagore, aho ku isi yose mu bihugu byose abantu bizihiza uyu munsi bakongera gutekereza ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'umugore.

    Integuza y’igitaramo The Ben agiye gukorera muri leta ya Texas

    Kuri uyu munsi mu bihugu bitandukanye ku Isi abagore bagira umwanya uhagije wo kugaragaza ibitekerezo byabo, bakabasha kwerekana aho babona uburenganzira bwabo butubahirizwa, bakishimira ibyo bagezeho bakanategura ejo habo hazaza. Ahenshi ku isi abagore bakora ibirori bikomeye ariko hari n'abahitamo kwigumira mu ngo iwabo bakishimira ko isi yabashije guha agaciro k’umugore.

    Masamba umwe mu bahanzi bakunzwe mu njyana Gakondo azaririmba muri iki gitaramo

    Itorero Indatwa rimenyerewe mu mbyino Gakondo muri Amerika naryo rizaririmba muri iki gitaramo

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO WHY YA THE BEN AFATANYIJE NA DIAMOND

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114377/the-ben-na-masamba-bagiye-guhurira-ku-rubyiniro-mu-gitaramo-cyo-kwizihiza-umunsi-wabagore-114377.html

  • Kenya: Umukecuru wimyaka 99 uzwi nka Gogo ya… – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko uyu mukecuru yatangiye ishuri mu myaka irenga itanu ishize. Atangira kwiga yatangiriye mu mashuri abanza ku ishuri ribanza rya Leaders Vision Preparatory School riri mu gace ka Ndalat, mu gihugu cya Kenya.

    Priscilla Sitienei aherutse kugira isabukuru y'imyaka 99 y'amavuko mu minsi micye ishize, mu mwabaro w'ishuri iyo ari mu ishuri aba yandika mu ikaye hamwe n'abanyeshuri bagenzi be arusha imyaka irenga mirongo inani.

    Uyu mukecuru uzwi cyane ku kazina ka Gogo yatangaje ko yavutse ndetse akura mu gihe kwiga byari bigoye akaba ariyo mpavu yatumye atagera mu ishuri.

    Priscilla bivugwa ko ashobora kuba ariwe muntu ukuze ku Isi wiga mu mashuri abanza. Ku ishuri yigaho ninaho higa abana batandatu b'abuzukuruza be (ubuvivi).

    Mu mwambaro w'ishuri uyu mukecuru yavuze ko yasubiye mu ishuri kugira ngo abere urugero rwiza abuzukuruza be ndetse akomeze urugendo rwo kugera ku nzozi ze zo kuba umudogiteri.

    Mu magambo ye ubwo yaganiraga n'ibiro ntaramakuru by'Abongereza, Reuters yagize ati: 'Ndashaka kuzaba umudogiteri kubera ko nigeze kuba umubyaza.' Yakomeje avuga ko abana be bamushyigikiye ubwo yafataga iki cyemezo cyo gusubira mu ishuri.




    Priscilla afite inzozi zo kuba umugoditeri

    Mu mwaka ushize kandi uyu mukecuru aheruka kujya mu mujyi wa Paris mu Bufaransa mu gikorwa cyo kumurika filime yiswe 'Gogo' ivuga ku rugendo rwe rwo gutangira ishuri, hari nandi makuru avuga ko mu minsi iri imbere azajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kumurika iyi filime.  Iri zina 'Gogo' risobanura Nyogokuru mu rurimi rwa Kalenjin ruvugwa muri Kenya.




    Priscilla yavuze ko abana be bamushyigikiye ku cyemezo yafashe cyo gusubira mu ishuro

    Ubwo yaganiraga n'itangazamakuru Priscilla yavuze ko ashimishwa cyane no kuba ari ku ishuri hamwe n'abuzukuruza be ndetse n'umwarimu umwigisha yatangaje ko mu ishuri ariwe uba ucunga abanyeshuri ngo badasakuza iyo atari mu ishuri.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114389/kenya-umukecuru-wimyaka-99-yamavuko-uzwi-nka-gogo-yasubiye-mu-ishuri-ashaka-kugera-ku-nzoz-114389.html

  • Clarisse Karasira yizihije umunsi yahuriyeho n'umugabo ,amutaka amagambo y'urukundo #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira wamamaye cyane mu ndirimbo za gakondo zagiye zikundwa hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, yiziheje umunsi yahuriyeho n'umugabo Ifashabayo Sylvain Dejoie ,maze amutaka ibisingizo amwereka urwo amukunda.

    Mu butumwa uyu muhanzikazi yanyuije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu munsi tariki ya 10 Gashyantare yagize ati'
    10.2. Umunsi twamenyaniyeho shenge! Ndabirora nk'ejo!

    Umunsi inseko ikwira ijuru ,ijoro ryera ritebutse! Umusumba urara uririmbwa i Kiyovu cyose!Umuneza utaha umutima,Umugenzi abonye umugenzi,inzira iba nzima nziza n'ingenzi, imyaka igiye bumanzi!

    Rutagwabiza amashyo, Rutayihaana Rutigimbwa,Rugero mu ngeri unganywa nde?Ngukunde nte? Bigwi,gwiza,Kwira,Gwira nanjye ngweragwere!

    #My❤
    BAYO I 👑❤

    Aba bombi bimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amarica muri Leta ya Maine mu mpera z'umwaka washize tariki ya 7 z'Ugushyingo 2021 .

    Muri Gicurasi 2021, nibwo Karasira yarushinze na Ifashabayo Sylvain Dejoie mu muhango wabereye kuri Christian Life Assembly [CLA].

    Bombi bahuye mu 2017, mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzikazi Kamaliza. Ifashabayo wari mu ikipe itegura iki gitaramo yahuye na Karasira ubwo yari agiye kukimutumiramo, ubushuti bwabo butangira ubwo.

    Uko ubushuti bwabo bwazamukaga, ni na ko Ifashabayo yagendaga afata izindi nshingano nko gufasha umukunzi we mu by'umuziki n'ibindi.

    Uyu mugabo yize muri Ghana no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; ni umwe mu bateguraga ibitaramo byiswe 'Umurage Nyawo' byo kwibuka Kamaliza na Minani Rwema.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/clarisse-karasira-yizihije-umunsi-yahuriyeho-n-umugabo-amutaka-amagambo-y

  • Abakozi 130 b’Ikigo cy’Igororamuco bitabiriye itorero ry’igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabiriye itorero ngo baryitezeho byinshi mu kuzamura ubumenyi buzabafasha mu kazi kabo

    Abitabiriye itorero ngo baryitezeho byinshi mu kuzamura ubumenyi buzabafasha mu kazi kabo

    Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), ku nsanganyamatsiko igira iti 'Twimakaze indangagaciro n’imyitwarire mbonezamurimo'.

    Ubwo hatangizwaga iryo torero ku wa gatatu tariki 09 Gashyantare 2022, abo bakozi baranzwe n’akanyamuneza na morale nyinshi, babwiye Kigali Today bimwe mubyo biteze muri ayo mahugurwa.

    Nkurunziza Victorien ati 'Icyo numva niteze muri iri torero, ni ugukarishya indangagaciro na kirazira zikwiriye umukozi ukora mu kigo ngororamuco, turushaho kunoza umurimo. Uzabona nk’umukozi wabaswe no guhora akererwa ku kazi, nk’iyo mbogamizi tuzava hano irangiye. Tuje gukarishya, si uko tutari tubizi ariko gukarishya tukumva neza icyo twakora bizarushaho kuba byiza mu mitangire ya serivisi'.

    Mu batanze ibiganiro harimo na CP Bruce Munyambo kuri gahunda y

    Mu batanze ibiganiro harimo na CP Bruce Munyambo kuri gahunda y’uburyo Polisi y’igihugu ibona gahunda yo guca ubuzererezi n’ibikwiye kwitabwaho

    Gumyusenge Sandrine ati 'Turashimira ubuyobozi bwa NRS n’ubw’igihugu muri rusange, bwatugeneye aka kanya ko kuza gutorezwa muri ikigo cy’Ubutore cya Nkumba, bizadufasha kunguka indangagaciro ziranga Umunyarwanda'.

    Arongera ati 'N’ubundi twari dusanzwe hari izo dufite ariko tuje kuzishimangira, ibyo bikazadufasha kwita ku rubyiruko duhura narwo mu buzima bwa buri munsi dufasha kugororoka, kugira ngo nabo tubinjizemo izo ndangagaciro zizabafasha guhindura imyitwarire, imigirire n’imikorere, bavemo Abanyarwanda beza babereye igihugu'.

    Mu ntego nyamukuru z’iryo torero rigabanyije mu masibo atanu, harimo gutoza abakozi indangagaciro z’umuco nyarwanda n’imyitwarire mbonezamurimo, hasuzumwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano za NRS, hafatirwa hamwe ingamba zo kunoza imikorere.

    Hari na gahunda yo kwisuzuma mubyo bakora muri gahunda y’igororamuco, no kwemeranya uburyo bushya bukoreshwa mu kugira igihugu kitarangwamo ubuzererezi, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Mufulukye Fred, Umuyobozi mukuru wa NRS.

    Mufulukye Fred, Umuyobozi wa NRS

    Mufulukye Fred, Umuyobozi wa NRS

    Ati 'Kugira igihugu kitarangwamo ubuzererezi ni inshingano twahawe. Dufite ibigo bitatu birimo ikiri i Nyamagabe cyashinzwe muri 2019, ikiri i Gitagata mu karere ka Bugesera cyashinzwe kera cyane ariko kigenda gihindurirwa inshingano, n’ikigo cya Iwawa cyashinzwe muri 2010, hakabaho n’abakozi bo ku cyicario gikuru. Twese twahuriye hano kugira ngo dusubize amaso inyuma, dutekereze cyane kuri iyo nshingano igihugu cyadushinzwe, ese tuyikora dute?'

    Arongera ati 'Twaje rero kugira ngo twisuzume, tunahuze uburyo bwo kugorora bariya baba baragaragayeho ibikorwa by’ubuzererezi n’indi myitwarire itari myiza. Iirasaba ko dushyiraho ingamba zajyanye no gukumira'.

    Abo batozwa bitezweho ubumenyi, umuco w’ubutore n’indangagaciro zizabafasha kurushaho kunoza inshingano bashinzwe, nk’uko Kayitesi Anitha, Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe ubumwe n’itorero n’uburere mboneragihugu muri MINUBUMWE yabibasabye, ubwo yafunguraga ku mugaragaro iryo torero.

    Yagize ati 'Turagira ngo iyi minsi itanu tuzayimare tuganira ku mirimo bashinzwe, ariko cyane cyane tuganira ku muco w’ubutore ari nawo twifuza ko bazageza ku babaca mu biganza, akenshi baba bafite uko barebwa muri sosiyete'.

    Arongera ati 'Bazamenya uko babakira kandi bamenye n’icyo babagaburira, ikintu cyiza bazamubibamo kizatuma igihe azaba asubiye muri sosiyete bazamubonamo akazagenda ari undi muntu. Turagira ngo tuganire nabo tureba tuti ese ni iki gikenewe, wa wundi uza abasanga ni iki aba yabuze gutuma abasanga aho ngaho'.

    Kugeza ubu mu bigo ngororamuco bitatu, Iwawa, Gitagata na Nyamagabe, hamaze kunyura abagera ku 41,100, biyongeraho umubare utari muto w’abanyuzwa mu bigo by’uturere bizwi ku izina rya 'Transit centers'.

    Leta y’u Rwanda ikaba irajwe ishinga no gushyira imbaraga mu gutoza Abanyarwanda, gukumira icyo kibazo cy’ubwiyongere bukabije bw’abakomeje kugana ibyo bigo, ishyiraho ingamba zinyuranye zirimo kongera abakozi bize ibijyanye n’imitekerereze muri ibyo bigo.

    Abahugurirwa mu bigo ngororamuco bigishwa imyuga inyuranye

    Abahugurirwa mu bigo ngororamuco bigishwa imyuga inyuranye

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abakozi-130-b-ikigo-cy-igororamuco-bitabiriye-itorero-ry-igihugu

  • Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Filipe Nyusi uyobora Mozambique #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko aba bayobozi bombi, bagiranye ibiganiro byibanze ku ntambwe imaze guterwa mu kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado ndetse n’izindi ngingo zireba ibihugu byombi.

    Perezida Kagame ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma ku wa Kabiri tariki 08 Gashyantare 2022, yagarutse ku nzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kugarura no kubungabunga amahoro mu bihugu nka Santarafurika na Mozambique. By’umwihariko yavuze ko Abapolisi n’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado zikomeje gukora akazi keza, ibyihebe byari byarigabije iyi ntara bikaba bimaze guhashywa ku kigero cy’ijanisha ryo hejuru.

    Yagize ati 'Ingabo z’u Rwanda, Abapolisi, izindi nzego zose zagiyeyo zikorana n’Ingabo za Mozambique, nka 85% cyarakemutse, 15% uduce duto tw’aba bantu basigaye, bahunze bajya mu bindi bice batari barimo ubu barabakurikirana kugira ngo na ho bahasukure neza.'

    Umukuru w’Igihugu ibi yavuze mu gihe mu minsi mike ishize ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique, zagabye ibitero mu duce twa Pundanhar na Nhica do Ruvuma mu Burengerazuba bw’Akarere ka Palma muri Mozambique, hagamijwe kwirukanamo inyeshyamba zari zikigaragara muri utwo duce.

    Utu duce tukaba twari tumaze iminsi twarigaruriwe n’inyeshyamba zigamije kongera gusubirana uturere zatakaje mu gihe zagabwagaho ibitero n’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique mu mwaka ushize.

    Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique muri Nyakanga 2021. Kuva zagerayo zagize uruhare mu gutuma igice kinini cya Cabo Delgado kibona umutekano.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Perezida-Kagame-yakiriye-mugenzi-we-Filipe-Nyusi-uyobora-Mozambique

  • Kabaye: umukobwa w'amataye yafotowe arimo kogosha umukiriya anamusoma (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane twitter bumiwe kandi bakomeje kwibaza ukuntu umuntu yatekereje gushinga inzu bogosheramo umusatsi (salon)hanyuma akazana umukobwa uzajya usoma abakiriya mbere na rimwe mugihe bwari kogoshwa.

    Amashusho y'iyi salon de coiffure yakoze aka gashya yaciye ibintu aho umugabo umwe yagaragaye ari kogoshwa hanyuma ikizungerezi cyamwogoshaga kirasoma karahava,ibi ngo bigatuma iyi salon igira abakiriya benshi cyane cyane igitsina gabo kubera icyi cyizungerezi cyibogosha hanyuma cy'ikanabasoma.

    I heard of a barbershop where a female barber gives male customers nice treat by kissing them while cutting their hair….Well I just saw the video and all i can say is Omo!!! pic.twitter.com/z1jxrds2Gd

    — Jèfé Juan José (@Jefe_says) February 1, 2022

    Source : https://yegob.rw/kabaye-umukobwa-wamataye-yafotowe-arimo-kogosha-umukiriya-anamusoma-video/

  • Urukundo ruracyariho : yateze indege amasaha atandatu yose ashaka gusaba imbabazi umukobwa yihebeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wo mu gihugu cya Nigeria yahishuye uburyo yagiye gusaba imbabazi umukunzi we maze amutungura atega indege aho byamutwaye amasaha atandatu yose ashaka kugera aho umukunzi we atuye.

    Nubwo uyu musore yahuye urugendo rw'amasaha atandatu y'indege, yari ivuye muri leta ya Delta kugira ngo amubone i Warri. Uyu musore yavuze ko ibikorwa bye byerekana ko afite urukundo rudasanzwe.

    Akinguye urugi, umukobwa aramubona, ntiyashobora kwizera ko ari umukunzi we. Bivugwa ko uyu mukobwa w'incuti yirutse kubera ibyishimo.

    Aba bakundana bahise bahoberana maze uyu musore arapfukama asaba uyu mukobwa imbabazi.

    Source : https://yegob.rw/urukundo-ruracyariho-yateze-indege-amasaha-atandatu-yose-ashaka-gusaba-imbabazi-umukobwa-yihebeye/

  • AKUMIRO i Kigali : Yatabye agahanga k’ihene, kamutegeka kugasubiza aho yagakuye #rwanda #RwOT

    BTN TV dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugabo yavuze ko yahamagawe na Pasiteri kuri Eglise du Peuple de Dieu amubwira ngo ajye kujugunya ilusi ,ahageze asanga ni agahanga k’ihene.

    Ngo yafashe imifuka ,agashyiramo maze ajya kukajugunya kugira ngo abone amafaranga yo gutunga abana be.

    Nyuma y’iminota 30 amaze kujugunya aka gahanga , umubiri we warahindutse , yumva acitse integer asobanurira begenzi be impamvu ishobora kuba yarabimuteye agaruka kuri aka gahanga.

    Uwo mukarani yavuze ko byageze aho akumva amajwi amutegeka kugasubiza aho yagakuye .Ati’‘Nyuma nkumva ikintu kimvugiramo ngo '’uriya mutwe wawukuye hariya,wasubije aho wawukuye,Nakweguka gutya nkabura umuntu”

    Ku munsi ukurikiyeho ,yarangiye bagenzi be aho yatabye aka gahanga , barakamutabururira , baze bakamuzanira aho yari ari , ariko avuga ko nyuma yongeye kwitura hasi ubwo yari amaze kukageza aho yagakuye.

    Amaze kwitura hasi ,Imbangukiragutabara yaraje imujyana ku bitaro nk’uko amashusho ya BTN TV abigaragaza.

    Pasiteri Ivan uyoboye ishuri ry’incuke rya Rocher unafite inshingano muri Eglise du Peuple de Dieu, yemereye umunyamakuru ko koko yatumye uyu mukarani gukura aka gahanga kuri iri shuri kuko katumaga amasazi kugira ngo kadakomeza guteza umwanda.

    Uyu mupasiteri yavuze ko uyu mukarani asanzwe amufasha mu turimo dukatungakanye ati”Parcel yacu igera hejuru ya ruhurura , ejo twahasanze ikintu kimeze nk’umutwe , cyarimo giteza umwanda.Hanyuma ndareba , ndavuga nti 'kino kintu gishobora kuduteza umwanda kubera ko cyari igifite isazi nyinshi cyane.

    Avuga ko nyuma yo kubona ikintu aribwo yahise ahamagara uyu mukarani akajya kukijugunya ati” uyu munsi ntunguwe n’ukuntu cyagarutsee ndetse nawe ngasanga yaryamye mu kigo”

    Pasiteri avuga Ivan avuga ko nta cyagaragaza niba ari umwuka mubi wahungabanyije uyu mukarani , ko ahubwo ashobora kuba afite indi ndwara yakwemezwa n’abaganga mu gihe baba bameze kumusuzuma.

    Haracyari urujijo ku waba yataye aka gahanga kuri iri shuyi n’icyo yashakaga kugeraho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/AKUMIRO-i-Kigali-Yatabye-agahanga-k-ihene-kamutegeka-kugasubiza-aho-yagakuye