Blog

  • Karongi: Umurenge wabaye uwa mbere muri mituweli wijejwe kwegerezwa amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Yabivugiye mu muhango wo gushyikiriza abawutuye igikombe cyo kuba barashoboye kwesa umuhigo wo kwishyura ubwisungane mu kwivuza 100% mu mwaka wa 2021/2022.

    Mu tugari turindwi tugize Umurenge wa Mutuntu, kamwe ni ko gafite umuriro w'amashanyarazi na wo uboneka rimwe na rimwe.

    Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Mukungu, Soeur Jeanne d'Arc Uwamahoro, yavuze ko kutagira umuriro w'amashanyarazi bibatera igihombo.

    Ati 'Kuba tudafite umuriro uhagije ntibituma dutanga serivisi neza, kuko ubu ibintu byose bikorerwa mu ikoranabuhanga. Dufite imashini zitabasha gukorera rimwe bitewe n'uko uwo muriro udahagije. Ikindi biduhungabanyaho ni ku ngengo y'imari. Gukoresha moteri n'imirasire y'izuba bidutwara miliyoni 20 Frw nk'iyo habaye ikibazo inkuba ikabikubita.''

    Guverineri Habitegeko yavuze ko bidakwiye ko umurenge waba utarageramo amashanyarazi mu gihe hasigaye imyaka ibiri ngo umwaka wa 2024, Guverinoma yasezeranyije abaturage ko bose bazaba bafite amashanyarazi ugere.

    Ati 'Mu 2024 Perezida wa Repubulika yifuza ko buri muturage yazaba afite amashanyarazi. Ntabwo byashoboka Mutuntu itarimo. Tugiye kureba ababishinzwe tuvugane, dusubiremo igenamigambi ry'akarere turere ukuntu aba baturage nabo babona amashanyarazi.''

    Yashimye abatuye uyu murenge ko bashoboye gutanga mituweli ku gipimo cya 100% ndetse bagerageza kwimakaza isuku n'umutekano.

    Yakomeje ati 'Igisigaye rero ni amashanyarazi kandi yo ntabwo bayizanira, ni uruhare rwa Leta kandi barayakwiye.''

    Imibare ya Sosiyete y'Igihugu ishinzwe Ingufu, REG, igaragaza ko kwegereza abaturage amashanyarazi bigeze kuri 68,2%. Mu Karere ka Karongi ingo zifite amashanyarazi ni 58%.

    Ikigo Nderabuzima cya Mukungu kiri mu bizungukira mu kubona umuriro w’amashanyarazi gikoresha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-habitegeko-yashimye-umurenge-wabaye-uwa-mbere-muri-mituweli-utagira

  • Ilhan Omar yitambitse umwanzuro wa mugenzi we wo kotsa igitutu u Rwanda ngo Rurekure Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Ilhan Omar w'imyaka 40 y'amavuko, Umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika akaba n'uhagarariye Leta ya Minnesota mu nteko y'icyo Gihugu, Yagaragaje ko Mu gihe Paul Rusesabagina yaba afunguwe nta cyamubuza Gukomeza ibikorwa by'iterabwoba.

    Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by'iterabwoba n'inkiko zo Mu Rwanda, agakatirwa igifungo cy'imyaka 25, cyaje kujuririrwa n'ubushinjacyaha. Uyu mugabo w'imyaka 67 y'amavuko kuva yatabwa muri Yombi muri Kanama 2020, Ibihugu bikomeye, Umuryango we ndetse n'imiryango Mpuzamahanga bakomeje kotsa igitutu U Rwanda bagaragaza ko bifuza ko yarekurwa, ibintu Leta y'u Rwanda yagiye ifata nk'agasuzuguro no Gushaka kwivanga mu butabera bw'u Rwanda.

    Ilhan Omar udashyigikiye umwanzuro wo Kotsa igitutu U Rwanda

    Ilhan Omar Umwe mu badashyigikiye na gato ibikorwa by'iterabwoba, yitambitse umwanzuro wa mugenzi we Joaquin Castro wasabaga kotsa u Rwanda igitutu kugira ngo rurekure Paul Rusesabagina, Omar akemeza ko Mu gihe Rusesabagina yaba arekuwe nta cyamubuza kongera gukora ibikobwa by'iterabwoba no kubishyigikira.

    Joaquin Castro Uri mubifuza kotsa igitutu u Rwanda ku kibazo cya Rusesabagina

    Kuri uyu wa kane Urukiko rw'Ubujurire rwasubitse urubanza ruregwamo Rusesabagina Paul na bagenzi be kubera umuburanyi utagaragaye mu rubanza ku mpamvu z'uburwayi. Perezida w'Iburanisha Rukundakuvuga yanzuye ko urubanza rusubikwa, rukazasubukurwa ku wa 16 Gashyantare 2022.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/ilhan-omar-yitambitse-umwanzuro-wa-mugenzi-we-wo-kotsa-igitutu-u-rwanda-ngo

  • Doddapalliah umaze imyaka 97 atarogosha umusatsi we na rimwe kuva yavuka ni muntu ki? Menya byinshi kuri we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Turabizi ko benshi dukunda kwiyogoshesha kubera ko bituma tugaragara neza, Igihe turwaye cyangwa se tutameze neza, hari igihe muganga adutegeka kogosha umusatsi vuba na bwangu gusa Doddapalliah we siko abibona.

    Nubwo benshi bamenyereye kogosha cyangwa kwita ku musatsi wabo ariko nta numwe wagira icyo agutwara mugihe uhisemo kudakuraho umusatsi wawe ndetse ukawugumana igihe kirekire.

    Reka tubagezeho inkuru y'umusaza ufite imyaka 97 utuye mu gihugu cy'ubuhinde akaba atarigeze yogosha umusatsi we kuva yavuka.

    Nkuko ikinyamakuru cya The Guardian kibitangaza, uyu musaza witwa Doddapalliah utuye mu gace kitwa Karnakata mu buhinde yahisemo kuzinga umusatsi we maze akawuzirikisha umwenda kugirango abone uko awutwara.

    Kuri we ahitamo kuwuzirika aho kugirango awogoshe bityo bigatuma abantu batandukanye bamutangarira bitewe nuko agaragara.

    Nkuko bitangazwa, uyu musaza usanga kugenda bimugora bitewe n'ingano ndetse n'uburemere umusatsi we ufite. Kandi bisa nkaho umusatsi we utigeze wozwa mu gihe kinini gishize.

    Andi makuru avuga ko uyu musaza afite mugenzi we nawe ukomoka mu gihugu cy'ubushinwa ufite imyaka 54 nawe utarigeze yogosha umusatsi we na rimwe. Ndetse hari n'undi mugabo wo mu buhinde witwa Sekal Dev Tuddu  utarigeze yogosha umusatsi imyaka isaga 40.

    Reba amwe mu mafoto ya Doddapalliah agaragaza umusatsi we.

    Source : https://yegob.rw/doddapalliah-umaze-imyaka-97-atarogosha-umusatsi-we-na-rimwe-kuva-yavuka-ni-muntu-ki-menya-byinshi-kuri-we/

  • Umugabo yatse abagore numero ya telefone bayimwimye abakorera ibidasanzwe (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yatse abagore numero ya telefone maze bayimwimye abirukankana n'amabuye ashaka kuyabatera.

    Nk'uko bigaragara mu mashusho yasakaye kuri instagram uyu mugabo yagaragaye yirukanka ku bagore ashaka kubatera amabuye.

    Muri iyo videwo, abadamu bashoboraga kubona biruka mu gihe uyu mugabo nawe agaragara atoragura amabuye hasi akajugunya abadamu biruka.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yatse-abagore-numero-ya-telefone-bayimwimye-abakorera-ibidasanzwe-video/

  • Amafoto agaragaza ibibero bya Shaddyboo yongeye kuvugisha abiganjemo ab'igitsinagabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2022 nibwo ShaddyBoo yanyarukiye kuri instagram ye maze asangiza abamukurikira amafoto agaragaza ibibero bye ,abamukurikira biganjemo ab'igitsinagabo batangira kumugaragariza amarangamutima.

    Source : https://yegob.rw/amafoto-agaragaza-ibibero-bya-shaddyboo-yongeye-kuvugisha-abiganjemo-abigitsinagabo/

  • The Ben na Masamba bagiye gukorera igitaramo cy'amateka USA #rwanda #RwOT

    Kuri taliki ya 12 Werurwe 2022 hateganyijwe igitaramo kizabera muri Leta Zunze Ubumwe Za America muri Marriot Dollars, kuva saa tanu kugera saa yine z'ijoro. aho kizitabirwa nabamwe mu bahanzi bakomeye mu rwanda nka The Ben, Intore Masamba na Indatwa Cult Troupe.

    Uyu akaba ari umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore usanzwe wizihiwa kuwa 8 Werurwe.

    Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu mwaka wi 1921 mu rwego rwo guharanira uburenganzira bw'abagore bigaragambije bwa mbere kuwa 8 Werurwe 1917 mu gihe cy'impinduramatwara (Revolution y'abarusiya).

    Mu mwaka wi 1977 nibwo umuryango w'Abibumbye (UN/ONUO) wemeje ko uyu munsi waba umwe mu 87 mpuzamahanga aho mu bihugu byose ku Isi wizihizwa ndetse ukanafasha kongera gutekereza kw'iyubahirizwa ndetse n'uburenganzira Umugore akwiye.

    Kuri ubu umugore afite ijambo ndetse n'ubwisanzure bwo kuba yatanga igitekerezo cyangwa akaba yasohora ikimurimo nta kwikanga ni muri urwo rwego bashyiriweho umunsi ubafasha guhurira hamwe bakishimira ibyo bagezeho mu buryo butandukanye.

    The ben uherutse gukorana indirimbo na Diamond bise Why azitabira igitaramo cyahariwe Umugore.https://youtu.be/10tGnm2h9qQ

    Intore Masamba wamenyekanye mu njyana gakondo azaba aru mugitaramo kizihizwa k'umunsi w'umugore

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/the-ben-na-msasamba-bagiye-guhurira-mu-gitaramo-cyo-kwizihiza-umunsi-w-abagore

  • Kigali: Yagiye kujugunya Agahanga k'Ihene Aragagara, Acyira aruko agasubije aho yagakuye #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mukarere ka Nyarugenge Umurenge wa Rwezamenyo mu Kagali ka Rwezamenyo ya Kabiri, Inkuru dukesha RadioTv1 ivuga ko umugabo witwa Nzanzintwari Seleman asanzwe ari umukarani, kuwakabiri wiki cyumweru ngo yahawe agahanga kipusi na Pasitori witwa Yvan ngo ajye kukamujugunyira.

    Amaze kugafata ngo yagize amakenga areba muri icyo gipfunyika amuhaye, arebyemo asanga si akipusi ahubwo arakihene, amaze gukora icyo kiraka nibwo yatangiye kumva mumubiri atameze neza. Ati” ejo nari nicaye hano haruguru, maze uyu mugabo wo kurusengero arampamagara ngo ninze anyereke ipusi biciye hano nge kuyijugunya, ndebye tsanga ni umutwe w'ihene ndawuzamukana njya kuwuta mucyobo, hashize akanya numva umubiri wose ucitse imbaraga.”

    Seleman asobanura ibyamubayeho

    Seleman ngo akimara kumva ameze gutyo yahise ajya kuzana wamutwe aho yawujugunye ngo hanyuma awusubize aho yawukuye. gusa amaze kuwuzana aho gukira ahubwo yahise agagarana nawo yitura hasi. Ati” Nagiye kumva numva ijwi ntazi iyo riturutse rimbwira ngo Uriya mutwe wusubize aho uwukuye, naragerageje ndakambakamba mpaka nkuhagejeje. nkimara kuwuhageza nahise nkira”

    Seleman yagagaye acyira aruko asubije agahanga aho yagakuye

    Uyu mupasiteri wahaye ikiraka Seleman yahise agenda ndetse ntiyagira icyo atangariza itangazamakuru, gusa ubuyobozi bw'Akagali bwo bwatangaje ko uyu Muturage aza kujyanwa kwa Muganga ngo harebwe niba haricyakorwa.

    Urusengero rwitwa Church Of God's People Pasitori Yvan akoreraho

    Ibisa namayobera ashingiye kukitwa Amarozi giherutse kugaragara nanone mukarere ka Rusizi aho havugwaga umusore wibye ikofi, yamara kuyitwara, akigaragura hasi mumuhanda akavuga ko ari kumva ijwi nawe rimubwira ko natayisubiza nyirayo ari bupfe. ibi niko byaje kugenda kuko amaze kubona nyirayo uwari wibwe yamukubise ihembe kabiri maze uwo musore abona kuzanzamuka.

    Abantu bari benshi baje kureba ibyabaye

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/kigali-yagiye-kujugunya-agahanga-k-ihene-aragagara-acyira-aruko-agasubije-aho

  • Tanasha Donna yateze iminsi Diamond na Zuchu bivugwa ko bitegura gukora ubukwe #rwanda #RwOT

    Tanasha Donna wahoze ari umukunzi wa Diamond Platnumz banabyaranye umwana w’umuhungu yavuze ko Diamond adashobora gukora ubukwe na Zuchu bivugwa ko bakundana.

    Hamaze iminsi muri Tanzania havugwa inkuru z’uko urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Diamond n’umuhanzikazi Zuchu ubarizwa mu nzu itunganya umuziki y’uyu muhanzi ya Wasafi Classic Baby (WCS).

    Kuva mu kwezi k’Ukuboza 2021 nibwo inkuru z’uko aba bakundana zatangiye kuvugwa, ndetse amakuru avuga ko bazakora ubukwe tariki ya 14 Gashyantare 2022 ku munsi w’abakundana. gusa Zuchu we yagiye abihakana avuga ko atari mu rukundo na Diamond kandi amwubaha nk’umukoresha we.

    Kuva byatangira kuvugwa, ababyaranye na Diamond Platnumz yaba Zari, Tanasha na Hamisa Mobetto baracecetse bari baranze kugira icyo bavuga.

    Ikinyamakuru Global Publishers, cyatangaje ko nyuma yo guhatirizwa cyane ngo agire icyo avuga kuri ubu bukwe burimo kuvugwa, maze mu magambo make, Tanasha Donna agira ati 'sintekereza ko bizabaho.'

    Abarimo nyina wa Diamond, umuhanzi Rayvanny ni bamwe mubakomeje gushyushya inkuru y’urukundo rwa Dimond na Zuchu.

    Hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’urukundo hagati ya Diamond na Zuchu

    Tanasha avuga ko atabona Zuchu na Diamond bakora ubukwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tanasha-donna-yateze-iminsi-diamond-na-zuchu-bivugwa-ko-bitegura-gukora-ubukwe

  • Abantu ku isi yose batangariye iyi mbwa y'insirimu kubera ibintu yakoze bitangaje (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri instagram harimo gucicikana videwo irimo gucicikana video igaragaza imbwa yari igiye kwambuka umuhanda.

    Nkuko bigaragara muri iyi videwo, iyi mbwa yageze imbere ya zebra crossing zambukiraho abanyamaguru maze nayi irahagarara itegereza ko imodoka ziyiha umwanya nayo irambuka.

    Source : https://yegob.rw/abantu-ku-isi-yose-batangariye-iyi-mbwa-yinsirimu-kubera-ibintu-yakoze-bitangaje-video/

  • Aka ni agashya! Umusore w'imyaka 19 yateye inda umwarimu we ufite imyaka 28 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umudamu utarabashije kumenyekana ari kwibaza uko abyitwaramo nyuma yaho umuhungu we ufite imyaka 19 ateye inda mwarimu ufite imyaka 28.

    Nkuko uyu mudamu abivuga, afite impanga zifite imyaka 19 (umuhungu ndetse n'umukobwa) akaba yarabashakiye umwarimu w'umukobwa kuberako yangaga gushaka umwarimu w'umugabo ngo atazashuka umukobwa we akamusambanya.

    Amezi make nyuma yo guhabwa akazi, umukobwa we yaje kumubwira ko umwarimu yamubwiye ko atwite Kandi atwitiye umuhungu we.

    Nyuma yo guhata ibibazo umuhungu we, yaje kumenya ko ariwe wateye inda mwarimu.

    Uyu mudamu avuga ko umwarimu yamusabye ko yareka we n'umuhungu we bakibanira kuko bari mu rukundo. Uyu mudamu akaba yabuze icyo akora ahitamo kugisha abantu inama.

    Dore ubutumwa bwe uko bwari buteye:

    Muraho muryango mugari, nkeneye inama zanyu kuherako nananiwe gukemura iki kibazo.

    Mfite impanga zifite imyaka 19, umuhungu n'umukobwa, nari nkeneye umwarimu uzajya abigisha bari murugo maze kuberako ntashakaga umwarimu w'umugabo washoboraga gufatirana umukobwa wange, nahise gushaka umwarimu w'umukobwa ufite imyaka 28.

    Umwarimu n'umuhanga kandi ntakibazo afitanye n'abana nange. Yatumye bakunda ibitabo kandi barushaho gitsinda mu ishuri. Mu byukuri, nishimye uburyo yita kubana nange mu bijyanye n'amasomo. Ubu abana nange bavuga neza icyongereza n'igifaransa.

    Bakunzi banger, nyuma yamezi 8 yigisha abana nange, umwarimu yaje kumbwirako atwite inda y'amezi 3 kandi ko yayitewe n'umuhungu wange kandi n'umuhungu wange akaba abyemera. Yambwiye ko bari mu rukundo bityo nabareka bakaba a.

    Muryango mugari mumfashe mungire inama ndumva nabuze icyo nkora.

    Source : https://yegob.rw/aka-ni-agashya-umusore-wimyaka-19-yateye-inda-umwarimu-wimyaka-28/