Blog

  • IFOTO Y'UMUNSI: Wa mukarane Samuel yagaragaye yifunze mu myenda ya Kositimu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 10 Gashyantare 2022 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabateguriye ni iya wa Mukarane witwa Samuel aho yari yambaye imyenda ya Kositimu. Iyo foto ni iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-wa-mukarane-samuel-yagaragaye-yifunze-mu-myenda-ya-kositimu/

  • Umugore yategetse ko nimwa ibiryo murugo. Nahukanye Inshuro 5. Umugabo aratinyutse avuga ihototerwa yakorewe n'umugore – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi iyo uvuze ihototerwa rikorerwa mu ngo, benshi bahita bumva cyane ihohoterwa rikorerwa abagore bitewe nuko ingero nyinshi zigaragara ari iz'abagabo baba bahohoteye abagore. Gusa hari benshi bavuga ko hari umubare munini w'abagabo babayeho bakorerwa ihohoterwa mu ngo ariko bagaceceka bitewe nuko kubivuga bigaragara nabi ku mugabo ndetse bamwe bakavuga ko niyo wabivuga nko mu nzego z'ubuyobozi bitakirwa kimwe nkuko umugore yabivuga.

    Nubwo nta ngero nyinshi ziboneka z'abagabo bahohoterwa n'abagore, abenshi bemeza ko ari ikibazo cyafashe indi ntera, ndetse hakwiye ubukangurambaga kugirango umugabo uhohotewe yo kugira ipfunwe zo kubivuga ndetse anafashwe kurenganurwa mu nzego bireba.

    Umwe mu bagabo wakorewe ihotorwa aherutse gushirika ubute , avuga uko yashatse umugore akamubera ibamba kugera aho uyu mugabo yahukanye incuro zirenga 5 ndetse akaza kujya no hanze y'igihugu arimo guhunga umugore.

    Uyu mugabo witwa Innocent Gakarama ufite imyaka 50 yavuze uburyo muri 2009 yashatse umugore maze aramuhinduka bagirana amahane n'amakimbirane. Nkuko Innocent abivuga ngo umugore we yajyaga amushakaho impamvu zirimo kumushinja abagore, kujya mu bapfumu… byose ari ugushaka impamvu yo kumunaniza.

    Uyu mugabo waciye mu bigeragezo byinshi yashyirwagamo n'umugore we avuga ko umugore we yagezaho akerura akamubwira ati 'Sha naraje kugirango isi ikubone' aza kongera aramubwira ati 'Nzakora ibishoboka byose kugirango ibyo ukora byose biguhombere' bisa nkaho ibyo yakoraga ari ibintu yari yarafite muri gahunda kuva kera.

    Innocent avugako umugore we yageze aho ategeka ko umugabo we atazongera guhabwa ibiryo mu rugo, ndetse akajya atwika n'imyenda ye, kugeza ubwo umugabo yahukanye inshuro zirenga 5, ajya no mu mahanga arimo ahunga umugore.

    Innocent avugako kubera guhora mu makimbirane n'umugore we, agize imyaka 50 nta kintu agezeho ku buryo aho atuye ariwe mu kene uhari. Amakimbirane ye n'umugore kandi akaba yarayakuyemo uburwayi.

    Reba amashusho uyu mugabo asobanura ibyamubayeho:

     

    Source : https://yegob.rw/umugore-yategetse-ko-nimwa-ibiryo-murugo-nahukanye-inshuro-5-umugabo-aratinyutse-avuga-ihototerwa-yakorewe-numugore/

  • Umwe mu bagize Inteko ya Amerika yitambitse umwanzuro usaba guhatira u Rwanda kurekura Rusesabagina – #rwanda #RwOT

    Ntabwo bisanzwe ko muri Amerika cyangwa mu Burayi, humvikana umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko udasaba ko Paul Rusesabagina arekurwa n'ubutabera bw'u Rwanda cyane ko bushinjwa guhonyora uburenganzira bwe.

    Kuva Rusesabagina yatabwa muri yombi, amahanga yanjamye u Rwanda arushinja guhonyora uburenganzira bwe, ko rwamushimuse, ndetse ko ibyaha ashinjwa bidafite ishingiro ahubwo ko ari 'intwari' biturutse kuri filimi yamushimagije ya Hotel Rwanda.

    Ilhan Omar wanyuranyije imvugo n'abandi benshi bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, ni umugore w'imyaka 39 uhagarariye Minnesota. Yavukiye muri Somalia gusa yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akiri muto ubwo umuryango we wahabonaga ubuhunzi mu 1995.

    Yagize ati 'Ndashaka gushimira Castro ku mushinga w'itegeko yazanye, ndifuza kumenya ko twumvikana ko ibyaha Rusesabagina ashinjwa na Leta y'u Rwanda biremereye. Nubwo mpa agaciro raporo zigaragaza impungenge ku buryo yafashwe n'uburyo yaburanishijwe, uyu mugabo ashinjwa ibyaha by'iterabwoba, yaraburanishijwe kandi ahamwa n'ibyaha.'

    Yakomeje ati 'Nubwo numva ibyifuzo byo kumurekura ku bw'impamvu z'ubugiraneza, ntabwo mbishyigikiye. Nta kintu gishobora kumubuza gukomeza gushyigikira ibikorwa by'ubugizi bwa nabi n'iterabwoba mu gihe yaba arekuwe. Ndabyumva neza ko iki kibazo kigoye, gusa ndashimira ubuvugizi bwakozwe na Castro ariko ntabwo nemeranya n'uyu mwanzuro.'

    Ntibyari bisanzwe kumva umwe mu bagize Inteko ya Amerika avuga amagambo nk'aya. Mu bihe bishize ahubwo basabiraga u Rwanda ibihano, intero iharawe cyane mu Nteko y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, mu Bubiligi n'u Bwongereza.

    Nko mu Ugushyingo umwaka ushize, Inteko Ishinga Amategeko ya EU yasabye Leta y'u Rwanda kurekura no kohereza Paul Rusesabagina mu Bubiligi.

    Mbere y'aho gato Abadepite bo mu Bwongereza bari basabiye abayobozi batandukanye bo mu Rwanda ibihano barimo uwahoze ari Minisititi w'Ubutabera, Busingye Johnston n'Umuyobozi Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Jeannot.

    Umwanzuro Ilhan Omar yamaganye wari watanzweho igitekerezo na mugenzi we witwa Joaquin Castro. Asanzwe ari umuntu utavuga neza u Rwanda, ndetse mu minsi yashize yumvikanye ashimangira ko azakora ibishoboka byose Paul Rusesabagina akarekurwa.

    Icyo gihe yavuze ko ibiro bye biri gukorana n'umuryango wa Rusesabagina kugira ngo abe yarekurwa. Yanashinje u Rwanda ko rwinjiriye telefoni y'umukobwa wa Rusesabagina hakoreshejwe porogaramu ya Pegasus.

    Icyo gihe amagambo ye yamaganiwe kure n'Abanyarwanda cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga, bamugaragariza ko nta bushobozi afite bwo kuba yafunguza umuntu ukurikiranywe n'ubutabera bw'u Rwanda.

    Ilhan Omar yamaganye umwanzuro usaba ko Paul Rusesabagina arekurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwe-mu-bagize-inteko-ya-amerika-yitambitse-umwanzuro-usaba-guhatira-u-rwanda

  • Depite wa Amerika Ilhan Abdullahi Omar uherutse mu Rwanda yasabye ko Rusesabagina atarekurwa #rwanda #RwOT

    Uyu mugore w'Imyaka 39, yavukieye muri Somalia gusa aza kwimukira muri Amerika mu 1995. Mumashusho yakwirakwiye kumbuga nkoranyambaga byumwihariko twitter, agaragara arwanya yivuye inyuma umwanzuro wo kotsa igitutu Leta y'u Rwanda ngo irekure Paul Rusesabagina.

    Avuga ko uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bikomeye by'iterabwoba kandi ko yanabihamijwe ninkiko. Ati;”Ndashaka gushimira Castro ku mushinga w'itegeko yazanye, ndifuza kumenya ko twumvikana ko ibyaha Rusesabagina ashinjwa na Leta y'u Rwanda biremereye. Nubwo mpa agaciro raporo zigaragaza impungenge ku buryo yafashwe n'uburyo yaburanishijwe, uyu mugabo ashinjwa ibyaha by'iterabwoba, yaraburanishijwe kandi ahamwa n'ibyaha.”

    Omar ntiyumva irekurwa rya Paul Resesabagina

    Uyu mugore Omar ukunze gushyira imbere ibikorwa bigamije kuzamura agaciro k'Abanyafurika n'Abirabura by'umwihariko, muri Amerika, yongeyeho ko ntampamvu ihari igaragara yatuma uyu Rusesabagina aramutse arekuwe ntacyamubuza gukomeza gutera inkunga ibikorwa by'iterabwoba.

    Ati“Nubwo numva ibyifuzo byo kumurekura ku bw'impamvu z'ubugiraneza, ntabwo mbishyigikiye. Nta kintu gishobora kumubuza gukomeza gushyigikira ibikorwa by'ubugizi bwa nabi n'iterabwoba mu gihe yaba arekuwe. Ndabyumva neza ko iki kibazo kigoye, gusa ndashimira ubuvugizi bwakozwe na Castro ariko ntabwo nemeranya n'uyu mwanzuro”.

    Uyu Omar aheruka mu Rwanda kuwa 10 Ukwakira 2021, muruzinduko rutari urw'Akazi aho yasuye na Imbuto Foundation. icyo gihe urukuta rwa Twitter rwa Imbuto rwavuze ko bishimiye Kwakira Nyakubahwa Madam Ilhan Omar uri muruzinduko rutari urw'Akazi.

    Bati”Uyu munsi twakiriye Nyakubahwa Madamu Ilhan Omar uri mu Rwanda mu ruzinduko rutari urw'akazi, tuganira ku mishinga itandukanye ya Imbuto Foundation n'ibindi bikorwa by'Umuyobozi wacu Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame.”

    Depite Omar ubwo yasuraga Imbuto Faundation umwaka Ushize

    Uyu munsi twakiriye Nyakubahwa Madamu @IlhanMN uri mu Rwanda mu ruzinduko rutari urw’akazi, tuganira ku mishinga itandukanye ya Imbuto Foundation n’ibindi bikorwa by’Umuyobozi wacu Nyakubahwa @FirstLadyRwanda. https://t.co/xfEicjXF9h

    — Imbuto Foundation (@Imbuto) October 9, 2021

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/depite-wa-amerika-ilhan-abdullahi-omar-uherutse-mu-rwanda-yasabye-ko

  • Manchester United yasinyishije umwana wa Cris… – #rwanda #RwOT

    Ku buryo bwemewe, Cristiano Ronaldo agiye gukina mu ikipe imwe n’umuhungu we nyuma yo gusinya amasezerano ya kinyamwuga mu bana b’ikipe ya Manchester United.

    Ni igikorwa cyabaye nyuma y’ukwezi Ronaldo Jr yitoreza muri Manchester United y’abakiri bato, nyuma yo kugaragaza ubuhanga bikaba byatumye ashyira umukono ku rupapuro. Itangazo ryagiye hanze rigaragaza ko Ronaldo Jr yasinye we na mugenzi Gabriel bazakina mu ikipe imwe.

    Nyuma yaho Ronaldo ahisemo kuva muri Juventus akagaruka muri Manchester United yatangaga amahirwe ko umwana we ashobora kuzasinya amasezerano ya mbere muri Manchester United. Ubwo Ronaldo yaherukaga gukinira Manchester United, Ronaldo Jr yari ataravuka. Ronaldo Jr yahawe nimero 7 isanzwe yambarwa na Se mu makipe yose yanyuzemo.

    Ronaldo Jr akigera muri Manchester United

    Ronaldo Jr asanze muri Manchester United umwana wa Wayne Rooney nawe uheruka gusinyamo

    Ronaldo Jr ari kumwe na se bagikina muri Juventus

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114400/manchester-united-yasinyishije-umwana-wa-cristiano-ronaldo-aho-azajya-yambara-nimero-ya-se-114400.html

  • Dr. Usta Kaitesi arasaba abayobozi guharanira ko abaturage babagirira icyizere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Usta Kaitesi

    Dr. Usta Kaitesi

    Dr. Kaitesi avuga ko abaturage b’Akarere ka Nyagatare babona imikorere n’imiyoborere ya Perezida wa Repubulika ku gipimo cya 99.8%, inzego z’umutekano ku gipimo kiri hejuru ya 95% naho inzego z’ibanze bakazishima ku gipimo kiri munsi ya 80%.

    Mu byo abaturage b’Akarere ka Nyagatare bifuza ko bihinduka harimo urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, aho ubuhinzi buri munsi ya 60%.

    Yasabye abaturage kugira uruhare mu guhashya bimwe mu bikorwa bibabangamiye nk’ubujura, aho abaturage bavuze ko buhari ku kigero cya 80% ndetse no gukubita no gukomeretsa mu miryango biri hejuru ya 50%.

    Ati 'Ubujura muvuga ko buhari hejuru ya 80% byaba bibabaje tubyuka tugakora, hagati muri twe hakabaho abatwara iby’abandi. Buri wese akoze inshingano ze ku mudugudu aho ari, ibyo mutubwira bibabangamiye mwahangana na byo.'

    Avuga ko u Rwanda rwahisemo imiyoborere ishyira umuturage ku isonga aho ibikorwa byose bikorerwa mu nyungu ze kugira ngo atezwe imbere.

    Ikindi ni uko umuturage afite inshingano zo kubaza abayobozi inshingano bakora ndetse agatanga n’isura y’uko abona ibimukorerwa ariko nanone akaba umufatanyabikorwa.

    Yasabye abayobozi gukora batekereza ku wo bakorera kandi na we agahora abaza abayobozi inshingano akanabibutsa ko iyo asiragijwe aba yangirijwe umwanya w’iterambere.

    Yagize ati 'Dukwiye gukora dutekereza uwo dukorera, na we agahora atubaza inshingano, agahora atwibutsa ko iyo tumusiragije, tumwangiriza umwanya w’iterambere, agahora atwibutsa ko tumwakirana urugwiro, agahora atwibutsa ko dukwiriye kumukorera icyo adukeneyeho nk’uko twakabaye tubimukorera.'

    Dr. Usta Kaitesi yibaza impamvu abaturage bizera Umukuru w’Igihugu ku kigero hafi 100% naho abayobozi bashyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage bakizerwa ku gipimo gito.

    Ati 'Nibutse inzego y’uko inshingano turimo ni iz’abaturage, abaturage bizera Perezida wa Repubulika hafi 100%, twe turi hano dushyira mu nshingano ibyo yabemereye, nta mpamvu n’imwe ituma tutajya kuri icyo kigero kuko icyo gihe tuba tumutengushye.'

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko nyuma y’ubu bukangurambaga bushishikariza abayobozi kurushaho gutanga serivisi nziza hazakurikiraho isuzuma kandi abayobozi bizagaragara ko badatanga serivisi nziza bazahanwa hakurikijwe uko abayobozi babazwa inshingano.

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/dr-usta-kaitesi-arasaba-abayobozi-guharanira-ko-abaturage-babagirira-icyizere

  • Gisagara: Imiryango isaga ibihumbi 30 imaze guhabwa inkunga yo kwikenura – #rwanda #RwOT

    Yasuye imwe muri iyo miryango yo mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Gashyantare 2022 areba uko imibereho y'abayigize yahindutse.

    Iyo miryango ihabwa amafaranga mu mushinga witwa 'Give Directly' yazanywe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu. Watangiriye mu Murenge wa Mugombwa mu mpera z'umwaka wa 2019 ukomereza mu Murenge wa Kansi, Kibilizi, Muganza na Mukindo.

    Batanga amafaranga urugo ku rundi aho rumwe ruhabwa 806.700 Frw akaba amaze guhabwa ingo zisaga ibihumbi 30 muri iyo mirenge itanu kandi birakomeje. Asaga miliyari 22 Frw ni yo amaze gutangwa kuri abo bagenerwabikorwa mu Karere ka Gisagara.

    Umukecuru witwa Nyiramana Anastasie w'imyaka 74 wo mu Murenge wa Kansi avuga ko nyuma yo guhabwa ayo mafaranga, ubuzima bwe bwahindutse kuko yaruhutse umuruho wo guca inshuro.

    Ati 'Nubatsemo inzu yo kubamo kuko nabagaho nshumbika nubakamo n'igikoni ndetse nguramo n'inyana n'ihene abyiri none zarabyaye. Ubu numva mbayeho neza kandi ndishimye kuko mbona ifumbire kandi n'umwuzukuru wanjye akabona ibikoresho by'ishuri. Ikinshimisha cyane ni uko naruhutse guca inshuro.'

    Undi wahawe ayo mafaranga ni Uzabakiriho Pascasie, na we yishimira ko yavuguruye inzu yo kubamo ndetse ayoboka n'ubucuruzi.

    Ati 'Twavuguruye inzu yo kubamo kugira ngo tube heza, tuguramo n'umurima wo guhinga w'ibihumbi 200 Frw, asigaye tuyaranguramo ubuconsho kugira ngo dutangire ubucuruzi.'

    Abaturage bo mu Karere ka Gisagara baganiriye na IGIHE bavuga ko iyo bamaze kubona iyo nkunga bakora ibikorwa birimo kubaka cyangwa kuvuguruza inzu batuyemo; kugura ubutaka n'amatungo mu rwego rwo kwizigamira; gukemura ibibazo by'ibanze mu buzima; gutangira imishinga mito iciriritse n'ibindi.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Ingabire Assoumpta, yashimye ko imibereho yabo ikomeje guhinduka abasaba kutazasubira inyuma.

    Ati 'Iyo urebye mu bipimo uko byahoze mu myaka itanu ishize harimo impinduka ikomeye urabona ko abaturage ubuzima bwabo bwazamutse, abubatse inzu, abaguze amatungo magufi n'inka, mituweli 100% n'ibindi.'

    Yashimye ko abana biga kandi imiryango yose ikaba yitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza ku buryo nta muntu n'umwe ushobora kurembera mu rugo igihe yarwaye.

    Yavuze ko ibikorwa by'abafatanyabikorwa biza byunganira ibya Leta kuko hari ingengo y'imari igenewe guteza imbere imibereho y'abaturage.

    Ati 'Turimo kugerageza ikintu cyo kuvuga ngo umuturage umuhaye amafaranga ashobora kuvayo, kugira ngo turebe ko niba ari ubwo buryo bushobora kuzamura abantu tuzabukoreshe ahantu hose. Abaturage turabasaba ko ayo mafaranga bayabyaza umusaruro ntibumve ko ari ikintu cy'ubuntu.'

    Amafaranga atangwa muri 'Give Directly' ni inkunga ifasha abaturage kuva mu bukene, uyahawe abanza kugira imihigo asinya kugira ngo agaragaze ko agiye kwiteza imbere.

    Ingabire yavuze ko bahereye mu Karere ka Gisagara kuko mu myaka yatambutse ibipimo byinshi byaragazaga ko kari inyuma.

    Ati 'Mu bukene bukabije bari hejuru ya 50% wareba mu bana bagwingiye bari hejuru ya 40%. Ibipimo byabo byose byari hasi urebye ni na yo mpamvu Leta yavuze ngo reka turebe ko dufasha kariya karere kaveyo, byibuze kiteze imbere kagere aho utundi turere tugeze.'

    Yijeje ko nibarangiza gutanga iyo nkunga mu Karere ka Gisagara bazakomereza no mu tundi turere.

    Ingabire yasuye imwe muri iyo miryango yo mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Gashyantare 2022 areba uko imibereho y'abayigize yahindutse

    Ingabire ari kumwe n’abandi bayobozi batembereye mu Murenge wa Kansi bareba uko abahwe inkunga babayeho

    Nyiramana Anastasie w'imyaka 74 wo mu Murenge wa Kansi yagaragaje ko inkunga yahawe yamufashije kuva mu buzima bubi

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assoumpta, yashimye impinduka zatangiye kuba ku mibereho y'imiryango isaga ibihumbi 30 yo mu Karere ka Gisagara

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga yasobanuye ko inkunga abaturage batewe yabafashije kuva mu bukene

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-imiryango-isagaga-ibihumbi-30-imaze-guhabwa-inkunga-yo-kwikenura

  • Rachid wakiniye Police Fc akanavugwa mu rukun… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 10 Gahyantare 2022 uyu musore uzwi nka Pogba wavuzweho kwambika impeta Shaddyboo, gusa akaza kubihakana avuga ko byari imikino, agaragiwe n'abarimo Tizzo yasabye anakwa umukunzi we Uwase Nadine uwo yaremewe ngo bazahure bahuze. Ni mu muhango wayobowe n'umunyamakuru Ben Nganji.

    Uretse kuba Rachid yaravuzweho kwambika impeta Shaddyboo, yabaye umukinnyi mu makipe atandukanye yo mu Rwanda arimo Police Fc na Musanze. Yagiye kandi agaragara mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi batandukanye zirimo nka Log Out ya Marina, Ma Vie ya Social Mula n'izindi zinyuranye ndetse ni we wafashe amashusho yamamaye y’umukarani Hagenimana Samuel wari utwaye ingorofani mu buryo butangaje.

    Muberuka Rachid yasabye anakwa Uwase Nadine

    Uwase Nadine na musaza we

    Tizzo wo muri Active Again

    Byari umunezero ku mpande zombi (umugeni n’umukwe)

    Muberuka Rachid uzwi nka Paul Pogba wasabye anakwa urubavu rwe

    Hagenimana Samuel wa mukarani wahinduriwe ubuzima na Rachid nawe yitabiriye ubu bukwe

    Tizzo ni umwe mu basore bagaragiye Rachid 

    Masudi Djuma ni umwe mu bitabiriye uyu muhango wo gusaba no gukwa 

    Rachid yakoze ibirori bibereye ijisho byo gusaba no gukwa 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114395/rachid-wakiniye-police-fc-akanavugwa-mu-rukundo-na-shaddyboo-yasabye-anakwa-umukunzi-we-mu-114395.html

  • Ariel Wayz na Ish Kevin mu bahanzi 6 bazatara… – #rwanda #RwOT

    Ruger uzwi mu ndirimbo zirimo 'Bouncer' yatumiwe mu gitaramo cyiswe 'Drip Concert' kizaba tariki 19 Gashyantare 2022. Cyateguwe na bamwe mu banya-Nigeria baba mu Rwanda.

    Ni cyo gitaramo cya mbere gikomeye kigiye kubera mu Rwanda nyuma y'uko ingamba zo kwirinda Covid-19 zorohejwe kuva mu ntangiriro za Mutarama 2022.

    Kizabera kuri Canal Olympia ku Irebero muri Kigali. Cyatewe inkunga n'uruganda rwa Skol binyuze mu kinyobwa Pulse.

    Ruger azataramira i Kigali afatanyije n'abahanzi batandatu ndetse n'umunya-Nigeria mugenzi we AV.

    Abahanzi bo mu Rwanda Ish Kevin, Kenny K-Shot , umuhanzikazi Ariel Wayz uherutse gusohora indirimbo '10 Days', Gabiro uzwi mu ndirimbo 'Koma', Afrique ukunzwe muri iki gihe mu ndirimbo 'Agatunda' ndetse na Okkama wamenyekanye mu ndirimbo 'Iyallah'. Iki gitaramo kandi kizacurangamo Dj Marnaud na Dj Toxxyk. Ruger uzwi mu ndirimbo nka 'Dior' iri kuri EP aheruka gushyira hanze yise 'The Second wave' ni we muhanzi mukuru mu gitaramo 'Drip Concert' 

    AV wo muri Nigeria nawe azataramira i Kigali tariki 19 Gashyantare 2022 Umuhanzikazi Ariel Wayz uherutse gusohora indirimbo 'Chamber' azaririmba muri iki gitaramo 

    Ish Kevin ugezweho mu njyana yise Trappish nawe azaririmba muri iki gitaramo kiri gutegurwa n'abarimo Aboubacar Diane


    Iki gitaramo cyatewe inkunga n'uruganda rwa Skol binyuze mu kinyobwa Pulse

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BOUNCE' YA RUGER

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CONFESSION'  YA AV

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114394/ariel-wayz-na-ish-kevin-mu-bahanzi-6-bazataramana-na-ruger-i-kigali-114394.html

  • Ubutumwa bwa Ambasaderi Vrooman wasezeye ku Banyarwanda nyuma yo kurangiza manda ye – #rwanda #RwOT

    Amb. Vrooman yari amaze hafi imyaka ine mu Rwanda. Muri Nyakanga 2021 nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko yagizwe Ambasaderi muri Mozambique.

    Ku wa 24 Mutarama ni bwo Perezida Paul Kagame yamusezeyeho mu muhango wari witabiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

    Mu gihe yari amaze mu Rwanda, Peter Hendrick Vrooman yari amaze gukundwa n'umubare munini w'Abanyarwanda bitewe n'uburyo yabisanishagaho cyane.

    Mu butumwa bwa video yanyujije kuri twitter kuri uyu wa Kane, Peter Vrooman yavuze ko igihe kigeze ngo asezere ku Banyarwanda.

    Akoresheje Ikinyarwanda, ururimi yihatiye kumenya, yagize ati 'Byari iby'icyubahiro gikomeye kuba Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda. Ikinyarwanda cyamfashije kurushaho kumenya abaturage n'umuco w'u Rwanda.'

    Yahimiye USAID na REB kuba barashoboye kugeza ku bana b'Abanyarwanda ibitabo bigera kuri miliyoni birimo ibifasha abatabona ndetse n'inkoranyamagambo y'ururimi rw'amarenga.

    Yashimye kandi ubufatanye bw'Abanyamerika n'Abanyarwanda mu nzego zitandukanye nk'ubuzima, ishoramari n'ubucuruzi.

    Yakomeje agira ati 'Twageze kuri byinshi mu rwego rw'ubuzima rusange. Urugero mu kurwanya Sida, gukumira Ebola no gukingira coronavirus. Twese hamwe twakoranye umwete mu gushinga urugaga rw'abacuruzi b'Abanyamerika n'Abanyarwanda kugira ngo duteze imbere ubucuruzi n'ishoramari rya Amerika n'u Rwanda.'

    Mu byo azakumbura yavuzemo ibirunga bine yazamutse n'ingagi zo mu misozi harimo iyo yise 'intarutwa' mu muhango wo kwita izina wabaye mu 2018.

    Ku wa 6 Mata 2018 ni bwo Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera Peter H. Vrooman, guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, yari asimbuye Erica Barks-Ruggles wari kuri uyu mwanya kuva mu 2014.

    Friends: After nearly four years, the time has come for me to say goodbye (Murabeho) to the people of Rwanda. It has been a great honor to serve as U.S. Ambassador to Rwanda.  https://t.co/seJNqXRliP

    — Ambassador Peter H. Vrooman (@USAmbRwanda) February 10, 2022

    Muri Mutarama, Perezida Kagame yasezeye kuri Ambasaderi Peter Vrooman


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubutumwa-bwa-ambasaderi-vrooman-wasezeye-ku-banyarwanda-nyuma-yo-kurangiza