Blog

  • Umugabo wavumbuye Virus itera SIDA yapfuye #rwanda #RwOT

    Ku myaka 89 y'amavuko, Luc Montagnier, umuhanga mu bya virus w'umufaransa wemejwe ko yafatanyije kuvumbura human immunodeficiency virus (HIV)-Virus itera SIDA yapfuye.

    Montagnier na mugenzi we, mu 2008 bahawe igihembo cyitiriwe Nobel kubera akazi ko kwerekana virus yateraga indwara ya SIDA. Yashimiwe akazi ke, ariko nyuma aza kunengwa kubera ibyo yavuze bidashingiye kuri siyanse ku ndwara za 'autisme' na Covid-19.

    Ikinyamakuru FranceSoir kivuga ko yapfuye kuwa kabiri i Neuilly-sur-Seine 'agaragiwe n'abana be'.

    Montagnier yatangiye gukora kuri iriya virus mu ntangiriro y'imyaka ya 1980 mu kigo cy'ubushakashatsi kidaharanira inyungu Institut Pasteur mu Bufaransa. We n'ikipe ye — irimo Françoise Barré-Sinoussi baherewe rimwe igihembo cya Nobel mu buvuzi — basuzumye uduce duto twavanywe ku barwayi b'indwara nshya itari izwi.

    Mu byo bafashe, babashije kuvana virus ya HIV mu rugingo ruto cyane rwitwa 'lymph node' rubika abasirikare b'umubiri, batangaza ubuvumbuzi bwabo muri journal Science mu 1983.

    Muri iyo journal nyine, umuhanga muri siyansi w'umunyamerika Robert Gallo nawe yatangaje ubuvumbuzi nk'ubwo, yemeza ko iyo virus ariyo itera Sida.

    Impaka ku wavumbuye iyi virus mbere nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, zari zikomeye mu myaka yakurikiyeho. Mu 1991 Gallo yemeye ko virus yabonye yari yavuye muri Institut Pasteur mu mwaka wabanje, mu 2002 nibwo bombi bemeje ko ikipe ya Montagnier ari yo yavumbuye HIV, ariko Gallo ari we werekanye uruhare igira mu gutera Sida.

    Gusa, ubwo Montagnier na Barré-Sinoussi bahabwaga igihembo cyitiriwe Nobel mu 2008 kubera akazi kabo — komite igitanga, mu buryo butavuzweho rumwe, ntiyigeze ikomoza kuri Robert Gallo.

    Mu bihe bya vuba, Montagnier yateje impaka no kunengwa nyuma y'ibyo yatangaje bidashingiye kuri siyanse, ku mpamvu z'indwara ya 'autisme', nyuma no ku nkomoko ya Covid-19.

    Uyu mugabo wavukiye mu mujyi wa Chabris hagati mu Bufaransa, yatangiye akazi k'ubushakashatsi muri siyanse i Paris mu 1995. Yagiye muri Institut Pasteur mu 1972, nyuma y'akazi ke kuri HIV yakuriye icyo kigo mbere yo kujya muri Queens College, City University of New York mu 1997.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/umugabo-wavumbuye-virus-itera-sida-yapfuye/

  • Aya ni amahano: umugore yakubise umugabo we bunyamaswa arangije amunyaraho nyuma yo kumuca inyuma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wo mu gihugu cya Zambia yakubise umugabo we amugira intere arangije amuryamisha hasi amwihagarikaho,nyuma y'aho amusanze ari kumwe n'indaya agakeka ko yamucaga inyuma.

    Uyu mugore ukomoka mu gace kitwa Mtendere yafashe umugabo we ari kumwe n'indaya muri apartement, atangira kumukubita cyane bigera ubwo amugira inoge arangije amunyara mu maso nyuma yo kumukuramo ipantaro.

    Uyu mugore witwa Juliet Mvula yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ibikorwa bya kinyamaswa yakoreye umugabo we imbere y'abantu, nyuma yo kumukubita inkoni nyinshi ndetse akanambwambika ubusa ku karubanda.

    Source : https://yegob.rw/aya-ni-amahano-umugore-yakubise-umugabo-we-bunyamaswa-arangije-amunyaraho-nyuma-yo-kumuca-inyuma/

  • Pogba wafashe videwo ya wa mukarani wamamaye i kigali yasabye anakwa umukunzi we(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muberuka Rachid uzwi nka Paul Pogba uherutse kugarukwaho mu binyamakuru bitandukanye nyuma yo gufata amashusho umusore witwa Hagenimana wagaragaye atwaye ingorofani yasabye anakwa umukunzi we witwa Uwase Nadine.

    Ni imihango yabaye kuri uyu wa Kane tariki 10 Gashyantare 2022 byari byitabiriwe n'abatari bake mu byamamare ndetse na Hagenimana na we yari yabijemo ,yambaye amakositimu.

    Source : https://yegob.rw/pogba-wafashe-videwo-ya-wa-mukarani-wamamaye-i-kigali-yasabye-anakwa-umukunzi-weamafoto/

  • Umukarani Hagenimana yishimiye kwambara ikote… – #rwanda #RwOT

    Ubuzima bw'umuntu ni ikintu gikomeye ariko no kumenya aho buva n’aho bugana ni ibanga kugeza ubu ryahishwe bose kuko uko umuntu azabaho kugeza asubiye mu gitaka ku bizera byateguwe mbere y’uko aba urusoro.

    Ni benshi baba ari ibikomerezwa ariko bakambarira inconshero aho bambariye inkindi ariko kuri Hagenimana Samuel umukarani ukomeje kwigarurira imbuga nkoranyambaga ibintu biratandukanye kuko kuri ubu arimo kwicarana n'abakomeye ibyo atari yarigeze arota kuko atifuje kubaho ubuzima bw'umurengera.

    Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA ahabereye umuhango wo gusaba no gukwa kwa Rachid, Hagenimana Samuel yatangaje byinshi binyuranye ku buzima bwe uko buhagaze none n’ibyo ashima Imana.

    Agira ati:'Navuye aho nabaga ndururuka mvaho nabaga nza hepfo kuri kaburimbo ikindi cya kabiri inzu nari ndimo yari iteye agahinda akantu kangana urwara ariko nshima Imana ko nabashije kujya mu nzu nini nkanayikoreramo.'

    Akomeza agira ati:'Nashoye utuntu twerekeranye n'imicururize nta kundi nari kubigenza kuko ubushobozi bwo nari mfite nta kundi nari kubigenza nahise nshora ubucuruzi njye nta kintu ndabona ndakora madamu ni we nabaye mbwiye nti ba wicaye aha ngaha urebe ukuntu washakisha.'

    Yongeraho ati:'Pogba yarambwiye ati uzaze mu bukwe bwanjye kuwa kane kandi uzaze no gufata ikote. Ntakubeshye ni ubwa mbere nshyizemo ikote nk’uku nguku pe urabona mpagaze nk’umuntu w'umapapa.'

    Rachid wafashe amashusho y’umukarani Hagenimana yasabye anakwa umukunzi we Uwase Nadine

    Bwa mbere mu mateka umukarani Hagenimana yambaye ikote 

    Hagenimana yishimira aho ageze kuri ubu

    Umuhate yashyize mu kazi ko gutwara imizigo ku ngorofani ukomeje kumuhindurira ubuzima

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE N’UMUKARANI HAGENIMANA NA BIMWE MU BIHE BYARANZE UBUKWE BWA RACHID WAVUZWE MU RUKUNDO NA SHADDYBOO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114401/umukarani-samuel-hagenimana-yishimiye-kwambara-ikote-bwa-mbere-mu-bukwe-bwa-rachid-wamuhin-114401.html

  • Umuslay queen yasebejwe n'inzara ze ndende ubwo yajyaga muri resitora(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuslay Queen yasebejwe n'inzara ze ndende maze bimunanira kurya inyama akoreshe intoki ubwo yari yasohokeye muri resitora nkuko bigaragara muri video yasakaye ku mbuga nkoranyambaga.Video igaragaraza uyu muslay queen ufite inzara ndende byamunaniye kurya.

    Yibagiwe ko adashobora kurya inyama afite izi nzara ndende, kandi ntashobora kurya ibiryo akoresheje urutoki rwe

    Source : https://yegob.rw/umuslay-queen-yasebejwe-ninzara-ze-ndende-ubwo-yajyaga-muri-resitoravideo/

  • Umusore yagiye gusura umukunzi we asanga bari ku musambanya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore yatangaje kuri WhatsApp uburyo umukunzi we yamubeshye maze yajyayo agiye kumutungura ku isabukuru ye y'amavuko agasanga barimo kumusambanya.Nk'uko uyu musore abitangaza ngo yabyutse kare mu gitondo maze ahitamo kujya mu icumbi ry'umukunzi we atabimenyeshejwe kuko abagore ahanini bakunda gutungurwa.Yavuze ko yagiye mu icumbi ry'umukunzi we ari kumwe n'inshuti ye bamushyiriye impano.

    Bahagezeyo, yavuze ko yemereye inshuti ye kubanza gukomanga ku rugi kugira ngo umukobwa nasohoka, amushyikirize impano mu buryo butangaje.Icyabatangaje cyane, undi musore bakorana yasohotse mu cyumba inshuti ye imaze gukomanga ku rugi.

    Kugira ngo umutima we ubyemere ko undi musore akundana n'umukunzi we, yavuze ko yazanye terefone maze aterefona umukobwa.Igitangaje ni uko yavuze ko umukobwa yamubwiye ko ari mu mujyi kugura gas.Mu nyandiko ye hepfo yagize ati: 'nibwo nahise nemera ko umukunzi wanjye aryamana n'abandi basore';

    Source : https://yegob.rw/umusore-yagiye-gusura-umukunzi-we-asanga-bari-ku-musambanya/

  • Iburasirazuba: Abaturage bakanguriwe kujya bagaragaza abayobozi babaha serivisi mbi – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tatiki ya 10 Gashyantare mu Karere ka Nyagatare ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe imitangire ya serivisi nziza mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Muri iki Cyumweru ubuyobozi bwose buzagenzura uko serivisi zitangwa hirya no hino mu nzego za Leta, bunakemure bimwe mu bibazo by'abaturage.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko muri iki cyumweru bazanakangurira abaturage uburenganzira bwabo, abayobozi bazagenzura uko serivisi zitangwa hirya no hino yaba ku nzego za Leta n'ahandi.

    Ati “Tugiye kwibanda cyane cyane ku kureba ahantu abaturage bakeneye serivisi zihuta uko bikorwa nko mu gutanga ibyangombwa by'ubutaka, gutanga indangamuntu ndetse no mu zindi serivisi zitandukanye.”

    Yavuze ko hazanakemurwa ibibazo bitandukanye kugira ngo hubakwe umuryango utekanye kandi ushoboye maze asaba abaturage bahabwa serivisi mbi kubivuga.

    Ati “Barasabwa kumva neza uburenganzira bwabo bakanabuharanira, ababaha serivisi mbi bakayanga. Hari intego twihaye twese muri iki cyumweru tuzasuzuma turebe niba byarakozwe aho bitakozwe habe hanabaho ibihano n'abayobozi babazwe inshingano zabo.”

    Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kayitesi yashimiye ubuyobozi bw'Intara, Uturere n'izindi nzego kuri ubu bukangurambaga ku mitangire ya serivisi bwatangijwe muri iyi Ntara, asaba abaturage kwanga serivisi mbi.

    Yagize ati “U Rwanda rwahisemo imiyoborere ishyira umuturage ku isonga, ibikorwa byose bikorerwa mu nyungu z'umuturage ngo atere imbere ariko umuturage na we afite inshingano zo kugaragaza uko abona ibimukorerwa.'

    Ubwo hatangizwaga iki gikorwa hasuwe ahari kubakwa inyubako zo kwaguriramo ikigo Nderabuzima cya Nyagatare nyuma kubera ko aho cyakoreraga hari hato bigatuma gitanga serivisi zitanoze.

    Dr Usta Kayitesi we yasabye abaturage kwanga serivisi mbi bakajya bagaragaza abayibaha

    Guverineri Gasana yavuze ko abazamenyekana batanga serivisi mbi bazakeburwa

    Abayobozi basuye ahari gukorerwa imirimo yo kwagura Ikigo Nderabuzima cya Nyagatare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abaturage-bakanguriwe-kujya-bagaragaza-abayobozi-babaha-serivisi

  • Birababaje: umugore ufite ubumuga bwo kutumva bamugonze arimo gusabiriza ku muhanda(amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore ufite ubumuga bwo kutumva yagonzwe na gari ya moshi ubwo yari ku muhanda usaba imfashanyo kugira ngo abone icyo agaburira umwana be.

    Ku mugoroba wo ku wa gatatu, tariki ya 9 Gashyantare, nibwo ibiibyabereye i Itoki, muri Leta ya Ogun, muri Nijeriya.

    Agatabo kari hafi yumubiri wumugore kerekana ko yari afite ubumuga bwo kutumva kandi akeneye ubufasha bwamafaranga kugirango agaburire umwana we.

    Source : https://yegob.rw/birababaje-umugore-ufite-ubumuga-bwo-kutumva-bamugonze-arimo-gusabiriza-ku-muhandaamafoto/

  • Biratangaje! Umugore wari utwite umukobwa yiteye umusumari mu mutwe yibwira ko azabyara umuhungu none bimukozeho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wari utwite umwana w'umukobwa yiteye umusumari mu mutwe kugira ngo azabashe kubyara umwana w'umuhungu.

    Uyu mugore yageze mu bitaro bya Lady Reading mu mugi wa Peshawar, muri Pakisitani afite umusumari wa santimetero ebyiri mu mutwe we, akigera kwa muganga yabwiye abakozi b'ibitaro ko yiteye umusumari mu mutwe abibwiwe n'umupfumu ngo bizamufasha kubyara umuhungu.

    Uyu mugore usanzwe ufite abakobwa batatu, yongeye gutwita abaganga bamubwira ko atwite umukobwa. Umugabo we akimara kubimenya, yamuteye ubwoba ko azamuta niba atwite undi mukobwa, ibyo byatumye uyu mugore ajya gushaka umpfumu ngo amufashe kubyara umuhungu.

    Nk'uko ikinyamakuru Geo News dukesha iyi nkuru kibitangaza ngo Muganga Haider Khan yavuze ko uyu mugore utwite yageze mu bitaro bya Pakisitani nyuma yo kugerageza kwikuramo umusumari.

    Icyuma gikoreshwa kwa muganga kizwi nka 'X-ray' cyerekanaga umusumari wa santimetero ebyiri winjiye mu mutwe w'uyu mugore. Muganga yavuze ko uyu mugore yari ari afite uburibwe budasanzwe.

    Pollisi ya Peshawar muri Pakistani yavuze ko abashinzwe gufasha abahohotewe basabwe guhura n'uyu mugore kugira ngo bamenye amakuru y'ibyabaye kuri uyu mugore. Bongeyeho ko kandi bazakurikirana ababigizemo uruhare bose bakabiryozwa.

    Umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Abbas Ahsan yavuze ko bamaze gukusanya amashusho ya 'CCTV' yafatiwe mu bitaro ubwo uwo mugore yari ariyo. Ikindi kandi ngo bagiye gushakisha uwo mupfumu washutse uyu mugore.

    Muri Aziya y'Epfo, abantu bemeza ko abahungu batanga ubukire ku babyeyi kurusha abakobwa bityo bakita ku bana b'abahungu gusa, aho baba bizeye ko abahungu bazabakiza mu buryo budasanzwe.

    Source : https://yegob.rw/biratangaje-umugore-wari-utwite-umukobwa-yiteye-umusumari-mu-mutwe-yibwira-ko-azabyara-umuhungu-none-bimukozeho/