Blog

  • Yashinze Coffee Shop n'amacumbi i Nyanza: Munyankindi ntiyibagiwe ku ivuko – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yashoye imari mu bucuruzi ndetse yubaka n'inzu abasura aka karere bashobora gukoresha ndetse zifite ibyangombwa byose nkenerwa.

    Mu rwego rwo gusura ibikorwaremeza n'imishinga n'ibindi bikorwa by'Abanyarwanda batuye muri Diaspora, cyangwa se kubamenyesha ibikorwa bigenda bigirwamo uruhare n'abari mu gihugu mu gufatanya kucyubaka bashyize hamwe.

    IGIHE yasuye ibikorwa bya Me Munyankinda, inagirana na we bikorwa bye biherereye i Nyanza.

    Me Munyankinda yagarutse ku mateka ye n'umuryango we, ari na ho yavomye imbaraga zo kuba uyu munsi afite ibi bikorwa afatanya n'akazi ke ka buri munsi akora nk'umunyamatageko w'umwuga.

    Me Munyankindi yavutse mu muryango w'abana batanu, babyawe na Munyankindi Daniel mwene Rubanzambuga Marakiya Cyabakamyi na Muakayiranga Elevanie.

    Ababyeyi be n'abana bavukana batatu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Me Munyankindi yarokokanye na mushiki we umwe.

    Agaruka ku mateka ye Me Munyankindi yakomeje ati 'Imyaka yanjye yose yo mu bwana nayibaye i Nyanza ni ho navukuye, ndahakurira, ndahiga kugeza ubwo ngiye kwiga ibijyanye n'amategeko, ndangije nkomeza kumva ko ngomba gusubira iwacu ku ivuko nkahakora icyo nshoboye. Ujya gutera uburezi arabwibanza.'

    Me Munyankindi yavuze ko afite ishyaka ry'uko i Nyanza haba heza, kuko yahavukiye ari heza. Ati 'Ni bwo nakoze uko nshoboye mpashyira ibi bikorwa birimo restaurant ya Kindi's Coffee Shop, mu rwego rwo kugira ngo uje i Nyanza abone aho afata ikintu kandi yisange.'

    Me Munyankindi yubatse na appartement zakwakira imiryango ibiri, kugira ngo ushatse kuharuhukira n awe yumve yisanga. Ni inzu zirimo ibikoresho byose.

    Abagize umuryango bashobora kumaramo iminsi irenze icyumweru baruhuka ari na ko batembera Akarere ka Nyanza.

    Ati 'Natekereje cyane nko kuri bagenzi banjye benshi batagifite inzu y'imiryango yabo yasenywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nibaze bahagire mu rugo, basure iwabo babone aho baruhukira, baganire bibukiranye ibya kera kandi dufatanye no guteza imbere akarere kacu n'Igihugu muri rusange.'

    Kindi's Coffee Shop ihereye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, ni ikimwe mu bikorwa bitanga akazi, bikanateza imbere ibihingwa muri aka karere, kuko bahahira abahinzi ibyo bejeje.

    Binyuze muri Kindi's Coffee Shop, Me Munyankindi anafaha abanyeshuri n'abakozi baza kuhafatira amafunguro, kuhakorera ibiganiro n'ibindi.

    Kindi's Coffee Shop iherereye ku masangano y'Umuhanda Kigali-Butare, ibituma n'abakoresha uwo muhanda bayigana, ikagira kandi umwihariko mu guteza imbere no kumenyekanisha ikawa y'umwimerere yo mu Rwanda.

    Me Kayiranga kandi afatanya n'abahinzi mu kwita ku ikawa, yasarurwa igahita itunganywa igahita inyobwa igifite uburyohe bwayo bw'umwimerere.

    Ati 'Nuza i Nyanza ntabwo uzabura aho urara. Nuza i Nyanza uri kumwe n'umuryango wawe muzicara muganire kuko Abanyarwanda dukunda ahantu twicara tukaganira ibyacu dutuje.”

    Kurikira ikiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Me Munyankindi i Nyanza

    Munyankindi Innocent yiyemeje gushora imari mu bikorwa biteza imbere Akarere ka Nyanza

    Kindi’s Coffee Shop yashinzwe na Munyankindi Innocent ikorera mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza

    Munyankindi yinjiye mu byo guteza imbere imyubakire, aho yubaka inzu zakira abantu bagiye gusura i Nyanza

    Muri Kindi’s Coffee Shop bacuruza n’ikawa umuntu atahana

    Munyakingi amaze kubaka inzu ebyiri zakira abagize umuryango

    Munyankindi Innocent ni umunyamategeko witemeje guteza imbere i Nyanza nk’ahantu avuka

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzozi-za-munyankindi-wiyemeje-gushora-imari-mu-karere-ka-nyanza

  • Amashuri angana na 55% yo mu Rwanda nta bibuga byo gukiniraho agira – #rwanda #RwOT

    Bwakorewe ku bigo 120 byo mu turere 13 dutandukanye mu gihugu. Harebwe ku ngingo zitandukanye zirimo kureba niba ibigo by'amashuri bafite ahantu heza ndetse hatekanye ho gukinira, ahantu hadaheza abafite ubumuga n'ibindi.

    Hasanzwe ibigo 55% bitagira aho gukinira, icyo kikaba ibibazo ku mikurire y'umwana, kuko gukina k'umwana bituma yiga ibintu byinshi birimo gukorera hamwe, kuzamura imitekerereze ye, kukora neza kw'ingingo n'ibindi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO, Dr. Safari Emmanuel, yavuze ko abana benshi mu Rwanda badafite ahantu ho gukinira no kwidagadurira, agaragaza ko ari ikibazo giteje inkeke.

    Ati 'Siporo yasigajwe inyuma kuko hubakwa amashuri ariko ugasanga ibintu birebana na siporo byarabuze. Mu by'ukuri siporo ifite umumaro mu buzima bw'umuntu, ituma n'umwana atera imbere mu buryo bw'imyumvire no mu buryo bw'imyigire.'

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Politiki y'Uburezi muri Minisiteri y'Uburezi, Rose Baguma, yasabye ibigo by'amashuri gusaranganya ibibuga bihari ariko n'abarimu bagashakira abana imikino idasaba ahantu hanini.

    Ati 'Dushishikariza abantu gusaranganya ibihari, iyo wakoze gahunda neza ibigo bibiri bishobora gukoresha ikibuga kimwe cyangwa bikaba byanarenga. Hari ibibuga biba biri ku mirenge, za kiliziya n'ahandi na ho twafatanya ariko abana bakagira ahantu ho kwidagadurira'

    Yakomeje avuga ko hari ibigo bidafite ahantu hahagije ho gushyira ibibuga gusa na byo biri kwigaho uburyo ikigo cyose cyaba gifite ikibuga.

    Amashuri asabwa gusaranganya ibibuga byo gukiniraho nyuma y’uko bigaragaye ko menshi nta bibuga agira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashuri-angana-na-55-yo-mu-rwanda-nta-bibuga-byo-gukiniraho-agira

  • Zimbabwe: Leta yahagaritse ubucuruzi bw'imyenda ya caguwa n'ubukorerwa ku mihanda – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Daniel Garwe, yabitangaje ku wa 4 Nyakanga 2025, ubwo yaganiraga n'abajyanama b'umujyi wa Harare hamwe n'abayobozi bawo mu nyubako y'umujyi.

    Garwe yavuze ko imikorere y'ubucuruzi bwo mu muhanda yateje igihombo gikomeye ubucuruzi bukorwa mu buryo bwemewe.

    Yagize ati 'Kwaguka kw'ubucuruzi bwo mu muhanda no mu masoko y'ijoro kwangije cyane uburyo bw'imikorere y'ubucuruzi busanzwe mu mujyi wacu.'

    Yongeyeho ati 'Ndashaka kubamenyesha ko leta yahagaritse itumizwa n'igurishwa ry'imyenda yambawe. Bityo, gucuruza mu mihanda no mu masoko y'ijoro nabyo birabujijwe.'

    Uyu mu Minisitiri kandi yagaragaje impungenge ku bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge n'ibindi bitemewe bikorerwa mu masoko y'ijoro, avuga ko biteza ibyago ku buzima bw'abaturage, ubukungu ndetse n'umutekano w'igihugu.

    Garwe yaboneyeho gusaba ubuyobozi bw'umujyi wa Harare gukorana bya hafi n'Igipolisi cya Zimbabwe (ZRP) mu gushyira mu bikorwa iri tegeko, Ndetse asaba ko byakorwa hubahirijwe amategeko, hirindwa gukomeretsa abaturage nk'uko byagiye bigaragara mu bikorwa by'isuku byabaye mu bihe byashize.

    Ati 'Gushyira mu bikorwa amategeko ntibivuze gukoresha imbaraga cyangwa ubugome, Mugomba kubikora mu buryo bwa kimuntu, bushamikiye ku bukangurambaga no kwigisha abaturage.'

    Leta yahagaritse ubucuruzi bw'imyenda ya caguwa n'ubukorerwa ku mihanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zimbabwe-leta-yahagaritse-ubucuruzi-bw-imyenda-ya-caguwa-n-ubukorerwa-ku

  • Hashyizwe umucyo ku ihagarikwa ry'itangwa ry'ibyangombwa by'ikoreshwa ryihariye ry'ubutaka – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 6 Kanama 2025, mu kiganiro n'itangazamakuru cyagarutse ku mpamvu z'icyo cyemezo giheruka gufatwa na Minisiteri y'Ibikorwaremezo.

    Ibyangombwa by'ikoreshwa ryihariye ry'ubutaka byemerera ibikorwa by'ubwubatsi bitari bisanzwe byemewe muri ako gace, ariko bikaba byakwemerwa mu gihe byujuje ibisabwa kugira ngo hirindwe ingaruka mbi nko kongera urusaku cyangwa umuvundo w'imodoka.

    Muri ibyo bikorwa harimo nk'amashuri, insengero cyangwa amaduka mato mu gice cyahariwe imiturire.

    Minisitiri Dr. Gasore yasobanuye ko impamvu habaho gutanga icyangombwa cyo gukoresha ubutaka igitandukanye n'ibyo bwari bugenewe.

    Ati 'Gukoresha ubutaka mu buryo butandukanye n'ubwibanze bwagenewe, igishushanyombonera twese turakizi, hari uburyo tujya tuvuga ngo tugereranyije abaturage agace runaka kazaba gafite mu gihe kizaza, aha haturwa cyangwa cyangwa se ntihaturwa icyo ni cyo bita icy'ibanze buba bwaragenewe ariko hari n'icyo twakwita irengayobora.'

    Yakomeje ati 'Abantu bashoboye kuba batuye hano ari bantu benshi, bikaba ngombwa ko bagira inzu zubucuruzi, aho bagura imigati, kwiyogosheshereza hakaba habaho irengayobora.'

    Yakomeje avuga ko byagaragaye ko gutanga ibyo byangombwa byagaragaye ko bishobora kubangamira igishushanyo mbonera ari nayo mpamvu yatumye bihagarikwa by'agateganyo.

    Ati 'Mu bugenzuzi twagiye dukora byagiye bigaragara ko biri gukoreshwa mu buryo bubangamiye cya gishushanyo mbonera aho usanga ahantu hari hagenewe imiturire ugasanga hahindutse agace ku bucuruzi, hahindutse serivisi z'ubukerarugendo n'amahoteli cyangwa ubucuruzi bw'inzoga n'utubare tukabona ko bitangiye gutuma intego y'igishushanyo mbonera itakara.'

    Yongeyeho ati 'Ibyo byatumye tuvuga ngo kubera umuvuduko bifite, n'uburyo abantu bari kugenda babyitabira, tubihagarike, nitumara kubihagarika ariko ntibikuyeho ko abantu batuye ari benshi bashobora gukenera aho gushyira igikorwa cyabo ku bw'inyungu rusange, bizakomeza byemezwe ariko twabaye tubihagaritse kugira ngo dutange umurongo.'

    Dr. Gasore kandi yavuze ko itangwa ry'ibyo byangombwa basabye ko riba rihagaze ariko bizeye ko nibura mu gihe cy'amezi abiri ibijyanye n'umurongo mushya ugomba gushyirwaho uzaba wamaze gutunganywa.

    Yavuze ko abari barahawe impushya, hazakorwa ubugenzuzi bugamije kumenya niba bakomeza bakubaka cyangwa baba bahagaze.

    Yashimangiye ko kandi ibyo byakozwe biri mu murongo wo gukemura ibibazo bikunze kugaragara mu itangwa ry'ibyangombwa by'ubwubatsi mu nzego zitandukanye.

    Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yasobanuye impamvu y’ihagarikwa ry’itangwa ry’ibyangombwa

    Hashyizwe umucyo ku ihagarikwa ry'itangwa ry'ibyangombwa by'ikoreshwa ryihariye ry'ubutaka

    Amafoto:Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashyizwe-umucyo-ku-ihagarikwa-ry-itangwa-ry-ibyangombwa-by-ikoreshwa-ryihariye

  • Amb. Nzabamwita yasobanuriye Abarusiya uburyo Umuganura ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byabereye kuri Ambasade y'u Rwanda i Moscow mu Burusiya ku wa 1 Kanama 2025

    Iki gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Burusiya, abambasaderi, abadipolomate, inshuti z'u Rwanda n'Abanyarwanda baba mu Burusiya.

    Amb. Gen Maj Joseph Nzabamwita, yahaye ikaze abashyitsi, ababwira amateka y'Umuganura, yerekana ko wari wo kwishimira umusaruro wabaga warabonetse mu gihugu ubu ukaba wizihizwa buri mwaka ku wa Gatanu wa buri Kanama.

    Yavuze ko umaze ibinyejana byinshi, ushingiye ku mibanire n'umuco, akaba ari igihe Abanyarwanda bahurira hamwe, bagashimira Imana ku migisha yabahaye, kandi bakagaragaza ibyo igihugu cyabo cyagezeho.

    Yagaragaje ko kuri uyu munsi Abanyarwanda bahurira hamwe bagasangira ibiribwa by'ibanze gakondo nk'umutsima w'amasaka, ibigori, imyumbati, ibijumba, ibishyimbo, ibihaza n'ibindi biribwa gakondo. Nanone kandi, basangiraga ikigage, amata n'urwagwa.

    Amb. Gen Maj Nzabamwita yavuze ko Umuganura wubahwaga kandi ugahabwa agaciro n'inzego z'ubuyobozi kuva ku Mwami bikagera ku Umuryango Nyarwanda, yerekana ko warangiye kwizihizwa mu Rwanda mu kinyejana cya cyenda.

    Yasobanuye ko ku rwego rw'Igihugu, Umuganura wayoborwaga n'Umwami bigakorerwa ibwami, na ho ku rwego rw'umuryango, umutware w'umuryango ni we wayoboraga umuhango, hakaba n'igitaramo cyagaragazaga ubumwe n'ubusabane bihesha Abanyarwanda bigakorwa mu buryo bwo gukunda Igihugu.

    Yasobanuye ko gushyiraho IMIHIGO y'ibikorwa by'umwaka ukurikiyeho, byari muri bimwe bigize kwizihiza Umuganura, kandi ko mu by'ukuri byari ibirori byo kwishimira ubuzima bushya, n' umusaruro wiyongera ku mu Rwanda.

    Yibukije ko kwizihiza Umuganura byahagaritswe n'abakoloni b'Ababiligi mu 1925, bavanaho uru rwego rumwe mu zari zigize imiyoborere y'u Rwanda, ndetse bacira ishyanga Umwiru Gashamura ka Rukangirashyamba wari ushinzwe uyu muhango, agacirwa mu gihugu cy'abaturanyi cy'u Burundi.

    Yavuze ko abakoloni basobanukiwe neza ko kugira ngo bigarurire u Rwanda, imiterere y'imibereho yarwo nk'uko bayisanze, yagombaga gusenywa, kandi mu gutuma uyu muco ucika, hakibasirwa bwa mbere Umuganura.

    Yakomeje avuga ko nyuma y'aho u Rwanda ruboneye ubwigenge, Umuganura utigeze uhabwa agaciro gakwiye, ariko ko nyuma y'uko u Rwanda rubohowe na FPR Inkotanyi, ubuyobozi bw'u Rwanda bwasubijeho uyu munsi uranga umuco.

    Ambasaderi Nzabamwita yavuze ko byakozwe mu buryo nk'uburyo bwo kwizihiza inkunga ya buri wese ku giti cye mu kuvugurura igihugu no gukomeza kugishakira iterambere n'uburumbuke.

    Yagaragaje ko Umuganura ufite intego nyinshi mu muryango nyarwanda, harimo gukomeza umuco, kuko ukomeza imigenzo n'umurage wa kera mu Isi ihinduka vuba.

    Yanagaragaje ko ari ukugira ngo himakazwe ubumwe bw'Abanyarwanda kuko uwo munsi mukuru uhuza imiryango n'abaturage bo mu byiciro byose, bigatuma bumva ko hari icyo bahuriyeho.

    Umumaro w'umuganura mu mboni za Amb Gen Maj Nzabamwita, harimo no kwishimira ibyagezweho mu buhinzi cyane ko bukagira n'uruhare rwa 25% mu musaruro mbumbe w'igihugu.

    Uretse umusanzu ukomeye uru rwego rutanga mu bukungu bw'igihugu, ni na rumwe mu ziha akazi umubare munini w'Abanyarwanda, kuko kugeza muri Gicurasi 2025, 52,8 % by'abaturarwanda bafite imyaka ibemerera gukora, bakoraga mu bijyanye n'ubuhinzi.

    Amb Gen Maj Nzabamwita ko kwizihiza Umuganura kandi ari ukugira ngo igihugu kigire ubwigenge mu by'ubukungu na politiki, cyane ko usobanura kwihaza mu biribwa n'iterambere ry'ubukungu.

    Yibukike ko Umuganura ari n'igihamya cy'umuco w'u Rwanda uhamye, ubushobozi bwawo bwo guhuza ibyahise n'ibiriho, n'icyizere cy'ejo hazaza.

    Ibirori byo kwizihiza Umuganura mu Burusiya byabaye umwanya wo kugaragaza umuco Nyarwanda, abitabiriye babona n'umwanya wo kuganira ku mubano n'ubufatanye.

    Ibirori kandi byaranzwe no gusangira amafunguro gakondo, habyinwa n'imbyino za Kinyarwanda zabyinwe n'Itorero 'Imena Mu Nganzo', baryoherwa n'umuziki wacuranzwe 'abanyeshuri b'Abanyarwanda.

    Ibi birori byashimishije abitabiriye bose, by'umwihariko urubyiruko ari narwo rwiganje mu banyarwanda baba mu Burusiya.

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Burusiya, Gen Maj Joseph Nzabamwita yasobanuriye Abarusiya akamaro k’Umuganura mu Rwanda

    Abayobozi batandukanye bifatanyije n’Abanyarwanda baba mu Burusiya mu kwizihiza Umuganura

    Abarusiye b’Abanyarwanda baba mu Burusiye bizihije Umunsi w’Umuganura

    Abanyarwanda baba mu Burusiya n’inshuti zabo baryohewe n’imyino zigaruka ku muco nyarwanda

    Abanyarwanda baba mu Burusiya bizihije Umunsi w’Umuganura

    Abanyarwanda baba mu Burusiya n’inshuti zabo basangiye amafunguro gakondo

    Itorero Imena mu Nganzo ryasusurukije abitabiriye ibirori byo kwizihiza Umuganura byabereye mu Burusiya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-nzabamwita-yasobanuriye-abarusiya-uburyo-umuganura-ari-ikingi-mwamba-mu

  • Inzara iranuma mu bakozi ba Choose Kigali bamaze igihe kinini badahembwa – #rwanda #RwOT

    Imbarutso y'iki kibazo yabaye inkuru y'umukobwa witwa Aline Umutesi, wahisemo kwifashisha imbuga nkoranyambaga kugira ngo arenganurwe nyuma y'uko abonye iyi restaurant idakozwa ibyo kubishyura.

    Ku wa 4 Kanama 2025, Umutesi yifashishije X, yasobanuye uburyo agowe n'ubuzima nyuma yo gukorera Choose Kigali amezi 10 akishyurwa atanu gusa.

    Uyu mukobwa uvuga ko aberewemo ibihumbi 900 Frw yakomeje ati 'Iki kibazo cyadusize mu bibazo by'ubukene, ntitukibasha kwishyura ubukode, ibyo kurya, ingendo, amafaranga y'ishuri n'ubuzima bwacu bwo mu mutwe bwarahangirikiye, kandi restaurant yo iracyakora, yakira ibirori n'ibindi.'

    Umutesi yavuze ko atari we gusa ahubwo hari n'abandi 11 bakoranaga bose batishyuwe bakomeje gukora bibwira ko restaurant izagera aho ikubahiriza ibikubiye mu masezerano bafitanye, ariko amaso kugeza ubu yaheze mu kirere.

    Nyuma yo kubona kwishyurwa ku neza bitagikunze berekeje mu buyobozi, babwira umukozi ushinzwe umurimo mu Karere ka Nyarugenge.

    Ku wa 15 Nyakanga 2025 iyi restaurant yemeye ko bitarenze ku wa 30 Nyakanga 2025 izaba yishyuye aba bakozi bose.

    Mu bandi batishyuwe harimo Daniel Byiringiro wari umuyobozi w'igikoni utarishyuwe miliyoni 15,6 Frw yakoreye amezi icyenda, Claude Nduwayezu, wakoraga mu bijyanye no kumenyekanisha ibikorwa utarishyuwe miliyoni 6 Frw yakoreye amezi atandatu.

    Harimo kandi Joseph Nayituriki, wari ushinzwe isuku ndetse n'ibikorwa byo muri restaurant utarishyuwe miliyoni 1,6 Frw y'amezi icyenda.

    Ange Utezeneza we ntiyishyuwe ibihumbi 990 Frw yakoreye mu mezi atanu ndetse na Delphine Uwimana utarishyuwe miliyoni 3,7 Frw yakoreye mu mezi 10.

    Byiringiro yabwiye The New Times ko ubu basigaye bagenda bihishe kubera amadeni.

    Ati 'Abenshi muri twe twagujije amafaranga inshuti n'imiryango kugira ngo tubone uko tubaho, dukeneye ubutabera.'

    Nduwayezu yavuze ko bacecetse igihe kinini ku bwo kubaha aho bakora ariko aho bigeze bararambiwe kuko ubuzima buri kubagora kandi byitwa ko ari abakozi.

    Ati 'Aho bigeze ntitwakomeza kwihangana, ba nyir'inzu tubarimo amafaranga y'ubukode, n'iyo waba ubana n'umuryango bageraho bakakurambirwa kubera kunanirwa kwigurira ibintu by'ibanze nk'isabune kandi byitwa ko ufite akazi.'

    Si ubwa mbere iyi Choose Kigali irikoroje ku mbuga nkoranyambaga ku bwo kutishyura abakozi bayo, kuko mu Ukwakira 2024 na bwo umukozi yayireze kutayishyura amezi arenga atanu.

    Umukozi ushinzwe umurimo mu Karere ka Nyarugege yavuze ko iyo ikintu ari isubiracyaha gihita gishyikirizwa Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo.

    Biteganyijwe ko abakozi bose batishyuwe na Choose Kigali bazajya guhura n'Umuyobozi w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse, ku wa 7 Kanama 2025 kugira ngo baganire ku buryo bafashwa mu bijyanye n'amategeko.

    Choose Kigali ni ‘restaurant’ iherereye mu Karere ka Nyarugenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzara-iranuma-mu-bakozi-ba-choose-kigali-bamaze-igihe-kinini-badahembwa

  • Abanyeshuri 500 ba UR bafashwa na Mastercard Foundation bahawe impanuro – #rwanda #RwOT

    Ni impanuho bahawe ubwo Kaminuza y'u Rwanda ku bufatanye na Mastercard Foundation yatangizaga amahugurwa y'ibiruhuko ku banyeshuri 500 bayigamo bafashwa n'iyi gahunda.

    Ni amahugurwa azamara icyumweru. Abera ku Ishami rya Kaminuza y'u Rwanda riherereye mu Karere ka Huye. Yatangiye ku wa 03 akazageza ku wa 9 Kanama 2025.

    Ni umwiherero ugamije gutanga ubumenyi n'indangagaciro bifasha aba banyeshuri kwitegura kuba abayobozi beza b'ejo hazaza, aho batozwa kuba imbarutso y'impinduka n'iterambere rya Afurika muri rusange.

    Abitabiriye aya mahugurwa bahabwa ibiganiro bitandukanye cyane cyane ku bijyanye n'indangagaciro z'ubuyobozi, iterambere, ubuzima, gukorera hamwe, kumenya gutanga ibitekerezo mu buryo bwubaka n'ibindi.

    Umuyobozi wa Gahunda y'Uburezi ya Mastercard Foundation muri Kaminuza y'u Rwanda Assoc. Prof. Anne Marie Kagwesage, yibukije abanyeshuri ko kuba umuyobozi atari izina cyangwa umwanya, ahubwo ari uruhare umuntu agira aho ari hose mu guhindura aho atuye.

    Ati 'Tubafitiye icyizere kandi dufashanyije twizeye ko turi gutegura ejo heza ha Afurika'.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda Wungirije Ushinzwe Igenamigambi n'Imiyoborere, Dr. Raymond Ndikumana, yavuze ko aya mahugurwa azafasha abanyeshuri kurushaho kunguka ubumenyi bwiyongera ku bwo bigira mu ishuri, bubafasha gusobanukirwa neza uruhare rwabo n'umusanzu bitezweho mu kubaka u Rwanda n'Afurika muri rusange.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege, na we witabiriye ibi biganiro yibukije abanyeshuri ko iki ari igihe cyiza cyo gutekereza ku ruhare rwabo nk'urubyiruko mu iterambere.

    Ati: 'Ni igihe cyiza kuri mwe nk'urubyiruko cyo kuzirikana uko mwagira uruhare rugaragara mu guhindura imibereho y'abaturage n'imiryango muturukamo.'

    Ubwo yafungura ku mugaragaro aya mahugurwa, Umujyanama Mukuru muri Minisiteri y'Uburezi, Pascal Gatabazi, yagaragaje ko uyu mwiherero wo muri Kaminuza y'u Rwanda ari urubuga rwiza ku banyeshuri mu kwiga, guhuza ibitekerezo, guhanga udushya no kurushaho kwiga gukorana n'abandi mu guteza imbere umugabane wa Afurika, bikajyana no gukemura byinshi mu bibazo uyu mugabane ugihangane nabyo.

    Ati 'Igihugu cyacu giha amahirwe urubyiruko kugira ngo rutange umusanzu mu iterambere. Nimwifashishe iki gihe cyiza mwige gukorana no gutegura ejo hazaza mufite intego.'

    Gahunda y'uburezi ya Mastercard Foundation muri Kaminuza y'u Rwanda izamara imyaka icumi kugeza muri 2031.

    Igamije gutanga amahirwe ku rubyiruko rufite ubuhanga mu ishuri ariko rukomoka mu miryango ifite ubushobozi buke, kugira ngo rutozwe kuba abayobozi beza b'ejo hazaza ndetse babe umusemburo w'impunduka mu nkingi zitandukanye z'iterambere.

    Iyi gahunda izafasha abanyeshuri 1.400 biga mu byiciro bitandukanye birimo icyiciro cya kabiri cya kaminuza n'icya gatatu. Abenshi mu bafashwa ni abakobwa ku kigero cya 70%.

    Abanyeshuri kandi bafashwa baba biga mu mashami ya siyansi n'ikoranabuhanga. Iyi gahunda ifasha kandi abafite ubumuga, impunzi, ndetse n'abanyeshuri b'abanyamahanga baturutse mu bindi bihugu bitandukanye bya Afurika.

    Abanyeshuri 500 bafashwa na Mastercard Foundation biga muri UR bari mu mwiherero uzamara icyumweru

    Abayobozi batandukanye baganirije abanyeshuri 500 bafashwa na Mastercard Foundation ariko biga muri UR

    Umuyobozi wa Gahunda y'Uburezi ya Mastercard Foundation muri Kaminuza y'u Rwanda Assoc. Prof. Anne Marie Kagwesage yibukije abanyeshuri ko bakwiye kugira uruhare mu guhindura aho batuye

    Umujyanama Mukuru muri Minisiteri y'Uburezi, Pascal Gatabazi aganiriza abana bafashwa na Mastercard Foundation

    Meya w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege yasabye abanyeshuri bafashwa na Mastercard Foundation kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-500-ba-ur-bafashwa-na-mastercard-foundation-bahawe-impanuro

  • Umusaruro w'inganda wazamutseho 8.5% muri Kamena 2025 – #rwanda #RwOT

    NISR yagaragaje ko mu mwaka wose, ni ukuvuga kuva muri Kamena 2024 kugeza muri Kamena 2025, umusaruro w'inganda wazamutseho 6.4%.

    Umusaruro w'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri wazamutseho 17.7%, umusaruro w'inganda zikora ibicuruzwa bitandukanye uzamukaho 2.3%, bigizwemo uruhare n'umusaruro w'inganda zitunganya ibiribwa wazamutseho 24.6 % ndetse n'izamuka ry'umusaruro w'inganda zikora ibikoresho bikomoka ku mabuye y'agaciro bitari ibyuma, wazamutseho 28.9 %.

    Umusaruro w'inganda zitunganya amashanyarazi wazamutseho 12.5%, naho izitunganya amazi n'isuku zizamukaho 3%.

    NISR yerekanye ko inganda zitunganya ibintu bitandukanye zazamutseho 2.3% bigizwemo uruhare rwa 24.6% n'inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi ndetse na 28.9% by'inganda zitunganya amabuye y'agaciro adacurwamo ibyuma.

    Ku rundi ruhande, ibikorerwa mu nganda z'ubutabire n'ibikoresho bya pulasitike byagabanutseho 13.9%, umusaruro w'inganda zikora ibikoresho bikozwe mu byuma, imashini n'ibindi bikoresho byo muri uru rwego wagabanutseho 6.6%.

    Mu Rwanda habarurwa zirenga 1300 zifasha igihugu mu kongera ibyoherezwa mu mahanga.

    Muri Werurwe 2025 Guverinoma yatangaje ko umusaruro ukomoka mu nganda wikubye gatatu kuva mu 2017, uva kuri miliyari 591 Frw ugera kuri miliyari 1.680 Frw, ahanini bigizwemo uruhare no kongerera agaciro ibintu bitandukanye.

    Umusaruro w'inganda wazamutseho 8.5% muri Kamena 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-w-inganda-wazamutseho-8-5-muri-kamena-2025

  • U Rwanda na Zimbabwe byagiranye amasezerano atanu y'imikoranire – #rwanda #RwOT

    Ayo masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 6 Kanama 2025, ubwo hasozwaga Inama ya Gatatu ya Komisiyo Ihoraho ihuriweho n'abahagarariye u Rwanda na Zimbabwe hagamijwe kwigira hamwe ibyakorwa mu kunoza ubuhahirane n'ishoramari hagati y'ibihugu byombi.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe mu gihe Zimbabwe yahagarariwe na mugenzi we, Prof. Dr. Amon Murwira.

    Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko ibihugu byombi byagize umwanya uhagije wo kwiga ku nzego zinyuranye z'imikoranire nyuma y'inama ya kabiri yahuje inzego zombi, yabereye i Harare muri Zimbabwe mu 2023

    Iyo nama ni yo itumye hashyirwa umukono ku masezerano y'imikoranire mu nzego zitandukanye harimo guteza imbere urubyiruko, imikoranire y'inzego za Polisi z'ibihugu byombi, ubuzima, guhana amakuru ya za gasutamo ndetse no kongera amasezerano y'ubufatanye mu rwego rw'Ingufu.

    Yagaragaje kandi ko ibihugu byombi bisanzwe bikorana mu nzego zinyuranye nk'ubuhinzi, inzego z'igorora, ubukerarugendo, yemeza ko hakwiye gushyirwa imbere ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano asinywa.

    Yakomeje ati “Dukwiye kwibanda cyane ku gushyira mu bikorwa, mureke ibyemezo dufata uyu munsi tubishyire mu bikorwa bibyare umusaruro. Gushyiraho uburyo bwo kubikurikirana, koroshya uburyo bwo kungurana ubumenyi no gufatanya mu gukemura ibindi bibazo bishingiye ku nzego z'ubuyobozi bishobora kugaragara.'

    Yavuze ko Zimbabwe yiteguye gukorana n'u Rwanda mu guteza imbere ubutabera, ibiganiro bikaba bikomeje aho bigamije kwemeza amasezerano ku guhererekanya abanyabyaha. Hari kandi ibiganiro biri kugana ku musozo, bigamije gukuraho gusoresha kabiri n'imikoranire n'ubufatanye mu guteza imbere gahunda zigamije kuzamura imibereho y'abaturage.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Zimbabwe ari umufatanyabikorwa ukomeye n'u Rwanda kuko hamaze gusinywa amasezerano y'imikoranire arenga 25 agamije kuzamura ubukungu mu bihugu byombi.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Zimbabwe, Prof. Dr. Amon Murware, yagaragaje ko igihugu cye cyifuza gukorana n'u Rwanda mu nzego zitandukanye.

    Ati 'Imikoranire y'u Rwanda na Zimbabwe tuyifata nk'ikintu gikomeye, ibi bishingiye ku kuba byaragiye bitera imbere mu myaka myinshi ishize. Nyuma y'inama yaduhuje mu 2021, turi abahamya b'iterambere ry'imikoranire mu nzego zinyuranye. Ibyo bigaragaza imikoranire ikomeye hagati yacu, ubucuti n'ubwubahane.'

    Yashimanye kandi ihuriro ryashyizweho rihuza abikorera bo mu Rwanda no muri Zimbabwe rya 'Business Forum' yerekana ko ryafasha mu kugaragaza amahirwe y'imikoranire mu nzego zinyuranye zirimo ubuhinzi no gutunganya ibibukomokaho, ubukerarugendo, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, guteza imbere inganda n'izindi zagirira akamaro abaturage b'ibihugu byombi.

    Yagaragaje kandi ko hari imikoranire y'ibihugu byombi mu burezi kandi iri gutanga umusaruro, yemeza ko gahunda yo kohereza icyiciro cya kabiri cy'abarimu bo muri Zibwabwe mu Rwanda iri kugera ku musozo.

    Prof. Dr. Murwira kandi yavuze ko yagize umwanya wo gusura Norrsken Kigali ifasha urubyiruko rufite imishinga y'ikoranabuhanga igamije impinduka nziza, agaragaza ko yaba ari amahirwe mu gihe ibihugu byombi byakorana mu guteza imbere ikoranabuhanga n'urwego rw'inganda.

    Yakomeje avuga ko Zimbabwe yiteguye gutanga buruse ku banyeshuri b'Abanyarwanda bashaka kongera ubumenyi mu ngeri zinyuranye by'umwihariko mu guhanga udushya no guteza imbere inganda.

    Iyi nama ibaye ikurikira iyabereye muri Zimbabwe mu 2023

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Zimbabwe, Prof. Dr. Amon Murware, yagaragaje ko igihugu cye cyifuza gukorana n'u Rwanda mu nzego zitandukanye

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ari intambwe nziza itewe hagati y’ibihugu byombi

    U Rwanda na Zimbabwe byiyemeje guteza imbere iminanire mu nzego eshanu

    mabasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, Musoni James, (iburyo) yari yitabiriye iki gikorwa

    Ubufatanye bw’inzego za Polisi buri mu bwashyizweho umukono

    Amafoto agaragaza isinywa ry'amasezerano hagati y'u Rwanda na Zimbabwe

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-zimbabwe-byagiranye-amasezerano-atanu-y-imikoranire

  • Kamonyi: Abaturage biyubakiye umuhanda wa kaburimbo iciriritse – #rwanda #RwOT

    Ni umuhanda bubatse binyuze mu misanzu ya buri wese muri 27 bawuturiye, buri muturage agatanga miliyoni 2 Frw, maze banashyiraho amatara ku muhanda mu rwego rwo kongera umutekano w'abanyamaguru n'abatwara ibinyabiziga kugira ngo aho batuye harusheho kuba nyabagendwa.

    Karimunda Emmanuel, umwe mu baturiye uyu muhanda wanagize uruhare mu iyubakwa ryawo, avuga ko igitekerezo cyo kubaka uyu muhanda cyaturutse mu kiganiro cyo gusangira ibitekerezo cyabaye ari ku Munsi w'Umuganura mu bihe byashize, maze bakiyemeza kunganira ubuyobozi mu bibakorerwa.

    Ati 'Gukora uyu muhanda byaturutse mu biganiro twagiranye, hari ku Munsi w'Umuganura maze tumaze kumva ibyiza twazungukira mu kugira umuhanda mwiza dutangira inzira yo kubishyira mu bikorwa. Twagannye ubuyobozi tubasangiza igitekerezo cyacu maze nabo badushyigikira batazuyaje, biyemeza no kuzadufasha. Twahise dutangira igikorwa, duhuza ubushobozi twubaka uyu muhanda dushyiraho n'amatara maze na Leta iratwongerera.'

    Karimunda yavuze ko nyuma yo kubona uyu muhanda, ubuzima bwabo bwahindutse kuko ubu basigaye bagenda ntacyo bikanga haba umutekano muke ndetse n'ibibazo by'urugendo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagali ka Ruyenzi, Sebahinzi Jean Claude, agaragaza ko nk'urwego rw'ibanze, bishimiye ubutwari bw'aba baturage bahisemo kwishakira igisubizo, kuko cyatumye amajyambere azamuka mu gace batuyemo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Niyongira Uzziel, avuga ko Akarere kiteguye gufasha abaturage kugera ku iterambere.

    Yagize ati “Iki gikorwa ni urugero rwiza rw'uko abaturage bagira uruhare mu kwiyubakira igihugu no kukigeza ku iterambere rirambye. Ni uburyo bwiza bwo kwishakamo ibisubizo by'ibibazo. Natwe nk'ubuyobozi ntituzahwema gushigikira no kunganira ibikorwa by'iterambere mu rwego rwo kugirana imikorere myiza no kugera ku nsinzi y'ibyiza.”

    Uyu muhanda wiswe 'Ubumwe Road' wuzuye abaturage bishyuye angana na 80% by'agaciro k'umuhanda, naho akarere gatanga ahwanye na 20%.

    Uyu muhanda uciriritse ufite metero 600

    Karimunda Emmanuel avuga ko igitekerezo cyo kubaka uyu muhanda cyaturutse mu kiganiro cyo gusangira ibitekerezo cyabaye ari ku Munsi w'Umuganura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-abaturage-biyubakiye-umuhanda-wa-kaburimbo-iciriritse