Blog

  • Abafana baserereje Clapton Kibonge ku mbuga nkoranyambaga bikomeye (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Film akaba n'umunyarwenya Clapton Kibonge abafana be ntibaciye ku ruhande bamuserereje bikomeye.

    Mu ifoto yashyizwe hanze na Kibonge ubwo yari mu kiganiro kuri Radio10, aho yari yakuyemo ishati aho agatuza ke abenshi bamusererejeho kari hanze kose.

    Bamwe mu bamuserereje ku nagono ye aho umwe yamwibasiye kurya akabyibiiuha ibice byose kubera ko abyibushye amatama gusa. Undi nawe yunzemo agira yitera akanyabugabo ko nawe azabyibuha niba na Clapton yarabyibushye.

    Source : https://yegob.rw/abafana-baserereje-clapton-kibonge-ku-mbuga-nkoranyambaga-bikomeye-amafoto/

  • Perezida Kagame na Madamu bitabiriye itangizwa ry’umushinga w’amacumbi agezweho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umushinga urimo kubakwa i Karama mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’umushoramari, ADHI Corporate Group.

    Perezida Kagame na Madamu batemberejwe ibice binyuranye by’inzu zamaze kuzura ndetse banasobanurirwa imyubakire igezweho irimo n’ikoranabuhanga.

    Perezida yashimye iyi Sosiyete kuko yerekanye ko uhereye ku bihari wagera ku musaruro mwiza. Yanaboneyeho gushima ubufatanye buri hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iyi Sosiyete.

    Ati: 'Tugiye kuba abafatanyabikorwa beza, twari dusanzwe turi bo ariko ubu tugiye kurushaho gukorana, kandi turamutse twihuse ari yo ntego yacu, niko tugomba kubigenza ku ruhande rwacu nka Leta, ndetse tugomba gukora ibishoboka byose mu gushoboza abaturage bacu kugera ku macumbi aciriritse akenewe ku bwinshi. None uyu munsi twabonye igishoboka tuzagikomeza, ndetse turaza gusaba buri wese muri Guverinoma gukora icyashoboka cyose kugira ngo tugere ku ntambwe nziza.'

    Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko hari abandi bafatanyabikorwa bifuza gufasha Leta kugeza amacumbi ku baturage kandi yizera ko babonye igishoboka binyuze muri uru rugero. Yavuze kandi ko bikwiye guhamagarira buri wese ko kwinjira muri ubu bufatanye bukomeye bukwiye kwisungwa kugira ngo igikeneye gukorwa kigerweho.

    Umuyobozi wa ADHI, Soleman yasobanuye ko umwihariko wazo ari uguhangana n’ihindagurika ry’ibihe ndetse no kugabanya ibiciro by’ibikoresho by’ubwubatsi. Yavuze ko kandi hakenewe inzu nyinshi zo guturwamo by’umwihariko muri Afurika, iki kigo ariko kikaba cyarahisemo gutanga umusanzu mu gukemura icyo kibazo mu Rwanda.

    Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu byiciro bitanu. Biteganyjwe ko uyu mwaka wa 2022 uzarangira hamaze kubakwa inzu 252. Kugeza ubu hamaze kuzura inzu zirindwi z’icyitegererezo, ari na zo zatashywe mu gufugura uyu mushinga.

    Izi nzu imwe ifite agaciro ka miliyoni 16 Frw, azishyurwa ku nyungu itarenga 11%. Ishobora kwishyurwa kugeza mu myaka 20. Umukiriya uzayikenera aziyandikisha muri Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD).

    Uyu mushinga kandi uzagirwamo uruhare n’abubatsi bo mu gihugu, kandi bagakoresha ibikoresho biboneka mu Rwanda kuko 60% by’ibizigize ari ibyo mu gihugu.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-na-madamu-bitabiriye-itangizwa-ry-umushinga-w-amacumbi-agezweho

  • Ruhango: Umugabo akurikiranyweho kwica mugenzi we amuziza ko 'yamwimye inzoga' – #rwanda #RwOT

    Uwo mugabo akekwaho icyaha cyo gukubita Mbanzabigwi Jean Claude ubwo yamusangaga aho atuye mu Mudugudu wa Nyarutovu mu Kagari ka Nyabibugu.

    Gusa bikekwa ko hashobora kuba hari izindi nzika yari amufitiye bigatuma ajya kumwiyenzaho amusaba inzoga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwendo, Muhire Floribert, yabwiye IGIHE ko byabaye ku Cyumweru.

    Mbanzabigwi yahise ajyanywa kwa muganga mu Bitaro bya Gitwe ariko aza koherezwa kuri CHUB kuko yari arembye cyane, nyuma yaho arapfa.

    Ukekwaho icyaha yafashwe akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB mu Mujyi wa Ruhango.

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-umugabo-akurikiranyweho-kwica-mugenzi-we-amuziza-ko-yamwimye-inzoga

  • Kabaye : Rwatubyaye Abdul yashyize hanze ubutumwa Chelina Doll yamwoherereje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rwatubyaye Abdul yashyize hanze amajwi (voicenote) arimo ubutumwa Chelina Doll bakanyujijeho mu rukundo yamwoherereje abinyujije kuri Snapchat.

    Nkuko byumvikana mu majwi ari muri iyi voicenote Chelina Doll yoherereje Rwatubyaye, humvikanaho ko Chelina Doll yakunze cyane Rwatubyaye. Chelina Doll yagize ati ” nta wundi muntu nkunda atari wowe wowe wanyishe ubuzima bwanjye bwose wowe ntabwo uzi ukunda nagukunze ubuzima bwanjye bwose nkajya nkubonamo ibintu byose nagiye nguca inyuma kenshi ariko byari ibibazo… “.

    Source : https://yegob.rw/kabaye-rwatubyaye-abdul-yashyize-hanze-ubutumwa-chelina-doll-yamwoherereje/

  • Rwanda: Umusore atereye ivi umukobwa ku muhanda mu masaha y'ijoro/Reba amashusho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuco wo gutera ivi kugirango usabe umukobwa ko yakubera umugore umaze gufata indi ntera. Uko bwije uko bukeye niko ubona amafoto y'abasore baciye bugufi bari gusaba abakunzi babo ko bakwemera bakababera abafasha maze bakabana akaramata. Gusa hari n'abandi batabikozwa.

    Uyu mugoroba, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y'umusore watereye ivi umukobwa ku muhanda mu masaha y'ijoro.

    Nkuko bigaragara muri aya mashusho, umusore apfukamye mu nkengero z'umuhanda imbere y'umukobwa ari nako imodoka zihita iruhande rwabo, ari gusaba umukobwa ko yavuga ati 'Yego'.

    Umukobwa nawe usa nkuwatunguwe n'ibiri kuba, agaragara araranganya amaso areba hirya no hino.

    Bamwe mu bantu bahitaga hafi aho ndetse n'abafashe aya mashusho bari mu modoka bumvikana babwira umukobwa ko yakwemera akavuga Yego, bati 'Say yes'

    Reba amashusho hano hasi:

    Source : https://yegob.rw/rwanda-umusore-atereye-ivi-umukobwa-ku-muhanda-mu-masaha-yijoro-reba-amashusho/

  • Urubyiruko rusaga 7000 rumaze kubona akazi mu mishinga yo gutunganya imihanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Gashyantare 2022 ubwo yatangizaga ku mugaragaro imishinga y'urubyiruko yo gufata neza imihanda y'ibitaka igamije kurufasha gushyira mu bikorwa ibyo rwize ruhereye iwabo kugira ngo rwiteze imbere.

    Ni igikorwa yatangirijwe mu Karere ka Gisagara ariko kikaba cyabereye no mu turere twa Gakenke, Rwamagana na Nyabihu.

    Yavuze ko ari umushinga watangiye mu 2019 ariko mu bihe bya Covid-19 ugenda buhoro bakaba bishimira ko wongeye kugira imbaraga aho kugeza ubu ubera mu turere 27 tw'igihugu.

    Watekerejwe ku bufatanye bwa Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu hamwe n'abandi bafatanyabikorwa barebera hamwe uburyo bafasha urubyiruko kubyaza umusaruro ubumenyi rufite rugakora ibijyanye n'ibyo rwize bikarubyarira amafaranga.

    Ati 'Hari ubumenyi bafite hari ibikorwa bikeneye gukorwa nk'iyi mihanda y'imigenderano mu cyaro hirya no hino ugasanga ntawe uyitunganya bategereje kampani zituruka hirya no hino kandi dufite abantu babyigiye.'

    Urubyiruko rwibumbiye muri sosiyete 153 ni rwo rukora muri iyo gahunda yo gutunganya imihanda y'ibitaka zikaba zimaze guhabwa ibirometero 2.060 zigomba gutunganya neza kuva muri Nyakanga 2021 zitangiye imirimo.

    Ati 'Izo sosiyete 153 zimaze guhanga imirimo 7.760 ku rubyiruko kandi na bo ubwabo abagera kuri 467 babonye imirimo ihoraho binyuze muri iyi gahunda izamara imyaka itatu.'

    Yashimiye ikigega cy'ingwate, BDF ko cyafashije urwo rubyiruko kubona ibikoresho bitandukanye bifashisha mu gusana imihanda no kuyitunganya.

    Minisitiri Mbabazi yabwiye urubyiruko ko Leta ibifuriza ibyiza bityo bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bahawe kugira ngo bazagire ejo hazaza heza ubwabo n'igihugu cyabo.

    Ati 'Icyerekezo ni uko twifuza ko na nyuma y'igihe tutazongera kubona sosiyete z'amahanga ziza gukora imihanda iwacu kandi bahari baranabyigiye. Ni ukubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha, kubigisha kubaha ubumenyi ariko no kubaha amahirwe kugira ngo na bo batange umusanzu wabo bakora imihanda.'

    Bamwe mu rubyiruko rukora mu mihanda yo mu Karere ka Gisagara bavuze ko bishimira amahirwe Leta y'u Rwanda yabahaye kandi biteguye kuyabyaza umusaruro.

    Tuyisenge Jean Damascène ati 'Nta kazi twari dufite ariko uyu munsi turishimye kuko mwadufashije kubona akazi tukaba turi muri bamwe bagerageza gukirigita ifaranga.'

    Yavuze ko mu Karere ka Gisagara bahakorera ari sosiyeti zirindwi zifite abakozi basaga 336 aho buri kwezi binjiza amafaranga asaga miliyoni 3 Frw abafasha guhemba abakozi no kugura ibikoresho bakoresha mu kazi.

    Minisitiri Mbabazi ubwo yageraga mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Gatanu

    Urubyiruko rwibumbiye muri sosiyeti 153 nirwo rukora muri iyo gahunda yo gutunganya imihanda y'ibitaka

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yashimye ko urubyiruko rusaga 7,760 rumaze kubona akazi karwinjiriza amafaranga mu mishinga yo gutunganya no gufata neza imihanda y'igitaka

    Urubyiruko rwibumbiye muri sosiyeti 153 nirwo rukora muri iyo gahunda yo gutunganya imihanda y'ibitaka

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rusaga-7000-rumaze-kubona-akazi-mu-mishinga-yo-gutunganya-imihanda

  • Perezida wa Sena yibukije urubyiruko ko amahirwe rufite rugomba kuyakoresha neza – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gahyantare 2022, amaze kwerekwa tumwe mu dushya twakozwe n'abanyeshuri biga mu Rwunge rw'Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Petero rwa Nkombo.

    Harimo moto ikoreshwa n'amazi avanze n'umunyu, icyuma kibikurizwaho amafaranga kinzwi nka ATM ndetse n'ubwoko butandukanye bw'imitobe bukorwa n'abo banyeshuri.

    Umwe mu bagize uruhare mu gukora iyo moto abifashinjwemo n'iri shuri yavuze ko ari igikorwa bakoze kugira ngo barengere ibidukikije byangizwa n'imyuka ihumanya ikirere.

    Yagize ati 'Dukoresha amazi n'umunyu muri moteri ya moto bigasimbura ibikomoka kuri peteroli, igashobora kugenda. Uretse kuri moto turi gushaka uko ubu buryo bwajya bukoreshwa mu modoka.'

    Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yasabye urubyiruko rw'abanyeshuri gufatanya kugira ngo babe amizero y'Abanyarwanda.

    Yagize ati 'Rubyiruko muzafatanye kandi mube amizero y'Abanyarwanda. Twebwe tumaze kugera ku myaka mfite n'abandi bankurikiye, iyo tubona ibiri imbere turavuga tuti urubyiruko rwacu rwagize amahirwe kuko ruba mu gihugu kitagira macakubiri.'

    Kuva uru rubyiruko rwatangira ubushakashatsi, rumaze gukora moto ebyiri. Moto yabo inywa litiro ebyiri z'amazi n'amagarama 25 y'umunyu ikabasha kugenda ibirometero bine. Ku isura iteye nk'izisanzwe uretse ko yo ikozwe mu byuma n'amabati ikagira bateri iyiha imbaraga. Kuri ubu bari gukora ubushakatsi buzabageza ku gukora drone.

    Perezida wa Sena yasabye urubyiruko kubaza umusaruro amahirwe rufite yo gukurira mu gihugu cyiza

    Perezida wa Sena, Dr Iyamuremya Augustin yasuye ibikorwa bitandukanye ku Nkombo

    Imwe muri moto yakozwe n’abanyeshuri bo ku Nkombo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wa-sena-yibukije-urubyiruko-ko-amahirwe-rufite-rugomba-kuyakoresha

  • Ibintu bitatu ugomba kwitondera mbere yo kwinjiza ikarita yawe mu cyuma (ATM) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikoranabuhanga umunsi ku wundi ritera imbere bitewe n'uburyo abahanga mu gukora gahunda za mudasobwa bahimba byinshi bitworohereza mu kurikoresha bigatuma benshi bariyoboka. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibijyanye na ATM benshi dukunze kwita icyuma. Turarebera hamwe ibintu bitatu ugomba kwitondera mbere yo kwinjiza ikarita yawe mu cyuma bitewe nuko hari ba rusahuriramunduru bitwikira iri koranabuhanga bakiba abakoresha iri terambere.

    Icyambere ugomba kwitondera mbere yo kwinjiza ikarita yawe mu cyuma ni ukureba ko akuma kitwa skimmer gahura n'ikarita yawe. ATM Skimmer ni agakoresho kaba mu cyuma (ATM) aho ushyira ikarita aho kaba gakase neza ku buryo ikarita yawe ikwirwamo. Aka kuma niko gashinzwe gusoma amakuru ari ku ikarita yawe mu buryo bwa rukuruzi bukoreshwa muri iri koranabuhanga ry'icyuma cya ATM. Impamvu ugomba kubyitaho ni uko hari ingero za henshi ku Isi byagiye biba abajura bakaba bahindura utwo twuma bakaba babasha gukoresha amakuru yawe bavanye kuri iyo karita bakiba amafaranaga.

    Uburyo bwa kabiri aba abjura bakoresha ni ubwo bongeraho akandi kuma kiyongera kuri Skimmer ikoreshwa mu cyuma bisanzwe aho bo bafata umubare w'ibanga wawe kuko uba uri buwushyire kuri ako kuma baba bongeyeho bakaza gukoresha uwo mubare w'ibanga bakwiba.

    Ikindi ugomba kwitondera mu gihe ugiye kwinjiza ikarita yawe mu cyuma, ni ukwitegereza neza ko nta twuma dukurura amashusho twaba turi muri kariya kazu karimo icyuma. Ubu buryo nabwo bujya gusa n'ubwa kabiri aho abab bajura icyo baba bagambiriye ari ugufata umubare wawe w'ibanga bakaba bawukoresha biba abakoresha ATM.

    Mu gihe ucyetse cyangwa ubonye bumwe muri ubu buryo ba rusahuzi bakoresha biba abakoresha icyi cyuma,usabwe kubimenyesha abashinzwe iyo bank kugira hatabaho ubusambo.

    Source : https://yegob.rw/ibintu-bitatu-ugomba-kwitondera-mbere-yo-kwinjiza-ikarita-yawe-mu-cyuma-atm/

  • Surprise: Andy Bumuntu yatunguye undi mwana muto umukunda biramushimisha cyane (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Andy Bumuntu yatunguye umwe mu bafana be witwa Bwiza Enza Aella umukunda cyane. Nkuko videwo dukesha KC2 ibigaragaza, Andy Bumuntu yatunguye Aella amusanze iwabo mu rugo.

    Ubwo Andy Bumuntu yageraga iwabo kwa Aella yasanze Aella arimo kuririmba indirimbo On Fire maze bafatanya kuyiririmba ndetse baranaganira mu buryo bwimbitse.

    Yaba Andy Bumuntu ndetse na Aella, buri wese yishimiye guhura na mugenzi we ndetse by'umwihariko Aella yishimiye guhura na Andy Bumuntu, umuhanzi yakunze kuva kera.

    Source : https://yegob.rw/surprise-andy-bumuntu-yatunguye-undi-mwana-muto-umukunda-biramushimisha-cyane-video/

  • Umugore ari mu marira menshi nyuma yo guterwa indobo n'umukunzi we agahita arongora undi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore yahishuye agahinda gakomeye yagize ubwo umugabo we yamubenze hanyuma ahita arongora inshuti magara y'uyu mugore.

    Nk'uko byatangajwe n'uyu mugore, ngo inshuti ye magara yashoboye kumwambura umugabo we mu mayeri.

    Mu mashusho uyu mugore waragaje amarangamutima yavuze ko yisanze umugabo we yamutaye hanyuma akumva ko umugore wari inshuti ye magara yamuciye inyuma ikamutwara umugabo we.

    Abagore benshi babonye iyi videwo bagiye batanga ibitekerezo byabo bavuga ko atari byiza kwizera inshuti yawe.

    Source : https://yegob.rw/umugore-ari-mu-marira-menshi-nyuma-yo-guterwa-indobo-numukunzi-we-agahita-arongora-undi/