Blog

  • Ibibuga amakipe nka APR FC, Rayon Sports, Police FC, AS Kigali, Kiyovu … ashobora kuzajya yakiriraho imikino yayo #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko guhera mu kwezi gutaha Stade Regional izatangira kuvugururwa, amakipe yahakiriraga agomba guhita ashaka ahandi azajya yakirira imikino yayo mu rwego rwo gukomeza gukina shampiyona.

    Stade Regional igiye kongera gufungwa nta kipe izongera kuhakinira kuko mu kwezi gutaha kwa Werurwe 2022 izongera kuvugururwa hasozwa ibyo CAF na FIFA bayisabye.

    Muri Mata 2021 ni bwo CAF yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko Stade u Rwanda rufite itemerewe kwakira imikino mpuzamahanga aho bayisabye kuvugurura Stade ya Kigali (Stade Regional).

    Icyo gihe Stade yahise ifungwa ndetse amakipe yakiriraga kuri iyi Stade amwe ajya i Huye, Muhanga na Bugesera.

    Nyuma yo kuvugurura Urwambariro(Dressing Room), Ubwiherero, tapis(yo mu rwambariro), gusiga amarangi, guhindura intebe z’abasimbura(bench), CAF yabahaye uburenganzira bw’agateganyo ariko n’ibisigaye basabwa kuzabikora.

    Guhera mu kwezi gutaha, imirimo yo kuvugurura iyi Stade izasubukurwa. Hakaba haburamo ibintu 3, intebe z’abafana bicaraho aho kwicara kuri sima ku buryo hanamenyekana umubare nyirizina iyi Stade yakira, kubaka icyumba cy’itangazamakuru ndetse no kubaka icyumba cyo kuyigenzuriramo (Control Room).

    Ni Stade yakoreshwaga n’amakipe 7 yo mu cyiciro cya mbere, ahakirira imikino ndetse amwe anahakorera imyitozo.

    Ayo makipe ni; Gorilla FC, Gasogi United, AS Kigali, AS Kigali, Kiyovu Sports, Rayon Sports, Police FC na APR FC.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko APR FC izajya yakirira imikino yayo i Huye nk’uko yabikoze umwaka ushize, Rayon Sports na Gasogi United zizasubira mu Bugesera kuri Stade ya Bugesera, AS Kigali yakiriraga i Muhanga umwaka ushize niho izasubira, Police FC yo amakuru avuga ko izajya i Ngoma ni mu gihe Kiyovu Sports na Gorilla FC zizaguma ku Mumena.

    APR FC ishobora gusubira kwakirira i Huye

    Kiyovu Sports yo izaguma ku Mumena aho isanzwe ukorera imyitozo

    Nta gihindutse Rayon Sports izajya yakirira imikino yayo mu Bugesera

    Police FC ishobora kuzajya yakirira kuri Stade ya Ngoma i Burasirazuba

    AS Kigali yo izasubira i Muhanga

    Gasogi United yo ni mu Bugesera

    Gorilla FC yo izajya isangira na Kiyovu Sports ikibuga cya Mumena

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibibuga-amakipe-nka-apr-fc-rayon-sports-police-fc-as-kigali-kiyovu-ashobora-kuzajya-yakiriraho-imikino-yayo

  • Imiterere y'Umudugudu w'amazu ahendutse i Kigali #rwanda #RwOT

    I Karama mu Karere ka Nyarugenge, haratangizwa umushinga w'amacumbi agezweho witwa 'Bwiza Riverside Homes' ukaba uzubakwamo inzu zirenga 2700 zo guturamo zihendutse, zubatswe na sosiyete ADHI ku bufatanye na Guverinoma y'u Rwanda.

    Iyi sosiyete yatangiriye ku nzu 245 ziri mu cyiciro cya mbere, zikazarangira kubakwa mu mpera z'uyu mwaka wa 2022.

    Izi Nzu zigezweho kandi zihendutse, imwe ibarirwa agaciro kari hagati ya miliyoni 16 Frw na miliyoni 35 Frw ku muntu ushaka kuyigura.

    Muri rusange uyu mushinga uri mu byiciro bitanu, nurangira uzaba ufite inzu 2270.

    Mu Ugushyingo 2020, nibwo Guverinoma y'u Rwanda yasinyanye amasezerano n'Ikigo ADHI Rwanda Ltd, yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga uzakorwa mu byiciro bitanu.

    ADHI Rwanda Ltd ifite ishuri rya ADHI Academy rihugura abantu ku buryo bwo kubaka izi nzu ndetse abarangije ayo masomo akaba aribo bifashishwa mu kubaka.

    Biteganyijwe ko kugeza mu 2033, uyu mushinga wa ADHI Academy uzaba umaze guhugura abagera kuri 6250 ndetse abarenga 5000 bakazaba barabonye akazi.

    The post Imiterere y'Umudugudu w'amazu ahendutse i Kigali appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/02/11/imiterere-yumudugudu-wamazu-ahendutse-i-kigali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imiterere-yumudugudu-wamazu-ahendutse-i-kigali

  • USA: Guhusha idubu byavuyemo urupfu rw’abavan… – #rwanda #RwOT

    Abayobozi bavuga ko uyu mugabo yafashe imbunda ye kugira ngo yirinde idubu ryirabura ryacaga hafi y’urugo rwe muri leta ya Oregon, ariko ntiyabasha guhamya intego, ahubwo arasa murumuna we bitunguranye.

    Iyi nkuru ibabaje yabereye mu kibaya cya Sunny giherereye mu ntara ya Josephine, kuwa kane w’iki cyumweru nk’uko Polisi ibitangaza.

    Polisi ivuga ko yitabye Telephone nyuma yo guhamagarwa n'umugabo ababwira ko yarashe murumuna we ku bw’impanuka, asaba ko bakwihutira gutabara.

    Mu itangazo ry’ibiro by’umuyobozi wa Polisi muri Oregon bagize bati “Hashingiwe ku iperereza, bikekwa ko uwaduhamagaye yiyahuye nyuma yo guhamagara kugira ngo amenyeshe ko habaye impanuka.”

    Travis Snyder, umuyobozi wa Polisi wungirije yavuze ko abapolisi bageze aho Telephone yari yahamagariye itabaza bagasanga abagabo babiri bapfuye, aho umwe yari afite igikomere ku mutwe, undi afite igikomere cy’isasu ku mutima.

    Abayobozi birinze gutangaza amazina ya ba nyakwigendera mu gihe iperereza rigikomeje.

    Source: BBC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114419/usa-guhusha-idubu-byavuyemo-urupfu-rwabavandimwe-babiri-114419.html

  • Gakenke: Abaturage bavugije impundu kubera urupfu rw'umugabo bashinja kubazengereza #rwanda #RwOT

    Mu gihe ubusanzwe umuntu apfa abantu bagacura umuborogo,urupfu rw'uyu mugabo rwo rwashimishije benshi mu baturanyi be nkuko BTN TV dukesha iyi nkuru ibitangaza.

    Benshi mu baturage bo muri kariya gace baganiriye na BTN TV,bagiye batondagura amazina y'abantu uyu mugabo ashinjwa kwica ndetse bakavuga ko bashimishijwe n'urupfu rwe rutunguranye.

    Umwe yagize ati “Dusabe,abantu bari kubyina bari no kunywa na byeri.Dusabe,yishe umuntu wari uvuye kudepoza [gusaba akazi].Yarambabaje cyane yari yarishingiye abarimu…”

    Undi mugabo yagize ati “Inkuru y'urupfu rwa Dusabe,wapfuye atarwaye yashimishije benshi kuko bamushinjaga kuroga.Bamwe bari kuvuga ngo nibamushyingure vuba atagaruka.”

    Undi yagize ati “Bamwe bari kuvuga ngo “ntabwo yapfuye n'ukubeshya.Njyewe mbara ko yari amaze kwica abantu 3 n'undi yahumishije amaso n'undi waheze mu nzu burundu.Yatinze gupfa n'abo yishe ni benshi.”

    Amakuru ari gutangwa n'aba baturage ngo nuko uyu mugabo ngo hari n'umwana yacuritse mu musarani amugira impumyi.

    Umuturanyi wa hafi w'uyu mugabo yavuze ko amakuru y'urupfu rwe yayumvise ariko ngo akeka ko abaturage aribo bamwihimuyeho bakamurogesha.

    Ati “N'umugore we kugira ngo amenye ko afite ikibazo n'uko yamuhamagaye nijoro ntiyafata telefoni ahamagara abantu avuga ko ashobora kuba afite ikibazo.Apfuye yangijwe kuko ntabwo yigeze arwara na rimwe.Dukwiriye kubirebaho.”

    Umuyobozi w'Umudugudu wa Rutenderi, Niryoriramaze Cyprien yavuze ko amakuru nawe yayamenye ayahawe n'abaturage.

    Ati “Nari naremye isoko,abaturage batubwiye ko byatunguranye.Bambwiye ngo umuntu arapfuye ngo bamujyanye kwa muganga ahita apfa.Bavuga ko hari umwana yaba yararogesheje amaso arahuma.Ibyo kuvuga ngo n'uburozi ntaho wabupima.”

    Umunyamakuru wa BTN TV yavuze ko ubwo yari muri aka gace,abantu benshi barimo kunywa inzoga n'Ikigage bishimira urupfu rw'uyu mugabo Leonidas.

    Byari byitezwe ko uyu mugabo ashyingurwa kuwa 10 Gashyantare 2022.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gakenke-abaturage-bavugije-impundu-kubera-urupfu-rw-umugabo-bashinja

  • Sugira Ernest, Seif na Abeddy, AS Kigali iratangira imikino yo kwishyura itabafite #rwanda #RwOT

    AS Kigali ikomeje imyitozo yitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona, ni imyitozo itagaragayemo bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe barimo Seif na Sugira.

    AS Kigali izatangira yakira Espoir FC ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2022, ni umukino uzabera kuri Stade Regional i Nyamirambo.

    Muri iyi myitozo irimo gukoreshwa n’umutoza mukuru w’iyi kipe, Mike Mutebi irimo abakinnyi Kalisa Jamir uheruka gusinyira iyi kipe.

    Hari abakinnyi batakoze imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu ndetse banamaze iminsi badakora barimo Biramahire Abeddy, Niyonzima Olivier Seif ndetse na Sugira Ernest.

    Aba bakinnyi bakaba bose bafite ibibazo by’imvune ndetse amakuru akaba avuga ko batazakina umukino wa shampiyona wo ku Cyumweru.

    Undi mukinnyi utakoze imyitozo ni Kakule Mugheni Fabrice ariko akaba adafite ikibazo gikomeye, yari afite ikibazo cy’urukingo rwamuguye nabi ariko byitezwe ko ejo azakorana n’abandi kuko uyu munsi yikoranye wenyine (azenguruka ikibuga).

    Sugira Ernest amaze iminsi afite ikibazo cy’imvune

    Niyonzima Olivier Seif na we yagize ikibazo cy’imvune

    Biramahire Abeddy na we ntabwo yakinnye uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sugira-ernest-seif-na-abeddy-as-kigali-iratangira-imikino-yo-kwishyura-itabafite

  • Ingabo z'u Rwanda ziri muri Sudani y'Epfo zambitswe imidali y'ishimwe – #rwanda #RwOT

    Abambitswe iyi midali itangwa na Loni, bose hamwe ni 800 barimo abagore 62, aho bose bashimiwe ubwitange n'ubunyamwuga bagaragaza mu gukomeza kugarura no kubungabunga amahoro.

    Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 10 Mutarama 2022, uyoborwa n'Umugaba Mukuru w'Agateganyo w'Ingabo za UNMISS, Maj Gen Mohammad Main Ullah Chowdhury.

    Ingabo z'u Rwanda zatangiye ibikorwa byo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo mu 2016 nyuma y'imvururu zavutse hagati ya Perezida Salva Kiir na Riek Machar wari Visi Perezida we.

    Byatumye abaturage b'icyo gihugu kimaze imyaka irindwi kivutse bagera kuri miliyoni 1.5 bahungira mu bindi bihugu, abandi 300 000 bava mu byabo bahungira mu bindi bice by'imbere mu gihugu.

    Mu butumwa bwa UNMISS muri Sudani y'Epfo, u Rwanda rufite batayo eshatu ndetse n'umutwe w'ingabo zirwanira mu kirere. Ni mu gihe abambitswe imidali ari abasirikare 800 bo muri Batayo ya Kabiri.

    Umugaba Mukuru w'Agateganyo w'Ingabo za UNMISS, Maj Gen Mohammad Main Ullah Chowdhury yambitse imidali Ingabo z’u Rwanda

    Ingabo z’u Rwanda zikomeje gushimirwa uruhare rwazo mu kugarura no kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-ziri-muri-sudani-y-epfo-zambitswe-imidali-y-ishimwe

  • Nyagatare: Bahuguwe ku kwirinda no kuzimya inkongi y’umuriro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Polisi ivuga ko abahuguwe barimo abaganga n’abaforomo, abayobozi b’amashami atandukanye, abatekinisiye, abashinzwe umutekano bo mu bitaro bya Gatunda, hamwe n’abayobozi mu nzego bwite za Leta, aba Dasso n’umwofisiye wa polisi, bakorera mu Murenge wa Gatunda.

    Abahuguwe basobanuriwe ibitera inkongi, ibigize inkongi hamwe n’ubwoko bwazo, banerekwa uburyo butandukanye bashobora kwifashisha mu kuzimya umuriro bakoresheje nka za kizimyamoto ndetse no kuzimya hifashishijwe ikiringiti cyangwa isume.

    Nyuma yo kugenzura igishobora kuba imbarutso y’inkongi y’umuriro mu bitaro bya Gatunda, inzego z’ubuyobozi zahise zibimenyeshwa kugira ngo bikemurwe vuba.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gashyantare 2022, igikorwa nk’iki kizakomereza mu Karere ka Gatsibo ku bitaro bya Ngarama.

    Nyuma y’uko ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 06 Ukwakira 2021, inyubako y’Ibitaro bya Kibagabaga mu Karere ka Gasabo yafashwe n’inkongi y’umuriro ibyari birimo bikangirika, ku bw’amahirwe ntihagira umuntu uhitanwa n’iyo nkongi y’umuriro kuko polisi yahise itabara, igatangira ibikorwa byo kuwuzimya utarafata izindi nyubako.

    Mu rwego rwo kwirinda ko inkongi yabaye mu bitaro bya Kibagabaga yagira ibindi bitaro yibasira, Ishami rya Polisi rishinzwe kurinda no kuzimya inkogi y’umuriro (Fire Brigade), ryahise ritangira guhugura abakozi b’ibitaro bitandukanye mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara.

    Mu bakozi b’ibitaro bahuguwe mu Mujyi wa Kigali harimo abaganga n’abandi bakozi bo mu bitaro bya Masaka biherereye mu Karere ka Kicukiro, ndetse aya mahugurwa akaba yaranatanzwe mu bigo bitandukanye bitanga serivisi zihuza abantu benshi, nk’amashuri.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/article/nyagatare-bahuguwe-ku-kwirinda-no-kuzimya-inkongi-y-umuriro

  • Umubano ukomeje kuba mwiza hagati y'umuhungu wa Museveni na Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi u Rwanda na Uganda bari muri gahunda yo kuzahura umubano w'ibihugu byombi umaze igihe waratesekaye kubera ibibazo bitandukanye, impande zombi zikomeje kugaragaza ubushake bwo gukemura ibyo bibazo nkuko Umukuru w'igihugu Perezida Kagame aherutse kubigarukaho.

    Kuva Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w'ingabo za (UPDF) zirwanira ku butaka yagirira uruzinduko mu Rwanda kuwa 22 Mutarama 2022, ndetse akaza no kugirana ibiganiro n'Umukuru w'igihugu byanasize hari intambwe itewe ku mubano w'ibihugu byombi. Gen Muhoozi ufata Perezida Kagame nka Nyirarume, akomeje kumugaragaza nk'umuntu akunda kandi yubaha cyane.

    Mu butumwa yacishije ku rubuga rwe rwa twitter maze abuherekeresha ifoto y'umukuru w'igihugu yambaye impuzankano iranga Ingabo z'u Rwanda, Gen Muhoozi yagaragaje ko asanzwe yishimira cyane Perezida Kagame , ndetse ko atari ibya none kuko kuva na kera ariko byahoze.

    Ati “Nk'umuyobozi w'ingabo Namushimye kuva S.3, 1990, Icyo gihe nari mfite imyaka 16. ubu Hashize imyaka 32, Ntekereza ko u Rwanda na Uganda byombi ari byiza mu gutanga amahoro.“

    As a military commander I admired him from S.3, 1990! I was 16 years old then! So it’s been 32 years of admiring each other. I think both Rwanda and Uganda are best served when there is peace! pic.twitter.com/oNHQKGH6sv

    — Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) February 10, 2022

    Lt Gen Muhoozi aheruka i Kigali kuwa 22 Mutarama uyu mwaka, azaniye Perezida Kagame ubutumwa bwihariye bwa mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.

    Gen Muhoozi ubwo uheruka i Kigali yakiriwe na Perezida Kagame

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/urukundo-ni-rwose-hagati-y-umuhungu-wa-museveni-na-perezida-kagame

  • BYAKOMEYE:Umuvandimwe wa Joseph Kabila yangiwe gusohoka igihugu #rwanda #RwOT

    Zoe Kabila umuvandimwe w’uwahoze ari perezida Joseph Kabila yagombaga kujya muri Afrika yepfo akoresheje indege ya Kompanyi ya South African Airways (SAA). Kubw’amahirwe make ntabwo ibintu byose byagenze nkuko byari byateganijwe kuri Zoé Kabila.

    7 Sur 7 yanditse ko indege yagombaga kujyana uyu mugabo kuri uyu wa kane, mu ma saa kumi n’imwe z’igitondo ,Zoé Kabila yageze ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili mbere yahoo gato mu rwego rwo kunoza urugendo rwe.

    Agezeyo ngo yajyanywe ku biro by’umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka (DGM) ku kibuga cy’indege. Nyuma amenyeshwa ko adashobora gufata indege ye ,nk’uko byari biteguwe.

    Binavugwa ko Zoé Kabila wari urimo gukoresha urupapuro rw’inzira rwe yahise arwamburwa rugafatirwa n’ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka ku kibuga cy’indege cya N’djili.

    Nk’uko amakuru amwe abivuga,ngo Zoé Kabila yifuzaga kujya kwifatanya n’umuvandimwe we, Joseph Kabila wahoze ari Perezida w’igihugu, umaze iminsi mike muri Afurika y’Epfo kubera impamvu z’ubuzima nk’uko bamwe mu bavandimwe be babitangaza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/BYAKOMEYE-Umuvandimwe-wa-Joseph-Kabila-yangiwe-gusohoka-igihugu