Blog

  • Nyuma yo guhabwa ubutaka n'amafaranga, Sadio Mane ahawe indi mpano yagatangaza n'umuyobozi w'agace avukamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Sadio Mane yahembewe kuba yaritwaye neza agafasha ikipe ye ya Senegal gutwara igikombe cy'Afurika ku nshuro yabo ya mbere.

    Rutahizamu ukinira ikipe ya Liverpool mu bwongereza, yateye penaliti yahesheje insinzi Senegal batwara igihugu cya Misiri igikombe gutyo. Akaba kandi yaratsinze ibitego 3 mu irushanwa ndetse atanga n'imipira 2 yavuyemo ibitego.

    Umuyobozi waho Sadio Mane akomoka yatangaje ko Sitade bari kubaka muri ako gace izitirirwa Sadio Mane. Iyi Sitade ikaba iri kubakwa, biteganyijwe ko izafungurwa umwaka utaha.

    Mayor Abdoulaye Diop yagize ati 'Sadio Mane yaduhesheje agaciro nk'abanya Senegal, cyane cyane abatuye agace ka Sedhiou. Bityo nahisemo kumwitirira Sitade ya Sedhiou'.

    'Yatumye kandi agace ka Bambali na Sedhiou kamenyekana. Nemera ntashidikanya ko iyi mpano Sadio Mane ayikwiye'

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-guhabwa-ubutaka-namafaranga-sadio-mane-ahawe-indi-mpano-yagatangaza-numuyobozi-wagace-avukamo/

  • Weekend ya Ruhago kuri StarTimes! #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tombola y’uko aya marushanwa azahura yahuje amakipe y’ibihangange muri Afurika, nka Al Ahly ari na yo ifite iki gikombe, mu itsinda rya mbere iri kumwe na Mamelodi Sundowns na yo yigeze kugitwara, hamwe n’amakipe yo muri Sudani nka Al Hilal na Al Merrikh.

    Muri iri tsinda umukino ubanza uzahuza:

    Mamelodi Sundowns vs Al Hilal
    Mu gihe indi mikino izakinwa mu kwezi kwa 3, kuko ikipe ya Al Ahly yari iri mu gikombe cy’isi cy’Ama clubs.

    Undi mukino utegerejwe na benshi ni uzahuza Raja na Amazulu yo muri Afurika y’Epfo itozwa n’umwe mu bantu banditse amateka kuri Ruhago nyafurika umutoza Benni McCarthy.

    Gahunda yose ya CAF Champions League muri iki cyumweru imwe mu mikino ihari iteye itya :

    11/02/2022
    MAMELODI SUNDOWNS VS AL HILAL

    12/02/2022
    RAJA VS AMAZULU

    Iki cyumweru kandi kizarangwa n’imikino ya CAF Confederations Cup muri ruhago. Iri rushanwa ni ryo ririmo amakipe yo mu Karere nka SIMBA SC ya Tanzaniya ikinwamo n’umunyarwanda KAGERE Meddy na TP Mazembe yo muri RD Congo, na yo yigeze gutwara iri rushanwa.

    13/02/2022
    TP MAZEMBE vs AS OTOHO
    SIMBA SC vs ASEC MIMOSAS

    Uretse iyi mikino ya CAF kandi muri iyi weekend kuri shene z’imikino za StarTimes murakurikira shampiyona zo ku mugabane w’i Burayi. Mu Budage Bundes Liga irakomeza. Umukino witezwe na benshi ni uhuza FC Union Berlin na Borussia Dortmund kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare saa 16:30 mu gihe ku munsi ukurikiyeho tariki 13 Gashyantare uyu mwaka saa 16:30 VfL Bochum 1848 FC ikina na Bayern München.

    La Liga na yo irakomeza ku munsi wayo wa 24

    Umukino witezwe muri La Liga ni uhuza Villarreal na Real Madrid kuri uyu wa Gatandatu 17:15. Ikindi ni uko iki cyumweru muri Esipanye shampiyona yaho irangwa n’umukino wa Espanyol Barcelone yakira FC Barcelone umukino uzwi nka Derby Catalogna. Uyu mukino ikipe ya Barcelona igiye kuwukina nyuma yo gutsinda ikipe ya Atletico Madrid ari na yo ifite igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize.

    Imikino yose murayikurikira kuri shene za StarTimes World Football ch 254DTT & ch 245 DTH na ST Sports life ch 253 DTT & ch 243 DTH na Sports Focus ch 250 DTT & ch 240 DTH kuri bouquet ya NOVA igura 4000frw na Basic igura 6000Frw, no kuri Smart igura 8500Frw hamwe na Classic igura 8000Frw.

    Kugeza ubu StarTimes ni yo ya mbere mu Rwanda ifite ibiciro bihendutse kuri buri wese, ikagira na Shene ziri mu ndimi zitandukanye zirimo, Igifaransa, Icyongereza, Igiswahili, n’Ikinyarwanda. Ku buryo buri muntu bitewe n’ururimi akoresha yisangamo.

    Ibi bikaba ari na byo bizabafasha kureba neza iyi mikino muyumva kandi mudahenzwe.

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/weekend-ya-ruhago-kuri-startimes

  • Ruhango:Yatawe muri yombi akekwaho kwica mugenzi we wamwimye inzoga #rwanda #RwOT

    Umugabo wo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango yatawe muri yombi n'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho icyaha akekwaho cyo kwica mugenzi we amukubise 'tablette' mu mutwe amuziza ko yamwimye inzoga.

    Uwo mugabo akekwaho icyaha cyo gukubita Mbanzabigwi Jean Claude ubwo yamusangaga aho atuye mu Mudugudu wa Nyarutovu mu Kagari ka Nyabibugu.

    Gusa bikekwa ko hashobora kuba hari izindi nzika yari amufitiye bigatuma ajya kumwiyenzaho amusaba inzoga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwendo Muhire Floribert yavuze ko ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyarutovu mu Kagari ka Nyabibugu, akavuga ko mbere y'uko nyakwigendera apfa yajyanywe mu Bitaro by'i Gitwe.

    Ati ''Uwo yasabaga inzoga yasanze ntayo afite, ayibuze biramurakaza afata tablette ayimukubita mu mutwe.'

    Mbanzabigwi yahise ajyanywa kwa muganga mu Bitaro bya Gitwe ariko aza koherezwa kuri CHUB kuko yari arembye cyane, nyuma yaho arapfa.

    Ukekwaho icyaha yafashwe akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB mu Mujyi wa Ruhango.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ruhango-yatawe-muri-yombi-akekwaho-kwica-mugenzi-we-wamwimye-inzoga

  • Imanza hagati ya Leta y’u Rwanda na Rujugiro zongeye kubura #rwanda #RwOT

    Ni ubujurire bwatanzwe n’Intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda ku cyemezo cy’urukiko cyo ku wa 20 Ugushyingo 2020, rwanzuye ko Leta yakoze amakosa ubwo yatangiraga gucunga inyubako ya UTC nk’umutungo wasizwe na bene wo mu 2013.

    Ni inyubako yaje gutezwa cyamunara ku wa 25 Nzeri 2017, kugira ngo hishyurwe ibirarane by’imisoro isaga miliyari imwe yo mu 2011 na 2013.

    Yaguzwe na Kigali Investment Company kuri miliyali 6.8 Frw.

    Urukiko rwa mbere rwanategetse Leta guha UTC amafaranga y’ubukode yakiriwe guhera ku wa 1 Ukwakira 2013 kugeza ku wa 27 Nzeri 2017, no gutanga indishyi ya $500,000 izajya yunguka 6% ku mwaka kugeza itanzwe yose.

    Mu iburanisha ryo mu bujurire, Leta y’u Rwanda ihagarariwe n’Intumwa za Leta Nicholas Ntarugera na Ntwali Emile.

    Ntarugera yavuze ko urukiko rwa mbere rwakoze amakosa mu kwemeza ko ikirego cyatanzwe ku gihe.

    Icyemezo ku micungire y’imigabane ya Rujugiro ngo cyafashwe ku wa 29 Nyakanga 2013 aho kuba ku wa 2 Ukwakira 2013 nk’uko byashyikirijwe urukiko. Ikirego cyatanzwe ku wa 22 Ugushyingo 2013, bivuze ko amezi abiri ateganywa n’itegeko yaba yararenze.

    Nyamara mu rubanza mu rukiko rwa mbere, urukiko rwemeje ko icyabaye ku wa 29 Nyakanga yari inama ku micungire y’imigabane ya Rujugiro, mu gihe haburanwa igihe leta yatangiriye gucunga UTC.

    Hatangajwe ko ku wa 2 Ukwakira 2013 aribwo Komisiyo ishinzwe gucunga imitungo yasizwe na bene yo yandikiye abantu bakodeshaga muri UTC, ibamenyesha ko ubu iri mu maboko yayo.

    Leta ariko yasobanuye ko itigeze yinjira mu miyoborere ya UTC, ahubwo yacungaga imigabane ya Rujugiro.

    Ikindi kibazo cyagaragajwe n’Intumwa ya Leta y’u Rwanda ni uko abanyamategeko barimo kuburanira UTC, Francis Gimara na Hannington Amol, badakwiye kwemerwa kubera ko hatagaragajwe icyemezo cya UTC kibashyiraho.

    Ahubwo ngo bashyizweho na Rujugiro usanzwe ari umunyamigabane munini muri icyo kigo, ku buryo Urukiko rukwiye gukuraho icyemezo cy’umucamanza wa mbere.

    Intumwa ya Leta Ntwali we yavuze ko Guverinoma ifite inshingano yo gucunga imitungo yasizwe na bene yo, by’umwihariko y’abaturage batari mu gihugu.

    Ngo umunsi Rujugiro yagarutse mu Rwanda azashyikirizwa imitungo ye.

    Abanyamategeko ba UTC bo bavuze ko nta makosa urukiko rwakoze, kuko ikirego cyatanzwe bakimara kumenya ko UTC yatangiye gucungwa na Leta nk’umutungo wasizwe na bene wo.

    Gimara yavuze ko kuba ahagarariye UTC bitanyuranyije n’amategeko, kuko afite uburenganzira bwo gukora akazi k’ubwavoka, akunganira abantu n’ibigo mu nkiko.

    Byongeye, UTC ngo ni ikigo cyanditswe mu gihugu kinyamuryango cy’urukiko ruri kuburanisha uru rubanza.

    Ahubwo ngo urukiko rwa mbere rwakoze amakosa kuko rutategetse ko UTC isubizwa ubukode n’inyubako yayo yagurishijwe, ndetse ngo ntirwagennye impozamarira ikwiye.

    Basabye urukiko gutesha agaciro ubujurire bw’Intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda.

    Ntabwo igihe urukiko ruzatangariza icyemezo cyarwo cyatangajwe, ariko uru rubanza ruzakomeza kugeza ku wa 28 Gashyantare, 2022.

    Rurimo kuburanishwa n’abacamanza barimo Nestor Kayobera (Perezida), Geoffrey Kiryabwire (Visi Perezida), Sauda Mjasiri, Anita Mugeni na Kathurima M’Inoti.

    UTC yashinzwe ku wa 20 Gicurasi 1997, ifite abanyamigabane barimo Rujugiro (imigabane 1933), Theoneste Mutambuka (imigabane 41), Tharcisse Ngofero (imigabane 4), Succesion Makuza Desire (imigabane 3) na Successsion Nkurunziza Gerard (imigabane 20).

    Ni ikigo cyari cyubakiye ku muturirwa uri mu mujyi rwagati witwaga UTC, bavugaga ko bubatse kuri miliyoni $20 nubwo bishidikanywaho.

    Mu rubanza rwa mbere, UTC yavuze ko kugeza mbere y’uko iriya nyubako itangira gucungwa na Komisiyo ishinzwe gucunga imitugo yatawe mu 2013, yari itarakira ubutumwa bwa RRA buyimenyesha n’ibirarane by’imisoro.

    Ahubwo ngo yari ifitiye Banki ya Kigali inguzanyo ya miliyari 1.3 Frw.

    Leta ariko ivuga ko Rujugiro atari kumenya neza iby’ayo madeni kuko yari hanze y’igihugu.

    Ni mu gihe abunganira UTC bavuze ko iriya nzu yakodeshwaga nibura 120,000$ buri kwezi, ku buryo imibare yashyikirijwe urukiko yavugaga ko kuva mu 2013 kugeza mu 2017 yagombaga kuba yinjije miliyoni $5.6.

    Ni amafaranga ngo yashoboraga kwishyura umwenda w’imisoro wa miliyoni $1.1 iyo uza kuba uhari.

    Leta yavuze ko Rujugiro ajya kuva mu Rwanda atigeze agena ugomba gucunga imigabane ye, bityo yagombaga gukurikiranwa na Leta.

    Inyungu yayo go yashyirwaga kuri konti izwi, ku buryo yari kuyisubizwa agarutse.

    Ibyo kwishyura umwenda wa BK n’imisoro byo ngo ntibyagombaga kuba inshigano za Komisiyo cyangwa Leta, zari iz’abayobora ikigo, kuko Leta itigeze yinjira mu miyoborere ya UTC, ahubwo yacungaga imigabane ya Rujugiro gusa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Imanza-hagati-ya-Leta-y-u-Rwanda-na-Rujugiro-zongeye-kubura

  • Amarenga ku ntambara ikomeye muri Ukraine #rwanda #RwOT

    Amerika iburira abaturage bayo ko u Burusiya bwiteguye neza kuba bwakwinjira muri Ukraine mu minsi mike bityo rero Abanyamerika bariyo bakwiriye gutaha vuba bishoboka.

    Umujyanama wa Perezida Biden mu by’umutekano, Jake Sullivan, ku wa Gatanu yatangaje ko ubutasi bwa Amerika bwagaragaje ko u Burusiya bwamaze gutegura intwaro zose ku buryo igihe icyo aricyo cyose bushobora kwinjira muri Ukraine.

    Bivugwa ko mu gihe u Burusiya bwaba bwinjiye muri Ukraine, ikintu cya mbere bwakora ari ukugaba ibitero by’indege mu Mujyi wa Kyiv ndetse ko ibyo bishobora kuba mu cyumweru gitaha.

    Sullivan yabwiye abanyamakuru ati 'Ubu ntabwo twavuga neza umunsi cyangwa se isaha, ariko ibi ni ibintu bishoboka cyane.'

    Yakomeje agira ati 'Ntabwo twavuga ko umwanzuro wamaze gufatwa, ko umwanzuro wa nyuma wafashwe na Putin. Icyo turi kuvuga ni uko dufite impungenge nyinshi cyane kubera ibyo turi kubona hariya.'

    Amerika ivuga ko ikomeje kubona ibimenyetso by’ugututumba k’umwuka mubi hagati ya Ukraine n’u Burusiya ndetse ko igisirikare cya Putin gikomeje kwegera ku mupaka wacyo na Ukraine.

    Sullivan ati 'Nk’uko twabivuze mbere, igitero gishobora kuba igihe icyo ari cyo cyose mu gihe Putin yaba ategetse ko kiba.'

    Ishami rishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Amerika ryatangaje ko abakozi bose ba Ambasade y’iki gihugu i Kyiv baza gutaha mu gihe cya vuba. Uburyo baza gutahamo biratangazwa kuri uyu wa Gatandatu.

    U Burusiya bumaze kugira abasirikare ibihumbi 100 ku mupaka wabwo na Ukraine.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Amarenga-ku-ntambara-ikomeye-muri-Ukraine

  • Rachid Pogba wafashe videwo ya Samuel Hagenimana yavuze impamvu yamutumiye mu bukwe bwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muberuka Rachid wamamaye cyane ku izina rya Rachid Pogba yavuze impamvu yatumiye Hagenimana Samuel mu bukwe bwe. Ni nyuma yuko kuri uyu wa kane tariki ya 10 Gashyantare 2022, Rachid yakoze ubukwe bwanagaragayemo Hagenimana Samuel.

    Nkuko Rachid Pogba yabitangarije kuri imwe muri Televiziyo ya YouTube yavuze ko impamvu yatumiye Hagenimana Samuel ari uko Samuel ari inshuti ye cyane kandi akaba azirikana. Yagize ati ” Hagenimana Samuel ni umucuti wanjye twarahuje, arazirikana, nagombaga kumutumira mu bukwe bwanjye nawe akaza akarya ku biryo byiza akenjoyinga nawe akumva yishimye… “.

    Rachid Pogba n'umugore we, Nadine

    Samuel Hagenimana mu bukwe bwa Rachid Pogba

    Source : https://yegob.rw/rachid-pogba-wafashe-videwo-ya-samuel-hagenimana-yavuze-impamvu-yamutumiye-mu-bukwe-bwe/

  • Anita Pendo, Gitego na Dj Bissoso baserutse mu myambaro y'abakundanye (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu mu kiganiro Friday Flight Anita Pendo ,Gitego na Dj Bissosso bazirikanye abantu bose bakundana babifuriza kuzagira saint valentin nziza.

    Abanyamakuru ba Rba baserutse mu myambaro benshi bakunze kwambara mu munsi wa Saint valentine.

    Ni mu kiganiro batumiyemo couple ikundanye ibafasha kwizihiza uwo munsi wa Saint Valentin ndetse ibasangiza uko ibanyeho mu rukundo rwabo.

    Source : https://yegob.rw/anita-pendo-gitego-na-dj-bissoso-baserutse-mu-myambaro-yabakundanye-amafoto/

  • Amarangamutima y’umukobwa wa Lt. Gen. Jacques Musemakweli wayoboye APR FC nyuma y’umwaka se yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umwaka urashize uwahoze ari umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Lt. Gen. Jacques Musemakweli yitabye Imana, umukobwa we akaba yagaragaje ko atakwizera ko umwaka ushize amubonye bwa nyuma.

    Mu gitondo cyo ku wa 12 Gashyantare 2021 nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye mu muryango w’abakunzi ba siporo by’umwihariko uwa APR FC ko uwahoze ari umuyobozi w’iyi kipe, Lt. Gen. Jacques Musemakweli yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 11 Gashyantare 2021.

    Kuri iyi nshuro ubwo hashize umwaka umwe yitabye Imana, umukobwa we Urujeni Musemakweli yagaragaje amarangamutima ye, ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter.

    Ati 'Ntabwo nakwizera ko hashize umwaka nkubonye bwa nyuma Papa. Ku bw’impamvu runaka, umwaka umwe bituma twizera ko koko wagiye. Nkumbuye uburyo watumye buri wese muri twe yumva adasanzwe kandi akunzwe.'

    “Warakoze ku bintu byose wanyigishije; agaciro ko kwihangana n’ubugwaneza, ubunyangamugayo no kwitanga. Ubuzima bwawe bwose wabayeho wiyubashye. Warakoze kunyigisha ibintu byose nzi kandi mpagararaho.”

    Mu Gushyingo 2019 nibwo Lt. Jacques Musemakweli yagizwe Umugenzunzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, hari nyuma y’imyaka 3 ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, inshingano yahawe nyuma yo kuba Umuyobozi w’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu(Republican Guard).

    Lt. gen. Jacques Musemakweli yabaye perezida wa APR FC kuva 2013 aho yari asimbuye Maj Gen Alex Kagame, akaba yaraje gusimburwa Maj. Gen. Mubaraka Muganga mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Mutarama 2021.

    Ari perezida w’iyi kipe yayihesheje ibikombe 2 by’Amahoro(2014 na 2017) n’ibikombe 5 bya shampiyona(2013-14, 2014-15, 2015-16, 2017-18 na 2019-20).

    Thank you for for everything you have taught me; the value of patience and kindness, the need of honesty and selfless service.
    You lived every bit of your life with dignity. Thank you for teaching me everything that I know and stand for.

    — Urujeni🌹| Musemakweli 🤍🕊 (@ra1ssa_11) February 11, 2022

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarangamutima-y-umukobwa-wa-lt-gen-jacques-musemakweli-wayoboye-apr-fc-nyuma-y-umwaka-se-yitabye-imana

  • Ruhango : Yasabye inzoga umuturanyi ayibuze aramukubita arapfa #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo Muhire Floribert yavuze ko ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyarutovu mu Kagari ka Nyabibugu, akavuga ko mbere y’uko nyakwigendera apfa yajyanywe mu Bitaro by’i Gitwe.

    Mu Bitaro bya Gitwe byananiranye ahabwa transfert imujyana mu Bitaro bikuru bya CHUB ari naho yaguye.

    Ati ''Uwo yasabaga inzoga yasanze ntayo afite, ayibuze biramurakaza afata tablette ayimukubita mu mutwe.'

    Niyomugabo François ukekwaho iki cyaha, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Mujyi wa Ruhango.

    Ivomo:Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Yasabye-inzoga-umuturanyi-ayibuze-aramukubita-arapfa

  • Intambara nifuza hagati y’u Rwanda na Uganda ni iyo kurushanwa abakobwa beza – Gen Muhoozi #rwanda #RwOT

    Gen Muhoozi umaze iminsi agaragaza ko ashishikajwe no gukemura burundu ibibazo by’u Rwanda na Uganda bimaze imyaka, akomeje gushyira ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bususurutsa abantu ndetse bamwe bagatembagara. Akunda kandi muri iyi minsi kugaragaza ko yubaha Perezida Paul Kagame cyane, akanagaruka ku buvandimwe bw’abaturage b’ibihugu byombi.

    Kuri uyu wa Gatandatu, abinyujije kuri twitter yagize ati : “Intambara rukumbi dushaka hagati ya Uganda n’u Rwanda, ni uguhatana tureba abafite abagore n’abakobwa beza kurusha abandi. Dukwiye gushyiraho ayo marushanwa akazajya aba buri mwaka”

    Hari abanenga Lt Gen Muhoozi bavuga ko ibyo ashyira ku mbuga nkoranyambaga bidakwiye umuyobozi ukomeye nka we, ariko hakaba n’abasesengura ibya Politiki bavuga ko ari ubuhanga mu gushaka kurangaza rubanda no kwigarurira imitima ya benshi yirerekana nk’uworoheje witeguye gusabana n’abaturage haba ku ruhande rw’u Rwanda no ku rwa Uganda.

    Ibitekerezo byatanzwe ku cyifuzo cya Gen.Muhoozi

    https://mobile.twitter.com/mkainerugaba/status/1492382781250355200?cxt=HHwWgICylfGOgbYpAAAA

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Intambara-nifuza-hagati-y-u-Rwanda-na-Uganda-ni-iyo-kurushanwa-abakobwa-beza-Gen-Muhoozi