Blog

  • Reba Uburanga bw'abakobwa bahataniye guhagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2022 [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022, ijonjora rya Miss Rwanda ryakomereje kuri Hill Top Hotel i Remera.

    Muri rusange, abakobwa baratoranywa mu Mujyi wa Kigali bariyongera kuri 41 bamaze kuboneka mu zindi ntara ari nabo bazatoranywamo abagomba kujya mu mwiherero [Bootcamp].

    Ijonjora ryo gutoranya abahagararira umujyi wa Kigali ryabereye kuri Hill Top Hotel I Remera mu mujyi wa Kigali.

    Umukinnyi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda, Niyomubyeyi Noella uzwi nka Fofo muri filime Papa Sava, ni umwe mu bakobwa bagerageje amahirwe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 gusa yabonye Oya eshatu na Yego imwe.

    Umujyi wa Kigali wiyandikishijemo abakobwa 190 barimo n'umukinnyi wa Filimi Niyomubyeyi Noella uzwi nka Folomina [FOFO] muri Papa Sava.

    Hamaze gutorwa ba Nyampinga b'u Rwanda 10, batatu muri bo bavuye mu Burengerazuba bw'u Rwanda.

    Iyi Ntara niyo yibarutse Kundwa Doriane wabaye Miss Rwanda 2015. Ni mu gihe Intara y'Amajyepfo yibarutse Miss Kayibanda Mutesi Aurore na Grace Bahati.

    Naho Intara y'Iburasirazuba yibarutse Akiwacu Colombe Miss Rwanda 2014. Umujyi wa Kigali wibarutse Miss Nishimwe Naomie, Ingabire Grace n'abandi.

    Abakobwa batsinze amajonjora mu Ntara enye

    Abakobwa 9 batsindiye guhagararira Intara y'Iburengerazuba ni No 33. Umubyeyi Sandrine, No 04. Isaro Nadia, No 15. Stella Matutina Murekatete, No 17. Kazeneza Marie Merci, No 32. Mwiza Amelia, No 21. Muringa Jessica, No 02. Keza Maolithia, No 03. Uwajeneza Peggy na No 06. Nshuti Divine Muheto.

    Abakobwa icyenda babonye itike yo guhagararira Intara y'Amajyepfo muri Miss Rwanda 2022 ni Uwimana Jeannette [40], Tanganyika Elisabeth [No 1], Ashimwe Michelle [No 32], Kamikazi Queen Roxanne [No 13], Ikirezi Hapiness [No 3], Ruzindana Belyse [No 31], Ituze Ange Melissa [No 14], Irakoze Sabrine Huguette [No 34] na Keza Melissa [No 24].

    Abakobwa 14 batsindiye itike yo guhagararira Intara y'Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2022 ni Ikirezi Musoni Kevine [No 11], Uwase Teta Sheena [No 40], Mwiza Oliver [No 24], Nzamukosha Patricia [No 66], Mutoni Pascaline [No 60], Umulisa Lidvine [No 45], Keza Nadia [No 71], Uwase Lucie [No 23], Uwase Esther [No 64], Nkusi Lynda [No 29], Mugabekazi Ndahiro Queen [No 73], Umuhoza Emma Pascaline [No 10], Ibirezi Noella [No 35] na Nzobe Nikita Imani [No 17].

    Abakobwa 9 batsindiye gukomeza mu Ntara y'Amajyaruguru ni No 22. Ishimwe Muhayimpundu Adelaide, No 37. Mutavu Manzi Leslie, No 04. Nshuti Vanessa, No 08. Bagiriteto Aliane, No 01. Uwase Mignone, No 10. Umutoniwase Dianah, No 33. Cyiza Raissa, No 30. Kaberuka Emmanuella na No 40. Igiraneza Mugisha Ghislaine.

    Abagize Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda 2022 ni bantu ki? Mutesi Jolly yabaye Nyampinga w'u Rwanda 2016. Ni we watangije ibiganiro bimaze kumenyekana cyane nka Inter-Generation Dialogue. Yabaye Umunyarwanda wa mbere witabiriye amarushanwa ya Miss World ahagarariye u Rwanda. Ni Visi Perezida wa Miss East Africa, irushanwa ry'ubwiza rihuza abakobwa bo mu bihugu bitandukanye muri aka karere u Rwanda ruherereyemo. Yatowe nka Best Female Celebrity mu 2019.

    Umurerwa Evelyne afite uburambe bw'imyaka irenga 20 mu itangazamakuru rikoresha amashusho. Yagaragaye mu kanama nkemurampaka mu marushanwa atandukanye y'ubwiza haba ku rwego rw'Igihugu na kaminuza. Yatsindiye igihembo cy'Umunyamakuru w'Umugore witwaye neza mu 2018.

    James Munyaneza ni umunyamakuru w'umwuga ufite uburambe bw'imyaka 20 muri iyo mirimo. Ni umwanditsi wa The New Times, umutoza w'itangazamakuru akaba anatanga inyigisho zitandukanye muri Kaminuza. Uyu ni umwaka wa kane agaragara mu kanama nkemurampaka muri Miss Rwanda.

























    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/reba-uburanga-bw-abakobwa-bahataniye-guhagararira-umujyi-wa-kigali-muri-miss

  • Musanze: Ba Gitifu bahinduriwe Imirenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe muri ba Gitifu bakoze ihererekanyabubasha

    Bamwe muri ba Gitifu bakoze ihererekanyabubasha

    Abo bashya mu kazi, ni Ndayambaje Augustin ugiye kuyobora umurenge wa Nyange, Tuyisenge Vedaste wahawe kuyobora umurenge wa Musanze, Gahonzire Landouad ugiye kuyobora umurenge wa Cyuve, Nteziryayo Augustin wahawe kuyobora umurenge wa Shingiro na Mukansanga Gaudence wahawe Umurenge wa Kimonyi.

    Abayobozi bakomeje kuyobora imirenge basanzwe bayobora, harimo Manzi Jean Pierre uyobora Umurenge wa Muhoza, Twagirimana Innocent wakomeje kuyobora umurenge wa Kinigi na Nsengimana Aimable wagumye mu murenge wa Gacaca.

    Mu kumenya icyateye izo mpinduka mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka Musanze, Kigali Today yegereye Ramuli Janvier Umuyobozi w’akarere ka Musanze, ayitangariza ko ari uburyo bwo kurushaho kuzamura umusaruro utangwa n’ubuyobozi mu baturage.

    Ati 'Nyuma yo gusesengura tugasanga umuyobozi hari aho ashobora kuba amaze igihe, tugasesengura tugasanga tumuhinduye tukamujyana ahandi yatanga umusaruro uruseho, ubundi muri kamere muntu uko iminsi igenda yicuma umara ahantu, niko ubushobozi bugenda bugabanuka, ntabwo ari abantu bose bashobora gukomeza intumbero binjiranye ahantu'.

    Uwo muyobozi yavuze ko hari ubwo umuyobozi atekereza igishya yazana aho amaze igihe akakibura, ugasanga imiyoborere iramugoye, ari nayo mpamvu nyuma yo gusesengura basanze ari ngombwa guhindurira bamwe imirenge, bakajya gufatanya n’abaturage guhanga udushya ahandi.

    Ati 'Twatekereje tuti, reka abaturage bo mu mirenge itandukanye bahindurirwe abayobozi, noneho abo bayobozi bahinduwe bajye gufatanya n’abandi baturage mu gutekereza ibishyashya bashobora kuzana muri iyo mirenge'.

    Umuyobozi w’akarere yasabye ba Gitifu, ari abahinduriwe imirenge n’abagumye aho basanzwe bayobora, kujya gushyira mu ngiro ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame yabahaye asoza amahugurwa y’abagize Njyanama z’uturere nyuma yo gutorwa.

    Ati 'Ba gitufu, icyo tubasaba n’uko bagiye aho boherejwe dufite ubutumwa bukomeye twahawe n’Umukuru w’Igihugu, ubwo twasozaga amahugurwa twarimo i Gishari yahuje abagize Njyanama z’uturere bari bamaze gutorwa, twahawe ubutunmwa bwo kugira impinduka tuzana aho tugiye kuyobora'.

    Arongera ati 'Niyo mpamvu rero twumva muri abo Banyamabanga Nshingwabikorwa nabo bajya muri uwo mujyo w’ubutumwa twahawe n’Umukuru w’igihugu kugira impinduka zo kurwanya ibintu by’ingingira, imirire mibi, impinduka mu bijyanye no kwimakaza umuco w’isuku, gahunda yo guca guta amashuri kubana guca ubuzererezi'.

    Ati 'Ariko noneho, cyane cyane ikijyanye no kunoza serivise duha abaturage, muri wa murongo w’uko umuturage aba ku isonga, ni ubwo butumwa tubaha kugira ngo bagende bagiye kugira impinduka bageza ku baturage, cyane cyane bagendeye kuri ubwo butumwa twahawe ndetse n’izindi gahunda ziba zisanzwe z’impindura matwara mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-ba-gitifu-bahinduriwe-imirenge

  • Kigali :Umukozi w’Urukiko rw’Ikirenga yaguwe gitumo yakira ruswa y’uwatsinzwe urubanza #rwanda #RwOT

    Karake asanzwe ari Umushakashatsi mu by’Amategeko mu Rukiko rw’Ikirenga. Yafashwe tariki ya 11 Gashyantare 2022.

    Karake nk’umuntu ukora mu Rukiko rw’Ikirenga, yashatse amakuru ku rubanza rushingiye ku mitungo y’ubutaka buri mu Mujyi wa Kigali rwaburanagamo abantu babiri.

    Yaje kumenya amakuru ko urwo rubanza ruri mu Rukiko rw’Ubujurire, hanyuma aza gushaka uwo wajuriye amubwira ko ari 'Umwanditsi w’Urukukiro mu Rukiko rw’Ubujurire' (Greffier) ngo 'nakomeza kuba umwana' no mu bujurire azongera atsindwe.

    Karake yamusabye ko bahura akamwigisha uko yatsinda urubanza. Baje guhura amusaba miliyoni 30 Frw “yitaga ayo guha umucamanza kugira ngo aze gutsinda mu bujurire”.

    Baje kumvikana miliyoni 10 Frw hanyuma Karake afatirwa mu cyuho amaze kwakira 1.400.000 Frw ya avance. Afatirwa mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu.

    Uwafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Hari amakuru avuga ko uyu Karake yahoze ari umukozi mu rwego rw’Umuvunyi, yakoraga nk’umugenzacyaha urwanya akarengane hanyuma aza kuhava nibwo yahawe akazi mu Rukiko rw’Ikirenga.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko itazigera na rimwe yihanganira umuntu uwo ariwe wese witwaza umwanya we cyangwa akazi ke akaka cyangwa akakira ruswa.

    Ati 'RIB ntizihanganira uwo ariwe wese witwaza umwanya arimo cyangwa akazi akora, akabikoresha mu nyungu ze bwite harimo kwaka no kwakira indonke.'

    Dr. Murangira yashimiye abantu bose batanga amakuru kugira ngo iki cyaha gihashywe, anasaba ko gutanga amakuru kuri ruswa byakomeza kuba umuco kugira ngo ruswa icike burundu.

    Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke bihanwa n’ingingo ya 54 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

    Aramutse abihamijwe n’Urukiko yahabwa igihano cy’ igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Kigali-Umukozi-w-Urukiko-rw-Ikirenga-yaguwe-gitumo-yakira-ruswa-y-uwatsinzwe-urubanza

  • Umukozi w'Urukiko rw'Ikirenga yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y'uwatsinzwe urubanza – #rwanda #RwOT

    Karake asanzwe ari Umushakashatsi mu by'Amategeko mu Rukiko rw'Ikirenga. Yafashwe tariki ya 11 Gashyantare 2022.

    Karake nk'umuntu ukora mu Rukiko rw'Ikirenga, yashatse amakuru ku rubanza rushingiye ku mitungo y'ubutaka buri mu Mujyi wa Kigali rwaburanagamo abantu babiri.

    Yaje kumenya amakuru ko urwo rubanza ruri mu Rukiko rw'Ubujurire, hanyuma aza gushaka uwo wajuriye amubwira ko ari 'Umwanditsi w'Urukukiro mu Rukiko rw'Ubujurire' (Greffier) ngo 'nakomeza kuba umwana' no mu bujurire azongera atsindwe.

    Karake yamusabye ko bahura akamwigisha uko yatsinda urubanza. Baje guhura amusaba miliyoni 30 Frw “yitaga ayo guha umucamanza kugira ngo aze gutsinda mu bujurire”.

    Baje kumvikana miliyoni 10 Frw hanyuma Karake afatirwa mu cyuho amaze kwakira 1.400.000 Frw ya avance. Afatirwa mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu.

    Uwafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Amakuru IGIHE yamenye kandi ni uko uyu Karake yahoze ari umukozi mu rwego rw'Umuvunyi, yakoraga nk'umugenzacyaha urwanya akarengane hanyuma aza kuhava nibwo yahawe akazi mu Rukiko rw'Ikirenga.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko itazigera na rimwe yihanganira umuntu uwo ariwe wese witwaza umwanya we cyangwa akazi ke akaka cyangwa akakira ruswa.

    Ati 'RIB ntizihanganira uwo ariwe wese witwaza umwanya arimo cyangwa akazi akora, akabikoresha mu nyungu ze bwite harimo kwaka no kwakira indonke.'

    Dr. Murangira yashimiye abantu bose batanga amakuru kugira ngo iki cyaha gihashywe, anasaba ko gutanga amakuru kuri ruswa byakomeza kuba umuco kugira ngo ruswa icike burundu.

    Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke bihanwa n'ingingo ya 54 y'itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

    Aramutse abihamijwe n'Urukiko yahabwa igihano cy' igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    RIB yafatiye mu cyuho umugabo witwa Karake Afrique ari kwakira ruswa ya miliyoni 1,4 Frw ya avance y'umuntu watsinzwe urubanza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umukozi-w-urukiko-rw-ikirenga-yafatiwe-mu-cyuho-yakira-ruswa-y-uwatsinzwe

  • Kera kabaye Mukura VS yabonye umuyobozi mushya #rwanda #RwOT

    Maniraguha Ndamage Jean Damascene ni we watorewe kuyobora Mukura VS asimbuye Nizeyimana Olivier watorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) umwaka ushize.

    Amezi 8 yari ashize Mukura VS nta muyobozi ifite kuko muri Kamena 2021 ubwo Olivier Nizeyimana yatorerwaga kuyobora FERWAFA yahise iyoborwa na Sakindi Eugene muri komite y’inzubacyuho.

    Uyu munsi nibwo habaye inama y’inteko rusange ya Mukura VS batora umuyobozi mushya ugomba kuyobora iyi kipe mu mwaka 4 iri imbere aho yabaye Maniraguha Ndamage Jean Damascene.

    Iyi nama y’inteko rusange yigaga ku ngingo zitandukanye zirimo n’amatora aho batoye abantu 15 bagomba kuba bagize inama y’ubutegetsi bwa Mukura VS.

    Maniraguha Ndamage Jean Damascene akaba azungirizwa na Sakindi Eugene mu gihe cy’imyaka 4.

    Ndamage akaba yasabye abanyamuryango ba Mukura VS n’abakunzi bayo bayo gushyira hamwe bagasenyera umugozi umwe.

    Ati “Mbanje gushimira abambanjirije muri izi nshingano, mwarakoze cyane kugeza aho ikipe iri. Ndasaba abanyamuryango bose, abafana n’abandi bose bakunda Mukura gushyira hamwe, dusenyere umugozi umwe nibyo bizatugeza ku ntsinzi no kucyerecyezo dushaka kugeraho”.

    Maniraguha Ndamage Jean Damascene ni umwe mu bagabo bazwi b’abakire b’abakunzi ba Mukura VS aho afite inganda z’umuceri, igishanga gitandukanya Mbazi na Save, igishanga gitandukanya Gisagara na Mukura VS nabyo ni ibye.

    Maniraguha Ndamage Jean Damascene yatorewe kuyobora Mukura VS mu myaka 4 iri imbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kera-kabaye-mukura-vs-yabonye-umuyobozi-mushya

  • Umukozi w’Urukiko rw’Ikirenga arakekwaho kwakira ruswa #rwanda #RwOT

    Karake asanzwe ari Umushakashatsi mu by’Amategeko mu Rukiko rw’Ikirenga. Yafashwe tariki ya 11 Gashyantare 2022.

    Karake nk’umuntu ukora mu Rukiko rw’Ikirenga, yashatse amakuru ku rubanza rushingiye ku mitungo y’ubutaka buri mu Mujyi wa Kigali rwaburanagamo abantu babiri.

    Yaje kumenya amakuru ko urwo rubanza ruri mu Rukiko rw’Ubujurire, hanyuma aza gushaka uwo wajuriye amubwira ko ari 'Umwanditsi w’Urukukiro mu Rukiko rw’Ubujurire' (Greffier) ngo 'nakomeza kuba umwana' no mu bujurire azongera atsindwe.

    Karake yamusabye ko bahura akamwigisha uko yatsinda urubanza. Baje guhura amusaba miliyoni 30 Frw “yitaga ayo guha umucamanza kugira ngo aze gutsinda mu bujurire”.

    Baje kumvikana miliyoni 10 Frw hanyuma Karake afatirwa mu cyuho amaze kwakira 1.400.000 Frw ya avance. Afatirwa mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu.

    Uwafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Hari amakuru kandi avuga ko uyu Karake yahoze ari umukozi mu rwego rw’Umuvunyi, yakoraga nk’umugenzacyaha urwanya akarengane hanyuma aza kuhava nibwo yahawe akazi mu Rukiko rw’Ikirenga.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko RIB itazigera na rimwe yihanganira umuntu uwo ariwe wese witwaza umwanya we cyangwa akazi ke akaka cyangwa akakira ruswa.

    Ati: “RIB ntizihanganira uwo ariwe wese witwaza umwanya arimo cyangwa akazi akora, akabikoresha mu nyungu ze bwite harimo kwaka no kwakira indonke.”

    Dr. Murangira yashimiye abantu bose batanga amakuru kugira ngo iki cyaha gihashywe, anasaba ko gutanga amakuru kuri ruswa byakomeza kuba umuco kugira ngo ruswa icike burundu.

    Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke bihanwa n’ingingo ya 54 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

    Aramutse abihamijwe n’Urukiko yahabwa igihano cy’ igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Source : https://imirasire.com/?Umukozi-w-Urukiko-rw-Ikirenga-arakekwaho-kwakira-ruswa

  • MANIRAGUHA Ndamage Jean Damascène atorewe kuba Perezida mushya wa Mukura VS. #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu abanyamuryango b’ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs, baramukiye mu nama y’inteko rusange, aho mu ngingo z’ibyigwa harimo amatora ya komite nyobozi.

    MANIRAGUHA Ndamage Jean Damascène atorewe kuba Perezida mushya wa Mukura VS.

    MANIRAGUHA Ndamage Jean Damascène atorewe kuba Perezida mushya wa Mukura VS.

    Nyuma y’aho ikipe yari imaze iminsi iyoborwa na Sakindi Eugene wari wasigaye mu nshingano za Nizeyimana Mugabo Olivier wari weguye, uyu munsi hatowe Perezida mushya ari we Maniraguha Ndamage Jean Damascène.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/maniraguha-ndamage-jean-damascene-atorewe-kuba-perezida-mushya-wa-mukura-vs

  • Mimi Mehfira yatangaje imuri ku mutima! Indir… – #rwanda #RwOT

    Ibihe bya Saint Valentin ni bimwe mu bikomeye bitigisa isi kandi usanga byahagurukije benshi yaba abakomeye n’aboroheje dore ko burya buri muntu agira umukunda n’uwo akunda. Benshi bari kwitegura uyu munsi ngo bazagire umunsi mwiza w’agahebuzo, gusa imibare y’abizihiza uyu munsi igenda igabanuka aho mu myaka 10 ishize abagera kuri 60% bawizihizaga ariko kuri ubu bigeze kuri 51%.

    Gusa muri abo bari kuwizihiza harimo n'ibyamamare nka Ngabo Mimi Mehfira umugore wa Meddy bamenyaniye mu ikorwa ry’amashusho y'indirimbo yaje kuba impamo yitwa ‘Ntawamusimbura’. Mimi abinyujije ku rukuta rwa Instagram bidatunguranye yasabye abamukurikira kumusangiza indirimbo barimo bumva muri ibi bihe bya Saint Valentin, ahishura ko we iyo ari kumva ari 'My Vow'.

    Iyi ndirimbo ikaba ari iy'amateka ku bukwe bwe na Meddy bwabaye kuwa 22 Gicurasi 2021 ikaba ari nayo ya kabiri yagaragayemo muri nyinshi z'umugabo we. Ni imwe muri eshatu amaze kugaragaramo nk'umunyamidelikazi uyoboye mu ndirimbo (Video Vixen).

    INYARWANDA ikaba yabegeranirije zimwe mu ndirimbo zagufasha gukomeza kuryoherwa n'ibi bihe ngarukamwaka bya Saint Valentin yizihizwa mu kwezi kw'abakunda kwa Gashyantare buri mwaka. Umunsi wa Saint Valentin wizihizwa buri mwaka kuwa 14 Gashyantare.

    Ngabo Mimi we yagaragaje ko ari kunyurwa cyane n’indirimbo y’umugabo we Meddy asaba n’abandi gusangiza ababakurikira indirimbo nziza zaranze ubukwe bwabo mu rwego rwo gukomeza kubaha umunsi w’abakundana.

    AMAFOTO YA BAMWE MU BAHANZI BAGARAGARA KU RUTONDE RWA NONE

    Andy Bumuntu ni umwe mu bahanzi bagaragara ku rutonde rw’indirimbo twaguhitiyemo, indirimbo ye ‘On Fire’ yenda kuzuza inshuro miliyoni 10 z’abayirebye kuri Youtube yagufasha kuryoherwa na Saint Valentin

    Yverry ukomeje kugenda akora indirimbo nziza zigaruka ku marangamutima aterwa n’urukundo ari ku rutonde rw’indirimbo twaguhitiyemo aho indirimbo ye ‘Amabanga’ yagufasha kuryoherwa na St Valentin

    Knowless Butera uzwi mu ndirimbo nyinshi zigaruka ku rukundo, indirimbo ye ‘Urugero’ turayigutuye

    Umwe mu bamikazi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko mu ndirimbo z’umukino w’urukundo rwa babiri Princess Priscillah nawe ari kuri uru rutonde mu ndirimbo yo ha mbere yitwa ‘Gumana Nanjye’ yifashishijemo Mani Martin

    Yvanny Mpano ari kuri uru rutonde mu ndirimbo ‘Ndabigukundira’ ikomeza kunyura benshi mu minsi imaze

    Si abahanzi nyarwanda n’abahanzikazi nyarwanda gusa bagaragara kuri uru rutonde rwa none rw’indirimbo 15 zagufasha gukomeza kuryoherwa no kwitegura ibihe bya Saint Valentin, ahubwo hariho n’abanyamahanga bagiye bigarurira imitima ya benshi mu bihe byo hambere n’ubu rukigeretse.

    URUTONDE RW'INDIRIMBO TWABAHITIYEMO WAHITA UNAKANDA UKUMVA CYANGWA UKAREBA IMWE KU YINDI

    1.FIRE ON FIRE BY SAM SMITH

    2.NDABIGUKUNDIRA BY YVANNY IMPANO

    3.AMABANGA BY YVERRY

    4.ON FIRE BY ANDY BUMUNTU

    5.YOU AND I BY JOHN LEGEND

    6.URUGERO BY BUTERA KNOWLESS

    7.PERFECT BY ED SHEERAN FT BEYONCE

    8.MY VOW BY MEDDY

    9.HABIBI BY THE BEN

    10.FOREVER AND FOR ALWAYS BY SHANIA TWAIN

    11.GUMANA NANJYE BY PRINCESS SCILLAH FT MANI MARTIN

    12.SOUS LE VENT BY GAROU FT CELINE DION

    13.SERVICE BY FALLY IPUPA

    14.BABY RIDDIM BY FAVE

    15.OYA BY IVAN BURAVAN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114450/mimi-mehfira-yatangaje-imuri-ku-mutima-indirimbo-15-twabahitiyemo-zagufasha-kwizihiza-sain-114450.html

  • Mukura VS irakira Rayon Sports: Menya icyo imibare ivuga kuri uyu mukino #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu myaka itanu (5) ishize mu mikino itandatu(6) iheruka guhuza amakipe yombi muri shampiyona y’u Rwanda, kuva mu mwaka w’imikino wa 2017-2018 kugeza ubu Rayon Sports yatsinzemo imikino itatu(3) yinjizamo ibitego 11 yinjizwa ibitego bitatu(3) mu gihe ikipe ya Mukura VS yatsinzemo umukino umwe(1) itsindwa itatu(3) yinjiza ibitego bitatu(3) yinjizwa 11 mu gihe kandi amakipe yombi yanganyije imikino ibiri(2) banganyije muri shampiyona ya 2017-2018 umukino ubanza nuwo kwishyura yose banganya 0-0.

    Mukura VS irakira uyu mukino kuri sitade mpuzamahanga ya Huye mu mikino itandatu(6) iheruka guhuza amakipe yombi yakiriyemo Rayon Sports imikino ibiri(2) ariko mu rugo ihatsindirwa umukino umwe(1) yinjijwe ibitego bitatu(3) mu gihe amakipe yombi yanganyije umukino umwe(1) banganya 0-0.

    Mukura VS mu mikino itanu iheruka gukina muri shampiyona ya 2021-2022 yatsinzemo imikino itatu(3) inganya umukino umwe(1) itsindwa umwe(1),muri iyi mikino yinjijemo ibitego bitandatu(3) yinjizwamo ibitego bitatu(3).

    Rayon Sports mu mikino itanu iheruka gukina yatsinzemo ibiri(2) itsindwa umukino umwe(1) inganya imikino ibiri(2) yose yanganyije 0-0 ni mu gihe muri iyo mikino yatsinzemo ibitego bitatu(3) ariko nayo izamu ryayo ryinjizwamo ibitego bitatu(3).

    Rayon Sports mu mikino itanu(5) iheruka gukina yasuyemo imikino ibiri(2) yinjijemo ibitego bibiri(2) ntiyagira igitego yinjizwa aho yatsinzemo umukino umwe(1) ikanganya umwe(1) mu gihe Mukura VS mu mikino itanu(5) iheruka gukina yakiriyemo imikino itatu(3) itsindamo ibiri(2) yinjijemo ibitego bine(4) yinjizwamo biri(2).

    Umukino ubanza wahuje Rayon Sports na Mukura VS kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo,Rayon Sports yatsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Yousef Rhab utakibarizwa muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

    Mukura VS iri ku mwanya wa gatandatu(6) makipe afite amanota menshi yakuye mu mikino yakiniye mu rugo yakuyemo amanota 11 kuri 21 aho mu mikino 7 imaze kwakira yatsinzemo imikino itatu(3) inganya ibiri(2) itsindirwa mu rugo imikino ibiri(2).

    Rayon Sports iri ku mwanya wa munani(8) mu makipe amaze kubonera amanota hanze y’ikibuga cyayo kuko mu mikino 7 imaze gukina yasohotse yatsinzemo imikino ibiri(2) gusa inganya imikino itatu(3) igatsindwa ibiri(2) aho muri iyo mikino yose ku manota 21 yabonyemo amanota icyenda(9).

    Mu mikino 15 ibanza ya shampiyona ikipe ya Mukura VS yatsinzemo imikino itandatu(6) ihwanye n’amanota 18 itsindwa imikino imikino ine(4) ihwanye n’amanota 12 inganyamo imikino itanu(5) yabonyemo amanota atanu(5) igatakazamo amanota 10 muri rusange mu mikino 15 yinjijemo ibitego 18 yinjizwa 13 izigamye ibitego bitanu(5)muri rusange ibi byose biyishyira ku mwanya wa 7 muri shampiyona n’amanota 23 ku manota 45 ahwanye n’imikino 15 imaze gukinwa.

    Rayon Sports mu mikino 15 ibanza ya shampiyona yatsinzemo imikino irindwi(7) ihwanye n’amanota 21 itsindwa imikino itatu(3) ihwanye n’amanota 9 inganyamo imikino itanu(5) yabonyemo amanota atanu(5) igatakazamo amanota 10 muri rusange imikino yose yinjijemo ibitego 17 yinjizwa ibitego 14 izigamye bitatu(3) biyishyira ku mwanya wa 3 muri shampiyona n’amanota 26.

    Rayon Sports na Mukura VS zigiye gukina uyu mukino zose zifite abatoza bashya bagiye gukina umukino wa mbere muri shampiyona ya 2021-2022 batoza aya makipe abo ni Tony Hernandez wagarutse mu ikipe ya Mukura VS uraba ari gutoza umukino wa mbere muri iyi kipe kuva yagaruka mu gihe kurundi ruhande Jorge Manuel da Silva Paixao Santos nawe araba atoza umukino wa mbere muri shampiyona kuva yagirwa umutoza wa Rayon Sports.

    Rayon Sports irakina uyu mukino idafite abakinnyi bayo basanzwe babanza mu kibuga barimo Muvandimwe Jean Marie Vianney ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso,Essombe Willy Onana ukina asatira bose bakirwayemu gihe ariko mu bakinnyi 22 bagiye mu karere ka Huye iyi kipe yajyanye abakinnyi batanu bashya bose iheruka kugura barimo Kwizera Pierre,Bukuru Christophe,Ishimwe Kevin,Musa Essenu na rutahizamu Mael Dindjeke ku rundi ruhande ikipe ya Mukura VS irakina idafite Boubakar Djibrine Akuki wabonye ikarita y’umutuku mu mukino uheruka.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mukura-vs-irakira-rayon-sports-menya-icyo-imibare-ivuga-kuri-uyu-mukino

  • Umukobwa yaguriye umukunzi we ikibanza nkimp… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa ukoresha amazina ya @sophyvives ku rubuga rwa Twitter mbere y'uko umunsi w'abakundana uzwi nka Saint Valentin uba buri mwaka Taliki 14 Gashyantare ugera yasangije abantu impano idasanzwe yageneye umukunzi we.

    Mu butumwa yashyize kuri Twitter, uyu mukobwa yatangaje ko yahisemo kugura ikibanza mu gace ka Tse Addo mu mujyi wa Accra muri Ghana maze akacyegurira umukunzi we nk'impano ya Saint Valentin mu rwego rwo kumushimira ko yanyurwaga n'impano nto yamugeneraga.

    Aka gace ka Tse Addo iki kibanza giherereyemo bivugwa ko ari kamwe mu duce two muri Ghana ubutaka bwaho buhenda cyane nkuko byatangajwe n'umwe mu batanze igitekerezo ku butumwa by'uyu mukobwa.

    Sophyvibes nkuko yitwa ku rubuga rwa Twitter yavuze ko umwaka ushize yahaye umukunzi we impano y'ikarito ya Chocolat na Kalavati maze umusore nyuma yo kubyacyira akishima cyane, ibintu byakoze ku mutima w'uyu mukobwa bityo bituma uyu mwaka ahitamo kumuha indi mpano idasanzwe ndetse ihenze kurusha iyo yamugeneye umwaka ushize.

    Mu butumwa bwe yashyize ku rubuga rwa Twitter uyu mukobwa yagize ati: 'Biratangaje cyane ukuntu umwaka ushize nahaye umukunzi wanjye impano y'ikarito ya chocolat na karavate. Yarabyishimiye cyane maze binkora k'umutima. Uyu mwaka mbere y'uko umunsi wa Saint Valentin ugera namugeneye impano y'ikibanza kiri mu gace ka Tse Addo. Ntababeshye n'Isi nayimwegurira mbishoboye.'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114456/umukobwa-yaguriye-umukunzi-we-ikibanza-nkimpano-yumunsi-wa-saint-valentin-114456.html