Blog

  • Huye: Abantu 15 bagwiriwe n'urusengero, babiri bahita bapfa – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye saa munani z'amanywa kuri uyu wa Gatandatu.

    Kugeza ubu abakomeretse boherejwe mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.

    Umuturage wabonye iyi mpanuka, yasobanuriye IGIHE ko yatewe n'imvura yari irimo n'umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare 2022 bigakubitana n'uko urusengero rwari ruri gusanwa.

    Ati 'Mu by'ukuri byaturutse ku mvura nyinshi yaguye irimo n'umuyaga, kandi n'urusengero rwari rukiri gusanwa ariko inkuta zarwo zitazamuwe ngo zigere ku gisenge. Abaturage bari aho hafi bari mu matsinda, babonye imvura iguye bajya kugama mu rusengero.'

    Umuyaga waje kuba mwinshi maze unyeganyeza ibyuma bigize igisenge, aho kugira ngo amabati aguruke cyo gihita kigwa.

    Uretse abantu babiri bahise bagwa muri iyo mpanuka, abandi bakomeretse bikomeye kuko hari n'amakuru ko muri bo hari uwageze kwa muganga yamaze gushiramo umwuka nubwo bitaremezwa n'inzego bireba.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karama, Kabalisa Arsène, yirinze kugira byinshi atangaza kuri byo ubwo yavuganaga na IGIHE ku murongo wa telefoni kuko yari akiri gutabara.

    Inzego zitandukanye zirimo n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Huye n'izishinzwe umutekano zageze aho ibi byabereye zihumuriza imiryango yagize ibyago, zisaba abaturage kwihangana.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-abantu-15-bagwiriwe-n-urusengero-babiri-bahita-bapfa

  • Huye: Urusengero rwabagwiriye, babiri bahita bapfa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Jean Marie Vianney Sindiheba ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Karama, na we wageze ahabereye ibi byago, yavuze ko urusengero rwagwiriye aba bantu ari urw’Itorero ADEPR rwari ruherutse gusakarwa. Ruherereye mu Kagari ka Kibingo, Umudugudu w’Agasharu.

    Abo rwagwiriye ngo ntabwo bari baje kurusengeramo, kuko n’ubundi rutari bwakomorerwe nyuma y’uko rwari rwabaye rufunzwe nk’izindi kubera indwara ya Coronavirus, ahubwo ngo mu byerekeranye n’amatsinda yo kubitsa no kugurizanya mu busitani buri iruhande yarwo.

    Imvura ngo yaguye bajya kugamamo, ariko kubera ko yari nyinshi cyane inavanze n’umuyaga mwinshi ndetse n’urubura, inkuta zimwe zigwira abageragezaga gusohoka.

    Yagize ati 'Abari bugamye mu rusengero babarirwaga muri 90. Abapfuye n’abakomeretse ni ababonye igisenge kigiye kugwa barwana basohoka. Abagumye mu rusengero bo ntacyo babaye.'

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Annonciata Kankesha, yabwiye Kigali Today ko abakomeretse bamwe bajyanywe ku bitaro bya Kaminuza (CHUB) abandi bajyanwa ku bitaro bya Kabutare.

    Yagize ati 'Abajyanywe kuri CHUB ni icyenda bari barembye cyane bari banakeneye kwitabwaho n’inzobere, naho abandi batanu na bo bakomeretse ariko mu buryo no ku bitaro bya Kabutare bahavurirwa.'

    Naho abari kuvuga ko hakomeretse 15 ngo si byo, kuko bari kubara n’umwana muto wari kumwe na nyina, we utagize icyo aba.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/huye-urusengero-rwabagwiriye-babiri-bahita-bapfa

  • Menya impamvu bamwe mu bashakanye bahitamo gukorera imibonano mpuzabitsina mu mwijima #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bashakanye bahitamo gukorera imibonano mpuzabitsina ahantu hatari urumuri nka bumwe mu buryo bwo kongera ubushake muri icyo gikorwa igihe bwagabanutse. Si ibi gusa kandi kuko hari n'abagore badakunda guhuza ibitsina n'umugabo barebana amaso ku maso.

    Bitewe n'impamvu zitandukanye birashoboka cyane ko ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bugabanuka, ariko nanone hari ibyo abashakanye bakora ubu bushake bukongera bukagaruka.

    Inkuru dukesha urubuga rwa Topsante ivuga ko kimwe mu bintu bifasha abashakanye kongera kugira ubushake n'akanyamuneza mu gikorwa cyo gutera akabariro harimo guhindura uburyo bakoramo icyo gikorwa ndetse no guhindura aho bagikorera.

    Gukorera imibonano mpuzabitsina ahantu hari urumuri bamwe mu bagore birababangamira ndetse bigatuma ubushake bwo gukora iki gikorwa buyoyoka rwose. Icyumba kirimo umwijima gifasha kongera ubushake n'akanovera(uburyohe) muri iki gikorwa.

    Mwahuza ibitsina mute mutarebana?

    Birashoboka cyane kuko iki gikorwa n'ubwonko cyangwa se ibyiyumviro ntigikorwa n'amaso aya turebesha dore ko hari n'abagore bigirira amasoni ku buryo iyo ari kurebana n'umugabo mu maso bimugora kwisanzura uko bikwiye.

    Mushobora kandi kudakorera icyo gikorwa mu cyumba kirimo ikizima buri buri, ahubwo mukagabanya urumuri. Ibi nabyo biri mu byongera ubushake ku babubuze.

    Iyi nkuru ariko, ivuga ko atari byiza kugira akamenyero ko guterera akabariro mu kizima kuko nabyo bishobora gutuma umuntu abizinukwa, ahubwo uko muhindura 'position' muhuzamo urugwiro ni nako mugomba kunyuzamo mugahindura ahantu mukorera icyo gikorwa.

    Niba uyu munsi mwabikoreye mu cyumba muraramo kirimo urumuri ruhagije, ubutaha muzabikorere mu ruganiriro mwagabanyije urumuri, muzabikorere mu rwogero 'Douche'' bityo bityo.

    [email protected]

     

     

     

    The post Menya impamvu bamwe mu bashakanye bahitamo gukorera imibonano mpuzabitsina mu mwijima appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/02/12/menya-impamvu-bamwe-mu-bashakanye-bahitamo-gukorera-imibonano-mpuzabitsina-mu-mwijima/

  • Mukura yongeye kwigaragaza itsinda Rayon Sports, Gasogi na Kiyovu zibona atatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hatangiye imikino yo kwishyura , aho umukino wari utegerejwe na benshi wahuje Rayon Sports na Mukura kuri Stade Huye.

    Ni umukino watangiye Mukura igaragaza ishyaka ryinshi nyuma y’aho mu mukino uheruka yari yatsinze APR FC igitego 1-0, gusa igice cya mbere kirangira ari 0-0.

    Igice cya kabiri kigitangira umutoza wa Rayon Sports yakuyemo Manace Mutatu ashyiramo Ishimwe Kevin, yongera gukuramo Muhire Kevin yinjizamo Mico Justin, ndetse na Kwizera Pierrot asimburwa na Mael Dindjeke.

    Nyuma y’izi mpinduka Mukura byagaragaye ko guhererekanya umupira mu kibuga hagati byagabanutse, Mukura iza gutsinda igitego umusifuzi aracyanga, iza gutsinda ikindi kuri penaliti ku munota wa 80, umukino urangira ari igitego 1-0.

    Indi mikino yabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Gasogi United yatsinze Marines ibitego 3-2, naho Kiyovu itsinda Gorilla FC ibitego 2-1, aho icya kabiri yagitsinze ku munota wa nyuma.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mukura-yongeye-kwigaragaza-itsinda-rayon-sports-gasogi-na-kiyovu-zibona-atatu

  • #MISSRWANDA2022: Abakobwa 29 mu 190 nibo bakomeje mu Mujyi wa Kigali #rwanda #RwOT

    Umunsi wa nyuma wo gutoranya abakobwa bazavamo Miss Rwanda 2022 wasojwe uyu munsi hashakwa abazahagararira Umujyi wa Kigali aho abakobwa 29 ari bo babonye itara ry’icyatsi.

    Nyuma y’uko abagize itsinda ritegura irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda) bazengurutse Intara zose bashaka abakobwa bazitabira iri rushwanwa, uyu munsi hari hatahiwe Umujyi wa Kigali.

    Ni igikorwa cyitabiriwe n’umubare munini aho muri rusange abakobwa bose bari 190 ariko 29 barimo na Ingabire Gaudance ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga wavuze ko afite umushinga wo kuvugira abafite ikibazo nk’ike.

    Abakobwa 29 bakomeje ni ; Ruzindana Kelia [Nimero 69]; Isimbi Habiba [Nimero 10], Dushime Ingrese Clara Nimero 68], Kundwa Brandine Dusabemungu [Nimero 108], Marlene Uwimana [Nimero 66], Mizero Rarfine [Nimero 115].

    Gatesi Renita [Nimero 62], Bahenda Umurerwa Arlette Amanda [111], Mugiraneza Benitha [Nimero 55], Mahoro Mukundwa Annet [Nimero 99], Uwikuzo Marie Magnificat [Nimero 97], Umutoniwase Fredda [Nimero 47], Mutabazi Isingizwe Sabine [Nimero 31], Saro Amanda [Nimero 38], Utuje Nice Kellia [Nimero 84]

    Kayumba Darina [Nimero 36], Uwimanzi Vanessa [Nimero 81], Ingabire Gaudence Pamela [Nimero 8], Byiringiro Sandrine [Nimero 72], Ishimwe Stacy Agray [Nimero 9], Bahali Ruth [Nimero 78], Isaro Marie Kelia [Nimero 19]

    Uwagaga Aslah [Nimero 73], Iradukunda Christan [Nimero 35], Umutesiwase Roudwa [Nimero 21], Uwase Rugamba Glona [Nimero 25], Munganyinka Jessica [Nimero 80], Kalila Leila Franca [Nimero 32], Urusaro Kabagamba Lisa [Nimero 23] na Ineza Keissa [Nimero 24].

    Aba bakaba baje basanga 9 batsinze guhagararira Intara y’Amajyaruguru, 9 bazahagararira Intara y’Amagepfo, 9 mu Ntara y’Uburengerazuba na 14 mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/missrwanda2022-abakobwa-29-mu-190-nibo-bakomeje-mu-mujyi-wa-kigali

  • Bugesera: Gahunda y’Umudugudu utarangwamo icyaha irifashishwa mu kurandura ibyaha bikorerwa abana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuba bifuza kugira umuryango uteye imbere kandi utekanye, ni ho ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buhera buvuga ko nta handi bishobora guhera uretse kubaka umudugudu utagira icyaha, bityo bikaba bishobora kuba intwaro ikomeye yo guhosha amakimbirane mu miryango n’ibindi byaha bisanzwe bihungabanya umutekano w’abantu n’ibyabo.

    Bamwe mu baturage batuye mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Bugesera, bavuga ko mu bihe byashize hari ubwoko bw’ibyaha bitandukanye byiganjemo ihohoterwa rikorerwa abana, ubujura, n’ubusinzi byakundaga kugaragara mu duce batuyemo, ariko ngo hari uburyo irondo ry’umwuga rigenda rigira uruhare mu kugabanuka kwabyo.

    Claudine Nyinawumuntu wo mu Murenge wa Nyamata mu Mudugudu wa Cyeru, avuga ko mbere aho atuye hakorerwaga ibyaha bitandukanye, ariko ngo aho hagiriyeho irondo ry’umwuga hari icyo birimo gutanga.

    Ati 'Mu minsi ishize ibyaha byagaragaraga, byari iby’ubusinzi, ubujura n’ubusambanyi, ariko ubu ngubu, ubusinzi burimo kugenda bugabanuka, cyane cyane kubera aya marondo y’umwuga, ntabwo umuntu akirimo kunywa ngo yirare atahe ijoro, kuko ni ho havukiramo bwa busambanyi, no kwiba abajura bakivanga n’abasinzi. Ntabwo uko byari bimeze mu bihe byashize ariko bikimeze, mbere harangwagamo ibiyobyabwenge, kanyanga, urumogi ariko ubu byaracitse'.

    Mugenzi we utuye mu mudugudu wa Nyagatovu yagize ati 'ubwoko bw’ibyaha bikorerwa mu mudugudu wacu, ni ikintu kijyanye no gufatwa ku ngufu kw’abana b’abangavu, ikintu kijyanye n’ubujura no kurwana'.

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko gahunda y’umudugudu utarangwamo icyaha, ari gahunda inzego zose zigomba kugiramo uruhare yaba iz’umutekano cyangwa iz’ubuyobozi bw’ibanze, ariko ngo barimo kwibanda cyane ku byaha bikorerwa abana.

    Ati 'Navuga nk’ahantu habiri hakomeye, aha mbere ni mu muryango, kumenya uko umuryango ubayeho, kumenya ko nta makimbirane arimo, aho byaba bitutumbye abantu bakajya inama hakiri kare, kumenya ko uburenganzira bw’umwana muri uwo muryango bwubahirizwa, niba umwana abona ifunguro, nta nkenke arazwaho, niba ajyanwa mu ishuri, ibibazo byose bishobora kuba mu muryango ubwawo tutaragera no mu mudugudu, abayobozi tukamanuka tukamenya ko aho nta makimbirane ahari, nta cyaha kirimo'.

    Ibindi ngo ni ukongera imbaraga mu irondo no guhana amakuru kugira ngo aho umuntu atuye ahagenzure amenye ko nta muntu urimo wateza ikibazo ariko nta n’uwaturuka ahandi aje guteza ikibazo.

    Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko ikigamijwe muri iyi gahunda ari ukureba ibyaha bikunda kuba mu mudugudu, bakareba uburyo byakemurwa, ku bufatanye n’abaturage, aho buri muryango usinya amasezerano wiyemeza ko ibyaha bidashobora kubaho.

    Ati 'Ibyaha bikorerwa abana muri iki gihe, abana babyara abana, abatiga, abari ku muhanda b’inzererezi, abavunishwa imirimo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibiyobyabwenge n’ibisindisha, usanga kenshi na kenshi umudugudu urimo ibibazo nk’ibyo ngibyo, by’umwihariko muri Bugesera hariho imirenge yegereye ririya shyamba rya Leta rya Gako, usanga bashaka kujyamo gutwika amakara, guhingamo, no kuragiramo, byose twabishyize muri ya gahunda y’umudugudu utarangwamo icyaha'.

    Gahunda y’umudugudu utarangwamo icyaha, iri mu mu gihugu hose, buri karere kakazahemba umudugudu wahize iyindi muri iyi gahunda, mu rwego rwo gukumira kwiyongera kw’ibyaha bikorerwa mu midugudu byiganjemo ibikorerwa mu miryango.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bugesera-gahunda-y-umudugudu-utarangwamo-icyaha-irifashishwa-mu-kurandura-ibyaha-bikorerwa-abana

  • Umuhungu wa KNC yicaye nka Se muri Sitade – #rwanda #RwOT

    Kakoza Nkuriza Charles (KNC) ukiri mu bihano bya FERWAFA, ku mukino Gasogi United yakiriyemo Marine FC intebe uyu muyobozi asanzwe yicaramo, yicawemo n’umwane we Shema Gavin witabiriye uyu mukino.

    Imfura ya KNC yicaye nka se kuri sitade

    Kuri uyu Gatanu mu kiganiro n’itangazamakuru, KNC yatangaje ko imikino yose Gasogi United yakinnye azajya aba ahari n’iyo yaba ari hanze y’ikibuga.

    Intebe ya KNC yari yateguwe

    Imfura ya KNC yahagarariye Se muri sitade

    11 babanje mu kibuga ku ruhande wa Gasogi United

    11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Marine Fc

    Gasogi United bati “KNC, turahakubereye”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114464/umuhungu-wa-knc-yicaye-nka-se-muri-sitade-114464.html

  • Gisagara: Minisitiri Mbabazi yijeje ubuvugizi urubyiruko rwiga imyuga rwifuza kubona inyemezabumenyi – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Mbabazi yasuye urwo rubyiruko ubwo yari mu Karere ka Gisagara ku wa Gatanu tariki ya 11 Gashyantare 2022.

    'Yego Center', ni ikigo cyashinzwe mu 2016 kikaba cyigisha imyuga irimo ubudozi, kuboha, gukora inkweto n'ibindi by'ubukorikori birimo gukora imitako. Kuva cyashingwa kimaze kwigisha urubyiruko 1234, kuri ubu cyigamo abagera ku 100.

    Murwanashyaka John wigisha gukora inkweto muri icyo kigo kuva mu 2106 yasobanuye ko umuntu urangije kwiga adahabwa inyemezabumenyi itangwa na Rwanda TVET Board (RTB) bigatuma batabasha kugirirwa icyizere ku isoko ry'umurimo.

    Ati 'Kudahabwa iyo nyemezabumenyi bituma batemererwa kugana ikigega cy'ingwate, BDF kugira ngo kibafashe kubona inguzanyo y'ibihumbi 500 Frw ahabwa abize imyuga. Ikindi ni uko batakirwa neza ku isoko ry'umurimo nk'abandi bahabwa inyemezabumenyi ya Rwanda TVET Board yahoze ari WDA.'

    Yakomeje asobanura ko hari abo yigishije bagombye kuba bari kubyaza umusaruro ubwo bumenyi ariko bakaba barabuze uko babikora kubera ko babuze ibikoresho.

    Ati 'Numva ibi bigo bazabifasha ababyigamo bakajya bahabwa inyemezabumenyi za Rwanda TVET Board kuko izo babaha ziba zasinyweho n'umuyobozi w'akarere kandi ntabwo zihabwa agaciro.'

    Minisitiri Mbabazi yabijeje ko icyo kibazo agiye kugikurikirana kugira ngo gikemurwe.

    Ati 'Tuzabikurikirana ngira ngo si hano honyine ni ahantu hatandukanye; twari tumaze igihe tuganira na WDA icyo gihe, ubu yabaye ikindi kigo ariko nta kibazo bakomerejeho, tuzongera tuganire na bo twumve aho bigeze kugira ngo na bo bajye baza bareba niba iyo nyemezabumenyi ikwiriye kuko na yo ibaha amahirwe yo kubona ibikoresho muri BDF.'

    Abiga muri Yego Center bamaramo igihe cy'amezi atandatu bagasezererwa hakakirwa abandi.

    Mu myuga abagana Yego Center mu Karere ka Gisagara bigishwa harimo ubudozi

    Ibikorwa by’imyuga bitandukanye bikorerwa mu Kigo, Yego Center

    Minisitiri Mbabazi yasuye urubyiruko ubwo yari mu Karere ka Gisagara ku wa 11 Gashyantare 2022

    Minisitiri Mbabazi yijeje urubyiruko rwiga imyuga ko azabakorera ubuvugizi bakajya babona inyemezabumenyi

    Abagana Yego Center bigishwa no gukora inkweto bitewe n’icyo umuntu yahisemo

    Imyenda ikoze mu budodo iri mu bikorerwa muri Yego Center mu Karere ka Gisagara

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-minisitiri-mbabazi-yijeje-ubuvugizi-urubyiruko-rwiga-imyuga-rwifuza

  • MINEDUC irimo iraganira na MINECOFIN ku kongera amafaranga y’ifunguro ryo ku ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi MINEDUC yabitangarije Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, bikaba byaranditswe muri Raporo yashyikirijwe Inteko ku wa Gatatu tariki 09 Gashyantare 2022.

    Abadepite hamwe n’umwe mu bayobozi b’amashuri waganiriye na Kigali Today bashimangira ko amafaranga Leta n’umubyeyi batanga ku mwana ku munsi kugira ngo abashe kubonera ifunguro ku ishuri ari make cyane.

    Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo kugaburira abana bose ku ishuri guhera ku bana b’incuke kugera ku biga mu mashuri yisumbuye, Leta yemeye gutanga amafaranga 56, umubyeyi w’umwana wagiye kwiga na we agatanga amafaranga 94 (igiteranyo kikaba amafaranga 150).

    Umuyobozi w’Ishuri utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye Kigali Today ko kuba umunyeshuri agenerwa amafaranga make y’ifunguro bituma bahora ku ndyo imwe y’ibigori (imvungure) kuko ngo ari byo bihendutse.

    Ati “Barya ibigori nka gatatu mu cyumweru, umuceri bawubona rimwe gusa, ariya mafaranga ni make cyane, abana barya neza wenda Leta ikubye kabiri amafaranga itanga akagera ku 120Frw ku munsi kuri buri mwana, umubyeyi na we agatanga nka 17,000Frw ku gihembwe aho kuba 6,000Frw”.

    Uyu muyobozi avuga ko n’ubwo amafaranga y’ifunguro rihabwa umwana ku ishuri adahagije, amashuri ngo yanasabwe kujya agabura ibyujuje intungamubiri hiyongereyeho amagi, amata n’imbuto.

    Umudepite mu Nteko witwa Nyabyenda Damien na we asanga amafaranga atangwa haba ku ruhande rwa Leta cyangwa urw’ababyeyi ari make, ariko akavuga ko uruhare rwaba urw’ababyeyi.

    Depite Nyabyenda agira ati “Njye mbona ko ababyeyi batarumva ko bagomba kugaburira abana ku ishuri, cyane cyane abo mu mashuri abanza no mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, hakenewe ubukangurambaga ku babyeyi”.

    Perezida wa Komisiyo y’Inteko ishinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, Nyirahirwa Veneranda avuga ko mu biganiro bagiranye na MINEDUC, Minisitiri w’Uburezi yavuze ko barimo kuganira na MINECOFIN kugira ngo irebe uko yakongera uruhare Leta itanga ku mwana kugira ngo afatire amafunguro ku ishuri.

    Depite Nyirahirwa agira ati “Umusanzu wa Leta uyu munsi ntabwo urahaza uko bikwiye, ayo ni amakuru yavuye mu kuganira na Minisitiri w’Uburezi, kandi anatwizeza ko uyu munsi hariho ibiganiro na MINECOFIN kugira ngo harebwe niba hari icyakwiyongera ku musanzu Leta itanga”.

    Ubwo iyi gahunda yo kugaburira abana bose ku ishuri yatangiraga muri uyu mwaka w’ishuri 2021/2022, Minisiteri y’Uburezi yasabye amashuri kutagira umwana n’umwe wirukanwa kubera kubura amafaranga y’ifunguro, ariko ko umubyeyi we agomba gufatanya n’ikigo kugira ngo iryo funguro riboneke.

    Umuyobozi w’ishuri waganiriye na Kigali Today avuga ko aho kubuza umwana kwiga ngo bafatira indangamanota ye, kugira ngo umubyeyi nashaka kumenya amanota azajye abanza kwishyura amafaranga y’ifunguro umwana yafatiye ku ishuri.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/mineduc-irimo-iraganira-na-minecofin-ku-kongera-amafaranga-y-ifunguro-ryo-ku-ishuri

  • Kigali:Umukozi w'urukiko rw'Ubujurire yaguwe gitumo ari kwakira ruswa y'arenga miliyoni FRW #rwanda #RwOT

    RIB yafatiye mu cyuho Karake Afrique ukora mu Rukiko rw'Ikirenga ari kwakira ruswa ya miliyoni 1,4 Frw ya avance y'umuntu amwizeza ko ari ayo guha Umucamanza agatsinda urubanza rwe ruri mu bujurire yatsinzwe mbere.

    Karake asanzwe ari Umushakashatsi mu by'Amategeko mu Rukiko rw'Ubujurire. Yafashwe tariki ya 11 Gashyantare 2022.

    Karake nk'umuntu ukora mu Rukiko rw'Ubujurire, yashatse amakuru ku rubanza rushingiye ku mitungo y'ubutaka buri mu Mujyi wa Kigali rwaburanagamo abantu babiri.

    Yaje kumenya amakuru ko urwo rubanza ruri mu Rukiko rw'Ubujurire, hanyuma aza gushaka uwo wajuriye amubwira ko ari 'Umwanditsi w'Urukukiro mu Rukiko rw'Ubujurire' (Greffier) ngo 'nakomeza kuba umwana' no mu bujurire azongera atsindwe.

    Karake yamusabye ko bahura akamwigisha uko yatsinda urubanza. Baje guhura amusaba miliyoni 30 Frw “yitaga ayo guha umucamanza kugira ngo aze gutsinda mu bujurire”.

    Baje kumvikana miliyoni 10 Frw hanyuma Karake afatirwa mu cyuho amaze kwakira 1.400.000 Frw ya avance. Afatirwa mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu.

    Uwafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye kandi ni uko uyu Karake yahoze ari umukozi mu rwego rw'Umuvunyi, yakoraga nk'umugenzacyaha urwanya akarengane hanyuma aza kuhava nibwo yahawe akazi mu Rukiko rw'Ubujurire

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko itazigera na rimwe yihanganira umuntu uwo ariwe wese witwaza umwanya we cyangwa akazi ke akaka cyangwa akakira ruswa.

    Ati 'RIB ntizihanganira uwo ariwe wese witwaza umwanya arimo cyangwa akazi akora, akabikoresha mu nyungu ze bwite harimo kwaka no kwakira indonke.'

    Dr. Murangira yashimiye abantu bose batanga amakuru kugira ngo iki cyaha gihashywe, anasaba ko gutanga amakuru kuri ruswa byakomeza kuba umuco kugira ngo ruswa icike burundu.

    Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke bihanwa n'ingingo ya 54 y'itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

    Aramutse abihamijwe n'Urukiko yahabwa igihano cy' igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/kigali-umukozi-w-urukiko-rw-ubujurire-yaguwe-gitumo-ari-kwakira-ruswa-y-arenga